Mk 5

Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu

1 Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni.

2 Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.

3 Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu,

4 kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha.

5 Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.

6 Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,

7 ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”

8 (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)

9 Aramubaza ati “Witwa nde?”

Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”

10 Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu.

11 Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha,

12 nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”

13 Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.

14 Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n’abo mu ngo baza kureba uko bibaye.

15 Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n’ingabo z’abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk’abandi, baratinya.

16 Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n’ingurube babitekerereza abandi,

17 baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

18 Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,

19 ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.”

20 Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.

Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo

21 Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw’inyanja.

22 Umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye

23 aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”

24 Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.

25 Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri,

26 ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.

27 Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,

28 kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”

29 Uwo mwanya isōko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.

30 Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n’abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?”

31 Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”

32 Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho.

33 Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby’ukuri byose.

34 Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”

Azura umwana wa Yayiro

35 Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”

36 Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.”

37 Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.

38 Bageze mu muryango w’inzu y’umutware w’isinagogi, ahasanga urusaku rw’abarira n’ababoroga cyane.

39 Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

40 Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w’umwana na nyina n’abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.

41 Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”

42 Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.

43 Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana.

Mk 6

Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa

1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

4 Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

5 Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,

6 atangazwa n’uko batizeye.

Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.

7 Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.

8 Abihanangiriza kutajyana ikintu cy’urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

9 ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n’amakanzu abiri.”

10 Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo.

11 Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

12 Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,

13 birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.

Herode yica Yohana Umubatiza

14 Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”

15 Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.”

Abandi bati “Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi.”

16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,

17 kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y’imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.

18 Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.”

19 Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,

20 kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshiamwumvira anezerewe.

21 Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n’abatwara ingabo n’abakire b’i Galilaya ngo baze mu birori.

22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n’abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

23 Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.”

24 Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”

Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

25 Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n’ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

26 Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima.

27 Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y’imbohe,

28 akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

29 Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu

30 Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije.

31 Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.”

32 Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

33 Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy’ubutaka babatangayo.

34 Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.

35 Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,

36 basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

37 Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.”

Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y’idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

38 Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.”

Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n’ifi ebyiri.”

39 Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

40 Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

41 Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose.

42 Bose bararya barahaga,

43 bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri.

44 Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi

45 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

46 Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.

47 Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.

48 Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja, asa n’ushaka kubanyuraho.

49 Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,

50 kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.

Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

51 Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane

52 kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

Akiza abarwayi benshi

53 Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti batsīka aho.

54 Bacyomoka ab’aho bamenya Yesu,

55 birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

56 N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

Mk 7

Yesu ahinyura inyigisho y’Abafarisayo

1 Abafarisayo n’abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

3 kuko Abafarisayo n’Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazingo babe bahumanutse. Hariho n’ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n’inzabya n’inkono z’imiringa.)

5 Abafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

6 Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk’uko byanditswe ngo

‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,

Ariko imitima yabo indi kure.

7 Bansengera ubusa,

Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’

8 “Itegeko ry’Imana murirekera gukomeza imigenzo y’abantu.”

9 Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry’Imana ngo muziririze imigenzo yanyu,

10 kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’

11 Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry’Imana’),

12 muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13 nuko ijambo ry’Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n’ibindi byinshi mukora nk’ibyo.”

14 Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve.

15 Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [

16 Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.]”

17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani.

18 Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,

19 kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw’ibyokurya byose.

20 Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

21 kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

22 kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu.

23 Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

Akiza umukobwa w’umugore w’Umugirikikazi

24 Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

25 Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y’ibirenge bye.

26 Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.

27 Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”

28 Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.”

29 Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

30 Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.

Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga

31 Ava mu gihugu cy’i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y’i Galilaya anyuze hagati y’i Dekapoli.

32 Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

33 Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

34 Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”

35 Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza.

36 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

37 Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

Mk 8

Yesu ahaza abantu ibihumbi bine

1 Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati

2 “Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.

3 Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”

4 Abigishwa be baramubaza bati “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?”

5 Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi.”

6 Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.

7 Bari bafite n’udufi duke na two aradushimira, ategeka ko batubaha.

8 Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi.

9 Bari nk’ibihumbi bine, arabasezerera.

10 Uwo mwanya yikirana mu bwato n’abigishwa be, ajya mu mpande z’i Dalumanuta.

Umusemburo w’Abafarisayo ni wo nyigisho yabo

11 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza.

12 Asuhuza umutima cyane ati “Ab’iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri yuko ab’iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”

13 Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya.

14 Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe.

15 Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”

16 Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafite umutsima.”

17 Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe!

18 Kuko mufite amaso ntimurebe, mufite amatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka?

19 Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe?”

Baramusubiza bati “Ni cumi n’ebyiri.”

20 “Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe?”

Baramusubiza bati “Ni birindwi.”

21 Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?”

Yesu ahumura impumyi

22 Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho.

23 Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyo ureba?”

24 Irararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.”

25 Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra irakira isigara ireba byose neza.

26 Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushye winjira mu kirorero.”

Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo

27 Yesu avanayo n’abigishwa be, ajya mu birorero by’i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?”

28 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

29 Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”

Petero aramusubiza ati “Uri Kristo.”

30 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.

31 Aherako abigisha uburyo Umwana w’umuntu akwiriye kuzababazwa uburyo bwinshi, akangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka.

32 Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana.

33 Ariko Yesu ahindukiye areba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subira inyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby’Imana, ahubwo ari iby’abantu.”

Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba

34 Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,

35 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza azabukiza.

36 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?

37 Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?

38 Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”

Mk 9

Yesu arabagirana, Mose na Eliya babonekana na we

1 Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw’Imana buzanye ububasha batarapfa.”

2 Nuko iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana bonyine abageza mu mpinga y’umusozi muremure, umubiri we uhindukira imbere yabo.

3 Imyenda ye irarabagirana yera de de, kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo.

4 Maze Eliya na Mose barababonekera bavugana na Yesu.

5 Petero abwira Yesu ati “Mwigisha, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose n’indi ya Eliya.”

6 Ntiyari azi icyo akwiriye kuvuga, kuko bari batinye rwose.

7 Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”

8 Bakebaguza vuba, ariko ntibagira undi babona keretse Yesu gusa uri kumwe na bo.

9 Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo babonye, keretse Umwana w’umuntu amaze kuzuka.

10 Bazigama iryo jambo bagenda babazanya bati “Mbese kuzuka ni iki?”

11 Baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”

12 Arabasubiza ati “Ni koko, Eliya ni we ukwiriye kubanza kuza ngo atunganye byose, akababazwa cyane kandi agashinyagurirwa nk’uko byanditswe ku Mwana w’umuntu na we.

13 Ariko ndababwira yuko Eliya yamaze kuza, kandi bamugize uko bashaka nk’uko byanditswe kuri we.”

Akiza umuhungu urwaye igicuri

14 Bageze aho abigishwa be bari babona iteraniro ry’abantu ribakikije, n’abanditsi bajya impaka na bo.

15 Uwo mwanya abantu bamubonye baratangara cyane, barirukanka baramusanganira, baramuramutsa.

16 Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z’ibiki?”

17 Umwe muri bo aramusubiza ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga,

18 aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza. Mbwira abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”

19 Arabasubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire.”

20 Baramumuzanira.

Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.

21 Yesu abaza se ati “Yafashwe ryari?”

Aramusubiza ati “Yafashwe akiri umwana.

22 Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice. Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.”

23 Yesu aramubwira ati “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’? Byose bishobokera uwizeye.”

24 Uwo mwanya se w’uwo mwana avuga cyane ati “Ndizeye, nkiza kutizera.”

25 Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.”

26 Arataka aramutigisa cyane, amuvamo asiga umuhungu asa n’upfuye, bituma benshi bavuga bati “Arapfuye.”

27 Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, arahagarara.

28 Yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye baramubaza bati “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”

29 Arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi, keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”

Ahana abigishwa be kutagira amakimbirane

30 Bavayo banyura i Galilaya, ariko ntiyashaka ko hagira ubimenya,

31 kuko yigishaga abigishwa be yuko Umwana w’umuntu azagambanirwa, agafatwa n’abantu bakamwica, ariko hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.

32 Ariko ntibamenya iryo jambo, ndetse batinya kumubaza.

33 Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati “Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?”

34 Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we.

35 Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati “Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.”

36 Azana umwana muto amuhagarika hagati yabo, aramukikira arababwira ati

37 “Uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’uwantumye.”

Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe

38 Nuko Yohana aramubwira ati “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamubuza kuko adasanzwe adukurikira.”

39 Yesu aramusubiza ati “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atābasha kunsebya bitamuruhije,

40 kuko utari umwanzi wacu aba ari mu ruhande rwacu.

41 Umuntu uzabaha agacuma kamwe k’amazi kuko muri aba Kristo, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”

Ahana abagusha abandi

42 “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.

43 Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi, [

44 aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’]

45 N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi, [

46 aho ‘urunyo rwabo rudapfa, kandi n’umuriro ntuzime.’]

47 N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi,

48 aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’

49 “Kandi umuntu wese azasābwa n’umuriro, nk’uko umunyu usāba ibyokurya.

50 “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.”

Mk 10

Ibyo gusenda abagore

1 Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry’abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk’uko yamenyereye.

2 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?”

3 Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?”

4 Baramusubiza bati “Mose yemeye ko umuntu yandika urwandiko rwo kumusenda ngo abone uko amwirukana.”

5 Yesu arababwira ati “Icyatumye abandikira iryo tegeko, ni uko imitima yanyu yari inangiwe.

6 Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n’umugore.

7 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata,

8 bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe.

9 Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

10 Bageze mu nzu, abigishwa bongera kumubaza iryo jambo.

11 Arababwira ati “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye,

12 kandi n’umugore wahukana n’umugabo we agashyingirwa undi, aba asambanye.”

Yesu yakīra abana bato

13 Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha.

14 Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.

15 Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

16 Arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.

Iby’umusore w’umutunzi

17 Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”

18 Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana.

19 Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ”

20 Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

21 Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

22 Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

23 Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!”

24 Abigishwa be batangazwa n’amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana!

25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

26 Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”

27 Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.”

28 Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.”

29 Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,

30 utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.

31 Ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.”

Yesu avuga iby’urupfu rwe

32 Bari mu nzira bazamuka bajya i Yerusalemu, Yesu abagiye imbere baratangara, bakimukurikiye baratinya. Arobanura abo cumi na babiri barajyana, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati

33 “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani,

34 bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba bamwice, iminsi itatu nishira azazuka.”

Ubukuru bwo mu bwami bw’Imana

35 Nuko Yakobo na Yohana bene Zebedayo baramwegera, baramubwira bati “Mwigisha, turashaka ko uduha icyo tugusaba cyose.”

36 Arababaza ati “Murashaka ko mbaha iki?”

37 Baramusubiza bati “Uduhe kuzicara mu bwiza bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”

38 Maze Yesu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?”

39 Baramusubiza bati “Turabishobora.” Yesu arababwira ati “Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n’umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe,

40 ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso si jye ubigaba, ahubwo bibikiwe abo byateguriwe.”

41 Ba bandi cumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohana.

42 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b’amahanga bayatwaza igitugu, n’abakomeye bo muri yo bakayategeka.

43 Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,

44 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose,

45 kuko Umwana w’umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”

Yesu akiza impumyi yitwa Barutimayo

46 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w’impumyi yicaye iruhande rw’inzira.

47 Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

48 Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.”

49 Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.”

Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.”

50 Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu.

51 Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”

Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.”

52 Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.

Mk 11

Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

1 Bageze bugufi bw’i Yerusalemu bajya i Betifage n’i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be

2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane.

3 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”

4 Baragenda basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura.

5 Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy’indogobe?”

6 Nabo babasubiza nk’uko Yesu yababwiye, barabemerera.

7 Bashorera icyana cy’indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho.

8 Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti na yo bayasasa mu nzira.

9 Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry’Uwiteka,

10 hahirwe n’ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!”

11 Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n’abo cumi na babiri.

Yesu avuma igiti cyitwa umutini

12 Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.

13 Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw’imitini.

14 Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.

15 Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma,

16 ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero.

17 Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”

18 Abatambyi bakuru n’abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.

19 Bugorobye asohoka mu murwa.

Iby’umutini n’ibyo gusenga no kubabarirana

20 Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi.

21 Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”

22 Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana.

23 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.

24 Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

25 Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [

26 Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ”

Abatambyi bakuru bamubaza aho yakuye ububasha bwe

27 Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru baza aho ari

28 baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?”

29 Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora.

30 Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”

31 Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

32 Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri.

33 Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.”

Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”

Mk 12

Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye

1 Atangira kubigishiriza mu migani ati “Habayeho umuntu wateye umuzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

2 Nuko igihe cyo gusarura imyaka gisohoye, atuma umugaragu kuri abo bahinzi ngo bamuhe ku mbuto z’imizabibu.

3 Baramufata baramukubita, baramwirukana agenda amāra masa.

4 Shebuja yongera kubatumaho undi mugaragu. Uwo bamurema uruguma mu mutwe, baramuhemura.

5 Atuma undi uwo we baramwica, n’abandi benshi bamwe barabakubita, abandi barabica.

6 Bigeze aho asigarana umwana we akunda, aba ari we aherutsa kubatumaho ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’

7 Ariko abo bahinzi baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’uruzabibu.

9 “Mbese nyir’uruzabibu nabimenya azabagenza ate? Azaza arimbure abo bahinzi, uruzabibu aruhe abandi.

10 Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka?

11 Ibyo byavuye ku Uwiteka,

Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ”

12 Bashaka uburyo bamufata kuko bamenye yuko ari bo arengererezaho uwo mugani, ariko ku bwo gutinya abantu bamusiga aho baragenda.

Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro

13 Bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’Abaherode, ngo bamutegeshe amagambo.

14 Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y’Imana by’ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera?

15 Tuwutange cyangwa turorere?”

Ariko amenya uburyarya bwabo arababaza ati “Mungeragereza iki? Nimunzanire idenariyo nyirebe.”

16 Barayizana. Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”

Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”

17 Yesu arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”

Baramutangarira cyane.

Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka

18 Maze Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

19 “Mwigisha, Mose yatwandikiye yuko mwene se w’umuntu napfa agasiga umugore batarabyarana, mwene se azahungure uwo mugore acikure mwene se.

20 Nuko habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere arongora umugeni apfa batarabyarana,

21 uwa kabiri aramuhungura na we apfa adasize abana, n’uwa gatatu amera atyo na we,

22 ndetse bose uko ari barindwi bapfa basize ubusa, hanyuma wa mugore na we arapfa.

23 Mbese mu izuka azaba muka nde muri bose, ko bose uko ari barindwi bamugize umugore?”

24 Yesu arabasubiza ati “Aho si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana?

25 Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

26 Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo’?

27 Imana si Imana y’abapfuye ahubwo ni iy’abazima, mwarahabye cyane.”

Itegeko rirusha ayandi gukomera

28 Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?”

29 Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.

30 Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’

31 Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

32 Uwo mwanditsi aramubwira ati “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine.

33 Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.”

34 Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati “Nturi kure y’ubwami bw’Imana.”

Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza.

Umwana wa Dawidi

35 Ubwo Yesu yigishirizaga mu rusengero arababaza ati “Ni iki gituma abanditsi bavuga ko Kristo ari mwene Dawidi?

36 Dawidi ubwe yabwirijwe n’Umwuka Wera aravuga ati

‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:

Icara iburyo bwanjye,

Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’

37 Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”

Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.

Yesu agaragaza ibyaha by’abanditsi

38 Nuko ababwira yigisha ati “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye ibishura no kuramukirizwa mu maguriro,

39 no kwicara ku ntebe z’icyubahiro mu masinagogi, no mu myanya y’abakuru bari mu birori.

40 Barya ingo z’abapfakazi, kandi bagakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca baryarya. Abo bazacirwaho iteka rirusha ayandi kuba ribi.”

Umupfakazi wari umukene

41 Yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura amakuta bayashyiramo, abatunzi benshi bashyiramo menshi.

42 Umupfakazi wari umukene araza atura amasenga abiri, ari yo kuta.

43 Ahamagara abigishwa be arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye,

44 kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro.”

Mk 13

Ibimenyetso byerekana kurimbuka kw’i Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu

1 Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?”

2 Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

3 Yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero, Petero na Yakobo na Yohana na Andereya bamubaza biherereye bati

4 “Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”

5 Yesu atangira kubabwira ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

6 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.

7 Nuko nimwumva intambara n’impuha z’intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

8 Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n’inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9 “Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y’abategeka n’abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.

10 Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.

11 Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y’ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.

12 Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe.

13 Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

14 “Ariko nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye, (usoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

15 n’uzaba ari hejuru y’inzu ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo,

16 n’uzaba ari mu murima ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we.

17 “Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!

18 Nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y’imbeho,

19 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro ubwo Imana yaremaga ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

20 Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n’umwe, ariko ku bw’intore yatoranyije yayigabanyijeho.

21 “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, cyangwa ati ‘Dore ari hariya’ ntimuzabyemere,

22 kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

23 Ariko mwebwe mwirinde, dore mbibabwiye byose bitaraba.

Ibyo kugaruka k’Umwana w’umuntu

24 “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzava umwezi wako,

25 n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.

26 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza.

27 Azatuma abamarayika, ateranye intore ze mu birere bine, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku mpera y’ijuru.

28 “Nuko rero murebere ku mutini, ni wo cyitegererezo, ishami ryawo iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

29 Nuko namwe nimubona ibyo bisohoye, muzamenya yuko ari hafi ndetse ko ageze ku rugi.

30 Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

31 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

32 “Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, keretse Data.

33 Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.

34 Ni nk’umuntu wasize urugo rwe ajya mu kindi gihugu, aha abagaragu be ubutware, umuntu wese ahabwa umurimo we, ategeka umukumirizi kuba maso.

35 Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir’urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse,

36 atazabatungura agasanga musinziriye.

37 Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ”

Mk 14

Bajya inama yo kwica Yesu

1 Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice,

2 ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”

Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni w’umubembe

3 Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukōndo w’amavuta meza y’igiciro cyinshi cyane, ameze nk’amadahano y’agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusuka ku mutwe.

4 Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa,

5 ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera.

6 Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?

7 Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.

8 Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.

9 Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”

Yuda agambanira Yesu

10 Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.

11 Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza.

Yesu n’abigishwa be basangira ibya Pasika

12 Nuko ku munsi wa mbere w’iyo minsi y’imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w’intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?”

13 Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy’amazi mumukurikire.

14 Aho ari bwinjire mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’

15 Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”

16 Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

17 Bugorobye azana n’abo cumi na babiri.

18 Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”

19 Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?”

20 Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo.

21 Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.”

Yesu atanga Ifunguro ryera

22 Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”

23 Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose.

24 Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi.

25 Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z’imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw’Imana.”

26 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.

Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu

27 Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’

28 Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

29 Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”

30 Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”

31 Ariko we arirenga arahamya ati “N’aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”

Nuko bose bavuga batyo.

Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani

32 Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”

33 Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.

34 Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”

35 Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.

36 Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

37 Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n’isaha imwe?

38 Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

39 Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n’aya mbere.

40 Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.

41 Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.

42 Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”

Bafata Yesu

43 Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru.

44 Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”

45 Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.

46 Baramusumira, baramufata.

47 Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.

48 Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo?

49 Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.”

50 Maze abe bose baramuhāna barahunga.

51 Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w’igitare, baramufata

52 basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.

Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa

53 Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n’abakuru n’abanditsi bamuteraniraho.

54 Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw’umutambyi mukuru, yicarana n’abagaragu yota umuriro.

55 Nuko abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.

56 Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.

57 Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati

58 “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n’intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n’intoki.’ ”

59 Nyamara n’ayo magambo yabo ntiyari ahuye.

60 Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

61 Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w’Imana idahinyuka?”

62 Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”

63 Umutambyi mukuruabyumvise atyoashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?

64 Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?”

Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa.

65 Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N’abagaragu bamukubita inshyi.

Petero yihakana Yesu

66 Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b’umutambyi mukuru,

67 abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”

68 Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by’amarembo inkoko irabika.

69 Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.”

70 Na we yongera kubihakana.

Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”

71 Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.”

72 Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.