Intu 8

Abakristo bararenganywa, baratatana

1 Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse intumwa.

2 Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.

3 Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe.

Filipo ajya i Samariya

4 Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana.

5 Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.

6 Ab’aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n’umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.

7 Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n’abari baremaye n’abacumbagira benshi barakizwa.

8 Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.

Ibya Simoni umukonikoni

9 Hariho umuntu w’umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw’Abasamariya akiyita ukomeye.

10 Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n’aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y’Imana yitwa ikomeye.”

11 Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby’ubukonikoni bwe.

12 Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw’ubwami bw’Imana n’ubw’izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n’abagore.

13 Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo. Abonye uburyo akora ibimenyetso n’imirimo ikomeye arumirwa.

14 Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry’Imana, zibatumaho Petero na Yohana,

15 na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera,

16 kuko hari hataragira n’umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry’Umwami Yesu.

17 Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.

18 Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza

19 arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.”

20 Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza.

21 Nta mugabane haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

22 Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe.

23 Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”

24 Simoni aramusubiza ati “Munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.”

25 Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry’Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by’Abasamariya.

Umunyetiyopiya w’inkone yizera Yesu

26 Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”

27 Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.

28 Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya.

29 Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.”

30 Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?”

31 Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane.

32 Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo

“Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro,

Kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya,

Ni ko atabumbuye akanwa ke.

33 Ubwo yacishwaga bugufi,

Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho.

Umuryango we uzamenyekana ute?

Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?”

34 Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?”

35 Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.

36 Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” [

37 Filipo arayisubiza ati “Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.”]

38 Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n’inkone, arayibatiza.

39 Bavuye mu mazi Umwuka w’Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe.

40 Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya.

Intu 9

Yesu abonekera Sawuli mu nzira ijya i Damasiko

1 Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru

2 amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.

3 Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.

4 Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”

5 Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?”

Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.

6 Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”

7 Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize umuntu babona.

8 Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.

9 Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.

Ananiya abatiza Sawuli

10 I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.”

Na we ati “Karame, Mwami.”

11 Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.

12 Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”

13 Ananiya aramusubiza ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,

14 kandi n’ino afite ubutware abuhawe n’abatambyi bakuru, bwo kuboha abāmbaza izina ryawe.”

15 Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli,

16 nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.”

17 Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.”

18 Uwo mwanya ibisa n’imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa,

19 amaze gufungura abona intege.

Amarana iminsi n’abigishwa b’i Damasiko,

20 aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w’Imana.

21 Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n’ino si ukugira ngo ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?”

22 Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.

23 Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica,

24 ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice.

25 Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z’amabuye, bamumanurira mu gitebo.

26 Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n’abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa.

27 Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.

28 Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry’Umwami ashize amanga,

29 akaganira n’Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.

30 Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.

Petero akiza Ayineya

31 Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n’Umwuka Wera riragwira.

32 Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda,

33 asangayo umugabo witwaga Ayineya wamaze imyaka munani atava ku buriri, kuko yari aremaye.

34 Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka.

35 Abatuye i Luda n’i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.

Petero azura Tabita

36 Kandi i Yopa hari umugore w’umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi.

37 Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.

38 Kandi kuko i Luda hari bugufi bw’i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”

39 Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.

40 Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.

41 Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n’abapfakazi, amubaha ari muzima.

42 Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.

43 Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi.

Intu 10

Marayika abonekera Koruneliyo

1 Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.

2 Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.

3 Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”

4 Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?”

Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.

5 Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.

6 Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.”

7 Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka,

8 amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.

Ibyo Petero yeretswe

9 Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.

10 Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota

11 abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.

12 Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.

13 Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”

14 Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”

15 Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”

16 Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.

17 Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,

18 barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.

19 Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.

20 Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”

21 Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?”

22 Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”

23 Nuko arabinjiza arabacumbikira.

Petero ajya kwa Koruneliyo

Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.

24 Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.

25 Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.

26 Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”

27 Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye

28 arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.

29 Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”

30 Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,

31 arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.

32 Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’

33 Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”

34 Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,

35 ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

36 Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,

37 iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,

38 ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.

39 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,

40 ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.

41 Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.

42 Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.

43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”

44 Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.

45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,

46 kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati

47 “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”

48 Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

Intu 11

Petero yiregura ku Bakristo b’Abayuda

1 Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana,

2 nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati

3 “Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”

4 Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati

5 “Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n’umwenda w’umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.

6 Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n’inyamaswa z’inkazi, n’ibikururuka hasi, n’ibiguruka mu kirere.

7 Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’

8 Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’

9 Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’

10 Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru.

11 Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y’inzu twari turimo.

12 Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y’uwo mugabo.

13 Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,

14 azakubwira amagambo azagukizanya n’abo mu rugo rwawe bose.’

15 Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk’uko natwe yatumanukiye bwa mbere.

16 Nibuka rya jambo ry’Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’

17 Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?”

18 Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”

Ubutumwa bwiza bugera muri Antiyokiya

19 Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.

20 Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.

21 Ukuboko k’Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.

22 Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y’itorero ry’i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.

23 Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw’Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”

24 Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.

25 Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,

26 amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.

27 Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.

28 Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n’Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.)

29 Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.

30 Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.

Intu 12

Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza

1 Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.

2 Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.

3 Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe.

4 Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.

5 Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.

6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.

7 Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

8 Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”

9 Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby’ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.

10 Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw’icyuma rijya mu murwa. Rurabīkingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.

11 Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.”

12 Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

13 Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva.

14 Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.

15 Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”

16 Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.

17 Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y’imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.

18 Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.

19 Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba.

Urupfu rwa Herode

20 Bukeye Herode arakarira ab’i Tiro n’i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w’abashashi b’umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy’Umwami Herode.

21 Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y’ubugabe, yicara ku ntebe y’ubwami arabaganirira.

22 Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!”

23 Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.

24 Ariko ijambo ry’Imana riragwira riramamara.

25 Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.

Intu 13

Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kuvuga ubutumwa

1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’Umwami Herode, hariho na Sawuli.

2 Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”

3 Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.

Ibyabaye i Kupuro bya Eluma w’umukonikoni

4 Nuko batumwe n’Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro.

5 Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry’Imana mu masinagogi y’Abayuda, Yohana na we abafasha.

6 Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Bariyesu,

7 ari kumwe n’umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry’Imana.

8 Ariko Eluma w’umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera.

9 Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati

10 “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Imana zigororotse?

11 Nuko dore ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.”

Muri ako kanya igihu kiramugwira, n’umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata.

12 Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k’Umwami Yesu.

Pawulo yigisha muri Antiyokiya y’i Pisidiya

13 Pawulo n’abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y’i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu.

14 Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y’i Pisidiya. Ku munsi w’isabato binjira mu isinagogi baricara.

15 Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b’isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”

16 Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati

“Bagabo b’Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve.

17 Imana y’ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye.

18 Yihanganira ingeso zabo nk’imyaka mirongo ine bari mu butayu.

19 Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy’i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo.

20 Maze hashize nk’imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli.

21 “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.

22 Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’

23 Mu rubyaro rw’uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk’uko yabisezeranije.

24 Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw’Abisirayeli bwose iby’umubatizo wo kwihana.

25 Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto zo mu birenge bye.’

26 “Bene Data, bana b’umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry’ako gakiza ryatumwe.

27 Kuko abatuye i Yerusalemu n’abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y’ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa,

28 kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica.

29 Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva.

30 Ariko Imana iramuzura.

31 Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y’abo bantu.

32 Natwe turababwira inkuru nziza y’isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza,

33 yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk’uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo

‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’

34 Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati

‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’

35 No muri Zaburi yindi yaravuze ati

‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’

36 Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora,

37 ariko uwo Imana yazuye ntarakabora.

38 Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha,

39 kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza.

40 Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoraho ngo

41 ‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe,

Mutangare murimbuke,

Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu,

Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ”

42 Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho.

43 Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n’ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw’Imana.

Abayuda banga agakiza, Pawulo ahindukirira abanyamahanga

44 Ku isabato ikurikiraho, ab’umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry’Imana.

45 Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka.

46 Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga,

47 kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati

‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga,

Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi.’ ”

48 Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry’Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera.

49 Ijambo ry’Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose.

50 Ariko Abayuda boshya abagore b’icyubahiro bubaha Imana n’abakuru b’uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo.

51 Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo.

52 Abigishwa buzura umunezero n’Umwuka Wera.

Intu 14

Abo muri Ikoniyo birukana intumwa

1 Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y’Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n’Abagiriki benshi cyane bizera.

2 Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y’abanyamahanga, bayangisha bene Data.

3 Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry’ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza.

4 Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.

5 Aho bigeze abanyamahanga n’Abayuda, na bo hamwe n’abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye,

6 ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n’i Derube, imidugudu y’i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,

7 zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza.

Pawulo akiriza ikirema i Lusitira

8 I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka.

9 Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa.

10 Avuga ijwi rirenga ati “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka.

11 Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n’abantu.”

12 Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga.

13 Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y’umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry’umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.

14 Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukira muri rubanda bavuga ijwi rirenga bati

15 “Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose,

16 ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo.

17 Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.”

18 Bamaze kuvuga ibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhije cyane.

Batera Pawulo amabuye

19 Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y’umudugudu bibwira ko yapfuye.

20 Abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.

21 Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya,

22 bakomeza imitima y’abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana.

23 Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.

24 Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya.

25 Bamaze kuvuga ijambo ry’Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya.

26 Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana ku bw’umurimo barangije.

27 Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n’uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.

28 Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n’abigishwa.

Intu 15

Impaka zivuye ku byo gukebwa

1 Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk’uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”

2 Habaho impaka nyinshi n’imburanya kuri Pawulo na Barinaba n’abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n’abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru kugira ngo bajye inama y’izo mpaka.

3 Abo bamaze guherekezwa n’Itorero banyura i Foyinike n’i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.

4 Basohoye i Yerusalemu, ab’Itorero n’intumwa n’abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.

5 Ariko bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.

Inama yabereye Yerusalemu

6 Intumwa n’abakuru bateranira kujya inama y’ayo magambo.

7 Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry’ubutumwa bwiza bizere.

8 Imana irondōra imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe.

9 Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.

10 Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?

11 Ahubwo twizera yuko ubuntu bw’Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk’uko na bo bazakizwa na bwo.”

12 Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n’ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga.

13 Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.

14 Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo.

15 Amagambo y’abahanuzi ahura n’ibyo nk’uko byanditswe ngo

16 ‘Hanyuma y’ibyo nzahindukira,

Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye,

Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,

17 Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka,

N’abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.

18 Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose,

Abimenye uhereye kera kose.’

19 “Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana,

20 ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by’ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n’ibinizwe, n’amaraso,

21 kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”

Urwandiko Itorero ryandikiye abanyamahanga

22 Maze intumwa n’abakuru hamwe n’ab’Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.

23 Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo

“Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n’i Siriya n’i Kilikiya.

24 Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,

25 twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n’abo dukunda Barinaba na Pawulo,

26 abantu bahaze amagara yabo ku bw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.

27 Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n’ururimi bimwe n’ibi.

28 Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:

29 kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”

Bajyana urwandiko muri Antiyokiya

30 Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko.

31 Barusomye bishimira uko guhugurwa.

32 Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.

33 Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye. [

34 Ariko Sila we ashima gusigarayo.]

35 Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry’Umwami Yesu, bafatanyije n’abandi benshi.

Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo

36 Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry’Umwami Yesu tumenye uko bameze.”

37 Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko,

38 ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo.

39 Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.

40 Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw’Umwami Yesu.

41 Anyura i Siriya n’i Kilikiya, akomeza amatorero.

Intu 16

Ibya Timoteyo

1 Nuko agera i Derube n’i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w’Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.

2 Yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo muri Ikoniyo,

3 uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw’Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.

4 Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.

5 Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.

Pawulo ahamagarwa kujya i Makedoniya

6 Bukeye banyura mu gihugu cy’i Furugiya n’i Galatiya, babuzwa n’Umwuka Wera kuvuga ijambo ry’Imana muri Asiya.

7 Bageze ahabangikanye n’i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.

8 Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa.

9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”

10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.

11 Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli,

12 tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y’i Makedoniya wubatswe n’Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.

13 Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n’abagore bahateraniye.

14 Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y’imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.

15 Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.

Umukobwa utewe na dayimoni akizwa

16 Bukeye tujya aho basengera, duhura n’umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n’ingemu.

17 Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.”

18 Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.

19 Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware,

20 babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y’abo mu mudugudu wacu,

21 kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”

22 Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni.

23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane.

24 Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.

25 Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.

26 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.

27 Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z’inzu y’imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.

28 Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”

29 Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila,

30 maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”

31 Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”

32 Bamubwira ijambo ry’Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose.

33 Mu gicuku cy’iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n’abe bose.

34 Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.

35 Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”

36 Umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”

37 Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”

38 Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,

39 baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.

40 Bamaze gusohoka mu nzu y’imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.

Intu 17

Abayuda birukana Pawulo i Tesalonike

1 Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y’Abayuda.

2 Nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,

3 abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

4 Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake.

5 Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b’inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y’abantu.

6 Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n’ino,

7 Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”

8 Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.

9 Nuko baka Yasoni n’abandi ingwate, barabarekura.

Ab’i Beroya na bo babirukana

10 Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda.

11 Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.

12 Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.

13 Ariko Abayuda b’i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry’Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.

14 Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.

15 Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.

Pawulo yigisha muri Atenayi

16 Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa.

17 Nuko agira impaka mu isinagogi y’Abayuda n’abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n’abamusangaga.

18 Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?”

Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.)

19 Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?

20 Ko uzanye amagambo y’inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”

21 Kuko Abanyatenayi bose n’abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse.

22 Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini.

23 Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.

24 Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu,

25 kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose.

26 Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye,

27 kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe,

28 kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk’uko bamwe bo mu bahimbyi b’indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’

29 “Nuko rero ubwo turi urubyaro rw’Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n’ubukorikori bw’abantu n’ubwenge bwabo.

30 Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,

31 kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”

32 Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.”

33 Nuko Pawulo ava muri bo.

34 Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari n’abandi hamwe na bo.