Lev 9

Ibyo kweza abatambyi birarangizwa

1 Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli.

2 Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka.

3 Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa,

4 n’impfizi n’isekurume y’intama by’ibitambo by’uko muri amahoro bitambirwe imbere y’Uwiteka, mwende n’ituro ry’ifu ivanze n’amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ”

5 Bazana ibyo Mose yategetse imbere y’ihema ry’ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y’Uwiteka.

6 Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw’Uwiteka burababonekera.”

7 Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n’icyo koswa, wihongerere, uhongerere n’abantu, maze utambirire n’abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.”

8 Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha.

9 Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y’igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi,

10 maze urugimbu n’impyiko n’umwijima w’ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose.

11 Inyama n’uruhu abyosereza inyuma y’ingando z’amahema.

12 Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z’igicaniro.

13 Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n’igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro.

14 Yoza amara n’ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro.

15 Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by’abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk’uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha.

16 Amurika n’igitambo cyo koswa, agitamba nk’uko byabwirijwe.

17 Amurika n’ituro ry’ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo.

18 Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y’intama by’ibitambo by’uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z’igicaniro.

19 Bamuhereza n’urugimbu rw’iyo mpfizi, n’umurizo w’iyo sekurume y’intama, n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’impyiko zayo, n’umwijima w’ityazo wayo.

20 Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro.

21 Inkoro zabyo n’inshyi z’amaboko y’iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, uko Mose yategetse.

22 Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n’ibyo bitambo by’uko bari amahoro.

23 Mose na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw’Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.

24 Umuriro uva imbere y’Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.

Lev 10

Uwiteka yica Nadabu na Abihu, abahoye icyaha gikomeye

1 Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y’Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.

2 Imbere y’Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y’Uwiteka.

3 Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.

4 Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y’Ahera, mubajyane inyuma y’ingando z’amahema.”

5 Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Mose yategetse.

6 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.

7 Kandi ntimuve ku muryango w’ihema ry’ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y’Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse.

Abatambyi babuzwa kunywa ibisindisha, bagikora umurimo

8 Uwiteka abwira Aroni ati

9 “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,

10 mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya,

11 mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”

Mose ategeka abatambyi kurya imyanya yabo

12 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry’ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n’umuriro, murirīre iruhande rw’igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.

13 Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n’abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n’umuriro, uko ni ko nategetswe.

14 Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw’ukuboko rwererejwe, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n’iy’abahungu bawe, ku bitambo by’Abisirayeli by’uko bari amahoro.

15 Urushyi rw’ukuboko rwo kwererezwa n’inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n’ibitambo byo gukongorwa n’umuriro by’urugimbu, babizungurize imbere y’Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n’abana bawe, bitegetswe n’itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.”

Aroni asobanura icyatumye yosa ihene yatambiwe ibyaha

16 Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati

17 “Mwabujijwe n’iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y’Uwiteka?

18 Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.”

19 Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y’Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n’igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y’Uwiteka?”

20 Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.

Lev 11

Ibifite ubugingo bizira n’ibitazira

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n’amatungo byo mu isi byose.

3 Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya.

4 Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara, ni igihumanya kuri mwe.

5 N’impereryi kuko yuza ikaba itatuye inzara, na yo ni igihumanya kuri mwe.

6 N’urukwavu kuko rwuza rukaba rutatuye inzara, na rwo ni igihumanya kuri mwe.

7 N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.

8 Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho, ni ibihumanya kuri mwe.

9 “Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n’ibikoko, abe ari byo mujya murya.

10 Ibitagira amababa n’ibikoko mu byo mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi, mu byiyogesha mu mazi byose, no mu bifite ubugingo biba muri yo byose, murabizira.

11 Muzahore mubizira, ntimukarye inyama zabyo, intumbi zabyo na zo mujye muzizira.

12 Icyo mu mazi cyose kitagira amababa n’ibikoko murakizira.

13 “Ibi abe ari byo mujya muzira mu bisiga ntibikaribwe ni ibizira: ikizu n’itanangabo na oziniya,

14 n’icyanira n’icyaruzi, uko amoko yabyo ari,

15 n’igikona cyose uko amoko yabyo ari,

16 na mbuni na tamasi, na shakafu n’agaca n’ibyo mu bwoko bwako byose,

17 n’igihunyira gitona sarumpfuna, n’igihunyira kinini,

18 n’igihunyira cy’amatwi n’inzoya n’inkongoro,

19 n’igishondabagabo n’uruyongoyongo n’ibyo mu bwoko bwarwo byose, n’inkotsa n’agacurama.

20 “Ibyigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira.

21 Ariko ibi mwemererwa kubirya mu byigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane, ibigira amaguru maremare ahinnye yerekeje imbere, ngo biyatarukishe hasi.

22 Ibi ni byo mwemererwa kurya, inzige n’ibindi bimeze nka zo byitwa solamu na harugoli na hagabu, nk’uko amoko yabyo ari.

23 Ariko ibyigenza bindi byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane magufi, murabizira.

24 “Kandi ibi bizabahumanya: ukoze ku ntumbi yabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba,

25 kandi uzaterura n’igice cy’intumbi yabyo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba.

26 Inyamaswa yose yatuye inzara ariko ntigire imigeri igabanije, ntiyuze ni igihumanya kuri mwe, umuntu wese uzikozeho azaba ahumanye.

27 Inyamaswa yose igendesha ibiganza cyangwa amajanja yo mu zigenza amaguru ane ni igihumanya kuri mwe, ukoze ku ntumbi yazo azaba ahumanye ageze nimugoroba.

28 Uzaterura intumbi yazo amese imyenda ye, aba ahumanye ageze nimugoroba. Izo ni izihumanya kuri mwe.

29 “Ibi ni byo bihumanya kuri mwe mu bikururuka bigenza amaguru magufi hasi: umukara n’imbeba n’icyugu kinini nk’uko amoko yabyo ari,

30 n’ikinyogote n’igikeri, n’umuserebanya n’ikijongororwa n’uruvu,

31 ibyo ni byo bihumanya kuri mwe mu bigenza amaguru magufi byose, ukoze ku ntumbi zabyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.

32 Kandi ikintu cyose intumbi yabyo iguyeho kizaba gihumanye, kandi naho cyaba ikintu cyabajwe mu giti, cyangwa umwambaro cyangwa uruhu, cyangwa isaho cyangwa ikindi kintu cyose gikoreshwa umurimo wose gikwiriye gushyirwa mu mazi, kibe gihumanye kigeze nimugoroba, ni bwo kizaba gihumanutse.

33 Kandi ikintu cy’ibumba cyose kizagubwamo n’icyo muri ibyo cyose, ibirimo bizabe bihumanye kandi icyo kintu mukimene.

34 Ibyaribwa byose birimo bishyirwamo amazi bizabe bihumanye, kandi ibyanyobwa byose biri mu kintu bene icyo cyose bizabe bihumanye.

35 Ikintu cyose kiguweho n’igice cyose cy’intumbi yabyo kizabe gihumanye, naho cyaba icyokezo cy’ibyokurya cyangwa amashyiga kizamenagurwe, ibyo birahumanye kandi bizaba ibihumanya kuri mwe.

36 Keretse isōko cyangwa urwobo rwacukuriwe kubika amazi agateraniramo kizabe kidahumanye, ariko ukoze ku ntumbi yabyo yabiguyemo azaba ahumanye.

37 Kandi niba igice cy’intumbi yabyo, kiguye ku mbuto zo kubibwa z’uburyo bwose, zizabe zidahumanye.

38 Ariko niba zuhiwe amazi, zikagubwamo n’igice cy’intumbi yabyo cyose, zizabe izihumanya kuri mwe.

39 “Kandi inyamaswa yose cyangwa itungo ryose mwemererwa kurya nigipfa, ukoze ku ntumbi yacyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.

40 Uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi n’uteruye intumbi yacyo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba.

41 “Kandi igikururuka hasi cyose, gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ni ikizira ntikikaribwe.

42 Igikurura inda cyose, n’ikigenza amaguru ane magufi cyose, n’ikigenza amaguru menshi cyose, ibikururuka hasi byose ntimukabirye kuko bizira.

43 Ntimukiyandavurishe igikururuka cyose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ntimukabyihumanishe ngo bibanduze.

44 Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy’uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.

45 Kuko ndi Uwiteka wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu, abe ari cyo gituma muba abera, kuko ndi uwera.

46 “Ayo ni yo mategeko y’inyamaswa n’amatungo, n’ibisiga n’inyoni n’ibifite ubugingo byose byiyogesha mu mazi, n’ibibaho byose bikururuka hasi,

47 yo gutandukanya igihumanya n’ikidahumanya, n’igifite ubugingo cyaribwa n’ikitaribwa.”

Lev 12

Guhumana k’umugore wabyaye

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, abe ari ko ahumana.

3 Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe.

4 Nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye mu buturo bwera iminsi yo guhumanuka kwe itararangira.

5 “Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n’ine ahumanye, nk’uko ajya ahumana mu minsi y’umuhango w’abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n’itandatu, ahumanuke igisanza cye.

6 “Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w’intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n’icyana cy’inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro

7 na we abitambire imbere y’Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y’igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry’umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.

8 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe cy’igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”

Lev 13

Amategeko y’ibibembe

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Umuntu nagira ku mubiri we ikibyimba cyangwa igikoko, cyangwa ibara ry’amera, kigahinduka ku mubiri we nk’umuze w’ibibembe, bamuzanire Aroni umutambyi cyangwa umwe mu batambyi bene Aroni.

3 Umutambyi asuzume umuze wo ku mubiri we, niba ubwoya bw’aho uwo muze uri buhindutse umweru akawubona nk’ugeze munsi y’uruhu, uwo muze uzaba ari ibibembe. Uwo mutambyi amusuzume avuge ko ahumanye.

4 Ariko niba abonye iryo bara ry’amera ryo ku mubiri we nk’iritageze munsi y’uruhu, ubwoya bwaho ntibube buhindutse umweru, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n’uwo muze, amare iminsi irindwi.

5 Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muze ugumye uko wari uri utakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi.

6 Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi yongere amusuzume, nabona uwo muze utakigaragara cyane utakwiriye ku mubiri avuge ko adahumanye, bizaba ari ibikoko. Uwo muntu amese imyenda ye abe adahumanye.

7 Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri, amaze kwiyerekera umutambyi guhumanurwa, azongere yiyereke umutambyi.

8 Uwo mutambyi amusuzume, nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri avuge ko ahumanye, bizaba ari ibibembe.

9 “Umuze w’ibibembe nufata umuntu bazamushyire umutambyi,

10 uwo mutambyi amusuzume, nihaboneka ikibyimba cyera ku mubiri we kikaba gihinduye ubwoya bwaho kuba umweru, kikabaho igisebe cy’inyama

11 kizaba ari ibibembe byatinze mu mubiri we, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ntamukingirane kuko ahumanye.

12 Kandi ibibembe nibimusesa ku mubiri, bikarangiza umubiri w’uwafashwe n’uwo muze bihereye ku mutwe bikagera ku birenge, aho umutambyi areba ku mubiri hose,

13 uwo mutambyi amusuzume nabona ibibembe birangije umubiri we wose, avuge yuko uwafashwe n’uwo muze adahumanye. Umubiri we uhindutse umweru hose ntahumanye.

14 Ariko igisebe cy’inyama niba kizamubonekaho, kuri uwo munsi azaba ahumanye.

15 Umutambyi azasuzuma icyo gisebe cy’inyama avuge yuko ahumanye, icyo gisebe cy’inyama kirahumanye ni ibibembe.

16 Cyangwa icyo gisebe cy’inyama niba kizasubira kuba umweru, azasange umutambyi

17 na we amusuzume, niba igisebe cy’uwo muze gihindutse umweru, uwo mutambyi avuge yuko uwafashwe na wo adahumanye, azaba adahumanye.

18 “Niba umuntu afite ku mubiri inkovu y’aho igishyutecyakize,

19 muri iyo nkovu hakabamo ikibyimba cyera cyangwa urubara, cyerekwe umutambyi

20 na we agisuzume, niba akibona nk’ikigeze munsi y’uruhu, ubwoya bwaho bukaba buhindutse umweru umutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe washeshe muri cya gishyute.

21 Ariko niba umutambyi asuzumye rwa rubara, akabona rutarimo ubwoya bwera, kandi rutageze munsi y’uruhu, ahubwo ko rutagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane, amare iminsi irindwi.

22 Niba ruzaba rukwiriye ku mubiri we uwo mutambyi avuge ko ahumanye, ruzaba ari umuze.

23 Ariko niba urwo rubara ruzaba rugumye aho ruri rudakwiriye, ruzaba ari inkovu ya cya gishyute, umutambyi avuge ko adahumanye.

24 “Cyangwa umuntu nagira ubushye ku mubiri, inkovu yabwo ikaba urubara cyangwa ibara ry’amera

25 umutambyi ahasuzume, nabona ubwoya bwo muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera buhindutse umweru, akakibona nk’ikigeze munsi y’uruhu kizaba ari ibibembe byasheshe muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizaba ari umuze w’ibibembe.

26 Ariko niba umutambyi ahasuzumye, akabona ari nta bwoya bwera muri urwo rubara cyangwa muri iryo bara ry’amera, kandi ko kitageze munsi y’uruhu ahubwo kitagaragara cyane, uwo mutambyi amukingirane amare iminsi irindwi.

27 Ku munsi wa karindwi umutambyi azamusuzume, niba kizaba gikwiriye ku mubiri uwo mutambyi avuge ko ahumanye, kizabe ari umuze w’ibibembe.

28 Ariko niba urwo rubara cyangwa iryo bara ry’amera kizaba kigumye aho kiri, kidakwiriye ku mubiri kandi ntikigaragare cyane, kizaba ari ikibyimba cyaturutse muri bwa bushye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, kizaba ari inkovu y’ubwo bushye.

29 “Kandi umugabo cyangwa umugore nagira umuze ku mutwe cyangwa ku kananwa

30 umutambyi awusuzume, niba abona ko ugeze munsi y’uruhu hakabamo ubwoya bw’umuhondo bunyunyutse umutambyi avuge ko ahumanye, uwo muze uzaba ari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa.

31 Niba uwo mutambyi asuzumye uwo muze w’ibikoko, akabona ko utageze munsi y’uruhu, ntihabemo umusatsi cyangwa ubwoya byirabura, umutambyi akingirane uwafashwe n’uwo muze w’ibikoko, amare iminsi irindwi.

32 Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume uwo muze, niba ibyo bikoko bitazaba bikwiriye, ntibibemo ubwoya bw’umuhondo, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y’uruhu

33 bamwogoshe aho ibyo bikoko bitari, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n’ibikoko amare indi minsi irindwi.

34 Ku munsi wa karindwi umutambyi azasuzume ibyo bikoko, niba bitazaba bimukwiriye ku mubiri, umuze wabyo ntuboneke ko ugeze munsi y’uruhu, uwo mutambyi avuge ko adahumanye, amese imyenda ye, abe adahumanye.

35 Ariko niba ibyo bikoko bizamukwira ku mubiri amaze guhumanurwa,

36 umutambyi azamusuzume nabona ibyo bikoko bimukwiriye ku mubiri, ntiyirirwe ashaka ubwoya bw’umuhondo, azaba ahumanye.

37 Ariko niba abonye ibyo bikoko bigumye aho biri, umusatsi cyangwa ubwoya byirabura bikaba bibimezemo, ibyo bikoko bizaba bikize azaba adahumanye, uwo mutambyi avuge ko adahumanye.

38 “Kandi umugabo cyangwa umugore nagira ku mubiri amabara y’amera

39 umutambyi ayasuzume, niba ayo mabara y’amera yo ku mubiri we ari ibitare by’ibigina bizaba ari amabara gusa asheshe ku mubiri, azaba adahumanye.

40 “Umuntu napfuka umusatsi, azaba ari umunyaruhara, ariko ntazaba ahumanye.

41 Kandi napfuka umusatsi wo mu gitwariro, azaba ari umunyaruhara rwo mu gitwariro, ariko ntazaba ahumanye.

42 Ariko niba umuze w’urubara uri mu ruhara rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, uzaba ari ibibembe bisheshe mu ruhara rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro.

43 Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy’urubara kiri mu ruhara rwe rw’inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n’ibibembe biri ku mubiri we,

44 uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe.

45 “Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’

46 Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y’aho mubambye amahema.

47 “Kandi umwenda ufashwe n’umuze w’ibibembe, naho waba uboheshejwe ubwoya bw’intama cyangwa waba igitare,

48 kandi naho uwo muze wawufashe mu budodo bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, butambitse cyangwa mu buhagaritse, kandi naho icyo wafashe cyaba uruhu cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu,

49 niba umuze wenze kwirabura nk’icyatsi kibisi cyangwa ari urususirane, naho wabonetse mu mwenda cyangwa mu ruhu, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba ari umuze w’ibibembe, icyo kintu cyerekwe umutambyi.

50 Na we asuzume uwo muze, akingirane icyo wafashe, kimare iminsi irindwi.

51 Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikiryakizaba gihumanye.

52 Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw’ubwoya bw’intama cyangwa bw’igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n’uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe.

53 “Ariko niba umutambyi asuzumye, akabona uwo muze utakwiriye muri uwo mwenda mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu,

54 ategeke ko bamesa icyo uwo muze wafashe, agikingirane kimare indi minsi irindwi.

55 Kandi umutambyi azasuzume icyo uwo muze wafashe cyaramaze kumeswa, nabona uwo muze utahinduye irindi bara kandi utagikwiriyemo, kizaba gihumanye uzagitwike. Uzaba ari umuze ukirya, naho cyaba gipfutse imbere cyangwa inyuma.

56 Ariko niba uwo mutambyi asuzumye icyo wafashe, akabona utakigaragara cyane, cyarameshwe, ahatanyure ahakure muri uwo mwenda cyangwa muri urwo ruhu, cyangwa muri ubwo budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse.

57 Kandi niba uwo muze uzaba ukiboneka muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu uzaba usesa, uzatwike icyo wafashe.

58 Ariko niba uwo muze uzaba uvuye muri uwo mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu kintu cyose cyaremwe mu ruhu, icyo uzaba umeshe cyose, kizongere kimeswe ubwa kabiri, kibe gihumanutse.”

59 Ayo ni yo mategeko y’umuze wafashe umwenda w’ubwoya bw’intama cyangwa w’igitare, naho wawufashe mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa wafashe ikintu cyose cyaremwe mu ruhu, ngo babone uko bavuga ko kidahumanye cyangwa ko gihumanye.

Lev 14

Amategeko yo guhumanurwa k’umubembe

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi.

3 Na we ave mu ngando z’amahema asuzume uwo mubembe, nabona ko akiza uwo muze w’ibibembe,

4 ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri zitazira nzima, n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa ezobu.

5 Umutambyi ategeke ko bakererera imwe muri zo mu rwabya hejuru y’amazi yatembaga,

6 inzima ayende, yende n’iyo ngiga y’umwerezi n’ako gatambaro k’umuhemba na ezobu iyo, abyinikane n’iyo nyoni nzima mu maraso ya ya nyoni yakererewe hejuru y’amazi yatembaga.

7 Amishe ayo maraso karindwi ku ugiye guhumanurwa ibibembe avuge ko ahumanutse, arekurire mu gasozi iyo nyoni nzima.

8 Maze uhumanurwa amese imyenda ye, yiyogosheshe umubiri wose yiyuhagire abe ahumanuwe, abone kugaruka mu ngando zanyu ariko amare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye.

9 Ku munsi wa karindwi aziyogosheshe umusatsi wose n’ubwanwa n’injwiri, yiyogosheshe n’ahandi hose, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanutse.

10 “Ku munsi wa munani azende abana b’intama b’amasekurume babiri badafite inenge, n’umwana w’intama w’umwagazi udafite inenge utaramara umwaka, n’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, n’urugero rwa logirumwe rw’amavuta ya elayo.

11 Umutambyi umuhumanura amurikane uhumanurwa n’ibyo, imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

12 Uwo mutambyi yende umwe muri abo bana b’intama b’amasekurume, awutambe ho igitambo cyo gukuraho urubanza, aturane na wo logi iyo y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.

13 Abīkīrire uwo mwana w’intama w’isekurume mu buturo bwera, aho babīkīrira igitambo gitambirwa ibyaha n’icyoswa. Uko igitambo gitambiwe ibyaha ari umwanya w’umutambyi, ni ko n’igitambiwe gukuraho urubanza kimeze, ni icyera cyane.

14 Umutambyi yende ku maraso y’icyo gitambo gitambiwe gukuraho urubanza, ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo no ku ino rye ry’iburyo rinini.

15 Kandi yende kuri logi iyo y’amavuta ya elayo ayisuke ku rushyi rw’ibumoso,

16 akoze urutoki rwe rw’iburyo mu mavuta ari ku rushyi rwe rw’ibumoso, aruminjagirishe ayo mavuta karindwi imbere y’Uwiteka.

17 Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini, kuri ya maraso y’igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza.

18 Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rwe, umutambyi ayasīge mu mutwe w’uhumanurwa, nuko umutambyi amuhongererere imbere y’Uwiteka.

19 “Maze umutambyi atambe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ahongerere uhumanurwa guhumana kwe, hanyuma abīkīre igitambo cyo koswa.

20 Umutambyi atambire ku gicaniro icyo gitambo cyoswa na rya turo ry’ifu, nuko amuhongerere, abe ahumanutse.

21 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona ibingana bityo, yende umwana w’intama w’isekurume ho igitambo gikuraho urubanza cyo kuzunguzwa kibe impongano ye, n’igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo ho ituro ry’ifu, n’urugero rwa logi rumwe rw’amavuta ya elayo,

22 n’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, ibyo yabasha kubona, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo cyo koswa.

23 Ku munsi wa munani abishyīre umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka, ngo bimuhumanuze.

24 Umutambyi yende uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, na ya logi y’amavuta ya elayo, abizungurize imbere y’Uwiteka, bibe ituro rijungujwe.

25 Abīkīre uwo mwana w’intama w’igitambo cyo gukuraho urubanza, yende ku maraso yacyo, ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini.

26 Umutambyi yende kuri ayo mavuta, ayisuke ku rushyi rw’ibumoso,

27 ayaminjagirishe urutoki rwe rw’iburyo karindwi imbere y’Uwiteka,

28 ayakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa, no ku gikumwe cye cy’iburyo, no ku ino rye ry’iburyo rinini, aho yakojeje ya maraso y’igitambo cyatambiwe gukuraho urubanza.

29 Ayandi mavuta asigaye ku rushyi rw’umutambyi, ayasīge mu mutwe w’uhumanurwa, ngo amuhongererere imbere y’Uwiteka.

30 Kandi atambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe muri bya byana by’inuma, ibyo yabashije kubona,

31 atambe ibyo yabashije kubona kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa kitagabanije, agitambane na rya turo ry’ifu. Nuko umutambyi ahongererere uhumanurwa imbere y’Uwiteka.”

32 Ayo ni yo mategeko y’uwafashwe n’ibibembe, ntabashe kubona ibyari bikwiriye kumuhumanuza.

Amategeko y’ibibembe bifashe inzu

33 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

34 “Nimumara kugera mu gihugu cy’i Kanāni nzabaha ho gakondo, ngatera ibibembe inzu yo mu gihugu cya gakondo yanyu,

35 nyir’iyo nzu agende abwire umutambyi ati ‘Inzu yanjye iransusira nk’ifashwe n’umuze.’

36 Uwo mutambyi ategeke ko bayikuramo ibintu byose atarayinjiramo gusuzuma uwo muze, kugira ngo ibyo muri iyo nzu byose bidahumanywa, maze uwo mutambyi yinjire muri iyo nzu, ayisuzume.

37 Asuzume uwo muze nawubona ku nzu ipfumaguritsemo utuyira twikorogoshoye, twenda kwirabura nk’ibyatsi bibisi cyangwa tw’urususirane, kandi uwo muze ukaboneka nk’ucengeyemo imbere,

38 umutambyi asohoke muri iyo nzu, kandi ageze ku rugi ayikinge imare iminsi irindwi.

39 Ku wa karindwi uwo mutambyi azagaruke ayisuzume, nasanga uwo muze ukwiriye ku nzu

40 ategeke ko basenyaho amabuye afashwe na wo, bakayajugunya ahantu hahumanijwe inyuma y’umudugudu.

41 Kandi ategeke ko bahomora iyo nzu imbere impande zose, kandi basuke ingwa bahomoye ahantu hahumanijwe, inyuma y’uwo mudugudu.

42 Bazane andi mabuye, bayasanishe aho basenye ya yandi, bazane indi ngwa, bayihome ku nzu.

43 “Uwo muze nugaruka ugasesa ku nzu, amaze gusenyaho ayo mabuye no kuyihomora no kongera kuyihoma,

44 uwo mutambyi ayinjiremo ayisuzume, nabona uwo muze ukwiriye ku nzu uzabe ari ibibembe biyirya, izaba ihumanye.

45 Bazasenya iyo nzu, amabuye yayo n’ibiti byayo, n’ingwa n’ibyondo byayo byose, babijyane inyuma y’uwo mudugudu ahantu hahumanijwe.

46 Kandi uzinjira muri iyo nzu igikinzwe, azaba ahumanye ageze nimugoroba.

47 Kandi uzayiraramo azamese imyenda ye, n’uzayiriramo azamese imyenda ye.

48 “Ariko umutambyi nayinjiramo akayisuzuma, akabona uwo muze utakwiriye ku nzu imaze guhomwa, uwo mutambyi azavuge ko ihumanutse, kuko uwo muze ukize.

49 Yende ibyo guhumanuza iyo nzu: inyoni ebyiri n’ingiga y’umwerezi, n’agatambaro k’umuhemba, n’agati kitwa ezobu.

50 Abīkīrire imwe muri izo nyoni mu rwabya hejuru y’amazi yatembaga,

51 yende iyo ngiga y’umwerezi na ezobu iyo, n’ako gatambaro k’umuhemba n’inyoni nzima, abyinike mu maraso y’ikerewe no muri ayo mazi yatembaga abimishe kuri iyo nzu karindwi,

52 ahumanuze iyo nzu amaraso y’iyo nyoni n’ayo mazi yatembaga, n’iyo nyoni nzima n’iyo ngiga y’umwerezi, n’ezobu iyo n’ako gatambaro k’umuhemba,

53 maze arekurire iyo nyoni nzima mu gasozi, inyuma y’umudugudu. Uko abe ari ko ahongerera iyo nzu ibe ihumanutse.”

54 Ayo ni yo mategeko y’uburyo bwose bw’umuze w’ibibembe n’uw’ibikoko,

55 n’ay’ibibembe bifashe umwenda n’ay’ibifashe inzu,

56 n’ay’ikibyimba n’igikoko n’ibara ry’amera n’urubara,

57 yigisha ibigaragaza ko ikintu gihumanye cyangwa ko kidahumanye. Ayo ni yo mategeko y’ibibembe.

Lev 15

Amategeko y’abavubwamo n’ibihumanya mu mubiri

1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2 “Mubwire Abisirayeli muti: Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n’uko kuninda.

3 Uko ni ko kuzaba guhumana kwe gutewe no kuninda kwe, naho aninda cyangwa yari azibye, abe ahumanye.

4 Uburiri bwose uninda yaryamyeho bube buhumanye, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye.

5 Kandi umuntu wese ukoze ku buriri bwe, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

6 Uwicaye ku kintu cyose uninda yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

7 Ukoze ku mubiri w’uninda, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

8 Kandi uninda nacira amacandwe ku udahumanye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

9 Amatandikoyose uninda yicayeho, abe ahumanye.

10 Ukoze ku kintu cyose cyari munsi ye, abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi uzaterura ibyo, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

11 Kandi uninda nakora ku muntu adakarabye, uwo amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

12 Ikintu cy’ibumba gikozweho n’uninda kimenwe, icyabajwe mu giti cyose cyozwe.

13 “Kandi uninda niba akize kuninda kwe, abare iminsi irindwi yo kwihumanuza, amese imyenda ye yiyuhagire mu mazi atemba, abe ahumanutse.

14 Ku munsi wa munani azende intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abijyane imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, abihe umutambyi.

15 Uwo mutambyi abitambe, kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y’Uwiteka impongano yo kuninda kwe.

16 “Kandi intanga z’umuntu nizimuvamo, yiyuhagire umubiri wose, abe ahumanye ageze nimugoroba.

17 Kandi umwambaro wose cyangwa uruhu rwose kiriho izo ntanga kimeswe, kibe gihumanye kigeze nimugoroba.

18 Kandi umugabo naryamana n’umugore bombi biyuhagire, babe bahumanye bageze nimugoroba.

19 “Kandi umukobwa cyangwa umugore naba mu muhango w’abakobwa amare iminsi irindwi azira, umukozeho wese abe ahumanye ageze nimugoroba.

20 Icyo aryamyeho cyose mu minsi yo kuzira kwe kibe gihumanye, n’icyo yicayeho cyose kibe gihumanye.

21 Ukoze ku buriri bwe wese amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

22 Kandi ukoze ku kintu cyose yicayeho, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba.

23 Kandi ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe, cyangwa ku cyo yicayeho cyose, abe ahumanye ageze nimugoroba.

24 Kandi nihagira umugabo uryamana na we igihumanya cye kikamujyaho amare iminsi irindwi ahumanye, uburiri bwose uwo mugabo aryamyeho bube buhumanye.

25 “Umukobwa cyangwa umugore namara iminsi myinshi aba mu muhango w’abakobwa mu gihe kitari cyo, cyangwa nakirenza, iminsi yose azamara akivubwamo n’igihumanya amere nk’uko ajya amera mu minsi yo kuzira kwe, abe ahumanye.

26 Uburiri bwose aryamyeho mu minsi yose avubwamo n’igihumanya, bumubere nk’uburiri aryamyeho mu minsi yo kuzira kwe, n’ikintu cyose yicayeho kibe gihumanye nk’igihumanywa n’uko kuzira kwe.

27 Ukoze kuri ibyo wese abe ahumanye, amese imyenda ye yiyuhagire, abe agihumanye ageze nimugoroba.

28 Niba akize icyamuvagamo abare iminsi irindwi, maze abone guhumanuka.

29 Ku munsi wa munani yende intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

30 Uwo mutambyi atambe kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, ikindi agitambe ho igitambo cyoswa. Nuko amuhongererere imbere y’Uwiteka impongano yo kuvubwamo kwe n’igihumanya.

31 “Nuko mujye mutandukanya Abisirayeli no guhumana kwabo, kugira ngo baticishwa no guhumana kwabo, mbahora kwanduza ubuturo bwanjye buri hagati muri bo.”

32 Ayo ni yo mategeko y’umugabo uninda, n’ay’uvubwamo n’intanga ze bikamuhumanya,

33 n’ay’umukobwa cyangwa umugore uri mu muhango w’abakobwa, n’ay’uvubwamo n’ibihumanya wese, naho yaba umugabo cyangwa umugore, n’ay’umugabo uryamanye n’umugore uhumanye.

Lev 16

Amategeko y’umunsi w’impongano

1 Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y’Uwiteka bagapfa,

2 Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y’umwenda ukinze, imbere y’intebe y’ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y’ihongerero, ndi muri cya gicu.

3 Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cy’umusore ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n’isekurume y’intama ho igitambo cyo koswa.

4 “Yambare ya kanzu y’igitare yejejwe na ya kabutura y’igitare, akenyeze wa mushumi w’igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy’igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.

5 “Yake iteraniro ry’Abisirayeli amasekurume y’ihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, n’isekurume y’intama imwe ho igitambo cyo koswa.

6 Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n’inzu ye.

7 Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

8 Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy’Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa.

9 Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iy’Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.

10 Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y’Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa.

11 “Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n’inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.

12 Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka, n’imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,

13 iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere y’Uwiteka, uwo mubavu umere nk’igicu gikingiriza intebe y’ihongerero iri hejuru y’Ibihamya adapfa.

14 Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y’ihongerero mu ruhande rw’iburasirazuba, kandi n’imbere y’intebe y’ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.

15 “Maze abīkīre ya hene y’igitambo cyo gutambirwa ibyaha by’abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk’uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y’ihongerero n’imbere yayo.

16 Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw’Abisirayeli kwinshi, no ku bw’ibicumuro byabo ku bw’ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.

17 Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.

18 Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y’igicaniro impande zose.

19 Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw’Abisirayeli kwinshi.

20 “Amaze guhongerera Ahera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, amurike ya hene nzima.

21 Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.

22 Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.

23 “Aroni yinjire mu ihema ry’ibonaniro, yiyambure ya myambaro y’ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.

24 Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n’abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n’abantu.

25 Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.

26 Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.

27 Kandi cya kimasa cy’igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y’igitambo cyatambiwe ibyaha, n’amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y’ingando, bōse impu zabyo n’inyama zabyo n’amayezi yabyo.

28 Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando.

29 “Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.

30 Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere y’Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose.

31 Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.

32 Kandi umutambyi uzasīgwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y’ibitare, imyambaro yejejwe,

33 ahongerere ubuturo bwera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, kandi ahongerere n’abatambyi n’abantu b’iteraniro bose.

34 Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y’ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.”

Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.

Lev 17

Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y’Ihema ry’ibonaniro

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati

3 ‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w’intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo,

4 ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y’ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe.

5 Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by’uko bari amahoro.

6 Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

7 Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y’ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’

Amategeko y’uko bagenza amaraso yose

8 “Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,

9 ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.

10 “Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y’uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.

11 Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo.

12 Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’

13 “Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.

14 Kuko ubugingo bw’inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n’ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y’inyama z’uburyo bwose, kuko ubugingo bw’inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’

15 “Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa.

16 Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.”

Lev 18

Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk’iz’Abanyakanāni

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.

3 Ntimugakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.

4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

5 Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.

Abo umugabo azirana kuryamana na bo

6 “Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.

7 Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.

8 Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.

9 Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.

10 Ntukambike ubusa umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.

11 Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.

12 Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.

13 Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.

14 Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.

15 Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w’umuhungu wawe ntukamwambike ubusa.

16 Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.

17 Ntukambike ubusa umugore n’umukobwa we, ntukende umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b’umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.

18 Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.

19 “Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n’umuhango w’abakobwa.

20 Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.

21 “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry’Imana yawe. Ndi Uwiteka.

22 Ntugatinge abagabo, ni ikizira.

23 Ntukaryamane n’itungo ryose cyangwa n’inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y’itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.

Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo

24 “Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,

25 igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.

26 Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.

27 Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.

28 Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk’uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.

29 Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw’ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.

30 “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n’abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”