Intang 22

Imana igerageza Aburahamu, imutegeka kuyitambira Isaka

1 Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”

2 Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”

3 Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.

4 Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.

5 Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”

6 Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.

7 Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”

Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.”

Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”

8 Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.

Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza

9 Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.

10 Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.

11 Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.”

Aritaba ati “Karame.”

12 Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”

13 Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we.

14 Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”

Imana iha Aburahamu umugisha ukomeye

15 Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,

16 aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,

17 yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahīndura amarembo y’ababisha barwo.

18 Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”

19 Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Bērisheba, agezeyo arahatura.

20 Hanyuma y’ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”

21 Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu,

22 na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.

23 Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.

24 Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Māka.

Intang 23

Sara arapfa; Aburahamu agura ubuvumo bwo kumuhambamo

1 Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye.

2 Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanāni, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra.

3 Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati

4 “Ndi umushyitsi n’umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”

5 Abaheti basubiza Aburahamu bati

6 “Databuja, utwumve uri umuntu ukomeye cyane muri twe, uhambe umupfu wawe mu mva yacu uri buhitemo muri zose, nta wo muri twe uri bukwime imva ye ngo we guhambamo umupfu wawe.”

7 Aburahamu arahaguruka, yikubita imbere ya bene igihugu, ni bo Baheti.

8 Avugana na bo arababwira ati “Nimwemera yuko mpamba umupfu wanjye ngo mwivane mu maso, munyumvire, munyingingire Efuroni mwene Sohari,

9 ampe ubuvumo bw’i Makipela afite, buri ku mpera y’isambu ye. Abungurishirize hagati yanyu igiciro kibukwiriye kitagabanije, bube gakondo yo guhambamo.”

10 Efuroni yari yicaye hagati mu Baheti, Efuroni Umuheti asubiza Aburahamu, Abaheti bamwumva, abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose ati

11 “Ahubwo databuja, nyumva. Iyo sambu ndayiguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye, mbiguhereye imbere y’ab’ubwoko bwacu, hamba umupfu wawe.”

12 Aburahamu yikubita imbere ya bene igihugu.

13 Abwira Efuroni bene igihugu bamwumva ati “Ndakwinginze, nyumvira. Ndakwishyura igiciro cy’iyo sambu, cyemere nkiguhe, mpambemo umupfu wanjye.”

14 Efuroni asubiza Aburahamu ati

15 “Databuja, nyumvira. Agasambu kaguze shekelimagana ane z’ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.”

16 Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z’ifeza, zemerwa n’abagenza.

17 Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y’i Mamure, yo n’ubuvumo burimo n’ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu

18 kuba gakondo ye, imbere y’Abaheti, imbere y’abinjiraga mu irembo ry’umudugudu wabo bose.

19 Hanyuma y’ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y’i Makipela, iri imbere y’i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanāni.

20 Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n’ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo.

Intang 24

Aburahamu atuma igisonga cye gusabira Isaka umugeni

1 Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.

2 Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,

3 nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo.

4 Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”

5 Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?”

6 Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye.

7 Uwiteka Imana nyir’ijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti ‘Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu’, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.

8 Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa n’iyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.”

9 Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi y’ikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.

10 Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by’uburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w’aba Nahori.

11 Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma y’uwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.

12 Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.

13 Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.

14 Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”

15 Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.

16 Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isōko, aravoma arazamuka.

17 Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati “Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.”

18 Aramusubiza ati “Databuja, nywaho.” Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.

19 Amaze kuyamuha aramubwira ati “Nduhira n’ingamiya zawe zeguke.”

20 Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.

21 Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.

22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.

23 Aramubaza ati “Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?”

24 Aramusubiza ati “Ndi mwene Betuweli wa Miluka na Nahori.”

25 Kandi ati “Dufite inganagano n’ibyokurya bizihagije, kandi dufite n’aho kubaraza.”

26 Uwo mugabo arunama, yikubita hasi, asenga Uwiteka.

27 Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n’umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.”

28 Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye.

29 Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba.

30 Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk’imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isōko.

31 Aramubwira ati “Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n’ikiraro cy’ingamiya?”

32 Uwo mugabo yinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano n’ibyokurya by’ingamiya, n’amazi yo kumwoza ibirenge n’ayo koza iby’abo bari kumwe.

33 Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati “Sindya ntaravuga ubutumwa.”

Labani aramubwira ati “Buvuge.”

34 Aramubwira ati “Ndi umugaragu wa Aburahamu.

35 Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi n’amashyo, n’ifeza n’izahabu, n’abagaragu n’abaja, n’ingamiya n’indogobe.

36 Kandi na Sara muka databuja yamubyariye umuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose.

37 Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabira umwana we Umunyakanānikazi, abo atuyemo.

38 Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramo umwana we.

39 Mbwira databuja nti ‘Ahari umukobwa azanga ko tuzana.’

40 Aransubiza ati ‘Uwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azaha urugendo rwawe ihirwe, maze nawe uzasabire umwana wanjye umugeni wo muri bene wacu, mu nzu ya data.

41 Nugera kuri bene wacu, ni bwo utazafatwa n’indahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa n’indahiro nkurahije.’

42 “Maze uyu munsi ngera ku isōko, ndasenga nti ‘Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, niba uhaye urugendo ngenda ihirwe,

43 dore mpagaze ku isōko, bibe bitya: umukobwa usohoka kuvoma nkamubwira nti “Ndakwinginze, mpa utuzi ku kibindi cyawe nyweho”,

44 akansubiza ati “Nywaho ubwawe kandi nduhira n’ingamiya zawe”, abe ari we uba umugeni Uwiteka yatoranirije mwene databuja.’

45 Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isōko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’

46 Acisha bugufi ikibindi n’ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n’ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n’ingamiya zanjye.

47 Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n’imiringa ku maboko ye.

48 Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we.

49 Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.”

50 Labani na Betuweli baramusubiza bati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n’ikibi.

51 Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze.”

52 Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubita hasi, aramya Uwiteka.

53 Uwo mugaragu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda abiha Rebeka, kandi aha na musaza we na nyina ibintu by’igiciro cyinshi.

54 We n’abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”

55 Musaza w’umukobwa na nyina baramusubiza bati “Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.”

56 Arabasubiza ati “Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.”

57 Baramusubiza bati “Reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.”

58 Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n’uyu mugabo?”

Arabasubiza ati “Turajyana.”

59 Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n’umurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu n’abantu be.

60 Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati

“Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza w’abantu inzovu ibihumbi,

Urubyaro rwawe ruzahindūre amarembo y’abanzi barwo.”

61 Rebeka ahagurukana n’abaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda.

62 Bukeye Isaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cy’i Negebu.

63 Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yubura amaso, abona ingamiya ziza.

64 Rebeka yubura amaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya.

65 Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?”

Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ni databuja.” Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso.

66 Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose.

67 Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.

Intang 25

Urubyaro rwa Ketura

1 Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.

2 Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.

3 Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n’Abaletushi n’Abaleyumi.

4 Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura.

5 Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.

6 Ariko abana b’inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy’iburasirazuba.

Urupfu rwa Aburahamu

7 Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu.

8 Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.

9 Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y’i Mamure.

10 Ni yo sambu Aburahamu yaguze n’Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we.

11 Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.

Urubyaro rwa Ishimayeli

12 Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.

13 Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk’uko amazina yabo ari, nk’uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibēli na Mibusamu,

14 na Mishuma na Duma na Masa,

15 na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.

16 Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk’uko imidugudu yabo iri, nk’uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk’uko amoko yabo ari.

17 Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo.

18 Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.

Kuvuka kwa Esawu na Yakobo

19 Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,

20 Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w’i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.

21 Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.

22 Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyehoiki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.

23 Uwiteka aramusubiza ati

“Inda yawe irimo amahanga abiri,

Amoko abiri azatandukana,

Ahereye igihe azavira mu mara yawe.

Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko,

Umukuru azaba umugaragu w’umuto.”

24 Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.

25 Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk’umwenda w’ubwoya, bamwita Esawu.

26 Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.

Esawu aguza Yakobo ubutware bwe

27 Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w’umuhanga w’umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema.

28 Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo.

29 Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza.

30 Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.

31 Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.”

32 Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”

33 Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.

34 Yakobo aha Esawu umutsima n’ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.

Intang 26

Isaka azerera mu gihugu cy’Abafilisitiya

1 Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisitiya.

2 Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira.

3 Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.

4 Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,

5 kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse, n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.”

6 Isaka atura i Gerari.

7 Abantu b’aho bamubaza iby’umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b’aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.

8 Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki umwami w’Abafilisitiya arungurukira mu idirishya, abona Isaka akinisha umugore we.

9 Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?”

Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ”

10 Abimeleki aramubaza ati “Ibyo watugize ibyo ni ibiki? Byashigajeho hato umwe mu bantu banjye akaryamana n’umugore wawe, ukadushyirishaho icyaha.”

11 Abimeleki yihanangiriza abantu be bose ati “Uzakura uyu mugabo cyangwa umugore we ntazabura gucirwaho iteka.”

12 Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha.

13 Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane.

14 Yari afite imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.

15 Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.

16 Abimeleki abwira Isaka ati “Genda utuvemo, kuko uturuta cyane.”

17 Isaka avayo, abamba amahema ye mu gikombe cy’i Gerari, aturayo.

18 Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

19 Abagaragu ba Isaka bafukura muri icyo gikombe, babonamo iriba ry’amazi adudubiza.

20 Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’aba Isaka, bati “Ni ayacu.” Isaka yita iryo riba Eseki, kuko bamugishije impaka.

21 Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira, aryita Sitina.

22 Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

23 Avayo arazamuka, ajya i Bērisheba.

24 Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”

25 Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.

26 Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w’ingabo ze.

27 Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”

28 Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe

29 yuko utazatugirira nabi, nk’uko natwe tutakwakuye, ahubwo twakugiriye neza gusa, tugusezeraho amahoro.’ None uhiriwe ku Uwiteka.”

30 Nuko Isaka abatekera ibyokurya bararya, baranywa.

31 Bazinduka kare bararahiranya, Isaka arabasezerera bamusiga amahoro.

32 Kuri uwo munsi abagaragu ba Isaka baraza, bamubwira iby’iriba bafukuye, bati “Tubonye amazi.”

33 Aryita Sheba. Ni cyo gituma uwo mudugudu witwa Bērisheba na bugingo n’ubu.

34 Esawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora Yuditi mwene Beri Umuheti, na Basemati mwene Eloni Umuheti,

35 bababaza imitima ya Isaka na Rebeka.

Intang 27

Rebeka yoshya Yakobo kuriganya se

1 Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”

2 Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira.

3 None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo,

4 untekere inyama ziryoshye nk’izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.”

5 Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.

6 Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati

7 ‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y’Uwiteka ntarapfa.’

8 Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.

9 Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk’izo akunda,

10 nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.”

11 Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe.

12 Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy’umugisha.”

13 Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.”

14 Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk’izo se akunda.

15 Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi.

16 Kandi ashyira impu z’abo bana b’ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.

17 Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n’umutsima yavuze.

Yakobo ahabwa umugisha na se

18 Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”

19 Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.”

20 Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?”

Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”

21 Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”

22 Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”

23 Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk’ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha.

24 Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?”

Aramusubiza ati “Ndi we.”

25 Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w’umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.

26 Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.”

27 Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y’imyambaro ye, amuhesha umugisha ati

“Impumuro y’umwana wanjye,

Imeze nk’iy’umurima Uwiteka

Yahaye umugisha.

28 Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru,

No ku mwero w’ubutaka,

N’imyaka y’impeke myinshi,

Na vino nyinshi.

29 Amoko agukorere,

Amahanga akwikubite imbere,

Utware bene so,

Bene nyoko bakwikubite imbere.

Uzakuvuma wese avumwe,

Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.”

Esawu asabana amarira umugisha

30 Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahīguka.

31 Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w’umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.”

32 Isaka se aramubaza ati “Uri nde?”

Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w’imfura Esawu.”

33 Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.”

34 Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w’umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.”

35 Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.”

36 Aramubwira ati “Yakoboni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n’umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?”

37 Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n’imyaka y’impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”

38 Esawu abaza se ati “Nta mugisha n’umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira.

39 Isaka se aramusubiza ati

“Ubuturo bwawe buzaba kure y’umwero w’ubutaka,

Buzaba kure y’ikime kiva mu ijuru.

40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho,

Kandi uzakorera murumuna wawe

Kandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.”

Esawu ashaka kwica Yakobo

41 Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.”

42 Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica.

43 Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,

44 umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,

45 ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”

46 Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?”

Intang 28

Isaka yohereza Yakobo i Padanaramu gusabayo umugeni

1 Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi.

2 Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume.

3 Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry’amahanga,

4 kandi wowe n’urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy’ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.”

5 Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.

6 Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi”,

7 kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu,

8 Esawu abona yuko Abanyakanānikazi batanezeza se Isaka.

9 Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite.

Imana ibonekera Yakobo mu nzozi

10 Yakobo ava i Bērisheba, agenda yerekeje i Harani.

11 Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira.

12 Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.

13 Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe,

14 urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.

15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”

16 Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”

17 Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru.”

18 Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo.

19 Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi.

20 Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara,

21 nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,

22 n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”

Intang 29

Yakobo ajya kwa Labani, atendera Rasheli imyaka irindwi

1 Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abanyaburasirazuba.

2 Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y’intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini.

3 Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w’iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w’iriba aho gihora.

4 Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?”

Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.”

5 Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?”

Baramusubiza bati “Turamuzi.”

6 Arababaza ati “Araho?”

Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.”

7 Arababwira ati “Dore ntiburīra, igihe cy’amahindūra ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.”

8 Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w’iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.”

9 Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira.

10 Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n’intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w’iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume.

11 Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira.

12 Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se.

13 Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose.

14 Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n’ubura bwanjye.”Abana na we ukwezi kumwe.

15 Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?”

16 Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli.

17 Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza.

18 Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”

19 Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.”

20 Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n’iminsi mike ku bw’urukundo amukunze.

Labani arabanza amushyingira Leya

21 Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingira umugeni wanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.”

22 Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira.

23 Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora.

24 Labani atanga Zilupa umuja we, amuha umukobwa we Leya ho indongoranyo.

25 Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?”

26 Labani aramusubiza ati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru.

27 Mara iminsi irindwi y’uwo, tubone kugushyingirira n’uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.”

Yakobo atendera Rasheli indi myaka irindwi

28 Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheli umukobwa we.

29 Kandi Labani atanga Biluha umuja we, amuha Rasheli umukobwa we ho indongoranyo.

30 Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.

31 Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibūra inda ye, ariko Rasheli yari ingumba.

32 Leya asama inda abyara umuhungu, amwita Rubeni ati “Ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.”

33 Asama indi nda abyara umuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n’uyu.” Amwita Simiyoni.

34 Asama indi nda abyara umuhungu ati “Noneho ndafatana n’umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye yitwa Lewi.

35 Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.Aba arekeye aho kubyara.

Intang 30

Abaja babyarana na Yakobo

1 Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”

2 Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy’Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”

3 Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.”

4 Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke.

5 Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu.

6 Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.

7 Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.

8 Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali.

9 Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo.

10 Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu.

11 Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi.

12 Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.

13 Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri.

14 Mu isarura ry’ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y’umwana wawe.”

15 Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n’amadudayimu y’umwana wanjye?”

Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y’umwana wawe.”

16 Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y’umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro.

17 Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu.

18 Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari.

19 Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu.

20 Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni.

21 Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina.

Rasheli abyara Yosefu

22 Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye.

23 Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.”

24 Amwita Yosefuati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”

Yakobo ashaka gusubirayo

25 Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu.

26 Mpa abagore banjye n’abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.”

27 Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.”

28 Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.”

29 Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira.

30 Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?”

31 Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?”

Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde.

32 Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremointama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.

33 Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n’intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.”

34 Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.”

35 Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y’ihene y’ibihuga, n’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry’umweru, n’intama z’ibikara zose, aziha abahungu be.

36 Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye.

37 Yakobo yenda uduti tw’imilebeni tubisi, n’utw’imiluzi n’utw’imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n’imisengo, agaragaza umweru wo kuri two.

38 Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa.

39 Imikumbi yarindiraga imbere y’utwo duti, zikabyara iz’ibihuga n’iz’ubugondo n’iz’ibitobo.

40 Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n’iz’ibihuga n’iz’ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n’iya Labani.

41 Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y’umukumbi, kugira ngo zitēgere hagati yatwo.

42 Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo.

43 Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu, n’ingamiya n’indogobe.

Intang 31

Yakobo ahungana n’abagore be n’abana

1 Bukeye Yakobo yumva amagambo y’abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.”

2 Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk’uko yamurebaga mbere.

3 Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

4 Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri,

5 arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk’uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.

6 Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose.

7 Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara.

8 Yambwira ati ‘Iz’ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara iz’ubugondo, yambwira ati ‘Iz’ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

9 Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa.

10 “Kandi ubwo umukumbi warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y’ihene yimije umukumbi yari ibihuga n’ubugondo n’ibitobo.

11 Marayika w’Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’ Nditaba nti ‘Karame.’

12 Arambwira ati ‘Ubura amaso urebe, amapfizi y’ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n’ubugondo n’ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose.

13 Ndi Imana y’i Beteli, aho wasīgiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”

14 Rasheli na Leya baramubaza bati “Mu rugo rwa data, hari umugabane cyangwa ibyo tuzaragwa tugifiteyo?

15 Ntaduhwanya n’ab’ahandi, ko yatuguze akarya ibiguzi byacu?

16 Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n’abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyose ugikore.”

17 Yakobo arahaguruka, ashyira abana be n’abagore be ku ngamiya,

18 ajyana n’amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yaronse, amatungo yaronkeye i Padanaramu, kugira ngo ajye kwa se Isaka mu gihugu cy’i Kanāni.

19 Labani yari agiye gukemuza intama ze, maze Rasheli yiba ibishushanyo by’ibigirwamana bya se.

20 Yakobo yiyiba Labani Umwaramu, kuko atamubwiye yuko ahunga.

21 Nuko ahungana ibyo afite byos, arahaguruka yambuka uruzi, agenda yerekeje ku musozi w’i Galeyadi.

Labani akurikira Yakobo amurakariye

22 Ku munsi wa gatatu babwira Labani yuko Yakobo yahunze.

23 Ajyana na bene wabo aramukurikira, amugereraho iminsi irindwi, asanga ari ku musozi w’i Galeyadi.

24 Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n’ikibi.”

25 Labani afatīra Yakobo. Yakobo yari abambye ihema rye ku musozi, Labani na bene wabo na bo bayabamba ku musozi w’i Galeyadi.

26 Labani abaza Yakobo ati “Icyo wakoze icyo ni iki kunyiyiba, ukajyana abakobwa banjye nk’abanyagano?

27 Watewe n’iki guhunga rwihishwa, ukanyiyiba, ntumbwire ngo ngusezeresheho ibiganiro by’ibyishimo, n’indirimbo n’ishako n’inanga,

28 ntunkundire gusoma abuzukuru banjye n’abakobwa banjye? Wakoze iby’ubupfu.

29 Nabasha kugira icyo mbatwara, ariko Imana ya so yambwiye iri joro iti ‘Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n’ikibi.’

30 None ubwo ugiye rwose, kuko ukumbuye cyane inzu ya so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”

31 Yakobo asubiza Labani ati “Irya mbere ni uko natinye ko wanyaga abakobwa bawe.

32 Irya kabiri, uwo uri bubonane imana zawe, ntazabeho. Imbere ya bene wacu saka icyawe kiri mu byanjye, ukijyane.” Kuko Yakobo yari atazi yuko Rasheli yazibye.

33 Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.

34 Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y’ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.

35 Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y’abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.

36 Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba?

37 None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.

38 Imyaka makumyabiri twabanye, intama zawe n’ihene zawe n’inyagazi ntizarambururaga, amapfizi y’intama yo mu mikumbi yawe sinayariye.

39 Iyicwaga n’inyamaswa sinakuzaniraga ikirīra nayishyiraga ku mubare wanjye, wandihishaga izibwe naho haba ku manywa cyangwa nijoro.

40 Nameraga ntya: ku manywa nicwaga n’umwuma, nijoro nkicwa n’imbeho, ibitotsi bikanguruka.

41 Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n’ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.

42 Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.”

Yakobo na Labani basezerana; Labani asubira iwabo

43 Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n’abana ni abanjye, n’imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?

44 None jye nawe dusezerane isezerano, ribe umuhamya hagati yacu.”

45 Yakobo yenda ibuye, arishinga nk’inkingi.

46 Yakobo abwira bene wabo ati “Nimuteranye amabuye.” Barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga.

47 Labani acyita Yegarisahaduta, Yakobo na we acyita Galēdi.

48 Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi.

49 Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana.

50 Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.”

51 Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n’iyi nkingi nshinze hagati yacu.

52 Iki gishyinga kibe umuhamya, n’inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n’iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi.

53 Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha.

54 Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya.