Intang 2

Imana yeza umunsi wa karindwi

1 Ijuru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa.

2 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.

3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.

Imana ishyira Adamu muri Edeni

4 Uku ni ko kuremwa kw’ijuru n’isi, ubwo byaremwaga, ku munsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi n’ijuru.

5 Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n’ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka,

6 ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose.

7 Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.

8 Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye.

9 Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.

10 Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine.

11 Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu,

12 kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n’amabuye yitwa shohamu.

13 Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Kushi.

14 Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y’igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.

15 Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.

16 Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka,

17 ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”

Imana irema Eva

18 Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”

19 Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.

20 Uwo muntu yita amatungo yose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka.

21 Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama,

22 urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyīra uwo muntu.

23 Aravuga ati

“Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,

Ni akara ko mu mara yanjye,

Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.”

24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.

25 Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni.

Intang 3

Inzoka yoshya Eva

1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”

2 Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,

3 keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”

4 Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,

5 kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”

6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.

7 Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.

Imana ihana inzoka na Adamu na Eva

8 Bumva imirindiy’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.

9 Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”

10 Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”

11 Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”

12 Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”

13 Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?”

Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”

14 Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.

15 Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”

16 Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”

17 Na Adamuiramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,

18 buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

19 Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

20 Uwo mugabo yita umugore we Eva,kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose.

21 Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.

Imana ikūra Adamu muri Edeni

22 Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”

23 Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.

24 Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubin’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Intang 4

Ibyerekeye Kayini na Abeli

1 Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.”

2 Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi.

3 Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka.

4 Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,

5 maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.

6 Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?

7 Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”

8 Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.

9 Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?”

Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?”

10 Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.

11 Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije.

12 Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi.”

13 Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira.

14 Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”

15 Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica.

Urubyaro rwa Kayini

16 Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.

17 Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.

18 Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.

19 Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila.

20 Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w’abanyamahema baragira inka.

21 Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge.

22 Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w’ikintu cyose gikebeshwa cy’umuringa n’icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma.

23 Lameki abwira abagore be ati

“Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye,

Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye.

Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,

Nishe umusore muhora kuntera imibyimba.

24 Niba Kayini azahorerwa karindwi,

Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.”

Urubyaro rwa Seti

25 Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”

26 Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.

Intang 5

Urubyaro rwa Adamu

1 Iki ni igitabo cy’urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye,

2 umugabo n’umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho.

3 Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu ufite ishusho ye, usa na we, amwita Seti.

4 Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

5 Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa.

6 Seti yamaze imyaka ijana n’itanu avutse abyara Enoshi.

7 Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n’irindwi, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

8 Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, arapfa.

9 Enoshi yamaze imyaka mirongo urwenda avutse abyara Kenani,

10 amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

11 Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka magana urwenda n’itanu, arapfa.

12 Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalalēli.

13 Amaze kubyara Mahalalēli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

14 Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi, arapfa.

15 Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Yeredi.

16 Amaze kubyara Yeredi, Mahalalēli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

17 Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, arapfa.

18 Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse abyara Henoki.

19 Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

20 Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, arapfa.

21 Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela.

22 Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

23 Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.

24 Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.

25 Metusela yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse abyara Lameki.

26 Amaze kubyara Lameki, Metusela arongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

27 Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa.

28 Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu.

29 Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.”

30 Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

31 Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, arapfa.

32 Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti.

Intang 6

Abantu bahinduka babi cyane

1 Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa,

2 abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.

3 Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”

4 Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire.

5 Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.

6 Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.

7 Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.”

8 Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka.

9 Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana.

10 Kandi yabyaye abahungu batatu, Shemu na Hamu na Yafeti.

11 Kandi isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo.

12 Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.

Imana itegeka Nowa kubāza inkuge

13 Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi.

14 Nuko rero wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma.

15 Uyibāze utya: uburebure bw’umurambararo bw’iyo nkuge bube mikono magana atatu, ubugari bwayo bube mikono mirongo itanu, uburebure bw’igihagararo bwayo bube mikono mirongo itatu.

16 Kandi uzacemo idirishya, rizaba irya mukono umwe nuyirangiza hejuru, umuryango w’inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo. Uzayishyiremo amazu, iyo hasi n’iya kabiri hejuru yayo n’iya gatatu.

17 Nanjye dore nzazana umwuzūre w’amazi mu isi, urimbure ibifite umubiri byose, birimo umwuka w’ubugingo, ubitsembe hasi y’ijuru, ibiri mu isi byose bipfe.

18 Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, uzinjirane muri iyo nkuge n’abana bawe n’umugore wawe n’abakazana bawe.

19 Kandi mu moko yose y’ibibaho bifite umubiri byose, uzinjize muri iyo nkuge bibiri bibiri, ngo ubirokorane nawe, bizaba ikigabo n’ikigore.

20 Mu nyoni no mu bisiga nk’uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk’uko amoko yayo ari, no mu bikururuka hasi byose nk’uko amoko yabyo ari, bibiri by’amoko yose bizaze aho uri, kugira ngo ubirokore.

21 Kandi uzijyanire mu biribwa byose, ubyihunikire bizabe ibyo kubatungana n’ibyo muri kumwe.”

22 Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.

Intang 7

Nowa yinjira mu nkuge, umwuzūre urimbura abantu

1 Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.

2 Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore,

3 no mu nyoni n’ibisiga byo mu kirere, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n’ibigore, kugira ngo urubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose.

4 Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.”

5 Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.

6 Ubwo umwuzūre w’amazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse.

7 Nowa yinjirana muri iyo nkuge n’abana be n’umugore we n’abakazana be, ngo aticwa n’amazi y’umwuzūre.

8 Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n’ibisiga, no mu bikururuka hasi byose,

9 bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n’ikigore, uko Imana yamutegetse.

10 Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y’umwuzūre asandara mu isi.

11 Mu mwaka wa magana atandatu w’ubukuru bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, amasōko y’ikuzimu yose arazibuka, imigomero yo mu ijuru yose iragomororwa.

12 Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro.

13 Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n’umugore we, n’abakazana be, uko ari batatu.

14 Binjiranamo n’inyamaswa zose nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’ibikururuka hasi byose nk’uko amoko yabyo ari, n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, n’inyoni zose n’ibifite amababa byose.

15 Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifite umubiri byose birimo umwuka w’ubugingo.

16 Ibyinjiye byari ikigabo n’ikigore byo mu bifite umubiri byose, uko Imana yamutegetse. Uwiteka amukingiraniramo.

17 Umwuzure umara mu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y’isi.

18 Amazi arakwira cyane arushaho kugwira cyane mu isi, ya nkuge ireremba ku mazi.

19 Amazi arushaho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y’ijuru ryose irarengerwa.

20 Amazi agera mu kirere hejuru nka mikono cumi n’itanu, imisozi irarengerwa.

21 Ibifite umubiri byose byigenza ku isi birapfa, uhereye ku nyoni n’ibisiga, n’amatungo n’inyamaswa, n’ibikururuka hasi byose n’abantu bose.

22 Ibifite umwuka w’ubugingo mu mazuru byose, ibiri ku butaka byose, birapfa.

23 Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n’amatungo, n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n’ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.

24 Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi.

Intang 8

Umwuzure urakama, Nowa asohoka mu nkuge

1 Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama.

2 Amasōko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa.

3 Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka.

4 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.

5 Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z’imisozi ziraboneka.

6 Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabājije,

7 yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi.

8 Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi.

9 Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge.

10 Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge,

11 igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy’umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi.

12 Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho.

13 Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye.

14 Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi iruma.

15 Imana ibwira Nowa iti

16 “Sohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe.

17 Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.”

18 Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be,

19 amatungo yose n’inyamaswa zose n’ibikururuka byose, n’inyoni zose n’ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk’uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.

20 Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.

21 Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze.

22 Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.”

Intang 9

Imana isezeranira Nowa isezerano

1 Imana iha umugisha Nowa n’abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.

2 Inyamaswa zo mu isi zose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n’ibyuzuye ku butaka byose, n’amafi yo mu nyanja yose.

3 Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.

4 Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23

5 Kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.

6 Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.

7 “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”

8 Imana ibwirana Nowa n’abana be iti

9 “Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho,

10 n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n’ibisiga n’amatungo, n’inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose.

11 Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.”

12 Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano nsezeranye namwe n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose.

13 Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’isi.

14 Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzabonekera muri cyo,

15 nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n’ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.

16 Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”

17 Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy’isezerano nakomeje riri hagati yanjye n’ibifite umubiri byose biri mu isi.”

18 Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni.

19 Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n’abakwiriye mu isi yose.

20 Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu,

21 anywa vinoyarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.

22 Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.

23 Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.

24 Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.

25 Aravuga ati

“Kanāni avumwe,

Azabe umugaragu w’abagaragu kuri bene se.”

26 Kandi ati

“Uwiteka ahimbazwe,

Ni we Mana ya Shemu,

Kanāni abe umugaragu we.

27 Imana yagure Yafeti,

Abe mu mahema ya Shemu,

Kanāni abe umugaragu we.”

28 Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.

29 Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.

Intang 10

Urubyaro rwa bene Nowa

1 Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.

2 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.

3 Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.

4 Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu.

5 Abo ni bo bagabiwe ibirwa by’abanyamahanga, nk’uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk’uko ururimi rwabo rumeze, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amahanga yabo ari.

6 Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.

7 Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka, bene Rāma ni Sheba na Dedani.

8 Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.

9 Yari umuhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka.”

10 Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n’i Kalune mu gihugu cy’i Shinari.

11 Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n’i Rehobotiru n’i Kala,

12 n’i Reseni iri hagati y’i Nineve n’i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye).

13 Misirayimu yabyaye Abaludi n’Abanami, n’Abalehabi n’Abanafutuhi,

14 n’Abapatirusi n’Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n’Abafilisitiya), yabyaye n’Abakafutori.

15 Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti.

16 Yabyaye n’Abayebusi n’Abamori n’Abagirugashi,

17 n’Abahivi n’Abaruki n’Abasini,

18 n’Abanyaruvadi n’Abasemari n’Abahamati, ubwa nyuma imiryango y’Abanyakanāni irakwira.

19 Urugabano rw’Abanyakanāni rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu rukageza i Lesha.

20 Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko indimi zabo ziri, nk’uko ibihugu byabo biri, nk’uko amahanga yabo ari.

21 Na Shemu, mukuru wa Yafeti, sekuruza w’urubyaro rwa Eberi rwose, na we abyara abana.

22 Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu.

23 Abana ba Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi.

24 Arupakisadi yabyaye Shela, Shela yabyaye Eberi.

25 Eberi yabyaye abahungu babiri: umwe yitwa Pelegi kuko mu gihe cye arimo isi yagabanirijwemo, kandi murumuna we yitwa Yokitani.

26 Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,

27 na Hadoramu na Uzali na Dikila,

28 na Obalu na Abimayeli na Sheba,

29 na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani.

30 Urugabano rw’igihugu cyabo rwaheraga i Mesha, rukagenda rwerekeje i Sefaru, rukageza ku musozi w’iburasirazuba.

31 Abo ni bo buzukuruza ba Shemu, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko indimi zabo ziri, mu bihugu byabo no mu mahanga yabo.

32 Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk’uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure.

Intang 11

Imana inyuranya indimi z’abantu

1 Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.

2 Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari, barahatura.

3 Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo.

4 Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”

5 Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.

6 Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.

7 Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.”

8 Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.

9 Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose.

Urubyaro rwa Shemu

10 Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzure ushize.

11 Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

12 Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, abyara Shela.

13 Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

14 Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi.

15 Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n’itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

16 Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse, abyara Pelegi.

17 Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

18 Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu.

19 Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n’icyenda, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

20 Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, abyara Serugi.

21 Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n’irindwi, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

22 Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori.

23 Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

24 Nahori yamaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, abyara Tera.

25 Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n’icyenda, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.

Kuvuka kwa Aburamu

26 Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani.

27 Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti.

28 Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y’Abakaludaya.

29 Aburamu na Nahori bararongora, umugore wa Aburamu yitwa Sarayi, umugore wa Nahori yitwa Miluka, umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika.

30 Sarayi yari ingumba, ntiyari afite umwana.

31 Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y’Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanāni, bagera i Harani barahatura.

32 Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n’itanu. Tera apfira i Harani.