Intang 12

Uwiteka yohereza Aburamu i Kanāni

1 Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.

3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

4 Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.

5 Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanāni, Kanāni ubwaho ni ho basohoye.

6 Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanāni yari muri icyo gihugu.

7 Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.

8 Avayo ajya ku musozi w’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw’iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw’iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka.

9 Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.

Aburamu na Sarayi bajya muri Egiputa

10 Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.

11 Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro,

12 nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize.

13 Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”

14 Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.

15 Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.

16 Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo, n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya.

17 Uwiteka ahanisha Farawo n’inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.

18 Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?

19 Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.”

20 Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n’umugore we n’ibyo yari afite byose.

Intang 13

Aburamu na Loti baratandukana

1 Aburamu avana muri Egiputa n’umugore we n’ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu.

2 Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu.

3 Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y’i Beteli na Ayi,

4 ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry’Uwiteka.

5 Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n’amashyo n’amahema.

6 Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana.

7 Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu.

8 Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.

9 Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”

10 Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka, nk’igihugu cya Egiputa.

11 Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.

12 Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu.

13 Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane.

14 Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi,n’iburasirazuba n’iburengerazuba.

15 Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose.

16 Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.

17 Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”

18 Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.

Intang 14

Loti afatwa mpiri, Aburamu aramurengera

1 Ku ngoma za Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w’i Goyimu,

2 abo bami barwanije Bera umwami w’i Sodomu, na Birusha umwami w’i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela (ni ho Sowari).

3 Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y’Umunyu).

4 Bamaze imyaka cumi n’ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n’itatu baragoma.

5 Mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n’Abasuzi i Hamu, baneshereza n’Abemi i Shavekiriyatayimu,

6 baneshereza n’Abahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi y’ubutayu.

7 Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n’Abamori batuye Hasasonitamari.

8 Maze hatabara umwami w’i Sodomu, n’umwami w’i Gomora, n’umwami wa Adima, n’umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu.

9 Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w’i Goyimu, na Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu.

10 Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami b’i Sodomu n’i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi.

11 Banyaga ibintu by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose, baragenda.

12 Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera.

13 Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.

14 Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n’umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n’umunani barabakurikira bagera i Dani.

15 Aburamu n’abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw’i Damasiko.

16 Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu.

17 Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n’abandi bami bari kumwe na we, umwami w’i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy’umwami).

18 Kandi Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w’Imana Isumbabyose.

19 Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi,

20 kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.

21 Umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati “Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.”

22 Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi,

23 yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k’inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti ‘Ni jye utungishije Aburamu.’

24 Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.”

Intang 15

Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano

1 Hanyuma y’ibyo, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.”

2 Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”

3 Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.”

4 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”

5 Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”

6 Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.

7 Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.”

8 Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?”

9 Aramusubiza ati “Enda iriza y’inka imaze imyaka itatu ivutse, n’ibuguma y’ihene imaze imyaka itatu, n’impfizi y’intama imaze imyaka itatu, n’intungura imwe, n’icyana cy’inuma.”

10 Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.

11 Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.

12 Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n’umwijima w’icuraburindi buramufata.

13 Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.

14 Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.

15 Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza.

16 Ubuvivi bw’abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw’Abamori kutaruzura.”

17 Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n’urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.

18 Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,

19 igihugu cy’Abakeni n’icy’Abakenizi n’icy’Abakadimoni,

20 n’icy’Abaheti n’icy’Abaferizi n’icy’Abarafa,

21 n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.”

Intang 16

Aburamu acyura Hagari; na we asuzugura Sarayi, maze Sarayi aramwirukana

1 Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w’Umunyegiputakazi witwaga Hagari.

2 Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi.

3 Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy’i Kanāni, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we.

4 Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja.

5 Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.”

6 Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga.

7 Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isōko yo mu nzira ijya i Shuri.

8 Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.”

9 Marayika w’Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.”

10 Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.”

11 Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli,kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.

12 Hagati y’abantu azamera nk’imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.”

13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?”

14 Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y’i Kadeshi n’i Beredi.

15 Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli.

16 Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n’itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli.

Intang 17

Imana ihindura amazina ya Aburamu na Sarayi

1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.

2 Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”

3 Aburamu arubama, Imana iramubwira iti

4 “Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi.

5 Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w’amahanga menshi.

6 Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n’abami bazagukomokaho.

7 “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho.

8 Kandi wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy’ubusuhuke bwawe, igihugu cy’i Kanāni cyose kuba gakondo y’iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”

Imana ishyiraho gukebwa ho ikimenyetso cy’isezerano ryayo

9 Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose.

10 Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa.

11 Muzakebwa umunwa w’ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye namwe.

12 Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by’ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n’ifeza n’abanyamahanga,

13 uvukira mu rugo rwawe n’uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho.

14 Kandi umugabo utakebwe umunwa w’icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.”

Imana isezeranya yuko Sara azabyara umuhungu

15 Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara.

16 Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.”

17 Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”

18 Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!”

19 Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.

20 Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.

21 Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.”

22 Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.

23 Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n’abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n’abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w’abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.

24 Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w’icyo yambariye.

25 Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n’itatu, ubwo yakebwaga.

26 Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n’umuhungu we Ishimayeli.

27 N’abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n’abo yaguze n’abanyamahanga, bakebanwa na we.

Intang 18

Imana yongera gusezeranya yuko Sara azabyara umuhungu

1 Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu,

2 yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi

3 aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe,

4 ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y’igiti,

5 kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.”

Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.”

6 Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n’umucagate by’amafu meza, uvugemo imitsima.”

7 Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka.

8 Yenda amavuta n’amata n’inyama z’icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.

9 Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?”

Arabasubiza ati “Ari mu ihema.”

10 Undi aramubwira ati “Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.”

Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye.

11 Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y’abakobwa.

12 Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”

13 Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’

14 Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”

15 Maze Sara arahakana ati “Sinsetse”, kuko yatinyaga.

Aramusubiza ati “Oya, urasetse.”

Imana ibwira Aburahamu ko igiye kurimbura i Sodomu

16 Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza.

17 Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?

18 Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw’ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.

19 Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”

20 Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw’abarega i Sodomu n’i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane,

21 ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.”

22 Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y’Uwiteka.

Aburahamu asabira i Sodomu

23 Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?

24 Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari?

25 Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n’abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.”

26 Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.”

27 Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n’umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.

28 Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?”

Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.”

29 Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.”

Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo mirongo ine.”

30 Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.”

Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.”

31 Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n’umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.”

Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo makumyabiri.”

32 Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.”

Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo cumi.”

33 Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe.

Intang 19

Abamarayika bagera i Sodomu; ab’aho babagirira nabi

1 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye.

2 Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.”

Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.”

3 Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.

4 Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.

5 Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”

6 Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye.

7 Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo.

8 Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye.”

9 Baramusubiza bati “Have tubise!” Bati “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.” Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena.

10 Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi.

11 Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw’inzu, abato n’abakuru, birushya bashaka urugi.

12 Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo.

13 Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw’abaharega kwagwiriye imbere y’Uwiteka, akadutuma kuharimbura.”

14 Loti arasohoka, avugana n’abakwe be barongoyeabakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk’ibikino.

Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura

15 Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.”

16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.

17 Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”

18 Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.

19 Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe.

20 Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?”

21 Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze.

22 Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.

23 Loti agera i Sowari izuba rirashe.

24 Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru.

25 Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka.

26 Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu.

27 Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y’Uwiteka,

28 yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora n’igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk’umwotsi w’ikome.

29 Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.

Inkomoko y’Abamowabu n’Abamoni

30 Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n’abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n’abakobwa be bombi mu buvumo.

31 Uw’imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk’uko abo mu isi bose bakora.

32 Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.”

33 Batereka se vino muri iryo joro, uw’impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

34 Bukeye bwaho, uw’imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n’iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.”

35 N’iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.

36 Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se.

37 Uw’imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w’Abamowabu na bugingo n’ubu.

38 Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w’Abamoni na bugingo n’ubu.

Intang 20

Umwami w’i Gerari acyura Sara, Imana imutegeka kumusubiza Aburahamu

1 Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari.

2 Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana.

3 Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.”

4 Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka?

5 Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N’umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n’amaboko atanduye.”

6 Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho.

7 Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n’abawe bose.”

8 Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane.

9 Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n’ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.”

10 Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?”

11 Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye.

12 Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye.

13 Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ”

14 Abimeleki azana intama n’inka n’abagaragu n’abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we.

15 Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.”

16 Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by’ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y’abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.”

17 Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, barabyara.

18 Kuko Uwiteka yari yazibye inda z’abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu.

Intang 21

Sara abyara Isaka

1 Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije.

2 Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze.

3 Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara.

4 Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse.

5 Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse.

6 Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.”

7 Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.”

Sara asendesha Hagari na Ishimayeli

8 Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira.

9 Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka.

10 Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.”

11 Ibyo by’uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi.

12 Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n’umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa.

13 Kandi umuhungu w’uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.”

14 Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n’imvumba y’uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n’uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw’i Bērisheba.

15 Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y’igihuru cy’aho.

16 Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.

17 Imana yumva ijwi ry’uwo muhungu, marayika w’Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry’uwo muhungu aho ari.

18 Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.”

19 Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.

20 Nuko Imana ibana n’uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi.

21 Aba mu butayu bw’i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi.

Aburahamu na Abimeleki barasezerana

22 Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.

23 Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.”

24 Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.”

25 Aburahamu azimuza Abimeleki ku by’iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze.

26 Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.”

27 Aburahamu azana intama n’inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana.

28 Aburahamu arobanura abāgazi b’intama barindwi bo mu mukumbi we.

29 Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bāgazi b’intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?”

30 Aramusubiza ati “Aba bāgazi b’intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.”

31 Ni cyo cyatumye yita aho hantu Bērisheba, kuko ari ho barahiriye bombi.

32 Nuko basezeranira i Bērisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.

33 Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Bērisheba, yambarizayo izina ry’Uwiteka, Imana ihoraho.

34 Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy’Abafilisitiya.