1 Kor 10

Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi

1 Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije,

2 bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose,

3 bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka,

4 kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo.

5 Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu.

6 Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje.

7 Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk’uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.”

8 Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.

9 Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n’inzoka.

10 Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi.

11 Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.

12 Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.

13 Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

Ibyerekeye gusenga ibishushanyo

14 Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo.

15 Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby’ukuri koko.

16 Gusangiraigikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo?Gusangiraumutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo?

17 Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe.

18 Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n’igicaniro?

19 Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu?

20 Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n’abadayimoni.

21 Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni.

22 Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko?

Umudendezo n’urukundo bya Gikristo

23 Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.

24 Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.

25 Ibiguzwe mu iguriro ry’inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw’umutima uhana,

26 kuko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka.

27 Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw’umutima uhana.

28 Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw’uwo ubivuze no ku bw’umutima uhana,

29 icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.

Ni iki cyatuma umudendezo mfite uhinyurwa n’umutima uhana w’undi muntu?

30 Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira?

31 Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.

32 Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana,

33 nk’uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.

1 Kor 11

Uko abizera bakwiriye kwifata bari mu materaniro

1 Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.

2 Ndabashimira kuko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakomeza imigenzo nk’uko nayibahaye.

3 Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.

4 Umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni umutwe we.

5 Ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni kuko ari bimwe rwose no kwimoza.

6 Niba umugore adatwikiriye umutwe yikemuze, ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore yikemuza cyangwa yimoza, ajye atwikira umutwe.

7 Umugabo ntakwiriye gutwikira umutwe kuko ari ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo, ariko umugore ni ubwiza bw’umugabo we

8 kuko umugabo atakomotse ku mugore, ahubwo umugore ari we wakomotse ku mugabo.

9 Kandi umugabo ntiyaremwe ku bw’umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw’umugabo.

10 Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw’abamarayika.

11 Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n’umugabo atabaho hatariho umugore.

12 Nk’uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko umugabo abyarwa n’umugore, ariko byose bikomoka ku Mana.

13 Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe?

14 Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza yuko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni,

15 naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy’umwambaro wo ku mutwe.

16 Ariko niba hagira umuntu ushaka kujya impaka, amenye yuko tudafite umugenzo nk’uwo ashaka, kandi n’amatorero y’Imana ntawufite.

Ibidakwiriye gukorwa mu Ifunguro ryera

17 Ariko ibyo ngiye kubategeka ubu simbibashimira, kuko amateraniro yanyu aho kubungura abatera gusubira inyuma.

18 Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato,

19 kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.

20 Byongeye kandiiyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry’Umwami wacu by’ukuri,

21 kuko iyo murya, umuntu wese yikubira ibye agacura abandi, nuko umwe arasonza naho undi akarengwa.

22 Mbese ye, ntimufite ingo zanyu ngo abe ari zo muriramo no kunyweramo? Mugayisha mutyo Itorero ry’Imana mugakoza isoni abakene? Mbese mbabwire iki? Mbashime? Kuri ibyo simbashima.

23 Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima

24 akawushimira, akawumanyagura akavuga ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”

25 N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”

26 Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.

27 Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.

28 Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe,

29 kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba arīriye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka.

30 Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye.

31 Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.

32 Nyamara iyo duciriwe urubanza n’Umwami wacu, duhanirwa na we kugira ngo tutazacirirwa ho iteka hamwe n’ab’isi.

33 Nuko bene Data nimuteranira gusangira, murindirane.

34 Umuntu nasonza arye iby’iwe, kugira ngo guterana kwanyu kutabashyirishaho urubanza. Ibisigaye nzabitegeka aho nzazira.

1 Kor 12

Uko impano z’Umwuka zitandukanye

1 Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya.

2 Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.

3 Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka Wera.

4 Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.

5 Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe.

6 Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,

7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.

8 Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,

9 undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara.

10 Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,

11 ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.

Uburyo ingingo zitari zimwe zirema umubiri umwe

12 Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,

13 kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

14 Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.

15 Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.

16 Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri.

17 Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?

18 Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.

19 Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he?

20 Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.

21 Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”

22 Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi ni zo zo kutabura,

23 kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz’icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.

24 Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi

25 kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.

26 Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.

27 Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo.

28 Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n’abahawe impano zo gukiza indwara, n’abahawe gufasha abandi, n’abahawe gutwara, n’abahawe kuvuga indimi nyinshi.

29 Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?

30 Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?

31 Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi.

Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.

1 Kor 13

Urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi

1 Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.

2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

3 Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.

4 Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,

5 ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,

6 ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,

7 rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

8 Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho

9 kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice,

10 ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.

11 Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana.

12 Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.

13 Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

1 Kor 14

Uburyo impano y’ubuhanuzi irusha iy’indimi kuba ingenzi

1 Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.

2 Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.

3 Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza.

4 Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.

5 Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.

6 Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?

7 Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n’iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?

8 Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?

9 Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?

10 Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.

11 Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n’uvuga na we yambera umunyamahanga.

12 Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z’Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzūnguza Itorero.

13 Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.

14 Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.

15 Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge.

16 Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw’injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?

17 Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.

18 Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana,

19 ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n’abandi.

20 Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

21 Byanditswe mu mategeko ngo

“Nzavuganira n’ubu bwoko,

Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi,

No mu kanwa k’abanyamahanga,

Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.”

Ni ko Uwiteka avuga.

22 Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

23 Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?

24 Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,

25 ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.

Gahunda ikwiriye kuba mu materaniro

26 Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.

27 Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.

28 Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.

29 N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.

30 Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore

31 kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa.

32 Imyuka y’abahanuzi igengwa na bo,

33 kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro.

Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,

34 abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.

35 Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.

36 Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?

37 Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry’Umwami wacu.

38 Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.

39 Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.

40 Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.

1 Kor 15

Pawulo ahugura Abakorinto, abemeza iby’umuzuko

1 Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo

2 kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk’uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.

3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe,

4 agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none,

5 akabonekera Kefa maze akabonekera abo cumi na babiri,

6 hanyuma akabonekera bene Data basāga magana atanu muri abo benshi baracyariho n’ubu ariko bamwe barasinziriye.

7 Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n’izindi ntumwa zose.

8 Kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk’umwana w’icyenda,

9 kuko noroheje hanyuma y’izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry’Imana.

10 Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye.

11 Nuko rero ari jye cyangwa bo, ibyo ni byo tubabwiriza, namwe ni byo mwizeye.

12 Ariko ubwo abantu babwiriza ibya Kristo yuko yazutse, bamwe muri mwe bavuga bate yuko nta wuzuka?

13 Niba nta wuzuka na Kristo ntarakazuka,

14 kandi niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa.

15 Ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya Imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye Kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka.

16 Niba abapfuye batazuka na Kristo ntarakazuka,

17 kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu.

18 Kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse.

19 Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.

20 Ariko noneho Kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye,

21 kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu.

22 Nk’uko bose bokojwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo,

23 ariko umuntu wese mu mwanya we kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.

24 Ni bwo imperuka izaherako isohore, ubwo azashyikiriza Imana ubwami, ari yo Data wa twese, amaze gukuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose,

25 kuko akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye.

26 Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu,

27 kuko handitswe ngo “Yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye.” Ariko ubwo ivuga iti “Ahawe gutwara byose”, biragaragara yuko Iyamuhaye gutwara byose itabibariwemo.

28 Nuko byose nibamara kumwegurirwa, ni bwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.

29 Niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?

30 Ni iki gituma natwe ubwacu duhora twishyira mu kaga hato na hato?

31 Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n’ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.

32 Niba nararwanye n’inyamaswa muri Efeso nk’uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.

33 (Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.

34 Nimuhugukire gukiranuka nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).

35 Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?”

36 Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa.

37 Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.

38 Ariko Imana igaha umubiri nk’uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.

39 Inyama zose si zimwe ahubwo iz’abantu ziri ukwazo, n’iz’inyamaswa ziri ukwazo, n’iz’ibisiga ziri ukwazo, n’iz’ifi ziri ukwazo.

40 Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n’imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw’iyo mu ijuru buri ukwabwo, n’ubw’iyo mu isi na bwo buri ukwabwo.

41 Ubwiza bw’izuba buri ukwabwo, n’ubwiza bw’ukwezi buri ukwabwo, n’ubwiza bw’inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n’indi nyenyeri.

42 No kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,

43 ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,

44 ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n’uw’umwuka.

45 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.

46 Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.

47 Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.

48 Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka bandi bari, kandi nk’uko uw’ijuru ari ni ko n’ab’ijuru bandi bari.

49 Kandi nk’uko twambaye ishusho y’uw’ubutaka, ni ko tuzambara n’ishusho y’uw’ijuru.

50 Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n’amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.

51 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa

52 mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,

53 kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.

54 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo

“Urupfu rumizwe no kunesha.”

55 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?

Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”

56 Ibyaha ni byo rubori rw’urupfu, kandi imbaraga z’ibyaha ni amategeko.

57 Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo.

58 Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.

1 Kor 16

Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya

1 Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora.

2 Ku wa mbere w’iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.

3 Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby’ubuntu bwanyu i Yerusalemu.

4 Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.

Inama za Pawulo n’intashyo ze

5 Nzabasūra nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,

6 kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n’igihe cy’imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose.

7 Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.

8 Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote,

9 kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.

10 Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w’Umwami wacu nkanjye.

11 Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.

12 Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza.

13 Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.

14 Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.

15 Hari n’ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w’Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera.

16 Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n’undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye.

17 Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe

18 kuko baruhuye umutima wanjye n’uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.

19 Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n’Itorero ryo mu rugo rwabo.

20 Bene Data bose barabatashya.

Mutashyanishe guhoberana kwera.

21 Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko.

22 Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe.

Umwami wacu araza!

23 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

24 Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.

Rom 1

1 Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana,

2 ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera,

3 buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri,

4 kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.

5 Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,

6 kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,

7 ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera.

Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.

8 Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose.

9 Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze,

10 kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu,

11 kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’Umwuka ngo ibakomeze,

12 tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye.

13 Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n’ubu.

14 Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa mbafiteho umwenda,

15 ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.

16 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,

17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”

Ubuhenebere bwatewe no kwimura Imana

18 Umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugomeno gukiranirwa by’abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo

19 kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge,

20 kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza,

21 kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abībwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima.

22 Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu,

23 maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka.

24 Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo,

25 kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.

26 Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe.

27 Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.

28 Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye.

29 Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya n’ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,

30 n’abatukana, n’abanga Imana n’abanyagasuzuguro, n’abīrarīra n’abahimba ibibi, n’abatumvira ababyeyi

31 n’indakurwa ku izima, n’abava mu masezerano n’abadakunda ababo n’intababarira,

32 nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora.

Rom 2

Uburyo Imana itarobanura ku butoni

1 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora.

2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry’ukuri.

3 Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry’Imana,

4 kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?

5 Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa,

6 kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

7 Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.

8 Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n’uburakari

9 n’amakuba n’ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.

10 Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,

11 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.

12 Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko,

13 kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.

14 Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite,

15 bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.

16 Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri.

Umuyuda nyakuri uwo ari we

17 Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana

18 ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby’ingenzi kuko wigishijwe iby’amategeko,

19 ukīzigira yuko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima,

20 n’umubwiriza w’abanyabwenge buke n’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo.

21 Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba?

22 Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?

23 Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?

24 Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe.

25 Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.

26 Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n’amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?

27 Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri?

28 Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.

29 Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n’abantu, ahubwo ashimwa n’Imana.

Rom 3

Amahirwe Abayuda barusha abandi

1 Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki?

2 Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana.

3 Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana?

4 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk’uko byanditswe ngo

“Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka,

Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”

5 Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw’Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk’umuntu.)

6 Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?

7 Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw’Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk’umunyabyaha?

8 Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk’uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n’urubanza rubakwiriye.

Urutabi ibyaha bifite ku bantu

9 Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n’Abagiriki yuko bose batwarwa n’ibyaha

10 nk’uko byanditswe ngo

“Nta wukiranuka n’umwe,

11 Nta wumenya, nta wushaka Imana.

12 Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,

Nta wukora ibyiza n’umwe.”

13 “Umuhogo wabo ni imva irangaye,

Bariganishije indimi zabo.”

“Ubusagwe bw’incira buri mu minwa yabo.”

14 “Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n’amagambo abishye.”

15 “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso,

16 Kurimbuka n’umubabaro biri mu nzira zabo,

17 Inzira y’amahoro ntibarakayimenya.”

18 “Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”

19 Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n’urubanza imbere y’Imana,

20 kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.

Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo

21 Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya,

22 ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera YesuKristo ari nta tandukaniro,

23 kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana,

24 ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.

25 Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,

26 kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.

27 None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay’imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n’amategeko yo kwizera,

28 kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n’amategeko.

29 Mbese Imana ni iy’Abayuda bonyine? Si iy’abanyamahanga na bo? Yee, ni iy’abanyamahanga na bo,

30 kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n’abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera.

31 Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.