Sof 2

Bahugurirwa gushaka Uwiteka bicisha bugufi

1 Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe,

2 ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umuramautumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho.

3 Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.

4 I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y’ihangu, na Ekuroni hazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7

5 Abatuye ku nkombe z’inyanja ubwoko bw’Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry’Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy’Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.”

6 Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by’abashumba n’ibikumba by’intama.

7 Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby’abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.

8 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15

9 Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”

10 Ibyo ni byo bazīturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho.

11 Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n’abo mu birwa by’abanyamahanga byose.

12 Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye.

13 Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi.

14 Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n’inyamaswa z’amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n’uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo z’amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby’imyerezi.

15 Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n’ahantu hasigaye hararwa n’inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.

Sof 3

Ubugome bw’i Yerusalemu

1 Umurwa w’ubugome wanduye, kandi urenganya uzabona ishyano.

2 Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo.

3 Ibikomangoma byo muri wo ni nk’intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza.

4 Abahanuzi bawo ni incacanya n’abariganya, abatambyi bawo baziruye ubuturo bwera, kandi bagomeye amategeko.

5 Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira.

6 Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugira ngo hatagira uhita, imidugudu yabo yarasenyutse bituma hatagira uyibamo, nta n’ukihatuye.

7 Nibwira ko uzanyubaha, ukemera guhanwa kugira ngo ubuturo bwaho budasenyuka nk’uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukaga kare barushaho gukora ibizira.

Imana izakiza abayo barengana, ibakunze inezerewe

8 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ukaze, kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.

9 “Ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.

10 Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y’imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.

11 Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreye ukancumuraho ntizagukoza isoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.

12 Ahubwo nzagusigamo ubwoko bw’indogore n’abakene, kandi baziringira izina ry’Uwiteka.

13 Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi habe no kuvuga ibinyoma, n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo, kuko bazagaburirwa, bakaryama ari nta wubakanga.

14 “Iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura Isirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we.

15 Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.

16 Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.

17 Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’

18 “Nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe bavunwa n’ibibakoza isoni.

19 Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n’izina ryogeye.

20 Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.” Ni ko Uwiteka avuga.

Hab 1

Ahanura ibyago bazaterwa n’Abakaludaya

1 Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe.

2 Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize.

3 Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.

4 Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z’ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.

5 “Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa.

6 Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo.

7 Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n’icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye.

8 “N’amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk’igisiga kihutira gushiha inyama.

9 “Bose bazanwa no kugira iby’urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk’abarunda umusenyi.

10 Ni ukuri baseka abami, n’ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitakacyo kuzamukirahobakabifata.

11 Maze bakihuta nk’umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.”

12 Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana.

13 Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka,

14 ugahwanya abantu n’amafi yo mu nyanja, nk’ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka?

15 Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima.

16 Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka.

17 Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga?

Hab 2

Yerekwa ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera

1 Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.

2 Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.

3 Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.

4 Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.

5 “Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk’iry’ikuzimu kandi ameze nk’urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose.

6 Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’

7 “Mbese abazaguhōrantibazagutera bagutunguye, n’abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo?

8 Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, n’umurwa n’abawutuyemo bose.

9 “Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k’umubi!

10 Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe.

11 Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy’inzu izarisubiza.

12 “Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!

13 Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa?

14 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra.

15 “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!

16 Wuzuweho no gukorwa n’isoni mu kigwi cy’icyubahiro, nawe unywe umere nk’utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw’iburyo k’Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.

17 Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw’inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw’amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n’umurwa n’abawutuyemo bose.

18 “Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?

19 Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.

20 “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”

Hab 3

Isengesho rya Habakuki

1 Gusenga k’umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n’ijwi rya Shigiyonoti.

2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,

Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,

Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,

Mu burakari wibuke kubabarira.

3 Imana yaje iturutse i Temani,

N’Iyera iturutse ku musozi Parani.

Sela.

Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru,

Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.

4 Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo,

Imyambi y’umucyo yavaga mu kuboko kwayo,

Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.

5 Icyorezo cyanyuraga imbere yayo,

N’amakara yaka akava ku birenge byayo.

6 Irahagarara igera urugero rw’isi,

Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino,

Imisozi ihoraho irasandara,

Udusozi tudashira turīka,

Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.

7 Nabonye amahema ya Kushani afite umubabaro,

Inyegamo zo mu gihugu cy’i Midiyani zahinze umushyitsi.

8 Mbese imigezi ni yo Uwiteka yarakariye,

Cyangwa se uburakari bwawe bwari ku migezi,

Cyangwa umujinya wawe ku nyanja,

Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe,

No ku magare y’agakiza kawe?

9 Umuheto wawe warawujishuye rwose,

Imyambi y’ijambo ryawe ni yo muvumo wavumishije imiryango,

Sela.

Wasataguje isi imigezi.

10 Imisozi yarakubonye ihinda umushyitsi,

Amasumo y’amazi arahita,

Imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho,

Hategera amaboko yaho hejuru.

11 Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo,

Ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga,

No ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.

12 Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi,

Uhondaguza amahanga uburakari.

13 Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,

Kandi no gukiza uwawe wasīze.

Wakomerekeje umutwe w’inzu y’inkozi y’ibibi,

Ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo.

Sela.

14 Watikuye umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye ubwe,

Baje kuntatanya bameze nka serwakira,

Byasaga nk’aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa.

15 Inyanja wayikandagije amafarashi yawe,

Mu kigogo cy’amazi menshi.

16 Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi,

Iminwa yanjye isusumirishwa n’iryo jwi,

Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye,

Mpindira umushyitsi aho ndi,

Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w’amakuba nywitondeye,

Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero.

17 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,

Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka,

N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro,

18 Nta kabuza ko nishimana Uwiteka,

Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.

19 Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye,

Ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi,

Kandi azantambagiza aharengeye hanjye.

Byahimbiwe umutware w’abaririmbyi babicuranga mu mirya y’inanga.

Nah 1

Iby’i Nineve

1 Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy’iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi.

2 Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.

3 Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza.

Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.

4 Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye.

5 Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose.

6 Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.

7 Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira.

8 I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.

9 Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.

10 Kuko na bo bamera nk’amahwa asobekeranye cyangwa nk’abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk’ibikūri byumye.

11 Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi.

12 Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandiumwami waboazaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.

13 Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.”

14 Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.

Nah 2

1 Dore mu mpinga z’imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.

Imana izatera abanzi b’Abisirayeli

2 Uvunagura azamukiye imbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyera ukomeze, iyongeremo imbaraga y’ubutwari.

3 Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk’icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y’inzabibu zabo.

4 Ingabo z’intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishize ubwoba zambaye imihemba, ibyuma by’amagare ye y’intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteye ubwoba.

5 Amagare y’intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk’imuri, arihuta nk’imirabyo.

6 Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho.

7 Imigomero y’imigezi iragomorowe, n’ingoro y’Umwami irariduka.

8 Huzabu yambitswe ubusa ajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk’inuma ziguguza bikubita mu bituza.

9 Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk’ikidendezi cy’amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n’umwe ukebuka.

10 Nimusahure ifeza, musahure n’izahabu, kuko ibibitswe n’ubwiza bw’ibintu byose by’igiciro cyinshi bidateze gushira.

11 Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.

12 Ubuvumo bw’intare buri hehe, n’aho imigunzu y’intare irīra, aho intare y’ingabo n’iy’ingore n’ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga?

13 Intare itanyagurira ibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuza amasenga yayo ibyo yishe n’ubuvumo bwayo ibyo yasahuye.

14 Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y’intambara ahinduke umwotsi, n’imigunzu yawe y’intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.”

Nah 3

Kurimburwa kw’i Nineve

1 Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.

2 Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,

3 ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo

4 ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n’imiryango uburozi bwe.

5 Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.

6 Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa.

7 Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?

8 Mbese uruta i No Amoni hari hagati y’imigezi, hazengutswe n’amazi, igihome cyaho ari inyanja n’urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja?

9 Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n’Abalubimu bari abafasha bawe.

10 Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n’abana babo bato babesagurije mu mahuriro y’amayira yose, n’abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.

11 Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n’abanzi.

12 Ibihome byawe byose bizamera nk’imitini yeze imbuto z’imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k’umuryi.

13 Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y’igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe.

14 Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari.

15 Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n’inkota ikumareho nk’uburima, wigwize nk’uburima, wigwize nk’inzige.

16 Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira.

17 Ibikomangoma byawe bimeze nk’uburima, n’abagaba bawe nk’inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w’ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.

18 Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya.

19 Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde?

Mika 1

Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b’u Buyuda, ry’ibyo yeretswe by’i Samariya n’i Yerusalemu. 28.1–32.33

2 Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n’ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,

3 kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi.

4 Imisozi izayengera munsi ye, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri.

5 Ibyo byose byatewe n’ubugome bwa Yakobo n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N’ingoro ziri i Buyuda ni iz’iki? Si zo z’i Yerusalemu?

6 Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk’ikiyorero cyo mu murima nk’ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n’imfatiro z’amazu yaho nzazitamurura.

7 Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n’indamu mbi zaho zose zizatwikwa n’umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y’ubusambanyi.

8 Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk’ingunzu, mpuhume nk’igihunyira.

9 Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry’ubwoko bwanjye i Yerusalemu.

10 Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu.

11 Wa muturage w’i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n’ubusa, umuturage w’i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y’i Beteseli izatuma udatabarwa na ho.

12 Kuko umuturage w’i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n’Uwiteka bikagera ku irembo ry’i Yerusalemu.

13 Yewe muturage w’i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w’i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli.

14 Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y’i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi.

15 Nawe muturage w’i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu.

16 Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw’abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n’umutwe w’inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe.

Mika 2

1 Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo.

2 Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we.

3 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.

4 Uwo munsi muzaba iciro ry’umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w’ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ”

5 Ni cyo gituma mu iteraniro ry’Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi.

6 Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira.

7 Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w’Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye?

8 “Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk’umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.

9 Abagore b’ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose.

10 Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze.

11 “Umuntu ugendana umwuka w’umuyaga n’ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n’ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko.

12 “Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk’intama z’i Bosira, nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.”

13 Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.