Dan 4

1 Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe.

2 Ndota inzozi ziteye ubwoba, ibyo nibwiriye ku gisasiro n’ibyo neretswe bimpagarika umutima,

3 bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b’i Babuloni bose, kugira ngo bansobanurire ibyo neretswe.

4 Abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi baraza, mbarotorera izo nzozi ariko bananirwa kuzisobanura.

5 Ariko hanyuma Daniyeli wahimbwe Beluteshazari mwitiriye imana yanjye, wababwagamo n’umwuka w’imana zera, araza murotorera izo nzozi nti

6 “Yewe Beluteshazari mutware w’abakonikoni, nzi ko umwuka w’imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishwe unanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n’uko bisobanurwa.

7 “Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi: nagiye kubona mbona igiti kiri mu isi hagati, uburebure bwacyo bwari bukabije.

8 Icyo giti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru, cyitegera abo ku mpera y’isi yose.

9 Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo.

10 “Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru,

11 ararangurura ati ‘Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami, ugihungureho ibibabi, unyanyagize imbuto zacyo, kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo.

12 Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa, ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi.

13 Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk’uw’umuntu, ahubwo gihabwe umutima nk’uw’inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi.

14 Iki gihano cyategetswe n’abarinzi gihamywa n’ijambo ry’abera, kugira ngo abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka ikimikamo uworoheje nyuma ya bose.’

15 “Izo nzozi ni jye Umwami Nebukadinezari wazirose. Nuko Beluteshazari, cyo zinsobanurire ubwo abanyabwenge bose bo mu gihugu cyanjye badashoboye kuzinsobanurira, ariko wowe urabibasha kuko umwuka w’imana zera ukurimo.”

Daniyeli asobanurira umwami inzozi ze

16 Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwa umutima n’ibyo atekereje. Umwami arongera aramubwira ati “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarika umutima.” Beluteshazari aramusubiza ati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.

17 Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera, ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y’isi yose,

18 kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo,

19 icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuze urakomera. Gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru, n’ubutware bwawe bugera ku mpera y’isi.

20 Kandi nk’uko umwami yabonye uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru, akavuga ngo ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize icyuma n’umuringa ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n’inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho ibihe birindwi bizashirira.’

21 “Nuko nguku gusobanurwa kwabyo, nyagasani: umenye ko ari itegeko ry’Isumbabyose rigeze ku mwami databuja ngo:

22 Uzirukanwa mu bantu ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk’inka, uzatondwaho n’ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.

23 Kandi nk’uko bategetse ko igishyitsi n’imizi by’icyo giti bigumaho, ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.

24 Ni cyo gituma ngusaba, nyagasani, ngo wemere inama nkugira: kuzaho ibyaha byawe gukiranuka kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe, ahari aho uzungukirwa amahoro.”

Iby’inzozi bisohora ku mwami: arahanwa hanyuma arakira

25 Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari.

26 Hashize amezi cumi n’abiri, umwami yari i Babuloni arambagira mu rugo ibwami,

27 aravuga ati “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.”

28 Umwami atararangiza ayo magambo haza ijwi rivuye mu ijuru riti “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa. Ubwami bwawe ubukuwemo,

29 bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.”

30 Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk’amoya y’ikizu, inzara ze zihinduka nk’iz’ibisiga.

31 Hanyuma y’iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburira amaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubaha Ihoraho iteka ryose, kuko ubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.

32 Ariko abo mu isi yose ni nk’ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”

33 Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n’abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

34 None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy’ukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.

Dan 5

Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika

1 Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa. muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi.

2 Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.

3 Bamuzanira ibyo bintu by’izahabu byakuwe mu rusengero rw’inzu y’Imana yari i Yerusalemu, maze umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha,

4 banywa vino bahimbaza ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye.

5 Uwo mwanya haboneka intoki z’umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami aherekeye igitereko cy’itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.

6 Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z’amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.

7 Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi.” Abo banyabwenge b’i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”

8 Nuko abanyabwenge b’umwami bose barinjira, ariko bananirwa gusoma iyo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa.

9 Umwami Belushazari aherako ahagarika umutima cyane, mu maso he hahinduka ukundi n’abatware be barashoberwa.

10 Nyuma umwamikazi yumvise amagambo y’umwami n’abatware be, yinjira mu nzu y’ibirori bariragamo aravuga ati “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi,

11 kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w’imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n’umucyo no kwitegereza n’ubwenge buhwanye n’ubwenge bw’imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w’abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi,

12 kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”

Daniyeli asoma ibyanditswe ku rusika, arabisobanura

13 Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda?

14 Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.

15 Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge n’abapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura.

16 Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.”

17 Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.

18 “Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n’ubwiza n’icyubahiro.

19 Abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw’icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.

20 Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.

21 Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk’uw’inyamaswa, abana n’imparage, akarisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.

22 “Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose,

23 ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir’ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by’ifeza n’iby’izahabu, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha.

24 Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko.

25 “Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini.

26 Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo.

27 Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse.

28 Kandi Perēsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n’Abaperesi.”

29 Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.

30 Ariko iryo joro Belushazari umwami w’u Bukaludaya aricwa.

Dan 6

1 Ubwo bwami buhabwa Dariyo w’Umumedi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse.

Daniyeli mu rwobo rw’intare

2 Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose.

3 Kandi abaha n’abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa.

4 Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.

5 Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.

6 Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.”

7 Nuko abo batware bakomeye n’ab’intebe bateranira ibwami babwira umwami bati “Mwami Dariyo, nyaguhoraho,

8 abatware bakomeye bo muri ubu bwami n’ab’intebe n’ibisonga byabo, n’abajyanama n’abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare.

9 Nuko none nyagasani, hamya iryo tegeko ushyireho ukuboko ku rwandiko rwaryo, kugira ngo rye kuzakuka nk’uko amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.”

10 Nuko Umwami Dariyo ashyiraho ukuboko ku rwandiko rw’iryo tegeko.

11 Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza.

12 Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.

13 Baraza bavugira imbere y’umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw’intare?” Umwami aramusubiza ati “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.”

14 Baramusubiza bati “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.”

15 Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira.

16 Ba bagabo bongera guteranira ibwami babwira umwami bati “Nyagasani, umenye ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa.”

17 Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.”

18 Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa.

19 Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka.

20 Bukeye umwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare.

21 Ageze hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?”

22 Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho,

23 Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.”

24 Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye.

25 Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n’amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi.

26 Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!

27 Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka.

28 Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.”

29 Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w’Umuperesi, Daniyeli agubwa neza.

Dan 7

Daniyeli arota inyamaswa enye

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye.

2 Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.

3 Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko.

4 Iya mbere yasaga n’intare, ifite amababa nk’ay’ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.

5 “Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’

6 “Hanyuma y’ibyo mbona indi nyamaswa isa n’ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n’ay’igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.

7 “Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye.

Daniyeli abona Umukuru nyir’ibihe byose

9 “Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera. Intebe y’ubwami bwe yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi inziga zayo zasaga n’umuriro ugurumana.

10 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.

11 “Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa.

12 Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara.

13 “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere. 1.7,13; 14.14

14 Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.

Gusobanura inzozi za Daniyeli

15 “Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane.

16 Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y’ibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo

17 ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi.

18 Ariko abera b’Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’

19 “Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y’iby’inyamaswa ya kane itasaga n’izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y’ibyuma n’inzara z’imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.

20 Kandi nifuza kumenya iby’amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n’iby’irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.

21 “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha,

22 kugeza aho Umukuru nyir’ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.

23 “Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n’ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.

24 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n’abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.

25 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira.

26 Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka.

27 Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, bizahabwe ubwoko bw’abera b’Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’

28 “Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.”

Dan 8

Daniyeli yerekwa iby’impfizi y’intama n’isekurume y’ihene

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.

2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,

3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.

4 Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.

5 Nkibyitegereza mbona haje isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurume y’ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.

6 Nuko itera ya mpfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n’uburakari bukaze.

7 Mbona yegereye iyo mpfizi y’intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y’intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume y’ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y’intama imbaraga za ya sekurume y’ihene.

8 Isekurume y’ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by’ijuru.

9 Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n’iburasirazuba n’igihugu gifite ubwiza.

10 Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n’inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.

11 Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo, rimukurahoigitambogihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka.

12 Izo ngabo hamwe n’igitambogihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.

13 Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by’igitambogihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n’izo ngabo bizasiribangwa?”

14 Aransubiza ati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.”

Daniyeli asobanurirwa ibyo yeretswe

15 Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa n’umuntu kimpagaze imbere,

16 maze numva ijwi ry’umuntu riturutse hagati y’uruzi Ulayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”

17 Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”

18 Ariko akimbwira ndarabirana nk’usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.

19 Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby’igihe cy’imperuka cyategetswe.

20 “Impfizi y’intama y’amahembe abiri wabonye, ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi.

21 Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo ni umwami w’i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y’amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.

22 Kandi nk’uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk’ay’uwa mbere.

23 “Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima.

24 Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera.

25 Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w’abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.

26 Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby’ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby’igihe gishyize kera.”

27 Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo y’umwami ariko ntangazwa n’ibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye.

Dan 9

Daniyeli yatura ibyaha by’ubwoko bwabo

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw’Abamedi wimitswe ngo abe umwami w’igihugu cy’Abakaludaya,

2 muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.

3 Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.

4 Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.

5 “Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe.

6 Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n’abatware bacu na ba sekuruza bacu, n’abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe.

7 Nyagasani, gukiranuka ni ukwawe ariko ibyacu ni ugukorwa n’isoni, nk’uko bibaye ubu ku Bayuda n’abaturage b’i Yerusalemu, n’Abisirayeli bose ba bugufi n’abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniye ubahoye ibicumuro bagucumuyeho.

8 Nyagasani, ku bwacu n’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza bacu, ni ugukorwa n’isoni kuko twagucumuyeho.

9 Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n’ibambe, nubwo twayigomeye

10 ntitwumvire Uwiteka Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere, avuzwe n’abagaragu bayo b’abahanuzi.

11 Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n’indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w’Imana, kuko twagucumuyeho.

12 Maze ikomeza amagambo yayo yatuvuzeho, no ku bacamanza bacu baduciraga imanza, ubwo yatuzaniraga ibyago bikomeye kuko nta handi munsi y’ijuru higeze hagenzwa nk’uko i Yerusalemu hagenjejwe.

13 Ibyo byago byose byadusohoyeho nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby’ukuri byayo.

14 Ni cyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe ntituyumvira.

15 “Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakuje ubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye, ukihesha icyubahiro kugeza ubu, twaracumuye dukora nabi.

16 Nyagasani, ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose, uburakari bwawe bw’inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musozi wawe wera, kuko i Yerusalemu n’ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriro mu bantu bose badukikije, ku bw’ibyaha byacu no gukiranirwa kwa ba sogokuruza bacu.

17 Nuko noneho Mana yacu, umva gusenga k’umugaragu wawe no kwinginga kwe, kandi ku bwawe Uwiteka, umurikishirize mu maso hawe ubuturo bwawe bwera bwasenyutse.

18 Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yawe urebe ibyacu byacitse n’umurwa wawe witwa uw’izina ryawe, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni ku bw’imbabazi zawe nyinshi.

19 Umva Nyagasani babarira, Nyagasani twumvire, Nyagasani ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye kugira ngo izina ryawe ryubahwe, kuko umurwa wawe n’abantu bawe byitwa iby’izina ryawe.”

Iby’ibyumweru mirongo irindwi

20 Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw’umusozi wera w’Imana yanjye,

21 ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n’ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho.

22 Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe.

23 Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.

24 “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.

25 Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.

26 Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye.Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo ryerizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.

27 Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”

Dan 10

Daniyeli abona ubwiza bw’Imana, ararabirana

1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy’ukuri, ari cyo ntambara zikomeye.Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.

2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.

3 Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.

4 Ariko ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y’uruzi runini rwitwa Hidekelu.

5 Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w’igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi.

6 Kandi umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n’umurabyo, amaso ye yasaga n’amatabaza yaka umuriro, amaboko ye n’ibirenge bye byasaga n’imiringa isenwe, kandi ijwi ry’amagambo ye ryari rimeze nk’iry’abantu benshi.

7 Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinze umushyitsi cyane barahunga, barihisha.

8 Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka.

9 Ariko numvaga ijwi ry’amagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nk’usinziriye.

10 Nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n’ibiganza.

11 Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.” Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.

12 Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.

13 Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi.

14 Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y’imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby’igihe gishyize kera.”

15 Amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa.

16 Maze haza uwasaga n’umwana w’umuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwira uwari umpagaze imbere nti “Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege,

17 mbese nkanjye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana na databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumeka neza?”

18 Uwasaga n’umuntu arongera ankoraho, arankomeza.

19 Arambwira ati “Yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.”

Tukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti “Databuja vuga, kuko unkomeje.”

20 Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi, nimara kugenda umwami w’u Bugiriki araherako aze.

21 Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by’ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu.

Dan 11

Intambara z’umwami w’ikusi n’umwami w’ikasikazi n’ibindi

1 “Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w’Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.

2 Nuko none ngiye kukwereka iby’ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kane uzima azarusha ba batatu bose ubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw’ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanya ubwami bw’u Bugiriki.

3 “Kandi hazima umwami ukomeye uzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,

4 namara gukomera ubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n’urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk’uko yari asanzwe abutegeka, kuko ubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.

5 “Nuko umwami w’ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandi ubutware bwe buzakomera cyane.

6 Nihashira imyaka bazuzura, kuko umukobwa w’umwami w’ikusi azasanga umwami w’ikasikazi kugira ngo abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z’amaboko ye, uwo mugabo na we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n’amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n’abamuzanye n’umubyeyi we, n’uwamukomezaga icyo gihe.

7 Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahaguruka yime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by’umwami w’ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.

8 Ndetse n’imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n’ibishushanyo biyagijwe n’ibintu byabo byiza by’ifeza n’izahabu, kandi azamara imyaka aretse umwami w’ikasikazi.

9 Hanyuma uwo mwami w’ikasikazi azatera igihugu cy’umwami w’ikusi, maze asubire mu gihugu cye.

10 “Bukeye abana be bazateranya imitwe y’ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk’umwuzure w’amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihindurane igihome cy’umwami w’ikusi.

11 Maze umwami w’ikusi azarakara, azasohoka arwane n’umwami w’ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z’umwami w’ikasikazi zizagaruzwe umuheto n’umwami w’ikusi.

12 Umwami w’ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,

13 kuko umwami w’ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n’ingabo nyinshi n’ibintu byinshi.

14 Icyo gihe benshi bazahagurutswa no kurwanya umwami w’ikusi, kandi ab’inguguzi bo mu bwoko bwawe bazahaguruka kugira ngo basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.

15 Nuko umwami w’ikasikazi azaza atere umudugudu ugoswe n’inkike z’amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z’umwami w’ikusi ndetse n’intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.

16 Ahubwo uzaba ahateye azagenza nk’uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifite ubwiza, arimbuze ukuboko kwe.

17 “Nyuma azagambirira kuzana n’ingabo z’igihugu cye cyose, maze azikiranure n’umwami w’ikusi. Azamushyingira umukobwa we kugira ngo azanire ubwami bw’ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu.

18 Hanyuma y’ibyo azahindukira atere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguro yabasuzuguraga, ndetse azamugarurira agasuzuguro ke,

19 ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi.

20 “Bukeye hazahaguruka undi mu cyimbo cye uzohereza umukoresha w’ikoro mu gihugu gifite ubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara.

21 “Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w’insuzugurwa adahawe icyubahiro cy’ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.

22 Ingabo zizatemba imbere ye nk’umwuzure zimenagurike, ndetse n’umutware w’isezerano na we ni uko.

23 Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduye umunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake.

24 Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruza batigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n’iminyago n’ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo gutera ibihome byaho bikomeye.

25 “Maze namara kwiyungura amaboko n’ubushizi bw’amanga, azatera umwami w’ikusi atabaranye n’ingabo nyinshi. Nuko umwami w’ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira.

26 Ndetse abazaba batunzwe na we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa.

27 Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.

28 Nyuma azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n’isezerano ryera, azahakorera nk’uko yishakiye maze asubire mu gihugu cye.

29 “Nuko mu minsi yategetswe azasubira gutera ikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk’ubwa mbere,

30 kuko inkuge z’i Kitimu zizamutera zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.

“Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera.

31 Azahagurutsa ingabo ze zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho bashyireho ikizira cy’umurimbuzi.

32 Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari.

33 Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n’inkota n’umuriro, bajyanwe ari imbohe.

34 Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya.

35 Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugira ngo bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugeza igihe cy’imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.

36 “Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire munini yishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguza Imana nyamana. Azishyira yizane kugeza aho uburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.

37 Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.

38 Ahubwo mu cyimbo cyayo azubaha imana y’ibihome, nuko imana ba sekuruza batigeze kumenya azayubahisha izahabu n’ifeza, n’amabuye y’igiciro cyinshi n’ibintu by’igikundiro.

39 Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n’iyo mana itigeze kumenywa, uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.

40 “Nuko mu gihe cy’imperuka umwami w’ikusi azamutera, kandi umwami w’ikasikazi azamutera ameze nka serwakira, azanye amagare n’amafarashi n’inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk’umwuzure w’amazi,

41 agere no mu gihugu gifite ubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n’Abamowabu n’imfura z’Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kuboko kwe.

42 Nuko azabangura ukuboko kwe ku bihugu bitari bimwe, n’igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka.

43 Ndetse azahindura ibintu by’umurimbo by’izahabu n’ifeza, n’ibindi bintu by’igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamushagara.

44 Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n’ikasikazi zizamuhagarika umutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakuraho pe.

45 Azabamba amahema y’ubwami hagati y’inyanja n’umusozi wera ufite ubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w’imperuka ye, nta wuzamuvuna.

Dan 12

Daniyeli yerekwa iby’iminsi y’imperuka

1 “Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.

2 Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.

3 Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.

4 “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”

5 Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya.

6 Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”

7 Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.”

8 Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?”

9 Aransubiza ati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka.

10 Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.

11 “Uhereye igiheigitambogihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda.

12 Hahirwa uzategereza, akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.

13 “Nuko igendere utegereze imperuka, kuko uzaruhuka kandi ukazahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira.”

Ezek 1

Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy’Imana n’ibizima bine

1 Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n’Imana.

2 Ku munsi wa gatanu w’ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,

3 ijambo ry’Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwamujeho.

4 Maze ngiye kubona mbona umuyaga w’ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza, kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukūbye.

5 Muri wo hagati haturutsemo ishusho y’ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y’umuntu;

6 kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n’amababa ane.

7 Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw’ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw’inyana, kandi byarabagiranaga nk’umuringa ukūbye.

8 Kandi byari bifite amaboko y’umuntu munsi y’amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n’amababa yabyo,

9 amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n’irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.

10 Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h’umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h’intare mu ruhande rw’iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’inka mu ruhande rw’ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’igisiga.

11 Kandi mu maso habyo n’amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuraga n’ay’ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo.

12 Kandi byose byagendaga umujya umwe, aho umwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukaga bigenda.

13 Uko ishusho y’ibizima yari imeze, byasaga n’amakara y’umuriro waka nk’uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y’ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo.

14 Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk’umurabyo urabya.

15 Nuko nitegereje ibyo bizima mbona uruziga rumwe ruri ku isi iruhande rw’ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine

16 Inziga n’imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n’ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n’imibarizwe yazo, byasaga nk’aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.

17 Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukaga inzira zigenda.

18 Amagurudumu yazo yageraga hejuru bigatera ubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumu yazo yari yuzuweho n’amaso.

19 Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n’inziga zarazamurwaga.

20 Aho umwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni ho umwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.

21 Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kuko umwuka w’ikizima cyose wari mu nziga.

22 Hejuru y’umutwe w’ikizima hari ikimeze nk’ijuru gisa n’ibirahuri biteye ubwoba, bibambwe hejuru y’imitwe yabyo.

23 Munsi y’iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriye uruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriye urundi ruhande ku mibiri yabyo.

24 Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw’amababa yabyo ari nko guhorera kw’amazi menshi, nk’ijwi ry’Ishoborabyose, urusaku rw’ikiriri rumeze nk’urusaku rw’ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo.

25 Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.

26 Kandi hejuru y’ikirere cyari hejuru y’imitwe yabyo hari igisa n’intebe y’ubwami, isa n’ibuye rya safiro, kandi hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu.

27 Uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero ugasubiza hepfo, nabonye hasa n’umuriro no mu mpande zacyo harabagirana.

28 Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w’imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka.

Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry’uvuga.