Rom 14

Kudacirirana imanza

1 Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho.

2 Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa.

3 Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye.

4 Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.

5 Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.

6 Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.

7 Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe.

8 Niba turiho turiho ku bw’Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami

9 kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima.

10 Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana,

11 kuko byanditswe ngo

“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye,

Amavi yose azampfukamira,

Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”

12 Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.

13 Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.

14 Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.

15 Niba mwene So aterwa agahinda n’ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.

16 Icyiza cyawe cye gusebywa,

17 kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

18 Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n’abantu.

19 Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya.

20 Ntimugasenye umurimo w’Imana ku bw’ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandiazabona ishyano.

21 Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.

22 Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y’Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye.

23 Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.

Rom 15

Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza

1 Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.

2 Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,

3 kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”

4 Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.

5 Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka,

6 kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe.

7 Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.

8 Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w’abakebwe wo kubagaburira iby’Imana ku bw’ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,

9 kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk’uko byanditswe ngo

“Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,

Kandi nzaririmbira izina ryawe.”

10 Kandi ngo

“Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n’ubwoko bwayo.”

11 Kandi ngo

“Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka,

Kandi amoko yose amuhimbaze.”

12 Yesaya na we yarabisongeye ati

“Hazabaho igitsina cya Yesayi,

Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga,

Ni na we abanyamahanga baziringira.”

13 Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.

Umurimo wa Pawulo n’inama ze

14 Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n’ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.

15 Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n’ubibutsa ku bw’ubuntu nahawe n’Imana,

16 yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw’Imana nk’umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n’Umwuka Wera.

17 Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.

18 Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.

19 Yampaye amagambo n’imirimo, n’imbaraga z’ibimenyetso bikomeye, n’ibitangaza n’imbaraga z’Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.

20 Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n’undi,

21 ahubwo ngo bimere nk’uko byanditswe ngo

“Abatabwiwe ibye bazabibona,

Kandi abatabyumvise bazabimenya.”

22 Ni cyo cyatumye ngira igisībya kenshi kimbuza kuza iwanyu,

23 ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,

24 ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.

25 Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,

26 kuko ab’i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b’i Yerusalemu.

27 Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby’umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by’umubiri.

28 Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z’ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.

29 Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.

30 Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana

31 nkire ab’i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n’abera

32 mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.

33 Imana nyir’amahoro ibane namwe mwese, Amen.

Rom 16

Intashyo

1 Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w’Itorero ry’i Kenkireya,

2 ngo mumwakire ku bw’Umwami wacu nk’uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.

3 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,

4 kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.

5 Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w’abo muri Asiya bahindukiriye Kristo.

6 Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.

7 Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.

8 Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.

9 Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.

10 Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.

11 Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu.

12 Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.

13 Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.

14 Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.

15 Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n’abera bose bari hamwe nabo.

16 Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.

17 Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire

18 kuko abameze batyo atari imbata z’Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz’inda zabo, kandi imitima y’abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n’ibyo kubanezeza.

19 Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi.

20 Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

21 Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.

22 Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.

23 Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z’umusoro w’ab’uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.

[

24 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.]

25 Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n’ibangaryahishwe uhereye kera kose,

26 ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw’itegeko ry’Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bimenyeshwe n’abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.

27 Icyubahiro kibe icy’Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.

Intu 1

Yesu azamurwa mu ijuru, abigishwa basubira i Yerusalemu

1 Tewofilo we:

Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose,

2 kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera.

3 Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.

4 Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:

5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”

6 Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”

7 Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.

8 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.

10 Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera.

11 Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”

12 Basubira i Yerusalemu bavuye ku musozi witwa Elayono, uri bugufi bw’i Yerusalemu nk’urugendo rwo kugendwa ku isabato.

13 Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.

14 Abo bose hamwe n’abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.

Matiyasi atoranywa gusubira mu mwanya wa Yuda

15 Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w’abantu bose bari bahateraniye bari nk’ijana na makumyabiri), aravuga ati

16 “Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriye mu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu,

17 kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwa umugabane w’uyu murimo.”

18 (Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.

19 Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y’amaraso.”)

20 “Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo

‘Iwe hasigare ubusa,

Kandi he kugira undi uhaba.’

Kandi ngo

‘Ubusonga bwe bugabane undi.’

21 “Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe,

22 uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.”

23 Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi.

24 Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y’abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi

25 abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe.”

26 Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n’intumwa cumi n’imwe.

Intu 2

Uko Umwuka Wera yamanukiye intumwa

1 Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.

3 Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.

4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

5 Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.

6 Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo.

7 Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?

8 None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?

9 Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya,

10 n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo,

11 kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”

12 Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”

13 Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”

Petero abasobanurira ibyabaye abemeza ibya Yesu

14 Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.

15 Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi,

16 ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo

17 ‘Imana iravuze iti:

Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka,

Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose,

Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura,

N’abasore banyu bazerekwa,

N’abakambwe babarimo bazarota.

18 Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi,

Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.

19 Nzashyira amahano mu ijuru hejuru,

Nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi,

Amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi.

20 Izuba rizahinduka umwijima,

N’ukwezi guhinduke amaraso,

Uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza.

21 Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’

22 “Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu,

23 uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica.

24 Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.

25 Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati

‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose,

Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.

26 Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,

Ururimi rwanjye rukīshima,

Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.

27 Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu,

Cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.

28 Wamenyesheje inzira y’ubugingo,

Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’

29 “Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu.

30 Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,

31 yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.

32 Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.

33 Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.

34 Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati

‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:

Icara iburyo bwanjye,

35 Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’

36 “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”

Abantu ibihumbi bitatu bahindukirira Imana

37 Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”

38 Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

39 kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”

40 Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe bīyobagiza.”

41 Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.

42 Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo

43 Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.

44 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,

45 ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye.

46 Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma

47 bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

Intu 3

Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry’urusengero

1 Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.

2 Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.

3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.

4 Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”

5 Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.

6 Petero aramubwira ati “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.”

7 Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera,

8 arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.

9 Abantu bose babona agenda ashima Imana,

10 baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n’ibimubayeho.

Petero yigisha abateranijwe no kureba uwakijijwe

11 Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane.

12 Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?

13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.

14 Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi,

15 nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.

16 “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.

17 Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n’abatware banyu na bo ni uko.

18 Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k’abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.

19 Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,

20 itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,

21 uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.

22 Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.

23 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’

24 “Kandi n’abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby’iyi minsi.

25 Namwe muri abana b’abahanuzi, kandi muri ab’isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’

26 Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”

Intu 4

Abatambyi bafata Petero na Yohana

1 Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo,

2 bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.

3 Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo.

4 Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi bitanu.

5 Bukeye bwaho, abatware n’abakuru n’abanditsi bateranira i Yerusalemu,

6 na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n’ab’umuryango bose w’abatambyi bakuru.

7 Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”

8 Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati “Batware b’abantu namwe bakuru,

9 uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije.

10 Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.

11 Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.

12 Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”

Babura uko babahana babarekura

13 Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.

14 Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.

15 Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati

16 “Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana?

17 Ariko kugira ngo bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugira umuntu wese babwira muri iryo zina.”

18 Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu.

19 Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo,

20 kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”

21 Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye.

22 Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse.

Ab’Itorero babyumvise basaba Imana kubaha gushira amanga

23 Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n’abatambyi bakuru n’abakuru.

24 Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,

25 kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo

‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo,

N’abantu bagatekereza iby’ubusa?

26 Abami bo mu isi bateje urugamba,

N’abakuru bateraniye hamwe,

Kurwanya Uwiteka n’Uwo yasīze.’

27 Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze,

28 ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n’ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.

29 Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose,

30 ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu.”

31 Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.

Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo

32 Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.

33 Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.

34 Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze

35 bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.

36 Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,

37 yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyīra intumwa.

Intu 5

Ibya Ananiya na Safira

1 Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu

2 agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa.

3 Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?

4 Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”

5 Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

6 Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.

7 Hahise nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze,

8 Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”

Aramusubiza ati “Yee, ni byo.”

9 Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.”

10 Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we.

11 Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

Intumwa zikora ibitangaza byinshi

12 Ibimenyetso n’ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye.

13 Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n’umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo.

14 Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore,

15 byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.

16 Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n’i Yerusalemu, bazanye abababazwa n’abadayimoni bose bagakizwa.

Intumwa zishyirwa mu nzu y’imbohe, marayika azikuramo

17 Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n’abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy’Abasadukayo, buzura ishyari

18 bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe zose.

19 Maze nijoro marayika w’Umwami Imana akingura inzugi z’inzu y’imbohe, arabasohora arababwira ati

20 “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.”

21 Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha.

Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n’abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n’abakuru bose b’Abisirayeli, maze batuma mu nzu y’imbohe kuzana intumwa.

22 Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati

23 “Inzu y’imbohe dusanze ikinze neza, n’abarinzi bahagaze inyuma y’inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.”

24 Umutware w’urusengero n’abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby’intumwa ibyo ari byo, bībaza uko bizamera.

Bongera gufata intumwa, bazihana

25 Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.”

26 Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.

27 Bamaze kubashyira imbere y’abanyarukiko,

28 umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”

29 Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.

30 Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti.

31 Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.

32 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”

33 Babyumvise bazabiranywa n’uburakari, bashaka kubica.

34 Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato.

35 Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.

36 Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.

37 Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana.

38 Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa,

39 ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”

40 Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.

41 Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina.

42 Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.

Intu 6

Abadiyakoni ba mbere

1 Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose.

2 Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry’Imana kwicara ku meza tugabura.

3 Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n’ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.

4 Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry’Imana.”

5 Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n’Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y’Abayuda,

6 babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.

7 Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.

Abayuda bafata Sitefano bamurega ibinyoma

8 Sitefano wari wuzuye ubuntu bw’Imana n’imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye.

9 Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy’Abaliberutino n’iy’Abanyakurene n’iy’Abanyalekizanderiya n’iy’Abanyakilikiya n’iy’Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,

10 nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n’Umwuka bimuvugisha.

11 Nuko bagurira abagabo bo kuvuga bati “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n’Imana.”

12 Boshya abantu n’abakuru n’abanditsi baramusumira, baramufata bamushyīra abanyarukiko.

13 Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n’amategeko,

14 kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w’i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ”

15 Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika.

Intu 7

Sitefano yiregura

1 Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?”

2 Aramusubiza ati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,

3 iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’

4 Maze ava mu gihugu cy’Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzana muri iki gihugu, ari cyo mugituyemo na bugingo n’ubu.

5 Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n’urubyaro rwe, kandi yari ataragira umwana.

6 Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzaba abasuhuke mu gihugu cy’abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane.

7 Kandi ishyanga bazakorera uburetwa ni jye uzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’

8 Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeye abyara Isaka, amukeba ku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruza bakuru cumi na babiri.

9 “Ba sogokuruza bagirira Yosefu ishyari, baramugura ajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we

10 imukiza mu makuba ye yose, imuha gutona n’ubwenge imbere ya Farawo umwami wa Egiputa, maze amugira umutware wa Egiputa n’uw’urugo rwe rwose.

11 Bukeye inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanāni, haba umubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruza babura ibyokurya.

12 Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruza ubwa mbere.

13 Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nuko umuryango wa Yosefu umenywa na Farawo.

14 Yosefu atumira se Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu.

15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza

16 babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumo Aburahamu yaguze igiciro cy’ifeza na bene Hamori w’i Shekemu.

17 “Ariko igihe cy’isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa,

18 kugeza aho undi mwami yimiye muri Egiputa utazi Yosefu.

19 Uwo mwami agira uburiganya bwo kurimbura ubwoko bwacu, agirira ba sogokuruza nabi, abateshereza abana babo b’impinja kugira ngo batabaho.

20 Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y’Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu,

21 hanyuma amaze gutabwa umukobwa wa Farawo aramujyana, amurera nk’umwana we.

22 Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.

23 “Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutima we kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli.

24 Abonye umuntu urengana aramutabara, ahorera urengana akubita Umunyegiputa.

25 Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe, ariko ntibabimenya.

26 Bukeye bw’aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’

27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubaza ati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?

28 Mbese urashaka kunyica nk’uko ejo wishe wa Munyegiputa?’

29 Mose abyumvise atyo aracika, aba umusuhuke mu gihugu cy’i Midiyani abyarirayo abahungu babiri.

30 “Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by’umuriro waka mu gihuru, mu butayu bwo ku musozi wa Sinayi.

31 Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry’Umwami Imana riti

32 ‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n’Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.

33 Uwiteka aramubira ati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.

34 Ni ukuri mbonye umubabaro w’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutume muri Egiputa.’

35 “Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza?’ Ni we Imana yatumye kuba umutware n’umucunguzi, abihawe n’ukuboko kwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru.

36 Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayu mu myaka mirongo ine.

37 “Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukiriza umuhanuzi uvuye muri bene wanyu, umeze nkanjye.’

38 Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y’ubugingo yo kuduha.

39 “Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubira muri Egiputa mu mitima yabo,

40 babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukura mu gihugu cya Egiputa tutazi uko yabaye.’

41 Nuko bīremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bīshimira imirimo y’intoki zabo.

42 Nuko Imana irahindukira irabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo

‘Yemwe muryango w’Abisirayeli,

Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo,

Imyaka mirongo ine mu butayu?

43 Mwateruye ihema rya Moleki,

N’inyenyeri y’ikigirwamana Refani,

Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga.

Nanjye nzabīmurira hakurya y’i Babuloni.’

44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.

45 Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi

46 wari utonnye imbere y’Imana, asaba kūbakira Imana ya Yakobo ubuturo.

47 Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.

48 “Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati

49 ‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye,

Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye.

Muzanyubakira nzu ki?

Ni ko Uwiteka ababaza.

Cyangwa nzaruhukira hantu ki?

50 Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’

51 “Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruza wanyu bakoraga ni ko namwe mukora.

52 Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,

53 kandi ari mwe mwahawe amategeko n’abamarayika ntimwayitondera.”

Bicisha Sitefano amabuye

54 Ngo babyumve batyo bazabiranywa n’uburakari, bamuhekenyera amenyo.

55 Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana,

56 aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”

57 Barasakuza cyane bīziba amatwi, bamugwirira icyarimwe,

58 baramukurubana bamuvana mu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by’umusore witwaga Sawuli.

59 Bakimutera amabuye, arāmbaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”

60 Arapfukama avuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.” Amaze kuvuga atyo arasinzira.

Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.