Mal 1

Urukundo Imana ikunda Isirayeli

1 Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki.

2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ”

Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze YakoboAmosi 1.11-12; Obad 1-14

3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”

4 Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubake ahari amatongo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubaka ariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandi ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.

5 N’amaso yanyu azabyirebera namwe muvuge muti ‘Uwiteka ahimbazwe birenze urugabano rwa Isirayeli.’

Ibyaha by’abatambyi b’Imana

6 “Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’

7 Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.

8 Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

9 “Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

10 Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.

11 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvuga muti ‘Ameza y’Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’

13 Kandi mujya muvuga muti ‘Uyu murimo uraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.

14 Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.

Mal 2

Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo

1 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.

2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

3 Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.

4 Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

5 “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye.

6 Itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.

7 Kuko akanwa k’umutambyi gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y’Uwiteka Nyiringabo.

8 “Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by’amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

9 Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y’abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by’amategeko.

Ibyaha by’abantu b’Imana n’ibyaha byo mu ngo

10 “Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza?

11 Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n’i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga.

12 Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane n’utura Uwiteka Nyiringabo amaturo.

13 “Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.

14 Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano.

15 Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe.

16 Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.

17 “Mwaruhije Uwiteka n’amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y’Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’

Mal 3

Ibihanura kuza kw’Integuza y’Uwiteka

1 “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

2 “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.

3 Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.

4 Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.

5 “Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

6 “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

Ibyaha by’abantu b’Imana bagira ubugugu ku by’Imana

7 “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’

8 Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,

9 muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.

10 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

11 Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

13 “Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’

14 Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?

15 Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’ ”

Abantu b’Imana biringirwa

16 Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.

17 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.

18 Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.

Umunsi w’Uwiteka

19 “Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

20 Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.

21 Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

22 “Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

23 “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.

24 Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

Zak 1

Iyerekwa ry’amafarashi ane

1 Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti

2 “Uwiteka yarakariye ba sogokuruza banyu cyane.

3 Ni cyo gituma uzababwira uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4 Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.

5 Ba sogokuruza banyu bari he? Mbese abahanuzi bahoraho iteka?

6 Amagambo yanjye n’amategeko yanjye nategetse abagaragu banjye b’abahanuzi, aho ntibyasohoye kuri ba sogokuruza? Hanyuma bisubiyemo baravuga bati ‘Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuzatwitura ibihwanye n’ingeso zacu n’ibyo twakoze, none ni ko yadukoreye.’ ”

7 Ku munsi wa makumyabiri n’ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti:

8 Nijoro nagiye kubona mbona umuntu uhetswe n’ifarashi y’igaju, ahagaze hagati y’ibiti by’imihadasi byo mu kabande, kandi inyuma ye hari amafarashi y’amagaju n’ay’ubugondo n’ay’imyeru.

9 Maze ndabaza nti “Ibi ni ibiki, Nyagasani?”

Marayika twavuganaga aransubiza ati “Ndabikubwira.”

10 Umuntu wari uhagaze hagati y’imihadasi aravuga ati “Abo ni abo Uwiteka yatumye kugenda isi.”

11 Basubiza marayika w’Uwiteka wari uhagaze hagati y’imihadasi bati “Twagenze isi yose, kandi dore isi yose iratuje ifite ihumure.”

12 Marayika w’Uwiteka arabasubiza ati “Uwiteka Nyiringabo uzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n’imidugudu y’u Buyuda, kandi umaze imyaka mirongo irindwi ubarakariye?”

13 Uwiteka asubiza marayika twavuganaga amagambo meza amara umubabaro.

14 Marayika twavuganaga arambwira ati “Rangurura uvuge cyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Yerusalemu n’i Siyoni ifuhe ryinshi.

15 Kandi ndakariye amahanga yiraye uburakari bwinshi, kuko narakariyeAbisirayelibuhoro, ariko bo babagiriye nabi birenze urugero.’

16 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Ngarukiye i Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwa umugozi.’

17 “Ongera urangurure uvuge uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’ ”

Zak 2

Amahembe ane n’abacuzi bane

1 Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane.

2 Mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya ni ibiki?” Aransubiza ati “Biriya ni yo mahembe yatatanije Abayuda n’Abisirayeli n’ab’i Yerusalemu.”

3 Uwiteka anyereka abacuzi bane.

4 Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n’iki?”

Aransubiza ati “Uzi koaya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y’amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy’Abayuda akabatatanya.”

Marayika atumwa kugera i Yerusalemu

5 Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera.

6 Ndamubaza nti “Urajya he?”

Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n’uburebure bwaho uko bureshya.”

7 Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira,

8 aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk’imidugudu itagira inkike, kuko abantu n’amatungo bizahaba byinshi.

9 Ni jye uzababera inkike y’umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga.

10 “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy’ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga.

11 Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike!

12 Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye.

13 Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w’abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.

14 “Ririmba unezerwe wa mukobwa w’i Siyoni we, dore nanjye ndaje, nguturemo imbere. Ni ko Uwiteka avuga.

15 “Uwo munsi amahanga menshi azahakwa ku Uwiteka, babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.

16 Maze Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu.”

17 Bantu mwese nimucecekere imbere y’Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera.

Zak 3

Yosuwa umutambyi mukuru, akizwa ibyaha bye

1 Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.

2 Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”

3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.

4 Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”

5 Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho.

6 Marayika w’Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati

7 “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.

8 Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

9 Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw’icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe.

10 Uwo munsi muzahamagarana, umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y’umuzabibu no munsi y’umutini.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Zak 4

Uwiteka akirisha Umwuka we Wera, atari abanyamaboko

1 Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi,

2 arambaza ati “Ubonye iki?”

Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.

3 Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw’urwabya, undi wari ibumoso bwarwo.”

4 Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?”

5 Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?”

Ndamusubiza nti “Oya, nyagasani.”

6 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

7 “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”

8 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

9 “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw’iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.

10 “Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y’Uwiteka acuragana mu isi yose.”

11 Ndongera ndamubaza nti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw’igitereko cy’amatabaza, undi ukaba ibumoso bwacyo isobanurwa ite?”

12 Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?”

13 Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?”

Ndamusubiza nti “Oya nyagasani.”

14 Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose.”

Zak 5

Iyerekwa ry’umuzingo w’igitabo uguruka

1 Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w’igitabo uguruka.

2 Arambaza ati “Ubonye iki?”

Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w’igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n’ubugari bwawo ni mikono cumi.”

3 Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahiraibinyomawese azakurwaho.

4 Uwo muvumonzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n’ibiti n’amabuye byayo.”

5 Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Noneho ubura amaso urebe kiriya gisohotse uko kimeze.”

6 Ndabaza nti “Kiriya ni iki?”

Aransubiza ati “Kiriya ni indengoisohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.”

7 Kandi dore umutemeri w’ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo.

8 Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w’ibati uremereye ku musozo wayo.

9 Nuko nubura amaso ngiye kubona mbona abagore babiri basohotse bafite umuyaga mu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk’ay’igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere.

10 Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?”

11 Aransubiza ati “Bagiye kubakira uwo mugore inzu mu gihugu cy’i Shinari, niyuzura azashyirwa ukwe muri icyo gihugu.”

Zak 6

Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami

1 Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.

2 Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara.

3 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga.

4 Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”

5 Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y’Umwami nyir’isi yose.

6 Ririya gare rikururwa n’amafarashi y’imikara rirajya mu gihugu cy’ikasikazi, ay’imyeru yaje ayakurikiye n’ay’amabara y’ibitanga, arajya mu gihugu cy’ikusi.”

7 Ay’amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.

8 Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy’ikasikazi, yurūye umwuka wanjyew’uburakari nari narakariyeigihugu cy’ikasikazi.”

9 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti

10 “Akira amaturo y’abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.

11 Bazaguhe ifeza n’izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.

12 Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka.

13 Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’

14 Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw’Uwiteka.

15 “Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw’Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”

Zak 7

Ahinyura kwiyiriza ubusa kwabo k’uburyarya

1 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.

2 Ubwo ab’i Beteli bari batumye Shareseri na Regemumeleki n’abagaragu babo ngo baze gusaba Uwiteka umugisha,

3 bari baje no kuvugana n’abatambyi bo mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo n’abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk’uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”

4 Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

5 “Bwira abantu bo mu gihugu bose n’abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa?

6 Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwirira ubwanyu kandi mukinywera?

7 Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiye mu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n’imidugudu yaho ihakikije n’iy’ikusi n’iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’ ”

8 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Zekariya rivuga riti

9 “Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n’impuhwe.

10 Kandi mwe kurenganya abapfakazi n’impfubyi, n’abanyamahanga n’abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’

11 “Ariko banga kumva bantera umugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.

12 Ndetse binangiye imitima imera nk’ubutare, ngo batumva amategeko n’amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo.

13 Maze kuko yaranguruye bakanga kumva, ni ko bizaba, bazarangurura nange kumva, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

14 ahubwo nzabatatanisha serwakira bajye mu mahanga yose batigeze kumenya. Nuko bahavuye igihugu gisigara ari umwirare, ntihagira ukunda kuhaca cyangwa kuhagaruka, kuko igihugu cy’igikundiro bari bagihinduye amatongo.”