2 Kor 3

1 Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka?

2 Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.

3 Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by’amabuye ahubwo rwanditswe ku by’inyama, ari byo mitima yanyu.

4 Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo:

5 si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk’aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana.

6 Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya batari ab’inyuguti, ahubwo ni ab’umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo.

7 Nuko rero, niba imitegekere y’urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n’icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbīra mu maso ha Mose, ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari uk’umwanya muto gusa kugashira),

8 nkanswe imitegekere y’Umwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza n’icyubahiro?

9 Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza, nkanswe imitegekere itera gukiranuka!

10 Kuko ubwiza bwa ya yindi ya mbere butagisa nk’aho ari ubwiza, kuko bwamazweho n’ubwiza buhebuje bw’iyaje hanyuma.

11 Nuko rero, niba ubwiza bw’imitegekere ya mbere bwarahindutse ubusa ku bw’ubwiza bw’iya kabiri, noneho igumaho ni yo izarushaho cyane kugira ubwiza.

12 Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane.

13 Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho.

14 Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n’ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo.

15 Ahubwo kugeza na n’ubu, ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo,

16 nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho.

17 Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w’Umwami ari ni ho haba umudendezo.

18 Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacuhadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’Umwuka.

2 Kor 4

Ibya Yesu Kristo ni byo byonyine Pawulo abwiriza

1 Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe,

2 ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.

3 Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka

4 ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.

5 Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.

6 Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

Imibabaro iboneka mu kubaho kw’intumwa

7 Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.

8 Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,

9 turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

10 Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu,

11 kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhōra Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa.

12 Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo.

13 Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo “Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”, natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga.

14 Tuzi yuko iyazuye Umwami Yesu izatuzurana na we, kandi izatwishyirana namwe.

15 Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw’Imana burushaho gusāga, abe ari ko n’ishimwe rya benshi rirushaho gusāga ngo Imana ihimbazwe.

16 Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asāza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye,

17 kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.

18 Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.

2 Kor 5

1 Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru.

2 Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru,

3 kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa.

4 Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwaya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo.

5 Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.

6 Ni cyo gituma dukomera umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y’Umwami wacu

7 (kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba),

8 nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n’uyu mubiri, kugira ngo twibanire n’Umwami wacu.

9 Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.

10 Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.

11 Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n’uko nzi igitinyiro cy’Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.

12 Ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abirata ibigaragara, batirata ibyo mu mutima.

13 Niba dusaze, dusaze ku bw’Imana, kandi niba tudasaze ni ku bwanyu kugira ngo tubafashe.

14 Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye,

15 kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira.

16 Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza, nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.

17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi,

19 kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.

20 Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana,

21 kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.

2 Kor 6

1 Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,

2 kuko yavuze iti

“Mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye,

No ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.”

Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.

3 Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo.

4 Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago,

5 mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa,

6 dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya;

7 tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso,

8 mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi ariko turi ab’ukuri,

9 dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,

10 dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.

11 Mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragūtse.

12 Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu.

13 Nuko ndababwira nk’abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk’uko mwagiriwe.

Ibyo kutifatanya n’abatizera

14 Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?

15 Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?

16 Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyobisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti

“Nzatura muri bo ngendere muri bo,

Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.

17 Nuko muve hagati ya ba bandi,

Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga,

Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.

Nanjye nzabākīra,

18 Kandi nzababera So,

Namwe muzambere abahungu n’abakobwa,

Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”

2 Kor 7

1 Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.

2 Nimutwakire mu mitima yanyu dore nta we twagiriye nabi, nta we twononnye, nta we twariganije.

3 Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho.

4 Mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane. Nuzuye ihumure, ndetse no mu makuba yacu yose ngira umunezero usesekaye.

Ibyo kuza kwa Tito n’agahinda ko mu buryo bw’Imana

5 Ubwo twazaga i Makedoniya imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hāri intambara, imbere hāri ubwoba.

6 Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito.

7 Nyamara si ukuza kwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n’uko yadutekerereje urukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n’umubabaro mwangiriraga n’ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.

8 Nubwo nabateje agahinda rwa rwandiko sinicuza. Kandi nubwo nicuzaga, mbonye yuko urwo rwandiko rwabateye agahinda (nubwo kari ak’umwanya muto gusa kagashira),

9 none ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu.

10 Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.

11 Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw’Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n’urukumbuzi n’ishyaka no guhōra? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.

12 Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby’uwagize nabi cyangwa si iby’uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y’Imana.

13 Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n’ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese.

14 Niba hariho icyanteye kumubiratira sinakozwe n’isoni, ahubwo nk’uko twababwiye byose mu kuri, ni ko kwirata kwacu twiratiye Tito kwabonetse ko ari uk’ukuri.

15 Umutima we urushaho kubakunda iyo yibutse uko mwumviye mwese, kandi uko mwamwakiriye mutinya muhinda imishyitsi.

16 Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.

2 Kor 8

Iby’umurimo w’ubuntu wo gufasha Abakristo b’abakene

1 Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe.

2 Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.

3 Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,

4 batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.

5 Icyakora ntibagenje nk’uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo bīha Umwami wacu, kandi bīha natwe nk’uko Imana yashatse.

6 Ibyo ni byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w’ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.

7 Nuko rero nk’uko musāga muri byose, ari ukwizera no kuvuga neza no kumenya, no kugira umwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu na wo.

8 Ibyo simbivugiye kubategeka, ahubwo mbivugiye kugerageza urukundo rwanyu ndugerageresha umwete w’abandi kugira ngo menye ko ari urw’ukuri,

9 kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.

10 Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandi uhereye mu mwaka ushize, nyamara si ugupfa kubikora gusa, ahubwo ni ukugira ngo mubikore mubikunze.

11 Nuko rero mubirangize, kugira ngo nk’uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite,

12 kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.

13 Simvugiye ntyo kugira ngo abandi boroherezwe namwe ngo murushywe,

14 ahubwo ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye

15 nk’uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n’uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.”

16 Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye,

17 kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.

18 Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by’ubutumwa bwiza yakoze.

19 Ariko uretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n’amatorero kujya ajyana natwe ku bw’uwo murimo w’ubuntu dushyiraho umwete, kugira ngo Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekane umutima wacu ukunze.

20 Kuko twirinda ngo hatagira umuntu utugaya ku bw’izo mpano nyinshi tugwiza hose

21 dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y’Umwami wacu gusa ahubwo n’imbere y’abantu.

22 Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ari umunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugira umwete kuko abiringira cyane.

23 Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z’amatorero zihimbaza Kristo.

24 Nuko muberekere imbere y’amatorero ibihamya urukundo rwanyu, kugira ngo bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri.

2 Kor 9

1 Ibyo kugaburira abera sinaruha mbibandikira,

2 kuko nzi umutima wanyu ukunze ari wo mbirataho mu Banyamakedoniya, mbabwira yuko Abanyakaya bamaze umwaka biteguye, kandi ko guhirimbana kwanyu kwateye abenshi umwete.

3 Ariko natumye bene Data abo, kugira ngo uko kwirata twirata mwebwe kutazapfa ubusa, kandi no kugira ngo muzabe mwiteguye nk’uko nababwiye,

4 kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n’isoni z’ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.

5 Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby’ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk’iby’ubuntu koko bitameze nk’iby’ubugūgu.

6 Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”

7 Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.

8 Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose

9 nk’uko byanditswe ngo

“Yaranyanyagije aha abakene,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”

10 Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu.

11 Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.

12 Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,

13 bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.

14 Ku bw’ubuntu bw’Imana burushijeho kuba muri mwe, ni cyo gituma babasabira no kubakunda cyane.

15 Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka.

2 Kor 10

Pawulo agaragaza ingero z’umurimo we mu by’Imana

1 Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.

2 Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk’uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y’abantu.

3 Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu,

4 kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.

5 Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.

6 Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.

7 Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n’ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.

8 Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa n’isoni

9 ne gutekerezwa ko meze nk’ubateza ubwoba inzandiko zanjye.

10 Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”

11 Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.

12 Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira.

13 Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye n’ingabano z’aho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe.

14 Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nk’abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo.

15 Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n’ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe

16 kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.

17 Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka,

18 kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.

2 Kor 11

Intumwa z’ibinyoma

1 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,

2 kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.

3 Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,

4 kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze,ariko jye ko mutanyihanganira,

5 kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandushana hato.

6 Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.

7 Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ku buntu?

8 Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby’Imana,

9 kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.

10 Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!

11 Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.

12 Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.

13 Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo.

14 Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.

15 Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.

Icyo Pawulo arusha intumwa z’ibinyoma

16 Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk’umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato.

17 Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk’aho ari ijambo ry’Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk’ubwirizwa n’ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.

18 Ubwo benshi birata iby’umubiri, nanjye ndabyirata.

19 Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge.

20 Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi.

21 Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke.

Nyamara icyo undi wese ahangāra gukora (ibi mbivuze nk’umupfu) nanjye nagihangāra.

22 Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.

23 Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu.

24 Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icyenda.

25 Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,

26 nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma,

27 mu miruho n’imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa.

28 Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose.

29 Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana?

30 Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby’intege nke zanjye.

31 Imana y’Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.

32 Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w’umwami Areta yarindishije umudugudu w’Abanyadamasiko ngo amfate.

33 Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z’amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.

2 Kor 12

Pawulo yiratana ibyo yeretswe

1 Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n’ibyo nahishuriwe n’Umwami wacu.

2 Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana).

3 Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),

4 yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.

5 Ku bw’uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw’intege nke zanjye.

6 Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.

7 Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.

8 Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.

9 Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.

10 Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.

11 Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.

12 Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.

13 Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi.

Pawulo aburira Abakorinto ngo batazabaho umugayo

14 Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.

15 Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.

16 Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagize ubwenge bwo kudutegesha uburiganya.”

17 Mbese koko, hari ubwo nigeze ngira umuntu wese mu bo nabatumyeho mbākisha indamu?

18 Nahuguye Tito mutumana na mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Si umwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye?

19 Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y’Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza.

20 Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n’ishyari, n’umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.

21 Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibīhane ibyonona n’ubusambanyi n’iby’isoni nke bakoze.