Ezek 22

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Nawe mwana w’umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.

3 Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!

4 Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n’urubanza, n’ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw’ibyo ni jye wakugize urw’amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n’ibihugu byose.

5 Abari hafi yawe n’abari kure yawe bazaguseka ko uri uw’izina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi.

6 Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo w’amaboko yabyo ni ukuvusha amaraso.

7 Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n’abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.

8 Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n’amasabato yanjye.

9 Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z’imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.

10 Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.

11 Umuntu akorana ibizira n’umugore w’umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.

12 Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y’ubuhenzi n’inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

13 “ ‘Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z’uburiganya wabonye, no ku bw’amaraso yavushirijwe muri wowe.

14 Mbese umutima wawe uzihangana? Ese n’amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.

15 Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by’umwanda nzabikumaramo.

16 Nawe uzaba wiyandurije imbere y’abanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

17 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

18 “Mwana w’umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa n’ibati, n’icyuma n’isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y’ifeza.

19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.

20 Nk’uko bateraniriza ifeza n’umuringa, n’icyuma n’isasu n’ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari n’umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.

21 Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w’uburakari bwanjye muyishongeremo hagati.

22 Nk’uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.’ ”

23 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

24 “Mwana w’umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w’uburakari bukaze.’

25 Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk’uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw’abantu, ubutunzi n’ibintu by’igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.

26 Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y’ibyera n’ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, kandi n’amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.

27 Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk’amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw’abantu, kugira ngo bibone indamu y’uburiganya.

28 N’abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry’ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.

29 Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya.

30 Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye.

31 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w’umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 23

Ubusambanyi bwa Ohola n’ubwa Oholiba

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina

3 maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y’ubwari bwabo bakayakorakora.

4 Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.

5 “Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b’abaturanyi be.

6 Bari bambaye imyambaro y’imikara ya kabayonga, abategeka n’abatware, bose ari abasore b’igikundiro bafite amafarashi bagenderaho.

7 Nuko asambana na bo, ab’imfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzaga ku uwo yakundaga wese n’ibigirwamana byabo byose.

8 Kandi ntiyaretse ubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere y’ubwari bwe, kandi bakamugwizaho ubusambanyi bwabo.

9 Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko y’abakunzi be, mu maboko y’Abashuri, abo yakundaga.

10 Nuko abo bamwambika ubusa, batwara abahungu be n’abakobwa be naho we bamwicisha inkota. Nuko aba akabarore mu bagore kuko bamuciriyeho iteka.

11 “Nuko na murumuna we Oholiba ubwo yabonaga ibyo yamurushije kugira irari, ubusambanyi bwe burusha ubwa mukuru we.

12 Yifuza Abashuri b’abaturanyi be, abategeka n’abatware bari bambaye iby’umurimbo bafite amafarashi bagenderaho, bose ari abasore b’igikundiro.

13 Nuko mbona ko yandujwe, kandi yuko bombi ari iri n’iri.

14 “Nuko agwiza ubusambanyi bwe kuko yabonye abagabo bashushanyijwe ku rusika, ibishushanyo by’Abakaludaya bishushanishijwe ibara ritukura,

15 bakenyeje imishumi mu rukenyerero, n’ibitambaro by’amabara bitendera ku mitwe yabo, bose bagaragara ko ari ibikomangoma, basa n’Abanyababuloni h’i Bukaludaya igihugu cya kavukire yabo.

16 Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza, abatumaho intumwa i Bukaludaya.

17 Nuko Abanyababuloni baraza bamusanga ku buriri bw’ubusambanyi, bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha, maze umutima we urabazinukwa.

18 Nuko agaragaza ubusambanyi bwe yiyambika ubusa, maze umutima wanjye umwikuburaho nk’uko wikubuye kuri mukuru we.

19 Ariko yakomeje kugwiza ubusambanyi bwe, yibuka iminsi yo mu bukumi bwe, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.

20 Akifuza abasambanyi baho bafite umubiri umeze nk’uw’indogobe, bagashyuha nk’amafarashi.

21 Uko ni ko wibukije ubusambanyi bwo mu bukumi bwawe, ubwo Abanyegiputa bakabakabaga amabere yawe, bagakorakora ku mabere y’ubwari bwawe.

22 “Ni cyo gituma yewe Oholiba we, Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugukaburira abakunzi bawe, abo umutima wawe umaze kwikuburaho, ngiye kubaguteza baguturutse impande zose:

23 Abanyababuloni n’Abakaludaya bose, Pekodi na Showa na Kowa hamwe n’abo muri Ashuri bose, abasore b’igikundiro, abategeka n’abatware bose, ibikomangoma n’ab’ibirangirire bagendera ku mafarashi bose.

24 Maze bazagutera bafite intwaro n’amagare y’intambara n’atwara ibintu, bari kumwe n’amahanga ateranye. Bazaba bafite ingabo nto n’inini n’ingofero z’ibyuma, bazakugotera impande zose, kandi nzashyira imanza mu maboko yabo maze bagucire imanza nk’uko amategeko yabo ari.

25 Kandi nzabibasira mbitewe no gufuha kwanjye bakugirire uburakari bwinshi. Bazaguca amazuru n’amatwi maze imyanya yawe isigaye itsembwe n’inkota, bazajyana abahungu n’abakobwa bawe maze imyanya yawe isigaye izamarwaho n’umuriro.

26 Bazakwambura n’imyambaro yawe, batware n’iby’uburimbyi byawe.

27 Uko ni ko nzazana iherezo ry’ibibi byawe bikabije, n’ubusambanyi bwawe wavanye mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo utongera kububuriraho amaso cyangwa kuzibuka Egiputa ukundi.

28 “Kuko uku ari ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugushyira mu maboko y’abakwanga, mu maboko y’abo umutima wawe wikubuyeho,

29 kandi bazagukorera iby’urwangano maze bakunyage ibyo waruhiye byose, bagusige iheruheru wambaye ubusa kandi ubusambanyi bwawe buzagaragazwa, byombi, ibibi byawe bikabije n’ubusambanyi bwawe.

30 Ibyo ni byo uzakorerwa kuko wasambanye n’abapagani, ukanduzwa n’ibigirwamana byabo.

31 Wakurikizaga mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe cye ngiye kugishyira mu kuboko kwawe.

32 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, ni kigari kandi ni kinini. Bazakugira urw’amenyo kandi ushinyagurirwe kuko gisendereye.

33 Isindwe n’agahinda bizakuzuramo, kuko ari igikombe gitangarirwa kandi gitera gushoberwa, ari cyo gikombe cya mukuru wawe Samariya.

34 Uzakinyweraho ukimare uhekenye n’ibimene byacyo, bigushishimure mu mabere kuko ari jye ubivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

35 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko wanyibagiwe ukandengaho, hoshi jyana n’ibibi byawe bikabije n’ubusambanyi bwawe!”

36 Uwiteka yongera kumbwira ati “Mwana w’umuntu, mbese uzacira Ohola na Oholiba urubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo.

37 Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye n’ibigirwamana byabo, n’abahungu babo bambyariye babibacishirije mu muriro ngo bakongoke.

38 Ibi na byo ni ibindi bankoreye: mu munsi umwe banduje ubuturo bwanjye bwera, n’amasabato yanjye barayazirura.

39 Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturo bwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye.

40 “Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza, ubabonye uriyuhagira, amaso yawe uyarabaho ibara uriringaniza

41 wicara ku buriri bw’icyubahiro, n’ameza atunganirijwe imbere yabwo uyaterekaho imibavu yanjye n’amavuta yanjye ya elayo.

42 Kandi urusaku rwo mu rudubi rwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje n’abantu ba rubanda bazanye n’abasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’amakamba meza cyane ku mutwe.

43 Maze mvuga iby’usaziye mu busambanyi nti ‘Noneho bagiye kumusambanya na we asambane na bo.’

44 Nuko baherako bajya iwe nk’abasanga maraya, uko ni ko binjiye kwa Ohola no kwa Oholiba, ba bagore b’intarengwa.

45 Kandi abakiranutsi ni bo bazabacira urubanza ko ari abamaraya, bakaba n’abagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.”

46 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Nzabateza igitero mbatange, bateraganirwe hirya no hino kandi basahurwe.

47 Igitero kizabicisha amabuye kibatanyaguze inkota bazasogota abahungu babo n’abakobwa babo, amazu yabo bayatwike.

48 Uku ni ko nzaca ubusambanyi mu gihugu, kugira ngo abagore bose bigishwe kudakurikiza ubusambanyi bwanyu.

49 Kandi bazabitura ubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha by’ibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.”

Ezek 24

I Yerusalemu hagereranywa n’inkono ivuga

1 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu.

3 Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi,

4 uyiteranyirizemo ibice by’inyama ndetse n’umuhore wose, ukuguru n’ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose.

5 Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y’inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye.

6 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye,

7 kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n’umukungugu.

8 “ ‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra.

9 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.

10 Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe.

11 Maze uyitereke ku makara y’umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.

12 Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n’umuriro.

13 Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.

14 Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n’imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

16 “Mwana w’umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.

17 Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by’abapfushije.”

18 Nuko mu gitondo mvuganye n’abantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe.

19 Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusūrira, bituma ugenza utyo?”

20 Maze ndababwira nti “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

21 ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize bazagushwa n’inkota.

22 Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije.

23 Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n’inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n’ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.

24 Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’

25 “Nawe mwana w’umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n’umunezero w’icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n’iby’inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n’abakobwa babo.

26 Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?

27 Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”

Ezek 25

Imana ihōra amahanga

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.

3 Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,

4 ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata.

5 Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy’ingamiya, n’aha bene Amoni mpagire icyarire cy’imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

6 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y’igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,

7 nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w’amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’

8 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n’ab’i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n’ayandi mahanga yose’, 2.8-11

9 ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n’i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,

10 nyihe ab’iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.

11 Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”

12 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

13 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n’amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n’inkota bageze n’i Dedani.

14 Edomu nzamuhōresha amaboko y’ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n’uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.”

15 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7

16 ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja.

17 Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

Ezek 26

Igihano cy’i Tiro

1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14

2 “Mwana w’umuntu, Tiro yacyocyoye iby’i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’

3 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro we, ngiye kuguteza amahanga menshi nk’uko inyanja izamura umuraba wayo.

4 Na bo bazasenya inkike za Tiro bubike iminara ye, umukungugu waho na wo nzawukukumbaho, habe urutare ruriho ubusa.

5 Hazaba imbuga yo kwanika inshundura ho hagati y’inyanja kuko nabivuze, ni ko Umwami Uwiteka avuga. Azaba umunyago w’amahanga.

6 Kandi n’abakobwa be bari mu misozi bazicishwa inkota, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”

7 Umwami Uwiteka aravuga ati “Dore ngiye guteza i Tiro Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, umwami w’abami aturutse ikasikazi, afite amafarashi n’amagare n’abagendera ku mafarashi, n’ingabo nyinshi n’abantu benshi.

8 Abakobwa bawe bari mu misozi azabicisha inkota kandi azakubakaho ibihome, agukikizeho ikirundo cyo kuririraho, kandi aguteze ababambitse ingabo.

9 Inkike zawe azazerekezaho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye, iminara yawe ayubikishe intorezo ze.

10 Amafarashi ye azabyutsa umukungugu uguhumbikeho kuko ari menshi, inkike zawe zizanyeganyezwa n’ikiriri cy’abagendera ku mafarashi n’icy’inziga n’icy’amagare y’intambara, igihe azatunguka mu marembo yawe nk’uko abantu biroha mu mudugudu wacitsemo icyuho.

11 Inzira zawe zose azazikandagizamo ibinono by’amafarashi ye, abantu bawe azabasogotesha inkota kandi inkingi zerekana ubugabo bwawe zizagwa hasi.

12 Ubutunzi bwawe bazabukunyaga basahure n’iby’ubucuruzi bwawe, kandi bazubika inkike zawe barimbure n’amanyumba yawe anezeza, kandi amabuye yawe n’ibiti byawe n’umukungugu wawe bazabiroha mu nyanja.

13 Kandi nzahoza urusaku rw’indirimbo zawe, n’ijwi ry’inanga zawe ntabwo zizongera kumvikana ukundi.

14 Kandi nzakugira urutare ruriho ubusa ube imbuga yo kwanika inshundura, ntabwo uzongera kubakwa ukundi kuko jye Uwiteka nabivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira i Tiro ati “Mbese ibirwa ntibizahinda umushyitsi ku bwo guhorera ko kugwa kwawe, igihe inkomere zawe zizaba ziboroga, icyorezo kikaba kuri wowe?

16 Ni bwo abami bose bo mu nyanja bazimurwa ku ntebe zabo, bakikuramo ibishura byabo kandi bakiyambura imyambaro yabo iteye amabara. Baziyambika ubwoba bicare hasi, bahore bahinda umushyitsi kandi bumirwe ku bwawe.

17 Kandi bazagucuraho umuborogo bakubwire bati ‘Ko warimbutse wowe wari utuwemo n’abagendagenda mu nyanja, wari umudugudu wogeye ukaba wari ukomeye mu nyanja, wo n’abari bawutuyemo bagatera ubwoba abari bayiriho bose!

18 Noneho ibirwa bizahinda umushyitsi mu minsi wo kugwa kwawe, ni ukuri ibirwa biri mu nyanja bizahagarikwa umutima n’uko wakuweho.’ ”

19 Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Igihe nzakugira umudugudu w’amatongo ukamera nk’imidugudu yashizemo abantu, igihe nzakurengeza amazi y’imuhengeri n’amazi menshi akakurenga hejuru,

20 ni bwo nzakumanurira hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo mu bantu ba kera, ntume utura ikuzimu ahantu habaye amatongo uhereye kera, hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo kugira ngo utazongera guturwamo, kandi utongera kubyukamu gihugu cy’ababaho.

21 Nzakugira igiteye ubwoba kandi ntabwo uzongera kubaho; naho uzashakwa, ntuzongera kurebwa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 27

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Nawe mwana w’umuntu, ucurire i Tiro umuborogo

3 maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y’inyanja, ukaba n’umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.”

4 Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi bawe basohoje ubwiza bwawe.

5 Imbaho zawe zose bazibaje mu miberoshi ivuye i Seniri, bishakiye imyerezi y’i Lebanoni bayikubarizamo imiringoti.

6 Imyaloni y’i Bashani ni yo bakubarijemo ingashya, na zo intebe zawe bazibaje mu mbaho z’imiteyashuri, baziharaza amahembe y’inzovu zivanywe mu birwa by’i Kitimu.

7 Itanga ryawe riboheshejwe imyenda y’ibitare, yatewemo ibika by’amabara muri Egiputa kugira ngo rikubere ibendera, imikara ya kabayonga n’imihengeri byavuye mu birwa bya Elisha ni byo byakubereye igitwikirizo.

8 Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi ni bo bari abasare bawe, abanyabwenge bawe Tiro we, baguhozemo ari bo bari aberekeza bawe.

9 Abasaza b’i Gebali n’abanyabwenge baho baguhozemo ari abahomyi bawe, inkuge zose zo mu nyanja n’abasare bazo byaguhozemo, bakajya bakubungiriza iby’ubugenza.

10 “ ‘Ab’i Buperesi n’i Ludi n’i Puti bahoze mu ngabo zawe ari intwari zawe, bakumanikagaho ingabo n’ingofero z’ibyuma bakagaragaza ubwiza bwawe.

11 Abantu bo muri Aruvadi bahoranye n’ingabo zawe ku nkike zawe impande zose, kandi n’Abagamadi bahoze mu minara yawe, bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe impande zose bagasohoza ubwiza bwawe.

12 “ ‘Ab’i Tarushishi bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko yose ari bwinshi, bari bafite ifeza n’icyuma n’ibati n’isasu bakabigurana ibyawe.

13 Ab’i Yavani n’ab’i Tubali n’ab’i Mesheki bari abagenza bawe, bagatanga abaretwa ku buguzi, n’ibikoreshwa by’imiringa bakabigurana iby’ubugenza byawe.

14 Ab’inzu ya Togaruma baguranaga iby’ubugenza byawe amafarashi, n’amafarashi y’intambara n’inyumbu.

15 Abantu b’i Dedani na bo bari abagenza bawe, ubugenza bwo mu birwa byinshi bwari mu maboko yawe, bakakuzanira amahembe y’inzovu n’imipingo ngo mugurane.

16 Ab’i Siriya bari abagenza bawe kuko ibintu byawe by’ubukorikori ari byinshi, iby’ubugenza byawe babiguranaga na nofekina n’imyenda y’imihengeri n’imirimo y’ibika, n’imyenda y’ibitare myiza na fezaruka n’amabuye ya marijani.

17 Yuda n’abo mu gihugu cya Isirayeli bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe bajyaga babigurana ingano z’i Miniti, n’udutsima turyoshye n’ubuki n’amavuta ya elayo n’umuti womora.

18 Ab’i Damasiko bari abagenza bawe kuko ubutunzi bwawe bw’amoko menshi ari bwinshi, kandi bari bafite ubutunzi bwinshi butari bumwe, na vino y’i Heluboni n’ubwoya bw’intama bwera.

19 Ab’i Vedani n’ab’i Yavani iby’ubugenza byawe babiguranaga ubudodo, n’ibyuma bicuzwe na kesiya na kāne byari mu bintu by’ubugenza byawe.

20 Ab’i Dedani bari abagenza bawe b’imyenda y’igiciro cyinshi y’abahekwa n’amafarashi.

21 Abarabu n’ibikomangoma byose by’i Kedari bari abagenza bawe bwite, bakugenzuriraga abana b’intama n’amasekurume y’intama n’ihene.

22 Abagenza b’i Sheba n’i Rama bari abagenza bawe, iby’ubugenza byawe babiguranaga imibavu iruta iyindi, n’amabuye yose y’igiciro cyinshi n’izahabu.

23 Ab’i Harani n’ab’i Kane n’aba Edeni, abagenza b’i Sheba na Ashuri n’i Kilumadi, bari abagenza bawe.

24 Abo bari abagenza bawe b’ibintu by’ingenzi, imyitero y’imikara ya kabayonga n’imirimo y’ibika by’amabara, n’amasanduku arimo imyambaro y’igiciro cyinshi ahambirijwe imigozi yaboshywe yari abajijwe mu myerezi, ibyo byari mu bintu byawe by’ubugenza.

25 “ ‘Inkuge z’i Tarushishi zajyanaga ibintu byawe by’ubugenza nuko ugira byinshi cyane, ugira n’icyubahiro kinini uri hagati y’inyanja.

26 Abasare bawe bakujyanye mu mazi menshi, umuyaga w’iburasirazuba wakuvunaguriye mu nyanja hagati.

27 Ubutunzi bwawe n’ibintu byawe n’ubugenza bwawe, n’abasare bawe n’aberekeza bawe n’abahomyi bawe, n’abagenza b’ibintu byawe n’abantu bawe bose b’intwari bakuriho, hamwe n’ingabo zose zikurimo, mu munsi wo kurimburwa kwawe byose bizarohama mu nyanja hagati.

28 Imihana yawe izatigiswa n’urusaku rwo gutaka kw’aberekeza bawe.

29 “ ‘N’abavugama bose n’abasare n’aberekeza bose bo mu nyanja, bazururuka bave mu nkuge zabo bahagarare ku butaka,

30 kandi ijwi ryabo rizumvikana bakuririra, bazaboroga cyane birenze imikungugu ku mutwe, kandi bazigaragura mu ivu,

31 bimoze ku bwawe kandi bakenyere ibigunira, bazakuririra bafite umutima ubabaye bakuborogere cyane.

32 Mu mubabaro wabo bazacura umuborogo, bakuborogere bavuge bati “Ni nde uhwanye n’i Tiro, akamera nkawe wajimirijwe hagati y’inyanja?”

33 Iyo iby’ubugenza bwawe byavaga mu nyanja wahazaga amahanga menshi, abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, wabahaye ku butunzi bwawe n’iby’ubugenza byawe kuko ari byinshi.

34 Igihe uvunaguwe n’inyanja uri imuhengeri, ibintu byawe by’ubugenza n’ingabo zawe zose byakuguyemo.

35 Abatuye mu birwa bose baragutangariye n’abami babo bafatwa n’ubwoba bwinshi, mu maso habo harasuherwa.

36 Abagenza bo mu mahanga barakwimyoje, uhindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”

Ezek 28

Imana ivuga uburyo umwami w’i Tiro yaguye

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, ubwire umwami w’i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y’Imana iri hagati y’inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n’umutima w’Imana.

3 Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!

4 Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu n’ifeza mu bubiko bwawe,

5 ubwenge bwawe bwinshi n’ubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru.

6 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe n’umutima w’Imana,

7 ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z’abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw’ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe.

8 Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rw’abaguye hagati y’inyanja.

9 Aho uzongera kuvugira imbere y’ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y’ukwica uri umuntu nturi Imana,

10 uzapfa urupfu rw’udakebwe wishwe n’amaboko y’abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

11 Maze ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

12 “Mwana w’umuntu, curira umwami w’i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje.

13 Wahoze muri Edeni ya ngobyi y’Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n’izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n’imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.

14 Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro.

15 Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.

16 Wuzuyemo urugomo ruzanywe n’ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk’uwanduye nkagukura ku musozi w’Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.

17 Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’abami kugira ngo bakwitegereze.

18 Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y’abakureba bose.

19 Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”

20 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

21 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti

22 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.

23 Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.

24 “ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.

25 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab’inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.

26 Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere n’inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’ ”

Ezek 29

Igihano cya Egiputa

1 Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n’ibiri w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti

3 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”

4 Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n’imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n’ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n’imvuvu zawe.

5 Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n’amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy’inyamaswa zo mu isi n’ibisiga byo mu kirere.

6 Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y’urubingo.

7 Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka.

8 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n’amatungo.

9 Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n’amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.”

10 Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n’inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n’amatongo, uhereye ku munara w’i Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.

11 Nta kirenge cy’umuntu kizahanyura habe n’inzara z’amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.

12 Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y’ibindi bihugu byabaye imyirare, n’imidugudu yaho iri hagati y’iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ”

13 Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,

14 kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy’i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse.

15 Hazaba inyuma y’ibindi bihugu by’abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y’ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.

16 Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by’igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”

17 Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

18 “Mwana w’umuntu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by’i Tiro, bona n’ingabo ze ku bw’ibyo yankoreye ahateye.

19 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n’iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z’ingabo ze.

20 Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y’ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

21 “Uwo munsi nzatuma ihembe ry’inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

Ezek 30

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uhanure kandi uvuge uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano!

3 Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi w’Uwiteka uri hafi, uzaba umunsi w’ibicu, ube igihe cy’abanyamahanga.

4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri Egiputa, bazajyana n’abantu babo n’imfatiro zaho zisenywe.

5 “ ‘Etiyopiya na Puti na Ludi n’abantu b’uruvange bose, na Kubi n’abo mu gihugu gifatanije na yo, bazagwa hamwe na bo bishwe n’inkota.

6 “ ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Abahagarikiye Egiputa na bo bazagwa, kandi ubwibone bw’ububasha bwabo buzacishwa bugufi, bazagushwa n’inkota uhereye ku munara w’i Sevene. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

7 Bazasigara mu misaka hagati y’ibihugu byahindutse amatongo, n’imidugudu yaho izaba hagati y’iyindi midugudu yasenyutse.

8 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze gukongeza umuriro muri Egiputa, abafasha baho bose barimbutse.

9 “ ‘Uwo munsi intumwa zizamva imbere zijyanwa n’inkuge zijya gutera ubwoba Abanyetiyopiya biraye, bazafatwa n’umubabaro nko mu munsi wo muri Egiputa, kandi uwo munsi uraje.

10 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzamaraho abantu bo muri Egiputa, bamarwe n’amaboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.

11 We n’ingabo ze ziri kumwe na we zitera amahanga ubwoba, bazazanwa no kurimbura igihugu kandi bazuhira Egiputa inkota zabo, maze igihugu bacyuzuzemo imirambo.

12 Imigezi nzayikamya igihugu ngitange mu maboko y’abantu babi, kandi igihugu n’ibikirimo byose nzagihindurisha amatongo ukuboko kw’abanyamahanga. Ni jye Uwiteka wabivuze.

13 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ibigirwamana na byo nzabirimbura kandi nzatsemba ibishushanyo muri Nofu, nta gikomangoma kizongera kuva mu gihugu cya Egiputa, kandi igihugu cya Egiputa nzagishyiramo ibiteye ubwoba.

14 I Patirosi nzahahindura amatongo, nkongeze umuriro muri Sowani, na ho kuri No mpacireho iteka.

15 Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini igihome cyo muri Egiputa, kandi abantu bo kuri No nzabatsemba.

16 Nzakongeza umuriro muri Egiputa, i Sini hazagira umubabaro ukomeye kandi kuri No hazubikwa, na ho i Nofu hazaterwa n’ababisha ku manywa.

17 Abasore bo muri Aveni n’ab’i Pibeseti bazagushwa n’inkota, kandi abo muri iyo midugudu bazajyanwa ari imbohe.

18 I Tehafenehesi na ho hazaba ubwirakabiri igihe nzahakuraho uburetwa bwa Egiputa, kandi ubwibone bw’ububasha bwaho buzahashira. Igicu kizahatwikira, na bo abakobwa babo bazajyanwa ari abanyagano.

19 Uko ni ko nzashyira ibihano kuri Egiputa, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

20 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa karindwi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

21 “Mwana w’umuntu, navunnye ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa, kandi dore ntabwo kwapfutswe ngo gushyirweho umuti, ntikwashyizweho igitambaro kugira ngo kubone imbaraga zo gukomeza inkota.

22 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Dore nibasiye Farawo umwami wa Egiputa, nzamuvuna amaboko yombi, uko nabanje kuvuna mvune n’ugusigaye kugikomeye, kandi inkota iri mu kuboko kwe nzayigusha hasi.

23 Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu.

24 Amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza inkota yanjye nyishyire mu kuboko kwe, ariko Farawo we nzamuvuna amaboko, azanihira imbere ye ameze nk’uwakomeretse uruguma rwica.

25 Kandi amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa.

26 Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

Ezek 31

Abashuri bazagwa

1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?

3 Dore Umwashuri yari umwerezi w’i Lebanoni, ufite amashami meza n’igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.

4 Wakujijwe n’amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z’aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y’amazi ku biti byose byo mu gasozi.

5 Ni cyo cyatumye uburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n’amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n’amazi menshi kandi ugatoha.

6 Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y’amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.

7 Uko ni ko warimbishijwe n’ubunini bwawo n’uburebure bw’amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.

8 Imyerezi yo muri ya ngobyi y’Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n’amahage yawo, n’imyarumoni ntabwo yareshyaga n’amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y’Imana cyari gihwanije na wo ubwiza.

9 Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y’Imana biwugirira ishyari.

10 “ ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,

11 nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo.

12 Kandi inzaduka z’abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y’amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.

13 Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,

14 kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y’amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n’ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n’abantu bamanuka bajya mu rwobo.

15 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n’amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n’ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.

16 Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n’abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n’ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by’i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.

17 Na byo bijyana na wo ikuzimu bisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y’amahanga.

18 “ ‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n’ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu, uzarambarara hagati y’abatakebwe hamwe n’abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n’abantu be bose. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.’ ”