Yow 2

Inzige azigereranya n’Umunsi w’Uwiteka uzabaho

1 Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi

2 umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga z’imisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze nka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugeza mu bihe byinshi bizakurikiraho.

3 Umuriro urakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi by’umuriro biragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye.

4 Ubarebye abona basa n’amafarashi, kandi birukanka nk’abagendera ku mafarashi.

5 Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw’amagare y’intambara ari mu mpinga z’imisozi, nko kugurumana nk’ibirimi by’umuriro bikongora ibishakashaka, nk’ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.

6 Imbere yabo abantu bamarwa n’ubwoba, mu maso habo bose harasuherwa.

7 Bihuta nk’intwari, burira inkike nk’abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda.

8 Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.

9 Basimbukira umudugudu bakiruka ku nkike z’amabuye, bakurira amazu, bakamenera mu madirishya nk’abanyazi.

10 Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n’ukwezi kukijima, kandi n’inyenyeri zikareka kumurika.

11 Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?

12 Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”

13 Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.

14 Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko mutura Uwiteka Imana yanyu amaturo y’ifu n’ay’ibinyobwa?

15 Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera,

16 muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, n’umugeni mu nzu yarongorewemo.

17 Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab’umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n’abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’ ”

18 Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.

19 Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n’amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,

20 ahubwo ingabo z’ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz’imbere zigwe mu nyanja y’iburasirazuba, n’iz’inyuma zigwe mu nyanja y’iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”

21 Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.

22 Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, n’ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byeze cyane.

23 Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere.

24 Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.

25 “Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.

26 Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.

27 Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi.

Yow 3

1 “Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

2 Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.

3 “Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba.

4 Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba utaraza.

5 Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n’i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk’uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.

Yow 4

Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli

1 “Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu,

2 nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye.

3 Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, bagurana umuhungu maraya n’umukobwa bakamugurana inzoga, kugira ngo babone ibyokunywa.

4 “Namwe Tiro n’i Sidoni, n’abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba n’ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14

5 Kuko mwatwaye ifeza yanjye n’izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by’igikundiro.

6 Kandi abana b’u Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo,

7 dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyiturano zijye ku mitwe yanyu,

8 kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurira ab’i Yuda, na bo bazabagurira ab’i Sheba, ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari we ubivuze.”

9 Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke.

10 Amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu, n’umunyantegenke na we ahige ko ari intwari.

11 Nimubanguke muze, abo mu mahanga y’impande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke.

12 “Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose.

13 Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!”

14 Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi.

15 Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika.

16 Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.

17 “Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.

18 “Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi, isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu.

19 “Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimo ubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atariho urubanza.

20 Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, n’i Yerusalemu ibihe byose.

21 Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.”

Hoz 1

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Hoseya mwene Bēri, ku ngoma ya Uziya n’iya Yotamu, n’iya Ahazi n’iya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli. 26.1–27.8; 28.1–32.33

Abisirayeli bagereranywa n’umugore wa maraya ucyuwe

2 Igihe Uwiteka yatangiye kuvugana na Hoseya ubwa mbere aramubwira ati “Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b’ibinyandaro, kuko iki gihugu cyakabije ubusambanyi bwo kureka Uwiteka.”

3 Nuko aragenda acyura Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, asama inda amubyaraho umuhungu.

4 Maze Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Yezerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra inzu ya Yehu amaraso ya Yezerēli, kandi nzamaraho ubwami bw’inzu ya Isirayeli.

5 Uwo munsi nzavunagurira umuheto wa Isirayeli mu kibaya cy’i Yezerēli.”

6 Nuko asubizamo inda, abyara umukobwa. Uwiteka aramubwira ati “Izina rye umwite Loruhama, uko ntazongera kugirira inzu ya Isirayeli imbabazi, ntabwo nzongera kubababarira ukundi.

7 Ariko ya nzu ya Yuda nzayibabarira mbakize ngiriye Uwiteka Imana yabo, kandi sinzabakirisha umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”

8 Nuko acukije Loruhama arongera asama inda, abyara umuhungu. Uwiteka ati

9 “Izina rye umwite Lowami, kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu

Hoz 2

1 “Ariko iherezo, umubare w’Abisirayeli uzangana n’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa habe no kubarika, kandi aho babwirirwaga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, bazahabwirirwa ngo ‘Muri abana b’Imana ihoraho.’

2 Kandi Abayuda n’Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye.

Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi

3 “Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti

4 ‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n’ubusambanyi abukure hagati y’amabere ye,

5 kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk’umunsi yavutseho, nkamuhindura nk’ikidaturwa, nkamugira nk’igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.

6 Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa

7 nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n’ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw’intama n’imigwegwe n’amavuta ya elayo n’ibyo kunywa.

8 “Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura.

9 Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby’ubu.’

10 “Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n’amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n’izahabu bakoreshereje Bāli.

11 Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw’intama bwanjye n’imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we.

12 Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y’abakunzi be ubushizi bw’isoni bwe, nta n’umwe uzamunkura mu maboko.

13 Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n’iby’imboneko z’ukwezi bye n’amasabato ye, n’amateraniro ye yera yose yategetswe.

14 Kandi nzarimbura inzabibu ze n’imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n’abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n’inyamaswa.

15 Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n’inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga.

Imana izongera gucyura Abisirayeli

16 “Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre.

17 Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.”

18 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi,umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli,databuja.

19 Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.

20 “Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.

21 Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.

22 Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.”

23 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.

24 Isi na yo izitaba imyaka, na vino n’amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli.

25 Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ”

Hoz 3

Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga

1 Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.”

2 Nukondamubonamutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti

3 “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”

4 Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu.

5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye.

Hoz 4

Ibyaha by’Abisirayeli bivugwa

1 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.

2 Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso.

3 Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n’ibisiga byo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja azapfa.

4 “Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk’ababuranya umutambyi.

5 Kandi uzasitara ku manywa, n’umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.

6 “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

7 “Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk’ibikoza isoni.

8 Batungwa n’ibyaha by’ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo.

9 Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n’imirimo bakoze.

10 Bazarya be guhaga, bazakora iby’ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.

11 “Ubusambanyi na vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima.

12 Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w’ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.

13 Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana.

14 Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n’abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

15 “Nawe Isirayeli nukora iby’ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.

16 Kuko Isirayeli yagomye nk’ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk’umwana w’intama uri ahantu hagari.

17 Efurayimu yifatanije n’ibigirwamana nimumureke.

18 Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa.

19 Inkubi y’umuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n’ibitambo byabo.

Hoz 5

Uwiteka abakuraho amaso

1 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe, kandi mutege amatwi namwe ab’inzu ya Isirayeli, kandi nawe wa nzu y’umwami we wumve kuko urubanza ari mwe rucirwa. Mwabereye i Misipa umutego, mukabera i Tabora ikigoyi gitezwe.

2 Kandi abo bagome bakabije kwica abantu, ariko nzabahana bose.

3 Efurayimu ndamuzi kandi Isirayeli ntabasha kunyihisha, kuko wowe Efurayimu wakoze iby’ubumaraya, Isirayeli na we yariyanduje.

4 “Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y’ubumaraya, ntibamenye Uwiteka.

5 Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe; ni cyo gituma Isirayeli na Efurayimu bazagushwa no gukiranirwa kwabo, Yuda na we azasitarana na bo.

6 Bazajyana imikumbi yabo n’amashyo yabo bajye gushaka Uwiteka ariko ntibazamubona, yitandukanije na bo.

7 Bariganije Uwiteka kuko abana babyaye ari abanyamahanga, noneho hashize ukwezi bazatsembanwa n’ibyabo.

8 “Muvugirize ihembe i Gibeya n’impanda i Rama, muvugirize induru i Betaveni. Reba inyuma yawe, Benyamini we.

9 Efurayimu azahinduka umusaka ku munsi wo guhanwa, namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibizaba koko.

10 “Ibikomangoma by’i Buyuda bihwanye n’abimura urubibi rw’imirima, nzabasukaho umujinya wanjye nk’amazi.

11 Efurayimu atwazwa igitugu, yaciwe intege n’urubanza, kuko yishimiraga gukurikiza amategeko y’abantu.

12 Ni cyo gituma mereye Efurayimu nk’inyenzi, n’inzu ya Yuda nk’ikiboze.

13 “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri atuma ku mwami Yarebu, ariko ntazabasha kubavura, kandi ntazomora n’uruguma rwanyu.

14 Kuko nzamerera Efurayimu nk’intare, n’inzu ya Yuda nk’umugunzu w’intare. Jye ubwanjye nzatanyagura nigendere, nzajyana umuhigo kandi nta wuzawunyaka.

15 “Nzagenda nisubirire iwanjye, kugeza ubwo bazemera igicumuro cyabo bagashaka mu maso hanjye, nibabona ibyago bizabatera kunshaka hakiri kare.”

Hoz 6

1 “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora.

2 Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.

3 Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.”

Gusubiza k’Uwiteka

4 “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare.

5 Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose.

6 Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.

7 “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.

8 I Galeyadi ni umudugudu w’inkozi z’ibibi, hahindanijwe n’amaraso.

9 Uko ibitero by’abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy’abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi.

10 Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.

11 “Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.

Hoz 7

1 “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.

2 Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.

3 “Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n’ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.

4 Bose ni abasambanyi, bameze nk’iziko ricanwemo n’umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka.

5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n’inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n’abakobanyi.

6 Biteguje imitima yabo imeze nk’iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk’umuriro.

7 “Bose bashyushye nk’iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n’umwe wo muri bo untabaza.

8 “Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduweugashya uruhande rumwe.

9 Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya.

10 Na Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.

11 Efurayimu ni nk’inuma y’injiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.

12 Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk’ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk’uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo.

13 “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye.

14 Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera.

15 Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi.

16 Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk’umuheto w’igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rw’ururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.