Mk 15

Bashyira Yesu Pilato

1 Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n’abakuru n’abanditsi, n’abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

2 Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?”

Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.”

3 Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi.

4 Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?”

5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.

Pilato acira Yesu urubanza rwo kubambwa

6 Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.

7 Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n’abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.

8 Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk’uko yamenyereye.

9 Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayuda?”

10 Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.

11 Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”

12 Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w’Abayuda?”

13 Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”

14 Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”

Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”

15 Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe.

16 Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw’urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.

17 Bamwambika umwenda w’umuhengeri, baboha ikamba ry’amahwa bararimwambika,

18 baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!”

19 Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya.

20 Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w’umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.

Yesu abambwa

21 Batangīra umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w’Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

22 Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”

23 Baha Yesu vino ivanze na sumuruna,ariko ntiyayinywa.

24 Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngo umuntu amenye uwo ari butware.

25 Bamubambye ku isaha eshatu.

26 Urwandiko rw’ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W’ABAYUDA.”

27 Bamubambana n’abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n’undi ibumoso. [

28 Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n’abanyabyaha.”]

29 Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe bavuga bati “Ngaho wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu,

30 ikize umanuke uve ku musaraba.”

31 Abatambyi bakuru n’abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza.

32 Kristo, Umwami w’Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.”

Ndetse n’abari babambanywe na we baramutuka.

Urupfu rwa Yesu

33 Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda.

34 Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

35 Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.”

36 Nuko umwe arirukanka yenda sipongoayuzuza inzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambūra.”

37 Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.

38 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.

39 Umutware utwara umutwe w’abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w’Imana.”

40 Hari n’abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.

41 Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n’abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.

Bahamba Yesu

42 Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato,

43 Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w’icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw’Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

44 Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w’abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko.

45 Amaze kubyemezwa n’umutware w’abasirikare aha Yosefu intumbi.

46 Na we agura umwenda w’igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w’igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva.

47 Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.

Mk 16

Kuzuka kwa Yesu

1 Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga.

2 Nuko mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.

3 Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w’igituro?”

4 Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane.

5 Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw’iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.

6 Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.

7 Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’ ”

8 Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye.

Yesu abonekera abigishwa be

[

9 Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.

10 Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.

11 Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera.

12 Hanyuma y’ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.

13 Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.

14 Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

15 Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

16 Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

17 Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

18 bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19 Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw’Imana.

20 Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]

Mt 1

Amazina ya ba sekuruza ba Yesu

1 Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:

2 Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se,

3 Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu,

4 Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,

5 Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi,

6 Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.

Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya,

7 Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa,

8 Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya,

9 Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya,

10 Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya,

11 Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni.

12 Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli,

13 Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori,

14 Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi,

15 Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo,

16 Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo.

17 Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane.

Kuvuka kwa Yesu, uko kwagenze

18 Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.

19 Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa.

20 Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.

21 Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”

22 Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo

23 “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,

Azitwa Imanweli”,

risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

24 Yosefu akangutse abigenza uko marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we.

25 Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU.

Mt 2

Abanyabwenge baramya Yesu

1 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati

2 “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”

3 Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose,

4 ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.

5 Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo

6 ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,

Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,

Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,

Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ”

7 Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,

8 abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”

9 Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.

10 Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.

11 Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi.

12 Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.

Yosefu ahungira muri Egiputa

13 Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”

14 Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,

15 agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”

16 Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b’abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n’abatarayimara, nk’uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n’abo banyabwenge.

17 Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo

18 “Induru yumvikaniye i Rama,

Yo kurira no kuboroga kwinshi,

Rasheli aririra abana be,

Yanga guhozwa kuko batakiriho.”

19 Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati

20 “Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”

21 Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.

22 Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya,

23 atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”

Mt 3

Yohana Umubatiza yigisha, abatiza

1 Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati

2 “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

3 Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo

“Ijwi ry’urangururira mu butayu ati

‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka,

Mugorore inzira ze.’ ”

4 Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.

5 Maze ab’i Yerusalemu n’ab’i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,

6 ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?

8 Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.

9 Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.

10 Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.

11 Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro,

12 intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”

Kubatizwa kwa Yesu

13 Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.

14 Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”

15 Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.

16 Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho,

17 maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Luka 9.35

Mt 4

Yesu ageragezwa na Satani

1 Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,

2 amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.

3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”

4 Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”

5 Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero

6 aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo

‘Izagutegekera abamarayika bayo,

Bakuramire mu maboko yabo,

Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

7 Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

8 Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo

9 aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

10 Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”

11 Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Yesu yigishiriza i Kaperinawumu

12 Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.

13 Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,

14 ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

15 “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali,

Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani,

N’i Galilaya y’abapagani,

16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi,

kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo,

Bamurikirwa n’umucyo.”

17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

Yesu atora abigishwa be ba mbere

18 Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.

19 Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”

20 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

21 Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.

22 Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.

23 Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogiyabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.

24 Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.

25 Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

Mt 5

Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo

1 Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera.

2 Aterura amagambo ati

3 “Hahirwa abakene mu mitima yabo,

Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

4 Hahirwa abashavura,

Kuko ari bo bazahozwa.

5 Hahirwa abagwa neza,

Kuko ari bo bazahabwa isi.

6 Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka,

Kuko ari bo bazahazwa.

7 Hahirwa abanyambabazi,

Kuko ari bo bazazigirirwa.

8 Hahirwa ab’imitima iboneye,

Kuko ari bo bazabona Imana.

9 Hahirwa abakiranura,

Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.

10 Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka,

Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

11 “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.

12 Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.

13 “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

14 “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.

15 Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.

16 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

Yesu ntiyazanywe no gukuraho amategeko

17 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.

18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.

19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.

20 Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Ntukice

21 “Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza.’

22 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w’i Gehinomu.

23 Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,

24 usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.

25 “Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe.

26 Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.

Ntugasambane

27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’

28 Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.

29 Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.

30 N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.

Ntukahukane

31 “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’

32 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

Ntukarahire

33 “Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’

34 Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana,

35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.

36 Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze.

37 Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.

Ntimukihōrere

38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n’iryinyo rihōrerwe irindi.’

39 Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso,

40 umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n’umwitero,

41 ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri.

42 Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo.

Nimukunde ababanga

43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’

44 Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,

45 ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.

46 Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?

47 Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?

48 Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Mt 6

Yesu aduhana kutagirira ubuntu kwishimisha

1 “ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.

2 “ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

3 Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora,

4 ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Gusenga

5 “ ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

7 “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.

8 Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.

9 Nuko musenge mutya muti

“ ‘Data wa twese uri mu ijuru,

Izina ryawe ryubahwe,

10 Ubwami bwawe buze,

Ibyo ushaka bibeho mu isi,

Nk’uko biba mu ijuru.

11 Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi,

12 Uduharire imyenda yacu,

Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,

13 Ntuduhāne mu bitwoshya,

Ahubwo udukize Umubi,

Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe,

None n’iteka ryose. Amen. ’

14 “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe,

15 ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

Yesu aduhana kutiyiriza ubusa ngo twishimishe

16 “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

17 Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso,

18 kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.

19 “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.

20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,

21 kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.

22 “Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo,

23 ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!

Ntimukunde iby’isi

24 “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.

Ntimukiganyire

25 “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?

26 Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?

27 Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?

28 “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda,

29 kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.

30 Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?

31 “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’

32 Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.

33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

34 Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Mt 7

Ntimukagaye abandi mwiretse

1 “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,

2 kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.

3 Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?

4 Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?

5 Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.

6 “Ibyejejwe by’Imana ntimukabihe imbwa, kandi n’imaragarita zanyu ntimukazite imbere y’ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.

7 “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.

8 Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.

9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,

10 cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?

11 Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

12 “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.

Irembo rifunganye

13 “Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.

14 Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.

15 “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana.

16 Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?

17 Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.

18 Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.

19 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.

20 Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.

21 “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.

22 Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’

23 Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’

Inzu yo ku rutare n’iyo ku musenyi

24 “Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,

25 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.

26 “Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,

27 imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”

28 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe,

29 kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi babo.

Mt 8

Yesu akiza umubembe

1 Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.

2 Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”

3 Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”

4 Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

Akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare

5 Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w’abasirikare aramwinginga ati

6 “Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”

7 Aramubwira ati “Ndaza mukize.”

8 Umutware w’abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.

9 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

10 Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.

11 Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,

12 ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”

13 Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye.”

Umugaragu we akira uwo mwanya.

14 Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga,

15 amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.

16 Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,

17 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu.”

Gukurikira Yesu ntibyoroshye

18 Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.

19 Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”

20 Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

21 Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.”

22 Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”

Aturisha inyanja

23 Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.

24 Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.

25 Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”

26 Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose.

27 Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!”

Akiza abantu bafite dayimoni

28 Amaze gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.

29 Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”

30 Hirya yabo hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha.

31 Abadayimonibazibonyebaramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w’ingurube.”

32 Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.

33 Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n’iby’abari batewe n’abadayimoni.

34 Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.