Intang 32

1 Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n’abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo.

Abamarayika b’Imana babonekera Yakobo

2 Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura na we.

3 Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu.

4 Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy’i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu.

5 Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’

6 Kandi muti ‘Afite inka n’indogobe n’imikumbi n’abagaragu n’abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ”

Intumwa za Yakobo zimubwira yuko Esawu aza

7 Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n’abantu magana ane.”

8 Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n’imikumbi n’amashyo n’ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati

9 “Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.”

10 Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’?

11 Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri.

12 Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina.

13 Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ”

14 Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano:

15 ihene z’abāgazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri, n’intama z’abāgazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri,

16 n’ingamiya z’ingore mirongo itatu n’imicanda yazo yonkaga, n’inka mirongo ine n’amapfizi cumi, n’indogobe z’ingore makumyabiri n’ibyana byazo cumi.

17 Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y’umukumbi n’undi.”

18 Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n’ibyo ushoreye ni ibya nde?’

19 Maze umubwire uti ‘Ni iby’umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ”

20 Maze abitegeka n’uwa kabiri n’uwa gatatu, n’abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona,

21 kandi muti ‘Dore n’umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.”

22 Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n’umutwe w’abantu be.

Yakobo akirana na Marayika w’Imana

23 Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki.

24 Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.

25 Yakobo asigarayo wenyine.

Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.

26 Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye, umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana.

27 Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.”

Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”

28 Aramubaza ati “Witwa nde?”

Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”

29 Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”

30 Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.”

Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.

31 Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.”

32 Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n’ikibero cye.

33 Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n’ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo.

Intang 33

Yakobo yuzura na Esawu; agura ubutaka i Shekemu

1 Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo.

2 Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu.

3 Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se.

4 Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.

5 Esawu yubura amaso abona ba bagore n’abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?”

Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.”

6 Maze za nshoreke zīgira hafi zo n’abana bazo, bikubita hasi.

7 Na Leya n’abana be bigira hafi, bikubita hasi, hakurikiraho Yosefu na Rasheli, bigira hafi, bikubita hasi.

8 Aramubaza ati “Umukumbi twahuye wose ni uw’iki?”

Aramusubiza ati “Ni ukugira ngo nkugirireho umugisha, databuja.”

9 Esawu aramusubiza ati “Ibyo mfite birahagije. Mwana wa data, ibyo ufite ubyiharire.”

10 Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, ukanezererwa.

11 Ndakwinginze, emera impano yanjye bakuzaniye, kuko Imana yampereye ubuntu, kandi mfite ibinkwiriye byose.” Aramugomēra, arayemera.

12 Aramubwira ati “Dukomeze urugendo tugende, nanjye ndakujya imbere.”

13 Aramubwira ati “Databuja, uzi yuko abana badafite imbaraga kandi ko imikumbi n’amashyo mfite byonsa, babigendesha uruhato, naho waba umunsi umwe gusa, byapfa byose.

14 Ndakwinginze databuja, ujye imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndagenda buhoro, nk’uko kugenda kw’amatungo nshoreye kuri, kandi nk’uko kugenda kw’abana kuri, ngusange databuja, i Seyiri.”

15 Esawu aramusubiza ati “Reka ngusigire bamwe mu bo turi kumwe.”

Yakobo aramubaza ati “Ni ab’iki? Nkugirireho umugisha databuja.”

16 Nuko Esawu uwo munsi asubirayo, agumya kugenda, ajya i Seyiri.

17 Yakobo ajya i Sukoti yubakayo inzu, acirayo amatungo ye ibirāro. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa i Sukoti.

18 Yakobo asohora amahoro mu mudugudu Shekemu, wo mu gihugu cy’i Kanāni, ubwo yavaga i Padanaramu, abamba amahema imbere y’umudugudu.

19 Isambu yabambyeho ihema rye ayigura na bene Hamori, se wa Shekemu, ibice by’ifeza ijana.

20 Yubakayo igicaniro, acyita “Eli Elohe Isirayeli.”

Intang 34

Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo

1 Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.

2 Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.

3 Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.

4 Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”

5 Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.

6 Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.

7 Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n’umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.

8 Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w’umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire.

9 Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu.

10 Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”

11 Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha.

12 Inkwano n’impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”

Basaza ba Dina bicisha Shekemu n’abe uburiganya

13 Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo.

14 Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni.

15 Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe.

16 Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe.

17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.”

18 Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori.

19 Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy’ab’inzu ya se bose.

20 Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y’umudugudu wabo, bajya inama n’abagabo bo mu mudugudu bati

21 “Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu.

22 Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk’uko bo bakebwa.

23 Mbese inka zabo n’ibintu byabo n’amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.”

24 Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n’abavaga mu irembo ry’umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry’umudugudu wabo wese.

25 Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.

26 Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.

27 Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo.

28 Banyaga imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe zabo, n’ibintu byari mu mudugudu n’ibyo mu gasozi,

29 banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n’abagore babo, n’ibyari mu mazu yabo byose.

30 Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanāni n’Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye.”

31 Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk’aho yari maraya?”

Intang 35

Rasheli apfa, amaze kubyara Benyamini

1 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.”

2 Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirūre mwambare indi myenda,

3 duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.”

4 Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari bafite, n’impeta zari mu matwi yabo, Yakobo abihisha munsi y’igiti cyitwa umwela cyari hafi y’i Shekemu.

5 Baragenda, Imana itera ubwoba imidugudu ibagose, ntibakurikira bene Yakobo.

6 Nuko Yakobo asohora i Luzi ni yo Beteli, iri mu gihugu cy’i Kanāni we n’abantu bose bari kumwe.

7 Yubakayo igicaniro, yita aho hantu “Eli Beteli”, kuko ari ho Imana yamwihishuririye, ubwo yahungaga mwene se.

8 Kandi Debora wareraga Rebeka arapfa, bamuhamba hepfo y’i Beteli munsi y’igiti cyitwa umwaloni, bacyita Alonibakuti.

9 Imana yongera kubonekera Yakobo agarutse avuye i Padanaramu, imuha umugisha.

10 Imana iramubwira iti “Witwa Yakobo, ntuzitwa Yakobo ukundi, ahubwo Isirayeli ni ryo rizaba izina ryawe.” Nuko imwita Isirayeli.

11 Imana iramubwira iti “Ndi Imana Ishoborabyose, wororoke ugwire, ishyanga n’iteraniro ry’amoko bizagukomokaho, abami bazakomoka mu rukiryi rwawe,

12 kandi igihugu nahaye Aburahamu na Isaka nzakiguha nawe, n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzarugiha.”

13 Imana imusiga aho bavuganiraga, irazamuka.

14 Yakobo ashinga inkingi y’amabuye aho yavuganiraga na yo, ayisukaho ituro ry’ibyokunywa, ayisukaho n’amavuta ya elayo.

15 Yakobo yita aho hantu yavuganiye n’Imana Beteli.

16 Bava i Beteli baragenda, bari bashigaje akarere bakagera muri Efurata, Rasheli araramukwa, aragumirwa.

17 Kandi akigumiwe umubyaza aramubwira ati “Witinya, kuko uri bubyare undi muhungu.”

18 Kandi mu ipfa rye, ubugingo bwe buri mu igenda, yita umwana Benoni, ariko se amwita Benyamini.

19 Rasheli arapfa, bamuhamba mu nzira ijya muri Efurata, ni ho Betelehemu.

20 Yakobo ashinga inkingi ku gituro cye, ari yo nkingi y’igituro cya Rasheli ikiriho na bugingo n’ubu.

21 Isirayeli aragenda, abamba ihema hirya y’inzu ndende y’amatafari yo muri Ederi.

Bene Yakobo

22 Kandi Isirayeli agituye muri icyo gihugu, Rubeni aragenda asambana na Biluha inshoreke ya se, Isirayeli arabimenya.

Abahungu ba Yakobo bari cumi na babiri.

23 Aba Leya ni Rubeni imfura ya Yakobo, na Simiyoni na Lewi na Yuda na Isakari na Zebuluni,

24 aba Rasheli ni Yosefu na Benyamini,

25 aba Biluha umuja wa Rasheli, ni Dani na Nafutali,

26 aba Zilupa umuja wa Leya, ni Gadi na Asheri. Abo ni bo bahungu ba Yakobo yabyariye i Padanaramu.

27 Yakobo agera kwa se Isaka i Mamure kuri Kiriyati Aruba ni ho Heburoni, aho Aburahamu na Isaka baturaga.

28 Iminsi Isaka yaramye ni imyaka ijana na mirongo inani.

29 Isaka umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo ageze mu za bukuru, Esawu na Yakobo abana be baramuhamba.

Intang 36

Abuzukuruza ba Esawu

1 Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, ni we Edomu.

2 Esawu yarongoye Abanyakanānikazi, Ada umukobwa wa Eloni Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana, mwene Sibeyoni Umuhivi,

3 na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti.

4 Ada abyarana na Esawu Elifazi, Basemati abyara Reweli,

5 Oholibama abyara Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bahungu ba Esawu, yabyariye mu gihugu cy’i Kanāni.

6 Esawu ajyana abagore be, n’abahungu be n’abakobwa be, n’abantu bose bo mu rugo rwe, n’inka ze n’amatungo ye yose, n’ibintu bye byose yaronkeye mu gihugu cy’i Kanāni, ajya mu kindi gihugu ngo atandukane na mwene se Yakobo.

7 Kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi bugatuma badashobora guturana, igihugu cy’ubusuhuke bwabo nticyabakwiraga ku bw’amatungo yabo.

8 Esawu atura ku musozi Seyiri, Esawu ni we Edomu.

9 Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, sekuruza w’Abedomu bo ku musozi Seyiri.

10 Bene Esawu aya ni yo mazina yabo: Elifazi mwene Ada muka Esawu, na Reweli mwene Basemati muka Esawu.

11 Bene Elifazi bari Temani na Omari, na Sefo na Gātamu na Kenazi.

12 Kandi Timuna yari inshoreke ya Elifazi mwene Esawu, abyarana na Elifazi Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ada, muka Esawu.

13 Kandi aba ni bo bene Reweli: Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Basemati muka Esawu.

14 Kandi aba ni bo bene Oholibama muka Esawu, umukobwa wa Ana mwene Sibeyoni: abyarana na Esawu Yewushi na Yalamu na Kōra.

15 Aba ni bo batware bakomotse mu bahungu ba Esawu. Bene Elifazi imfura ya Esawu ni aba: umutware Temani, n’umutware Omari, n’umutware Sefo, n’umutware Kenazi,

16 n’umutware Kōra, n’umutware Gātamu, n’umutware Amaleki. Abo ni bo batware bakomotse kuri Elifazi mu gihugu cya Edomu, abo ni bo buzukuru ba Ada.

17 Kandi aba ni bo bene Reweli mwene Esawu: umutware Nahati, n’umutware Zera, n’umutware Shama, n’umutware Miza. Abo ni bo batware bakomotse kuri Reweli mu gihugu cya Edomu, abo ni bo buzukuru ba Basemati muka Esawu.

18 Kandi aba ni bo bene Oholibama muka Esawu: umutware Yewushi, n’umutware Yalamu, n’umutware Kōra. Abo ni bo batware bakomotse kuri Oholibama, muka Esawu umukobwa wa Ana.

19 Abo ni bo bo mu nda ya Esawu, abo ni bo batware babo, uwo ni we Edomu.

Urubyaro rwa Seyiri

20 Aba ni bo bene Seyiri Umuhori, bene icyo gihugu: Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana,

21 na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware bavuye mu Bahori, abana ba Seyiri bo mu gihugu cya Edomu.

22 Bene Lotani bari Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yari Timuna.

23 Kandi aba ni bo bene Shobali: Alivani na Manahati, na Ebali na Shefo na Onamu.

24 Kandi aba ni bo bene Sibeyoni: Ayiya na Ana. Ana uwo ni we wabonye amashyuza mu butayu, akiragira indogobe za se Sibeyoni.

25 Kandi aba ni bo bene Ana: Dishoni na Oholibama, umukobwa wa Ana.

26 Kandi aba ni bo bene Dishoni: Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.

27 Kandi aba ni bo bene Eseri: Biluhani na Zāvani na Yakani.

28 Kandi aba ni bo bene Dishani: Usi na Arani.

29 Kandi aba ni bo batware bavuye mu Bahori: umutware Lotani, n’umutware Shobali, n’umutware Sibeyoni, n’umutware Ana,

30 n’umutware Dishoni, n’umutware Eseri, n’umutware Dishani. Abo ni bo batware bavuye mu Bahori, nk’uko abatware babo bari mu gihugu cy’i Seyiri.

Abami ba Edomu

31 Kandi aba ni bo bami bimaga mu gihugu cya Edomu, hatarimo umwami mu Bisirayeli.

32 Bela mwene Beyori yimye Edomu, ururembo rwe rwitwa Dinihaba.

33 Bela atanze, Yobabu mwene Zera w’i Bosira yima amukurikiye.

34 Yobabu atanze, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani yima amukurikiye.

35 Hushamu atanze, Hadadi mwene Bedadi, waneshereje Abamidiyani mu ishyamba ry’i Mowabu yima amukurikiye, ururembo rwe rwitwa Aviti.

36 Hadadi atanze, Samula w’i Masireka yima amukurikiye.

37 Samula atanze, Sawuli w’i Rehoboti ihereranye na rwa ruzi, yima amukurikiye.

38 Sawuli atanze, Bālihanani mwene Akibori, yima amukurikiye.

39 Bālihanani mwene Akibori atanze Hadari yima amukurikiye, ururembo rwe rwitwa Pawu. Umugore we yitwa Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.

40 Aya ni yo mazina y’abatware bakomotse kuri Esawu nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko ibihugu byabo biri, nk’uko amazina yabo ari: umutware Timuna, n’umutware Aliva, n’umutware Yeteti,

41 n’umutware Oholibama, n’umutware Ela, n’umutware Pinoni,

42 n’umutware Kenazi n’umutware Temani, n’umutware Mibusari,

43 n’umutware Magidiyeli, n’umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu nk’uko ubuturo bwabo bwari buri mu gihugu cya gakondo yabo. Uwo ni we Esawu, sekuruza w’Abedomu.

Intang 37

Yosefu atoneshwa na se, bene se bamugirira ishyari

1 Yakobo aba mu gihugu cy’ubusuhuke bwa se, ni cyo gihugu cy’i Kanāni.

2 Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo.

Yosefu amaze imyaka cumi n’irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru y’ibibi bakora.

3 Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby’abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.

4 Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.

5 Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.

6 Arababwira ati “Ndabinginze nimwumve inzozi narose:

7 ngo twahambiraga imiba mu murima, umuba wanjye urahagarara urema, iyanyu miba ikikiza uwanjye, iwikubita imbere.”

8 Bene se baramubaza bati “Ni ukuri wowe uzaba umwami wacu? Ni ukuri wowe uzadutwara?” Izo nzozi ze n’ayo magambo ye bituma barushaho kumwanga.

9 Yongera kurota izindi nzozi, azirotorera bene se ati “Nongeye kurota izindi nzozi: ngo izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe binyikubise imbere.”

10 Azirotorera se na bene se, se aramucyaha aramubaza ati “Izo nzozi ni nzozi ki? Ni ukuri jye na nyoko na bene so tuzaza twikubite hasi imbere yawe?”

11 Bene se bamugirira ishyari, ariko se ajya yibuka ayo magambo.

Bene se ba Yosefu bamugurisha

12 Bene se bajya kuragirira umukumbi wa se i Shekemu.

13 Isirayeli abwira Yosefu ati “Bene so ntibaragiriye umukumbi i Shekemu? Ngwino ngutume kuri bo.”

Aramusubiza ati “Ntuma.”

14 Aramubwira ati “Genda umenye yuko bene so ari amahoro, n’umukumbi yuko uri amahoro, maze ugaruke umbwire.” Nuko aramutuma, ava mu gikombe cy’i Heburoni, agera i Shekemu.

15 Umugabo amubona azerera mu gasozi, uwo mugabo aramubaza ati “Urashaka iki?”

16 Aramusubiza ati “Ndashaka bene data, ndakwinginze mbwira aho baragiriye.”

17 Uwo mugabo aramusubiza ati “Baragiye kuko numvise bavuga bati ‘Tujye i Dotani.’ ” Yosefu akurikira bene se, abasanga i Dotani.

18 Bamwitegera akiri kure, bamugira inama yo kumwica atarabīgira hafi.

19 Baravugana bati “Dore Karosi araje.

20 Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti ‘Inyamaswa y’inkazi yaramuriye’, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.”

21 Rubeni arabyumva aramubakiza, arababwira ati “Twe kumuhwanya.”

22 Kandi ati “Mwe kuvusha amaraso, ahubwo mumujugunye muri uru rwobo ruri mu butayu, ariko amaboko yanyu ye kumubaho.” Kwari ukugira ngo amubakize, amusubize se.

23 Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende,

24 baramufata bamujugunya muri rwa rwobo, kandi rwarimo ubusa nta mazi yari arurimo.

25 Bicazwa no kurya umutsima, bubuye amaso babona itara ry’Abishimayeli bavuye i Galeyadi, bagenda bafite ingamiya zihetse imibavu n’umuti womora n’ishangi, babijyana muri Egiputa.

26 Yuda abwira bene se ati “Kwica mwene data no guhisha amaraso ye byatumarira iki?

27 Nimuze tumugure na bariya Bishimayeli, amaboko yacu ye kumubaho kuko ari mwene data, tukaba akara kamwe.” Bene se baramwumvira.

28 Hahita Abamidiyani batundaga, bakurura Yosefu, bamukura muri rwa rwobo bamugura na ba Bishimayeli ibice by’ifeza makumyabiri. Bajyana Yosefu muri Egiputa.

29 Rubeni agaruka kuri rwa rwobo, asanga Yosefu atarimo, ashishimura imyenda ye.

30 Asubira kuri bene se arababwira ati “Umwana ntakirimo, nanjye ndajya he?”

31 Benda ya kanzu ya Yosefu, babāga isekurume y’ihene binika ikanzu mu maraso yayo,

32 bohereza ya kanzu ndende, bategeka ko bayijyana kwa se, bamutumaho bati “Twabonye iyi, none umenye ko yaba ikanzu y’umwana wawe cyangwa ko atari yo.”

33 Arayimenya aravuga ati “Ni ikanzu y’umwana wanjye, inyamaswa y’inkazi yaramuriye nta gushidikanya, Yosefu yatanyaguwe na yo.”

34 Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi ababaye yiraburiye umwana we.

35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.

36 Ba Bamidiyani bajyana Yosefu muri Egiputa, bamugurirayo na Potifari, umutware wa Farawo, watwaraga abamurinda.

Intang 38

Yuda abyara Perēsi kuri Tamari, umukazana we

1 Muri iyo minsi Yuda ava muri bene se, aramanuka, acumbika ku Munyadulamu witwaga Hira.

2 Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa Umunyakanāni, aramujyana aramurongora.

3 Asama inda abyara umuhungu, amwita Eri.

4 Yongera gusama indi nda ayibyaramo umuhungu, amwita Onani.

5 Yongera kubyara undi muhungu amwita Shela, Yuda ubwo yamubyaraga yari i Kezibu.

6 Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.

7 Eri imfura ya Yuda, yari umunyabyaha mu maso y’Uwiteka, aramwica.

8 Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk’uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.”

9 Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se.

10 Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica.

11 Maze Yuda abwira Tamari umukazana we ati “Guma mu nzu ya so uri umupfakazi, ugeze aho umwana wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati “Na we ye gupfa nka bene se.” Tamari aragenda, aguma mu nzu ya se.

12 Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa muka Yuda, arapfa. Yuda amaze kumwerera, arazamuka ajya i Timuna, aho abagaragu be bakemuriraga intama ze, we n’incuti ye Hira Umunyadulamu.

13 Babwira Tamari bati “Sobukwe arazamutse, agiye i Timuna gukemuza intama ze.”

14 Yiyambura imyenda y’ubupfakazi, yitwikira umwenda mu mutwe arisēsūra, yicara mu marembo ya Enayimu yo ku nzira ijya i Timuna, kuko yabonye Shela amaze gukura, ntibamumuhe ngo amuhungure.

15 Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso.

16 Atambikira aho ari iruhande rw’inzira, aramubwira ati “Ndakwinginze turyamane.” Kuko yari atazi ko ari umukazana we.

Aramubaza ati “Nituryamana urampa gisasuro ki?”

17 Aramusubiza ati “Ndakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi.”

Aramubaza ati “Urampa ingwate kugeza aho uzawoherereza?”

18 Na we aramubaza ati “Ndaguha ngwate ki?”

Aramusubiza ati “Mpa impeta yawe iriho ikimenyetso, n’umugozi wayo n’inkoni witwaje.” Arabimuha, bararyamana amutwika inda.

19 Arahaguruka aragenda, yiyambura umwenda wo mu mutwe, yambara imyenda ye y’ubupfakazi.

20 Yuda yohereza wa mwana w’ihene, awuhaye wa Munyadulamu incuti ye, ngo uwo mugore amusubize za ngwate, aramubura.

21 Abaza abagabo bo mu mudugudu yarimo ati “Maraya uwo ari he, wari Enayimu iruhande rw’inzira?”

Baramusubiza bati “Nta maraya wari aha.”

22 Asubira aho Yuda ari aramubwira ati “Ntawe nabonye, kandi abaho bambwiye ngo ‘Nta maraya wari uhari.’ ”

23 Yuda aramusubiza ati “Nabyijyanire twe gukorwa n’isoni, dore nohereje uyu mwana w’ihene maze uramubura.”

24 Hashize amezi nk’atatu, babwira Yuda bati “Tamari umukazana wawe yarasambanye, kandi afite inda y’ubusambanyi.”

Yuda arababwira ati “Mumusohore bamutwike.”

25 Bakimusohora atuma kuri sebukwe ati “Nyir’ibi bintu ni we wantwitse inda.” Kandi ati “Ndakwinginze, menya nyir’ibi: impeta iriho ikimenyetso n’imigozi yayo n’inkoni.”

26 Yuda yemera ko ari ibye ati “Andushije gukiranuka, kuko ntamuhaye Shela umwana wanjye.” Ntiyongera kuryamana na we ukundi.

27 Nuko mu iramukwa rye, impanga zari mu nda ye.

28 Akiramukwa, umwe hahinguka igikonjo cye, umubyaza aragifata ahambiraho urudodo rutukura ati “Uyu ni we mpfura.”

29 Ashubijeyo igikonjo cye uwari inyuma aravuka, umubyaza aravuga ati “Dore uko usatuye uku! Gusatura kwawe kukubeho!” Ni cyo cyatumye bamwita Perēsi.

30 Hanyuma mwene se aravuka, wari ufite urudodo ruhambiriye ku gikonjo, bamwita Zera.

Intang 39

Nyirabuja wa Yosefu amwoshya gusambana na we, aranga

1 Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa, umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amugura n’Abishimayeli bamuzanyeyo.

2 Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.

3 Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose.

4 Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy’urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.

5 Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy’urugo rwe n’icy’ibintu bye byose, Uwiteka aha umugisha urugo rw’uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu, umugisha w’Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n’ibyo mu mirima no mu gasozi.

6 Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.

7 Hanyuma y’ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.”

8 Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.

9 Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”

10 Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.

11 Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.

12 Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.

13 Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka,

14 ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga,

15 maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

Nyirabuja arega Yosefu; bamushyira mu nzu y’imbohe

16 Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye.

17 Maze amubwira amagambo amwe n’ayo ati “Wa mugurano wawe w’Umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure,

18 nanjye nteye hejuru ntabaje, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “Uko ni ko umugurano wawe yangiriye”, uburakari bwe burakongezwa.

20 Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y’imbohe bakingiraniramo imbohe z’umwami, aba muri iyo nzu y’imbohe.

21 Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugirira umugisha ku murinzi w’iyo nzu y’imbohe.

22 Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y’imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga.

23 Umurinzi w’inzu y’imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhaga kubikoresha ukuboko kwiza.

Intang 40

Yosefu asobanura inzozi z’abatware ba Farawo

1 Hanyuma y’ibyo, umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, barakaza shebuja umwami wa Egiputa.

2 Farawo arakarira abo batware be bombi, umutware w’abahereza ba vino n’umutware w’abavuzi b’imitsima.

3 Abarindishiriza mu nzu y’imbohe, iri mu rugo rw’umutware w’abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.

4 Umutware w’abarinda umwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y’imbohe.

5 Umuhereza wa vino w’umwami wa Egiputa n’umuvuzi w’imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y’imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishije ukubiri, zigasobanurwa ukubiri.

6 Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.

7 Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragaza umubabaro mutyo uyu munsi?”

8 Baramusubiza bati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.”

Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw’Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”

9 Umuhereza wa vino mukuru arotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngo umuzabibu wari imbere yanjye,

10 kandi wari ufite amashami atatu, mbona usa n’upfunditse uburabyo burarabya, amasere yawo arahīsha,

11 igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamurira muri cyo, ngihereza Farawo.”

12 Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,

13 iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyire umutwe wawe ejuru, agusubize mu butware bwawe, ubone guhereza Farawo igikombe, nk’uko wahoze ukora kera, uri umuhereza we wa vino.

14 Maze uzanyibuke ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze uzamvuge kuri Farawo, unkūze muri iyi nzu.

15 Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy’Abaheburayo, n’ino na ho banshyize muri iyi nzu y’imbohe nta cyaha nkoze.”

16 Wa muvuzi w’imitsima mukuru yumvise yuko amusobanuriye ibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by’imitsima yera,

17 kandi icyibo cyo hejuru y’ibindi cyarimo imitsima yokeje y’uburyo bwose nshyīra Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.”

18 Yosefu aramusubiza ati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,

19 iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuru umutwe wawe awugukuyeho akumanike ku giti, ibisiga bizakurīraho inyama yawe.”

20 Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvuka kwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y’abagaragu be umutwe w’umuhereza wa vino mukuru, n’uw’umuvuzi w’imitsima mukuru.

21 Asubiza umuhereza wa vino mukuru mu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,

22 maze amanika umuvuzi w’imitsima mukuru, nk’uko Yosefu yabasobanuriye inzozi zabo.

23 Ariko wa muhereza wa vino mukuru ntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.

Intang 41

Yosefu asobanura inzozi za Farawo

1 Imyaka ibiri ishize, Farawo arota ahagaze iruhande rw’uruzi.

2 Mu ruzi havamo inka ndwi z’igikundiro zibyibushye, zirishiriza mu mifunzo.

3 Izindi nka ndwi z’umwaku zinanutse zirazikurikira, ziva mu ruzi zihagararana na za zindi ku nkombe y’uruzi.

4 Za nka z’umwaku zinanutse, zirya za zindi z’igikundiro zibyibushye uko ari indwi. Farawo aribambura.

5 Arongera aribīkīra arota inzozi za kabiri, ngo amahundo arindwi ahunze meza, ameze ku giti kimwe.

6 Maze andi mahundo arindwi y’iminambe yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba, akurikiraho aramera.

7 Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo ahunze atsibaze, uko ari arindwi. Farawo aribambura, amenya yuko ari inzozi.

8 Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n’abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo.

9 Maze umuhereza wa vino mukuru abwira Farawo ati “Uyu munsi ndakwibutsa ibyaha byanjye.

10 Farawo yarakariye abagaragu be andindishiriza mu nzu y’umutware w’abamurinda, jye n’umuvuzi w’imitsima mukuru.

11 Turotera ijoro rimwe twembi, turota inzozi zisobanurwa ukubiri.

12 Twari kumwe n’umuhungu w’Umuheburayo, umugurano w’umutware w’abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk’uko inzozi ze ziri.

13 Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byasohoye, Farawo yansubije mu butware bwanjye, wa wundi aramumanika.”

14 Maze Farawo ahamagaza Yosefu, bamuhubura mu nzu y’imbohe, ariyogoshesha yambara indi myenda, yinjira aho Farawo ari.

15 Farawo abwira Yosefu ati “Narose none nta wushobora kuzisobanura. Numvise bavuga yuko ubasha gusobanura inzozi bakurotoreye.”

16 Yosefu asubiza Farawo ati “Si jye, Imana ni yo iri busubize Farawo amagambo y’amahoro.”

17 Farawo abwira Yosefu ati “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi,

18 havamo inka ndwi zibyibushye z’igikundiro zirishiriza mu mifunzo,

19 maze zikurikirwa n’izindi nka ndwi zizamuka zonze, ari umwaku zinanutse cyane. Sinari nabona inka mbi nk’izo mu gihugu cya Egiputa hose.

20 Izo nka zinanutse z’umwaku zirya za nka zibyibushye zabanje uko ari indwi,

21 zimaze kuzirya, ntiwamenya yuko ziziriye, ziguma kuba umwaku nk’ubwa mbere. Nuko ndakanguka.

22 Kandi ndota ngo amahundo arindwi atsibaze meza, ameze ku giti kimwe,

23 maze andi mahundo arindwi yumye y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba akurikiraho aramera,

24 ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo meza uko ari arindwi. Nzirotorera abakonikoni, ntihagira ubasha kuzinsobanurira.”

25 Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.

26 Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe.

27 Na za nka zinanutse z’umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y’imishishi yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y’inzara.

28 Icyo ni cyo nabwiye Farawo nti ‘Ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.’

29 Hazaza imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose,

30 hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, ubwo burumbuke bwose bwibagirane mu gihugu cya Egiputa. Inzara izamara igihugu,

31 uburumbuke bwe kwibukwa ku bw’inzara ibukurikiye, kuko izaba nyinshi cyane.

32 Kandi icyatumye izo nzozi zibonekera Farawo kabiri, ni uko ibyo byakomejwe n’Imana kandi izabisohoza vuba.

33 “Nuko Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge w’umuhanga, amuhe ubutware bw’igihugu cya Egiputa.

34 Farawo ashyireho abahunikisha, ahunikishe igice cya gatanu cy’ubutaka bwa Egiputa mu myaka y’uburumbuke, uko ari irindwi.

35 Bateranye ibihunikwa by’iyo myaka myiza igiye gutaha, bahunike mu midugudu imyaka y’impeke izatunga abantu, itegekwe na Farawo, bayirinde.

36 Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cya Egiputa, igihugu cye kumarwa n’inzara.”

Farawo yegurira Yosefu igihugu cya Egiputa

37 Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose.

38 Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?”

39 Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye,

40 nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.”

41 Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.”

42 Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y’ibitare byiza, amwambika n’umukufi w’izahabu mu ijosi,

43 amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose.

44 Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.”

45 Farawo ahimba Yosefu Safunatipāneya, amushyingira Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni. Yosefu atambagira igihugu cya Egiputa.

46 Yosefu yari amaze imyaka mirongo itatu avutse, ubwo yakoreraga Farawo. Yosefu ava aho Farawo ari, atambagira igihugu cya Egiputa cyose.

Yosefu ahunika imyaka myinshi

47 Mu myaka y’uburumbuke uko ari irindwi, igihugu kirera gisenyukamo imyaka.

48 Ahunikisha ibihunikwa byose byo mu gihugu cya Egiputa uko iyo myaka irindwi ingana, abihunika mu midugudu, imyaka yo mu mirima ikikije umudugudu wose ayihunika muri wo.

49 Yosefu ahunika imyaka y’impeke myinshi cyane ihwanye n’umusenyi wo ku nyanja, ageza aho yarorereye kubara kuko itabarikaga.

50 Yosefu abyara abahungu babiri inzara itaratera, ababyarana na Asenati mwene Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.

51 Yosefu yita imfura ye Manase ati “Ni uko Imana yanyibagije umuruho wanjye wose w’inzu ya data yose.”

52 Uwa kabiri amwita Efurayimu ati “Ni uko Imana yanyororokereje mu gihugu nabonyemo umubabaro.”

53 Ya myaka irindwi y’uburumbuke bwabaye mu gihugu cya Egiputa irashira.

54 Imyaka irindwi y’inzara itangira gutaha nk’uko Yosefu yari yarabivuze, inzara itera mu bihugu byose ariko mu gihugu cya Egiputa cyose bo bafite ibyokurya.

55 Igihugu cya Egiputa cyose kibabajwe n’inzara, batakambira Farawo ngo abahe ibyo barya. Farawo abwira Abanyegiputa bose ati “Nimusange Yosefu, mukore icyo abategeka.”

56 Inzara ikwira mu bihugu byose, Yosefu akingura ubuhuniko bwose ahahisha Abanyegiputa, inzara irakomera cyane mu gihugu cya Egiputa.

57 Abo mu bihugu byose bajya muri Egiputa kuri Yosefu guhaha imyaka y’impeke, kuko inzara yari nyinshi mu bihugu byose.