Ezek 12

Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome.

3 “Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab’inzu y’abagome.

4 Kandi uzasohore ibintu byawe nk’ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk’abahagurutse baciwe.

5 Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.

6 Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.”

7 Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk’ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.

8 Bukeye bwaho ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

9 “Mwana w’umuntu, mbese ab’inzu ya Isirayeli, ya nzu y’abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’

10 Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n’ab’inzu ya Isirayeli bahari bose.’

11 Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe.

12 Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye.

13 Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n’umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.

14 Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n’imitwe y’ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.

15 “Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu.

16 Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n’inzara n’icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

17 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

18 “Mwana w’umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima,

19 maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby’abaturage b’i Yerusalemu, n’iby’abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n’ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw’abagituyemo bose.

20 Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ”

21 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

22 “Mwana w’umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?

23 Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.

24 Nta yerekwa ry’ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.

25 Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

26 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

27 “Mwana w’umuntu, dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’

28 Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 13

Abahanuzi b’ibinyoma bavugwa

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti

3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’

4 Yewe Isirayeli we, abahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zo mu kidaturwa.

5 Ntimurakazamuka ngo mujye mu byuho byo mu rugo rw’inzu ya Isirayeli, habe no kubiziba ngo mubone uko muhagarara mu ntambara ku munsi w’Uwiteka.

6 Babonye iyerekwa ry’ubusa n’ubupfumu bw’ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.

7 Mbese iyerekwa mwabonye si iry’ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw’ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?”

8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko mwavuze ibitagira umumaro, mukabona ibinyoma, nuko dore ndabibasiye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

9 Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y’ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy’inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.

10 “Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye.

11 Nuko ubwire abayihomesha ishwagara ridakomeye yuko iyo nkike izariduka. Hazagwa imvura y’umurindi, namwe mahindu y’urubura rukomeye muzagwa, maze umuyaga w’umugaru uyisenye.

12 Dore inkike nigwa, ntimuzi ko muzanegurwa ngo mbese guhoma mwayihomesheje kwagiye he?”

13 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Nzayisenyesha umuyaga w’umugaru mfite uburakari, hazagwa imvura y’umurindi bitewe n’umujinya wanjye, kandi uburakari bwanjye bukaze buzatuma urubura rukomeye ruyitsembaho.

14 Ni ko nzasenya inkike mwahomesheje ishwagara ridakomeye, maze nyigushe hasi bitume urufatiro rwayo rutwikururwa. Izagwa namwe mutsemberwemo, kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka.

15 “Uku ni ko nzasohoza uburakari bwanjye ku nkike no ku bayihomesheje ishwagara ridakomeye, kandi nzababwira nti ‘Inkike ntikiriho ndetse n’abayihomye,

16 ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby’i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry’amahoro kandi ari nta mahoro.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

17 “Nuko nawe mwana w’umuntu, urebeshe abakobwa b’ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti

18 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?

19 Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw’ingemu z’amashyi ya sayiri n’intore z’umutsima, kugira ngo mwice ubugingo butari bukwiriye gupfa, murokore ubugingo butari bukwiriye kurokorwa, mu buryo bushuka ubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’ ”

20 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Dore nibasiye impigi zanyu, izo mutegesha abantu nk’uko nyoni zitegwa. Nzazishikuza ku maboko yanyu maze ndeke ubugingo bw’abantu bwigendere, ubwo bugingo bw’abantu mutega nk’uko inyoni zitegwa.

21 Ibitambaro byanyu na byo nzabishwanyaguza nkure ubwoko bwanjye mu maboko yanyu, kandi ntabwo bazongera kuba mu maboko yanyu ngo bahigwe, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.

22 “Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w’ubukiranutsi agahinda, uwo ntateye agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho,

23 ni cyo gituma mutazongera kubona ibyerekanwa by’ubusa cyangwa kuragura ibinyoma, kandi nzarokora ubwoko bwanjye mbuvane mu maboko yanyu, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.”

Ezek 14

1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.

2 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

3 “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?

4 “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w’ibigirwamana bye,

5 kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n’ibigirwamana byabo.’

6 “Nuko ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose.

7 “ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n’ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza.

8 Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza n’ikitegerezo n’iciro ry’umugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.

9 “ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.

10 Na bo bazajyana n’ibibi byabo: ibibi by’umuhanuzi bizahwana n’ibibi by’umumpanuriza,

11 kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

12 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

13 “Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo,

14 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15 “Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo,

16 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

17 “Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’ kugira ngo ntsembeho abantu n’amatungo,

18 naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka.

19 “Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw’umujinya banteye, nkagicamo abantu n’amatungo,

20 naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.

21 Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo?

22 Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n’abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, mushire agahinda k’ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.

23 Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 15

I Yerusalemu hagereranywa n’umuzabibu

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu ndetse n’amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?

3 Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?

4 Dore bagitaye mu muriro nk’inkwi, umutwe wacyo n’ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?

5 Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”

6 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b’i Yerusalemu.

7 Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.

8 Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 16

I Yerusalemu hagereranywa n’umugore wabaye maraya

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho

3 uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.

4 Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n’amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n’akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw’impinja.

5 Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.

6 “ ‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”

7 Nakugwije nk’ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n’umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.

8 “ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

9 “ ‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.

10 Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.

11 Nkurimbishisha iby’umurimbo kandi nkwambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’umukufi mu ijosi ryawe.

12 Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n’impeta zo ku matwi, n’ikamba ryiza ku mutwe wawe.

13 Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n’ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n’amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby’ifu y’ingezi n’ubuki n’amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi.

14 Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15 “ ‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.

16 Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z’imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk’ibyo bizaba, ngo bimere bityo.

17 Kandi wajyanye impeta zawe nziza z’izahabu yanjye n’ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by’abagabo ngo usambane na bo,

18 kandi wajyanye imyambaro yawe y’amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n’imibavu yanjye.

19 Ndetse n’ibyokurya byanjye naguhaye, iby’ifu y’ingezi n’amavuta ya elayo n’ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

20 “ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n’abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe.

21 Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?

22 Kandi muri ibyo bizira byawe byose n’ubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe.

23 “ ‘Nuko hanyuma y’ibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),

24 wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.

25 Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro y’inzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe.

26 Kandi wasambanye n’Abanyegiputa b’abaturanyi bawe, b’ibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza.

27 “ ‘Nuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ry’ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b’Abafilisitiya, bakojejwe isoni n’imigenzereze yawe mibi.

28 “ ‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.

29 Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cy’i Kanāni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.

30 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w’umugore w’igishegabo cya maraya,

31 kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y’inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk’abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo.

32 Ahubwo uri umugore w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe!

33 Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe.

34 Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n’ubw’abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n’abandi.

35 “ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry’Uwiteka.

36 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n’ubusambanyi wagiranaga n’abakunzi bawe, no ku bw’ibigirwamana byose by’ibizira byawe, n’amaraso y’abana bawe wabihaye,

37 dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n’abo wakundaga bose n’abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose.

38 Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n’urw’abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.

39 Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y’aharengeye basenye n’ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n’ibintu byawe byiza by’umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa.

40 “ ‘Bazaguteza n’igitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.

41 Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y’abagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi.

42 Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.

43 Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n’ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

44 “ ‘Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n’umukobwa ni ubutarutana.

45 Uri uwa nyoko wanga umugabo we n’abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.

46 “ ‘Kandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe n’abakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu n’abakobwa be.

47 Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk’aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.

48 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n’abakobwa be, batagenje nkawe n’abakobwa bawe.

49 Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi.

50 Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.

51 “ ‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n’igice cy’ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza.

52 Nawe ukorwe n’isoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bw’ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe n’isoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza.

53 “ ‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n’abakobwa be, n’imbohe za Samariya n’abakobwa be n’imbohe zawe ubwawe zizirimo,

54 kugira ngo ukorwe n’isoni wowe ubwawe, umwazwe n’ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.

55 Kandi bene nyoko Sodomu n’abakobwa be, bazongera kumera nk’uko bahoze, na Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nk’uko bahoze, kandi wowe n’abakobwa bawe muzongera kumera nk’uko mwahoze.

56 Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy’ubwibone bwawe,

57 ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy’ibikoza isoni by’abakobwa b’i Siriya, n’iby’abamukikijeho bose, abakobwa b’Abafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose?

58 Ibibi byawe n’ibizira byawe wabyikoreye nk’umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.

59 “ ‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk’uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano.

60 Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry’iteka ryose.

61 Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n’isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw’isezerano ryawe.

62 Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka,

63 kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe n’isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”

Ezek 17

Umugani w’ibisiga bibiri

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti

3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n’amoya menshi n’amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry’umwerezi,

4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori bwawo kirijyana mu gihugu cy’ubucuruzi, maze kirishyira mu mudugudu w’abagenza.

5 Kijyana no ku mbuto zo mu gihugu kiyitera mu butaka burumbuka, hafi y’amazi menshi kiba ari ho kiyishyira, kiyitera nk’umukinga.

6 Maze iramera iba umuzabibu mugufi ugaba amashami, amashami yawo yerekera icyo gisiga, na yo imizi yawo ishora munsi yacyo. Nuko iba umuzabibu, umeraho amashami kandi ushibukaho amahage.

7 “ ‘Hari n’ikindi gisiga kinini gifite amababa manini n’amoya menshi, nuko uwo muzabibu ukirandiraho imizi yawo kandi ucyerekeza amashami yawo, uri mu mayogi y’aho watewe kugira ngo kiwuvomerere.

8 Watewe mu butaka bwiza hafi y’amazi menshi, kugira ngo umere amashami kandi were imbuto, ube n’umuzabibu mwiza.’

9 “Uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese uzatoha? Ntikizarandura imizi yawo se, kikawushikuzaho imbuto kugira ngo wume, ibibabi bitoshye byose birabe? Ndetse kuwurandurana n’imizi yawo, ntibyagomba ukuboko gukomeye cyangwa abantu benshi.

10 Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w’iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.’ ”

11 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

12 “Nuko ubwire iyo nzu y’abagome uti ‘Mbese ntimuzi uko uwo mugani usobanurwa?’ Ubabwire uti ‘Dore umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu, ajyana umwami waho n’ibikomangoma byaho, abajyana iwe i Babuloni.

13 Ajyana n’uw’urubyaro rw’umwami, asezerana na we kandi aramurahiza, ajyana intwari zo mu gihugu

14 kugira ngo ubwami bugwe hasi bwe kwibyutsa, ahubwo buhagarikwe no gukomeza isezerano rye.

15 Ariko aramugomera atuma intumwa ze muri Egiputa, kugira ngo bamuhe amafarashi n’abantu benshi. Mbese azahirwa? Ukora nk’ibyo azarokoka? Azica isezerano kandi arokoke?

16 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, ni ukuri aho umwami wamwimitse atuye, uwo yasuzuguye indahiro ye akica n’isezerano rye, ni ho azapfira koko ari kumwe na we i Babuloni.

17 Farawo na we, n’ingabo ze zikomeye n’ibitero bye byinshi, nta cyo azamumarira mu ntambara igihe bazarunda ibyo kuririraho, bakubaka ibihome kugira ngo barimbure abantu benshi.

18 Yasuzuguye indahiro yica n’isezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka.

19 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye n’isezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we.

20 Kandi nzamuramburiraho urushundura rwanjye afatwe mu mutego wanjye, nanjye nzamujyana i Babuloni abe ari ho mwibukiriza igicumuro cye yancumuyeho.

21 Kandi impunzi ze zose zo mu ngabo ze zose zizagushwa n’inkota, na bo abasigaye bazatatanirizwa mu birere byose, namwe muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye wabivuze.

22 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Nanjye nzajyana icyo mu bushorishori bw’umwerezi maze ngitere, nzakokora ihage ryoroshye ryo mu mahage yo mu bushorishori bwawo maze nditere ahitegeye mu mpinga y’umusozi muremure,

23 ku musozi muremure wa Isirayeli ni ho nzaritera, na ryo rizagaba amashami yera imbuto ribe umwerezi mwiza, kandi ibiguruka by’amoko yose bizībera munsi yawo, mu gicucu cy’amashami yawo ni ho bizaba.

24 Maze ibiti byose byo mu ishyamba bizamenya yuko jye Uwiteka ari jye wacishije igiti kirekire bugufi, ngashyira hejuru igiti kigufi; numishije igiti gitoshye ntuma igiti cyumye gitoha. Jye Uwiteka narabivuze ndabisohoza.’ ”

Ezek 18

Umugani w’inzabibu zirura; umuntu azazira ibyaha bye

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’?

3 “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani.

4 Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw’umwana ni ubwanjye nk’ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.

5 “Ariko umuntu niba ari umukiranutsi, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko,

6 kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, n’ibigirwamana by’inzu ya Isirayeli ntabyuburire amaso kandi akaba atanduza umugore w’umuturanyi we, ategereye umugore uri mu mugongo,

7 ari ntawe yagiriye nabi, ahubwo akaba yarashubije ingwate uwayimugwatirije kandi ari nta we yariganije, ahubwo akagaburira abashonji akambika abambaye ubusa,

8 kandi ntagurize kubona indamu y’ubuhenzi cyangwa kwaka umuntu ibirenze urugero, ahubwo akarinda ukuboko kwe ikibi kandi umuntu uburana n’undi akabacira urubanza rutabera,

9 akagendera mu mategeko yanjye, agakomeza amateka yanjye kandi akaba n’umunyamurava, uwo aba ari umukiranutsi, ni ukuri azabaho. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

10 “Ariko nabyara umwana w’umuhungu akaba umwambuzi uvusha amaraso, akagira kimwe akora cyo muri ibyo,

11 ntagire icyo akora cyo mu bikwiriye, ahubwo ndetse akaba yagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, yaranduje n’umugore w’umuturanyi we,

12 abakene n’indushyi yarabagiriye nabi kandi yarambuye abandi, ntasubize n’icyo yagwatirijwe, yaruburiye amaso ye ku bigirwamana kandi yarakoze ibizira,

13 yaragurije kubona indamu y’ubuhenzi akaka umuntu ibirenze urugero, mbese azabaho? Ntabwo azabaho yarakoze ibyo bizira byose. Ni ukuri azapfa, n’amaraso ye ni we azabaho.

14 “Nuko rero nabyara umwana w’umuhungu maze yabona ibyaha byose bya se, ibyo yakoze, agatinya ntakore nk’ibyo

15 kandi akaba atagaburiye imandwa ku murinzi ushinzwe mu mpinga y’umusozi, n’ibigirwamana by’inzu ya Isirayeli atabyuburiye amaso ye, atanduje n’umugore w’umuturanyi we

16 kandi ari ntawe yagiriye nabi, atakiriye n’ingwate, ari nta we yambuye ahubwo yaragaburiye abashonji kandi yarambitse n’abambaye ubusa,

17 atabanguriye abakene ukuboko, atagurije kubona indamu y’ubuhenzi cyangwa ibirenze urugero, yarakomeje amategeko yanjye akagendera mu mateka yanjye, ntabwo azazira ibibi bya se, ni ukuri azabaho.

18 Ariko se ubwe kuko yakoze iby’urugomo, akambura uwo bava inda imwe kandi agakorera ibitari byiza mu bwoko bwe, dore azapfa azize ibyo byaha bye.

19 “Kandi murampakanya ngo ‘Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibibi bya se?’ Ndabasubiza nti: Umwana nakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho.

20 Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we.

21 “Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.

22 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n’uko yabaye umukiranutsi.

23 Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?

24 “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira.

25 “Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Nimwumve mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

26 Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.

27 Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, azakiza ubugingo bwe.

28 Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.

29 Ariko ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?

30 “Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.

31 Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Kuki mwarinda gupfa, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?

32 Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 19

Aborogera Abisirayeli n’i Yerusalemu

1 “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti

2 ‘Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare.

3 Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu.

4 Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa.

5 Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w’intare,

6 ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu.

7 Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n’inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo.

8 Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo.

9 Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w’i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.

10 “ ‘Nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi,warumbutse ukagaba amashami ku bw’amazi menshi.

11 Kandi wariho inkoni zikomeye z’imiringiso y’abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n’uburebure bwazo n’amashami yazo menshi.

12 Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika.

13 Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy’umukakaro gifite inyota.

14 Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y’umuringiso w’umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.”

Ezek 20

Ibibutsa ubugome bwa ba sekuruza; ibihanangiriza

1 Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye.

2 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

3 “Mwana w’umuntu, vugana n’abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese mwazanywe no kumpanuza? Ndirahiye ko ntazahanuzwa namwe.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

4 “Mbese uzabacira urubanza mwana w’umuntu, mbese uzabacira urubanza? Ubamenyeshe ibizira bya ba se

5 ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ku munsi natoyemo Isirayeli nkarahira urubyaro rw’inzu ya Yakobo, kandi nkabiyerekera mu gihugu cya Egiputa, igihe mbarahiye nti “Ndi Uwiteka Imana yanyu”,

6 uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cy’amata n’ubuki, kandi ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi.

7 Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”

8 Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.

9 Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y’abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.

10 “ ‘Nuko mbavana mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.

11 Maze mbaha amategeko yanjye mbamenyesha n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje.

12 Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.

13 Ariko ab’inzu ya Isirayeli barangomeye bari mu butayu, ntibagendera mu mategeko yanjye kandi banze n’amateka yanjye, ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye cyane. Ni ko kuvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye bari mu butayu kugira ngo mbarimbure.

14 Ariko nagiriye izina ryanjye kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y’abanyamahanga, abo nabakuye imbere.

15 Kandi nabarahiriye mu butayu, yuko ntazabageza mu gihugu nabahaye cy’amata n’ubuki, ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose, yuko ari cyo ngenzi,

16 kuko banze amateka yanjye ntibagendere mu mategeko yanjye, n’amasabato yanjye bakayazirura, ahubwo imitima yabo yakurikiye ibigirwamana byabo.

17 “ ‘Ariko ijisho ryanjye ryarabagiriye sinabarimbura, kandi sinabatsembaho rwose, igihe bari mu butayu.

18 Nabwiriye abana babo mu butayu nti: Ntimukagendere mu mategeko ya ba so kandi ntimugakomeze amateka yabo, cyangwa ngo mwiyandurishe ibigirwamana byabo.

19 Ndi Uwiteka Imana yanyu, mujye mugendera mu mategeko yanjye, mukomeze amateka yanjye kandi muyakurikize,

20 kandi mujye mweza amasabato yanjye abe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

21 “ ‘Ariko abana babo na bo barangomeye ntibagendera mu mategeko yanjye, n’amateka yanjye ntibayakomeza ngo bayakurikize kandi ari yo abeshaho uyakomeje, n’amasabato yanjye barayaziruye. Maze mvuga yuko nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu butayu.

22 Ariko nageruye ukuboko kwanjye ngirira izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurirwa imbere y’abanyamahanga, abo nabakuye imbere.

23 Nongeye kubarahirira mu butayu yuko nzabatataniriza mu mahanga, nkabateragana mu bihugu

24 kuko batakomeje amateka yanjye, ahubwo amategeko yanjye barayanze bazirura n’amasabato yanjye, kandi amaso yabo akurikirana ibigirwamana bya ba se.

25 “ ‘Nuko mbaha amategeko atababonereye n’amateka atababeshaho,

26 kandi mbandurisha amaturo yabo, kuko bacishije impfura zabo zose mu muriro, kugira ngo mbahindure ingegera babone kumenya yuko ari jye Uwiteka.’

27 “Nuko rero mwana w’umuntu, uvugane n’ab’inzu ya Isirayeli, ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ba so barantutse ubwo bancumuyeho.

28 Kuko maze kubageza mu gihugu, icyo narahiriye kubaha, babonye umusozi muremure wose n’igiti gitoshye cyose, baherako bahatambirira ibitambo byabo kandi baba ari ho baturira ituro ryabo rindakaza, bahosereza n’imibavu yabo kandi bahasukira n’amaturo yabo y’ibyokunywa.

29 Maze ndababaza nti: Impamvu z’izo ngoro mujyamo ni iki? Ni cyo cyatumye izina ryazo ryitwa Bamakugeza n’ubu.’

30 “Nuko rero ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo mbese muriyanduza nk’uko ba so bagenje, mugasambana mukurikije ibizira byabo?

31 Kuko iyo mutura amaturo yanyu mucisha n’abahungu banyu mu muriro, muba mwiyandurisha ibigirwamana byanyu byose kugeza na n’ubu. Mbese nahanuzwa namwe, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe? Ndirahiye yuko ntazahanuzwa namwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

32 Kandi mu byo mwibwira nta na kimwe kizaba, ubwo muvuga muti “Tuzamera nk’abanyamahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye.”

33 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye ko ngiye kubabera umwami mbategekesheje amaboko akomeye kandi arambuye, n’uburakari busesuye.

34 Kandi nzabakura mu mahanga, mbateranirize hamwe mbakuze mu bihugu mwatataniyemo n’amaboko akomeye kandi arambuye, n’uburakari busesuye.

35 Nzabajyana mu butayu bw’abanyamahanga, ari ho nzababuranyiriza duhanganye amaso.

36 Nk’uko naburanije ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzababuranya. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

37 “ ‘Kandi nzabacisha munsi y’inkoni yanjye, maze mbazane mu ndahiro y’isezerano,

38 ariko nzabakuramo abagome n’abancumuyeho mbakure mu gihugu batuyemo, kandi ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli. Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.

39 “ ‘Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugende, umuntu wese akorere ibigirwamana bye, ariko hanyuma muzanyumvira, kandi izina ryanjye ryera ntabwo muzongera kuryandurisha amaturo yanyu n’ibigirwamana byanyu.

40 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ku musozi wanjye wera, ku musozi w’impinga ya Isirayeli, ni ho ab’inzu ya Isirayeli bose n’abari mu gihugu bose bazankorera. Aho ni ho nzabakirira neza, kandi ni ho nzabakira amaturo, n’umuganura w’amaturo yanyu hamwe n’ibintu byanyu byera byose.

41 Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.

42 Namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabajyana mu gihugu cya Isirayeli, mu gihugu narahiriye guha ba sogokuruza.

43 Aho ni ho muzibukira inzira zanyu n’imirimo yanyu yose, iyo mwiyandurishije, kandi muzizinukwa ku bw’ibibi byose mwakoze.

44 Kandi muzamenya yuko ndi Uwiteka nimara kubagenza ntyo ngirira izina ryanjye, kuko ntakurikije ingeso zanyu mbi, cyangwa imirimo yanyu yahumanye, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.’ ”

Ezek 21

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy’ikusi,

3 ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n’igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by’umuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi.

4 Maze igifite ubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwiteka uwukongeje, kandi ntuzazima.’ ”

5 Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese aho uriya muntu si umuci w’imigani?’ ”

Ikimenyetso cyo gusuhuza umutima

6 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

7 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturo bwera, kandi uhanurire igihugu cya Isirayeli

8 ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati rwayo, maze ngutsembane n’abakiranutsi n’abanyabyaha.

9 Nuko rero, ubwo nzagutsembana n’abakiranutsi n’abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubati rwayo yibasiye ibifite umubiri byose uhereye ikusi ukageza ikasikazi,

10 maze ibifite umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi.’

11 “Nuko rero unihe, mwana w’umuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo.

12 Nuko nibakubaza bati ‘Igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘Mbitewe n’inkuru y’ibibi bije, umutima wose uzahamuka n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”

13 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

14 “Mwana w’umuntu, vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,

15 yatyarijwe kugira ngo isogote, irarabagirana kugira ngo ise n’umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y’umwana wanjye ihinyura igiti cyose.

16 Iyo nkota yatangiwe kugira ngo bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, ni ukuri yarabagiranishijwe kugira ngo ishyirwe mu kuboko k’umwicanyi.

17 Taka ucure umuborogo mwana w’umuntu, kuko ibanguriwe ubwoko bwanjye, ibanguriwe ibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n’ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubite ku itako.

18 Kuko hariho amakuba, niba inkoni y’agasuzuguro na yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

19 “Nuko rero weho mwana w’umuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse n’ubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota y’ukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo.

20 Kandi iyo nkota iteye ubwoba nayibanguriye amarembo yabo yose, kugira ngo imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n’umurabyo, ityarizwa gusogota.

21 Ishyire hamwe ugana iburyo witeze urugamba, ugana ibumoso aho werekeje amaso yawe hose.

22 Nanjye nzakubita mu mashyi, kandi ntume uburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwiteka ubivuga.”

23 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

24 “Nawe mwana w’umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n’inkota y’umwami w’i Babuloni ije, zombi zizava mu gihugu kimwe, ushyireho ikimenyetso, ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.

25 Uzashyireho inzira y’inkota ize i Raba y’Abamoni, n’i Buyuda i Yerusalemu hari ibihome.

26 Kuko umwami w’i Babuloni yahagaze mu mahuriro y’inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.

27 Maze ukuboko kwe kw’iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n’imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.

28 Nyamara bizababera nk’indagu y’ibinyoma, imbere y’ababarahiye, ariko azabibutsa igicumuro cyabo kugira ngo bafatwe.

29 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.

30 “ ‘Nawe uwakomerekejwe uruguma rwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n’umunsi wawe, mu gihe cy’imperuka uzahanirwa ibibi byawe.

31 Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi.

32 Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’

33 “Nawe mwana w’umuntu vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n’igitutsi cyabo.’ Maze uvuge uti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nk’umurabyo,

34 bakikubonera iyerekwa ry’ubusa, bakuragurira ibinyoma, kugira ngo urambikwe ku majosi y’abanyabyaha bakomerekejwe uruguma rwica, basohoweho n’umunsi wabo, mu gihe cy’imperuka bazahanirwa ibyaha byabo.

35 Ya nkota uyisubize mu rwubati rwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukire yawe, ni ho nzagucirira urubanza.

36 Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro w’uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y’abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.

37 Uzaba uwo gukongorwa n’umuriro, n’amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwo uzongera kwibukwa ukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’ ”