Lk 9

Yesu atuma abigishwa be cumi na babiri kwigisha

1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.

2 Abatuma kubwiriza abantu iby’ubwami bw’Imana no gukiza abarwayi,

3 ati “Ntimujyane ikintu cy’urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri.

4 Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo.

5 Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudu mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

6 Nuko barahaguruka bajya mu birorero byose, babwira abantu ubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.

Ibya Herode

7 Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugaga ngo “Yohana yazutse”,

8 abandi bati “Ni Eliya wabonetse”, abandi bati “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

9 Herode we ati “Yohana sinamuciye igihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?” Nuko ashaka kumureba.

Yesu ahāza abantu ibihumbi bitanu

10 Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereye umudugudu witwa Betsayida.

11 Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avugana na bo iby’ubwami bw’Imana, n’abashaka gukizwa arabakiza.

12 Nuko umunsi ukuze abo cumi na babiri baramwegera bati “Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.”

13 Arababwira ati “Mube ari mwe mubagaburira.”

Bati “Dusigaranye imitsima itanu n’ifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.”

14 Bari abagabo nk’ibihumbi bitanu.

Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.”

15 Babigenza batyo barabicaza bose.

16 Yenda ya mitsima itanu n’ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu.

17 Nuko bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura intonga cumi n’ebyiri.

Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo

18 Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati “Mbese abantu bagira ngo ndi nde?”

19 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

20 Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”

Petero aramusubiza ati “Uri Kristo w’Imana.”

21 Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira

22 ati “Umwana w’umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.”

Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba

23 Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,

24 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza.

25 Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?

26 Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n’ubwa se, n’ubw’abamarayika bera.

27 Ariko ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumva ubusharire bw’urupfu batari babona ubwami bw’Imana.”

Yesu arabagirana; Mose na Eliya babonekana na we

28 Hanyuma y’ibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga.

29 Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n’imyenda ye iba imyeru irarabagirana.

30 Abantu babiri bavugana na we, ari bo Mose na Eliya,

31 baboneka bafite ubwiza bavuga iby’urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu.

32 Petero n’abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, n’abo bantu babiri bahagararanye na we.

33 Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, n’indi ya Eliya.” Yabivugiye atyo kuko atari azi icyo avuga.

34 Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya.

35 Ijwi rivugira muri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.”

36 Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye.

Yesu akiza umwana igicuri cyananiye abigishwa be

37 Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira.

38 Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati “Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege.

39 Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane.

40 Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.”

41 Yesu arabasubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihanganira? Zana hano umuhungu wawe.”

42 Umuhungu akīza dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se.

43 Bose batangazwa n’igitinyiro cy’Imana.

Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati

44 “Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana w’umuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe n’abantu.”

45 Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubaza iryo ari ryo.

Abigishwa bagira amakimbirane

46 Bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we.

47 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe,

48 arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n’Uwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma y’abandi bose ari we mukuru.”

Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe

49 Yohana aramusubiza ati “Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira.”

50 Yesu aramubwira ati “Ntimumubuze kuko utari umwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.”

Abasamariya bima Yesu icumbi

51 Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane.

52 Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy’Abasamariya kumuteguriza.

53 Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu.

54 Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?”

55 Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.”

56 Nuko bajya mu kindi kirorero.

Gukurikira Yesu ntibyoroshye

57 Bakiri mu nzira umuntu aramubwira ati “Ndagukurikira aho ujya hose.”

58 Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

59 Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”

Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.”

60 Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu iby’ubwami bw’Imana.”

61 Nuko undi muntu na we aramubwira ati “Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b’iwanjye.”

62 Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.”

Lk 10

Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi

1 Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.

2 Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.

3 Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega.

4 Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira.

5 Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’

6 Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.

7 Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.

8 Kandi umudugudu wose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye,

9 mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’

10 Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti

11 ‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw’Imana bubegereye.’

12 Ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy’uwo mudugudu.

13 “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.

14 Ariko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

15 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.

16 “Ubumvira ni jye aba yumviye, n’ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n’Uwantumye.”

Intumwa mirongo irindwi zigaruka

17 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”

18 Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.

19 Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.

20 Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”

21 Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

22 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”

23 Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba,

24 kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”

Umugani w’Umusamariya w’umunyambabazi

25 Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”

26 Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”

27 Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

28 Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.”

29 Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”

30 Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.

31 Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.

32 N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.

33 Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe

34 aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza.

35 Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’

36 “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?”

37 Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.”

Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.”

Ibya Marita na Mariya

38 Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe.

39 Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye.

40 Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”

41 Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi

42 ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”

Lk 11

Yesu yigisha abigishwa be gusenga

1 Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.”

2 Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti

‘Data wa twese,

Izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe buze.

3 Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi.

4 Utubabarire ibyaha byacu,

Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose,

Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’

5 Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu

6 kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’,

7 uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n’abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’

8 Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.

9 “Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,

10 kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.’

11 Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?

12 Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?

13 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”

Abanzi ba Yesu bavuga ko umurimo w’Umwuka Wera ari uwa Satani

14 Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.

15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuli umutware w’abadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.”

16 Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.

17 Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n’inzu ikagwira indi.

18 Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni?

19 Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza.

20 Ariko urutoki rw’Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana bubaguye gitumo.

21 “Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro.

22 Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n’ibyo amunyaze akabigaba.

23 “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.

24 “Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’

25 Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye,

26 akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”

Yesu yima Abayuda ikimenyetso

27 Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje.”

28 Na we aramusubiza ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakaryitondera.”

29 Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab’iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.

30 Nk’uko Yona yabereye ab’i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iki gihe.

31 Umugabekazi w’igihugu cy’ikusi, azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.

32 Kandi ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.

Itabaza ry’umubiri iryo ari ryo

33 “Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y’intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo.

34 Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima.

35 Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima.

36 Niba umubiri wawe wose usābwa n’umucyo, ari nta mwanya n’umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk’uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.”

Yesu ahana Abafarisayo n’abigishamategeko

37 Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.

38 Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.

39 Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi.

40 Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?

41 Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.

42 “Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.

43 “Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!

44 Muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”

45 Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.”

46 Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki!

47 Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babīshe!

48 Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro.

49 Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’,

50 kugira ngo amaraso y’abahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kw’isi abazwe ab’iki gihe,

51 uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y’igicaniro n’urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab’iki gihe.

52 “Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n’abashakaga kwinjira mwarababujije!”

53 Nuko asohotse, abanditsi n’Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzahongo bamuvugishe byinshi,

54 bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.

Lk 12

Twe gutinya abantu

1 Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo ari wo buryarya,

2 kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

3 Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n’icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.

4 “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.

5 Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’

6 “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y’Imana.

7 Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.

8 “Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika b’Imana,

9 ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika b’Imana.

10 “Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa.

11 “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w’icyo muzireguza cyangwa w’ibyo muzavuga,

12 kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”

Umutunzi w’umupfapfa

13 Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”

14 Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”

15 Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”

16 Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane,

17 nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’

18 Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye.

19 Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’

20 Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’

21 “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”

Ntimwiganyire

22 Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby’ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby’umubiri muti ‘Tuzambara iki?’

23 Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n’umubiri uruta imyambaro.

24 Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane?

25 Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira?

26 Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?

27 Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo.

28 Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n’ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?

29 “Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n’ibyokunywa, kandi ntimwiganyire.

30 Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.

31 Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.

32 “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.

33 Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone,

34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.

Tube maso dutegereje kugaruka k’Umwami Yesu

35 “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,

36 mumere nk’abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.

37 Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza.

38 Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.

39 Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.

40 Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”

41 Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?”

42 Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy’ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?

43 Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.

44 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose.

45 Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, no kurya no kunywa no gusinda,

46 shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n’abakiranirwa.

47 “Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.

48 Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n’uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.

Abantu bazatandukana ku bwa Yesu

49 “Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi?

50 Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera!

51 Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!

52 Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n’ababiri, kandi n’ababiri n’abatatu badahuje.

53 Umwana ntazahuza na se, na se n’umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n’umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n’umukazana we ntibazahuza.”

Abaza abantu igituma batamenya iby’igihe barimo

54 Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba.

55 N’iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba.

56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n’ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby’iki gihe?

57 “Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye?

58 Nujyana n’ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y’imbohe.

59 Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”

Lk 13

Abanyagalilaya bishwe na Pilato

1 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo.

2 Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

3 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.

4 Cyangwa se ba bandi cumi n’umunani, abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose?

5 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”

Umugani w’umutini warumbye

6 Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.

7 Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’

8 Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire,

9 ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”

Umugore uhetamye akizwa na Yesu

10 Nuko ku munsi w’isabato yigishiriza mu isinagogi.

11 Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato.

12 Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.”

13 Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.

14 Ariko umutware w’isinagogi arakazwa n’uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w’isabato.”

15 Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?

16 Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?”

17 Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.

Umugani w’akabuto ka sinapi

18 Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw’Imana bwagereranywa n’iki, cyangwa nabushushanya n’iki?

19 Dore bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

20 Yongera kuvuga ati “Ubwami bw’Imana ndabugereranya n’iki?

21 Busa n’umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y’ifu, kugeza aho yose iri butubukire.”

Babaza Yesu abakizwa uko bazangana

22 Ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu,

23 umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?”

Na we aramusubiza ati

24 “Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe.

25 Nyir’inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturutse.’

26 Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z’iwacu!’

27 Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’

28 Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n’abahanuzi bose bibereye mu bwami bw’Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze.

29 Hazaza abava iburasirazuba n’iburengerazuba, n’ikasikazi n’ikusi, bicare basangirire mu bwami bw’Imana.

30 Kandi rero, hariho ab’inyuma bamwe bazaba ab’imbere, n’ab’imbere bamwe bazaba ab’inyuma.”

Yesu aririra i Yerusalemu

31 Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.”

32 Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n’ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’

33 Ariko nkwiriye kugenda none n’ejo n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.

34 “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

35 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ”

Lk 14

Yesu akiza umuntu urwaye urushwima

1 Ku munsi w’isabato, yinjiye mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarisayo ngo basangire baramugenza.

2 Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima.

3 Yesu abaza abigishamategeko n’Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”

4 Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera.

5 Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?”

6 Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo.

Uwishyira hejuru azacishwa bugufi

7 Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati

8 “Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro

9 maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n’isoni ujya kwicara inyuma y’abandi bose.

10 Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira,

11 kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

12 Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura.

13 Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi,

14 ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”

Umugani w’abararikwa babi

15 Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw’Imana.”

16 Na we aramubwira ati “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi.

17 Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’

18 Bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’

19 Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’

20 Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’

21 “Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir’urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema, n’impumyi n’abacumbagira.’

22 Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w’abandi.’

23 Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.

24 Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabīteguriye.’ ”

Uburyo gukurikira Yesu biruhije

25 Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati

26 “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

27 Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

28 “Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?

29 Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati

30 ‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’

31 “Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?

32 Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro.

33 Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

34 “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n’iki?

35 Nta n’ubwo ukwiriye umurima habe n’icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”

Lk 15

Intama yazimiye n’igice cy’ifeza cyabuze

1 Nuko abakoresha b’ikoro bose n’abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.

2 Abafarisayo n’abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”

3 Abacira uyu mugani ati

4 “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?

5 Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,

6 yagera mu rugo agahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’

7 Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n’icyenda badakwiriye kwihana.

8 “Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?

9 Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’

10 Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”

Umugani w’umwana w’ikirara

11 Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri.

12 Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w’ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye.

13 Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.

14 Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.

15 Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.

16 Yifuza guhazwa n’ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.

17 Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.

18 Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,

19 ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk’umugaragu wawe.’

20 Arahaguruka ajya kwa se.

“Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.

21 Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’

22 Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge,

23 muzane n’ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime,

24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.

25 “Ariko umwana we w’imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y’urugo yumva abacuranga n’ababyina.

26 Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo.

27 Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’

28 “Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.

29 Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye?

30 Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’

31 Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,

32 ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”

Lk 16

Yesu acira abantu umugani w’igisonga kibi

1 Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.

2 Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’

3 Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte?

4 Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’

5 “Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’

6 Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’

7 Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z’amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’

8 “Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo.

9 “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw’iteka.

10 Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.

11 Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri?

12 Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’

13 “Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”

14 Abafarisayo kuko bari abakunzi b’ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane.

15 Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana.

16 “Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.

17 Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.

18 “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n’ucyura umugore usenzwe n’umugabo we aba asambanye.

Umugani w’umutunzi n’umukene

19 “Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye.

20 Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe,

21 kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi.

22 “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa.

23 Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye.

24 Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’

25 “Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane.

26 Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’

27 Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data,

28 kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’

29 “Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’

30 Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazīhana.’

31 Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”

Lk 17

Ibisitaza abantu

1 Nuko abwira abigishwa be ati “Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano.

2 Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.

3 Mwirinde!

“Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.

4 Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”

Ibyo kwizera

5 Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti “Twongerere kwizera.”

6 Umwami ati “Mwagira kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu mukuyu muti ‘Randuka uterwe mu nyanja’, na wo wabumvira.

7 “Ariko ni nde muri mwe ufite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira intama, wamubwira akiva ku murimo ati ‘Igira hano vuba wicare ufungure?’

8 Ahubwo ntiyamubwira ati ‘Banza untunganirize ibyokurya byanjye, ukenyere umpereze kugeza ubwo ndangiza kurya no kunywa, maze hanyuma nawe ubone kurya’?

9 Mbese yashima uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?

10 Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora.’ ”

Yesu akiza ababembe cumi

11 Nuko bari mu nzira bajya i Yerusalemu, anyura hagati y’i Samariya n’i Galilaya.

12 Akigera mu kirorero asanganirwa n’ababembe cumi, bahagarara kure

13 barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”

14 Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.

15 Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga,

16 yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya.

17 Yesu aramubaza ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he?

18 Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”

19 Kandi aramubwira ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

Ibizaba mu gihe cy’imperuka

20 Abafarisayo baramubaza bati “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro,

21 kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”

22 Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.

23 Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.

24 Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.

25 Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.

26 Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:

27 bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.

28 No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,

29 maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.

30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

31 “Uwo munsi uzaba hejuru y’inzu, ibintu bye bikaba biri mu nzu, ye kuzamanuka kubikuramo, n’uri mu mirima ni uko ntazasubira inyuma.

32 Mwibuke muka Loti.

33 Ushaka kurengera ubugingo bwe wese azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe wese azaburokora.

34 Ndababwira yuko muri iryo joro, ababiri bazaba baryamye ku buriri bumwe, umwe azajyanwa undi agasigara.

35 Abagore babiri bazaba basera hamwe, umwe azajyanwa undi asigare. [

36 Ababiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”

37 Baramubaza bati “Databuja, bizabera he?”

Arababwira ati “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.”

Lk 18

Umugani w’umucamanza n’umupfakazi wamutitirije

1 Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe. Arababwira ati

2 “Hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu.

3 Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘Ndengera ku mwanzi wanjye.’

4 Amara iminsi atemera, ariko aho ageze aribwira ati ‘Nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu,

5 ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera, ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’ ”

6 Nuko Umwami Yesu arabaza ati “Ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze?

7 Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana?

8 Ndababwira yuko izazirengera vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”

Umugani w’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro

9 Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose.

10 Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro.

11 “Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro.

12 Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’

13 “Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’

14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

Yesu yakira abana bato

15 Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabacyaha.

16 Maze Yesu arabahamagara ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.

17 Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

Umutware ananirwa kwinjira mu bwami bw’Imana

18 Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”

19 Yesu na we aramusubiza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe, ni Imana.

20 Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”

21 Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

22 Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

23 Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.

24 Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!

25 Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

26 Ababyumvise bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”

27 Arabasubiza ati “Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.”

28 Petero aramubwira ati “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira.”

29 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muntu wasize inzu ye cyangwa umugore, cyangwa bene se cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana,

30 utazongerwa ibirutaho cyane muri iki gihe, no mu gihe kizaza agahabwa ubugingo buhoraho.”

Yesu avuga iby’urupfu rwe

31 Yesu yihererana n’abo cumi na babiri arababwira ati “Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n’abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w’umuntu.

32 Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe,

33 kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka.”

34 Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.

Yesu ahumura impumyi

35 Nuko yenda kugera i Yeriko, impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza,

36 yumvise abantu benshi bahita ibaza ibyo ari byo.

37 Barayibwira bati “Ni Yesu w’i Nazareti uhita.”

38 Irataka cyane iti “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

39 Abagiye imbere barayicyaha ngo iceceke, ariko irushaho gutaka iti “Mwene Dawidi, mbabarira.”

40 Yesu arahagarara, ategeka ko bayimuzanira. Igeze bugufi arayibaza ati

41 “Urashaka ko nkugirira nte?”

Iti “Databuja, ndashaka guhumuka.”

42 Yesu arayibwira ati “Humuka, kwizera kwawe kuragukijije.”

43 Ako kanya arahumuka, amukurikira ahimbaza Imana. Abantu bose babibonye bashima Imana.