Ibar 25

Abisirayeli basenga ibigirwamana, Uwiteka abahana

1 Abisirayeli baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi,

2 kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonōra bakikubita hasi imbere y’imana zabo.

3 Abisirayeli bifatanya na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka.

4 Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b’abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y’Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw’Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”

5 Mose abwira abacamanza b’Abisirayeli ati “Umuntu wese muri mwe yice abo mu bantu be bifatanije na Bāli y’i Pewori.”

6 Umwe mu Bisirayeli araza, azanira bene wabo Umumidiyanikazi mu maso ya Mose no mu y’iteraniro ry’Abisirayeli, baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

7 Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, abibonye ahaguruka hagati mu iteraniro, yenda icumu

8 akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema abahinguranya bombi, uwo Mwisirayeli n’uwo mugore rimufata ku nda ye. Mugiga ishira ubwo mu Bisirayeli.

9 Abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

10 Uwiteka abwira Mose ati

11 “Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.

12 Nuko none vuga uti ‘Dore muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro,

13 rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho, kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.’ ”

14 Wa Mwisirayeli wicanywe na wa Mumidiyanikazi yitwaga Zimuri mwene Salu, umutware w’inzu ya ba sekuruza wo mu Basimeyoni.

15 Uwo Mumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umutware w’ab’inzu ya ba sekuruza y’Abamidiyani.

16 Uwiteka abwira Mose ati

17 “Girira Abamidiyani nk’ababisha ubice,

18 kuko biyerekanishije ko ari ababisha banyu kubohesha uburiganya mu by’i Pewori no mu bya Kozibi mushiki wabo, umukobwa w’umutware w’Abamidiyani wishwe ku munsi wa mugiga, yazanywe n’iby’i Pewori.”

Ibar 26

Babara Abisirayeli ubwa kabiri

1 Hanyuma ya mugiga iyo, Uwiteka abwira Mose na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati

2 “Mubare umubare w’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, mubabare nk’uko amazu ya ba sekuru ari.”

3 Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko bati

4 “Abamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga abe ari bo babarwa”, uko Uwiteka yategetse Mose n’Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa.

5 Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n’umuryango w’Abahenoki, na Palu wakomotsweho n’umuryango w’Abapalu,

6 na Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Karumi wakomotsweho n’Abakarumi.

7 Iyo ni yo miryango y’Abarubeni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.

8 Bene Palu ni Eliyabu.

9 Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Abo ni bo Datani na Abiramu, ba bandi bahamagarwaga mu iteraniro bagomeye Mose na Aroni. Bafatanije n’iteraniro rya Kōra ubwo bagomeraga Uwiteka,

10 ubutaka bukasama bukabamirana na Kōra ubwo iryo teraniro ryapfaga, umuriro ugakongora abagabo magana abiri na mirongo itanu, bakaba akābarore.

11 Ariko abahungu ba Kōra ntibaragapfa.

12 Bene Simiyoni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Nemuweli wakomotsweho n’umuryango w’Abanemuweli, na Yamini wakomotsweho n’umuryango w’Abayamini, na Yakini wakomotsweho n’umuryango w’Abayakini,

13 na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera, na Shawuli wakomotsweho n’umuryango w’Abashawuli.

14 Iyo ni yo miryango y’Abasimeyoni, bose bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana abiri.

15 Bene Gadi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Sefoni wakomotsweho n’umuryango w’Abasefoni, na Hagi wakomotsweho n’umuryango w’Abahagi, na Shuni wakomotsweho n’umuryango w’Abashuni,

16 na Ozini wakomotsweho n’umuryango w’Abozini, na Eri wakomotsweho n’umuryango w’Aberi,

17 na Arodi wakomotsweho n’umuryango w’Abarodi, na Areli wakomotsweho n’umuryango w’Abareli.

18 Iyo ni yo miryango y’Abagadi. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye na magana atanu.

19 Bene Yuda ni Eri na Onani. Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanāni.

20 Bene Yuda nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shela wakomotsweho n’umuryango w’Abashela, na Perēsi wakomotsweho n’umuryango w’Abaperēsi, na Zera wakomotsweho n’umuryango w’Abazera.

21 Bene Perēsi ni aba: Hesironi wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Hamuli wakomotsweho n’umuryango w’Abahamuli.

22 Iyo ni yo miryango y’Abayuda. Ababazwe bo muri bo bari inzovu ndwi n’ibihumbi bitandatu na magana atanu.

23 Bene Isakari nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Tola wakomotsweho n’umuryango w’Abatola, na Puwa wakomotsweho n’umuryango w’Abapuwa,

24 na Yashubu wakomotsweho n’umuryango w’Abayashubu, na Shimuroni wakomotsweho n’umuryango w’Abashimuroni.

25 Iyo ni yo miryango y’Abisakari. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana atatu.

26 Bene Zebuluni nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Seredi wakomotsweho n’umuryango w’Abaseredi, na Eloni wakomotsweho n’umuryango w’Abeloni, na Yahilēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahilēli.

27 Iyo ni yo miryango y’Abazebuluni. Ababazwe bo muri bo bari inzovu esheshatu na magana atanu.

28 Bene Yosefu nk’uko imiryango yabo iri, ni Manase na Efurayimu.

29 Bene Manase ni aba: Makiri wakomotsweho n’umuryango w’Abamakiri, Makiri yabyaye Gileyadi. Gileyadi yakomotsweho n’umuryango w’Abagileyadi.

30 Bene Gileyadi ni aba: Yezeri wakomotsweho n’umuryango w’Abayezeri, na Heleki wakomotsweho n’Abaheleki,

31 na Asiriyeli wakomotsweho n’umuryango w’Abasiriyeli, na Shekemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashekemu,

32 na Shemida wakomotsweho n’umuryango w’Abashemida, na Heferi wakomotsweho n’umuryango w’Abaheferi.

33 Selofehadi mwene Heferi ntiyabyaye abahungu, ahubwo yabyaye abakobwa. Kandi abakobwa ba Selofehadi bitwa Mahila na Nowa, na Hogila na Miluka na Tirusa.

34 Iyo ni yo miryango y’Abamanase. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bibiri na magana arindwi.

35 Bene Efurayimu nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shutela wakomotsweho n’umuryango w’Abashutela, na Bekeri wakomotsweho n’umuryango w’Ababekeri, na Tahani wakomotsweho n’umuryango w’Abatahani.

36 Bene Shutela ni aba: Erani wakomotsweho n’umuryango w’Aberani.

37 Iyo ni yo miryango y’Abefurayimu. Ababazwe bo muri bo bari inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri na magana atanu.

Abo ni bo buzukuruza ba Yosefu nk’uko imiryango yabo iri.

38 Bene Benyamini nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Bela wakomotsweho n’umuryango w’Ababela, na Ashibeli wakomotsweho n’umuryango w’Abashibeli, na Ahiramu wakomotsweho n’umuryango w’Abahiramu,

39 na Shufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abashufamu, na Hufamu wakomotsweho n’umuryango w’Abahufamu.

40 Bene Bela ni Arudi na Nāmani. Arudi yakomotsweho n’umuryango w’Abarudi. Nāmani yakomotsweho n’umuryango w’Abanāmani.

41 Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana atandatu.

42 Bene Dani nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Shuhamu yakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Uwo ni wo wakomotsweho n’imiryango y’Abadani nk’uko imiryango yabo iri.

43 Imiryango y’Abashuhamu yose, ababazwe bo muri yo bose bari inzovu esheshatu n’ibihumbi bine na magana ane.

44 Bene Asheri nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Imuna wakomotsweho n’umuryango w’Abimuna, na Ishivi wakomotsweho n’umuryango w’Abishivi, na Beriya wakomotsweho n’umuryango w’Ababeriya.

45 Bene Beriya bakomotsweho n’iyi miryango: Heberi yakomotsweho n’umuryango w’Abaheberi. Malikiyeli yakomotsweho n’umuryango w’Abamalikiyeli.

46 Umukobwa wa Asheri yitwa Sara.

47 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri bene Asheri. Ababazwe bo muri yo bari inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana ane.

48 Bene Nafutali nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Yahisēli wakomotsweho n’umuryango w’Abayahisēli, na Guni wakomotsweho n’umuryango w’Abaguni,

49 na Yeseri wakomotsweho n’umuryango w’Abayeseri, na Shilemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashilemu.

50 Iyo ni yo miryango y’Abanafutali nk’uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n’ibihumbi bitanu na magana ane.

51 Abo ni bo babazwe bo mu Bisirayeli, bose bari uduhumbi dutandatu n’igihumbi na magana arindwi na mirongo itatu.

52 Uwiteka abwira Mose ati

53 “Abo azabe ari bo bagabanywa igihugu ho gakondo, nk’uko umubare w’amazina yabo uri.

54 Abaruta abandi ubwinshi uzabahe gakondo nini, abake uzabahe gakondo nto. Umuryango wose uzahabwe gakondo ihwanye n’umubare w’ababazwe bo muri wo.

55 Ariko igihugu kizagabanywe n’ubufindo, gakondo zabo zose zizitirirwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza.

56 Uko ubufindo buzategeka, azabe ari ko gakondo yabo igabanywa abenshi n’abake.”

57 Ababazwe bo mu Balewi nk’uko imiryango yabo iri ni aba: Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abagerushoni. Kohati yakomotsweho n’umuryango w’Abakohati. Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamerari.

58 Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni n’uw’Abaheburoni, n’uw’Abamahali n’uw’Abamushi n’uw’Abakōra. Kandi Kohati yabyaye Amuramu.

59 Muka Amuramu yitwa Yokebedi mwene Lewi, yabyariye muri Egiputa. Abyarana na Amuramu Aroni na Mose, na Miriyamu mushiki wabo.

60 Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

61 Nadabu na Abihu, bapfuye ubwo boseserezaga umuriro udakwiriye imbere y’Uwiteka.

62 Ababazwe bo muri bo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu, abahungu n’abagabo bose bahereye ku bamaze ukwezi bavutse. Kandi ntibarakabaranwa n’Abisirayeli bandi, kuko batahawe gakondo mu Bisirayeli.

63 Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

64 Ariko muri bo ntihaba n’umwe wo mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, babariye Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi.

65 Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n’umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.

Ibar 27

Uwiteka acira abakobwa ba Selofehadi urubanza

1 Maze higira hafi abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, wa Gileyadi, wa Makiri, wa Manase, bo mu miryango ya Manase mwene Yosefu. Aya ni yo mazina y’abakobwa ba Selofehadi: Mahila na Nowa na Hogila, na Miluka na Tirusa.

2 Bahagarara imbere ya Mose na Eleyazari umutambyi, n’abatware n’iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, baravuga bati:

3 “Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry’abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.

4 Ni iki gikūza izina rya data mu muryango we? Ni uko atabyaye umuhungu? Uzaduhe gakondo muri bene wabo wa data.”

5 Mose ashyira Uwiteka urubanza rwabo.

6 Uwiteka abwira Mose ati

7 “Abakobwa ba Selofehadi baburanye iby’ukuri, ntuzabure kubaha gakondo muri bene wabo wa se, uzatume baragwa gakondo ya se.

8 Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Umuntu napfa adasize abahungu, muzatume umukobwa we aragwa gakondo ye.

9 Nadasiga umukobwa, muzahe bene se gakondo ye.

10 Nadasiga bene se, muzahe ba se wabo gakondo ye.

11 Nadasiga ba se wabo, uzahe gakondo ye mwene wabo urushaho kumuba bugufi mu muryango we, abe ari we uyenda. Iryo ribere Abisirayeli itegeko ritegeka uko baca imanza, uko Uwiteka yategetse Mose.’ ”

Uwiteka abwira Mose yuko urupfu rwe ruri hafi

12 Uwiteka abwira Mose ati “Uzazamuke uyu musozi wa Abarimu, witēgere igihugu nahaye Abisirayeli.

13 Numara kucyitēgera nawe uzapfa, usange ubwoko bwawe nk’uko Aroni mwene so yabusanze,

14 kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y’i Meriba y’i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini.

15 Mose abwira Uwiteka ati

16 “Uwiteka, Imana y’imyuka y’abafite umubiri bose, atoranye umuntu wo gutwara iteraniro,

17 wo kubajya imbere ava mu rugo akabāhura, no kubajya imbere arugarukamo akabacyura, kugira ngo iteraniro ry’Uwiteka ritamera nk’intama zitagira umwungeri.”

Uwiteka aha Yosuwa ubutware bwa Mose

18 Uwiteka abwira Mose ati “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza.

19 Umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose, umwihanangirize mu maso yabo.

20 Kandi umuhe ku cyubahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry’Abisirayeli ryose rijye rimwumvira.

21 Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye amumbarishirize kungura inama kwa Urimu. Eleyazari azabe ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n’Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose.”

22 Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse: ajyana Yosuwa amushyira imbere ya Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose,

23 amurambikaho ibiganza aramwihanangiriza, uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Mose.

Ibar 28

Ibikwiriye kujya bitambwa mu minsi mikuru

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Ibitambo byanjye, ibyokurya byanjye by’ibitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe umpumurira neza, mujye mwitondera kubintambira mu bihe byabyo byategetswe.’

3 “Ubabwire uti ‘Ibi ni byo bitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro mukwiriye kujya mutambira Uwiteka: uko bukeye mujye mutamba abana b’intama b’amasekurume babiri bataramara umwaka, badafite inenge ho ibitambo byo koswa bitambwe ubudasiba.

4 Ujye utamba umwe mu gitondo, undi ujye uwutamba nimugoroba.

5 Ujye uturana na bo igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi, yavuganywe n’igice cya kane cya hini y’amavuta ya elayo zasekuwe ho ituro ry’ifu.

6 Ibyo ni ibitambo byoswa bitambwa ubudasiba byategekewe ku musozi wa Sinayi, ngo bibe umubabwe w’ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.

7 Ituro ry’ibyokunywa uturana n’umwana w’intama umwe, rijye riba igice cya kane cya hini. Ahantu hera abe ari ho ubyarira ituro ry’ibisindisha utura Uwiteka.

8 Umwana w’intama wundi ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa nk’aturwa mu gitondo, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

9 “ ‘Ku isabato mujye mutamba abana b’intama babiri b’amasekurume bataramara umwaka badafite inenge, muture ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, muture n’ituro ry’ibyokunywa ryo kuri byo.

10 Ibyo ni ibitambo byo koswa ku masabato yose, byongerwe ku bitambo bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.

11 “ ‘Kandi mu mboneko z’amezi yanyu, mujye mutambira Uwiteka ibitambo byo koswa by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka badafite inenge.

12 Mujye muturana n’ikimasa cyose, ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu.

13 Muturane n’umwana w’intama wose, igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu: bibe ibitambo by’umubabwe, ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.

14 Aya abe ari yo aba amaturo y’ibyokunywa aturanwa na byo: igice cya kabiri cya hini ya vino gituranwe n’ikimasa cyose, igice cya gatatu cya hini gituranwe na ya sekurume y’intama, igice cya kane cya hini gituranwe n’umwana w’intama wose. Ibyo abe ari byo biba ibitambo byo koswa mu mboneko z’amezi, uko ukwezi gutashye mu mwaka wose.

15 Kandi mujye mutambira Uwiteka n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.

16 “ ‘Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine, hajye habaho Pasika y’Uwiteka.

17 Ku munsi w’uko kwezi wa cumi n’itanu hatangirireho iminsi mikuru, bajye bamara iminsi irindwi barya imitsima itasembuwe.

18 Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.

19 Ariko mujye mutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro byoserezwa Uwiteka, by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, mujye mubitamba bidafite inenge.

20 Muturane na byo amaturo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, muturane n’ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.

21 Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.

22 Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.

23 Ibyo bitambo mubyongere ku gitambo cya mu gitondo. Ni cyo gitambo gitambwa ubudasiba.

24 Uko abe ari ko mujya mutamba mu minsi irindwi ubudasiba ibyokurya by’Imana, ibitambo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.

25 Kandi ku munsi wa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.

26 “ ‘Kandi ku munsi w’umuganura, nimuganurira Uwiteka ituro ry’umuganura ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.

27 Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ibimasa by’imisore bibiri n’isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka.

28 Muturane na byo amaturo y’ifu yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, muturane n’ikimasa cyose ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.

29 Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi igice cya cumi cya efa,

30 kandi mujye mutamba isekurume y’ihene yo kubahongerera.

31 Mujye mutamba ibyo bitambo bidafite inenge, muturane na byo amaturo y’ibyokunywa yo kuri byo, mubyongere ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo.

Ibar 29

Ibikwiriye kujya bitambwa mu kwezi kwa karindwi

1 “ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.

2 Mujye muwutambaho ibitambo byoswa by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.

3 Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.

4 Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.

5 Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyo kubahongerera.

6 Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z’ukwezi no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa n’ibyo byose nk’uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by’umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.

7 “ ‘Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora.

8 Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by’umubabwe, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.

9 Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y’intama ibice bya cumi bibiri bya efa.

10 Muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari barindwi, igice cya cumi cya efa.

11 Kandi mujye mutamba isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa n’ibyo byose.

12 “ ‘Kandi ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mumare iminsi irindwi muziririza Uwiteka iminsi mikuru.

13 Kandi mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n’umuriro, by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Ku munsi uyitangira mutambe ibimasa by’imisore cumi na bitatu n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.

14 Muturane na byo amaturo yo kuri byo y’ifu y’ingezi yavuganye n’amavuta ya elayo. Muturane n’ikimasa cyose cyo muri byo uko ari cumi na bitatu ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane n’isekurume y’intama yose yo muri ayo yombi ibice bya cumi bibiri bya efa,

15 muturane n’umwana w’intama wose wo muri abo uko ari cumi na bane igice cya cumi cya efa.

16 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

17 “ ‘Ku munsi wa kabiri mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi na bibiri n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

18 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

19 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu aturanwa na byo no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

20 “ ‘Ku munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi na kimwe n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

21 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

22 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

23 “ ‘Ku munsi wa kane mujye mutamba ibimasa by’imisore cumi n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

24 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

25 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

26 “ ‘Ku munsi wa gatanu mujye mutamba ibimasa by’imisore icyenda n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

27 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

28 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

29 “ ‘Ku munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa by’imisore umunani n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

30 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

31 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

32 “ ‘Ku munsi wa karindwi mujye mutamba ibimasa by’imisore birindwi n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.

33 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

34 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

35 “ ‘Ku munsi wa munani mujye muterana mwitonze, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho.

36 Ariko mujye mutamba ibitambo byoswa bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza, by’ikimasa, n’isekurume y’intama n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, bidafite inenge.

37 Muturane n’icyo kimasa n’iyo sekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.

38 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.

39 “ ‘Ibyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu y’ifu no ku y’ibyokunywa, no ku bitambo byanyu by’uko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa n’imitima ikunze.’ ”

Ibar 30

1 Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.

Amategeko y’imihigo

2 Mose abwira abatware b’imiryango y’Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:

3 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.

4 “Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,

5 se akumva umuhigo we n’isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama.

6 Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.

7 “Cyangwa narongorwa n’umugabo akiboshywe n’umuhigo, cyangwa n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,

8 umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n’isezerano yibohesheje bizahama.

9 Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n’amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.

10 “Ariko umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.

11 “Umugore nahigira umuhigo mu nzu y’umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,

12 umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n’isezerano yibohesheje ryose bizahama.

13 Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.

14 Umuhigo wose n’indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.

15 Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.

16 Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k’umugore we.”

17 Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n’umugore we, n’iby’umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.

Ibar 31

Abisirayeli batsinda Abamidiyani

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.”

3 Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe.

4 Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y’Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”

5 Nuko batoranya mu bihumbi by’Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n’ibihumbi bibiri zifite intwaro.

6 Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu by’ahera n’amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze.

7 Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose.

8 Bica n’abami b’Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b’Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota.

9 Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n’abana babo bato, banyaga inka zabo zose n’imikumbi yabo yose, basahura n’ibintu byabo byose.

10 Batwika imidugudu babagamo yose n’ingo zabo zose.

11 Batabarukana isahu yose n’iminyago yose y’abantu n’amatungo.

12 Imbohe n’iminyago n’isahu babizanira Mose na Eleyazari umutambyi n’iteraniro ry’Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

Ibyategekewe Abamidiyanikazi, no ku minyago n’isahu

13 Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro bose, babasanganirira inyuma y’aho baganditse.

14 Mose arakarira abatware b’ingabo, abatware b’ibihumbi n’ab’amagana batabarutse.

15 Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe?

16 Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by’i Pewori babitewe n’inama za Balāmu, bituma mugiga itera iteraniro ry’Uwiteka.

17 Nuko none mwice umuhungu wese wo mu bana bato, n’umugore wese wigeze kuryamana n’umugabo.

18 Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n’abagabo, mubīkirize ubwanyu.

19 Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y’aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi: uwishe wese n’uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n’iminyago yanyu.

20 Muhumanure n’imyambaro yose n’ibyaremwe mu ruhu byose, n’ibyaboheshejwe ubwoya bw’ihene byose, n’ibyabajwe byose kugira ngo mubyihumanureho.”

21 Eleyazari umutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose:

22 Izahabu n’ifeza n’umuringa, n’icyuma n’ibati n’icyuma cy’isasu,

23 ibintu byose bidatwikwa n’umuriro, mubicīshe mu muriro bibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n’umuriro byose mubyogeshe ayo mazi.

24 Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubone kugaruka mu ngando.”

25 Uwiteka abwira Mose ati

26 “Bara umubare w’iminyago yanyazwe y’abantu n’amatungo, ufatanye na Eleyazari umutambyi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza y’iteraniro.

27 Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose.

28 Kandi utorere Uwiteka intore, uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy’abantu n’inka n’indogobe n’imikumbi,

29 ubitore mu mugabane wabo ubihe Eleyazari umutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka.

30 Kandi mu mugabane w’Abisirayeli utore umwe muri mirongo itanu w’abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy’inka n’indogobe n’imikumbi, n’andi matungo yose, ubihe Abalewi barinda ubuturo bw’Uwiteka.”

31 Mose na Eleyazari umutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.

32 Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n’abarasanyi, yari intama uduhumbi dutandatu n’inzovu ndwi n’ibihumbi bitanu,

33 n’inka inzovu ndwi n’ibihumbi bibiri,

34 n’indogobe inzovu esheshatu n’igihumbi,

35 kandi umubare wose w’abantu wari inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n’abagabo.

36 Umugabane w’abatabarutse wari intama uduhumbi dutatu n’inzovu eshatu n’ibihumbi birindwi na magana atanu.

37 Intore z’Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n’eshanu.

38 Inka zari inzovu eshatu n’ibihumbi bitandatu, intore z’Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n’ebyiri.

39 Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z’Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n’imwe.

40 Abantu bari inzovu n’ibihumbi bitandatu, intore z’Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri.

41 Mose aha Eleyazari umutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.

42 Umugabane w’Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse,

43 uwo mugabane w’iteraniro wari intama uduhumbi dutatu n’inzovu eshatu n’ibihumbi birindwi na magana atanu,

44 n’inka inzovu eshatu n’ibihumbi bitandatu,

45 n’indogobe inzovu eshatu na magana atanu,

46 n’abantu inzovu n’ibihumbi bitandatu.

47 Kuri uwo mugabane w’Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy’abantu n’amatungo, abiha Abalewi barinda ubuturo bw’Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.

48 Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b’ibihumbi n’ab’amagana, bigira hafi ya Mose.

49 Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubaze umubare w’abarasanyi dutwara, nta n’umwe watubuzemo.

50 Tuzaniye Uwiteka ituro ry’ibyo umuntu wese yasahuye ry’ibintu by’izahabu, n’imikufi yo ku maguru, n’izahabu zimeze nk’imiringa yo ku maboko, n’impeta zishyiraho ikimenyetso n’izo ku matwi, n’inigi byo guhongererera ubugingo bwacu imbere y’Uwiteka.”

51 Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano.

52 Izahabu zose z’ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n’abatware b’ibihumbi n’ab’amagana, zari shekeli inzovu n’ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu.

53 Kuko umuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriye isahu.

54 Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu abatware b’ibihumbi n’ab’amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry’ibonaniro, kugira ngo zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka.

Ibar 32

Abarubeni n’Abagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani

1 Abarubeni n’Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy’i Yazeri n’icy’i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza,

2 Abagadi n’Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, bati

3 “Ataroti n’i Diboni n’i Yazeri, n’i Nimura n’i Heshiboni na Eleyale, n’i Sibuma n’i Nebo n’i Bewoni,

4 igihugu Uwiteka yatsindishije iteraniro ry’Abisirayeli, ni igihugu cy’urwuri kandi abagaragu bawe dufite amatungo.”

5 Bati “Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani.”

6 Mose abaza Abagadi n’Abarubeni ati “Bene wanyu bazatabara mwiyicariye ino?

7 Ni iki gitumye mukura umutima w’Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye?

8 Uko ni ko ba so bagenjeje, ubwo nabatumaga gutata icyo gihugu, ndi i Kadeshi Baruneya.

9 Bamaze kuzamuka bakajya mu gikombe cya Eshikoli bakareba icyo gihugu, bakura umutima w’Abisirayeli ngo batajya mu gihugu Uwiteka yabahaye.

10 Uburakari bw’Uwiteka bukongezwa kuri uwo munsi, ararahira ati

11 ‘Ni ukuri ntihazagira uwo mu bagabo bavuye muri Egiputa, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, uzabona igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko nzakibaha, kuko badakurikira uko mbayobora muri byose,

12 keretse Kalebu mwene Yefune Umukenazi na Yosuwa mwene Nuni, kuko bo bakurikira uko Uwiteka abayobora muri byose.’

13 Abisirayeli bīkongereza uburakari bw’Uwiteka, abazerereza hirya no hino mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza aho ab’icyo gihe bose bakoze ibyo Uwiteka abona ko ari bibi, barimbukiye.

14 Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw’abanyabyaha ngo mugwize umujinya w’Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli.

15 Nimucyamika ntimukurikire uko abayobora, azongera areke Abisirayeli mu butayu, namwe muzarimbuze ubu bwoko bwose.”

16 Bamwigira hafi baramubwira bati “Tuzubakira imikumbi yacu ibiraro, n’abana bacu bato tuzabubakira imidugudu,

17 ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z’amabuye, ngo barindwe bene igihugu.

18 Ntituzagaruka mu ngo zacu, umuntu wese wo mu Bisirayeli atarahabwa gakondo ye.

19 Ntituzagira gakondo muri bo hakurya ya Yorodani cyangwa hirya yaho, kuko gakondo yacu tuyihawe hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburasirazuba.”

20 Mose arabasubiza ati “Nimubigenza mutyo, mukitegura intwaro zanyu ngo mujye Uwiteka imbere mutabare,

21 abagabo bose bo muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bagiye Uwiteka imbere, mukageza aho azirukanira ababisha be bamuri imbere,

22 igihugu kigatsindirwa imbere y’Uwiteka. Muzabona kugaruka mwe kugibwaho n’urubanza rw’uko mucumuye ku Uwiteka cyangwa ku Bisirayeli, kandi iki gihugu kizababera gakondo imbere y’Uwiteka.

23 Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza.

24 Mwubakire abana banyu bato imidugudu, n’imikumbi yanyu ibiraro, mukore ibyo muvuze.”

25 Abagadi n’Abarubeni babwira Mose bati “Abagaragu bawe tuzabigenza uko databuja ategetse.

26 Abana bacu bato n’abagore bacu, n’imikumbi yacu n’amatungo yacu yose, bizaguma mu midugudu y’i Galeyadi.

27 Ariko twe abagaragu bawe tuzambuka uko tungana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, tujye Uwiteka imbere dutabare, nk’uko databuja avuze.”

28 Mose ategeka ibyabo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza y’imiryango y’Abisirayeli.

29 Mose arababwira ati “Abagadi n’Abarubeni nibambukana Yorodani namwe, bagiye Uwiteka imbere uko bangana, abagabo bose bafite intwaro z’intambara, igihugu kigatsindirwa imbere yanyu, muzabahe igihugu cy’i Galeyadi ho gakondo.

30 Ariko nibatambukana namwe bafite intwaro, bazahabwe gakondo muri mwe mu gihugu cy’i Kanāni.”

31 Abagadi n’Abarubeni baramusubiza bati “Uko Uwiteka ategetse abagaragu bawe ni ko tuzabigenza.

32 Tuzambuka dufite intwaro, tujye mu gihugu cy’i Kanāni tugiye Uwiteka imbere, gakondo yacu twahindūye tuzayigumana hakuno ya Yorodani.”

33 Nuko Abagadi n’Abarubeni n’igice cy’umuryango wa Manase mwene Yosefu kingana n’igisigaye, Mose abaha ubwami bwa Sihoni umwami w’Abamori n’ubwa Ogi umwami w’i Bashani. Igihugu cyose kirimo imidugudu ifite ibihugu byayo, imidugudu yacyo yose impande zose.

34 Abagadi bubaka i Diboni na Ataroti na Aroweri,

35 na Atarotishofani n’i Yazeri n’i Yogibeha,

36 n’i Betinimura n’i Betiharani. Iyo midugudu bayigotesha inkike z’amabuye, bubakira imikumbi yabo ibiraro.

37 Abarubeni bubaka i Heshiboni na Eleyale n’i Kiriyatayimu,

38 n’i Nebo n’i Bālimeyoni, bahindura amazina yayo. Bubaka n’i Sibuma, bita andi mazina imidugudu bubatse.

39 Abamakiri mwene Manase bajya i Galeyadi barahahindūra, birukanamo Abamori bari batuyemo.

40 Mose aha Abamakiri mwene Manase i Galeyadi, barahatura.

41 Yayiri umwuzukuruza wa Manase ajyayo atsinda imidugudu yaho, ayita imidugudu ya Yayiri.

42 Na Noba aragenda atsinda i Kenati n’ibirorero bifatanye na ho, ahitirira izina rye Noba.

Ibar 33

Indaro zo mu rugendo rw’Abisirayeli uhereye muri Egiputa ukageza kuri Yorodani

1 Izi ni zo ndaro z’Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni.

2 Mose yandika ingendo z’indaro zabo abitegetswe n’Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk’uko ingendo zabo zari ziri:

3 Bahaguruka i Rāmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’itanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y’Abanyegiputa bose.

4 Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho.

5 Nuko Abisirayeli bahaguruka i Rāmesesi, babamba amahema i Sukoti.

6 Barahahaguruka babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.

7 Barahahaguruka basubira inyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere y’i Bālisefoni, babamba amahema imbere y’i Migidoli.

8 Bahaguruka imbere y’i Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayu bwa Etamu, babamba amahema i Mara.

9 Barahahaguruka bataha muri Elimu, hari amasoko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi, babambayo amahema.

10 Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura.

11 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini.

12 Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka.

13 Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi.

14 Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa.

15 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Sinayi.

16 Barahahaguruka, babamba amahema i Kiburotihatāva.

17 Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti.

18 Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima.

19 Barahahaguruka, babamba amahema i Rimoniperēsi.

20 Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna.

21 Barahahaguruka, babamba amahema i Risa.

22 Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata.

23 Barahahaguruka, babamba amahema ku musozi Sheferi.

24 Barahahaguruka, babamba amahema i Harada.

25 Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti.

26 Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati.

27 Barahahaguruka, babamba amahema i Tera.

28 Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika.

29 Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona.

30 Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti.

31 Barahahaguruka, babamba amahema i Beneyākani.

32 Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi.

33 Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata.

34 Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona.

35 Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi.

36 Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini, ni ho Kadeshi.

37 Bahaguruka i Kadeshi, babamba amahema ku musozi Hori ku rugabano rw’igihugu cya Edomu.

38 Aroni umutambyi azamuka uwo musozi Hori, abitegetswe n’Uwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ine uhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere.

39 Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n’itatu, ubwo yapfiraga ku musozi Hori.

40 Umwami w’i Aradi w’Umunyakanāni, wari utuye i Negebu yo mu gihugu cy’i Kanāni, yumva yuko Abisirayeli baje.

41 Bahaguruka ku musozi Hori, babamba amahema i Salumoni.

42 Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni.

43 Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti.

44 Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rw’i Mowabu.

45 Bahaguruka Iyimu, babamba amahema i Diboni Gadi.

46 Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu.

47 Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere y’i Nebo.

48 Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.

49 Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cy’i Mowabu kinini.

50 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati

51 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy’i Kanāni,

52 muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z’imisozi.

53 Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo.

54 Muzaheshwe igihugu ho gakondo n’ubufindo nk’uko imiryango yanyu iri, abaruta abandi ubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Aho ubufindo buzategekera umuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk’uko imiryango ya ba sekuruza wanyu iri.

55 Ariko nimutirukana bene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nk’ibibahanda amaso, nk’amahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo.

56 Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.’ ”

Ibar 34

Ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy’i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk’uko ingabano zacyo ziri.

3 Igice cy’ikusi cy’igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw’ikusi ruhere ku iherezo ry’Inyanja y’Umunyu, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba.

4 Maze ruzenguruke ruce iruhande rw’ikusi rw’ahaterera hajya muri Akurabimu, rujye i Zini rugarukire iruhande rw’ikusi rw’i Kadeshi Baruneya, maze rujye i Hasaradari rugende rugere muri Asimoni

5 ruvuye muri Asimoni, ruzenguruke rugere ku kagezi ka Egiputa, rugarukire ku Nyanja Nini.

6 “ ‘Urugabano rw’iburengerazuba ruzababere Inyanja Nini n’ikibaya cyayo, abe ari yo iba urugabano rwanyu rw’iburengerazuba.

7 “ ‘Uru abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi, muhereye ku Nyanja Nini mushinge urugabano rugere ku musozi Hori.

8 Muhereye kuri uwo musozi, murushinge rugere ku rugabano rw’i Hamati rugarukire i Sedadi,

9 maze rujye i Zifuroni rugarukire i Hasarenani. Urwo abe ari rwo ruba urugabano rwanyu rw’ikasikazi.

10 “ ‘Kandi muzashinge urugabano rwanyu rw’iburasirazuba, muhereye i Hasarenani rugere i Shefamu.

11 Ruvuye i Shefamu rumanuke rugere i Ribula, iri iruhande rw’iburasirazuba rwa Ayini, rumanuke rugere ku ruhande rw’iburasirazuba rw’inyanja y’i Kinereti,

12 rumanuke rugere kuri Yorodani rugarukire ku Nyanja y’Umunyu.

“ ‘Icyo abe ari cyo kiba igihugu cyanyu n’ingabano zacyo z’impande zose.’ ”

13 Mose ategeka Abisirayeli ati “Icyo ni cyo gihugu muzaheshwa ho gakondo n’ubufindo, icyo Uwiteka yategetse ko gihabwa imiryango cyenda, n’igice kingana n’igisigaye,

14 kuko umuryango w’Abarubeni nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’uw’Abagadi nk’uko amazu ya ba sekuru ari, n’igice gisigaye cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo zabo.

15 Iyo miryango uko ari ibiri n’igice, yamaze guhabwa gakondo zayo hakuno ya Yorodani, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba.”

Amazina y’abategetswe kugabanya Abisirayeli igihugu

16 Uwiteka abwira Mose ati

17 “Aya mazina ni yo y’abantu bazabagabanya igihugu ho gakondo: ni Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni.

18 Kandi muzatoranye umutware umwe umwe mu miryango yose, bagabanye igihugu ho gakondo.

19 Aya ni yo mazina y’abo bantu:

Mu muryango wa Yuda mutoranye Kalebu mwene Yefune.

20 Mu muryango w’Abasimeyoni, Shemweli mwene Amihudi.

21 Mu muryango wa Benyamini, Eludadi mwene Kisiloni.

22 Mu muryango w’Abadani mutoranye umutware Buki mwene Yogili.

23 Mu Bayosefu mutoranye aba:

Mu muryango w’Abamanase mutoranye umutware Haniyeli mwene Efodi.

24 Mu muryango w’Abefurayimu mutoranye umutware Kemuweli mwene Shifutani.

25 Mu muryango w’Abazebuluni mutoranye umutware Elisafani mwene Parunaki.

26 Mu muryango w’Abisakari mutoranye umutware Palutiyeli mwene Azani.

27 Mu muryango w’Abashēri mutoranye umutware Ahihudi mwene Shelomi.

28 Mu muryango w’Abanafutali mutoranye umutware, Pedaheli mwene Amihudi.”

29 Abo ni bo Uwiteka yategetse kugabanya Abisirayeli gakondo zabo zo mu gihugu cy’i Kanāni.