Yh 20

Kuzuka kwa Yesu

1 Ku wa mbere w’iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.

2 Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”

3 Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.

4 Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro.

5 Arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo.

6 Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y’ibitare ishyizwe hasi,

7 n’igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n’imyenda y’ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya.

8 Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizeraibyo yabwiwe na wa mugore,

9 kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.

10 Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.

Yesu yiyereka Mariya Magadalena

11 Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro,

12 abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n’undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.

13 Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n’iki?”

Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”

14 Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.

15 Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n’iki? Urashaka nde?”

Yibwira ko ari umurinzi w’agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”

16 Yesu aramubwira ati “Mariya.”

Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)

17 Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”

18 Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yesu yiyereka abigishwa be Toma adahari

19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w’iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

20 Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.

21 Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”

22 Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.

23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”

24 Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.

25 Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!”

Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”

Yesu yongera kwiyereka abigishwa be Toma ahari

26 Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

27 Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.”

28 Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”

29 Yesu aramubwira ati “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”

30 Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.

31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.

Yh 21

Yesu yiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya

1 Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:

2 Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w’i Kana y’i Galilaya, na bene Zebedayo n’abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.

3 Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.”

Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.

4 Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy’inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.

5 Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?”

Baramusubiza bati “Nta cyo.”

6 Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.

7 Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.

8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y’inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.

9 Bomotse imusozi babona umuriro w’amakara, n’ifi zokejeho n’umutsima.

10 Yesu arababwira ati “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.”

11 Simoni Petero yikira mu bwato, akururira urushundura imusozi rwuzuye ifi nini ijana na mirongo itanu n’eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityo urushundura ntirwacitse.

12 Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n’umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami.

13 Yesu araza yenda umutsima arawubaha, n’ifi na zo azigenza atyo.

14 Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.

Yesu abaza Petero gatatu ko amukunda

15 Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?”

Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”

Aramubwira ati “Ragira abana b’intama banjye.”

16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”

Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.”

Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.”

17 Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?”

Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.”

Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.

18 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”

19 Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”

20 Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?”

21 Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”

22 Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”

23 Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?”

24 Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby’ukuri.

25 Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.

Lk 1

1 Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy’imvaho cy’ibyemewe natwe rwose,

2 nk’uko twabibwiwe n’abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b’ijambo ry’Imana.

3 Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,

4 kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby’ukuri.

Marayika ahanurira Zakariya ko azabyara Yohana

5 Ku ngoma ya Herode umwami w’i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.

6 Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo.

7 Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.

8 Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w’ubutambyi imbere y’Imana, kuko umugabane we utahiwe n’igihe,

9 ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw’Uwiteka kōsa imibavu.

10 Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.

11 Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu,

12 Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,

13 ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.

14 Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe,

15 kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.

16 Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo,

17 azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”

18 Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru?”

19 Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.

20 Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”

21 Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero.

22 Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.

23 Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe.

24 Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu

25 aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.”

Gaburiyeli abwira Mariya yuko azabyara Yesu

26 Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti,

27 ku mwari wari warasabwe n’umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry’uwo mwari ni Mariya.

28 Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”

29 Ariko we ahagarika umutima cyane w’iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.

30 Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.

31 Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.

32 Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi,

33 azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”

34 Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?”

35 Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.

36 Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y’umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu,

37 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

38 Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w’Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda.

Mariya ajya gusura Elizabeti, ashima Imana

39 Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy’urukiga mu mudugudu w’i Yudaya,

40 yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.

41 Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera

42 avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n’imbuto yo mu nda yawe irahirwa.

43 Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angendereye?

44 Ijwi ry’indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.

45 Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”

46 Mariya aravuga ati

“Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana,

47 N’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye,

48 Kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo,

Kandi uhereye none ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe.

49 Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,

N’izina rye ni iryera.

50 Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,

Uko ibihe bihaye ibindi.

51 Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe,

Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.

52 Anyaze abakomeye intebe zabo,

Ashyize hejuru aboroheje.

53 Abashonje yabahagije ibyiza,

Naho abakire yabasezereye amāra masa.

54 Atabaye Isirayeli umugaragu we,

Kuko yibutse imbabazi ze,

55 Yasezeranije ba sogokuruza,

Ko azazigirira Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose.”

56 Nuko Mariya amara amezi nk’atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.

Kuvuka kwa Yohana Umubatiza

57 Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu.

58 Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.

59 Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.

60 Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”

61 Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!”

62 Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita.

63 Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”

64 Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.

65 Abaturanyi bose baterwa n’ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y’i Yudaya yose.

66 Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k’Umwami Imana gukomeza kubana na we.

Indirimbo ya Zakariya

67 Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati

68 “Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli,

Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.

69 Kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza,

Mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi,

70 (Nk’uko yavugiye mu kanwa k’abera bayo,

Bahanuraga uhereye kera kose.)

71 Kudukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga bose,

72 Kugirira ba sogokuruza imbabazi,

No kwibuka isezerano ryayo ryera,

73 Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,

74 Ko nitumara gukizwa amaboko y’abanzi bacu,

Tuzayisenga tudatinya,

75 Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

76 “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose,

Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,

77 No kumenyesha abantu be iby’agakiza,

Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.

78 Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu,

Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,

79 Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,

No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.”

80 Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

Lk 2

Kuvuka kwa Yesu

1 Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.

2 Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.

3 Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo.

4 Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,

5 ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.

6 Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,

7 abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.

Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse

8 Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.

9 Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.

10 Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,

11 kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.

12 Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka.”

13 Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti

14 “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana,

No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

15 Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”

16 Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka.

17 Babibonye babatekerereza iby’uwo mwana nk’uko babibwiwe.

18 Ababumvise bose batangazwa n’ibyo abungeri bababwiye.

19 Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.

20 Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk’uko babibwiwe.

Bakeba Yesu bamumurikira Imana

21 Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.

22 Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,

23 (nk’uko byanditswe mu mategeko y’Umwami ngo “Umuhungu wese w’uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”),

24 batamba n’igitambo nk’uko byavuzwe mu mategeko y’Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.”

25 I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.

26 Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana.

27 Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri,

28 Simiyoni aramuterura ashima Imana ati

29 “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze,

30 Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,

31 Ako witeguye mu maso y’abantu bose,

32 Kuba umucyo uvira amahanga,

No kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.”

33 Se na nyina batangazwa n’ayo magambo avuzwe kuri we.

34 Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigīrwa impaka,

35 ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.”

36 Hariho n’umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi,

37 noneho amara imyaka mirongo inani n’ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.

38 Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu.

39 Ababyeyi ba Yesubarangije ibyategetswe n’amategeko y’Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.

40 Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.

Yesu yisigarira i Yerusalemu

41 Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.

42 Nuko amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, barazamuka nk’uko umugenzo w’iyo minsi mikuru wari uri.

43 Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.

44 Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry’abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw’umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,

45 bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka.

46 Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.

47 Abamwumvise bose batangazwa n’ubwenge bwe n’ibyo abasubiza.

48 Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”

49 Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”

50 Ntibasobanukirwa n’iryo jambo ababwiye.

51 Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.

52 Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.

Lk 3

Yohana Umubatiza atangira kwigisha no kubatiza

1 Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, ubwo Pontiyo Pilato yari umutegeka w’i Yudaya, na Herode ari umwami w’i Galilaya, na Filipo mwene se ari umwami wa Ituraya n’uw’igihugu cy’i Tirakoniti, na Lusaniya ari umwami wa Abilene,

2 Ana na Kayafa ari abatambyi bakuru, ni bwo ijambo ry’Imana ryageze kuri Yohana mwene Zakariya ari mu butayu.

3 Ajya mu gihugu cyose giteganye na Yorodani, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha,

4 nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amagambo y’umuhanuzi Yesaya ngo

“Ijwi ry’urangururira mu butayu ati

‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka,

Mugorore inzira ze.

5 Igikombe cyose kizuzuzwa,

N’umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa,

N’ibigoramye bizagororoka,

N’inzira zidaharuwe zizaharurwa.

6 Abantu bose bazabona agakiza k’Imana.’ ”

Yohana ahugura abashaka kwihana

7 Nuko abwira iteraniro ry’abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?

8 Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.

9 N’ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro.”

10 Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?”

11 Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyokurya nagire atyo na we.”

12 N’abakoresha b’ikoro na bo baje ngo babatizwe baramubaza bati “Mwigisha, tugire dute?”

13 Arabasubiza ati “Ntimukake abantu ibiruta ibyo mwategetswe.”

14 N’abasirikare na bo baramubaza bati “Natwe tugire dute?”

Arabasubiza ati “Ntimukagire umuntu muhongesha cyangwa ngo mumurege ibinyoma, kandi ibihembo byanyu bibanyure.”

Yohana abwira abantu ibya Yesu

15 Nuko abo bantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo.

16 Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro.

17 Intara ye iri mu kuboko kwe, kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ayahunike mu kigega cye naho umurama azawucanisha umuriro utazima.”

18 Akomeza kubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kandi abahuguza byinshi.

19 Ariko muri icyo gihe, Umwami Herode acyashywe na Yohana ku bwa Herodiya muka mwene se, no ku bw’ibindi bibi yari yarakoze,

20 kuri ibyo byose yongeraho iki: afata Yohana amushyira mu nzu y’imbohe.

Yesu abatizwa

21 Nuko abantu bose babatijwe, na Yesu amaze kubatizwa, agisenga ijuru rirakinguka,

22 Umwuka Wera aramumanukira afite ishusho y’umubiri usa n’inuma, ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira.” 9.35

Amazina ya ba sekuruza wa Yesu

23 Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli;

24 mwene Matati, mwene Lewi, mwene Meluki, mwene Yanayi, mwene Yosefu;

25 mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi;

26 mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yoseki, mwene Yoda;

27 mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Sheyalutiyeli, mwene Neri;

28 mwene Meluki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elumadamu, mwene Eri;

29 mwene Yesu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Lewi;

30 mwene Simiyoni, mwene Yuda, mwene Yosefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu;

31 mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi;

32 mwene Yesayi, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahashoni;

33 mwene Aminadabu, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda;

34 mwene Yakobo, mwene Isaka, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori;

35 mwene Serugi, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Heberi, mwene Shela;

36 mwene Kenani, mwene Arupakisadi, mwene Shemu, mwene Nowa, mwene Lameki;

37 mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani;

38 mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w’Imana.

Lk 4

Yesu ageragezwa na Satani

1 Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu,

2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.

3 Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.”

4 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ ”

5 Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato,

6 aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese.

7 Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.”

8 Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”

9 Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi

10 kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’,

11 kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

12 Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

13 Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.

14 Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n’aho.

15 Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.

Ab’i Nazareti bashaka kwica Yesu

16 Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.

17 Bamuha igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo

18 “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye,

Ni cyo cyatumye ansīgira,

Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.

Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,

N’impumyi ko zihumuka,

No kubohora ibisenzegeri,

19 No kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”

20 Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w’inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira.

21 Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”

22 Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?”

23 Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n’ino mu mudugudu wanyu.’ ”

24 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.

25 “Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n’amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.

26 Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni.

27 Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Nāmani w’Umusiriya.”

28 Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi,

29 barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y’umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo,

30 ariko abacamo aragenda.

Yesu akiza umuntu utewe na dayimoni

31 Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w’i Galilaya, abigisha ku isabato.

32 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.

33 Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati

34 “Ayii we! Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w’Imana.”

35 Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.

36 Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n’ububasha bakavamo!”

37 Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n’aho.

Yesu akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi

38 Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira.

39 Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira.

40 Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.

41 Kandi n’abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w’Imana.”

Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.

42 Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo.

43 Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.”

44 Nuko yigishiriza mu masinagogi y’i Galilaya.

Lk 5

Yesu arobesha ifi nyinshi

1 Yesu yari ahagaze mu kibaya cy’inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry’Imana.

2 Abona amato abiri atsītse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo.

3 Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.

4 Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”

5 Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”

6 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.

7 Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.

8 Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!”

9 Kuko ubwe yari yumiwe n’abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe,

10 na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.”

11 Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.

Yesu akiza umubembe

12 Bukeye ubwo Yesu yari ari mu mudugudu, haza umuntu urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubita hasi yubamye, aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.”

13 Yesu arambura ukuboko amukoraho, ati “Ndabishaka kira.” Muri ako kanya indwara ye imuvamo.

14 Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”

15 Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry’abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo,

16 ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.

Yesu akiza ikirema

17 Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n’abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by’i Galilaya n’i Yudaya n’i Yerusalemu, kandi imbaraga z’Umwami Imana zari muri we zo kubakiza.

18 Nuko abagabo bazana umuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye.

19 Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burira hejuru y’inzu bamucisha mu mategura, bamumanurana n’ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu.

20 Abonye kwizera kwabo aravuga ati “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”

21 Abanditsi n’Abafarisayo batangira kwiburanya bati “Uyu ni nde wigereranije? Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”

22 Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati “Muriburanya iki mu mitima yanyu?

23 Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’?

24 Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”

25 Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana.

26 Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n’ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”

Yesu ahamagara Lewi umukoresha w’ikoro

27 Nuko ibyo bishize arasohoka, abona umukoresha w’ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

28 Na we asiga byose, arahaguruka aramukurikira.

29 Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n’inteko y’abakoresha b’ikoro benshi n’abandi bari bararitswe, bicarana na bo.

30 Nuko Abafarisayo n’abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”

31 Yesu arabasubiza ati “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi.

32 Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”

33 Baramubwira bati “Abigishwa ba Yohana biyiriza ubusa kenshi bagasenga, n’Abafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!”

34 Yesu arababaza ati “Mbese mwabasha kwiriza ubusa abasangwa bakiri kumwe n’umukwe?

35 Icyakora iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.”

36 Maze abacira umugani ati “Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode mu mwenda ushaje, uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana n’ushaje.

37 Kandi nta muntu usuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo vino y’umutobe yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi n’imifuka ikononekara.

38 Ahubwo ibikwiye ni ugusuka vino y’umutobe mu mifuka mishya.

39 Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo ‘Ihiye ni yo nziza.’ ”

Lk 6

Yesu ni Umwami w’isabato

1 Ku munsi w’isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya.

2 Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?”

3 Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe,

4 ko yinjiye mu nzu y’Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n’abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”

5 Kandi arababwira ati “Umwana w’umuntu ni Umwami w’isabato.”

Akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato

6 Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw’iburyo.

7 Abanditsi n’Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

8 Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arahaguruka arahagarara.

9 Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”

10 Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

11 Maze bazabiranywa n’uburakari, bajya inama y’uko bazagenza Yesu.

Atoranya intumwa cumi n’ebyiri

12 Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.

13 Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa:

14 Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo,

15 na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote

16 na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi.

17 Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n’abigishwa be benshi, n’abantu benshi bavuye i Yudaya hose n’i Yerusalemu, no mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni gihereranye n’Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo,

18 kandi n’abababazwaga n’abadayimoni arabakiza.

19 Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.

Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo

20 Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati

“Hahirwa mwebwe abakene,

Kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu.

21 Hahirwa mwebwe mushonje ubu,

Kuko muzahāzwa.

Hahirwa mwebwe murira ubu,

Kuko muzaseka.

22 “Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk’aho ari ribi, babahora Umwana w’umuntu.

23 Uwo munsi muzīshime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi.

24 Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe,

Kuko mumaze kugubwa neza.

25 Namwe muzabona ishyano mwebwe abahāze ubu,

Kuko muzasonza.

Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,

Kuko muzaboroga murira.

26 “Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b’ibinyoma.

Dutegetswe gukunda n’abanzi bacu

27 “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,

28 mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza.

29 Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu.

30 Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi.

31 Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.

32 “Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.

33 Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora.

34 Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije.

35 Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima.

36 Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.

37 “Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa,

38 mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”

Ntimukagaye abandi mwiretse

39 Abacira n’umugani ati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?

40 Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk’umwigisha we.

41 “Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe?

42 Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.

43 “Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.

44 Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.

45 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga.

46 “Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga?

47 Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa:

48 asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare.

49 Naho rero uwumva ntabikore, asa n’umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”

Lk 7

Yesu akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare

1 Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.

2 Hariyo umutware utwara umutwe w’abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa.

3 Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b’Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we.

4 Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo

5 kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n’isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”

6 Yesu ajyana na bo, ageze hafi y’inzu uwo mutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,

7 ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira.

8 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

9 Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”

10 Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.

Azura umwana w’umupfakazi

11 Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n’abantu benshi bajyana na we.

12 Ageze hafi y’irembo ry’umudugudu ahura n’abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje.

13 Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”

14 Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.”

15 Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.

16 Bose baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.”

17 Iyo nkuru y’ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n’aho.

Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu

18 Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose.

19 Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

20 Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ”

21 Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n’ibyago n’abadayimoni, n’impumyi nyinshi arazihumura.

22 Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

23 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

Yesu ahamya Yohana Umubatiza

24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

25 Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y’abarimbyi n’abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z’abami!

26 Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane.

27 Uwo ni we wandikiwe ngo

‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,

Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’

28 Ndababwira yuko mu babyawe n’abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw’Imana aramuruta.”

29 Abantu bose n’abakoresha b’ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana.

30 Ariko Abafarisayo n’abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z’Imana.

31 “Mbese ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Kandi bameze nk’iki?

32 Ni nk’abahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

33 Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’

34 Umwana w’umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, n’incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’

35 Ariko ubwenge bugaragazwa n’abana babwo bose, ko ari ubw’ukuri.”

Umugore w’umunyabyaha asīga Yesu ku birenge

36 Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye.

37 Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y’uwo Mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano,

38 ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta.

39 Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”

40 Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”

Ati “Mwigisha, mbwira.”

41 Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w’idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu.

42 Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?”

43 Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.”

Na we aramubwira ati “Uvuze neza.”

44 Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we.

45 Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.

46 Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.

47 Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.”

48 Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.”

49 Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n’ibyaha?”

50 Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

Lk 8

Abagore bafashaga Yesu

1 Hanyuma ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ari kumwe n’abigishwa be cumi na babiri,

2 n’abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n’indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,

3 na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n’abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.

Umugani w’umubibyi

4 Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati

5 “Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura.

6 Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”

Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

9 Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.

10 Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.

11 “Dore iby’uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry’Imana.

12 Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.

13 Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma.

14 Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n’ubutunzi n’ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.

15 Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.

Umugani w’itabaza

16 “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona,

17 kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.

18 “Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n’udafite akazākwa n’icyo yibwiraga ko afite.”

Bene wabo wa Yesu

19 Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi.

20 Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”

21 Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”

Yesu aturisha inyanja

22 Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n’abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y’inyanja.” Baratsuka.

23 Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n’amazi, bajya mu kaga.

24 Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.”

Akangutse acyaha umuyaga n’amazi yihindurije birahosha, haba ituze.

25 Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”

Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira?”

Yirukana abadayimoni benshi mu muntu

26 Nuko bafata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, giteganye n’i Galilaya.

27 Yomotse imusozi, umuntu utewe n’abadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva.

28 Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n’agashinyaguro.”

29 (Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y’amaboko n’ingoyi y’amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.)

30 Yesu aramubaza ati “Witwa nde?”

Aramusubiza ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi.

31 Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.

32 Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo,

33 arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n’amazi.

34 Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye.

35 Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk’abandi, baratinya.

36 Ababonye uko uwari watewe n’abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi.

37 Abantu bose bo mu gihugu cy’Abagadareni gihereranye n’aho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe n’ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo.

38 N’uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we.

Ariko Yesu aramusezerera ati

39 “Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.”

Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose.

Yesu akiza umugore; azura umwana wa Yayiro

40 Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.

41 Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w’isinagogi, araza yikubita imbere y’ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,

42 kuko yari afite umukobwa w’ikinege wari umaze imyaka nka cumi n’ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.

Akigenda abantu benshi baramubyiga.

43 Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n’umwe ubasha kumuvura.

44 Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.

45 Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?”

Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ”

46 Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”

47 Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n’uko akize muri ako kanya.

48 Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

49 Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w’isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.”

50 Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.”

51 Ageze mu muryango w’inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w’umukobwa na nyina.

52 Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”

53 Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye.

54 Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!”

55 Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.

56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.