Yh 10

Umwungeri mwiza

1 “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.

2 Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama.

3 Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.

4 Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.

5 Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y’abandi.”

6 Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.

7 Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama.

8 Abambanjirije bose bari abajura n’abanyazi, ariko intama ntizabumvise.

9 Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.

10 Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.

11 “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,

12 ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.

13 Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.

14 Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya

15 nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.

16 Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.

17 “Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane.

18 Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”

19 Abayuda bongera kumupfa ku bw’ayo magambo.

20 Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”

21 Abandi bati “Ayo magambo si ay’utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?”

Yesu ahamya ko ari umwe na Se, Abayuda bashaka kumwica

22 Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y’imbeho.

23 Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo.

24 Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.”

25 Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n’imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.

26 Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye.

27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.

28 Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.

29 Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.

30 Jyewe na Data turi umwe.”

31 Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere.

32 Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”

33 Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”

34 Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?

35 Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,

36 mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w’Imana’?

37 Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.

38 Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”

39 Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.

40 Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo.

41 Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby’ukuri byose.”

42 Benshi bamwizererayo.

Yh 11

Yesu azura Lazaro

1 Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se.

2 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.

3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.”

4 Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.”

5 Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro.

6 Nuko yumvise ko arwaye asibira kabiri aho yari ari.

7 Maze iyo minsi ishize abwira abigishwa be ati “Dusubire i Yudaya.”

8 Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?”

9 Yesu arabasubiza ati “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona,

10 ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.”

11 Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”

12 Abigishwa baramubwira bati “Databuja, niba asinziriye azakira.”

13 Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi.

14 Yesu ni ko kuberurira ati “Lazaro yarapfuye.

15 Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.”

16 Toma witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “Natwe tugende dupfane na we.”

17 Yesu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu gituro.

18 I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu.

19 Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.

20 Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.

21 Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.

22 Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”

23 Yesu aramubwira ati“Musaza wawe azazuka.”

24 Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”

25 Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,

26 kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s

27 Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.”

28 Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”

29 Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga.

30 Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.

31 Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo.

32 Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”

33 Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika,

34 arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”

Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”

35 Yesu ararira.

36 Abayuda baravuga bati “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!”

37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n’uyu ntapfe?”

38 Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa.

39 Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare.”

Marita mushiki w’uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.”

40 Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’?”

41 Nuko bakuraho igitare. Yesu arararama aravuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvise.

42 Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.”

43 Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.”

44 Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”

Abayuda bajya inama yo kwica Yesu

45 Nuko benshi mu Bayuda bari baje kwa Mariya babonye icyo akoze baramwizera,

46 ariko abandi muri bo bajya ku Bafarisayo, bababwira ibyo Yesu yakoze.

47 Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranya urukiko, barabazanya bati “Tugire dute ko uwo muntu akora ibimenyetso byinshi?

48 Nitumurekera dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu.”

49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, kandi wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka arababwira ati “Nta cyo muzi.

50 Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?”

51 Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ahubwo kuko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuye yuko Yesu yenda gupfira ubwo bwoko,

52 ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b’Imana batatanye abateranirize hamwe.

53 Bahera uwo munsi bajya inama zo kumwica.

54 Nuko Yesu ntiyaba akigenda mu Bayuda ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu gihugu kiri bugufi bw’ubutayu mu mudugudu witwa Efurayimu, agumanayo n’abigishwa be.

55 Kuko Pasika y’Abayuda yendaga gusohora, benshi bava mu gihugu barazamuka bajya i Yerusalemu, Pasika itarasohora ngo biyeze.

56 Bashaka Yesu, babazanya bahagaze mu rusengero bati “Mbese mutekereza mute? Ntazaza hano mu minsi mikuru?”

57 Ariko abatambyi bakuru n’Abafarisayo bari bategetse yuko umuntu namenya aho ari, abibamenyesha bakamufata.

Yh 12

Yesu asīgwa amavuta na Mariya

1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga.

2 Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira.

3 Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu abihanaguza umusatsi we, inzu yose itāmamo ayo mavuta.

4 Nuko Yuda Isikariyota, umwe mu bigishwa be wendaga kumugambanira aravuga ati

5 “Ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?”

6 Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w’impiya, akība ibyo babikagamo.

7 Yesu aravuga ati “Nimumureke ayabikire umunsi nzahambwa,

8 kuko abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.”

9 Abantu benshi b’Abayuda bamenye ko ahari baraza, icyakora si ku bwa Yesu gusa, ahubwo ni ukugira ngo barebe na Lazaro yazuye.

10 Nuko abatambyi bakuru bajya inama yo kwica Lazaro na we,

11 kuko Abayuda benshi babavagamo ku bwe bakizera Yesu.

Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

12 Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje i Yerusalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise yuko Yesu azayo,

13 benda amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka, ni we Mwami w’Abisirayeli.”

14 Yesu abonye icyana cy’indogobe, acyicaraho nk’uko byanditswe ngo

15 “Witinya, mukobwa w’i Siyoni,

Dore Umwami wawe araje,

Ahetswe n’icyana cy’indogobe.”

16 Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.

17 Nuko ba bantu bari kumwe na we, ubwo yahamagaraga Lazaro ngo ave mu gituro akamuzura, bamubera abahamya.

18 Kandi ni cyo cyatumye abantu benshi bajya kumusanganira, kuko bumvise ko yakoze icyo kimenyetso.

19 Nuko Abafarisayo baravugana bati “Murarora yuko murushywa n’ubusa, dore rubanda rwose ruramukurikiye.”

Abagiriki bashaka kureba Yesu

20 Hariho Abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru,

21 basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati “Mutware, turashaka kureba Yesu.”

22 Filipo araza abibwira Andereya, Andereya na Filipo na bo baraza babibwira Yesu.

23 Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe.

24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

25 Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

26 Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.

27 “None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?

28 Data, ubahiriza izina ryawe.”

Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”

29 Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”

30 Yesu arabasubiza ati “Iryo jwi ntirije ku bwanjye, rije ku bwanyu.

31 Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa.

32 Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.”

33 Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yendaga gupfa urwo ari rwo.

34 Rubanda baramusubiza bati “Twumvise mu mategeko ko Kristo azagumaho iteka ryose; none ni iki gitumye uvuga ngo ‘Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa’? Ese uwo Mwana w’umuntu ni nde nyine?”

35 Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.

36 Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo.”

Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabīhisha.

37 Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo ntibamwizeye,

38 kugira ngo ijambo ry’umuhanuzi Yesaya risohore, iryo yavuze ngo

“Mwami, ni nde wizeye ibyo twumvise?

Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?”

39 Ni cyo cyatumye badashobora kwizera, kuko Yesaya yongeye kuvuga ati

40 “Yabahumye amaso, ibanangira imitima,

Ngo be kurebesha amaso no kumenyesha imitima,

Bagahindukira ngo mbakize.”

41 Ibyo byavuzwe na Yesaya, kuko yabonye ubwiza bwa Yesu akamuvuga.

42 Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,

43 kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana.

44 Yesu aravuga cyane ati “Unyizera si jye aba yizeye, ahubwo aba yizeye uwantumye,

45 numbonye aba abonye uwantumye.

46 Naje mu isi ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima.

47 Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza.

48 Unyanga ntiyemere amagambo yanjye afite umuciraho iteka. Ijambo navuze ni ryo rizamuciraho iteka ku munsi w’imperuka.

49 Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga, n’ibyo nkwiriye kwigisha.

50 Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye.”

Yh 13

Yesu yoza ibirenge by’abigishwa be

1 Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.

2 Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.

3 Yesu amenye ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo,

4 ahaguruka aho yarīraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.

5 Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.

6 Nuko yegera Simoni Petero na we aramubaza ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?”

7 Yesu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.”

8 Petero aramubwira ati “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.”

Yesu aramusubiza ati “Nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.”

9 Simoni Petero aramubwira ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n’amaboko, umese n’umutwe.”

10 Yesu aramubwira ati “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge ngo abe aboneye rwose. Namwe muraboneye, ariko si mwese.”

11 Icyatumye avuga ati “Ntimuboneye mwese”, ni uko yari azi uri bumugambanire uwo ari we.

12 Nuko amaze kubōza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye?

13 Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.

14 Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.

15 Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.

16 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye.

17 Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.

18 “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo ‘Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.’

19 Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko ndi We.

20 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese wemera Uwantumye ari jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n’Uwantumye.”

Yuda Isikariyota ava mu bandi

21 Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

22 Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.

23 Hariho umwe mu bigishwa be, wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wa wundi Yesu yakundaga.

24 Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati “Umubaze uwo avuze uwo ari we.”

25 Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati “Databuja, ni nde?”

26 Yesu aramusubiza ati “Uwo ndi bukoreze inogo nkayimuha, ni we uwo.” Nuko akojeje inogo, arayenda ayiha Yuda Isikariyota mwene Simoni.

27 Hanyuma yo guhabwa iyo nogo, ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yesu aramubwira ati “Icyo ukora gikore vuba.”

28 Ariko nta n’umwe wo mu bari bicaye basangira na we, wamenye icyatumye amubwira atyo.

29 Kuko Yuda yari afite umufuka w’impiya, ni cyo cyatumye bamwe bakeka yuko Yesu yamubwiye ati “Genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru”, cyangwa ati “Gira icyo uha abakene.”

30 Nuko Yuda amaze kwakira inogo, muri ako kanya arasohoka kandi hari nijoro.

Itegeko rishya ryo gukundana

31 Amaze gusohoka Yesu aravuga ati “Noneho Umwana w’umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.

32 Kandi Imana ubwo yubahirijwe muri we, na yo izamwubahiriza muri yo ubwayo, kandi izamwubahiriza vuba.

33 Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘Aho njya ntimubasha kuhajya’, namwe ni ko mbibabwira ubu.

34 Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

35 Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Yesu avuga ko Petero ari bumwihakane

36 Simoni Petero aramubaza ati “Databuja, urajya he?”

Yesu aramusubiza ati “Aho njya ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”

37 Petero aramusubiza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni ik, ko nzanagupfira?”

38 Yesu aramusubiza ati “Uzampfira? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu.

Yh 14

Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo

1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.

2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.

3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

4 Kandi aho njya, inzira murayizi.”

5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”

6 Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.

7 Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”

8 Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”

9 Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?

10 Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye.

11 Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga, munyizezwe n’imirimo nkora ubwayo.

12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

13 Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.

14 Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.

Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera

15 “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.

16 Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose,

17 ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.

18 “Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.

19 Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.

20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.

21 “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”

22 Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?”

23 Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

24 Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.

Yesu asezera ku bigishwa be

25 “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe,

26 ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.

27 “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

28 Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data kuko Data anduta.

29 Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere.

30 Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’iyi si aza kandi nta cyo amfiteho,

31 ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bamenye ko munkunda.

“Nimuhaguruke tuve hano.

Yh 15

Yesu acira abigishwa umugani w’umuzabibu n’amashami yawo

1 “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.

3 None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.

4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

6 Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.

7 Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

8 Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.

9 “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye.

10 Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.

12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.

13 Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.

14 Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.

15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.

16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.

17 Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.

Uko ab’isi banga Yesu kandi bakanga n’abe

18 “Ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.

19 Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.

20 Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera.

21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.

22 Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.

23 Unyanga aba yanze na Data.

24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.

25 Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’

26 “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya.

27 Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.

Yh 16

Yesu abwira abigishwa yuko bazarenganywa

1 “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.

2 Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.

3 Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.

Umumaro Umwuka Wera azabagirira

“Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

5 Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

7 “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

8 Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;

9 iby’icyaha, kuko batanyizeye,

10 n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

11 n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

12 “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

13 Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

14 Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

16 “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

17 Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ”

18 Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

19 Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

20 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

21 Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

22 Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

23 Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24 Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.

25 “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

26 Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

27 kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

28 Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

29 Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye.

30 Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

31 Yesu arabasubiza ati “None murizeye?

32 Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Yh 17

Yesu asabira abigishwa be n’abandi bose bazamwizera

1 Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,

2 nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.

3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.

4 Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.

5 Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.

6 “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.

7 None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe,

8 kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.

9 “Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,

10 kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.

11 Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.

12 Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.

13 Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.

14 Nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.

15 Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.

16 Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.

17 Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.

18 Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,

19 kandi nanjye niyeza ku bwabo ngo na bo babe bereshejwe ukuri.

20 “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo,

21 ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.

22 Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.

23 Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.

24 “Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.

25 Data ukiranuka, ab’isi ntibakumenye ariko jyewe narakumenye, n’aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.

26 Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”

Yh 18

Bafata Yesu

1 Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n’abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n’abigishwa be.

2 Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n’abigishwa be kenshi.

3 Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z’abasirikare n’abagaragu b’abatambyi bakuru n’ab’Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n’imuri n’intwaro.

4 Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”

5 Baramusubiza bati “Ni Yesu w’i Nazareti.”

Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo.

6 Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi.

7 Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?”

Bati “Ni Yesu w’i Nazareti.”

8 Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.”

9 Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n’umwe.”

10 Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.

11 Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”

Yesu aregerwa imbere ya Kayafa, Petero amwihakana gatatu

12 Nuko izo ngabo n’umutware wazo n’abagaragu b’Abayuda bafata Yesu baramuboha,

13 babanza kumujyana kwa Ana kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

14 Kandi Kayafa ni we wagiriye Abayuda inama ati “Birakwiriye ko umuntu umwe apfira abantu.”

15 Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yesu. Uwo mwigishwa yari azwi n’umutambyi mukuru, yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru.

16 Ariko Petero yari ahagaze hanze ku irembo. Wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umutambyi mukuru, arasohoka avugana n’umuja ukumīra, nuko yinjiza Petero.

17 Uwo muja ukumīra abaza Petero ati “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?”

Aramusubiza ati “Oya, sindi umwigishwa we.”

18 Abagaragu n’abasirikare bari bahagaze aho, bacanye umuriro w’amakara kuko hari imbeho barota, na Petero na we yari kumwe na bo ahagaze yota.

19 Nuko umutambyi mukuru abaza Yesu iby’abigishwa be n’ibyo yigishaga.

20 Yesu aramusubiza ati “Nigishaga ab’isi neruye, iteka nigishiriza mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.

21 Urambariza iki? Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, ni bo bazi ibyo navuze.”

22 Amaze kuvuga atyo, umwe mu basirikare wari uhagaze aho akubita Yesu urushyi ati “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?”

23 Yesu aramusubiza ati “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?”

24 Nuko Ana amwohereza ari imbohe kuri Kayafa, umutambyi mukuru.

25 Ubwo Simoni Petero yari ahagaze yota. Baramubaza bati “Mbese nawe nturi uwo mu bigishwa be?”

Arabihakana ati “Oya, sindi uwo muri bo.”

26 Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?”

27 Petero yongera kubihakana, muri ako kanya inkoko irabika.

Yesu bamujyana kwa Pilato

28 Bavana Yesu kwa Kayafa bamujyana mu rukiko, hari mu museke. Ubwabo ntibinjira mu rukiko ngo batihumanya, bakabura uko barya ibya Pasika.

29 Nuko Pilato arasohoka ajya aho bari ati “Uyu muntu muramurega iki?”

30 Baramusubiza bati “Uyu iyaba atakoze icyaha ntituba tumukuzaniye.”

31 Pilato arababwira ati “Nimumujyane, abe ari mwe mumucira urubanza nk’uko amategeko yanyu ari.”

Abayuda baramubwira bati “Twebwe ntitwemererwa kwica umuntu”,

32 ngo ijambo rya Yesu risohore, iryo yavuze rimenyesha urupfu agiye gupfa.

33 Pilato yongera kwinjira mu rukiko, ahamagara Yesu aramubaza ati “Wowe uri umwami w’Abayuda?”

34 Yesu na we aramubaza ati “Mbese ibyo ubibajije ku bwawe, cyangwa se ni abandi bakubwiye ibyanjye?”

35 Pilato aramusubiza ati “Uragira ngo ndi Umuyuda? Ab’ubwoko bwanyu n’abatambyi bakuru ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”

36 Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino.”

37 Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?”

Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw’ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”

38 Pilato aramubaza ati “Ukuri ni iki?”

Amaze kubivuga atyo aherako arasohoka, ajya aho Abayuda bari bari arababwira ati “Jyewe nta cyaha mubonyeho.

39 Icyakora mufite umugenzo ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika. Mbese murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayuda?”

40 Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi.

Yh 19

Pilato acira Yesu urubanza

1 Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba.

2 Abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwenda w’umuhengeri.

3 Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Bamukubita inshyi.

4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.”

5 Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri, Pilato arababwira ati “Uwo muntu nguyu!”

6 Abatambyi bakuru n’abasirikare bamubonye batera hejuru bati “Mubambe! Mubambe!”

Pilato arababwira ati “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe ntamubonyeho icyaha.”

7 Abayuda baramusubiza bati “Dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”

8 Pilato yumvise ibyo arushaho gutinya.

9 Nuko yongera kwinjira mu rukiko maze abaza Yesu ati “Wavuye he?”

Ariko Yesu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Pilato aramubaza ati “Uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukubamba?”

11 Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”

12 Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”

13 Nuko Pilato yumvise ibyo asohora Yesu, yicara ku ntebe y’imanza ahantu hitwa Amabuye ashashwe, mu Ruheburayo hitwa Gabata.

14 (Ubwo hari ku munsi wo kwitegura ibya Pasika, hari nk’isaha esheshatu.) Nuko abwira Abayuda ati “Nguyu umwami wanyu.”

15 Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!”

Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?”

Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.”

16 Aherako aramubaha ngo abambwe.

Babamba Yesu

Nuko bajyana Yesu,

17 asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga, mu Ruheburayo hitwa i Gologota.

18 Bamubambanaho n’abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.

19 Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAYUDA.”

20 Urwo rwandiko benshi mu Bayuda bararusoma, kuko ahantu babambye Yesu hari bugufi bw’umurwa, kandi rwari rwanditswe mu Ruheburayo, no mu Ruroma, no mu Rugiriki.

21 Nuko Abatambyi bakuru b’Abayuda babwira Pilato bati “Ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayuda’, ahubwo wandike uti ‘Yiyise umwami w’Abayuda.’ ”

22 Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.”

23 Nuko abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajyana imyambaro ye bayigabanyamo kane, umusirikare wese umugabane we, ariko hasigara ikanzu ye. Iyo kanzu ntiyari ifite umubariro, ahubwo yari iboshywe yose uhereye hejuru ukageza hasi.

24 Nuko baravugana bati “Twe kuyitanyagura, ahubwo tuyifindire turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bavuze ibyo ngo ibyanditswe bisohore ngo

“Bagabanye imyenda yanjye,

Kandi bafindira umwambaro wanjye.”

Nuko abasirikare babigenza batyo.

25 Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu.

26 Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”

27 Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yesu

28 Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye yuko noneho byose birangiye, agira ngo ibyanditswe bisohore rwose ni ko kuvuga ati “Mfite inyota.”

29 Hari hateretse ikibindi cyuzuye vino isharira. Nuko benda sipongo yuzuye iyo vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha.

30 Yesu amaze gusoma iyo vino aravuga ati “Birarangiye.”

Acurika umutwe, umutima uraca.

31 Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.

32 Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru, n’undi wari ubambanywe na we bamugenza batyo,

33 ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru,

34 ariko umwe muri bo amucumita icumu mu rubavu, uwo mwanya havamo amaraso n’amazi.

35 Uwabibonye ni we ubihamije, kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri, kandi azi ko avuga ukuri ngo namwe mwizere.

36 Kuko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “Nta gufwa rye rizavunwa.”

37 Byongeye kandi ibindi byanditswe biravuga ngo “Bazabona uwo bacumise.”

Yosefu na Nikodemo bahamba Yesu

38 Hanyuma y’ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu.

39 Na Nikodemo wa wundi wigeze kumusanga nijoro cya gihe, araza azanye ishangi ivanze n’umusaga, kuremera kwayo kwari nk’ibiro mirongo itanu.

40 Bajyana intumbi ya Yesu bayizingira mu myenda y’ibitare hamwe n’iyo mibavu, nk’uko Abayuda bagenzaga bahamba.

41 Aho hantu yabambwe hari agashyamba, kandi muri ako gashyamba hari imva nshya itarahambwamo umuntu.

42 Aho ni ho bahambye Yesu, kuko wari umunsi wo kwitegura kw’Abayuda, kandi iyo mva yari iri hafi.