Intu 18

Pawulo ajya i Korinto, Umwami Yesu amubonekerayo

1 Hanyuma y’ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.

2 Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n’umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.

3 Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.

4 Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.

5 Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.

6 Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”

7 Aherako avayo, yinjira mu nzu y’umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n’isinagogi.

8 Ariko Kirisipo, umutware w’isinagogi, yizerana Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.

9 Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka

10 kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”

11 Amarayo umwaka n’amezi atandatu, yigisha ijambo ry’Imana muri bo.

Abayuda barega Pawulo kuri Galiyo

12 Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y’intebe y’imanza bati

13 “Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n’amategeko.”

14 Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,

15 ariko ubwo hariho impaka z’amagambo n’iz’amazina n’iz’amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw’ibyo, ni ibyanyu.”

16 Abirukana imbere y’intebe y’imanza.

17 Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w’isinagogi, bamukubitira imbere y’intebe y’imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.

Pawulo asubira muri Antiyokiya

18 Nuko hanyuma y’ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.

19 Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n’Abayuda.

20 Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.

21 Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.

Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo

22 Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab’Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.

23 Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy’i Galatiya n’i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.

Apolo yigisha muri Efeso n’i Korinto

24 Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe.

25 Uwo yari yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.

26 Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

27 Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw’Imana bumutera gufasha cyane abizeye,

28 kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y’abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.

Intu 19

Abigishwa ba Yohana Umubatiza buzura Umwuka Wera

1 Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.

2 Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?”

Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”

3 Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?”

Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”

4 Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”

5 Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry’Umwami Yesu.

6 Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.

7 Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.

Ijambo ry’Imana rigira ububasha muri Efeso

8 Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby’ubwami bw’Imana.

9 Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y’abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.

10 Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry’Umwami Yesu, Abayuda n’Abagiriki.

11 Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.

12 Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.

13 Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”

14 Kandi hariho abahungu barindwi b’Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo.

15 Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”

16 Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.

17 Ibyo bimenyekana mu Bayuda n’Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n’ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.

18 Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze.

19 Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.

20 Uko ni ko ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.

Abacuzi bo muri Efeso barwanya iby’Imana

21 Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n’i Roma na ho.”

22 Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.

23 Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n’Inzira ya Yesu.

24 Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w’ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by’urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi.

25 Nuko abateraniriza hamwe n’abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.

26 Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’

27 Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”

28 Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”

29 Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry’ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b’Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.

30 Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza.

31 Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry’ibirori.

32 Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.

33 Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu.

34 Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk’amasaha abiri bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”

35 Aho bigeze umwanditsi w’umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi, n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru?

36 Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze,

37 kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.

38 Nuko Demetiriyo n’abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n’abacamanza barahari baregane.

39 Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe.

40 Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y’iyi mivurungano ihari twakwireguza!”

41 Avuze ibyo asezerera iteraniro.

Intu 20

Pawulo ajya i Bugiriki n’i Tirowa

1 Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.

2 Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki

3 amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.

4 Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w’i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b’i Tesalonike, na Gayo w’i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.

5 Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.

6 Tuva i Filipi nyuma y’iminsi y’imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.

Pawulo azura Utuko

7 Ku wa mbere w’iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.

8 Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.

9 Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.

10 Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.”

11 Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda.

12 Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.

13 Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy’ubutaka wenyine.

14 Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene.

15 Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n’i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto,

16 kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.

Pawulo asezera ku bakuru bo mu Efeso

17 Ari i Mileto atumira abakuru b’Itorero ryo muri Efeso.

18 Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,

19 nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n’inama z’Abayuda.

20 Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.

21 Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

22 None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,

23 keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegererejeyo.

24 Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.

25 “None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby’ubwami bw’Imana.

26 Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,

27 kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.

28 Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

29 Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi.

30 Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.

31 Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.

32 “Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n’abejejwe bose.

33 Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.

34 Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n’abo twari turi kumwe.

35 Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”

36 Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose.

37 Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.

38 Cyane cyane bababajwe n’ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge.

Intu 21

Abigishwa bashaka kubuza Pawulo kujya i Yerusalemu

1 Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara.

2 Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda.

3 Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukūrira imitwaro mu nkuge.

4 Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n’Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.

5 Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n’abagore n’abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy’inyanja turasenga.

6 Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo.

7 Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe.

8 Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.

9 Uwo yari afite abakobwa bane b’abāri bahanuraga.

10 Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.

11 Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.’ ”

12 Tubyumvise twebwe n’abantu b’aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.

13 Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw’izina ry’Umwami Yesu.”

14 Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.”

Pawulo agaragaza ko atagaye amategeko ya Mose

15 Hanyuma y’iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu.

16 Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w’Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire.

17 Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero.

18 Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.

19 Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana.

20 Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko!

21 Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y’Abayuda.

22 None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje?

23 Nuko genza utya nk’uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo.

24 Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose.

25 Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, n’ubusambanyi.”

26 Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy’umuntu wese muri bo kizatangwa.

Abasirikare b’Abaroma bakiza Pawulo Abayuda

27 Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira,

28 barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n’amategeko n’aha hantu, kandi yazanye n’Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”

29 (Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.)

30 Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi.

31 Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w’ingabo z’abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo.

32 Muri ako kanya ajyana abasirikare n’abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonye umutware w’ingabo n’abasirikare, barorera gukubita Pawulo.

33 Maze umutware w’ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n’icyo akoze icyo ari cyo.

34 Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n’urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw’igihome.

35 Ageze ku rwuririro, umujinya w’abantu utuma abasirikare bamuterura,

36 kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!”

37 Benda kumwinjiza mu rugo rw’igihome, Pawulo abaza umutware w’ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?”

Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki?

38 Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b’abicanyi ibihumbi bine?”

39 Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w’i Taruso, ari wo mudugudu w’i Kilikiya w’ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”

Pawulo yiregura imbere y’abashakaga kumwica

40 Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati:

Intu 22

1 “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”

2 Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati

3 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none.

4 Kandi narenganyaga ab’iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y’imbohe, abagabo n’abagore.

5 Kandi n’umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w’ibyo, n’abakuru bose b’abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b’i Damasiko, njyanwayo no kuzana n’ab’aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.

6 “Nuko nkigenda ngeze hafi y’i Damasiko, nko ku manywa y’ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota.

7 Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’

8 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w’i Nazareti uwo urenganya.’

9 Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry’uwo tuvugana.

10 Ndamubaza nti ‘Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.’

11 Kandi ubwiza bw’uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n’abo twari turi kumwe njya i Damasiko.

12 “Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n’Abayuda bose bari batuyeyo,

13 aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’ Uwo mwanya ndahumuka ndamureba.

14 Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,

15 kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise.

16 None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’

17 “Nuko maze gusubira i Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk’urota

18 mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.’

19 Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y’imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.

20 Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y’abamwicaga.’

21 Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ”

Abayuda batera hejuru ngo Pawulo yicwe

22 Baramwumviriza kugeza kuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”

23 Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere,

24 bigeza aho umutware w’ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw’igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru.

25 Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w’Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”

26 Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w’ingabo, aramubaza ati “Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?”

27 Umutware w’ingabo araza aramubaza ati “Mbwira, mbese uri Umuroma koko?”

Na we ati “Yee.”

28 Umutware w’ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.”

Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.”

29 Nuko abari bagiye kumutata baherako baramureka, kandi umutware w’ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye.

30 Bukeye bw’aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n’abanyarukiko bose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo.

Intu 23

Pawulo yiregura imbere y’abanyarukiko

1 Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’Imana kugeza kuri uyu munsi.”

2 Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa.

3 Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?”

4 Abahagaze aho bati “Uratuka umutambyi mukuru w’Imana?”

5 Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ”

6 Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy’Abasadukayo, ikindi akaba ari icy’Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.”

7 Amaze kuvuga atyo habaho intonganya z’Abafarisayo n’Abasadukayo, abantu birema ibice

8 kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n’umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.

9 Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”

10 Habaho intonganya nyinshi, umutware w’ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw’igihome.

11 Mu ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.”

Abayuda bahigira kwica Pawulo

12 Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo.

13 Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine.

14 Bajya ku batambyi bakuru n’abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo.

15 Nuko mwebwe n’abanyarukiko mubwire umutware w’ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk’abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.”

16 Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw’igihome abibwira Pawulo.

17 Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w’ingabo, kuko afite icyo amubwira.”

18 Na we aramujyana amushyīra umutware w’ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”

19 Umutware w’ingabo amufata ukuboko, aramwihererana aramubaza ati “Icyo ushaka kumbwira ni iki?”

20 Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk’abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza.

21 Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”

22 Umutware w’ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.”

Umutware w’ingabo yohereza Pawulo i Kayisariya

23 Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n’abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n’abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.

24 Kandi bashake inyamaswa ziheka kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.”

25 Yandika urwandiko ati

26 “Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane.

27 Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n’Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukana n’ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma.

28 Nuko nshatse kumenya icyo bamurega icyo ari cyo, mujyana mu rukiko rwabo.

29 Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.

30 Bukeye mburiwe yuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.”

31 Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk’uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri.

32 Bukeye bw’aho basubira mu rugo rw’igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana.

33 Abo bageze i Kayisariya, baha umutegeka mukuru rwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo.

34 Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya

35 abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.” Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode.

Intu 24

Abayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki

1 Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n’abakuru bamwe n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo.

2 Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati

“Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe.

3 Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.

4 Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw’ineza yawe, tuvuge amagambo make.

5 Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanazareti.

6 Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk’uko amategeko yacu ari.

7 Ariko umutware w’ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko,

8 ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.”

9 Abayuda na bo bamurega bimwe n’ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.

10 Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati

“Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe,

11 kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n’ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo.

12 Kandi ntibasanze njya impaka n’umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.

13 Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby’ukuri.

14 Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.

15 Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.

16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

17 “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo.

18 Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n’urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,

19 ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye.

20 Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y’urukiko,

21 uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ”

22 Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby’iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w’ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw’amagambo yanyu.”

23 Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.

24 Bukeye Feliki azana n’umugore we Dirusila w’Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.

25 Akivuga ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.”

26 Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire.

27 Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.

Intu 25

Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito

1 Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.

2 Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,

3 baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.

4 Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.

5 Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”

6 Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw’aho yicara ku ntebe y’imanza ahamagaza Pawulo.

7 Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby’ukuri.

8 Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y’Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

9 Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw’ibyo imbere yanjye?”

10 Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y’intebe y’imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza.

11 Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”

12 Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”

Fesito abwira Umwami Agiripa ibya Pawulo

13 Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.

14 Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe.

15 Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n’abakuru b’Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka.

16 Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w’Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’

17 Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw’aho nicara ku ntebe y’imanza mpamagaza uwo muntu.

18 Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,

19 ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.

20 Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw’ibyo.

21 Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.”

22 Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”

Undi ati “Ejo uzamwumva.”

23 Bukeye bw’aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24 Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

25 Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.

26 None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,

27 kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”

Intu 26

Pawulo yiregura imbere ya Agiripa

1 Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati

2 “Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,

3 kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.

4 “Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b’ubwoko bwacu n’i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.

5 Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.

6 None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,

7 ibyo imiryango yacu cumi n’ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n’umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n’Abayuda.

8 Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?

9 “Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti.

10 No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe mpawe ubutware n’abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.

11 No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.

12 “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n’abatambyi bakuru.

13 Nkigenda ku manywa y’ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana.

14 Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’

15 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya.

16 Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n’umugabo wo guhamya ibyo ubonye n’ibyo nzakubonekerana,

17 ngukize ab’ubwoko bwanyu n’abanyamahanga ari bo ngutumyeho,

18 kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n’abejejwe no kunyizera.’

19 “Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.

20 Ahubwo mbanza ab’i Damasiko, maze mbwira ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.

21 Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.

22 Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba

23 yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo.”

Fesito avuze ko asaze Pawulo agerageza kwemeza Agiripa

24 Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”

25 Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.

26 Ndetse n’umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.

27 Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.”

28 Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”

29 Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”

30 Umwami ahagurukana n’umutegeka mukuru na Berenike n’abo bari bicaranye,

31 basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”

32 Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”

Intu 27

Bajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya

1 Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.

2 Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike.

3 Bukeye bw’aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.

4 Dutsukira aho duhita munsi y’ikirwa cy’i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.

5 Twambutse inyanja ihereranye n’i Kilikiya n’i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w’i Lukiya.

6 Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.

7 Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw’i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y’ikirwa kitwa i Kirete imbere y’i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.

8 Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw’umudugudu witwa i Lasaya.

9 Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n’iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati

10 “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu na bwo.”

11 Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir’inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.

12 Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y’imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y’imbeho, ari ho umwaro w’i Kirete werekera hagati y’ikasikazi h’iburasirazuba n’ikusi h’iburasirazuba.

13 Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw’i Kirete.

14 Maze umwanya muto ushize, baterwa n’umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa.

15 Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka.

16 Duhita munsi y’akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane.

17 Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y’inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n’umuyaga.

18 Dukomeza guteraganwa n’umuyaga cyane, nuko bukeye bw’aho baroha imitwaro mu nyanja.

19 Ku munsi wa gatatu bajugunya iby’inkuge mu nyanja.

20 Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.

21 Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.

22 Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge,

23 kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera

24 akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’

25 Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.

26 Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”

Inkuge irengerwa, bose bakira

27 Ijoro rya cumi n’ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.

28 Bagera uburebure bw’amazi y’imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu.

29 Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y’inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.

30 Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n’abashaka kujugunya imbere y’inkuge ibyuma byo kuyitsīka.

31 Pawulo abwira umutware utwara umutwe n’abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”

32 Maze abasirikare baca imigozi y’indere, barayireka iragenda.

33 Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n’ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.

34 Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.”

35 Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.

36 Bose babona ihumure, na bo bararya.

37 Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.

38 Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge.

39 Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y’uko bashobora komoreraho inkuge.

40 Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w’imbere uyigendesha berekeza ku musenyi.

41 Ariko bageze mu ihuriro ry’amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y’amazi. Nuko umutwe w’inkuge w’imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw’inyuma umenagurwa n’imbaraga y’umuraba.

42 Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika.

43 Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,

44 n’abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.