Mt 9

Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha

1 Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w’iwabo.

2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”

3 Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.”

4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?

5 Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’?

6 Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”

7 Arabyuka aragenda, arataha.

8 Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.

Ahamagara Matayo

9 Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

Arahaguruka, aramukurikira.

10 Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha, basangira na Yesu n’abigishwa be.

11 Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”

12 Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.

13 Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

14 Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

15 Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.

16 “Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

17 Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”

Azura umukobwa wa Yayiro

18 Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.”

19 Yesu arahaguruka, amukurikirana n’abigishwa be.

20 Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n’ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we,

21 kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.”

22 Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya.

23 Yesu ageze mu muryango w’inzu y’uwo mutware, abona abavuza imyirongi n’abantu benshi baboroga

24 arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane.

25 Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka.

26 Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.

Ahumūra impumyi ebyiri, akiza abarwayi

27 Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.”

28 Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?”

Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.”

29 Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk’uko mwizeye.”

30 Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.”

31 Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.

32 Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni.

33 Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk’ibi muri Isirayeli.”

34 Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

35 Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.

36 Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandayenk’intama zitagira umwungeri.

37 Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake.

38 Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”

Mt 10

Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri

1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose.

2 Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se,

3 na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w’ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo

4 na Simoni Zelote,na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

5 Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya,

6 ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.

7 Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’

8 Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.

9 Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

10 cyangwa imvumba y’urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga.

11 “Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo.

12 Nimwinjira mu nzu mubaramutse,

13 inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire.

14 Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.

15 Ndababwira ukuri yuko ku munsi w’amateka, igihugu cy’i Sodomu n’i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy’uwo mudugudu.

Uburyo intumwa zizarenganywa

16 “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.

17 Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,

18 bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani.

19 Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya.

20 Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha.

21 “Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, n’abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.

22 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

23 Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza.

Yesu akomeza intumwa ngo zidatinya

24 “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja.

25 Birahagije ko umwigishwa amera nk’umwigisha, n’umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir’urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!

26 “Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana.

27 Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n’ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y’amazu.

28 Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.

29 Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi,

30 ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.

31 Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.

32 “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.

33 Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.

Kwikorera umusaraba

34 “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.

35 Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe,

36 abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.

37 “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.

38 Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.

39 Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

40 “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye.

41 Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi.

42 Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”

Mt 11

Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu

1 Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.

2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati

3 “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

4 Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.

5 Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

6 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

7 Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

8 Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!

9 Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.

10 Uwo ni we wandikiwe ngo

‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,

Izakubanziriza igutunganirize inzira.’

11 “Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.

12 Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.

13 Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,

14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.

15 Ufite amatwi yumva niyumve.

16 “Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Bameze nk’abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati

17 ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

18 Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’

19 Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.”

Yesu ahanurira ab’i Korazini n’ab’i Betsayida

20 Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.

21 Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.

22 Ariko ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

23 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.

24 Ariko ndababwira yuko ku munsi w’amateka, igihugu cy’i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”

Yesu ahamagara abananiwe n’abaremerewe

25 Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato.

26 Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

27 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w’Imana, n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.

28 “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

29 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,

30 kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”

Mt 12

Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa

1 Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y’amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya.

2 Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”

3 Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe,

4 ko yinjiye mu nzu y’Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine?

5 Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo?

6 Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano.

7 Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza,

8 kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato.”

Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w’isabato

9 Avayo ajya mu isinagogi yabo,

10 asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega.

11 Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo?

12 Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.”

13 Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.”

Arakurambura, kurakira kuba nk’ukundi.

14 Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica.

15 Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose,

16 arabahana ngo batamwamamaza

17 ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

18 “Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije,

Umutima wanjye ukamwishimira.

Nzamushyiramo Umwuka wanjye,

Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka.

19 Ntazatongana, ntazasakuza,

Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye.

20 Urubingo rusadutse ntazaruvuna,

Kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya,

Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe,

21 kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”

Yesu akiza umuntu wari ikiragi akaba n’impumyi

22 Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka.

23 Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?”

24 Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”

25 Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho.

26 None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute?

27 Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza.

28 Ariko Umwuka w’Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana buba bubaguye gitumo.

29 “Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?

30 “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.

31 Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa.

32 Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.

33 “Nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo.

34 Mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga.

35 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.

36 “Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.

37 Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”

Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso

38 Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.”

39 Na we arabasubiza ati “Abantu b’igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy’umuhanuzi Yona.

40 Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu.

41 Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.

42 Umugabekazi w’igihugu cy’i kusi azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.

43 “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura.

44 Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe.

45 Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.”

Bene wabo wa Yesu

46 Akivugana n’abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we.

47 Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”

48 Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

49 Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data.

50 Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

Mt 13

Umugani w’umubibyi

1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja.

2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.

3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati

“Umubibyi yasohoye imbuto.

4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,

6 izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.

9 Ufite amatwi niyumve.”

10 Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”

11 Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,

12 kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite.

13 Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’

14 Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo

‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa,

Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.

15 Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure,

Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri,

Amaso yabo bakayahumiriza,

Ngo batarebesha amaso,

Batumvisha amatwi,

Batamenyesha umutima,

Bagahindukira ngo mbakize.’

Yesu asobanura umugani w’umubibyi

16 “Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu kuko yumva.

17 Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.

18 “Nuko nimwumve umugani w’umubibyi.

19 Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira.

20 Kandi usa n’izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,

21 ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.

22 Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.

23 Kandi usa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

Umugani w’urukungu mu masaka

24 Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,

25 nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.

26 Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.

27 Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’

28 Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’

29 Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka,

30 mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”

Umugani w’akabuto ka sinapi n’uw’umusemburo

31 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.

32 Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

33 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y’ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”

34 Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,

35 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo

“Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani,

Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”

36 Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.”

37 Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,

38 umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi,

39 umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y’isi, abasaruzi ni abamarayika.

40 Nk’uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y’isi.

41 Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi babikure mu bwami bwe,

42 babajugunye mu itanura ry’umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

43 Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.

Umugani w’izahabu n’imaragarita n’urushundura

44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.

45 “Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza,

46 abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.

47 “Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z’amoko yose.

48 Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.

49 Uko ni ko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,

50 babajugunye mu itanura ry’umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

51 “Ayo magambo yose aho murayumvise?”

Baramusubiza bati “Yee.”

52 Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir’urugo utanga ibintu bishya n’ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”

Yesu asuzugurwa n’abo mu gihugu cy’iwabo

53 Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo

54 ajya mu gihugu cy’iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he?

55 Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?

56 Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”

57 Ibye birabagusha.

Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo no mu nzu yabo.”

58 Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye.

Mt 14

Uko Herode yishe Yohana Umubatiza

1 Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu,

2 abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.”

3 Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y’imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo,

4 kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.”

5 Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.

6 Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abararitswe, ashimisha Herode.

7 Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose.

8 Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

9 Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we,

10 atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana.

11 Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina.

12 Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu.

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu

13 Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy’ubutaka.

14 Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.

15 Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.”

16 Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.”

17 Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n’ifi ebyiri.”

18 Arababwira ati “Nimubinzanire hano.”

19 Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu.

20 Bararya bose barahāga, bateranya ubuvungukira bw’imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n’ebyiri.

21 Abariye bari nk’ibihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo.

Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi

22 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu.

23 Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine.

24 Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n’umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere.

25 Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja.

26 Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja bahagarika imitima, batakishwa n’ubwoba bati “Ni umuzimu.”

27 Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.”

28 Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi.”

29 Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu.

30 Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”

31 Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”

32 Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza.

33 Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w’Imana.”

34 Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti.

35 Ab’aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose,

36 baramwinginga ngo bakore ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira.

Mt 15

Yesu ahinyura imyigishirize y’Abafarisayo

1 Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati

2 “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”

3 Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu?

4 Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’

5 Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituyeImana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’

6 Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.

7 Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati

8 ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,

Ariko imitima yabo imba kure.

9 Bansengera ubusa,

Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ”

10 Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.

11 Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

12 Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”

13 Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.

14 Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”

15 Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”

16 Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka?

17 Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?

18 Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.

19 Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.

20 Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”

Yesu akiza umukobwa w’Umunyakanānikazi

21 Yesu arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni.

22 Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”

23 Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”

24 Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”

25 Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”

26 Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa.”

27 Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”

28 Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.

Yesu akiza abarwayi, ahaza abantu ibihumbi bine

29 Yesu avayo ajya ku Nyanja y’i Galilaya, azamuka umusozi aricara.

30 Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema, n’impumyi n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,

31 bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba, bahimbaza Imana y’Abisirayeli.

32 Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”

33 Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”

34 Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?”

Baramusubiza bati “Ni irindwi n’udufi duke.”

35 Ategeka abantu ko bicara hasi.

36 Yenda iyo mitsima irindwi n’udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.

37 Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.

38 Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n’abana batabariwemo.

39 Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy’i Magadani.

Mt 16

Yesu yima Abayuda ikimenyetso

1 Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.

2 Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’

3 Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.

4 Abantu b’iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda.

5 Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima.

6 Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”

7 Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.”

8 Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima?

9 Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?

10 Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe?

11 Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby’imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo.”

12 Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’iy’Abasadukayo.

Petero ahamya ko Yesu ari Kristo

13 Nuko Yesu ajya mu gihugu cy’i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?”

14 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

15 Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

16 Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

17 Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

18 Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

19 Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”

20 Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.

Yesu asobanura iby’inzira y’umusaraba

21 Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.

22 Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”

23 Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”

24 Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,

25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

26 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?

27 Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

28 Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.”

Mt 17

Yesu ahinduka ishusho irabagirana

1 Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine.

2 Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo.

3 Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we.

4 Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”

5 Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”

6 Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane.

7 Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.”

8 Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.

9 Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w’umuntu azazukira.”

10 Abigishwa be baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?”

11 Arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya.

12 Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugira uko bashaka. N’Umwana w’umuntu ni ko bazamugira.”

13 Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza.

Yesu akiza umwana urwaye igicuri

14 Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati

15 “Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi.

16 Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.”

17 Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.”

18 Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira.

19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?”

20 Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. [

21 Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.]”

Yesu avuga iby’urupfu rwe

22 Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w’umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n’abantu,

23 bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.”

Barababara cyane.

24 Bagera i Kaperinawumu, abantu basoresha umusoro w’ididarakamabaza aho Petero ari baramubaza bati “Mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?”

25 Arabasubiza ati “Arayitanga.”

Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?”

26 Aramusubiza ati “Ni rubanda.”

Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo.

27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.”

Mt 18

Ubukuru bushimwa mu bwami bwo mu ijuru ubwo ari bwo

1 Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?”

2 Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo,

3 arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

4 Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru.

5 Uwemera umwana umwe muto nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.

6 “Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja.

7 Isi izaboneshwa ishyano n’ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.

8 “Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.

9 Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y’umuriro ufite amaso yombi.

10 “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru. [

11 Umwana w’umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye.]

12 “Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n’icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?

13 Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye.

14 Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.

Uko itorero rikwiriye kugenza uwanze guhanwa

15 “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so.

16 Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’

17 Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.

18 “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

19 “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.

20 Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

Umugani w’abantu babiri barimo umwenda

21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?”

22 Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.

23 Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washatse kubarana n’abagaragu be umubare w’ibyo yababikije.

24 Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.

25 Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n’umugore we n’abana be n’ibyo afite byose, ngo umwenda ushire.

26 Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’

27 Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda.

28 “Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’

29 Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’

30 Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y’imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.

31 Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose.

32 Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,

33 nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?’

34 Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.

35 “Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”