Ezek 2

Ezekiyeli atumwa ku Bisirayeli b’abagome

1 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.”

2 Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati

3 “Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n’uyu munsi.

4 Abana babo ni abashizi b’isoni b’imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

5 Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo.

6 “Kandi nawe mwana w’umuntu we kubatinya, ntutinye n’amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.

7 Maze uzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.

8 “Ariko weho mwana w’umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk’iyo nzu y’abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.”

9 Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w’igitabo.

10 Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n’inyuma, cyanditswemo amaganya n’umuborogo n’ibyago.

Ezek 3

Imana imwihanangiriza kuburira abantu

1 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.”

2 Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo.

3 Arambwira ati “Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.

4 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye,

5 kuko ntagutumye ku bantu b’ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b’inzu ya Isirayeli.

6 Si ku moko menshi avuga ururimi rutamenyekana cyangwa ururimi rurushya, abo mutumvikana. Ni ukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.

7 Ariko ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab’inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.

8 Dore ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo.

9 Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.”

10 Maze arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, amagambo yanjye yose ngiye kukubwira uyakire mu mutima wawe, kandi uyumvishe amatwi yawe,

11 maze ugende usange abo mu bwoko bwawe bajyanywe ari imbohe, uvugane na bo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze’, nubwo babyumva naho batabyumva.”

12 Maze Umwuka aranterura, numva ijwi rihorera cyane rinturutse inyuma rivuga riti “Ubwiza bw’Uwiteka buherwe umugisha mu buturo bwe.”

13 Kandi numva amababa y’ibizima ahorera, uko yakubitanaga n’umuhindo w’inziga zari iruhande rwabyo, ndetse n’ikiriri cy’urusaku rwinshi.

14 Nuko Umwuka aranterura aranjyana, ngenda nshaririwe ndakaye cyane, ariko ukuboko k’Uwiteka kwari kunkomeje.

15 Maze nsanga abajyanywe ari imbohe i Telabibu, bari batuye ku mugezi Kebari, nicara aho bari batuye mpamara iminsi irindwi numiwe nicaye hagati yabo.

Uwiteka agira Ezekiyeli umurinzi

16 Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

17 “Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.

18 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

19 Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

20 “Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye kandi azapfa, kuko utamuburiye azapfira mu cyaha cye, kandi imirimo ye yo gukiranuka yakoze ntizibukwa ukundi, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.

21 Ariko nuburira umukiranutsi kugira ngo adakora icyaha na we ntakore icyaha, ni ukuri azabaho kuko yemeye kuburirwa, kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”

22 Aho ni ho ukuboko k’Uwiteka kwanziyeho maze arambwira ati “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho ndi buvuganire nawe.”

23 Mperako ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona ubwiza bw’Uwiteka buhari bumeze nk’ubwiza naboneye ku mugezi Kebari, maze ngwa nubamye.

24 Umwuka anyinjiramo anshingisha ibirenge byanjye, maze avugana nanjye arambwira ati “Genda wikingiranire mu nzu yawe.

25 Ariko rero mwana w’umuntu, dore bazagushyiraho iminyururu bayikuboheshe, kandi ntuzabasha gusohoka ngo ujye muri bo.

26 Nzatuma ururimi rwawe rufatana n’urusenge rw’akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y’abagome.

27 Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ushaka kumva niyumve, kandi udashaka kumva narorere’, kuko abo ari inzu y’abagome.”

Ezek 4

Ashushanya i Yerusalemu uko hazagotwa n’abanzi

1 Nuko nawe, mwana w’umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu,

2 maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n’ingando, uwushingeho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye impande zose.

3 Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y’icyuma hagati yawe n’umurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.

4 Maze kandi uryamire urubavu rwawe rw’ibumoso, urugerekeho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli uko umubare w’iminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo.

5 Kuko imyaka y’igicumuro cyabo nayikunganirije n’umubare w’iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli.

6 Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw’iburyo wishyireho igicumuro cy’inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n’umwaka umwe.

7 Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi.

8 Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye.

9 Wishakire n’ingano na sayiri, n’ibishyimbo n’inkunde n’amasaka n’amashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga.

10 Kandi urugero rw’ibyokurya uzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi, uzajye ubirya rimwe na rimwe.

11 N’urugero rw’amazi uzajya unywa ni incuro ya gatandatu ya hini, na yo uzajye uyanywa rimwe na rimwe.

12 Ibyo byokurya uzajye ubirya nk’imitsima ya sayiri, kandi uzajye ubitekeshereza amabyi y’abantu imbere yabo.

13 Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.”

14 Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n’ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n’inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”

15 Maze arambwira ati “Dore amabyi y’abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by’amase y’inka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe.”

16 Arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, dore umutsima ni wo rushingikirizo rw’ab’i Yerusalemu ngiye kurukuraho. Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa.

17 Uko ni ko bazabura ibyokurya n’amazi, bose bazashoberwa babe ubutarutana, babe abayuku bazize igicumuro cyabo.”

Ezek 5

Yerekanisha umusatsi we ibyago bizaba muri Yerusalemu

1 Nuko rero mwana w’umuntu, wishakire inkota ityaye imeze nk’icyuma cyogosha, maze uyende uyinyuze ku mutwe wawe no mu bwanwa bwawe, maze wishakire iminzani yo gupimisha ubone kugabanya umusatsi.

2 Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu murwa hagati igihe iminsi yo kugota izaba irangiye, kandi uzende kimwe cya gatatu cyawo ugicagaguze inkota mu mpande zawo, na kimwe cya gatatu cyawo uzakinyanyagize mu muyaga, nanjye nzabikurikiza inkota.

3 Uzahakure muke, uwupfunyike mu binyita by’umwambaro wawe,

4 kandi uzende muke muri uwo uwujugunye mu muriro hagati ugurumane, ni ho umuriro uzaturuka ugere ku nzu ya Isirayeli yose.

5 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ngiyi Yerusalemu nahashyize hagati y’amahanga, no mu bihugu bihakikije.

6 Ariko hagomeye amategeko yanjye hakora ibibi kurusha abanyamahanga, hakagomera amateka yanjye kurusha ibihugu bihakikije, kuko bahakanye amategeko yanjye n’amateka yanjye ntibayagenderemo.”

7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko muri inkubaganyi kurusha abanyamahanga babakikije, kandi mukaba mutagendeye mu mateka yanjye, ntimukomeze n’amategeko yanjye cyangwa ngo mukurikize amategeko y’abanyamahanga babakikije.”

8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore jye ubwanjye ndakwibasiye, kandi nzagusohozaho ibihano abanyamahanga babireba.

9 Nzagukoreramo icyo ntigeze gukora, ndetse ntazongera gukora n’ukundi nguhoye ibizira byawe byose.

10 Ni cyo gituma ababyeyi bazakurīramo abahungu babo, kandi abahungu na bo bazarya ba se, nanjye nzaguciraho iteka, n’abawe bazaba barokotse bose nzabatataniriza mu birere byose.”

11 Umwami Uwiteka aravuga ati “Ni ukuri ndirahiye, kuko wahumanishije ubuturo bwanjye bwera ibintu byawe byangwa urunuka n’ibizira byawe byose, ni cyo gituma nanjye ngiye kugutubya, ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe.

12 Kimwe cya gatatu cyawe kizicwa n’icyorezo, kandi inzara izabagutsemberamo. Kimwe cya gatatu kizicishirizwa inkota ahagukikije hose, na kimwe cya gatatu nzagitataniriza mu birere byose, mbakurikize inkota.

13 “Uko ni ko umujinya wanjye uzasohozwa, kandi nzabamariraho uburakari bwanjye bukaze, mbone gushyitsa umutima mu nda. Bazamenya yuko jyewe Uwiteka navuganye ishyaka ryanjye, ubwo nzaba maze kubasohozaho uburakari bwanjye.

14 Maze kandi nzaguhindura umusaka n’igitutsi mu banyamahanga bagukikije, imbere y’abahisi n’abagenzi bose.

15 “Maze uzabere abanyamahanga bagukikije bose igitutsi n’incyuro n’akabarore n’igitangarirwa, ubwo nzaguciraho iteka mfite uburakari n’umujinya, ngucyahanye ubukana. Ni jye Uwiteka ubivuze.

16 Ubwo nzabarasa imyambi mibi y’inzara yo kubarimbura, ni yo nzohereza kubatsembaho. Kandi nzabagwizamo inzara, n’ibyokurya ari byo rushingikirizo rwanyu nzaruvuna,

17 kandi nzabateza inzara n’inyamaswa zikaze bikugire impfusha, icyorezo n’amaraso bizakunyuramo kandi nzakugabiza inkota. Ni jye Uwiteka ubivuze.”

Ezek 6

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti

3 ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n’amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi.

4 Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n’ibishushanyo byanyu by’izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y’ibigirwamana byanyu.

5 Nzarambika intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw’ibicaniro byanyu.

6 Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z’imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n’ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n’ibishushanyo by’izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.

7 Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.

8 “ ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.

9 Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n’imitima yabo irarikira yanyimūye, n’amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n’ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.

10 Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ”

11 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo.

12 Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.

13 Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y’ibigirwamana byabo iruhande rw’ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z’imisozi, no munsi y’igiti cy’umwera gitoshye cyose no munsi y’igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.

14 Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n’ikidaturwa, uhereye mu butayu bw’aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”

Ezek 7

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Nawe mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z’igihugu.

3 “ ‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose.

4 Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’ ”

5 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje.

6 Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye.

7 Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w’imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.

8 “Noneho ngiye kugusukaho umujinya wanjye ngusohozeho uburakari bwanjye, kandi ngucire urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe, nkugarureho ibihwanye n’ibizira byawe byose.

9 Ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye uhana.

10 “Dore wa munsi nguyu uraje igihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiye ubwibone bukumezeho.

11 Urugomo rurahagurutse, ni nk’inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n’icyubahiro cyabo.

12 “Igihe kirasohoye umunsi ugeze hafi, umuguzi ye kwishima, n’ugurwaho ye kuganya, kuko umujinya ugeze ku nteko zaho zose.

13 Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.

14 Impanda zirabahuruje ibintu byose barabiringaniza, ariko nta n’umwe wagiye mu ntambara kuko uburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.

15 “Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n’inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwa uzatsembwaho n’inzara n’icyorezo.

16 Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk’inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganya umuntu wese aborozwa n’ibibi bye.

17 Amaboko yose azatentebuka, n’intege zose zizacika zibe nk’amazi.

18 Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.

19 Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye. Ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n’amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.

20 Ubwiza bw’ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by’ibizira byabo n’ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.

21 “Kandi nzabishyira mu maboko y’abanyamahanga ho iminyago, no mu y’abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.

22 Nzabakuraho n’amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.

23 “Uringanize iminyururu kuko igihugu cyuzuwemo n’ubwicanyi, n’umurwa ukaba wuzuwemo n’urugomo.

24 Ni cyo gituma ngiye kuzana abo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigarurira amazu yabo, kandi nzatuma ubwibone bw’abakomeye babo bushiraho, n’ubuturo bwabo bwera buzazirurwa.

25 Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.

26 Ishyano rizasimburwa n’irindi shyano, n’inkuru mbi ikurikirwe n’iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n’abakuru babure inama.

27 Umwami azaboroga n’igikomangoma kizuzurwamo n’amaganya, kandi amaboko y’abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk’uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”

Ezek 8

Yerekwa uburyo Imana ifuha

1 Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n’abakuru b’i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k’Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.

2 Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n’umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye.

3 Maze arambura igisa n’ikiganza afata umusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y’ijuru n’isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry’Imana, angeza ku rugi rw’irembo ry’imbere ry’aherekeye ikasikazi, aho intebe y’igishushanyo gitera Imana gufuha yari iri.

4 Nuko mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buhari, nk’uko nari nabwerekewe mu gisiza.

5 Nuko arambwira ati “Mwana w’umuntu, noneho ubura amaso yawe urebe ahagana ikasikazi.” Mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h’irembo ry’igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo.

6 Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese uruzi icyo bakora n’ibibi bikomeye ab’inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y’ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.”

7 Nuko anjyana ku irembo ry’urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike.

8 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.” Nuko maze kucyagura mbona urugi.

9 Nuko arambwira ati “Kingura winjire urebe ibizira bibi bakoreramo.”

10 Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y’ibyikurura hasi n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusika impande zose.

11 Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b’inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani, umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuro y’umwotsi w’imibavu.

12 Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b’inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk’icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ ”

13 Arongera arambwira ati “Uraza kubona ibindi bizira bikomeye bakora.”

14 Maze anjyana ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi.

15 Maze arambaza ati “Mbese urabibonye wa mwana w’umuntu we? Uraza kubona ibindi bizira bikomeye biruta ibi.”

16 Nuko aranjyana angeza mu rugo rw’imbere rw’inzu y’Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry’urusengero rw’Uwiteka hagati y’umuryango n’igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw’Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.

17 Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w’umuntu we, ibyo bizira ab’inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.

18 Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”

Ezek 9

Abantu b’Imana bashyirwa ikimenyetso mu ruhanga

1 Maze arangururira mu matwi yanjye n’ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.”

2 Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y’irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.

3 Nuko basanga ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango w’inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y’ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye.

4 Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”

5 Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe,

6 mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi, n’abana bato n’abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y’inzu.

7 Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemo intumbi. Ngaho nimugende.” Nuko baragenda bica abo ku murwa.

8 Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?”

9 Maze arambwira ati “Ibibi by’inzu ya Isirayeli n’iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n’amaraso, n’umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’

10 Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.”

11 Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y’ibitare, ufite ihembe ririmo wino ku itako rye agaruye ubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.”

Ezek 10

Ubwiza bw’Imana buva ku rusengero

1 Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y’umutwe w’abakerubi, hari igisa n’ibuye rya safiro rimeze nk’intebe y’ubwami.

2 Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y’ibitare ati “Genda ujye hagati y’inziga zikaraga munsi y’umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y’ibishirira ukuye hagati y’abakerubi, uyanyanyagize hejuru y’umurwa.”

Nuko ajyamo ndeba.

3 Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari.

4 Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w’inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k’ubwiza bw’Uwiteka.

5 Guhorera kw’amababa y’abakerubi kurumvikana kugera no mu rugo rw’ikambere, kumeze nk’ijwi ry’Imana Ishoborabyose iyo ivuze.

6 Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y’ibitare ati “Enda umuriro uri hagati y’inziga zikaraga hagati y’abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw’uruziga.

7 Maze umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y’abakerubi, yenda umuriro ubari hagati awushyira mu biganza by’uwo wari wambaye imyambaro y’ibitare, na we arawakira arasohoka.

8 Nuko munsi y’amababa y’abakerubi haboneka igisa n’ikiganza cy’umuntu.

Ezekiyeli yongera kwerekwa bya bizima

9 Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw’abakerubi, uruziga rumwe ruri iruhande rw’umukerubi, urundi ruziga ruri iruhande rw’undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi.

10 Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk’aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.

11 Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo aho umutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora.

12 Umubiri wabo wose n’imigongo yabo, n’amaboko yabo, n’amababa yabo, n’inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose,

13 izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga.

14 Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h’umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h’umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h’intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h’igisiga.

15 Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugezi Kebari.

16 Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburaga amababa yabo bagira ngo baguruke bave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande.

17 Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kuko umwuka w’icyo kizima wari muri zo.

18 Nuko ubwiza bw’Uwiteka buherako buva mu muryango w’inzu, buhagarara ku bakerubi.

19 Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n’inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw’irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw’Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.

20 Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y’Imana ya Isirayeli ku mugezi Kebari, maze menya yuko ari abakerubi.

21 Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n’ibisa n’ibiganza by’umuntu biri munsi y’amababa yabo.

22 Kandi uko mu maso habo hasaga, n’ishusho yabo, na bo ubwabo ni byo nabonye ku mugezi Kebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye.

Ezek 11

Imana isezeranya Abisirayeli baciwe ko izababera ubuturo

1 Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw’irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by’ubwoko.

2 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi

3 bavuga bati ‘Mbese igihe cyo kubaka amazu nticyegereje? Uyu murwa ni inkono ivuga, natwe turi inyama.’

4 Nuko rero ubahanurire ibibi mwana w’umuntu, uhanure.”

5 Maze Umwuka w’Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira.

6 Mwakabije kwica abantu banyu muri uyu murwa, inzira zaho muzigwizamo intumbi.’

7 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Abanyu mwishe mugahirika intumbi muri uyu murwa ni bo nyama, na wo uyu murwa ni wo nkono ivuga, ariko mweho muzawusohorwamo.

8 Mwatinye inkota ariko nzabagabiza inkota, byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

9 Kandi nzawubasohoramo mbatange mu maboko y’abanyamahanga, maze mbashyireho ibihano.

10 Muzagushwa n’inkota, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.

11 Uyu murwa ntuzababera inkono ivuga, kandi namwe ntimuzaba inyama zo muri yo, nzabacira urubanza ndi mu rugabano rwa Isirayeli, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka

12 kuko mutagendeye mu mategeko yanjye ntimusohoze n’amateka yanjye, ahubwo mwakurikije amategeko y’abanyamahanga babakikijeho.’ ”

13 Nuko ngihanura, Pelatiya mwene Benaya aherako arapfa. Maze nikubita hasi nubamye ntera ijwi hejuru nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese ugiye gutsembaho rwose abasigaye ba Isirayeli?”

14 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

15 “Mwana w’umuntu, bene wanyu muva inda imwe n’inzu yose ya Isirayeli, abo bose ni bo abaturage b’i Yerusalemu babwiye bati ‘Nimwimūre Uwiteka, ni twe twahawe iki gihugu ho umwandu.’

16 “Nuko rero uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Ubwo nabimuriye kure mu banyamahanga, nkabatataniriza mu bihugu byose, ariko nzamara umwanya muto mbabereye ubuturo bwera mu bihugu batataniyemo.’

17 “Noneho uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Nzabakoranya mbavane mu mahanga, kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli.

18 Kandi bazahaza bahakure ibintu byabo bishishana byose, n’ibizira byaho byose.

19 Nanjye nzabaha umutima uhuye kandi mbashyiremo umwuka mushya, umutima w’ibuye nzawukura mu mubiri wabo mbahe umutima woroshye,

20 kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayasohoze, na bo bazaba ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.

21 Ariko abo bafite umutima ukurikira ibyabo nanga urunuka n’ibizira byabo, iyo nzira yabo mbi nzayibagereka ku mutwe.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

22 Maze abakerubi barambura amababa yabo, n’inziga zari iruhande rwabo; kandi ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buri hejuru yabo.

23 Nuko ubwiza bw’Uwiteka burazamuka buva mu murwa hagati, buhagarara ku musozi uri mu ruhande rw’iburasirazuba rw’umurwa.

24 Maze Umwuka aranterura anjyana mu Bukaludaya ku bajyanywe ari imbohe, ndi mu iyerekwa ku bw’Umwuka w’Imana. Maze iyerekwa nabonye riherako rimvaho.

25 Nuko mbwira abajyanywe ari imbohe ibyo neretswe n’Uwiteka byose.