Rom 4

Aburahamu atsindishirizwa no kwizera

1 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?

2 Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yīrāta, ariko si imbere y’Imana.

3 Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?

4 Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.

5 Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,

6 nk’uko Dawidi na we yeruye amahirwe y’umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo ati

7 “Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,

Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.

8 Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.”

9 Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n’abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”?

10 Kwamuhwanirijwe ryari? Ni ubwo yari yarakebwe, cyangwa ni ubwo yari atarakebwa? Si ubwo yari amaze gukebwa, ahubwo yari atarakebwa.

11 Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w’abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka,

12 na we abone kuba sekuruza w’abakebwe. Nyamara si abakebwe gusa, ahubwo ni abagera ikirenge mu cya sogokuruza Aburahamu ku bw’uko kwizera yari afite atarakebwa,

13 kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry’uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera.

14 Abiringira amategeko iyaba ari bo baragwa, kwizera kuba guhindutse ubusa n’iryo sezerano na ryo rikaba ripfuye,

15 kuko icyo amategeko azana ari umujinya, ariko aho amategeko atari nta gicumuro kihaba.

16 Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby’ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwa urubyaro rwose. Nyamara si urw’abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw’abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruza wa twese,

17 (nk’uko byanditswe ngo “Nkugize sekuruza w’amahanga menshi”) imbere y’Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikīta ibitariho nk’aho ari ibiriho.

18 Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitākwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”

19 Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora,

20 ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana,

21 amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza.

22 Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka.

23 Icyakora ntibyanditswe ku bwe yuko byamuhwanirijwe no gukiranuka,

24 ahubwo no ku bwacu abazabiheshwa n’uko twizeye Iyazuye Yesu Umwami wacu,

25 watangiwe ibicumuro byacu akazurirwa kugira ngo dutsindishirizwe.

Rom 5

Amahirwe azanwa no gutsindishirizwa no kwizera

1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,

2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera,ngo tubone ukotwishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana.

3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,

4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

6 Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.

7 Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi,nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza,

8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.

9 Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n’amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w’Imana na we?

10 Ubwo twunzwe n’Imana ku bw’urupfu rw’Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw’ubugingo bwe?

11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n’ubu.

Yesu yaturokoye iteka ryazanywe n’igicumuro cya Adamu

12 Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.

13 Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari.

14 Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.

15 Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.

16 Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa,

17 kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.

18 Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.

19 Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.

20 Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n’ubuntu bwarushijeho gusaga,

21 kugira ngo nk’uko ibyaha byimitswe n’urupfu, abe ari na ko n’ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Rom 6

Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha

1 Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?

2 Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?

3 Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?

4 Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe n’ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.

5 Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe.

6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha,

7 kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha.

8 Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,

9 kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi.

10 Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana.

11 Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.

12 Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.

13 Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.

14 Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.

15 Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?

17 Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z’ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima,

18 maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.

19 Ibyo mbivuze nk’umuntu ku bw’intege nke z’imibiri yanyu, kuko nk’uko mwahaga ibiteye isoni n’ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.

20 Ubwo mwari mukiri imbata z’ibyaha ntimwatwarwaga no gukiranuka.

21 Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu?

22 Ariko noneho ubwo mwabātuwe ku byaha mukaba imbata z’Imana, mwifitiye imbuto zanyu ari zo kwezwa kandi amaherezo yanyu ni ubugingo buhoraho,

23 kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

Rom 7

Uko amategeko atwara umuntu akiriho

1 Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?

2 Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.

3 Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma atāba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.

4 Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.

5 Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.

6 Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.

7 Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukīfuze.”

8 Ariko icyaha kibonye akīto mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.

9 Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.

10 Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu,

11 kuko icyaha kibonye ako kīto mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.

12 Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.

13 Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije.

Intambara y’umutima uhana na kamere y’ibyaha

14 Tuzi yuko amategeko ari ay’umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n’ibyaha.

15 Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.

16 Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza.

17 Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

18 Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko,

19 kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.

20 Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

21 Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukoraibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.

22 Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye,

23 ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.

24 Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?

25 Imana ishimwe!Kuko izajya inkizaku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana, ariko muri kamere ndi imbata y’amategeko y’ibyaha.

Rom 8

Imibereho mishya y’abari muri Kristo Yesu

1 Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,

2 kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu,

3 kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,

4 kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.

5 Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka.

6 Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro,

7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.

8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!

9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.

10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka.

11 Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe.

12 Nuko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo,

13 kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.

14 Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana,

15 kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba,Data!”

16 Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana,

17 kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we.

18 Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa,

19 kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,

20 kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw’ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo,

21 yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.

22 Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu,

23 ariko si byo bisa, ahubwo natwe abafite umuganura w’Umwuka, natwe tunihira mu mitima yacu dutegereza guhindurwa abana b’Imana, ari ko gucungurwa kw’imibiri yacu,

24 kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?

25 Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.

26 Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,

27 kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.

28 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,

29 kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.

30 Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.

Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?

31 None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?

32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?

33 Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?

34 Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

35 Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?

36 Nk’uko byanditswe ngo

“Turicwa umunsi ukīra bakuduhōra,

Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”

37 Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze,

38 kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,

39 cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

Rom 9

Pawulo aterwa agahinda no kutizera kw’Abisirayeli

1 Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera,

2 yuko mfite agahinda kenshi n’umubabaro udatuza mu mutima wanjye.

3 Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b’umuryango wanjye ku mubiri

4 kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b’Imana no guhabwa icyubahiro, n’amasezerano n’amategeko, n’imihango yo gukorera Imana.

5 Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.

6 Icyakora si ukugira ngo ijambo ry’Imana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,

7 kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwoyabwiwe ngo“Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa.”

8 Ibyo ni ukuvuga yuko abana b’umubiri atari bo bana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo,

9 kuko ijambo ry’isezerano ryari iri ngo “Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu.”

10 Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n’umwe, ari we Isaka sogokuruza,

11-13 na we yabwiwe ngo “Umukuru azaba umugaragu w’umuto” nk’uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.

14 Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho

15 kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.”

16 Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

17 Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

18 Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w’uwo ishaka.

19 None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

20 Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?”

21 Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

22 None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

23 kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera

24 ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

25 Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti

“Abatari ubwoko bwanjye nzabīta ubwoko bwanjye,

Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

26 Kandi aho hantu babwiriwe ngo

‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,

Ni ho bazitirwa abana b’Imana ihoraho.”

27 Yesaya na we yavuze iby’Abisirayeli ati “Umubare w’abana ba Isirayeli naho waba nk’umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,

28 kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.”

29 Kandi nk’uko Yesaya yavuze kera ati

“Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto,

Tuba twarabaye nk’i Sodomu, tukagereranywa n’i Gomora.”

30 Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,

31 naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.

32 Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n’imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza

33 nk’uko byanditswe ngo

“Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza,

Urutare rugusha,

Ariko urwizera ntazakorwa n’isoni.”

Rom 10

Abayuda bīvutsa gukiranuka kw’Imana

1 Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.

2 Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge,

3 kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,

4 kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.

5 Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

6 Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukībaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

7 “Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye).

8 Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

9 Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,

10 kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

11 Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”

12 Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,

13 kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.

14 Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?

15 Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

16 Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”

17 Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

18 Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse

“Ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose,

Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.”

19 Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati

“Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga,

Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”

20 Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati

“Nabonywe n’abatanshatse,

Neretswe abatambaririje.”

21 Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukīra.”

Rom 11

Amaherezo y’Abisirayeli

1 Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

2 Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

3 “Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

4 Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.”

5 Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.

6 Ariko ubwo bibaye ku bw’ubuntu ntibikiri ku bw’imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.

7 Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

8 nk’uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu.

9 Kandi Dawidi yaravuze ati

“Ameza yabo ababera nk’umutego n’ikigoyi,

N’igisitaza n’ingaruka mbi.

10 Amaso yabo ahumwe be kureba,

Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”

11 Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.

12 Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

13 Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

14 kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

15 Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?

16 Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari.

17 Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo,

18 ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya,wibukeyuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.

19 Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.”

20 Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,

21 kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

22 Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.

23 Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.

24 Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

25 Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.

26 Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo

“Umukiza azava i Siyoni,

Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”

27 “Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije,

Ubwo nzabakuraho ibyaha.”

28 Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

29 kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

30 Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo,

31 ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa,

32 kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.

Ishimwe rikwiriye Nyir’ubumenyi ukeshwa byose

33 Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.

34 Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?

35 Ni nde wabanje kumuha ngo azamwīture?

36 Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.

Rom 12

Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo

1 Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

3 Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.

4 Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe,

5 natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.

6 Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,

7 cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,

8 cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.

9 Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza.

10 Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,

11 ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.

12 Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,

13 mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.

14 Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.

15 Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.

16 Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

17 Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.

18 Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.

19 Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”

20 Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.

21 Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.

Rom 13

Ibyo kugandukira abategeka

1 Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.

2 Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.

3 Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,

4 kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.

5 Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.

6 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bītangiye gukora uwo murimo.

7 Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe.

Ibyo gukundana

8 Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,

9 kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

10 Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.

Kuba maso

11 Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.

12 Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo.

13 Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.

14 Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.