2 Kor 13

1 Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.

2 Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n’abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,

3 kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu.

4 Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw’imbaraga z’Imana izerekanira muri mwe.

5 Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.

6 Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa.

7 Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n’abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n’abagawa.

8 Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.

9 Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.

10 Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z’imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n’Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.

11 Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.

12 Mutashyanishe guhoberana kwera.

13 Abera bose barabatashya.

14 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese.

1 Kor 1

1 Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk’uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data,

2 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu.

3 Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Ishimwe Pawulo ashimira Itorero ry’i Korinto

4 Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,

5 kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose,

6 kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe,

7 bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.

8 Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo.

9 Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.

Pawulo ahana Itorero ry’i Korinto kutirema ibice

10 Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama,

11 kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.

12 Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.”

13 Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?

14 Nshimira Imana yuko ari nta n’umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo,

15 kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye.

16 Icyakora nabatije n’abo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije

17 kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bw’amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa.

Uburyo ubwenge bw’Imana bunyuranye n’ubw’isi

18 Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,

19 kuko byanditswe ngo

“Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge,

N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”

20 Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?

21 Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.

22 Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,

23 ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,

24 ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,

25 kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.

26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi.

27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,

28 kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho,

29 kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y’Imana.

30 Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa,

31 kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”

1 Kor 2

Icyo Pawulo yari agambiriye ubwo yigishaga ab’i Korinto

1 Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,

2 kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyeshakeretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3 Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

4 n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,

5 kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.

6 Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.

7 Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8 Mu batware b’iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro.

9 Ariko nk’uko byanditswe ngo

“Ibyo ijisho ritigeze kureba,

N’ibyo ugutwi kutigeze kumva,

Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu,

Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

10 Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.

11 Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12 Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,

13 ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.

14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.

15 Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

1 Kor 3

Kamere y’Abakorinto ibavutsa kwigishwa ibikomeye

1 Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.

2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha

3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?

4 Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?

5 Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo?

6 Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

7 Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.

8 Utera n’uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we,

9 kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo.

10 Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,

11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

12 Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13 umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese.

14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano,

15 ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu,nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro.

16 Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe?

17 Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.

18 Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.

19 Mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”

20 Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.”

21 Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu,

22 kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu

23 namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw’Imana.

1 Kor 4

Inshingano y’ibisonga bya Kristo bikiranuka

1 Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.

2 Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.

3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza

4 kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza.

5 Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.

Icyubahiro cy’Abakorinto n’agaciro gake k’intumwa

6 Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk’ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry’umwe agahinyura undi.

7 Mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe?

8 Mumaze guhaga, mumaze gutunga ndetse mwimye nk’abami tutari kumwe. Yemwe icyampa mukimakugira ngo natwe twimane namwe.

9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y’abandi nk’abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu.

10 Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab’imbaraga, muri ab’icyubahiro naho twe turi ab’igisuzuguriro.

11 Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,

12 dukoresha amaboko yacu imirimo y’imiruho. Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana,

13 iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk’umwavu w’isi n’ibiharurwa by’ibintu byose.

14 Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura nk’abana banjye nkunda,

15 kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.

16 Nuko rero ndabinginga kugira ngo munyigane.

17 Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk’uko nigisha hose mu matorero yose.

18 Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu.

19 Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y’abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo

20 kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga.

21 Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n’umutima w’ubugwaneza?

1 Kor 5

Ubugoryi bukomeye bw’Abakorinto

1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se.

2 Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,

3 kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari,

4 kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we

5 kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu.

6 Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose?

7 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

8 Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

Ibyo kwitandukanya n’Abakristo gito

9 Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi.

10 Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.

11 Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.

12 Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe?

13 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.

1 Kor 6

Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku b’isi

1 Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?

2 Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?

3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?

4 Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

5 Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?

6 Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

7 Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

8 Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.

9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,

10 cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.

11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.

Imibiri yacu ni ingingo za Kristo

12 Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.

13 Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri.

14 Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.

15 Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”

17 Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.

18 Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

1 Kor 7

Ibyerekeye ishyingirwa

1 Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.

2 Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo.

3 Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,

4 kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we.

5 Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.

6 Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,

7 kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.

8 Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.

9 Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.

10 Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.

11 Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.

12 Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.

13 Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we

14 kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

15 Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

16 Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?

17 Ariko umuntu wese agenze nk’uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.

18 Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk’utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.

19 Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana.

20 Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.

21 Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubātūrwa ubikore.

22 Uwahamagawe n’Umwami wacu ari imbata aba abātūwe n’Umwami, kandi uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo.

23 Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.

24 Bene Data, umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.

25 Ibyerekeye abari simfite itegeko ry’Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n’Umwami ngo nkiranuke.

26 Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw’iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari.

27 Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.

28 Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.

29 Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite,

30 kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishīma bamere nk’abatishīma, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite,

31 n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira.

32 Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza,

33 ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we.

34 Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.

35 Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.

36 Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.

37 Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.

38 Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.

39 Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.

40 Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w’Imana.

1 Kor 8

Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa

1 Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza.

2 Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya.

3 Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo).

4 Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.

5 Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk’uko hariho imana nyinshi n’abami benshi),

6 ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.

7 Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n’abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.

8 Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.

9 Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato,

10 kuko umuntu nakubona wowe ujijutse wicaye urīra mu ngoro y’ikigirwamana, mbese ibyo ntibizatera umutima we udakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana,

11 maze udakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye?

12 Nuko ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo.

13 Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.

1 Kor 9

Umudendezo w’ababwirizabutumwa

1 Mbese si ndi uw’umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami?

2 Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y’Umwami.

3 Ibi ni byo nireguza ku bandega.

4 Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?

5 Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk’uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b’Umwami Yesu na Kefa?

6 Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera?

7 Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?

8 Mbese ibyo mbivuze nk’umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?

9 Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyora ingano.” Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa,

10 cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho.

11 Mbese ubwo twababibyemo iby’Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri?

12 Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe?

Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza bwa Kristo.

13 Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro?

14 N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa.

15 Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye.

16 Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.

17 Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n’uko mpawe ubusonga,

18 nzagororerwa iki?Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu, ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw’umubwirizabutumwa.

Pawulo yifatanya n’abantu batari bamwe ngo abone uko abakiza

19 Nubwo kuri bose ndi uw’umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi.

20 Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko.

21 Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo.

22 Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.

23 Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.

24 Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.

25 Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.

26 Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.

27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.