Lk 19

Ibya Zakayo

1 Yesu agera i Yeriko, arahanyura.

2 Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w’ikoro mukuru kandi yari umutunzi.

3 Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi.

4 Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.

5 Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”

6 Yururuka vuba amwakira anezerewe.

7 Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”

8 Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”

9 Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu,

10 kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”

Umugani wa mina cumi

11 Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y’i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw’Imana bugiye kuboneka uwo mwanya.

12 Nuko aravuga ati “Hariho umuntu w’imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka.

13 Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’

14 Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’

15 “Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye.

16 Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’

17 Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w’imisozi cumi.’

18 Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’

19 Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’

20 “Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro,

21 kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’

22 Aramubwira ati ‘Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye.

23 Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n’urugenzo rwayo?’

24 “Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.’

25 Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’

26 ‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite.

27 Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’ ”

28 Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.

Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

29 Ageze bugufi bw’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati

30 “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane.

31 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ”

32 Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk’uko yazibwiye.

33 Bakizitura icyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakiziturira iki?”

34 Barabasubiza bati “Databuja ni we ugishaka.”

35 Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu.

36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.

37 Yenda kugera mu ibanga rw’umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye byose bati

38 “Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka,

Amahoro abe mu ijuru,

N’icyubahiro kibe ahasumba hose.”

39 Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”

40 Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”

Yesu aririra Yerusalemu

41 Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati

42 “Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.

43 Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose,

44 kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”

Yirukana abaguriraga mu rusengero

45 Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo,

46 arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”

47 Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko bashaka kumwica,

48 icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.

Lk 20

Abatambyi bakuru babaza Yesu aho yakuye ubutware bwe

1 Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n’abanditsi hamwe n’abakuru bajya aho ari.

2 Baramubwira bati “Tubwire. Ni butware ki bugutera gukora ibi? Cyangwa se ni nde wabuguhaye?”

3 Arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo mumbwire.

4 Kubatiza kwa Yohana kwavuye he? Ni mu ijuru cyangwa mu bantu?”

5 Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

6 Kandi nituvuga tuti ‘Kwavuye mu bantu’, abantu bose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”

7 Nuko bamusubiza yuko batazi aho kwavuye.

8 Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”

Umugani w’abahinzi b’abagome

9 Atangira gucira abantu uyu mugani ati “Hariho umuntu wateye uruzabibu, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu, atindayo.

10 Igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri ba bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu, ariko abahinzi baramukubita, baramwirukana agenda ubusa.

11 Yongera gutuma undi mugaragu na we baramukubita, baramuhemura agenda amāra masa.

12 Yongera gutuma n’uwa gatatu, uwo baramukomeretsa, baramwirukana.

13 Nyir’uruzabibu aravuga ati ‘Noneho mbigenze nte? Reka ntume umwana wanjye nkunda, ahari none we bazamwubaha.’

14 Ariko ba bahinzi bamubonye bajya inama bati ‘Uyu ni we mutware. Nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

15 Bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.

“Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate?

16 Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.”

Abantu babyumvise baravuga bati “Biragatsindwa.”

17 Arabitegereza arababwira ati “None se ibi byanditswe ni ibiki ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?’

18 Uzagwira iryo buye wese azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamugira ifu.”

Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro

19 Uwo mwanya abanditsi n’abatambyi bakuru bashaka kumufata, kuko bamenye yuko ari bo yaciriyeho uwo mugani, ariko batinya rubanda.

20 Baramugenza, batuma abatasi bigize nk’abakiranutsi ngo bakūre impamvu mu byo avuga, bahereko babone uko bamushyīra Umutegeka, na we amucire urubanza.

21 Baramubaza bati “Mwigisha, tuzi yuko uvuga neza, kandi ukigisha ibitunganye ntiwite ku cyubahiro cy’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri.

22 Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”

23 Ariko amenye uburiganya bwabo arababwira ati

24 “Nimunyereke idenariyo.” Ati “Ishusho n’izina biyiriho ni ibya nde?”

Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”

25 Arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”

26 Muri ayo magambo ashubirije imbere y’abantu ntibashobora kubona ijambo na rimwe ryatuma bamurega, batangarira ibyo abashubije baraceceka.

Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka

27 Abasadukayo bamwe bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

28 “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa afite umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.

29 Nuko habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,

30 n’uwa kabiri ni uko,

31 n’uwa gatatu aramuhungura, nuko bose uko ari barindwi bapfa batyo badasize abana.

32 Hanyuma wa mugore na we arapfa.

33 None se mu izuka azaba ari muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”

34 Yesu arabasubiza ati “Abana b’iyi si bararongora, bagashyingirwa,

35 ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera ku kuzuka mu bapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa,

36 kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana kuko ari abana b’umuzuko.

37 Ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.

38 Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.”

39 Bamwe mu banditsi baramusubiza bati “Mwigisha, uvuze neza.”

40 Ntibaba bagitinyuka kumubaza irindi jambo.

Umwana wa Dawidi

41 Arababaza ati “Bavuga bate yuko Kristo ari mwene Dawidi,

42 ko Dawidi ubwe avuga mu gitabo cya Zaburi ati

‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:

Icara iburyo bwanjye,

43 Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?’

44 Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”

Yesu ababwira kwirinda abanditsi

45 Nuko abwira abigishwa be abantu bose bumva ati

46 “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura, bagakunda kuramukirizwa mu maguriro, no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi no mu myanya y’abakuru, bari mu birori.

47 Barya ingo z’abapfakazi, kandi bakavuga amashengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

Lk 21

Umupfakazi wari umukene

1 Nuko yubura amaso abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo.

2 Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri.

3 Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose,

4 kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”

Kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu

5 Nuko bamwe bavuga iby’urusengero, uko rwarimbishijwe n’amabuye meza n’amaturo. Arababwira ati

6 “Ibyo mureba ibi, mu minsi izaza ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

7 Baramubaza bati “Mwigisha, ibyo bizabaho ryari? N’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohorezwamo cyegereje ni ikihe?”

8 Arabasubiza ati “Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire.

9 Ariko nimwumva intambara n’imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.”

10 Arongera arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami butere ubundi bwami.

11 Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Hazabaho n’ibitera ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.

12 Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y’imbohe, babashyīre abami n’abategeka babahora izina ryanjye,

13 ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya.

14 Nuko mumaramaze mu mitima yanyu, yuko mutazashaka ibyo mwireguza icyo gihe kitaragera,

15 kuko nzabaha ururimi n’ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda.

16 Ariko muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, ndetse n’abavandimwe na bene wanyu n’incuti zanyu, bazicisha bamwe muri mwe.

17 Muzangwa na bose babahora izina ryanjye,

18 ariko ntimuzapfūka agasatsi na kamwe ku mitwe yanyu.

19 Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.

Kurimbuka kwa Yerusalemu

20 “Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.

21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo,

22 kuko iyo minsi izaba ari iyo guhoreramo ngo ibyanditswe byose bisohore.

23 Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano, kuko hazaba kubabara kwinshi mu gihugu, kandi umujinya uzaba uri kuri ubu bwoko.

24 Bamwe bazicwa n’inkota, abandi bajyanwe mu mahanga yose ari imbohe, kandi i Yerusalemu hazasiribangwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira.

25 “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihōrera.

26 Abantu bazagushwa igihumura n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi.

28 Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”

29 Kandi abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n’ibindi biti byose.

30 Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

31 Nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi.

32 “Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashira na hato, kugeza aho byose bizasohorera.

33 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

34 “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura,

35 kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego.

36 Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”

37 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono.

38 Abantu bose bakazinduka mu gitondo, bakajya aho ari mu rusengero kumwumva.

Lk 22

Yuda agambanira Yesu

1 Nuko iminsi mikuru y’imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.

2 Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.

3 Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w’abo cumi na babiri.

4 Aragenda avugana n’abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare, uko azamubagenzereza.

5 Baranezerwa basezerana kumuha ifeza.

6 Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.

Yesu n’abigishwa basangira ibya Pasika

7 Nuko umunsi w’imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w’intama wa Pasika.

8 Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.”

9 Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?”

10 Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo.

11 Nuko mubwire nyir’inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’

12 Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.”

13 Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

14 Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we.

15 Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.

16 Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana.”

17 Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire.

18 Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.”

19 Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”

20 N’igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]

21 “Ariko dore ukuboko k’ungambanira kuri kumwe n’ukwanjye ku meza.

22 Kuko Umwana w’umuntu agenda nk’uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!”

23 Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we.

Abigishwa bajya impaka z’ubukuru

24 Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.

25 Arababwira ati “Abami b’amahanga barayategeka, n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi.

26 Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje, n’utwara abe nk’uhereza.

27 Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk’uhereza.

28 “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe.

29 Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye,

30 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli.”

Yesu avuga ko Petero agiye kumwihakana

31 Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka,

32 ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.”

33 Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.”

34 Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.”

35 Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?”

Baramusubiza bati “Nta cyo.”

36 Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n’ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota.

37 Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n’abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.”

38 Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”

Arababwira ati “Ziramaze!”

Yesu asengana umubabaro

39 Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk’uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira.

40 Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.”

41 Atandukana na bo umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati

42 “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [

43 Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga

44 kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.]

45 Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n’agahinda.

46 Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.”

Bafata Yesu

47 Akibivuga haza igitero kizanywe n’uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.

48 Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma?”

49 Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?”

50 Umwe muri bo ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.

51 Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza.

52 Yesu abwira abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare barinda urusengero, n’abakuru bamuteye ati “Munteye nk’abateye umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo.

53 Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icy’ubutware bw’umwijima.”

Petero yihakana Yesu

54 Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y’Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka.

55 Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo.

56 Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N’uyu na we yari kumwe na we.”

57 Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”

58 Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.”

Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.”

59 Hashize umwanya nk’isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n’uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.”

60 Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.”

Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika.

61 Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.”

62 Arasohoka ajya hanze ararira cyane.

Bashinyagurira Yesu

63 Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita,

64 bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?”

65 Bamubwira n’ibindi byinshi bamutuka.

66 Nuko iryo joro rikeye abakuru b’ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n’abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati

67 “Niba uri Kristo, tubwire.”

Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato,

68 naho nababaza ntimwansubiza.

69 Ariko uhereye none, Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana.”

70 Bose bati “Noneho uri Umwana w’Imana?”

Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.”

71 Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?”

Lk 23

Yesu ashyikirizwa Pilato

1 Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato.

2 Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”

3 Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?”

Aramusubiza ati “Wakabimenye.”

4 Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”

5 Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n’ino.”

Pilato yohereza Yesu kwa Herode

6 Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.

7 Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.

8 Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.

9 Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.

10 Abatambyi bakuru n’abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane.

11 Herode n’abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.

12 Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.

Pilato acira Yesu urubanza

13 Pilato ateranya abatambyi bakuru n’abatware n’abantu bose,

14 arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.

15 Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.

16 Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” [

17 Ibyo yabivugiyekuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]

18 Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.”

19 Uwo bari bamushyize mu nzu y’imbohe, bamuhora ubugome n’ubwicanyi bwari mu murwa.

20 Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu.

21 Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”

22 Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”

23 Ariko baramukoranira basakuza n’amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.

24 Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:

25 abohora uwashyizwe mu nzu y’imbohe bamuhora ubugome n’ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.

Abagore b’i Yerusalemu baborogera Yesu

26 Baramujyana, batangīra umuntu witwaga Simoni w’Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.

27 Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera.

28 Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu,

29 kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’

30 Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’

31 Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

32 Kandi bajyana n’abandi babiri bari inkozi z’ibibi, ngo babīcane na we.

Babamba Yesu bamushinyagurira

33 Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n’abo bagome, umwe iburyo bwe n’undi ibumoso.

34 Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”

Bagabana imyenda ye barayifindira.

35 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.”

36 Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira

37 bati “Niba uri umwami w’Abayuda ikize.”

38 Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W’ABAYUDA.”

Umugome umwe yihana

39 Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”

40 Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe?

41 Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”

42 Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”

43 Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”

Urupfu rwa Yesu

44 Nuko isaha zibaye nk’esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,

45 izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri.

46 Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.

47 Nuko umutware w’abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”

48 Inteko z’abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubita mu bituza.

49 N’incuti ze zose n’abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.

Yosefu ahamba Yesu

50 Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w’umunyangeso nziza kandi ukiranuka.

51 Uwo ntiyafatanije n’inama zabo n’ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w’Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw’Imana.

52 Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

53 Arayibambūra ayizingira mu mwenda w’igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu.

54 Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.

55 Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n’intumbi ye uko ihambwe,

56 basubirayo batunganya ibihumura neza n’imibavu.

Kandi ku munsi w’isabato bararuhuka nk’uko byategetswe.

Lk 24

Kuzuka kwa Yesu

1 Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

2 Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3 binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.

4 Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5 Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

6 Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7 ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

8 Bibuka amagambo ye.

9 Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.

10 Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11 Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera.

12 Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye.

Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi

13 Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14 Nuko baganira ibyabaye byose.

15 Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16 Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17 Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?”

Bahagarara bagaragaje umubabaro.

18 Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

19 Arababaza ati “Ni ibiki?”

Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,

20 kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

21 kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

22 None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23 ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24 Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25 Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26 None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27 Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28 Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.

29 Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

30 Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31 Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

32 Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

33 Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi,

34 bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35 Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.

Yesu yiyereka abigishwa be

36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37 Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

38 Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39 Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”

40 Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.

41 Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

42 Bamuha igice cy’ifi yokeje,

43 aracyākira akirīra imbere yabo.

Yesu asezera ku bigishwa be

44 Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45 Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe,

46 ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48 Ni mwe bagabo b’ibyo.

49 Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

Yesu ajya mu ijuru

50 Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

51 Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52 Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

53 baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

Mk 1

Yohana Umubatiza

1 Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana.

2 Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo

“Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,

Izatunganya inzira yawe.”

3 “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati

‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka,

Mugorore inzira ze.’ ”

4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

5 Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

6 Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.

7 Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw’inkweto ze.

8 Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”

Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani

9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y’i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.

10 Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma.

11 Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

12 Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,

13 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa, abamarayika bakamukorera.

Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa

14 Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati

15 “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”

16 Anyura iruhande rw’inyanja y’i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

17 Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”

18 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

19 Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.

20 Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira.

Akiza umuntu utewe na dayimoni

21 Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.

22 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi.

23 Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati

24 “Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”

25 Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”

26 Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.

27 Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!”

28 Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n’i Galilaya.

Akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi

29 Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.

30 Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.

31 Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.

32 Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni,

33 ab’umudugudu wose bateranira ku irembo.

34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.

Akiza umubembe

35 Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.

36 Simoni n’abandi bari kumwe na we baramukurikira,

37 bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”

38 Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”

39 Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.

40 Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”

41 Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”

42 Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.

43 Akimusezerera aramwihanangiriza cyane

44 ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”

45 Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.

Mk 2

Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane

1 Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.

2 Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana.

3 Haza abantu bane bahetse ikirema,

4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.

5 Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

6 Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati

7 “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”

8 Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?

9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’?

10 Ariko nimumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati

11 “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”

12 Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”

Yesu ahamagara Lewi umukoresha w’ikoro

13 Avayo yongera kunyura iruhande rw’inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.

14 Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

15 Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y’uwo bafungura, abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha basangira na Yesu n’abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.

16 Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!”

17 Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n’abigishwa b’Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

19 Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n’umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa.

20 Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.

21 “Nta wudoda ikiremo cy’igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

22 Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya.”

Yesu yigisha iby’isabato

23 Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.

24 Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”

25 Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n’abo bari bari kumwe,

26 ko yinjiye mu nzu y’Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n’abo bari bari kumwe?”

27 Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato,

28 ni cyo gituma Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato na yo.”

Mk 3

Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n’abandi benshi

1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,

2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”

4 Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”

Baramwihorera.

5 Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

6 Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n’Abaherode ngo babone uko bazamwica.

7 Maze Yesu n’abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n’abandi benshi b’i Yudaya

8 n’i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n’ab’ahahereranye n’i Tiro n’i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

9 Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga.

10 Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.

11 Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w’Imana.”

12 Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

13 Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.

14 Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa,

15 abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.

16 Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,

17 na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’inkuba”,

18 na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,

19 na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Ibyo gutuka Umwuka Wera

20 Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

21 Nuko ab’iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

22 Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

23 Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani?

24 Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

25 Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,

26 cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.

27 “Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

28 “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,

29 ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”

30 Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

Bene wabo wa Yesu

31 Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.

32 Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

33 Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

34 Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data:

35 umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

Mk 4

Umugani w’umubibyi

1 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy’inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo.

2 Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati

3 “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto,

4 akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,

6 ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”

9 Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

10 Yiherereye, abari kumwe na we n’abo cumi na babiri, bamusobanuza iby’uwo mugani.

11 Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani

12 ngo

‘Kureba babirebe ariko be kubibona,

No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,

Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ”

13 Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby’uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?

14 Umubibyi ni ubiba ijambo ry’Imana.

15 Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.

16 N’izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,

17 ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.

18 Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,

19 maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere.

20 Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”

Iyindi migani

21 Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y’urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?

22 Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

23 Ufite amatwi yumva niyumve.”

24 Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho,

25 kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n’icyo yari afite.”

26 Arongera arababwira ati “Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka,

27 akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.

28 Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.

29 Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.”

30 Kandi aravuga ati “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki? Cyangwa twabusobanuza mugani ki?

31 Bwagereranywa n’akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y’imbuto zose zo mu isi,

32 karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.”

33 Akomeza kubigishiriza ijambo ry’Imana mu migani myinshi nk’iyo, mu buryo bashobora kumva.

34 Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye.

Aturisha inkubi y’umuyaga wo mu nyanja

35 Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.”

36 Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n’andi mato hamwe na bwo.

37 Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.

38 Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”

39 Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.

40 Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?”

41 Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”