Mt 19

Ibyo gusenda umugore

1 Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani.

2 Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.

3 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”

4 Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,

5 ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?

6 Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

7 Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”

8 Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.

9 Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”

10 Abigishwa be baramubwira bati “Iby’umugabo n’umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.”

11 Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.

12 Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”

Yesu yakira abana bato

13 Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.

14 Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”

15 Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo.

Iby’umusore w’umutunzi

16 Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

17 Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”

18 Aramubaza ati “Ni ayahe?”

Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,

19 wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

20 Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”

21 Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

22 Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

23 Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.

24 Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.”

25 Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?”

26 Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”

Iby’abarekeshejwe ibyabo no gukurikira Yesu

27 Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?”

28 Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.

29 Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.

30 Ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.

Mt 20

Umugani w’abahinzi bo mu ruzabibu

1 “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.

2 Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.

3 Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora,

4 na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’

5 Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n’isaha cyenda, abigenza atyo.

6 Isaha zibaye cumi n’imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’

7 Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’

8 “Bugorobye nyir’uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’

9 Abatangiye mu isaha cumi n’imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.

10 Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe.

11 Bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu bati

12 ‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba!’

13 “Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe?

14 Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe,

15 mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’

16 “Uko ni ko ab’inyuma bazaba ab’imbere, kandi ab’imbere bazaba ab’inyuma.”

Yesu avuga iby’urupfu rwe

17 Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n’abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati

18 “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.

19 Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”

Ubukuru bwo mu bwami bw’Imana

20 Maze nyina wa bene Zebedayo azana n’abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.

21 Na we aramubaza ati “Urashaka iki?”

Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”

22 Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?”

Bati “Turabibasha.”

23 Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.”

24 Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.

25 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka.

26 Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,

27 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,

28 nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”

Yesu ahumūra impumyi ebyiri

29 Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira.

30 Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”

31 Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”

32 Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?”

33 Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.”

34 Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.

Mt 21

Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

1 Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri

2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.

3 Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”

4 Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo

5 “Mubwire umukobwa w’i Siyoni muti

‘Dore umwami wawe aje aho uri,

Ari uw’ineza ahetswe n’indogobe,

N’icyana cy’indogobe.’ ”

6 Ba bigishwa baragenda bakora nk’uko Yesu yabategetse,

7 bazana indogobe n’iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho.

8 Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira.

9 Itara ry’abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!”

10 Ageze i Yerusalemu ab’umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?”

11 Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.”

Yesu yirukana abaguriraga mu rusengero

12 Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw’Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y’abavunjaga ifeza n’intebe z’abaguraga inuma,

13 arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”

14 Nuko impumyi n’ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza.

15 Ariko abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibitangaza akoze, n’abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara.

16 Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?”

Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”

17 Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.

Yesu avuma igiti cyitwa umutini

18 Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza.

19 Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma.

20 Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?”

21 Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho.

22 Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”

Abatambyi babaza Yesu aho yakuye ububasha bwe

23 Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”

24 Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora.

25 Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?”

Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

26 Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”

27 Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.”

Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.

28 “Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’

29 Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.

30 Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo.

31 Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?”

Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.”

Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana.

32 Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.

Umugani w’abahinzi bimye shebuja imyaka ye

33 “Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

34 Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze.

35 Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.

36 Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.

37 Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’

38 Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

39 Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.

40 “Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”

41 Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”

42 Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka!

Ibyo byavuye ku Uwiteka,

Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’

43 “Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. [

44 Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.]”

45 Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga.

46 Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.

Mt 22

Umugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami

1 Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati

2 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,

3 atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.

4 Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’

5 “Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe,

6 abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica.

7 Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo.

8 Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.

9 Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’

10 Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.

11 “Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.

12 Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’ Na we arahora rwose.

13 Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,

14 kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.”

Abafarisayo bamugerageresha iby’umusoro

15 Maze Abafarisayo baragenda bajya inama y’uko bari bumutegeshe amagambo.

16 Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’Abaherode bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese.

17 Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”

18 Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe?

19 Nimunyereke ifeza y’umusoro.”

Bamuzanira idenariyo.

20 Arababaza ati “Iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”

21 Baramusubiza bati “Ni ibya Kayisari.”

Maze arababwira ati “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”

22 Babyumvise barumirwa, bamusiga aho baragenda.

Yesu asubiza Abasadukayo ibyo kuzuka

23 Uwo munsi Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, baza aho ari baramubaza bati

24 “Mwigisha, Mose yaravuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we acikure mwene se.

25 Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi, uwa mbere yararongoye arapfa, maze kuko batabyaranye araga mwene se umugore we.

26 Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo.

27 Hanyuma wa mugore na we arapfa.

28 Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi, ko bose bari bamufite?”

29 Yesu arabasubiza ati “Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana.

30 Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

31 Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo

32 ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”

33 Abantu babyumvise batangazwa no kwigisha kwe.

Itegeko rirusha ayandi gukomera

34 Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe,

35 umwe muri bo w’umwigishamategeko amubaza amugerageza ati

36 “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”

37 Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’

38 Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.

39 N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’

40 Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Yesu ni Umwana wa Dawidi

41 Abafarisayo bagiteranye, Yesu arababaza ati

42 “Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?”

Baramusubiza bati “Ni mwene Dawidi.”

43 Arababaza ati “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’Umwuka amwita umwami we ati

44 ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati:

Icara iburyo bwanjye,

Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’

45 Nuko ubwo Dawidi amwita umwami we, none abasha ate no kuba umwana we?”

46 Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza.

Mt 23

Yesu abuza abigishwa gukurikiza imigenzereze y’Abafarisayo

1 Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be ati

2 “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.

3 Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.

4 Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo.

5 Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana bazāgura, bakongēra inshunda z’imyenda yabo,

6 kandi bakunda imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi,

7 no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi.

8 Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.

9 Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.

10 Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.

11 Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.

12 Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Yesu aburira Abafarisayo n’abanditsi

13 “Ariko mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n’abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [

14 Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z’abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y’urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]

15 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w’i Gehinomu.

16 “Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’

17 Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu?

18 Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’

19 Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?

20 Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n’ibikiriho byose,

21 kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n’Irubamo.

22 Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y’Imana n’Iyicaraho.

23 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.

24 Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.

25 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda.

26 Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.

27 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose.

28 Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n’ubugome.

29 “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z’abakiranutsi,

30 mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y’abahanuzi.’

31 Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b’abishe abahanuzi.

32 Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu.

33 Mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?

34 Nuko rero ku bw’ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n’abanyabwenge n’abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,

35 muhereko mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro.

36 Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b’iki gihe.

37 “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

38 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.

39 Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.’ ”

Mt 24

Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu

1 Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero.

2 Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

3 Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”

4 Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

5 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.

6 Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

7 Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.

8 Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9 “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.

10 Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.

11 N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.

12 Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.

13 Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

14 Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.

15 “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),

16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

17 n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,

18 n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.

19 Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.

20 Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,

21 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

22 Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.

23 “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.

24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

25 Dore mbibabwiye bitaraba.

26 “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.

27 Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.

28 “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.

29 “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’

30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.

31 Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Uko bizamera ubwo Yesu azagaruka

32 “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

33 Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.

34 Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

36 “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.

37 Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba,

38 kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,

39 ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.

40 Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,

41 abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.

42 “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.

43 Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.

44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.

Umugani w’abagaragu babiri

45 “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?

46 Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.

47 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.

48 Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,

49 maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi,

50 shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi,

51 amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

Mt 25

Umugani w’abakobwa cumi

1 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.

2 Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.

3 Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta,

4 ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo.

5 Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.

6 “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’

7 Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.

8 Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’

9 Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’

10 Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.

11 “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’

12 Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’

13 “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.

Umugani w’abagaragu bahawe italanto

14 “Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye,

15 aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka.

16 Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu.

17 N’uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri.

18 Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja.

19 “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.

20 Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’

21 Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

22 “N’uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’

23 Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

24 “N’uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye

25 ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’

26 “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye,

27 italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n’inyungu yayo?

28 Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi.

29 Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n’icyo yari afite.

30 N’uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’

Gucirwaho iteka

31 “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.

32 Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene,

33 intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.

34 Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi,

35 kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,

36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’

37 “Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa?

38 Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika?

39 Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusūra?’

40 Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’

41 “Azabwira n’abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka watunganirijwe Umwanzi n’abamarayika be,

42 kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,

43 nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansūra.’

44 “Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?’

45 Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.’

46 Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”

Mt 26

Bajya inama yo kwica Yesu

1 Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati

2 “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”

3 Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa,

4 bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.

5 Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”

Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni umubembe

6 Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,

7 umugore aza aho ari afite umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano y’igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.

8 Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa,

9 ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”

10 Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?

11 Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.

12 Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.

13 Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”

Yuda agurisha Yesu

14 Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru

15 arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by’ifeza mirongo itatu,

16 aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.

Yesu n’abigishwa be basangira ibya Pasika

17 Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?”

18 Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be.’ ”

19 Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.

20 Bugorobye yicarana n’abigishwa cumi na babiri ngo basangire.

21 Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

22 Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”

23 Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.

24 Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”

25 Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?”

Aramusubiza ati “Wakabimenye.”

Yesu atanga ifunguro ryera

26 Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”

27 Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,

28 kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.

29 Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”

30 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.

Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu

31 Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare.’

32 Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

33 Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”

34 Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”

35 Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N’abandi bigishwa bose bavuga batyo.

Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani

36 Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”

37 Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.

38 Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”

39 Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

40 Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?

41 Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

42 Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”

43 Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.

44 Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n’aya mbere.

45 Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.

46 Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”

Bafata Yesu

47 Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n’igitero kinini gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko.

48 Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”

49 Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.

50 Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.”

Maze baraza basumira Yesu, baramufata.

51 Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi.

52 Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.

53 Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri?

54 Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”

55 Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?

56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”

Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga.

Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa

57 Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n’abakuru bari bateraniye.

58 Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw’Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n’abagaragu ngo arebe amaherezo.

59 Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica,

60 barabibura nubwo haje abagabo b’ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri

61 baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”

62 Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

63 Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”

64 Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”

65 Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.

66 Muratekereza iki?”

Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”

67 Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati

68 “Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”

Petero yihakana Yesu

69 Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.”

70 Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.”

71 Arasohoka ageze mu bikingi by’amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N’uyu yari kumwe na Yesu w’i Nazareti.”

72 Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”

73 Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”

74 Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.”

Muri ako kanya inkoko irabika.

75 Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.

Mt 27

Bashyīra Yesu Pilato

1 Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu.

2 Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.

Yuda yiyahura

3 Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati

4 “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”

Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”

5 Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.

6 Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by’ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso.”

7 Bajya inama bazigura isambu y’umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.

8 Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y’amaraso na bugingo n’ubu.

9 Ni bwo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by’ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy’uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,

10 babigura isambu y’umubumbyi nk’uko Uwiteka yanyeretse.”

Pilato acira Yesu urubanza

11 Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y’umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?”

Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.”

12 Abatambyi bakuru n’abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.

13 Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”

14 Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.

15 Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.

16 Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.

17 Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”

18 Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.

19 Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20 Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.

21 Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?”

Bati “Ni Baraba.”

22 Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?”

Bose bati “Nabambwe!”

23 Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”

Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”

24 Nuko Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y’abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”

25 Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”

26 Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.

Abasirikare bashinyagurira Yesu

27 Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.

28 Baramucuza, bamwambika umwenda w’umuhemba,

29 baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!”

30 Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.

31 Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.

Yesu abambwa

32 Bagisohoka, bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

33 Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,

34 bamuha vino ivanze n’indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.

35 Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,

36 bicara aho baramurinda.

37 Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W’ABAYUDA.”

38 Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

39 Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe

40 baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.”

41 Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati

42 “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.

43 Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”

44 N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.

Urupfu rwa Yesu

45 Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.

46 Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

47 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”

48 Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.

49 Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”

50 Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.

Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga

51 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,

52 ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa,

53 bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.

54 Umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n’ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana.”

55 Hariho n’abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.

56 Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.

Yosefu ahamba Yesu

57 Nuko nimugoroba haza umuntu w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.

58 Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.

59 Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w’igitare wera,

60 ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w’imva, aragenda.

61 Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.

Barinda imva ya Yesu

62 Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato.

63 Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.

64 Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”

65 Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”

66 Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n’umunwa w’igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.

Mt 28

Kuzuka kwa Yesu

1 Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.

2 Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.

3 Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura.

4 Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye.

5 Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.

6 Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.

7 Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.”

8 Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n’ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.

9 Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira.

10 Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”

11 Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose.

12 Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi

13 bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’

14 Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.”

15 Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu.

Yesu atuma abigishwa be mu mahanga yose

16 Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse.

17 Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya.

18 Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.

19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

20 mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”