Hoz 8

1 “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk’igisiga agwire urusengero rw’Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n’amategeko yanjye.

2 Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’

3 Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga.

4 “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n’izahabu yabo, bituma bacibwa.

5 Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza?

6 Kuko iyonyanaikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y’umukozi. Ni ukuri inyana y’i Samariya izavunagurika.

7 Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.

8 Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk’ikibindi kigawa na bose,

9 kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk’imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi.

10 Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw’umutwaro umwami w’ibikomangoma azabakorera.

11 “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.

12 Naho namwandikira iby’amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk’ikintu cy’inzaduka.

13 Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa.

14 “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n’ibihome byayo.”

Hoz 9

1 Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk’abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.

2 Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y’ihira.

3 Ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.

4 Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk’ibyokurya by’abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y’Uwiteka.

5 Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w’ibirori by’Uwiteka?

6 Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by’ifeza bizarengwaho n’igisura, n’amahwa azamera mu ngo zabo.

7 Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.

8 Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y’Imana ye.

9 Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy’i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.

10 “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk’inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk’imbuto z’umutini muto z’umwimambere, ariko bagiye i Bāli y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze.

11 Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk’inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.

12 Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!

13 “Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk’imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.”

14 Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n’amabere yagonesheje.

15 “Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw’ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.

16 Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z’inkoramutima.”

17 Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.

Hoz 10

1 Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw’igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z’ibigirwamana.

2 Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana.

3 Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?”

4 Bavuga amagambo y’ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk’uko umuhoko umera mu mayogi y’imirima.

5 Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw’inyanaz’ibigirwamanaz’i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n’abatambyi babo, banezerwaga n’ubwiza bwazo kuko bwashize.

6 Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n’isoni, na Isirayeli azamwazwa n’imigambi ye.

7 Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk’ifuro riri ku mazi.

8 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n’ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n’iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”

9 “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy’i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b’i Gibeya itabageraho.

10 Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.

11 “Efurayimu ni nk’ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y’igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.

12 Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.

13 Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z’ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n’ubwinshi bw’intwari zawe.

14 Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk’uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w’intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n’abana be.

15 Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.

Hoz 11

1 “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.

2 Ariko bitandukanije n’ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.

3 Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.

4 Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.

5 “Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira.

6 Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo.

7 Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n’umwe uyihimbaza.

8 “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.

9 Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.

10 “Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk’intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba.

11 Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk’uruhūri, no muri Ashuri bameze nk’inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga.

Hoz 12

1 Efurayimu angotesheje ibinyoma, n’inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera.

2 Efurayimu yatunzwe n’ibintu by’umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w’iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n’urugomo. Basezerana n’abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.

3 Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n’imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n’ibyo yakoze.

4 Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana.

5 Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe,

6 ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka.

7 Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe.

8 Efurayimu ni umugenza, iminzani y’ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda.

9 Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”

10 “Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y’ibirori byera.

11 Navuganye n’abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k’abahanuzi mbaciriramo imigani.”

12 Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk’ibirundo by’amabuye ari hagati y’amayogi.

13 Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w’intama, kugira ngo abone uwo mugore.

14 Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga.

15 Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira.

Hoz 13

1 Iyo Efurayimu yavugaga abantu bahindaga umushyitsi, yishyize hejuru mu Bisirayeli ariko igihe acumujwe na Bāli yahereyeko arapfa.

2 Noneho bahora barushaho gukora ibyaha, kandi biremeye ibishushanyo biyagijwe mu ifeza yabo, n’ibigirwamana bihimbiye, ibyo byose ni umurimo w’abanyamyuga. Bavuga ibyabyo bati “Reka abatamba abe ari bo basoma inyanaz’ibigirwamana.”

3 Ni cyo gituma bazaba nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare, nk’umurama utumurwa ku mbuga na serwakira, cyangwa nk’umwotsi uva mu ziko.

4 “Ariko ndi Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nta yindi mana uzamenya itari jye, kandi uretse jye nta wundi mukiza ubaho.

5 Nakumenye igihe wari mu butayu, mu gihugu gikakaye.

6 Uko urwuri rwabo rwari ruri ni ko bahaze, barahaga maze imitima yabo yishyira hejuru, bituma banyibagirwa.

7 Ni cyo gituma nzabamerera nk’intare, nzabategera mu nzira nk’ingwe,

8 nzabatera meze nk’idubu yambuwe ibibwana byayo, nzacagagura inkanizo z’umutima wabo, kandi nzahabaconshomerera nk’intare y’ingore, inyamaswa z’inkazi zizabatanyagura.

Isezerano ry’uko Abisirayeli bazakizwa

9 “Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe.

10 Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n’ibikomangoma?

11 Naguhaye umwami ndakaye, mukwaka mfite umujinya.

12 “Gukiranirwa kwa Efurayimu gukubiwe hamwe, igicumuro cye kirabitswe.

13 Ibise by’umugore uri ku nda bizamuzaho: ni umwana utagira ubwenge kuko igihe cyo kuvuka kigeze, ntaba akwiriye gutinda mu ngobyi.

14 Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu, nzabacungura mbakize n’urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsiwe, kurimbura kwawe kuri he? Sinabona uko nibuza.

15 Naho yakororokera muri bene se, iburasirazuba hazaturuka umuyaga, ari wo muyaga w’Uwiteka uzamuka uva mu butayu, isōko ye izakama kandi iriba rye na ryo rizuma, bazasahura ububiko bakuremo ibintu byiza byose.

Hoz 14

1 “I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.”

2 Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.

3 Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti “Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry’iminwa yacu.

4 Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwira ubukorikori bwakozwe n’amaboko yacu tuti ‘Muri imana zacu’, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi.

5 “Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho.

6 Nzamerera Isirayeli nk’ikime; azarabya nk’uburabyo, azashora imizi nk’i Lebanoni.

7 Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n’ubw’igiti cy’umwelayo, n’impumuro ye nk’i Lebanoni.

8 Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk’ingano batohe nk’umuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino y’i Lebanoni.

9 Efurayimu azavuga ati ‘Ndacyahuriye he n’ibigirwamana kandi?’ Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk’umuberoshi utoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.”

10 Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uUwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z’Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.

Dan 1

Imana iha umugisha Daniyeli na bagenzi be

1 Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu arahagota.

2 Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimu umwami w’Abayuda hamwe n’ibintu bimwe byo mu nzu y’Imana, abijyana mu gihugu cy’i Shinari mu rusengero rw’imana ye, maze abishyira mu nzu y’ububiko bwayo.

3 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w’inkone ze, kuzana abana b’abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w’umwami, n’ab’imfura bandi

4 batagira inenge, ahubwo b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi mu by’ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y’umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw’Abakaludaya n’ururimi rwabo.

5 Nuko umwami abategekera igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y’umwami.

6 Muri abo bana b’Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.

7 Nuko uwo mutware w’inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

8 Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.

9 Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w’inkone, agakundwa na we.

10 Nuko umutware w’inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinya umwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n’ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n’abandi basore mungana, muzaba munshyize mu kaga gatere umwami kunca igihanga.”

11 Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n’umutware w’inkone kurera Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati

12 “Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n’amazi yo kunywa,

13 uzabone gusuzuma mu maso hacu n’ah’abandi basore barya ku byokurya by’umwami, uko uzabibona abe ari ko uzagenza abagaragu bawe.”

14 Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.

15 Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushye kuruta abandi basore bose baryaga ku byokurya by’umwami.

16 Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywa akajya abaha ibishyimbo.

17 Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

18 Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n’Umwami Nebukadinezari ishize, umutware w’inkone ajya kubamumurikira.

19 Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

20 Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.

21 Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.

Dan 2

Umwami arota inzozi, abapfumu bananirwa kuzisobanura

1 Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari akiri ku ngoma yarose inzozi, nuko ahagarika umutima ntiyarushya agoheka.

2 Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n’abapfumu, n’abashitsi n’Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.

3 Umwami arababwira ati “Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no gushaka kuzimenya.”

4 Nuko Abakaludaya baherako babwira umwami mu rurimi rw’Urunyarameya bati “Nyagasani uhoraho iteka ryose. Rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.”

5 Nuko umwami asubiza Abakaludaya ati “Nazibagiwe. Nuko nimutazimbwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa kandi ingo zanyu zizahindurwa nk’ibyavu.

6 Ariko nimumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano n’icyubahiro cyinshi. Nuko ngaho nimumbwire izo nzozi n’uko zisobanurwa.”

7 Bamusubiza ubwa kabiri bati “Umwami narotorere abagaragu be izo nzozi, natwe turazisobanura.”

8 Umwami arabasubiza ati “Menye rwose ko mushaka kubyirengagiza, kuko mubonye ko nzibagiwe.

9 Ariko nimutamenyesha izo nzozi mwese muzategekwa itegeko rimwe, kuko mwagiye umugambi wo kuza kubeshyera imbere yanjye, mukirengagiza ibyo mbabajije ngo buzacyana ayandi. Cyo nimumbwire izo nzozi menye ko mushobora no kuzisobanura.”

10 Nuko Abakaludaya basubiriza imbere y’umwami icyarimwe bati “Nta muntu n’umwe wo mu isi wabasha kumenyesha umwami iryo jambo, kuko nta mwami cyangwa umutware cyangwa umutegeka, wigeze gusobanuza umukonikoni wese cyangwa umupfumu cyangwa Umukaludaya bene iryo jambo.

11 Icyo umwami aduhatiraho kiraruhanije, kandi nta wundi wabasha kucyerekana imbere y’umwami, keretse imana zitabana n’abafite imibiri.”

12 Ni cyo cyatumye umwami abarakarira uburakari bukabije. aherako ategeka kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni bose.

13 Nuko ingoma ijya ku nama ngo abanyabwenge bicwe, bajya gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo bicwe.

14 Ariko Daniyeli asubizanya Ariyoki umutware w’abasirikare barinda umwami, ubwenge no kwitonda. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni.

15 Abaza Ariyoki umutware w’umwami ati “Ni iki gitumye habaho itegeko ry’ikubagahu rivuye ku mwami?” Nuko Ariyoki abisobanurira Daniyeli.

16 Daniyeli aherako asanga umwami, amusaba umunsi ngo azamumenyeshe ibyo yabazaga.

Imana ihishurira Daniyeli inzozi z’umwami

17 Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya,

18 kugira ngo bingingire Imana yo mu ijuru ibyo bihishwe, ngo ibagirire imbabazi batarimburanwa n’abanyabwenge bandi b’i Babuloni.

19 Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru

20 ati “Izina ry’Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo.

21 Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya.

22 Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.

23 Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n’ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.”

24 Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wari wategetswe n’umwami kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni, amubwira atya ati “Nturimbure abanyabwenge b’i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.”

Daniyeli asobanurira umwami inzozi ze

25 Nuko Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ku mwami aramubwira ati “Mbonye umugabo wo mu bantu b’abanyagano b’Abayuda, arabwira umwami inzozi ze.”

26 Umwami ahindukirira Daniyeli wahimbwe Beluteshazari, aramubaza ati “Mbega urambwira inzozi neretswe n’icyo zisobanura?”

27 Daniyeli asubiza umwami ati “Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi,

28 ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n’ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi:

29 “Nuko ibyawe, nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba.

30 Kandi jyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n’uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby’inzozi ze, amenye n’ibyo umutima we wibwiraga.

31 “Nuko nyagasani, wabonye igishushanyo kinini kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane. Cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba.

32 Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza, inda n’ibibero byacyo byari imiringa,

33 amaguru yacyo yari ibyuma, n’ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’icy’ibumba.

34 Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’ibyuma n’ibumba, rirabimenagura.

35 Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa, n’ifeza n’izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk’umurama w’aho bahurira mu cyi, bitumurwa n’umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.

36 “Nuko izo ni zo nzozi, kandi turasobanura impamvu zazo aha imbere y’umwami.

37 Nuko wowe nyagasani, uri umwami w’abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n’ubushobozi n’imbaraga n’icyubahiro,

38 yaguhaye n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibisiga byo mu kirere by’aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w’izahabu ni wowe.

39 Kandi uzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanije n’ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’imiringa butegeke isi yose.

40 Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk’uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo.

41 Kandi nk’uko wabonye ibirenge n’amano ari igice cy’ibumba ry’umubumbyi n’igice cy’ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk’ibyuma nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba.

42 Kandi nk’uko amano yari igice cy’ibyuma n’igice cy’ibumba, ni ko ubwo bwami buzamera: igice cyabwo kimwe kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye.

43 Kandi nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n’urubyaro rw’abantu, ariko ntibazafatana nk’uko ibyuma bitavanga n’ibumba.

44 Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.

45 Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”

46 Nuko Umwami Nebukadinezari aherako yikubita hasi yubamye aramya Daniyeli, ategeka ko bamutambira ibitambo bakamwosereza imibavu.

47 Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w’abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”

48 Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni.

49 Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw’igihugu cy’i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami.

Dan 3

Igishushanyo Umwami Nebukadinezari yakoze

1 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cy’izahabu, uburebure bwacyo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwacyo bwari mikono itandatu, agihagarika mu kibaya cya Dura mu gihugu cy’i Babuloni.

2 Nuko Umwami Nebukadinezari atuma abantu bo guteranya abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho ngo baze kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

3 Nuko abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abacamanza, n’abanyabigega n’abajyanama, n’abirutsi n’abatware bose bo mu bihugu byaho baraza, bateranywa no kweza icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Bahageze bahagarara imbere yacyo.

4 Umuntu uhamya itegeko ry’umwami ararangurura ati “Yemwe bantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe, nimwumve uko tubategeka,

5 ngo nimwumva amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, muhereko mwubarare hasi muramye igishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yakoze.

6 Ariko umuntu wese wanga kubarara hasi ngo aramye, ako kanya arajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.”

7 Nuko abantu bose bumvise amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, ab’amoko yose y’indimi zitari zimwe bubarara hasi, baramya icyo gishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

8 Uwo mwanya Abakaludaya baza kurega Abayuda.

9 Babwira Umwami Nebukadinezari bati “Nyagasani nyaguhoraho,

10 washyizeho itegeko ngo umuntu wese uri bwumve amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, yubarare hasi ngo aramye igishushanyo cy’izahabu,

11 ngo n’umuntu wese wanga kubarara hasi ngo akiramye, ajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana.

12 Nuko rero, hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy’i Babuloni, ari bo Saduraka na Meshaki na Abedenego batakwitayeho nyagasani, ntibakorera imana zawe kandi banze kuramya cya gishushanyo cy’izahabu wahagaritse.”

Saduraka na Meshaki na Abedenego banga kuramya igishushanyo

13 Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedenego. Nuko babashyira umwami.

14 Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati “Mbese Saduraka na Meshaki na Abedenego, ni mwe mwabyitumye kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cy’izahabu nakoze?

15 Nuko noneho nimwumva amajwi y’amahembe n’imyironge n’inanga, n’isambuka n’amabubura n’amakondera n’ibintu by’ubwoko bwose bivuga, mukemera kubarara hasi mukaramya igishushanyo nakoze ni byiza. Ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”

16 Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo.

17 Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.

18 Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”

Ba Saduraka bajugunywa mu itanura ntibashya

19 Nebukadinezari azabiranywa n’uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi.

20 Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.

21 Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana.

22 Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.

23 Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe.

24 Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”

25 Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”

26 Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.

27 Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.

Umwami ahimbaza Imana ya ba Saduraka

28 Nebukadinezari aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry’umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.

29 “Ni cyo cyatumye nca iteka, kugira ngo umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk’icyavu, kuko ari nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”

30 Ibyo bishize, umwami yogeza Saduraka na Meshaki na Abedenego mu gihugu cy’i Babuloni.

Umwami arota inzozi azirotorera Daniyeli

31 Jyewe Umwami Nebukadinezari ndabandikiye, bantu mwese bo mu moko yose y’indimi zitari zimwe bari mu isi yose. Amahoro agwire muri mwe!

32 Nishimiye kwerura ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.

33 Erega ibimenyetso byayo ni byinshi, ibitangaza byayo birakomeye! Ubwami bwayo ni bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo ihoraho uko ibihe bihaye ibindi.