Kuv 22

1 “Umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe.

2 Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugure ku bw’ubujura bwe.

3 “Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri.

4 “Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu by’undi, cyangwa niyihorera itungo rye rikona umurima w’undi, amugerere imyaka irushaho kuba myiza yo mu we murima cyangwa iyo mu rwe ruzabibu, ayimurihe.

5 “Umuriro nucanwa ukagurumana ugafata uruzitiro rw’amahwa, ukambukiranya ugafata amasaka ari ku murara cyangwa agihagaze, cyangwa umurima ugashya, uwacanye uwo muriro ntakabure kubiriha.

6 “Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azarihe kabiri.

7 Nataboneka, nyir’urwo rugo yigire imbere y’Imana ngo arahire yuko atiyibishije ibya mugenzi we.

8 “Mu byo guhuguzanya byose, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, cyangwa umwambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyabuze, umuntu akagishingura ati ‘Iki ni cyo nabuze’, urubanza rwa bombi ruzaburanirwe imbere y’Imana,uwo Imana izacira urubanza ko atsinzwe azarihe undi kabiri.

9 “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, igapfa cyangwa ikavunika cyangwa ikanyagwa ari nta wubireba,

10 kurahira Uwiteka kuzabe hagati yabo bombi yuko atiyibishije itungo rya mugenzi we, nyiraryo yemere undi ntarihe.

11 Ariko ryakwibirwa iwe, azarihe nyiraryo.

12 Ryatanyagurwa n’inyamaswa, azazane igikanka kimwemeza, ntazarihe itanyaguwe.

13 “Kandi umuntu natira itungo rya mugenzi we, rikavunika cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, ntazabure kumuriha.

14 Ariko nyiraryo nahaba ntazamurihe. Ariko ryaba rije ngo uwagwatiriye atange ibiguzi by’igihe basezeranye, ibyo biguzi bizarangize.

15 “Umuntu nashukashuka umwari utasabwe akaryamana na we, ntakabure kumukwa ngo amurongore.

16 Ariko se niyanga rwose kumumushyingira, azatange inkwano nk’iz’abakobwa.

17 “Umurozikazi ntuzareke abaho.

18 “Uzaryamana n’itungo ntakabure kwicwa.

19 “Uzatambira imana yose igitambo itari Uwiteka, azarimburwe rwose.

20 “Umusuhuke w’umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhate kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

21 Ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza.

22 Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo,

23 uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba impfubyi.

24 “Nuguriza ifeza umukene wese wo mu bwoko bwanjye muri kumwe, ntuzamugirire nk’uko abishyuza bakora kandi ntimuzamwake inyungu.

25 Niwaka umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate, izuba ntirikarenge utawumushubije

26 kuko ari wo yambara wonyine, ari wo mwambaro wo ku mubiri we. Aziyorosa iki? Nantakira nzamwumvira, kuko ndi umunyambabazi.

27 “Ntugatuke Imana, ntukavume umutware w’ubwoko bwanyu.

28 “Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y’imbuto z’ibiti byawe.

“Imfura z’abahungu bawe ujye uzintura.

29 “Abe ari ko ugirira n’inka zawe n’intama zawe: uburiza buzamarane iminsi irindwi na nyina, ku wa munani ujye ubuntura.

30 “Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.

Kuv 23

Andi mategeko y’Imana

1 “Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n’umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.

2 Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi,

3 kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene.

4 “Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa n’indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.

5 Kandi nusanga indogobe y’umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.

6 “Ntukagoreke urubanza rw’umukene uri muri mwe.

7 Wirinde cyane ibirego by’ibinyoma. Ntukice utacumuye ukwiriye gutsinda umuziza akarengane, kuko ntazatsindishiriza umunyabyaha.

8 Ntugahongerwe kuko impongano ihumya amaso y’abareba, kandi igoreka imanzaz’abakiranutsi.

9 “Kandi ntugahate umusuhuke w’umunyamahanga kuko muzi umutima w’umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.

10 “Mu myaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo,

11 ariko ku wa karindwi bujye buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye cyimeza, ibyo basize inyamaswa zo mu gasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n’urwelayo rwawe.

12 “Mu minsi itandatu ujye ukora imirimo yawe, ku wa karindwi ujye uruhuka kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe ziruhuke, umwana w’umuja wawe n’umusuhuke w’umunyamahanga basubizwemo intege. Guteg 5.13-14

13 “Mwitondere ibyo nababwiye byose, ntimukavuge na hato amazina y’izindi mana, ntakumvikane mu kanwa kawe.

14 “Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.

15 Ujye uziririza iminsi mikuru y’imitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu kuko ari ko waviriyemo mu Egiputa, he kugira umuntu uza ubusa imbere yanjye.

16 “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura, uw’umuganura w’imirimo yawe wabibye mu murima.

“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose, wo ku iherezo ry’umwaka numara gusarura imirimo yawe mu isambu yawe.

17 Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’umwami Uwiteka ibihe bitatu.

18 “Amaraso y’igitambo ntambiwe ntukayatambane n’imitsima yasembuwe, kandi urugimbu rw’icyatambwe ku munsi mukuru wanjye ntirukarāre ngo rugeze mu gitondo.

19 “Umuganura w’ibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu y’Uwiteka Imana yawe.

“Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.

20 “Dore ndatuma marayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho nakwiteguriye.

21 Mumwitondeho, mumwumvire ntimukamugomere kuko atazabababarira ibicumuro byanyu, kuko izina ryanjye riri muri we.

22 Ariko numwumvira by’ukuri ugakora ibyo nzavuga byose, nanjye nzaba umwanzi w’abanzi bawe n’umubisha w’ababisha bawe.

23 Kuko marayika wanjye azakujya imbere akakujyana mu Bamori n’Abaheti, n’Abaferizi n’Abanyakanāni, n’Abahivi n’Abayebusi maze nkabarimbura.

24 Ntuzikubite imbere y’imana zabo, ntuzazikorere kandi ntuzagenze nka bo, ahubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z’amabuye bubatse.

25 Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.

26 Mu gihugu cyawe nta wuzavanamo inda, nta wuzagumbaha, umubare w’iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse.

27 “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.

28 Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n’Abanyakanāni n’Abaheti imbere yawe.

29 Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera.

30 Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihugu.

31 Nzagushyiriraho urugabano, ruhere ku Nyanja Itukura rugere ku Nyanja y’Abafilisitiya, kandi ruhere ku butayu rugere ku ruzi (Ufurate), kuko nzabagabiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu.

32 Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n’imana zabo.

33 Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe kugira ngo batakuncumuzaho, kuko wakorera imana zabo ntibyabura kukubera umutego.”

Kuv 24

Isezerano ry’Uwiteka n’Abisirayeli rirakomezwa

1 Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,

2 Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”

3 Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”

4 Mose yandika amagambo y’Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y’uwo musozi, n’inkingi z’amabuye cumi n’ebyiri zinganya umubare n’imiryango y’Abisirayeli, uko ari cumi n’ibiri.

5 Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n’inka z’ibitambo by’uko bari amahoro.

6 Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.

7 Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”

8 Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y’isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk’uko ayo magambo yose ari.”

9 Maze Mose azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi

10 bareba Imana y’Abisirayeli: munsi y’ibirenge byayo hameze nk’amabuye ashashwe ya safiro ibonerana, ihwanye n’ijuru ry’umupyēmure ubwaryo.

11 Kandi abatoranijwe b’Abisirayeli ntiyagira icyo ibatwara. Bareba Imana, bararya, baranywa.

Uwiteka ahamagara Mose ngo yongere kuzamuka umusozi wa Sinayi

12 Uwiteka abwira Mose ati “Zamuka uze aho ndi ku musozi ugumeyo, nanjye nzaguha ibisate by’amabuye biriho amategeko, n’ibyategetswe nandikiye kubigisha.”

13 Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w’Imana.

14 Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.”

15 Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.

16 Ubwiza burabagirana bw’Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.

17 Mu maso y’Abisirayeli, ishusho y’ubwiza bw’Uwiteka yameraga nk’umuriro ukongora ku mutwe w’uwo musozi.

18 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.

Kuv 25

Ibyo kurema Ihema ry’Imana

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.

3 Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n’ifeza n’imiringa,

4 n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri, n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene,

5 n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, n’imbaho z’ibiti byitwa imishita,

6 n’amavuta y’amatabaza n’ibihumura neza byo kuvangwa n’amavuta ya elayo yo gusīga, n’ibyo kuvangwa bigahinduka umubavu mwiza wo kōsa,

7 n’amabuye yitwa shohamu n’andi mabuye yo guhundwa, akaba ku mwambaro witwa efodi no ku mwambaro wo ku gituza.

8 Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.

9 Muzabureme buse n’ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose.

10 “Kandi bazabāze isanduku mu giti cyitwa umushita: uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.

11 Uzayiyagirizeho izahabu nziza imbere n’inyuma, uyigoteshe umuguno w’izahabu.

12 Uyitekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye. Ibifunga bibiri bibe mu rubavu rumwe, ibindi bibiri bibe mu rundi.

13 Ubāze imijisho mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.

14 Ushyire iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z’iyo sanduku, bajye bayiyiremereza.

15 Iyo mijisho igume mu bifunga by’isanduku, ntikabivemo.

16 Ushyire muri iyo sanduku Ibihamya nzaguha.

17 “Kandi ucure intebe y’ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo bube mukono umwe n’igice.

18 Kandi ureme abakerubibabiri mu izahabu, ubareme mu izahabu icuzwe, ubareme mu mitwe yombi y’iyo ntebe y’ihongerero.

19 Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n’undi mu wundi, bacuranwe n’intebe y’ihongerero mu mitwe yayo yombi.

20 Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y’ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y’ihongerero.

21 Ushyire iyo ntebe y’ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.

22 Aho ni ho nzajya mbonanira nawe hejuru y’intebe y’ihongerero, hagati y’abo bakerubi bari ku isanduku y’Ibihamya, ni ho nzajya nkubwirira amategeko yanjye yose ntegeka Abisirayeli.

23 “Kandi uzabāze ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw’umurambararo bube mikono ibiri, ubugari bwayo bube mukono umwe, uburebure bw’igihagararo bube mukono umwe n’igice.

24 Uyayagirizeho izahabu nziza, uyagoteshe umuguno w’izahabu.

25 Uyabārize igikomeza amaguru kiyagote, ubugari bwacyo bube intambwe imwe, ukigoteshe umuguno w’izahabu.

26 Uyatekere izahabu zivemo ibifunga bine, ubishyire ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.

27 Ibyo bifunga bibe hafi y’igikomeza amaguru, bibe ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.

28 Ubāze imijisho mu mushita uyiyagirizeho izahabu, aba ari yo ijya iremerezwa ayo meza.

29 Ucure amasahani n’udukombe byo kuri yo, ucure n’ibikombe n’imperezo byo kuri yo byo gusukisha amaturo y’ibyokunywa, ubicure mu izahabu nziza.

30 Ujye utereka kuri ayo meza imitsima yo kumurikwa, ihore imbere yanjye iteka.

31 “Kandi uzareme igitereko cy’amatabaza mu izahabu nziza, bakireme mu izahabu icuzwe: indiba yacyo n’umubyimba wacyo, ibikombe n’ibibumbabumbye n’uburabyo byo kuri cyo bicuranwe na cyo.

32 Kandi gishamike amashami atandatu: amashami atatu y’icyo gitereko ashamike mu rubavu rumwe, n’ayandi atatu mu rundi.

33 Ishami rimwe rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo, n’iryo ku rundi rubavu rigire ibikombe bitatu bisa n’uburabyo bw’indōzi, cyose gifatanye n’ikibumbabumbye n’ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, abe ari ko amera.

34 Umubyimba wacyo ugire ibikombe bine bisa n’uburabyo bw’indōzi, n’ibibumbabumbye n’uburabyo bifatanye na byo.

35 Ikibumbabumbye kibe munsi y’amashami abiri acuranywe na cyo, n’ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, ikindi kibe munsi y’andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.

36 Ibibumbabumbye byacyo n’amashami yacyo acuranwe na cyo, cyose gicurirwe hamwe mu izahabu nziza.

37 Ucure amatabaza yacyo arindwi, bazajye bayagishyirahouburyo butuma amurikira imbere yacyo.

38 Icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira n’udusahani two kubishyiraho, bicurwe mu izahabu nziza.

39 Italantoy’izahabu nziza abe ari yo icyo gitereko n’ibyo bintu byacyo byose biremeshwa.

40 Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.

Kuv 26

Ibintu by’Ihema ry’Imana

1 “Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw’ibitare bwiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha.

2 Uburebure bw’umwenda wose bube mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe.

3 Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n’iyindi itanu ikombatwe ukwayo.

4 Kandi udode imikondo y’udutambaro tw’imikara ya kabayonga ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, udode yindi nka yo ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate.

5 Udode imikondo mirongo itanu ku mwenda umwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate, iyo mikondo yerekerane.

6 Ucure ibikwasi by’izahabu mirongo itanu ubifatanishe ibyo bikombate, ubwo buturo bube bumwe.

7 “Kandi uzabohe imyenda yo gusakara y’ubwoya bw’ihene, ibe ihema risakara ubwo buturo, ubohe imyenda cumi n’umwe.

8 Uburebure bw’umwenda wose bube mikono mirongo itatu, ubugari bwawo bube mikono ine, iyo myenda uko ari cumi n’umwe ibe urugero rumwe.

9 Ukombate imyenda itanu ukwayo, n’iyindi itandatu uyikombate ukwayo, uwa gatandatu uwubindūre imbere y’ihema.

10 Udode imikondo mirongo itanu ku musozo w’umwenda uhera igikombate kimwe, n’indi mirongo itanu uyidode ku musozo w’umwenda uhera ikindi gikombate.

11 Ucure ibikwasi by’imiringa mirongo itanu ubishyire muri iyo mikondo, ufatanye iryo hema ribe rimwe.

12 Igice cy’imyenda y’ihema gisagaho kikarērēta, ni cyo gice gisagaho cy’umwenda umwe kingana n’ikindi, kirērētere inyuma y’ubwo buturo.

13 Ubwo ibikombate by’ihema bisagaho mukono umwe mu burebure bw’uruhande rumwe, n’indi ibiri mu rundi, irērētere mu mbavu z’ubuturo zombi, iritwikīre.

14 “Kandi uzaciranye igisakara iryo hema mu mpu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, ukirenzeho igicirane cy’impu z’inyamaswa zitwa tahashi.

15 “Kandi uzabāze imbaho z’imiganda y’ubwo buturo mu mushita, uzishinge.

16 Uburebure bw’urubaho rwose bube mikono cumi, ubugari bwarwo bube mukono umwe n’igice.

17 Kandi ku rubaho rwose habe inkarwe ebyiri zifatanye, abe ari ko uzibāza ku mbaho z’ubwo buturo zose.

18 Ubāze imbaho z’imiganda yabwo, iz’uruhande rw’iburyo zibe makumyabiri.

19 Kandi uzacure imyobo mirongo ine mu ifeza, ibe hasi y’izo mbaho uko ari makumyabiri. Imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, ishingwemo inkarwe zarwo zombi, bityo bityo.

20 Kandi uzabāze imbaho makumyabiri z’urundi ruhande rw’ubwo buturo rw’ibumoso,

21 uzicurire imyobo mirongo ine mu ifeza, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo.

22 Kandi uzabāze imbaho esheshatu zo mu mwinjiro w’ubwo buturo, iburengerazuba.

23 Ubāze imbaho ebyiri z’impfuruka zabwo zo mu mwinjiro.

24 Hasi zibe izivuyemo nk’ebyiri, kandi zibe imyishyikire zigere ku mpeta ya mbere, abe ari ko biba kuri zombi zibe izo ku mpfuruka zo mu mwinjiro.

25 Nuko izo mbaho zizabe umunani, imyobo y’ifeza yo kuzishingamo izabe cumi n’itandatu, imyobo ibiri ibe hasi y’urubaho rumwe, bityo bityo.

26 “Kandi uzabāze imbumbe mu mushita, imbumbe eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’uruhande rumwe rw’ubwo buturo,

27 na zindi eshanu zo ku mbaho z’imiganda y’urundi ruhande rwabwo, n’izindi eshanu zo mu mwinjiro wabwo, iburengerazuba.

28 Imbumbe yo hagati y’izindi iringanije imbaho, ibe umwishyikire.

29 Kandi izo mbaho uzaziyagirizeho izahabu, ucure impeta mu izahabu zo kuzishyiraho, zisesekwemo izo mbumbe, imbumbe na zo uziyagirizeho izahabu.

30 Uzashinge ubwo buturo buhwanye n’icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.

31 “Kandi umwenda ukingiriza uzawuboheshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, bawubohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha.

32 Uwumanike ku nkingi enye zibajwe mu mushita ziyagirijweho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, zishingwe mu myobo ine y’ifeza.

33 Umanike uwo mwenda munsi ya bya bikwasi, ushyire hirya yawo ya sanduku y’Ibihamya, uwo mwenda ubabere urugabano rw’Ahera n’Ahera cyane.

34 Kandi uzashyire ya ntebe y’ihongerero kuri iyo sanduku y’Ibihamya, iri Ahera cyane.

35 Kandi ya meza uyashyire hino y’uwo mwenda, na cya gitereko cy’amatabaza ugishyire mu ruhande rw’iburyo rw’ubwo buturo, kibangikane n’ayo meza, ameza uyashyire mu ruhande rw’ibumoso.

36 “Kandi umwenda wo gukinga umuryango w’iryo Hema, uzawuremeshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bawudodaho amabara.

37 Kandi uzawubārize inkingi eshanu mu mushita uziyagirizeho izahabu, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu izahabu, kandi utekere izo nkingi imiringa, ivemo imyobo itanu yo kuzishingamo.

Kuv 27

Ibindi bintu by’Ihema ry’Imana

1 “Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bw’umurambararo bube mikono itanu, n’ubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bw’igihagararo bube mikono itatu.

2 Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa.

3 Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n’ibintu byo kuriyoza, n’inzabya zacyo n’ibyo kwaruza inyama, n’ibyo gushyiramo umuriro w’amakara, ibyo bintu byacyo byose ubicure mu miringa.

4 Kandi uzagicurire mu miringa igisobekerane nk’urushundura, mu nkokora z’icyo gisobekerane uko ari enye, ushyireho ibifunga bine by’imiringa.

5 Ugishyire munsi y’umuguno ugose icyo gicaniro, gihere hasi kiringanize igicaniro.

6 Kandi ubārize icyo gicaniro imijisho mu mushita, uyiyagirizeho imiringa.

7 Iyo mijisho yacyo ijishwe muri ibyo bifunga, ibe mu mbavu zacyo zombi, nibakiremērwa.

8 Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza.

9 “Kandi uzareme urugo rw’ubwo buturo, iburyo rube imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo w’urwo ruhande ube mikono ijana.

10 Inkingi zayo zibe makumyabiri, n’imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri, bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n’imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

11 No mu ruhande rw’ibumoso urugo rube imyenda ikinzwe, umuhururu warwo ube mikono ijana, inkingi zayo zibe makumyabiri, n’imyobo yo kuzishingamo ibe makumyabiri bicurwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n’imitambiko yo kuri zo bicurwe mu ifeza.

12 Mu ruhande rw’iburengerazuba urugo rube imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu, inkingi zayo zibe icumi n’imyobo yo kuzishingamo ibe icumi.

13 Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubugari bw’urwo rugo bube mikono mirongo itanu.

14 Mu ruhande rw’irembo rumwe, ubugari bw’imyenda ikinzwe bube mikono cumi n’itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n’imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

15 Mu rundi ruhande rwaryo, habe imyenda ikinzwe y’ubugari bwa mikono cumi n’itanu, inkingi zayo zibe eshatu, n’imyobo yo kuzishingamo ibe itatu.

16 Irembo ry’urwo rugo ryugarirwe n’imyenda y’ubugari bwa mikono makumyabiri iremeshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bayidodaho amabara, inkingi zayo zibe enye n’imyobo yo kuzishingamo ibe ine.

17 Inkingi zose z’urwo rugo, mu mpande zose zizafatanywe n’imitambiko y’ifeza, inkonzo zo kuri zo zicurwe mu ifeza, imyobo yo gushingamo izo nkingi icurwe mu miringa.

18 Umuhururu w’urwo rugo ube mikono ijana mu mpande zombi, ubugari bwarwo bube mikono mirongo itanu mu mpande zombi, uburebure bwarwo bube mikono itanu, rube imyenda iboheshejwe ubudodo bw’ibitare byiza buboheranije, imyobo yo gushingamo inkingi zayo icurwe mu miringa.

19 Ibintu byo muri ubwo buturo byose bakoresha imirimo yo muri bwo, n’imambo zabwo zose n’imambo z’urwo rugo zose, bicurwe mu miringa.

20 “Kandi uzategeke Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.

21 Mu ihema ry’ibonaniro inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya, abe ari ho Aroni n’abana be bazajya baritunganiriza kugira ngo ryakire imbere y’Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Mu bihe by’Abisirayeli byose rizabe itegeko ridakuka bakwiriye kujya bitondera.

Kuv 28

Imyambaro y’abatambyi

1 “Uziyegereze Aroni mwene so n’abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be.

2 Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo.

3 Kandi uzabwire abahanga bose nujuje umwuka w’ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi.

4 Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n’uwitwa efodi, n’ikanzu n’indi kanzu y’amabara y’ibika, n’igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n’umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n’abana be imyambaro yejejwe, kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi.

5 Bajyane imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza byo kuyibohesha.

6 “Efodi bazayiremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije, abahanga b’ibyo abe ari bo bayiboha.

7 Igire imishumi ku ntugu zombi ifatanye imitwe yayo yombi, kugira ngo efodi ifatanywe hamwe.

8 Umushumi uboshywe n’abahanga uyiriho wo kuyikenyeza, ubohwe nka yo bibohanwe. Bawuremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.

9 Kandi uzende amabuye abiri yitwa shohamu, uyandikisheho gukeba amazina y’abana ba Isirayeli.

10 Amazina ya batandatu uyandike ku ibuye rimwe, n’amazina y’abandi batandatu uyandike ku rindi, uko ubukuru bwabo bukurikirana.

11 Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y’abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.

12 Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y’abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y’Uwiteka kuba urwibutso.

13 Kandi uzacure udufunga mu izahabu,

14 n’imikufi ibiri y’izahabu nziza, uyirememo imboherane nk’imigozi, uhotorere iyo mikufi y’imboherane muri utwo dufunga.

15 “Kandi uzabohe umwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b’ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari ko uwuboha, uwuremeshe imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije.

16 Ungane impande zose inkubirane: uburebure bwawo bube igice cya mukono, n’ubugari bwawo bube igice cya mukono.

17 Uwuhundemo amabuye akwikiwe y’impushya enye: urwa mbere rube urw’amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,

18 urwa kabiri rube urw’ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,

19 urwa gatatu rube urw’ayitwa leshemu na shevo na akilama,

20 urwa kane rube urw’ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwe mu izahabu iyakomeza.

21 Ayo mabuye anganye umubare n’amazina y’abana ba Isirayeli, abe cumi n’abiri nk’uko amazina yabo ari, abe ay’imiryango yabo uko ari cumi n’ibiri, izina ry’umuryango ryandikishwe gukeba ku ibuye, bityo bityo nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.

22 Kandi uzacurire uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y’izahabu nziza y’imboherane isa n’imigozi.

23 Kandi uwucurire impeta ebyiri mu izahabu, izo mpeta zombi uzihunde ku mitwe yawo yombi.

24 Uhotorere iyo mikufi yombi y’izahabu y’imboherane muri izo mpeta zombi zo ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza.

25 Indi mitwe yombi y’iyo mikufi y’imboherane yombi, uyihotorere muri twa dufunga twombi, uduhunde kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw’imbere.

26 Kandi ucure impeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mitwe yombi y’uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo.

27 Ucure izindi mpeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere ahagana hasi, hafi y’aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n’abahanga ukenyeza efodi.

28 Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n’abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi.

29 “Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.

30 Kandi uzashyire Urimu na Tumimu imbere muri uwo mwambaro wo ku gituza zo kūngurisha inama, bibe ku mutima wa Aroni uko yinjiye imbere y’Uwiteka. Aroni azajye yambara ku mutima we ibyūngurisha inamaz’Abisirayeli, abijyane imbere y’Uwiteka ubudasiba.

31 “Kandi ikanzu iriho efodi, uzayiboheshe ubudodo bw’umukara wa kabayonga busa,

32 igire umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo, igire umusozo uboshywe ugose uwo mwenge, uko umwenge w’ikoti y’icyuma umeze, kugira ngo idasaduka.

33 Ku musozo wayo wo hepfo uzadodeho ibisa n’imbuto z’amakomamanga, biboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bigote uwo musozo impande zose. Uzawuhundeho n’imidende y’izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugote impande zose:

34 umudende w’izahabu urobekwe hagati y’amakomamanga abiri, bityo bityo bigote umusozo wo hepfo w’iyo kanzu impande zose.

35 Aroni azajye ayambara uko agiye gukora umurimo w’ubutambyi, kandi uko yinjiye Ahera imbere y’Uwiteka kandi uko asohotse, kujegera kwayo kujye kumvikana kugira ngo adapfa.

36 “Kandi uzacure igisate mu izahabu nziza, maze nk’uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, ucyandikisheho gukeba aya magambo ngo: YEREJWEUWITEKA.

37 Ugifatanye n’agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga, gitamirizwe kuri cya gitambaro kizinze cyo mu mutwe.

38 Icyo gisate kibe mu ruhanga rwa Aroni, agibweho no gukiranirwa ko mu byera Abisirayeli bazeza iyo batura amaturo yabo yose yera, gihore kiba mu ruhanga rwe iteka, kugira ngo bemerwe n’Uwiteka.

39 “Kandi ikanzu ibanza ku mubiri, uzayiboheshe ubudodo bw’igitare bwiza igire amabara y’ibika, n’igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe ukiboheshe ubudodo bw’ibitare byiza, ubohe n’umushumi, abahanga b’ibyo bawudodeho amabara.

40 “Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n’imishumi n’ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n’umurimbo.

41 Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n’abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo,ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi.

42 Kandi uzababohere amakabutura y’ibitare bayambare batagaragaza ubwambure, ahere mu rukenyerero agere mu bibero.

43 Aroni n’abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugira ngo batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubere itegeko ridakuka we n’urubyaro rukurikiraho.

Kuv 29

Amategeko yo kweza abatambyi

1 “Ibi abe ari byo ugirira Aroni n’abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w’ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n’amasekurume y’intama abiri adafite inenge,

2 n’imitsima itasembuwe n’udutsima tutasembuwe twavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y’ingezi y’ingano.

3 Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na cya kimasa na ya masekurume.

4 “Kandi uzazane Aroni n’abana be ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, ubūhagirireho.

5 Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n’abahanga uri kuri efodi,

6 umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinze ugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera.

7 Maze wende amavuta yo gusīga uyamusuke mu mutwe, uyamusīge.

8 “Uzane abana be ubambike amakanzu.

9 Ukenyeze imishumi Aroni n’abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n’itegeko ridakuka, wereze Aroni n’abana be umurimo wabo.

10 “Uzane cya kimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro, Aroni n’abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga.

11 Bakībīkirire imbere y’Uwiteka, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

12 Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y’igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.

13 Kandi wende uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n’umwijima w’ityazon’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro.

14 Ariko inyama z’icyo kimasa n’uruhu rwacyo n’amayezi yacyo, ubyosereze inyuma y’aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.

15 “Uzane n’isekurume y’intama imwe muri ya yandi, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

16 Uyibīkīre, wende amaraso yayo uyamishe impande zose z’igicaniro.

17 Uyicoce, woze amara yayo n’ibinyita byayo, ubishyire hamwe n’ibindi bice byayo n’igihanga cyayo.

18 Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.

19 “Wende iyindi sekurume yari isigaye, Aroni n’abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

20 Maze uyibīkīre, wende ku maraso yayo uyakoze hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni no hejuru ku matwi y’iburyo y’abana be, no ku bikumwe byabo by’iburyo no ku mano yabo y’iburyo manini, ayandi uyamishe impande zose z’igicaniro.

21 Wende ku maraso yo ku gicaniro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo no ku myambaro yabo, yezanywe n’imyambaro ye n’abana be n’imyambaro yabo.

22 “Kandi wende ibinure by’iyo sekurume n’umurizo wayo, wende n’uruta n’urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n’umwijima w’ityazo n’impyiko zombi n’urugimbu rwo kuri zo, n’urushyi rw’ukuboko kw’iburyo kuko ari isekurume yo kubereza umurimo.

23 Wende n’umutsima umwe n’agatsima kamwe kasizwe amavuta ya elayo, n’agatsima gasa n’ibango kamwe, ubikuye muri cya cyibo cy’imitsima itasembuwe kiri imbere y’Uwiteka.

24 Ibyo byose ubishyire ku mashyi ya Aroni no ku y’abana be, ubizunguze bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka.

25 Ubikure ku mashyi yabo, ubyosereze ku gicaniro hejuru ya cya gitambo cyoshejwe kitagabanije, bibe umubabwe imbere y’Uwiteka. Icyo ni igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.

26 “Kandi wende inkoro ya ya sekurume y’intama yereje Aroni umurimo, uyizunguze ibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, izabe umwanya wawe.

27 “Kandi uzeze ituro rijungujwe. Ni ryo nkoro bazunguza n’ituro ryererejwe, ni ryo rushyi rw’ukuboko berereza byo ku isekurume yo kwejesha, yereza Aroni n’abana be ubutambyi,

28 bibe imyanya ya Aroni n’abana be, Abisirayeli bategekwa n’itegeko ridakuka iteka kujya babaha, kuko ari ituro ryererezwa. Kandi uko Abisirayeli bazatamba ibitambo by’uko bari amahoro, bazajye batura ibyo bice bibe ituro ryererezwa, ituro bererereza Uwiteka.

29 “Kandi imyambaro yera ya Aroni izabe iy’abana be bazakurikiraho, bajye bayisīgirwamo, bajye berezwa umurimo bayambaye.

30 Umwana we umuzunguye mu butambyi azajye ayambara iminsi irindwi, uko agiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro ngo ankorerere Ahera.

31 “Kandi wende ya sekurume yereje abatambyi umurimo, uteke inyama zayo ahantu hera.

32 Aroni n’abana be barishirize inyama zayo imitsima yo muri cya cyibo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

33 Barye ya maturo y’impongano yahongerewe kubereza umurimo no kubanyērēza, utari uwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera.

34 Nihagira inyama cyangwa umutsima mu byereje abatambyi umurimo gisigara kikarara, wōse igisigaye, ntikikaribwe kuko ari icyera.

35 “Uko abe ari ko uzagirira Aroni n’abana be ukurikije ibyo nagutegetse byose, ubereze umurimo iminsi irindwi.

36 Uko bukeye uzajye utamba bene cya kimasa cyo gutambirwa ibyaha, bibe impongano. Utunganishe igicaniro iyo mpongano kandi ugisīgire kucyeza.

37 Mu minsi irindwi uzajye uhongerera icyo gicaniroucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera.

Ibitambo by’iminsi yose

38 “Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b’intama babiri bataramara umwaka,

39 ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.

40 Hamwe na wa mwana w’intama wa mbere ujye utura igice cya cumi cya efa y’ifu y’ingezi, yavuganywe n’igice cya kane cya hiniy’amavuta ya elayo zasekuwe, uture n’igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry’ibyokunywa.

41 Undi mwana w’intama ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry’ifu n’iry’ibyokunywa nk’uturwa mu gitondo bibe umubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n’umuriro.

42 Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere y’Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe.

43 Aho ni ho nzabonanira n’Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n’ubwiza bwanjye burabagirana.

44 Nzeza ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, na Aroni n’abana be nzabereza kunkorera umurimo w’abatambyi.

45 Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo.

46 Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.

Kuv 30

Andi mategeko y’Ihema ry’Imana

1 “Kandi uzabāze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibāze mu mushita.

2 Uburebure bwacyo bw’umurambararo bube mukono umwe, n’ubugari bwacyo bube mukono umwe kingane impande zose, uburebure bwacyo bw’igihagararo bube mikono ibiri, ukibāzanye n’amahembe yacyo.

3 Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi uzakigoteshe umuguno w’izahabu.

4 Ugicurire ibifunga bibiri mu izahabu, ubishyire munsi y’umuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, ku mpande zacyo zombi abe ari ho ubishyira, bibe ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.

5 Iyo mijisho uyibāze mu mushita, uyiyagirizeho izahabu.

6 Ucyegereze umwenda ukingiriza ya sanduku y’Ibihamya, kibe imbere y’intebe y’ihongerero iri hejuru y’ibyo Bihamya, aho nzajya mbonanira nawe.

7 Aroni ajye acyoserezaho imibavu y’ikivange uko bukeye mu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa.

8 Kandi nimugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe imibavu itavaho, iri imbere y’Uwiteka mu bihe byanyu byose.

9 Ntimukacyoserezeho imibavu iciye ukundi, ntimukagitambireho igitambo cyoswa kitagabanijwe cyangwa ituro ry’ifu, ntimukagisukeho ituro ry’ibyokunywa.

10 Aroni ahongerere ku mahembe yacyo impongano rimwe uko umwaka utashye, amaraso y’igitambo gitambirwa ibyaha cy’impongano abe ari yo ahongerera icyo gicaniro rimwe uko umwaka utashye, mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane cyerejwe Uwiteka.”

11 Uwiteka abwira Mose ati

12 “Nubara umubare w’Abisirayeli, uw’ababarwa muri bo, umuntu wese azahe Uwiteka incungu y’ubugingo bwe mu ibarwa, kugira ngo badaterwa na mugiga muri iryo barwa.

13 Iyi abe ari yo ncungu batanga: umuntu wese ugiye mu babazwe atange igice cya kabiri cya shekeli igezwe ku y’ahera, shekeli imwe ingana na gera makumyabiri, igice cya kabiri cya shekeli abe ari cyo batura Uwiteka.

14 Umuntu wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga ature iryo turo.

15 Abatunzi ntibasāzeho, n’abakene ntibagabanyeho kuri icyo gice cya kabiri cya shekeli, nibatura Uwiteka iryo turo ryo guhongerera ubugingo bwabo.

16 Nuko uzake Abisirayeli izo feza zibacunguza uzikoreshe imirimo y’ihema ry’ibonaniro, zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka, bihongerere ubugingo bwanyu.”

17 Uwiteka abwira Mose ati

18 “Kandi uzacure igikarabiro mu miringa n’igitereko cyacyo ugicure mu miringa, gikarabirwemo, ugishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, ugisukemo amazi.

19 Aroni n’abana be bajye bakarabiramo bogemo n’ibirenge.

20 Uko bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, bajye bakaraba boge n’ibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukora umurimo wabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa.

21 Nuko bakarabe boge n’ibirenge badapfa, bizabere Aroni n’urubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.”

22 Kandi Uwiteka abwira Mose ati

23 “Uzende imibavu iruta iyindi shekeli magana atanu z’ishangi yivushije, n’umucagate wa mudarasini ihumura neza w’urwo rugero. Ni rwo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu za kāne ihumura neza,

24 na shekeli magana atanu za kesiya zigerwe kuri shekeli y’ahera, na hini imwe y’amavuta ya elayo,

25 ubivange bibe amavuta yera yo gusīga, amavuta yinjijwe n’abahanga, abe amavuta yera yo gusīga.

26 Uyasīge ku ihema ry’ibonaniro no kuri ya sanduku y’Ibihamya,

27 no kuri ya meza no ku bintu byayo byose, no kuri cya gitereko cy’amatabaza no ku bintu byacyo byose, no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu,

28 no ku gicaniro cyo koserezaho ibitambo no ku bintu byacyo byose, no kuri cya gikarabiro no ku gitereko cyacyo.

29 Ubyeze bibe ibyera cyane, ikizabikoraho cyose kizabe ari icyera.

30 Kandi uzayasīge Aroni n’abana be, ubereze kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi.

31 Uzabwire Abisirayeli uti ‘Mu bihe byanyu byose, aya azabe amavuta yo gusīga anyērējwe.

32 Ntagasukwe ku mubiri w’utari umutambyi, kandi ntimukareme ayandi asa na yo, uko avangwa. Ni ayera, namwe azababera ayera.

33 Umuntu wese uzavanga asa na yo cyangwa uzayasīga utari umutambyi, azakurwe mu bwoko bwe.’ ”

34 Kandi Uwiteka abwira Mose ati “Uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavu uyivange n’icyome cyiza bihwanye kuremēra.

35 Ubivangire kuba umubavu winjijwe n’abahanga, ushyirwemo umunyu we kugira ikindi kivangwamo, ube uwera.

36 Uwendeho uwusye uwunoze, na wo uwukoreho uwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ry’ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Uzababere uwera cyane.

37 Kandi umubavu uzarema, ntimukiremere uvangwa nka wo. Uzababere uwerejwe Uwiteka.

38 Umuntu wese uzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe.”

Kuv 31

Uwiteka atoranya abahanga bo kuremesha rya Hema n’ibyaryo byose

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,

3 mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose

4 byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa,

5 no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose.

6 Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y’abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:

7 ihema ry’ibonaniro na ya sanduku y’Ibihamya, na ya ntebe y’ihongerero iyiriho n’ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.

8 Ya meza n’ibintu byayo byose, na cya gitereko cy’amatabaza cy’izahabu nziza n’ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,

9 na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n’ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n’igitereko cyacyo,

10 na ya myambaro y’imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n’iy’abana be, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi,

11 na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w’ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.”

Itegeko ry’isabato. Mose ahabwa ibisate by’amabuye biriho Ibihamya

12 Uwiteka abwira Mose ati

13 “Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.

14 Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.

15 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa.

16 Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.

17 Ni ikimenyetso cy’iteka ryose hagati yanjye n’Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ”

18 Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by’amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw’Imana.