Intu 28

Incira iruma Pawulo ntiyagira icyo aba

1 Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.

2 Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n’imbeho.

3 Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza.

4 Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”

5 Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.

6 Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”

Pawulo akiza se w’umutware w’i Melita

7 Bugufi bw’aho hantu hari igikingi cy’umutware w’icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.

8 Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n’amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.

9 Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.

10 Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.

Bamaze kwambuka bagera i Roma

11 Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y’imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y’Abavandimwe b’Impanga.

12 Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu.

13 Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli.

14 Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.

15 Bene Data b’i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n’Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.

16 Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w’abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n’umusirikare umurinda.

Pawulo yigisha Abayuda b’i Roma

17 Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma.

18 Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.

19 Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.

20 Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”

21 Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z’ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi.

22 Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”

23 Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw’Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.

24 Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.

25 Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k’umuhanuzi Yesaya,

26 yabivuze neza ati

‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti

Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya,

Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza.

27 Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure,

Amatwi yabo akaba ari ibihuri,

Amaso yabo bakayahumiriza,

Ngo batarebesha amaso,

Batumvisha amatwi,

No kumenyesha umutima,

No guhindukira,

Ngo mbakize.’

28 “Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k’Imana, kandi abo bazakumvira.”

[

29 Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.]

30 Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusura bose,

31 akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.

Yh 1

Yesu Kristo ari we Jambo ry’Imana ahinduka umuntu

1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

2 Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere.

3 Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

4 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.

5 Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

6 Hariho umuntu watumwe n’Imana witwaga Yohana.

7 Uwo yazanywe no guhamya iby’Umucyo, ngo atume bose bizera.

8 Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo.

9 Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.

10 Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya.

11 Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.

12 Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

13 Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.

14 Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.

15 Yohana yahamije iby’uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”

16 Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi,

17 kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.

18 Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.

Abayuda basobanuza Yohana Umubatiza uwo ari we

19 Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n’Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?”

20 Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.”

21 Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?”

Na we ati “Sindi we.”

Bati “Uri wa muhanuzi?”

Arabasubiza ati “Oya.”

22 Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?”

23 Ati “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”

24 Abari batumwe bari Abafarisayo.

25 Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”

26 Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,

27 uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw’inkweto ze.”

28 Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.

Yohana yita Yesu Umwana w’intama w’Imana

29 Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.

30 Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’

31 Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”

32 Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we.

33 Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’.

34 Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.”

Andereya na Simoni bakurikira Yesu

35 Bukeye bw’aho, Yohana yongera guhagararana n’abigishwa be babiri.

36 Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana.”

37 Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.

38 Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?”

39 Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk’isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burīra.

40 Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu.

41 Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo).

42 Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye).

Filipo na Natanayeli bakurikira Yesu

43 Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”

44 Filipo uwo yari uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero.

45 Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.”

46 Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”

47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”

48 Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’umutini nakubonye.”

49 Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”

50 Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”

51 Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho.”

Yh 2

Ubukwe bw’i Kana

1 Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.

2 Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.

3 Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.”

4 Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”

5 Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”

6 Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk’uko umugenzo w’Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi.

7 Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara.

8 Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyīra.

9 Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe

10 aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”

11 Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y’i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.

12 Hanyuma y’ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n’abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi.

Yesu ahumanura urusengero

13 Pasika y’Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.

14 Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n’intama n’inuma, n’abandi bicaye bavunja ifeza.

15 Abohekanya imigozi ayigira nk’ikiboko, bose abirukana n’intama n’inka mu rusengero, amena ifeza z’abaguraga inuma

16 ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.”

17 Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry’inzu yawe rirandya.”

18 Abayuda baramubaza bati “Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?”

19 Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”

20 Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?”

21 Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we.

22 Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze.

23 Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,

24 ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.

25 Ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.

Yh 3

Ibya Nikodemo

1 Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.

2 Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”

3 Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”

4 Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”

5 Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.

6 Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka.

7 Witangazwa n’uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.

8 Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.”

9 Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?”

10 Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli ntumenye ibyo!

11 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.

12 Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute?

13 Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.

14 “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa,

15 kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.”

16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

17 Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.

18 Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.

19 Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi,

20 kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana,

21 ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.

Yohana yongera guhamya Yesu

22 Hanyuma y’ibyo Yesu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cy’i Yudaya, atindanayo na bo abatiza abantu.

23 Ariko Yohana weyabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw’i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,

24 kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y’imbohe.

25 Abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Umuyuda ku byo kwiyeza.

26 Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n’abantu bose baramusanga.”

27 Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.

28 Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’

29 Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.

30 Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”

31 Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw’isi nyine, kandi n’ibyo avuga ni iby’isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose,

32 kandi ibyo yabonye n’ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.

33 Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n’uko n’Imana ari inyakuri.

34 Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.

35 Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose,

36 uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.

Yh 4

Yesu avugana n’Umusamariyakazi

1 Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,

2 (icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),

3 ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya,

4 yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.

5 Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, bugufi bw’igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu,

6 kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu.

7 Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”,

8 (kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.)

9 Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.

10 Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”

11 Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he?

12 Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?”

13 Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,

14 ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

15 Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.”

16 Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”

17 Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.”

Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo,

18 kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.”

19 Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.

20 Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”

21 Yesu aramusubiza ati“Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.

22 Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.

23 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.

24 Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

25 Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”

26 Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”

27 Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n’uko avugana n’uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?”

28 Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati

29 “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!”

30 Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.

31 Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.”

32 Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”

33 Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?”

34 Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.

35 Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.

36 Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe,

37 kuko iri jambo ari iry’ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.’

38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.”

39 Nuko benshi mu Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise amagambo y’uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze byose.”

40 Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo agumane na bo, asibirayo kabiri.

41 Hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.

42 Maze babwira uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.”

43 Iyo minsi ibiri ishize, avayo ajya i Galilaya,

44 kuko Yesu yahamije yuko umuhanuzi atagira icyubahiro mu gihugu cy’iwabo.

45 Ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko babonye ibyo yakoreye i Yerusalemu byose mu minsi mikuru, kuko muri iyo minsi na bo bari bagiyeyo.

Yesu akiza umuhungu w’umutware

46 Bukeye yongera kujya i Kana y’i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w’umwami, wari urwaje umwana we w’umuhungu.

47 Yumvise yuko Yesu avuye i Yudaya asohoye i Galilaya aramusanga, amwingingira kumanuka ngo akize umwana we kuko yendaga gupfa.

48 Yesu aramubwira ati “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza.”

49 Uwo mutware aramusubiza ati “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.”

50 Yesu aramubwira ati “Genda, umwana wawe ni muzima.”

Uwo muntu yizera iryo jambo Yesu amubwiye aragenda.

51 Bukeye bwahoakiri mu nzira, abagaragu be baramusanganira baramubwira bati “Umwana wawe ni muzima.”

52 Ababaza igihe yoroherewe baramusubiza bati “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.”

53 Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n’ab’inzu ye bose.

54 Icyo ni cyo kimenyetso cya kabiri Yesu yakoze, avuye i Yudaya ageze i Galilaya.

Yh 5

Yesu akiza umuntu umaze imyaka mirongo itatu n’umunani amugaye

1 Hanyuma y’ibyo haba iminsi mikuru y’Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu.

2 Kandi i Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu.

3 Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n’ibirema n’abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza,

4 kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]

5 Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani.

6 Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”

7 Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”

8 Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.”

9 Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda.

Ubwo hari ku munsi w’isabato.

10 Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.”

11 Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ”

12 Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorere ugende?”

13 Ariko uwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi.

14 Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”

15 Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije.

16 Ni cyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk’ibyo ku isabato.

17 Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.”

18 Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.

Yesu ahamya ko ubutware bwe buva ku Mana

19 Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora,

20 kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n’imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare.

21 Nk’uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.

22 Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,

23 kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.

24 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

25 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima,

26 kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we.

27 Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w’umuntu.

28 Ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye

29 bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.

Ibihamya Yesu

30 “Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay’ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.

31 “Nakwihamya ubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk’ukuri,

32 ahubwo hariho undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby’ukuri.

33 Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri.

34 Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw’umuntu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe.

35 Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we.

36 Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.

37 Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye,

38 ndetse ntimufite n’ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye.

39 Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya.

40 Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.

41 “Sinshaka ishimwe ry’abantu,

42 ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu.

43 Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera.

44 Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n’abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo?

45 Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko hariho ubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye.

46 Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse.

47 Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n’amagambo yanjye muzayizera mute?”

Yh 6

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu

1 Hanyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.

2 Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.

3 Yesu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be.

4 Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora.

5 Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”

6 Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.

7 Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”

8 Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati

9 “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”

10 Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk’ibihumbi bitanu.

11 Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n’ifi na zo azigenza atyo nk’uko bazishakaga.

12 Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.”

13 Barateranya buzuza intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y’ingano, ubwo abariye bashigaje.

14 Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”

15 Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine.

Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja

16 Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.

17 Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,

18 inyanja ihindurizwa n’umuyaga mwinshi uhuha.

19 Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n’eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y’inyanja. Ageze bugufi bw’ubwato baratinya.

20 Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”

21 Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga.

Iby’umutsima w’ubugingo

22 Bukeye bwaho iteraniro ry’abantu benshi ryari rihagaze hakurya y’inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n’abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo.

23 Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw’aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.

24 Nuko abo bantu babonye ko Yesu n’abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.

25 Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”

26 Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.

27 Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”

28 Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?”

29 Arabasubiza ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”

30 Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?

31 Ba sogokuruza bacu barīraga manu mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ”

32 Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w’ukuri uvuye mu ijuru.

33 Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”

34 Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”

35 Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.

36 Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.

37 Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.

38 Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,

39 kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka.

40 Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”

41 Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.”

42 Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”

43 Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba.

44 Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.

45 Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.

46 Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.

47 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.

48 Ni jye mutsima w’ubugingo.

49 Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.

50 Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa.

51 Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”

52 Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”

53 Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.

54 Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka,

55 kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri.

56 Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.

57 Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.

58 Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”

59 Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.

60 Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”

61 Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza?

62 None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?

63 Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,

64 ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n’uzamugambanira uwo ari we.)

65 Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”

66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.

67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”

68 Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho,

69 natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?”

70 Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.”

71 Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.

Yh 7

Bene se wa Yesu ntibamwizera

1 Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.

2 Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.

3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,

4 kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!”

5 (Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga).

6 Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka.

7 Ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi.

8 Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.”

9 Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya.

10 Ariko bene se bamaze kwikubura bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho.

11 Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?”

12 Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.”

13 Ariko ntihagira umuvuga ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda.

Yesu ajya i Yerusalemu mu minsi mikuru y’Ingando

14 Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha.

15 Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”

16 Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye.

17 Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.

18 Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.

19 Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?”

20 Abantu baramusubiza bati “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?”

21 Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira.

22 Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato.

23 Ubwo umuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijije umubiri w’umuntu wose ku isabato?

24 Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z’ukuri.”

Abafarisayo bapfa Yesu, batuma abasirikare kumufata

25 Nuko bamwe mu b’i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu?

26 Nyamara dore aravugira ku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo?

27 Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”

28 Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n’aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy’ukuri, iyo mutazi.

29 Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”

30 Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.

31 Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”

32 Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n’Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.

33 Yesu aherako aravuga ati “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye.

34 Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”

35 Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?

36 Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’ ”

Imigezi y’amazi y’ubugingo

37 Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe.

38 Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.”

39 Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.

40 Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi.”

41 Abandi bati “Uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturuka i Galilaya?

42 Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

43 Nuko abantu baramupfa.

44 Bamwe muri bo bashaka kumufata ariko ntihagira n’umukoza urutoki.

Nikodemo avugira Yesu imbere y’Abafarisayo

45 Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n’iki kumuzana?”

46 Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”

47 Abafarisayo barabasubiza bati “Mbese namwe mwayobejwe?

48 Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye?

49 Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”

50 Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati

51 “Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”

52 Baramusubiza bati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.”

[

53 Barataha, umuntu wese ajya iwe.

Yh 8

Umugore wafashwe asambana

1 Yesu ajya ku musozi wa Elayono.

2 Azinduka mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari aricara arabigisha.

3 Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati.

4 Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana,

5 kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”

6 Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi.

7 Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “Muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye.”

8 Yongera kunama yandika hasi.

9 Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati.

10 Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”

11 Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”]

Yesu ni umucyo w’isi

12 Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”

13 Abafarisayo baramubwira bati “Cyo ye, ko wihamya n’ibyo wihamije si iby’ukuri.”

14 Yesu arabasubiza ati “Nubwo nihamya ibyo nihamya ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya. Ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse cyangwa aho njya.

15 Muca urubanza nk’abantu, ariko jyeweho nta n’umwe ncira urubanza.

16 Ariko naho naca urubanza, urwo naca ruba ari urw’ukuri kuko ntari jyenyine, ahubwo ndi kumwe na Data wantumye.

17 Kandi no mu mategeko yanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri bahamya ni iby’ukuri.

18 Ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”

19 Baramubaza bati “So ari hehe?”

Yesu arabasubiza ati “Ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya, na Data muba mumuzi.”

20 Ayo magambo yayababwiriye mu ruturiro ubwo yigishirizaga mu rusengero, nyamara ntihagira umufata kuko igihe cye cyari kitarasohora.

Ahanurira abantu ko bazapfana ibyaha

21 Nuko yongera kubabwira ati “Ndagenda kandi muzanshaka, nyamara muzapfana ibyaha byanyu. Aho njya ntimubasha kujyayo.”

22 Abayuda barabazanya bati “Mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘Aho njya ntimubasha kujyayo.’ ”

23 Arababwira ati “Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru. Mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi.

24 Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”

25 Baramubaza bati “Uri nde?”

Yesu arabasubiza ati“Ndi uwo nababwiye bwa mbere.

26 Mfite byinshi byo kubavugaho mbacira urubanza, ariko uwantumye ni uw’ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.”

27 Ariko bo ntibamenya yuko ababwiye Se.

28 Nuko Yesu arababwira ati “Ubwo muzamanika Umwana w’umuntu ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo yuko uko Data yanyigishije ari ko mvuga.

29 Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.”

30 Avuze atyo abantu benshi baramwizera.

Abana ba Aburahamu nyakuri

31 Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,

32 namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”

33 Baramusubiza bati “Ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari ntabwo twigeze na hato kuba imbata z’umuntu wese, none uvugiye iki ngo tuzabātūrwa?”

34 Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha.

35 Imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka.

36 Nuko Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by’ukuri.

37 Nzi yuko muri abuzukuruza ba Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko ijambo ryanjye ridafite umwanya muri mwe.

38 Jyeho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”

39 Baramusubiza bati “Aburahamu ni we data.”

Yesu arababwira ati “Iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk’uko Aburahamu yakoraga.

40 Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby’ukuri, ibyo numvise ku Mana, nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo.

41 Ibyo mukora ni nk’ibya so.”

Baramubwira bati “Ntituri ibibyarwa, ahubwo dufite data umwe, ari we Mana.”

42 Yesu arababwira ati “Iyaba Imana yari so muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye.

43 Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye? Ni uko mutabasha kumva ijambo ryanjye.

44 Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.

45 Ariko jyewe kuko mbabwira iby’ukuri, ntimunyizera.

46 Ni nde muri mwe unshinja icyaha? Ko mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera?

47 Uw’Imana yumva amagambo y’Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana.”

48 Abayuda baramusubiza bati “Ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi ko ufite dayimoni?”

49 Yesu arabasubiza ati “Simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data ariko mwe muransuzugura.

50 Icyakora jye sinishakira icyubahiro, nyamara hariho Ugishaka kandi ni we uca imanza.

51 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu niyumva ijambo ryanjye, atazapfa iteka ryose.”

52 Abayuda baramusubiza bati “Noneho tumenye ko ufite dayimoni. Aburahamu yarapfuye, n’abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose!

53 Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, n’abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”

54 Yesu arabasubiza ati “Niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy’ubusa. Umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu,

55 nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe, ariko ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.

56 Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.”

57 Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”

58 Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

59 Nuko batora amabuye yo kumutera, ariko Yesu arihisha asohoka mu rusengero.

Yh 9

Yesu akiza uwavutse ari impumyi

1 Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.

2 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”

3 Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.

4 Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.

5 Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.”

6 Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso,

7 aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

8 Abaturanyi be n’abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?”

9 Bamwe bati “Ni we.”

Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.”

Na we arabasubiza ati “Ni jye.”

10 Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?”

11 Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.”

12 Baramubaza bati “Ari hehe?”

Ati “Simbizi.”

13 Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo.

14 Kandi ubwo hari ku munsi w’isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumūra.

15 Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.”

16 Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw’Imana kuko ataziririza isabato.”

Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa.

17 Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati “Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumūye?”

Ati “Ni umuhanuzi.”

18 Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b’uwahumutse.

19 Barababaza bati “Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n’iki?”

20 Ababyeyi be barabasubiza bati “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi.

21 None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira.”

22 Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi.

23 Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.”

24 Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.”

25 Na we arabasubiza ati “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.”

26 Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?”

27 Arabasubiza ati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?”

28 Baramutuka baramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose.

29 Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.”

30 Arabasubiza ati “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye!

31 Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva.

32 Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi.

33 Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.”

34 Baramusubiza bati “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamusunikira hanze.

35 Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubaza ati “Mbese wizeye Umwana w’Imana?”

36 Na we aramusubiza ati “Databuja, ni nde nkamwizera?”

37 Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.”

38 Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.” Aramupfukamira.

39 Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n’ababona bahume.”

40 Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati “Mbese natwe turi impumyi?”

41 Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.”