Mika 3

Ibyaha by’ibikomangoma n’iby’abahanuzi babo

1 Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b’inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?

2 Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,

3 kandi mukarya inyama z’ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n’amagufwa, ndetse mukabicoca nk’ibyo bashyira mu nkono, nk’inyama zijya mu nkono ivuga.”

4 Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose.

5 Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.

6 Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n’amanywa azababera ubwire.

7 Abamenyi bazagira isoni n’abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana.

8 Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n’imanza zitabera n’ubutwari, mbihawe n’Umwuka w’Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.

9 Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

10 Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.

11 Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.”

12 Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk’umurima ari mwe hazize, n’i Yerusalemu hazaba ibirundo by’amazu, n’umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk’aharengeye h’ishyamba.

Mika 4

Ahanura ubwami bw’amahoro n’uko abirukanywe bazagarurwa

1 Ariko mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, n’amoko azawushikira.

2 Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, n’i Yerusalemu hakava ijambo ry’Uwiteka,

3 kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

4 Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.

5 Kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ry’ikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka Imana yacu iteka ryose.

6 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzateranyiriza hamwe abacumbagira, kandi nzakoranya abatatanijwe n’abo nababazaga,

7 kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, n’abatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni, uhereye ubwo ukageza iteka ryose.

8 “Nawe munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira. Ni ukuri ubwami buzaba ubw’umukobwa w’i Yerusalemu.”

9 Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?

10 Ubabare ugire ibise byo kubyara, mukobwa w’i Siyoni we nk’umugore uri ku nda, kuko ugiye gusohoka mu mudugudu ukaba mu gasozi, ndetse uzajya n’i Babuloni. Ni ho uzarokorerwa, ni ho Uwiteka azagukiriza akuvane mu maboko y’ababisha bawe.

11 Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati “I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.”

12 Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva n’imigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nk’imiba irunze ku mbuga.

13 Haguruka uhure, mukobwa w’i Siyoni we, kuko ihembe ryawe nzarihindura icyuma, n’inzara z’ibinono byawe nzazihindura umuringa, kandi uzacagagura amoko menshi. Kandi ibintu byabo uzabyereza Uwiteka, n’ubutunzi bwabo ubwereze Umwami w’isi yose.

14 Noneho gera ingabo zawe, wa mukobwa w’ingabo we! Yaratugose, bazakubitisha umucamanza wa Isirayeli inkoni ku itama.

Mika 5

Umutegetsi uzakomoka i Betelehemu

1 Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.

2 Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli.

3 Azakomera aragire umukumbi we afite imbaraga z’Uwiteka n’icyubahiro cy’izina ry’Uwiteka Imana ye, kandi na bo bazakomera kuko icyo gihe azaba akomeye kugeza ku mpera z’isi.

4 Kandi uwo muntu azatubera amahoro.

Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n’ibikomangoma munani.

5 Kandi bazarimbuza igihugu cya Ashuri inkota, n’igihugu cya Nimurodi babarimburire mu byambu byo mu ngabano zacyo. Uko ni ko azadukiza Umwashuri natuzira mu gihugu akagikandagiramo.

6 Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu habe no gutegereza abantu.

7 Kandi abasigaye ba Yakobo bazaba mu mahanga no mu moko menshi nk’intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba, nk’umugunzu w’intare uri mu mikumbi y’intama. Iyo uyinyuzemo urayinyukanyuka ukayitanyagura, ntihagire uwutesha.

8 Ukuboko kwawe kuramburirwe ku banzi bawe, ababisha bawe bose bacibwe.

9 Icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, nzagutsembaho amafarashi yawe ndimbure n’amagare yawe y’intambara,

10 kandi nzarimbura imidugudu yo mu gihugu cyawe, n’ibihome byawe byose nzabyubika.

11 Kandi nzaca uburozi buturuka mu kuboko kwawe, n’abacunnyi ntuzongera kubagira.

12 Nzatsembaho ibishushanyo byawe bibajwe n’ibigirwamana byawe by’inkingi, ntuzongera gusenga ibyakozwe n’amaboko yawe.

13 Kandi nzagushikuzamo ibishushanyo byawe bibajwe bya Ashera, nzarimbura n’imidugudu yawe.

14 Kandi amahanga atumvira, nzayahōra mfite uburakari n’umujinya.

Mika 6

Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo

1 Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe.

2 “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega, nimwumve kuburana k’Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n’ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli.

3 “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye.

4 Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y’uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.

5 Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w’i Mowabu yagambiriye, n’icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.”

6 Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka?

7 Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?

8 Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.

9 Ijwi ry’Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n’uwayitegetse.

10 Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y’inkozi z’ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga?

11 Abafite iminzani ibeshya n’uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira?

12 Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n’ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya.

13 Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe.

14 Uzarya we guhaga n’iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota.

15 Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z’imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino.

16 Kuko amategeko ya Omuri n’ibyakozwe n’umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n’abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n’igitutsi batuka ubwoko bwanjye.”

Mika 7

Uburyo Imana ibyutsa abaguye ikababarira abihannye

1 Mbonye ishyano, kuko meze nk’ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk’ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z’umutini z’umwimambere!

2 Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n’umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.

3 Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n’umuntu ukomeye yerura irari ry’ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe.

4 Umwiza wo muri bo ameze nk’igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n’uruzitiro rw’amahwa.

Umunsi wavuzwe n’abarinzi bawe, ari wo wo guhōrwa kwawe urageze, noneho barumiwe.

5 Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira.

6 Kuko umuhungu akoza se isoni, umukobwa agahagurukira nyina, umukazana agahagurukira nyirabukwe. Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.

7 Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.

8 Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo.

9 Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.

10 Maze umwanzi wanjye azabirebe amwarwe, uwambwiraga ati “Uwiteka Imana yawe iri he?” Amaso yanjye azamureba, ubu azanyukanyukwa nk’icyondo cyo mu nzira.

11 Umunsi bazubaka inkike zawe, uwo munsi ingabano zawe zizunguka zijye kure.

12 Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi.

13 Ariko isi izahinduka ikidaturwa, izize imbuto z’ibyakozwe n’abayituyemo.

14 Ragiza ubwoko bwawe inkoni yawe, umukumbi w’umwandu wawe, bwituriye ukwabwo mu ishyamba i Karumeli kuri yo hagati, burishe mu gihugu cy’i Bashani n’i Galeyadi nko mu gihe cya kera.

15 Nzabereka ibitangaza nk’ibyo mu gihe wavaga mu gihugu cya Egiputa.

16 Amahanga azabareba akorwe n’isoni nubwo azaba afite imbaraga nyinshi, bazifata ku munwa n’amatwi yabo azaziba.

17 Bazarigata umukungugu nk’inzoka, bazava mu bwihisho bwabo nk’ibyikurura hasi bahinda umushyitsi, bazaza ku Uwiteka Imana yacu babēbēra, bazatinya babitewe na we.

18 Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.

19 Izaduhindukirira kutugirira ibambe, izaribatira ibicumuro byacu munsi y’ibirenge byayo. Kandi uzarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose.

20 Uzakorera Yakobo iby’ukuri, na Aburahamu uzamugirira neza, ibyo warahiye ba sogokuruza uhereye mu bihe bya kera.

Yonasi 1

Yona yanga gutumwa, umuyaga ubakubira mu nyanja

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti

2 “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”

3 Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

4 Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka.

5 Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.

6 Nuko umutware w’inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

7 Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona.

8 Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”

9 Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.”

10 Maze abantu bafatwa n’ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye

11 baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.

Yona amirwa n’urufi

12 Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”

13 Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.

14 Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw’uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw’amaraso y’udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.”

15 Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.

16 Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.

Yonasi 2

1 Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y’urufi iminsi itatu n’amajoro atatu.

Yona asengera mu nda y’urufi

2 Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y’urufi ati

3 “Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,

Nahamagariye mu nda y’ikuzimu,

Wumva ijwi ryanjye.

4 Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja,

Umwuzure warangose,

Ibigogo byawe n’imiraba yawe byose byarandengeye.

5 Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe,

Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’

6 Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo,

Imuhengeri harangose,

Urwuya rwanyizingiye mu mutwe.

7 Ndamanuka njya mu mizi y’imisozi,

Isi n’ibihindizo byayo binkingira ibihe byose,

Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo,

Uwiteka Mana yanjye.

8 Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,

No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.

9 Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by’ibinyoma,

Baba bimūye ubababarira.

10 Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe,

Kandi nzahigura umuhigo wanjye,

Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”

11 Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi.

Yonasi 3

Yona yongera gutumwa i Nineve

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti

2 “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.”

3 Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu.

4 Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”

5 Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi.

6 Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.

7 Ategekana itegeko n’abatware be b’intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y’amashyo n’imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi,

8 ahubwo abantu n’amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n’urugomo bagira.

9 Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!”

10 Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.

Yonasi 4

Yona arakazwa n’uko Imana ibabariye i Nineve

1 Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara,

2 asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.

3 None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.”

4 Uwiteka aramubaza ati “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?”

5 Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera.

6 Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.

7 Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.

8 Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w’iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”

9 Uwiteka aramubaza ati “Ukoze neza ubwo urakajwe n’uko uruyuzi rwumye?”

Aramusubiza ati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.”

10 Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n’uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?

11 Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?”

Obad 1

Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli

1 Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5

Twumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.

2 Dore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.

3 Ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by’urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’

4 Naho watumbagira hejuru nk’igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y’inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.

5 “Abajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo bīhaza? Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?

6 Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!

7 Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.”

8 Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?

9 Temani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n’icyorezo.

10 “Urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose.

11 Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk’uwo muri bo.

12 Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.

13 Ntukajye mu irembo ry’ubwoko bwanjye ku munsi w’ibyago byabo. Ni ukuri ntukarebēre amakuba yabo ku munsi w’ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w’ibyago byabo.

14 Ntugahagarare mu mahuriro y’inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w’amakuba yabo.

15 “Kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.

16 Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.

17 “Ariko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab’inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.

18 Kandi ab’inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n’ab’inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n’ab’inzu ya Esawu bazaba nk’umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab’iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n’Uwiteka.

19 “Kandi ab’ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n’abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy’Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n’igihugu cy’i Samariya, n’Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.

20 Kandi abo muri izo ngabo z’Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n’ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y’ikusi.

21 Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw’Uwiteka.”