Kuv 12

Uwiteka abwiriza Mose ibya Pasika

1 Uwiteka abwirira Mose na Aroni mu gihugu cya Egiputa ati

2 “Uku kwezi kuzababere imfura y’amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka.

3 Mubwire iteraniro ry’Abisirayeli ryose, ku wa cumi w’uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w’intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w’intama umwe mu nzu imwe.

4 Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w’intama, asangire n’umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w’abantu uri, uko imirīre y’umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w’abasangira umwana w’intama.

5 Umwana w’intama wanyu (cyangwa umwana w’ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene.

6 Muzawurindirize umunsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, iteraniro ryose ry’Abisirayeli bazawubikīre nimugoroba.

7 Bazende ku maraso, bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamo rw’umuryango by’amazu bawuririyemo.

8 Muri iryo joro bazarye inyama zawo zokeje, bazirishe imitsima itasembuwe, bazirishe n’imboga zisharira.

9 Ntimuzazirye mbisi cyangwa zitetse, keretse zokeje. Igihanga cyawo n’iminono yawo n’ibyo mu nda byawo,

10 ntimuzagire icyo musiga ngo kirare, iziraye muzazose.

11 Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasikay’Uwiteka.

12 “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.

13 Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

14 Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. 16.3-8

15 “Muzajye mumara iminsi irindwi murya imitsima itasembuwe, ku munsi uyitangira mujye mukura umusemburo mu mazu yanyu. Uzarya imitsima yasembuwe uhereye ku munsi wa mbere ukageza ku wa karindwi, uwo muntu azakurwe mu Bisirayeli.

16 Kandi ku munsi wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, no ku wa karindwi hazabe iteraniro ryera he kugira umurimo wose ukorwa muri iyo minsi, keretse umurimo w’inda y’umuntu wese. Uwo wonyine abe ari wo mukora.

17 Mujye muziririza umunsi mukuru w’imitsima itasembuwe, kuko kuri uwo munsi nzaba mbakuye mu gihugu cya Egiputa muri ingabo. Ni cyo gituma mukwiriye kujya muziririza uwo munsi mu bihe byanyu byose, rikaba itegeko ry’iteka ryose.

18 Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, muzahereho kurya imitsima itasembuwe mugeze ku munsi wako wa makumyabiri n’umwe nimugoroba.

19 Muri iyo minsi uko ari irindwi umusemburo we kuzaboneka mu mazu yanyu. Uzarya icyasembuwe, uwo muntu azakurwe mu iteraniro ry’Abisirayeli, naho yaba umunyamahanga ubasuhukiyemo cyangwa uwavukiye mu gihugu cyanyu.

20 Ntimuzagire icyasembuwe cyose murya, mu mazu yanyu yose mujye murya imitsima itasembuwe.”

Mose ategeka Abisirayeli ibya Pasika

21 Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b’intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w’intama wa Pasika.

22 Mwende umukamato wa ezobumuwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.

23 Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.

24 Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose.

25 Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk’uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.

26 Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw’iki?’

27 Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.

28 Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.

Icyago cya cumi: abana b’imfura bicwa

29 Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose.

30 Farawo yibambura nijoro, n’abagaragu be bose n’Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n’imwe itapfuyemo umuntu.

31 Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhaguruke muve mu bantu banjye mwe n’Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga.

32 Mujyane n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mwavugaga, mugende kandi munsabire umugisha.”

33 Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugaga bati “Turapfuye twese”.

34 Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y’imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.

35 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda.

36 Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.

Abisirayeli bagenda

37 Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabo uduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare.

38 Kandi n’ikivange cy’amahanga menshi kijyana na bo, n’imikumbi n’amashyo by’amatungo menshi cyane.

39 Botsa imitsima itasembuwe y’amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose.

40 Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhuko rwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu.

41 Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.

42 Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry’Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose.

Andi mategeko ya Pasika

43 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byayo,

44 ariko umugurano w’umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukeba abone kubiryaho.

45 Umusuhuke w’umunyamahanga n’umugaragu ukorera ibihembo, ntibakabiryeho.

46 Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n’intongo y’iyo nyama, kandi ntimukavuneho igufwa na rimwe.

47 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika.

48 Kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b’iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk’uwavukiye mu gihugu cyanyu, ariko ntihakagire utakebwe wese ubiryaho.

49 Kavukire n’umunyamahanga ubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”

50 Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze,

51 kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.

Kuv 13

Mose abibutsa uko bavuye muri Egiputa

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo ni ibyanjye.”

3 Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y’uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.

4 Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.

5 Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abamori n’Abahivi n’Abayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cy’amata n’ubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.

6 Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabeho umunsi mukuru w’Uwiteka.

7 Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagire umusemburo ukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.

8 Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti ‘Ibi byatewe n’ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’

9 Uwo muhango uzakubere nk’ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, n’urwibutso rushyizwe hagati y’amaso yawe, kugira ngo amategeko y’Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa.

10 Ni cyo gituma ukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, uko umwaka utashye.

Amategeko yo kwereza Uwiteka imfura zose n’uburiza bwose

11 “Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cy’Abanyakanāni, akakiguha nk’uko yakurahiye akarahira na ba sekuruza bawe,

12 uzarobanurire Uwiteka umwana w’uburiza wese n’uburiza bwose ufite mu matungo yawe, abahungu bazaba ab’Uwiteka.

13 Kandi uburiza bw’indogobe bwose uzabucunguze umwana w’intama, kandi nudashaka kuyicungura uzayivune ijosi, kandi imfura z’abantu, iz’abahungu bawe uzazicungure.

14 Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y’uburetwa.

15 Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw’ibigabo, ariko imfura z’abahungu banjye zose njya nzicungura.’

16 Uwo muhango uzabe nk’ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk’ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.”

17 Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”

18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.

19 Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”

20 Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.

21 Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

22 Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.

Kuv 14

Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nko ku butaka, Abanyegiputa bagerageje kubakurikira bararengerwa

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli basubire inyuma, babambe amahema imbere y’i Pihahiroti hagati y’i Migidoli n’inyanja, imbere y’i Bālisefoni: uti imbere y’aho hantu abe ari ho mubamba amahema, iruhande rw’inyanja.

3 Farawo azavuga Abisirayeli ati ‘Bahabiye mu gihugu, ubutayu burabakingiranye.’

4 Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Abisirayeli babigenza batyo.

5 Umwami wa Egiputa bamubwira yuko ubwo bwoko bwacitse. Umutima wa Farawo n’iy’abagaragu be irabuhindukira barabazanya bati “Twakoze ibiki kurekura Abisirayeli bakava mu buretwa twabakoreshaga?”

6 Atunganisha igare rye ry’intambara ajyana abantu be,

7 ajyana amagare magana atandatu yatoranijwe, n’andi magare y’intambara y’Abanyegiputa yose, n’abatware bategeka abayirwaniramo bose.

8 Uwiteka anangira umutima wa Farawo umwami wa Egiputa akurikira Abisirayeli, kuko Abisirayeli bari bavuye muri Egiputa bateze amaboko.

9 Abanyegiputa babakurikirisha amafarashi n’amagare bya Farawo byose, n’abahetswe n’amafarashi be, n’izindi ngabo ze zose, babafatīra babambye amahema ku nyanja iruhande rw’i Pihahiroti, imbere y’i Bālisefoni.

10 Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.

11 Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa?

12 Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ”

13 Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.

14 Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

15 Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.

16 Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja uyigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.

17 Nanjye ndanangira imitima y’Abanyegiputa bajyemo babakurikire, mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n’amafarashi be.

18 Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be.”

19 Marayika w’Imana wajyaga imbere y’ingabo z’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo,

20 ijya hagati y’ingabo z’Abanyegiputa n’iz’Abisirayeli: bariya ibabera igicu n’umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.

21 Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse.

22 Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.

23 Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.

24 Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba.

25 Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.”

26 Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.”

27 Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.

28 Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo.

29 Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.

30 Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja.

31 Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose.

Kuv 15

Indirimbo ya Mose

1 Maze Mose n’Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati

“Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,

Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.

2 Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye,

Ampindukiye agakiza.

Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza,

Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.

3 Uwiteka ni intwari mu ntambara,

Uwiteka ni ryo zina rye.

4 “Amagare ya Farawo n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja,

Abatwara imitwe yatoranije barengewe n’Inyanja Itukura.

5 Imuhengeri habarenzeho,

Barokeye imuhengeri nk’ibuye.

6 “Uwiteka, ukuboko kwawe kw’iburyo gutewe icyubahiro n’ububasha bwako,

Uwiteka, ukuboko kwawe kw’iburyo kwashenjaguye ababisha.

7 Isumbe ryawe ryinshi ryatumye utura hasi abaguhagurukiye,

Watumye umujinya wawe ubakongeza nk’ibitsinsi by’inganagano.

8 Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi,

Amazi yatembaga yema nk’ikirundo,

Imuhengeri muri nyina w’inyanja haravura.

9 “Umubisha yaravuze ati

‘Ndabakurikira mbafatīre, nyage iminyago nyigabane,

Nzabimariraho agahinda,

Nzakura inkota, ukuboko kwanjye kubarimbure.’

10 Wahuhishije umuyaga wawe inyanja irabarengera:

Barokera nk’icyuma cy’isasu mu mazi y’umuvumba.

11 “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe?

Ni iyihe ihwanye nawe?

Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro,

Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!

12 Warambuye ukuboko kw’iburyo isi irabamira.

13 Ku bw’imbabazi zawe wagiye imbere y’abantu wacunguye,

Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera.

14 Amahanga yarumvise ahinda imishyitsi,

Ubwoba bufata abatuye i Filisitiya.

15 Icyo gihe abatware ba Edomu baratangara,

Intwari z’i Mowabu zifatwa no guhinda imishyitsi,

Abatuye i Kanāni bose barayagāra.

16 Ubwoba no gutinya bizabafata,

Gukomera k’ukuboko kwawe kuzabajunjika nk’ibuye.

Uwiteka, bageze aho ubwoko bwawe buzarengera urugabano,

Bageze aho ubwoko wacunguye buzarurengera.

17 Uzabugezayo ubushinge ku musozi w’umwandu wawe,

Ahantu witunganirije kuba ubuturo bwawe, Uwiteka,

Ahera amaboko yawe yashyizeho, Mwami.

18 Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.”

19 Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, Uwiteka agasubiza amazi y’inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka.

20 Kandi Miriyamu umuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina.

21 Miriyamu akabikiriza ati

“Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,

Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.”

Imana ikiza amazi y’i Mara kurura

22 Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja Itukura bajya mu butayu bw’i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi.

23 Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

24 Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?”

25 Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza.

26 Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.”

27 Bagera muri Elimu hari amasōko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi.

Kuv 16

Uwiteka aha Abisirayeli manu

1 Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry’Abisirayeli rigera mu butayu bw’i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa.

2 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu,

3 barababwira bati “Iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n’iri teraniro ryose.”

4 Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby’uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera.

5 Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n’ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.”

6 Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa,

7 kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahirocy’Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?”

8 Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”

9 Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y’Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ”

10 Aroni akibwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw’Uwiteka bubonekeye muri cya gicu.

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ”

13 Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z’amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando.

14 Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n’utubuto,duto nk’ikime kivuze kiri hasi.

15 Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?” Kuko batamenye icyo ari cyo.

Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye.

16 Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n’imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n’umubare w’abantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’ ”

17 Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike.

18 Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n’uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n’imirīre y’umuntu wese.

19 Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.”

20 Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira.

21 Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye n’imirire ye, izuba ryava bikayaga.

22 Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n’ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z’umuntu wese, abakuru b’iteraniro bose baraza babibwira Mose.

23 Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’ ”

24 Barabirāza bigeza mu gitondo nk’uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe.

25 Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y’Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi.

26 Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”

27 Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura.

28 Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n’ibyo nategetse?

29 Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y’iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.”

30 Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka.

31 Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa n’utubuto tw’ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk’umutsima usa n’ibango uvuganywe n’ubuki.

32 Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe ab’ibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”

33 Mose abwira Aroni ati “Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y’Uwiteka, ibikirwe ab’ibihe byanyu bizaza.”

34 Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y’Ibihamya ngo igumeho.

35 Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n’abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw’igihugu cy’i Kanāni.

36 Omeru cumi zingana na efaimwe.

Kuv 17

Babura amazi, Mose akubita igitare kivamo amazi

1 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riva mu butayu bw’i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk’uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari.

2 Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”

Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”

3 Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n’abana bacu n’amatungo yacu?”

4 Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”

5 Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y’abantu ujyane bamwe mu bakuru b’Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende.

6 Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy’i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y’abakuru b’Abisirayeli.

7 Yita aho hantu Masana Meriba,kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”

Abamaleki barwanya Abisirayeli, Mose arabasabira baranesha

8 Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu.

9 Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y’umusozi nitwaje inkoni y’Imana.”

10 Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y’uwo musozi.

11 Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha,

12 maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n’undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga.

13 Yosuwa atsindisha Abamaleki n’abantu babo inkota.

14 Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.”

15 Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi,

16 aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”

Kuv 18

Yetiro sebukwe wa Mose amusanga mu butayu

1 Yetiro umutambyi w’i Midiyani sebukwe wa Mose, yumva ibyo Imana yagiriye Mose n’Abisirayeli ubwoko bwayo, kandi uko Uwiteka yakuye Abisirayeli muri Egiputa.

2 Yetiro sebukwe wa Mose ajyana Zipora muka Mose, Mose amaze kumusezererana,

3 n’abahungu be bombi. Umwe yitwa Gerushomu kuko se yavuze ati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”

4 Undi yitwa Eliyezeri kuko se yavuze ati “Imana ya data yambereye umutabazi, inkiza inkota ya Farawo.”

5 Yetiro sebukwe wa Mose azanira Mose abahungu be n’umugore we, amusanga muri bwa butayu aho yari yabambye amahema, ku musozi w’Imana.

6 Abwira Mose ati “Jyewe sobukwe Yetiro nkuzaniye umugore wawe n’abahungu be bombi na bo.”

7 Mose arasohoka ajya gusanganira sebukwe, amwikubita imbere aramusoma, barasuhuzanya binjira mu ihema.

8 Mose atekerereza sebukwe ibyo Uwiteka yagiriye Farawo n’Abanyegiputa byose abahora Abisirayeli, n’ibyabaruhirije mu nzira byose, kandi uko Uwiteka yabakijije.

9 Yetiro ashimishwa n’ibyiza Uwiteka yagiriye Abisirayeli byose, kuko yabakijije Abanyegiputa.

10 Yetiro aravuga ati “Uwiteka ahimbarizwe yuko yabakijije Abanyegiputa na Farawo, agakūra ubwo bwoko mu butware bw’Abanyegiputa.

11 None menye yuko Uwiteka aruta izindi mana zose, kuko yanesheje Abanyegiputa, ubwo bishyiranaga hejuru ubwibone ngo bagirire Abisirayeli nabi.”

12 Yetiro sebukwe wa Mose ajyana igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo ngo abitambire Imana, Aroni n’abakuru b’Abisirayeli bose baraza basangirira na sebukwe wa Mose imbere y’Imana.

Yetiro agira Mose inama yo gutoranya abacamanza bo kumufasha

13 Bukeye bwaho Mose yicazwa no gucira abantu imanza, abantu bahagarara bagose Mose bahera mu gitondo bageza nimugoroba.

14 Sebukwe wa Mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati “Ibyo ukorera abantu ibi ni ibiki? Ni iki gituma wicara uri umwe, abantu bose bagahagarara bakugose bagahera mu gitondo bakageza nimugoroba?”

15 Mose asubiza sebukwe ati “Ni uko abantu baza kuri jye ngo mbabarize Imana.

16 Iyo bafite amagambo baza kuri jye nkabacira imanza, nkabamenyesha amategeko y’Imana n’ibyo yategetse.”

17 Sebukwe wa Mose aramubwira ati “Ibyo ukora ibyo si byiza.

18 Ntuzabura gucikana intege n’aba bantu muri kumwe, kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukora wenyine.

19 None umvira ibyo nkubwira: ndakugira inama, Imana iyigufashemo. Ube ari wowe mushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana, ujye ushyira Imana imanza zabo

20 kandi ujye ubigisha amategeko yayo n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.

21 Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n’inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.

22 Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.

23 Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.”

24 Mose yumvira sebukwe, akora ibyo yamubwiye byose.

25 Mose atoranya mu Bisirayeli bose abashoboye ubucamanza abaha gutwara abantu, bamwe ngo batware igihumbi igihumbi, abandi ngo batware ijana ijana, abandi ngo batware mirongo itanu itanu, abandi ngo batware icumi icumi.

26 Bakajya bacira abantu imanza ibihe byose, imanza zikomeye bazizaniraga Mose, ariko izoroheje zose bakazica ubwabo.

27 Mose asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo.

Kuv 19

Imana yiyerekera Abisirayeli ku musozi wa Sinayi

1 Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.

2 Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.

3 Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti

4 ‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu nkabizanira.

5 None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

6 kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”

7 Mose araza ahamagara abakuru b’abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.

8 Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y’abantu.

9 Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.”

Mose abwira Uwiteka amagambo y’abantu.

10 Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n’ejo, bamese imyenda yabo,

11 uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y’ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi.

12 Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe.

13 He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’ Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”

14 Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.

15 Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”

16 Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.

17 Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.

18 Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome, umusozi wose utigita cyane.

19 Ijwi ry’ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.

20 Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w’uwo musozi, Mose arazamuka.

21 Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.

22 Kandi n’abatambyi bigire hafi y’Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.”

23 Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.’ ”

24 Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n’abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.”

25 Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

Kuv 20

Imana ibwira Abisirayeli amategeko cumi

1 Imana ivuga aya magambo yose iti

2 “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.

3 “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.

4 “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.

5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,

6 nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.

7 “Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.

8 “Wibuke kweza umunsi w’isabato.

9 Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose,

10 ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,

11 kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza.

12 “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3

13 “Ntukice. 18.20; Rom 13.9; Yak 2.11

14 “Ntugasambane. 13.9; Yak 2.11

15 “Ntukibe.

16 “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.

17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”

18 Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure.

19 Babwira Mose bati “Ba ari wowe utubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”

20 Mose abwira abantu ati “Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.”

21 Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y’umwijima w’icuraburindi Imana irimo.

22 Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari ko ubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru.

23 Ntimukareme izindi mana ngo muzibangikanye nanjye, imana z’ifeza cyangwa imana z’izahabu ntimukazicurire.

24 Undundire igicaniro cy’ibitaka, ugitambireho ibitambo byawe byoswa n’ibitambo by’uko uri amahoro, intama zawe n’inka zawe. Aho nzibukiriza izina ryanjye hose, nzaza aho uri nguhe umugisha.

25 Kandi nunyubakira igicaniro cy’amabuye, ntuzacyubakishe amabuye abajwe, kuko nukimanikaho icyuma cyawe uzaba ugihumanije.

26 Kandi ntugashyire urwuririro rw’amabuye ku gicaniro cyanjye ngo ucyurire, kugira ngo ubwambure bwawe butakigaragariraho.’

Kuv 21

Andi mategeko y’Imana

1 “Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo.

2 Nugura umugurano w’Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw’umudendezo, atagize icyo yicunguje.

3 Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n’umugore we ajyane na we.

4 Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n’abana be bazabe aba shebuja uwo, ariko uwo mugabo agende wenyine.

5 Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo’,

6 shebuja amujyane imbere y’Imanaamuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.

7 “Umuntu nagura umukobwa we ngo abe umugurano, ntagenzwe kumwe n’abagurano b’abagabo.

8 Niba atanejeje shebuja wagambiriye kumurongora, yemere ko acungurwa. Ntiyemererwe kumugurisha abanyamahanga kuko yamuviriye mu isezerano.

9 Kandi namushyingira umuhungu we, amugirire nk’ibyo yagirira umukobwa we.

10 Namuharika ntagabanye ibyokurya bye n’imyambaro ye, ntamwicire igihe.

11 Natamukorera ibyo uko ari bitatu, azagende adakoranuwe.

12 “Ukubise umuntu agapfa ntakabure kwicwa.

13 Kandi umuntu natubīkīra undi, Imana igatuma amugwa mu maboko, nzagutegekera aho azahungira.

14 Umuntu natera mugenzi we abyitumye ngo amwicishe uburiganya, umukure ku gicaniro cyanjye ahōrwe.

15 “Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

16 “Uwibye umuntu akamugura cyangwa bakamumufatana, ntakabure kwicwa.

17 “Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.

18 “Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe,

19 nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n’urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza.

20 “Umuntu nakubita inkoni umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukumbanya, ntazabure guhanwa.

21 Ariko nasibira rimwe cyangwa kabiri, ntashyirweho igihano kuko uwo ari ifeza ye.

22 “Kandi abantu nibarwana bakababaza umugore utwite, akavanamo inda ariko ntagire ikindi aba, ntazabure kuriha icyo umugabo w’uwo mugore amurihishije cyose, azarihe nk’uko abacamanza bategetse.

23 Ariko nihagira ikindi aba, uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi,

24 ijisho rihorerwa irindi, iryinyo rihorerwa irindi, ikiganza gihorerwa ikindi, ikirenge gihorerwa ikindi,

25 ubushye buhorerwa ubundi, uruguma ruhorerwa urundi, umubyimba uhorerwa undi.

26 “Umuntu nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamumena ijisho, amuhe umudendezo kuko amumennye ijisho.

27 Kandi nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.

28 “Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza.

29 Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.

30 Nibamuca ikarabo, atange ibyo bamuciye byose gucungura ubugingo bwe.

31 Naho yaba umuhungu w’umuntu cyangwa umukobwa we iyo nka yishe, bimubere uko iryo tegeko ritegetse.

32 Inka niyica umugurano w’umugabo cyangwa w’umugore, nyirayo azahe shebuja w’uwo shekeli z’ifeza mirongo itatu, bicishe iyo nka amabuye.

33 “Umuntu nasibura urwobo rwacukuriwe kubika amazi, cyangwa narucukura ntarupfundikire inka cyangwa indogobe ikagwamo,

34 nyirarwo arihe icyo iguze: ahe nyirayo izo feza, intumbi ibe iya nyir’urwobo.

35 “Inka y’umuntu niyica iy’undi igapfa, iyayishe bayigure bagabane ibiguzi byayo, kandi n’intumbi na yo bayigabane.

36 Cyangwa nibimenyekana yuko iyo nka yari isanzwe yica, nyirayo ntayirinde, ntazabure kurihaho indi, intumbi ikaba iye.

Andi mategeko y’Imana

37 “Umuntu niyiba inka cyangwa intama, akayibaga cyangwa akayigura, inka ayiriheho eshanu, intama ayiriheho enye.