Zak 8

Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro

1 Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ”

3 Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”

4 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n’abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z’i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.

5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”

6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,

8 nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by’ukuri, no mu byo gukiranuka.”

9 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n’abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw’inzu y’Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y’urusengero yubakwe.

10 Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n’uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw’abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.

11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.

13 Nuko nk’uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y’i Buyuda n’iy’i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b’umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.

14 “Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk’uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

15 na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n’inzu y’i Buyuda neza, mwitinya.

16 Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu.

17 Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

18 Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

19 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab’inzu y’i Buyudaiminsiy’umunezero n’iy’ibyishimo n’ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n’amahoro.’ ”

20 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi,

21 kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’Bati‘Natwe turajyayo.’

22 Ni ukuri koko abantu benshi n’amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.”

23 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”

Zak 9

Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanura ku gihugu cy’i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n’imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso,Mat 11.21-22; Luka 10.13-14

2 no ku b’i Hamati hegeranye na ho, n’ab’i Tiro n’ab’i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.

3 Ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk’urunda umukungugu, n’izahabu nziza bakayirunda nk’urunda ibyondo byo mu nzira.

4 Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.

5 Abanyashikeloni bazabireba batinye, n’ab’i Gaza bazababara cyane, n’aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7

6 Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.

7 Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n’ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw’Imana, azaba nk’umutware w’u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk’Umuyebusi.

8 Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingaboz’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.

9 Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

10 Efurayimu nzahakura amagare, n’i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n’imiheto y’intambara izahashira. Azabwira amahanga iby’amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y’isi.

11 Kandi nawe ku bw’isezerano ryawe rihamywa n’amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.

12 Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.

13 Kuko mfoye Yuda nk’umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b’i Bugiriki, nzakugira inkota y’intwari.

14 Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nk’umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y’ikusi.

15 Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y’imihumetso. Bazanywa basahinde nk’abanywi ba vino, buzure nk’uko inzabya zo ku nkokora z’igicaniro zuzura.

16 Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.

17 Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y’umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.

Zak 10

1 Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.

2 Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n’abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk’intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.

3 Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y’ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk’ifarashi ye nziza mu ntambara.

4 Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n’urubamborw’ihema. Muri we hazaturuka n’umuheto w’intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.

5 Abo bo bazamera nk’intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.

6 Ab’inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab’inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk’abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira.

7 Abefurayimu bazamera nk’intwari, bazishima mu mitima nk’uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka.

8 Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk’uko bagwiraga.

9 Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n’abana babo kandi bazagaruka.

10 Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy’i Galeyadi n’i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.

11 Azanyura mu nyanja y’umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n’inkoni y’umwami wa Egiputa izavaho.

12 Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.

Zak 11

Iby’inkoni ebyiri zitwa Buntu na Kunga

1 Kingura inzugi zawe Lebanoni, umuriro utwike imyerezi yawe.

2 Boroga wa muberoshi we, kuko umwerezi uguye kandi ibiti byiza cyane bikaba byangiritse. Nimuboroge mwa myela y’i Bashani mwe, kuko ishyamba ritamenwa riguye.

3 Umva ijwi ry’induru y’abashumba kuko icyubahiro cyabo cyangiritse, umva ijwi ry’imigunzu y’intare yivuga kuko ubwibone bwa Yorodani bwangiritse.

4 Uwiteka Imana yanjye iravuga iti “Ragira ubushyo bw’imbagwa.

5 Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi abazitunda bakavuga bati ‘Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire’, kandi abashumba bazo ntibazibabariye.

6 “Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”

7 Nuko ndagira ubushyo bw’imbagwa, ni koko zari mbi. Maze nenda inkoni ebyiri imwe nyita Buntu, indi nyita Kunga mperako ndagira ubushyo.

8 Mu kwezi kumwe nirukana abo bashumba batatu kuko bari banduhije, kandi na bo bari banzinutswe.

9 Nuko ndavuga nti “Sinzabaragira, upfuye napfe, uzakurwaho nakurweho, abazarokoka bazaryane.”

10 Maze nenda inkoni yanjye Buntu nyicamo kabiri, kugira ngo nice isezerano nasezeranye n’amahanga yose.

11 Uwo munsi iravunika, maze abakene bo mu bushyo banyumviraga bamenya yuko iryo jambo ari iry’Uwiteka.

12 Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by’ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.

13 Uwiteka arambwira ati “Jugunyira umubumbyi ya ngirwagiciro banciriye.” Nuko nenda bya bice by’ifeza mirongo itatu, ndabijyana mbijugunyira umubumbyi mu nzu y’Uwiteka.

14 Maze inkoni yanjye ya kabiri yitwa Kunga nyicamo kabiri, kugira ngo nice ubuvandimwe bwa Yuda na Isirayeli.

15 Nuko Uwiteka arambwira ati “Ongera urarure ibintu by’umushumba gito.

16 Dore nzahagurutsa umushumba mu gihugu utazita ku ntama zizimiye, kandi ntazashaka izatatanye, izivunitse ntazazunga n’inzima ntazaziragira, ahubwo azarya inyama z’izibyibushye ndetse azaguguna n’inzara zazo.

17 Azabona ishyano uwo mwungeri gito usiga umukumbi! Inkota izamukubita ku kuboko no ku jisho ry’iburyo, ukuboko kwe kuzuma pe, kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma rwose.”

Zak 12

Ahanura ko Abayuda bazakizwa

1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro z’isi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati

2 “Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije n’i Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.

3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.”

4 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y’amahanga yose nzayahuma amaso.

5 Abatware b’u Buyuda bazibwira bati ‘Abaturage b’i Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.’

6 “Uwo munsi abatware b’u Buyuda nzabahindura nk’urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y’ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n’ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.

7 “Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema y’i Buyuda, kugira ngo icyubahiro cy’inzu ya Dawidi, n’icy’ab’i Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icy’u Buyuda.

8 Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b’i Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nk’Imana, nka marayika w’Uwiteka uri imbere yabo.

9 Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.

10 “Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.

11 Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nk’uko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido.

12 Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango w’inzu ya Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’inzu ya Natani ukwawo n’abagore babo ukwabo,

13 n’umuryango w’inzu ya Lewi ukwawo n’abagore babo ukwabo, n’umuryango w’Abashimeyi ukwawo n’abagore babo ukwabo,

14 n’imiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo n’abagore babo ukwabo.

Zak 13

Iby’isōko yo koza ibyaha

1 “Uwo munsi ab’inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n’imyanda.”

2 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu.

3 Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry’Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.

4 Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n’isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y’ubwoya yo kubeshya.

5 Ahubwo azahakana ati ‘Sindi umuhanuzi, ndi umuhinzi w’ubutaka kuko banguze nkiri muto.’

6 Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n’iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y’incuti zanjye.’

Inkota y’Imana ihagurukirizwa umwungeri

7 “Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.”

8 Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.

9 Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk’uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk’uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”

Zak 14

Umunsi w’Uwiteka

1 Dore hazaba umunsi w’Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe.

2 Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n’abagore bazabenda ku gahato, igice cy’abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa.

3 Maze Uwiteka azahurura arwane n’ayo mahanga, nk’uko yajyaga arwana mu ntambara.

4 Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.

5 Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.

6 Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

7 Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

8 Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.

9 Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.

10 Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw’ikusi y’i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y’umwami bengeramo.

11 Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.

12 Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa.

13 Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane.

14 Kandi i Buyuda hazatera i Yerusalemu, maze ubutunzi bw’amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n’ifeza n’imyambaro byinshi cyane.

15 Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n’inyumbu, n’ingamiya n’indogobe, n’amatungo yose azaba ari muri izo ngerero.

16 Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y’ingando.

17 Nuko umuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura.

18 Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando.

19 Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n’amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando.

20 Uwo munsi ku nzogera z’amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y’Uwiteka zizamera nk’inzabya zo ku gicaniro.

21 Kandi koko inkono z’i Yerusalemu n’iz’i Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāni uzaba mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo.

Hag 1

Abayuda bagīrwa inama yo kubaka urusengero

1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y’Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati

2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.’ ”

3 Maze ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti

4 “Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?”

5 Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.

6 Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.”

7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora.

8 Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.

9 “Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu.

10 Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo.

11 Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.”

12 Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n’abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yabo, n’amagambo y’umuhanuzi Hagayi nk’uko yatumwe n’Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n’ubwoba imbere y’Uwiteka.

13 Maze Hagayi intumwa y’Uwiteka, abwira abantu ubutumwa batumweho n’Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.” Ni ko Uwiteka avuga.

14 Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, n’umutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’imitima y’abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubaka inzu y’Uwiteka Nyiringabo Imana yabo,

15 ari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.

Hag 2

Ubwiza bw’urusengero rushya

1 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n’umwe wako, ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti

2 “Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w’u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n’abasigaye bo muri ubwo bwoko uti

3 ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk’ubusa?

4 Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

5 nk’uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’ ”

6 Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka,

7 kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

8 Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

9 Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

10 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti

11 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby’amategeko uti

12 ‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy’umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’ ”

Abatambyi baramusubiza bati “Oya.”

13 Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n’uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”

Abatambyi baramusubiza bati “Byakwandura.”

14 Maze Hagayi arabasubiza ati “Ni ko n’uyu muryango umeze, n’ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n’icyo bantura cyose kiranduye.

15 None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayeho uhereye icyo gihe kugeza ubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw’Uwiteka.

16 Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa.

17 Nabateje amapfa no kuma n’uruhumbu n’urubura byonona ibyo mwakoraga n’amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.

18 Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka rushinzwe.

19 Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n’umutini, n’umukomamanga n’umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”

20 Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi riti

21 “Bwira Zerubabeli umutegeka w’u Buyuda uti ‘Nzatigisa ijuru n’isi

22 kandi nzubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z’ibihugu by’abanyamahanga byose. Nzubika amagare y’intambara n’abayagenderamo, kandi amafarashi n’abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n’inkota ya mugenzi we.

23 Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranyije.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sof 1

Imana ihana Abayuda ku bw’ibyaha byabo

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda.

2 Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,

3 nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.

4 “Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n’izina ry’Abakemari hamwe n’abatambyi,

5 n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo, n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,

6 n’abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n’abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.

7 “Ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n’indarikwa.

8 Ku munsi w’igitambo cy’Uwiteka nzahana ibikomangoma n’abana b’umwami, n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga.

9 Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by’amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n’uburiganya.

10 “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry’Amafi, n’umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.

11 Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b’i Kanāni baciwe, n’abikorezi b’ifeza batsembweho.

12 “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’

13 Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.

14 “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe.

15 Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.

16 Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru, bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire.

17 “Nzihebesha abantu bagende nk’impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, n’imibiri yabo itabwe nk’amayezi.

18 “Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”