Ibar 15

Iby’amaturo

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha,

3 mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n’umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi,

4 uzatamba igitambo cye ature Uwiteka ituro ry’ifu ry’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo,

5 kandi uzitegure n’igice cya kane cya hini ya vino y’ituro ry’ibyokunywa, rituranwe n’icyo gitambo cyoswa cyangwa n’igitambo kindi. Ibyo bibe ari byo bituranwa n’umwana w’intama umwe.

6 Cyangwa niba ari isekurume y’intama itambwa, uzitegure ituro ryo guturanwa na yo ry’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo,

7 kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na yo ribe igice cya gatatu cya hini ya vino, bibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

8 Kandi niwitegura ikimasa cy’igitambo cyo koswa cyangwa cyo guhiguza umuhigo, cyangwa cy’uko uri amahoro ngo ugitambire Uwiteka,

9 ugitamba aturane na cyo ituro ry’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kabiri cya hini y’amavuta ya elayo.

10 “ ‘Kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n’umuriro y’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

11 “ ‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume y’intama yose, no ku mwana w’isekurume w’intama cyangwa w’ihene wose.

12 Uko ibitambo mwitegura bingana, ibyo muzakora kuri kimwe abe ari byo mukora no ku bindi, uko bingana.

13 Abe ari ko ba kavukire bose bakora ibyo, nibatamba igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

14 Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe, cyangwa uzabana namwe wese mu bihe byanyu byose, agashaka gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, uko mugenza na we abe ari ko agenza.

15 Iteraniro ritegekwe ritya: mwebwe n’umunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko, ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose. Uko mumeze abe ari ko umunyamahanga amera imbere y’Uwiteka.

16 Itegeko rimwe n’umuhango umwe mubisangire n’umunyamahanga ubasuhukiyemo.’ ”

17 Uwiteka abwira Mose ati

18 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu mbajyanamo

19 mukarya ku mitsima yacyo, muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa.

20 Ku muganura w’irobe ryanyu muzajye mutura agatsima ho ituro ryererezwa. Uko mwerereza ituro mukuye mu mbuga muhuriramo, abe ari ko mukerereza.

21 Ku muganura w’irobe ryanyu mujye mutura Uwiteka ituro ryererezwa mu bihe byanyu byose.

Ibyaha by’utabyitumye, n’ubikora yihandagaje

22 “ ‘Kandi nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose,

23 ibyo Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose byose, uhereye igihe yabategekeye no hanyuma yacyo mu bihe byanyu byose,

24 niba icyo cyaha gikozwe n’abatacyitumye iteraniro ritakizi, iteraniro ryose ritambe ikimasa cy’umusore ho igitambo cyoswa cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, baturane na cyo ituro ryo kuri cyo ry’ifu n’ituro ryo kuri cyo ry’ibyokunywa uko byategetswe, batambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha.

25 Umutambyi ahongerere iteraniro ry’Abisirayeli ryose. Bazababarirwa kuko bakoze icyo cyaha batacyitumye, bakazana igitambo cyabo cyo gutambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro, n’igitambo cyabo cyo gutambirwa ibyaha, bihongerere icyaha bakoze batacyitumye.

26 Nuko iteraniro ry’Abisirayeli ryose n’umunyamahanga ubasuhukiyemo bazababarirwa, kuko ubwoko bwose bwagikoze butacyitumye.

27 “ ‘Kandi umuntu umwe nakora icyaha atacyitumye, atambe umwagazi w’ihene utaramara umwaka ho igitambo gitambirwa ibyaha.

28 Umutambyi ahongerere umuntu wajijwe agakorera imbere y’Uwiteka icyaha atacyitumye, kandi namara kumuhongerera, uwo muntu azababarirwa.

29 Musangize itegeko ukoze icyaha atacyitumye wese, kavukire wo mu Bisirayeli n’umunyamahanga ubasuhukiyemo.

30 “ ‘Ariko umuntu ukora icyaha yihandagaje naho yaba kavukire cyangwa umusuhuke, uwo muntu aba atutse Uwiteka. Nuko akurwe mu bwoko bwe.

31 Kuko yasuzuguye ijambo ry’Uwiteka agaca ku itegeko rye, uwo muntu akurweho rwose, azagibwaho no gukiranirwa kwe.’ ”

32 Abisirayeli bakiri mu butayu, basanga umuntu utoragura inkwi ku isabato.

33 Abasanze azitoragura bamushyira Mose na Aroni n’iteraniro ryose.

34 Bamukingiranira kuko bari batarabwirwa uko bamugenza.

35 Uwiteka abwira Mose ati “Uwo muntu ntabure kwicwa, iteraniro ryose rimwicishe amabuye inyuma y’aho baganditse.”

36 Iteraniro ryose rimujyana inyuma y’aho, bamutera amabuye arapfa, uko Uwiteka yategetse Mose.

37 Uwiteka abwira Mose ati

38 “Bwira Abisirayeli batere inshunda ku misozo y’imyenda yabo, bagumye kubikora mu bihe byabo byose, kandi badode ku nshunda zo ku musozo wose agashumi k’umukara wa kabayonga.

39 Izo nshunda muzambarire kugira ngo muzitegereze, mwibuke amategeko y’Uwiteka yose muyitondere, mwe gukurikiza kwifuza kw’imitima yanyu n’ukw’amaso yanyu, bikunda kubavusha mu isezerano,

40 kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera.

41 Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

Ibar 16

Kōra, Datani na Abiramu bagoma, barimbuka

1 Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni.

2 Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose.

3 Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera: umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?”

4 Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.

5 Abwira Kōra n’abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n’uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.

6 Mugenze mutya: mwende ibyotero, Kōra n’abo mufatanije mwese,

7 ejo muzabishyiremo umuriro, muwushyirireho imibavu imbere y’Uwiteka, umuntu Uwiteka azatoranya, azaba ari uwera. Ibyo mukora birahagije mwa Balewi mwe.”

8 Kandi Mose abwira Kōra ati “Nimwumve Balewi:

9 mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y’Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry’Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw’Uwiteka, muhagarare imbere y’iteraniro mubakorere?

10 Nawe Kōra, ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose, none murashaka n’ubutambyi?

11 Icyo ni cyo gitumye wowe n’abo mufatanije mwese muteranira kugomera Uwiteka. Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”

12 Mose ahamagaza Datani na Abiramu, baravuga bati “Ntabwo twitaba.

13 Aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy’amata n’ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu?

14 Kandi ntutujyanye mu gihugu cy’amata n’ubuki, ntuduhaye gakondo y’imirima n’inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y’aba bantu? Ntituri bwitabe.”

15 Mose ararakara cyane abwira Uwiteka ati “Ntiwite ku maturo yabo: sinabanyaze n’indogobe imwe, nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.”

16 Mose abwira Kōra ati “Ejo wowe n’iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y’Uwiteka, wowe na bo na Aroni.

17 Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y’Uwiteka uko ari magana abiri na mirongo itanu, nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.”

18 Umuntu wese muri bo yenda icyotero cye agishyiramo umuriro, awushyiraho umubavu bahagararana na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

19 Kōra ateraniriza iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kubagomera. Ubwiza bw’Uwiteka bubonekera iteraniro ryose.

20 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

21 “Nimwitandukanirize n’iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.”

22 Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y’imyuka y’abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”

23 Uwiteka abwira Mose ati

24 “Bwira iteraniro uti ‘Nimuhaguruke muve impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.’ ”

25 Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.

26 Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”

27 Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu.

Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato.

28 Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.

29 Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye.

30 Ariko Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.”

31 Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri,

32 nuko burasama, bubamirana n’ab’amazu yabo, n’abantu ba Kōra bose n’ibintu byabo byose.

33 Nuko bo n’ababo n’ibyabo byose barigita ikuzimu bakiri bazima, ubutaka bubarengaho, bararimbuka bakurwa mu iteraniro.

34 Abisirayeli babagose bose bahungishwa no gutaka kwabo, bati “Ubutaka butatumira natwe!”

35 Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.

Ibar 17

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.

3 Ibyotero by’abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”

4 Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by’imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy’igicaniro

5 cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y’Uwiteka. Atamera nka Kōra n’abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.

Aroni ahongerera Abisirayeli

6 Bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b’Uwiteka.”

7 Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry’ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw’Uwiteka buraboneka.

8 Mose na Aroni bajya imbere y’ihema ry’ibonaniro.

9 Uwiteka abwira Mose ati

10 “Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”

Bikubita hasi bubamye.

11 Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.”

12 Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu.

13 Ahagarara hagati y’intumbi n’abazima, mugiga irashira.

14 Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n’ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n’ibya Kōra.

15 Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, mugiga irashira.

Inkoni ya Aroni irabya

16 Uwiteka abwira Mose ati

17 “Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n’abatware babo bose nk’uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n’ebyiri, wandike izina ry’umuntu wese ku nkoni ye.

18 Wandike n’izina rya Aroni ku nkoni y’Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y’umutware w’amazu ya ba sekuruza wese.

19 Uzibike mu ihema ry’ibonaniro imbere y’Ibihamya, aho mbonanira namwe.

20 Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”

21 Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk’uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n’ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.

22 Mose abika izo nkoni imbere y’Uwiteka mu ihema ry’Ibihamya.

23 Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry’Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.

24 Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y’Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye.

25 Uwiteka abwira Mose ati “Subiza inkoni ya Aroni imbere y’Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa.”

26 Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.

27 Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.

28 Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y’ubuturo bw’Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”

Ibar 18

Imirimo y’abatambyi n’iy’Abalewi bandi

1 Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n’abana bawe n’inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw’iby’Ahera, wowe n’abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k’ubutambyi bwanyu.

2 Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n’abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y’ihema ry’Ibihamya.

3 Bajye bitondera ibyo ubategeka n’ibikwiriye gukorerwa iby’ihema ryera byose. Ariko ntibakigire hafi y’ibintu by’Ahera n’igicaniro badapfa, namwe mudapfa.

4 Bafatanywe nawe, bajye bitondera ibikwiriye gukorerwa ihema ry’ibonaniro, imirimo y’ihema ryera yose, utari uwo muri bo ntakigire hafi yanyu.

5 Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n’igicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli.

6 Nanjye dore nakuye bene wanyu Abalewi mu Bisirayeli bandi, ni impano mwahawe kuko baherewe Uwiteka gukora imirimo y’ihema ry’ibonaniro.

7 Wowe n’abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y’ubutambyi bwanyu ku by’igicaniro byose, no ku byo hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w’impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.”

Ibyo gutunga abatambyi n’Abalewi

8 Uwiteka abwira Aroni ati “Ubwanjye nkurindishije amaturo yanjye yererejwe yo mu by’Abisirayeli banyereza byose: ni wowe n’abana bawe mbihereye kuko mwasīzwe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka.

9 Ibi bizaba ibyawe byo mu byera cyane bidakongorwa n’umuriro: ituro ryabo ryose n’igitambo cyabo cyose, n’ituro ryabo ry’ifu ryose, n’igitambo cyabo gitambirwa ibyaha cyose, n’igitambo cyabo gikuraho urubanza cyose. Ibyo bazantura, bijye biba ibyera cyane, kugira ngo bibe ibyawe n’abana bawe.

10 Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera.

11 “Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n’ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye ayaryaho.

12 “Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by’amavuta ya elayo n’inzabibu n’impeke, ni wowe nyihaye.

13 Ibibanza kwera byo mu myaka y’igihugu cyabo yose bazazanira Uwiteka, bijye biba ibyawe. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye abiryaho.

14 “Ituro ryose riturwa burundu rizabe iryawe.

15 “Uburiza bwose bw’ibifite umubiri byose bazatura Uwiteka, ubw’abantu n’ubw’amatungo bujye buba ubwawe, ariko uburiza bw’abantu ntukabure kubucungurisha, n’ubw’amatungo azira na bwo ujye ubucungurisha.

16 Ibikwiriye gucungurwa, ujye ubicungurisha bihereye ku kwezi bivutse, bicunguzwe igiciro uzacira cya shekeli eshanu zigezwe ku y’Ahera, ari yo gera makumyabiri.

17 Ariko uburiza bw’inka cyangwa ubw’intama cyangwa ubw’ihene ntukabucungurishe, ubw’izo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

18 Inyama zabwo zijye ziba umwanya wawe, nk’uko inkoro izunguzwa n’urushyi rw’ukuboko rw’iburyo ari umwanya wawe.

19 “Ibyererezwa byose byo mu byera Abisirayeli bazatura Uwiteka, mbiguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Ni isezerano risezeranishwa umunyu, rizahamira iteka imbere y’Uwiteka, risezeraniwe wowe n’urubyaro rwawe.”

20 Kandi Uwiteka abwira Aroni ati “Ntuzagire gakondo mu gihugu cy’Abisirayeli, ntuzagire umugabane muri bo, ni jye mugabane wawe na gakondo yawe mu Bisirayeli.

21 “Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro.

22 Uhereye none Abisirayeli ntibakigire hafi y’ihema ry’ibonaniro, batagibwaho n’icyaha bagapfa.

23 Ahubwo Abalewi abe ari bo bakora imirimo y’ihema ry’ibonaniro, abe ari bo bagibwaho no gukiranirwa kwabo. Iryo ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, kandi Abalewi ntibazagire gakondo mu Bisirayeli.

24 Kuko kimwe mu icumi kizatangwa n’Abisirayeli bakagitura Uwiteka ho ituro ryererejwe, ngihaye Abalewi ho gakondo. Ni cyo gitumye mbabwira yuko batazagira gakondo mu Bisirayeli.”

Abalewi na bo batange igice kimwe mu icumi

25 Uwiteka abwira Mose ati

26 “Kandi bwira Abalewi uti ‘Nimukoresha Abisirayeli kimwe mu icumi mbahaye kubakoresha ngo kibe gakondo yanyu, mujye mugikuraho ituro mutura Uwiteka muryerereza, ribe kimwe mu icumi cy’icyo gice cya cumi.

27 Iryo turo ryererejwe mutura rizababarwaho nk’aho ari imyaka y’impeke yo ku mbuga muhuriraho, cyangwa ibyuzuye umuvure mwengeramo vino.

28 Uko abe ari ko mujya mutura Uwiteka ituro ryererejwe, murikuye kuri kimwe mu icumi cya byose, icyo mukoresha Abisirayeli. Mujye muha Aroni umutambyi ituro ryererejwe murikuriyeho Uwiteka.

29 Mu byo muhabwa byose, abe ari mo mujya mukura amaturo yererejwe yose muture Uwiteka, mu birushaho kuba byiza abe ari mo mukura igice cyabyo cyo kwezwa.’

30 “Ubabwire uti ‘Nimumara gukuramo ibirushaho kuba byiza mukabitura ho ituro mwerereza, ibisigaye byo muri icyo kimwe mu icumi bizabarwa ku Balewi, nk’ibyo biyejereje bivuye ku mbuga bahuriraho no mu mivure bengeramo vino.

31 Mujye mubīrira aho mushatse hose ubwanyu n’ab’amazu yanyu, kuko ari ibihembo byanyu muhemberwa imirimo mukora mu ihema ry’ibonaniro.

32 Ntimuzashyirishwaho icyaha na byo, nimumara kubikuramo ibirushaho kuba byiza, mukabitura ho ituro mwerereza, kandi muzaba mutononnye ibyera byatuwe n’Abisirayeli ngo mupfe.’ ”

Ibar 19

Amategeko y’igitambo cy’iriza y’igaju, n’ay’amazi ahumanura

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Ibi ni byo bitegekwa n’itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y’igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha.

3 Muyihe Eleyazari umutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye.

4 Eleyazari umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekeje umuryango w’ihema ry’ibonaniro.

5 Iyo nka bayosereze imbere ye, bōse uruhu rwayo n’inyama zayo n’amaraso yayo n’amayezi yayo.

6 Umutambyi yende ingiga y’umwerezi n’agati kitwa ezobu n’agatambaro k’umuhemba, abijugunye hagati mu muriro wosa iyo nka.

7 Maze uwo mutambyi amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando, abe ahumanye ageze nimugoroba.

8 Uwayosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

9 Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.

10 Uyoye ivu ryayo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba. Iryo ribere Abisirayeli n’umunyamahanga ubasuhukiyemo itegeko ridakuka iteka.’

11 “Uzakora ku ntumbi y’umuntu yose amare iminsi irindwi ahumanye,

12 yihumanuze ayo mazi ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi abone guhumanuka. Ariko natihumanura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ntazaba ahumanutse.

13 Uzakora ku ntumbi y’umuntu wese wapfuye ntiyihumanure, azaba yanduje ubuturo bw’Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli. Kuko atamishweho ayo mazi ahumanura, azaba ahumanye, azaba akiriho guhumana kwe.

14 “Iri ni itegeko ry’umuntu upfiriye mu ihema: uzinjira muri iryo hema wese n’uribamo wese, bamare iminsi irindwi bahumanye.

15 Kandi ikintu cyose kirangaye kidafite urupfuko, kizaba gihumanye.

16 Kandi umuntu uzaba ari mu gasozi agakora ku ntumbi y’uwicishijwe inkota, cyangwa ku ntumbi yindi, cyangwa ku igufwa ry’umuntu cyangwa ku gituro, amare iminsi irindwi ahumanye.

17 “Uhumanye bamwendere ku ivu rya cya gitambo cyatambiwe ibyaha, barishyire mu rwabya, barisukeho amazi yatembaga.

18 Umuntu udahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi, ayamishe kuri rya hema no ku bintu byose no ku bantu bari baririmo, no ku uwakoze ku igufwa cyangwa ku uwishwe, cyangwa ku ntumbi yindi cyangwa ku gituro.

19 Kandi uwo muntu udahumanye amishe ku uhumanye ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Nuko ku wa karindwi amuhumanure, na we amese imyenda ye yiyuhagire, nimugoroba abe ahumanutse.

20 “Ariko umuntu uzahumana ntiyihumanure, azakurirwe hagati y’iteraniro, kuko yanduje Ahera h’Uwiteka. Kuko atamishweho amazi ahumanura, azaba ahumanye.

21 Iryo ribabere itegeko ridakuka. Kandi umishe ayo mazi ahumanura amese imyenda ye, uyakozeho abe ahumanye ageze nimugoroba.

22 Kandi ikintu cyose uhumanya azakoraho kibe gihumanye, uzagikoraho abe ahumanye ageze nimugoroba.”

Ibar 20

Mose na Aroni bakora icyaha, gituma Uwiteka yanga ko bajya i Kanāni

1 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba.

2 Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni.

3 Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere y’Uwiteka!

4 Kandi mwazaniye iki iteraniro ry’Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n’amatungo yacu?

5 Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana aha hantu habi? Si ahantu habibwa, si ahantu hamera imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga, kandi ntihagira amazi yo kunywa.”

6 Mose na Aroni bava imbere y’iteraniro bajya imbere y’ihema ry’ibonaniro, bikubita hasi bubamye, ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.

7 Uwiteka abwira Mose ati

8 “Enda ya nkoni, wowe na Aroni mwene so muteranye iteraniro, mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo. Ubakurire amazi muri icyo gitare, abe ari ko uha iteraniro n’amatungo yaryo amazi yo kunywa.”

9 Mose yenda iyo nkoni, ayikuye imbere y’Uwiteka uko yamutegetse.

10 Mose na Aroni bateraniriza iteraniro imbere y’icyo gitare, Mose arababwira ati “Nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi?”

11 Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n’amatungo yaryo.

12 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.”

13 Ayo ni yo mazi y’i Meriba: kuko Abisirayeli batonganije Uwiteka, akerekanira muri bo kwera kwe.

Abedomu banga ko Abisirayeli banyura mu gihugu cyabo

14 Mose ari i Kadeshi atuma intumwa ku mwami wa Edomu ati “Isirayeli mwene so arakubwira ati: Uzi imiruho twabonye yose.

15 Ba sogukuruza baramanutse bajya muri Egiputa tumarayo igihe kirekire. Abanyegiputa batugirira nabi, bayigirira na ba sogokuruza.

16 Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe.

17 Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzaca mu nzira y’umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

18 Umwami wa Edomu aramusubiza ati “Ntuzanyura mu gihugu cyanjye, ntagusanganiza inkota.”

19 Abisirayeli baramubwira bati “Tuzaca mu nzira nini, kandi twebwe n’amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira. Reka tuhace n’amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”

20 Arabahakanira ati “Ntimuzahanyure.” Abedomu babashingira urugerero rw’ingabo nyinshi n’amaboko menshi.

21 Nuko Abedomu banga gucisha Abisirayeli mu gihugu cyabo. Ni cyo cyatumye Abisirayeli bahindukira bakahareka.

Aroni arapfa

22 Bahaguruka i Kadeshi, iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera ku musozi Hori.

23 Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musozi Hori uri ku rugabano rw’igihugu cya Edomu ati

24 “Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y’i Meriba.

25 Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori,

26 wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.”

27 Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba.

28 Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y’uwo musozi. Mose na Eleyazari barawumanuka.

29 Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.

Ibar 21

Abisirayeli baterwa n’inzoka z’ubusagwe

1 Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri.

2 Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.”

3 Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n’imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma.

4 Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y’abantu icogozwa cyane n’urwo rugendo.

5 Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.”

6 Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.

7 Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.

8 Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.”

9 Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira.

10 Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.

11 Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu.

12 Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi.

13 Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori.

14 Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo

“Vahebu y’i Sufu,

N’utugezi twa Arunoni,

15 N’umukoke w’utugezi

Ugenda werekeje ku mazu ya Ari,

Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.”

16 Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”

17 Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati

“Dudubiza Riba, nimuriririmbe.

18 Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware,

Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro

N’ingegene zabo.”

Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,

19 barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.

20 Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy’i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu.

Abisirayeli batsinda Sihoni na Ogi

21 Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori bati

22 “Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y’umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”

23 Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n’Abisirayeli.

24 Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw’Abamoni, kuko urugabano rw’Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye.

25 Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y’Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose.

26 Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w’Abamori, warwanije umwami w’i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni.

27 Ni cyo gituma abahimbyi b’indirimbo bavuga bati

“Nimuze i Heshiboni,

Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe

28 Kuko umuriro waturutse i Heshiboni,

Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,

Kigatwika Ari y’i Mowabu,

N’abatware b’amasengero yo ku mpinga z’imisozi yo kuri Arunoni.

29 Ubonye ishyano, Mowabu!

Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.

Yahaye abahungu babo guhunga,

Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyagano

Na Sihoni umwami w’Abamori.

30 Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n’igihugu cyaho kigeza i Diboni,

Turimbura igihugu tugeza i Nofaki,

Inkongi igera i Medeba.”

31 Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori.

32 Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo.

33 Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo.

34 Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n’abantu be bose n’igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w’Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”

35 Bamurimburana n’abahungu be n’abantu be bose, ntihasigara n’uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.

Ibar 22

Balaki yinginga Balāmu kuvuma Abisirayeli

1 Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.

3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n’ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n’Abisirayeli.

4 Abamowabu babwira abakuru b’i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk’uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.

5 Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy’ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.

6 Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.”

7 Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.

8 Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b’i Mowabu barara kwa Balāmu.

9 Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”

10 Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ngo:

11 dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ”

12 Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.”

13 Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”

14 Abatware b’i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”

15 Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n’icyubahiro.

16 Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,

17 kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”

18 Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.

19 None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”

20 Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”

Imana irakarira Balāmu, indogobe ye imuhana

21 Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y’ingore, ajyana na ba batware b’i Mowabu.

22 Uburakari bw’Imana bukongezwa n’uko yagiye, marayika w’Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n’indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.

23 Indogobe ibona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.

24 Marayika w’Uwiteka ahagarara mu muhōra w’inzitiro z’amabuye, zigabanya inzabibu.

25 Iyo ndogobe ibonye marayika w’Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.

26 Marayika w’Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.

27 Iyo ndogobe ibonye marayika w’Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.

28 Uwiteka abumbura akanwa k’iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?”

29 Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”

30 Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?”

Arahakana ati “Oya.”

31 Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

32 Marayika w’Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.

33 Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”

34 Balāmu abwira marayika w’Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.”

35 Marayika w’Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n’abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.

36 Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w’i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw’igihugu cye, aho kigarukira.

37 Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?”

38 Balāmu asubiza Balaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry’Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”

39 Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.

40 Balaki atamba ibitambo by’inka n’iby’intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.

Balāmu agerageza kabiri kuvuma Abisirayeli, Imana imushyira mu kanwa amagambo abahesha umugisha

41 Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamura umusozi witwa Bamotibāli, yitegera impera imwey’ubwo bwoko.

Ibar 23

1 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.”

2 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.

3 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y’ibiharabuge.

4 Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.”

5 Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.”

6 Amusubiraho asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu bose, iruhande rw’ibitambo bye byoshejwe.

7 Aca umugani uhanura ati

“Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,

Umwami w’i Mowabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba.

Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo,

Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’

8 Navuma nte abo Imana itavumye?

Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?

9 Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare,

Nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi.

Dore ni ubwoko butura ukwabwo,

Ntibuzabarwa mu mahanga.

10 Ni nde ubasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo?

Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy’Abisirayeli?

Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa,

Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”

11 Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?”

12 Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?”

13 Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose,abe ari ho ubamvumirira.”

14 Amujyana mu ishyamba ry’i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n’isekurume y’intama ku gicaniro cyose.

15 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw’ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n’Uwiteka hariya.”

16 Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.”

17 Asanga ahagararanye n’abatware b’i Mowabu iruhande rw’ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?”

18 Aca umugani uhanura ati

“Haguruka Balaki wumve,

Ntegera ugutwi, mwene Sipori.

19 Imana si umuntu ngo ibeshye,

Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze.

Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora?

Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?

20 Dore nategetswe kubahesha umugisha,

Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.

21 Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo,

Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli,

Uwiteka Imana iri kumwe na bo,

Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.

22 Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana,

Ifite amaboko nk’ay’imbogo.

23 Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo,

Nta bupfumu buri mu Bisirayeli,

Mu gihe cyategetswe Abayakobo n’Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.

24 Dore ubwo bwoko bubaduka nk’intare y’ingore,

Buvumbuka nk’intare y’ingabo.

Ntizaryama itararya umuhigo,

Itaranywa amaraso y’abishwe.”

25 Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.”

26 Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ”

27 Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo.

28 Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.”

29 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi.”

30 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n’isekurume y’intama.

Ibar 24

Balāmu yongera kabiri guhesha Abisirayeli umugisha

1 Balāmu abonye yuko Uwiteka akunda guha Abisirayeli umugisha, ntiyagenda nka mbere gushaka indagu, ahubwo yerekeza amaso ye mu butayu.

2 Balāmu arambura amaso, abona Abisirayeli baganditse nk’uko imiryango yabo iri. Umwuka w’Imana amuzaho,

3 aca umugani uhanura ati

“Balāmu mwene Bewori aravuga,

Umuntu wari uhumirije amaso aravuga.

4 Haravuga uwumva amagambo y’Imana,

Uwerekwa Ishoborabyose,

Uwikubita hasi akagira amaso areba.

5 Ati ‘Erega amahema yawe ni meza,

Wa bwoko bwa Yakobo we.

Ubuturo bwawe ni bwiza,

Wa bwoko bwa Isirayeli we.

6 Burambuye nk’ibikombe,

Nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi,

Nk’imisāga Uwiteka yateye,

Nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi.

7 Amazi azatemba avuye mu ndobo z’ubwo bwoko,

Urubyaro rwabwo ruzaba aho amazi menshi ari.

Umwami wabwo azasumba Agagi,

Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru.’

8 Imana yabukuye muri Egiputa ni yo ibujyana,

Ifite amaboko nk’ay’imbogo,

Buzarya amahanga abubereye ababisha,

Buzamenagura amagufwa yabo,

Buzabahinguranisha imyambi yabwo.

9 Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo,

Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde?

Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,

Uzakuvuma wese avumwe.”

10 Balāmu yikongereza uburakari bwa Balaki, Balaki akubita mu mashyi abwira Balāmu ati “Nagutumiriye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa aka gatatu!

11 Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi, none Uwiteka yakubujije icyubahiro.”

12 Balāmu asubiza Balaki ati “Sinabwiye n’intumwa zawe wantumyeho nti

13 ‘Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka, gukora icyiza cyangwa ikibi nihangiye, icyo Uwiteka azajya ambwira ni cyo nzajya mvuga?’

14 None ngiye mu bwoko bwanjye. Reka ngusobanurire ibyo buriya bwoko buzagirira ubwawe mu bihe bizaza.”

15 Aca umugani uhanura ati

“Balāmu mwene Bewori aravuga,

Umuntu wari uhumirije amaso aravuga.

16 Haravuga uwumva amagambo y’Imana,

Akamenya ubwenge bw’Isumbabyose,

Uwerekwa Ishoborabyose,

Uwikubita hasi akagira amaso areba.

17 Ati ‘Ndamureba ariko si ubu,

Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi.

Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,

Inkoni y’ubwami izaboneka

Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli,

Izagiriza inkiko z’i Mowabu,

Izatsinda hasi Abasheti bose.

18 Edomu hazahindūrwa,

Seyiri na ho hazahindūrwa,

Abaho bari ababisha b’Abisirayeli,

Ubwoko bwa Isirayeli buzakora iby’ubutwari.

19 Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n’utwara ibihugu,

Azarimbura abacitse ku icumu bo mu midugudu.’ ”

20 Yitegera Abamaleki aca umugani uhanura ati

“Abamaleki bari aba mbere baruta ayandi mahanga,

Ariko ibya nyuma byabo bizaba kurimbuka.”

21 Yitegera Abakeni aca umugani uhanura ati

“Ubuturo bwawe bukomeye ubutavaho,

Icyari cyawe kiri ku gitare,

22 Ariko Abakeni bazanyagwa.

Bizaba ryari?

Bizaba ubwo Abashuri bazakujyana uri imbohe.”

23 Arongera aca umugani uhanura ati

“Ayii we! Ni nde uzabasha kubaho,

Ubwo Imana izakora ibyo?

24 Ariko inkuge zizaturuka ku nkombe y’i Kitimu,

Zibabaze Abashuri, zibabaze n’Abeberi,

Maze na bo bazarimbuka.”

25 Balāmu arahaguruka, aragenda ngo asubire iwe. Balaki na we asubira iwe.