Ezek 32

Aborogera Egiputa

1 Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk’umugunzu w’intare w’amahanga, ariko umeze nk’ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo.

3 Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe n’inteko z’abantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura.

4 Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n’inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.

5 Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n’ibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe.

6 Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y’amazi izarangiriramo ibyawe.

7 Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n’inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava. 6.12-13; 8.12

8 Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

9 “ ‘Nzarakaza imitima y’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya.

10 Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n’ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’

11 “Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y’umwami w’i Babuloni izakugeraho.

12 Nzatuma inteko z’ingabo zawe zisenyurwa n’inkota z’intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.

13 Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw’amazi menshi, kandi nta kirenge cy’umuntu kizongera kuyatoba, habe n’inzara z’amatungo.

14 Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk’amavuta ya elayo. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.

15 Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n’amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’

16 Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b’amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n’inteko zaho zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

17 Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

18 “Mwana w’umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo n’abakobwa b’amahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe n’abamanuka bajya mu rwobo.

19 Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe.

20 “Abanyegiputa bazagwa hagati y’abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane n’inteko zabo zose.

21 Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana n’ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’

22 “Aho ni ho Ashuri ari we n’ingabo ze zose, akikijwe n’ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota,

23 ibituro byabo biri mu ndiba y’urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho.

24 “Aho ni ho Elamu ari we n’inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n’inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y’isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy’abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.

25 Igisasiro cye bagishyize hagati y’abishwe ari kumwe n’inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo, hagati y’abishwe ni ho yashyizwe.

26 “Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n’inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy’abariho.

27 Kandi ntibazaryamana n’intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z’intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n’amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy’abariho.

28 “Ariko uzavunagurikira hagati y’abatakebwe, uryamishwe hamwe n’abicishijwe inkota.

29 “Aho ni ho Edomu ari we n’abami be n’ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n’abicishijwe inkota. Bazarambararana n’abatakebwe, n’abamanuka bajya mu rwobo.

30 “Aho ni ho ibikomangoma byose by’ikasikazi biri, n’ab’i Sidoni bose bamanukanye n’abishwe, bamwazwa n’uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n’abishwe n’inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n’abamanuka bajya mu rwobo.

31 “Farawo azababona ahumurizwe ku bw’inteko ze zose, ari we Farawo n’ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

32 “Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cy’abariho, na we azarambikwa hagati y’abatakebwe hamwe n’abicishijwe inkota, Farawo n’inteko ze zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 33

Umurimo w’umurinzi wo kuburira abantu

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi,

3 nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu,

4 maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.

5 Yumvise ijwi ry’impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe.

6 Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’

7 “Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.

8 Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.

9 Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

10 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’

11 Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?’

12 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’

13 Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.

14 Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko,

15 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.

16 Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, kubaho azabaho.

17 “Nyamara ab’ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y’Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’

18 Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.

19 Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko azabeshwaho na byo.

20 Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri.”

21 Nuko tumaze imyaka cumi n’ibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”

22 Ukuboko k’Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.

23 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

24 “Mwana w’umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’

25 Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n’amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?

26 Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’

27 “Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n’inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n’inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n’icyorezo.

28 Kandi igihugu nzagihindura umwirare n’igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.

29 Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n’igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’

30 “Kandi nawe mwana w’umuntu, ab’ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y’amazu, umwe avugana n’undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n’Uwiteka iryo ari ryo.’

31 Maze bakagusanga nk’uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk’ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.

32 Kandi dore ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.

33 Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n’umuhanuzi.”

Ezek 34

Abungeri ba Isirayeli bahanwa

1 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?

3 Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama.

4 Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga.

5 Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe.

6 Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y’umusozi muremure wose. Ni ukuri intama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhije azishaka habe no kuzibaririza.

7 “ ‘Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa bungeri mwe ati:

8 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye.

9 Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka ngo:

10 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.

11 “ ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.

12 Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w’ikibunda n’umwijima.

13 Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw’imigezi n’ahatuwe hose ho mu gihugu.

14 Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z’imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.

15 Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16 “ ‘Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushye n’izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.

17 “ ‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye guca urubanza rw’amatungo n’ayandi, n’urw’amasekurume y’intama n’amasekurume y’ihene.

18 Nimwumve, mwarishije urwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguye bituma muvungagura urusigaye? Mwashotse amazi y’urubogobogo, mwarabisuzuguye bituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba?

19 Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye.

20 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye guca urubanza rw’intama zibyibushye n’izindi zonze.

21 Kuko mwabyigishije izirwaye zose urubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugeza ubwo mwazitatanirije kure,

22 ni cyo gituma ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw’amatungo n’ayandi.

23 Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri.

24 Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo, umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze.

25 Kandi nzasezerana na zo isezerano ry’amahoro, inyamaswa z’inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayu kandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.

26 “ ‘Izo ntama zanjye n’imyanya ikikije umusozi wanjye, byose nzabigira ibihesha umugisha, kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y’umugisha.

27 Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzica ku mugozi w’uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y’abazihataga.

28 Ntabwo zizongera kuba iminyago y’abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n’inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuzitera ubwoba.

29 Nzazimereza urwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n’amahanga ukundi.

30 Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

31 Namwe ntama zanjye, intama z’urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 35

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku musozi wa Seyiri, maze uwuhanurire uwubwire uti

3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore wa musozi wa Seyiri we, ndakwibasiye kandi ngiye kukuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhindure amatongo n’igitangarirwa.

4 Imidugudu yawe nzayihindura imisaka kandi nawe uzaba ikidaturwa, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.

5 “ ‘Kuko wahoranye urwangano rudashira, ukagabiza inkota Abisirayeli mu gihe cy’amakuba yabo igihe bamazweho n’ibibi byabo,

6 ni cyo gituma ndahira ko nzagutegekera kuvushwa amaraso, kandi azagukurikirana. Ni ko Umwami Uwiteka avuga, kuko utanze kuvusha amaraso, ni cyo gituma amaraso azagukurikirana.

7 Uko ni ko umusozi wa Seyiri nzawuhindura igitangarirwa n’amatongo, maze nzawucaho uwunyuraho n’uwugarukaho.

8 Kandi imisozi yaho nzayuzuzaho abishwe bo kuri wo, abicishijwe inkota bazagwa ku misozi yawe, no mu bibaya byawe no mu migezi yawe yose.

9 Nzakugira umwirare w’iteka ryose kandi imidugudu yawe ntizongera guturwamo, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

10 “ ‘Kuko wavuze uti “Ayo moko uko ari abiri, n’ibyo bihugu uko ari bibiri bizaba ibyanjye tubihindūre”, ariko ntimuzi ko Uwiteka yahahoze.

11 Ni cyo gitumye nirahirira yuko nzagenza nk’uko uburakari bwanjye buri, nguhoye ishyari wabagiriye ry’urwango wabangaga, kandi nzabimenyesha mu gihe nzabaciraho iteka.

12 Uzamenya yuko jye Uwiteka numvise ibitutsi byawe byose watutse imisozi ya Isirayeli ukavuga uti “Bihindutse amatongo, turabihawe ngo tubirimbure.”

13 Kandi mwanyiraririyeho n’ururimi rwanyu, mungwizaho amagambo yanyu, na byo narabyumvise.

14 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe isi yose izaba yishimye, weho nzaguhindura amatongo.

15 Uko wishimye yuko gakondo yanyu y’inzu ya Isirayeli ibaye umwirare ni ko nzakugenzereza, nawe uzaba umwirare wa musozi wa Seyiri we, ndetse na Edomu yose. maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

Ezek 36

Imana isezeranya abantu bayo kubaha umutima mushya

1 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.

2 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’

3 “Nuko hanura uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu z’abasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cy’abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,

4 ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya, n’amatongo n’imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n’abasigaye bo mu mahanga ahakikije.

5 “ ‘Aravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga n’Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’

6 “Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n’uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n’amahanga.

7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”

8 “ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.

9 Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,

10 nzabagwizaho abantu, ab’inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, n’ahasenyutse hazasubirana.

11 Nzabagwizaho abantu n’amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.

12 Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.

13 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”,

14 ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

15 Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16 Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti

17 “Mwana w’umuntu, igihe ab’inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n’imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk’iby’umugore uri mu mugongo.

18 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n’uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.

19 Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye n’ingeso zabo n’imigirire yabo.

20 Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba ni ubwoko bw’Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’

21 Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab’inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.

22 “Nuko rero ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw’izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.

23 Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

24 Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.

25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose.

26 Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.

27 Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.

28 Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.

29 Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.

30 Nzagwiza amatunda y’ibiti n’umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n’amahanga yuko gihoramo inzara.

31 Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n’imigirire yanyu idatunganye, kandi n’ibibi byanyu n’ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.

32 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n’isoni kandi mumwarwe n’ingeso zanyu, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.

33 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo n’ahasenyutse hasubirana.

34 Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y’abahita bose.

35 Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y’amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n’inkike z’amabuye, ituwemo.”

36 Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’

37 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab’inzu y’Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk’umukumbi.

38 Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n’inteko z’abantu, nk’umukumbi w’ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

Ezek 37

Iyerekwa ry’amagufwa yumye

1 Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa.

2 Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.

3 Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”

4 Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.

5 Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.

6 Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ”

7 Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.

8 Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.

9 Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w’umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.’ ”

10 Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.

11 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufwa ni ay’ab’inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’

12 Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.

13 Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.

14 Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

15 Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti

16 “Nuko mwana w’umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’ Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n’iy’inzu y’Abisirayeli bose bagenzi be.’

17 Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe.

18 Maze igihe abantu b’ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z’ibyo?’

19 Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n’imiryango y’Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.’

20 “Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kuboko kwawe, uri imbere yabo.

21 Maze ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite.

22 Nzabagira ubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandi umwami umwe ni we uzaba umwami ubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi,

23 ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.

24 “ ‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.

25 Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Ni cyo bazabamo bo n’abana babo n’abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose.

26 Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose.

27 Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.

28 Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’ ”

Ezek 38

Ibya Gogi

1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali,

3 maze umuhanurire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.

4 Nzagusubiza inyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane n’ingabo zawe zose, amafarashi n’abayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, n’igitero kinini gifite ingabo nto n’ingabo nini, bose bambaye inkota,

5 ab’i Buperesi no muri Etiyopiya n’i Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini n’ingofero z’icyuma,

6 na Gomeri n’ingabo ze zose, ab’inzu ya Togaruma b’ahahera h’ikasikazi n’ingabo ze zose, ndetse n’amahanga menshi ari kumwe nawe.

7 Ube witeguye, ni ukuri witegure wowe n’ibitero byawe byose biguteraniyeho, kandi ubabere umugaba.

8 Iminsi myinshi nishira uzagendererwa, mu myaka y’iherezo uzaza mu gihugu cyari cyaramazwe n’inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n’ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuye mu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana.

9 Nawe uzazamuka uze umeze nk’umugaru, uzaba umeze nk’igicu gitwikira igihugu wowe n’ingabo zawe zose, n’amahanga menshi ari kumwe namwe.’

10 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi uzagira icyo wibwira, kandi uzagira imigambi mibi maze uvuge uti

11 ‘Ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z’amabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago,

12 kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu kandi butuye mu isi hagati.’

13 Sheba na Dedani n’abagenza b’i Tarushishi n’imigunzu y’intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n’izahabu, no gushorera amatungo n’ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’

14 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanure maze ubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igihe ubwoko bwanjye Isirayeli buzaba bwiraye, mbese ntuzabimenya?

15 Icyo gihe uzaza uvuye mu gihugu cyawe ahahera h’ikasikazi, wowe n’amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n’ingabo nyinshi,

16 maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk’igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y’imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.

17 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye b’abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?

18 “ ‘Uwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli, uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

19 Kuko navuganye ifuhe ryanjye n’umuriro w’uburakari byanjye nti: Ni ukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli,

20 gituma amafi yo mu nyanja n’ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba n’ibyikurura bikururuka hasi byose, n’abantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi.

21 Nzahamagaza inkota yo kumutera imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota.

22 Nzamusohorezaho amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we n’ingabo ze n’amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura y’inkundura, mbateze amahindu manini y’urubura rukomeye n’umuriro n’amazuku.

23 Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.’

Ezek 39

1 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.

2 Nzagusubiza inyuma, ngushorere nkuzamure uturutse ahahera h’ikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli.

3 Umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso nzawugutesha, n’imyambi yawe iri mu kuboko kwawe kw’iburyo nyigushe hasi.

4 Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe n’ingabo zawe n’amahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga by’amoko yose bikugāshe, n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze.

5 Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

6 Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.

7 Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensa ukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.

8 “ ‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

9 Maze abatuye mu midugudu ya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n’inini n’imyambi n’inshyimbo n’amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.

10 Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

11 “ ‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy’abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h’inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n’inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.

12 Ab’inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo batunganye igihugu.

13 Ni ukuri abantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiro umunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

14 Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z’abagenzi zasigaye ku gasozi kugira ngo bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.

15 Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagira ubona igufwa ry’umuntu azarishyireho ikimenyetso, kugeza ubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi.

16 Kandi izina ry’umudugudu umwe uzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.’

17 “Nuko rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n’amaraso.

18 Muzarya inyama z’intwari kandi munywe amaraso y’abami bo mu isi, n’ay’amasekurume y’intama n’ay’abana bazo, n’ay’ihene n’ay’amapfizi byose ari ibibyibushye by’i Bashani.

19 Kandi muzarya ibinure muhage munywe n’amaraso musinde, iby’igitambo nabatambiriye.

20 Muzahāgira ku meza yanjye, muhagijwe n’amafarashi n’amagare y’intambara n’intwari n’ingabo zose.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

21 “Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati y’amahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, n’ukuboko kwanjye nabaramburiyeho.

22 Uko ni ko ab’inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.

23 Kandi amahanga azamenya yuko ab’inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko y’ababisha babo, bose bakicishwa inkota.

24 Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo n’ibicumuro byabo, mbima amaso yanjye.

25 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab’inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy’izina ryanjye.

26 Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumuro byabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bīrāre ari nta wubatera ubwoba.

27 Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu by’ababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere y’amahanga menshi ko ndi Uwera.

28 Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize.

29 Ntabwo nzongera kubima amaso ukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 40

Iby’urusengero rushya

1 Mu mwaka twari tumaze imyaka makumyabiri n’itanu tukiri abanyagano, mu itangira ry’umwaka ku munsi wa cumi w’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine umurwa ufashwe, muri uwo munsi ukuboko k’Uwiteka kwangezeho maze anjyanayo.

2 Yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n’umurwa wubatsweho.

3 Nuko anjyanayo, ndebye mbona umuntu uhagaze ku irembo ishusho ye isa n’umuringa, afite umugozi w’imigwegwe n’urubingo rwo kugeresha mu ntoki.

4 Maze uwo muntu arambwira ati “Mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose, kuko wazanywe aha no kugira ngo mbikwereke. Ibyo ubona byose ubibwire ab’inzu ya Isirayeli.”

5 Nuko mbona inkike ikikije urusengero, n’uwo muntu ufite mu ntoki urubingo rw’urugero rwa mikono itandatu, umukono wose urenzeho intambwe y’intoki, maze agera ubugari bw’iyo nkike buba urubingo incuro imwe, n’uburebure bw’impagarike na bwo ari urubingo.

6 Nuko aza ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba azamukira ku rwuririro rwaho, agera igikingi kimwe cy’irembo ubugari bwacyo buba urubingo incuro imwe, n’ikindi gikingi ubugari bwacyo na cyo ari incuro imwe.

7 Akumba kose uburebure bwako buba urubingo incuro imwe, n’ubugari bwako ari indi ncuro, hagati y’utwo twumba haciye umwanya wa mikono itanu, ahanyurwa hafi y’ibaraza ry’irembo aherekera ku nzu na ho hari urubingo incuro imwe.

8 Agera n’ibaraza ry’irembo aherekera ku nzu, riba urubingo incuro imwe.

9 Maze agera ibaraza rindi ry’irembo riba mikono munani, ibikingi byaryo biba mikono ibiri kandi iryo baraza ry’irembo ryari aherekeye ku nzu.

10 Utwumba two ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba twari dutatu mu ruhande rumwe, n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Twose twari urugero rumwe, n’ibikingi byaryo by’impande zombi byari urugero rumwe.

11 Agera ubugari bwo mu bikingi by’irembo buba mikono cumi, kandi uburebure bw’irembo buba mikono cumi n’itatu.

12 Umwanya wari uciye imbere y’utwumba wari mukono umwe mu ruhande rumwe, n’undi mwanya wa mukono umwe mu rundi ruhande, n’utwumba twari mikono itandatu mu ruhande rumwe, na mikono itandatu mu rundi ruhande.

13 Maze agera irembo ahereye ku gisenge cy’akumba kamwe ageza ku gisenge cy’akandi, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu, amarembo yerekeranye.

14 Ashyiraho n’inkingi agera mikono mirongo itandatu, urugo rugarukira ku nkingi kandi ruzengurutse irembo.

15 Uhereye inyuma y’ibikingi by’irembo ahanyurwa, ukageza ku ibaraza ry’irembo ry’imbere, hari mikono mirongo itanu.

16 Utwo twumba twari dufite amadirishya akinzwe, two n’inkingi zatwo ziri ku irembo ry’imbere impande zose n’ibaraza. Amadirishya yari ku mpande zose z’imbere, inkingi yose iriho imikindo.

17 Maze anjyana mu rugo rw’inyuma mpabona utwumba n’imbuga ishashweho amabuye, bikikijeho urugo impande zose, kuri iyo mbuga ishashweho amabuye hari utwumba mirongo itatu.

18 Mu mpande z’amarembo ni ho iyo mbuga ishashweho amabuye yari iri ihuye n’uburebure bw’amarembo, yari imbuga ishashweho amabuye yo hepfo.

19 Maze agera ubugari uhereye imbere y’irembo ryo hepfo, ageza imbere ku rundi rugo ruri imbere haba mikono ijana, uko ari habiri iburasirazuba n’ikasikazi.

20 Agera uburebure bw’irembo ry’urugo rw’inyuma ry’aherekeye ikasikazi, n’ubugari bwaryo.

21 Utwumba two kuri ryo twari dutatu mu ruhande rumwe n’utundi dutatu mu rundi ruhande. Ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo byari bihwanyije urugero n’irembo rya mbere, uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

22 Amadirishya yo kuri ryo, n’amabaraza yo kuri ryo n’imikindo yaho, byari bihwanyije urugero n’irembo ry’aherekeye iburasirazuba, kandi bahageraga bazamukiye ku rwuririro rw’intambwe ndwi, n’amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye.

23 Irembo ry’aherekeye ikasikazi n’iry’aherekeye iburasirazuba yari yerekeranye n’amarembo y’urugo rw’imbere, maze agera ahereye ku irembo rimwe kugeza ku rindi haba mikono ijana.

24 Maze anjyana aherekeye ikusi, mpabona irembo ryerekeye ikusi. Nuko agera ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo, nk’uko ingero za mbere zari ziri.

25 Ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yo kuri ryo ahakikije, nka ya madirishya ya mbere. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

26 Kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe ndwi, kandi amabaraza yo kuri ryo yari yerekeranye na rwo. Ryari ririho imikindo umwe uri mu ruhande rumwe, undi uri mu rundi ku bikingi byaryo.

27 Hari n’irembo ku rugo rw’imbere ry’aherekeye ikusi, maze agera ahereye ku irembo kugeza ku rindi ry’aherekeye ikusi, haba mikono ijana.

28 Maze anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ry’aherekeye ikusi, nuko agera irembo ry’aherekeye ikusi nk’uko ingero za mbere zari ziri,

29 n’utwumba n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo nk’uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yo kuri ryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo bwari makumyabiri n’itanu.

30 Kandi amabaraza yari ahakikije uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri n’itanu, ubugari bwayo ari mikono itanu.

31 Amabaraza yari aherekeye ku rugo rw’inyuma n’ibikingi byaryo biriho imikindo, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

32 Maze anjyana mu rugo rw’imbere aherekeye iburasirazuba, nuko agera irembo nk’uko izo ngero zari ziri,

33 n’utwumba twaryo n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo nk’uko izo ngero zari ziri, kandi ryari rifite amadirishya ryo n’amabaraza yaryo ahakikije. Uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo mikono makumyabiri n’itanu.

34 Amabaraza yaryo yari yerekeye ku rugo rw’inyuma n’ibikingi byaryo byariho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

35 Maze anjyana ku irembo ry’aherekeye ikasikazi, arigera nk’uko izo ngero zari ziri,

36 n’utwumba twaryo n’ibikingi byaryo n’amabaraza yaryo, kandi ryari rifite amadirishya ahakikije. Uburebure bwaryo buba mikono mirongo itanu, ubugari bwaryo buba mikono makumyabiri n’itanu.

37 Kandi ibikingi byaryo byari aherekeye ku rugo rw’inyuma, ibikingi byaryo biriho imikindo iri mu ruhande rumwe no mu rundi ruhande, kuhagera hari urwuririro ruriho intambwe munani.

38 Iruhande rw’ibikingi by’amarembo hari akumba gafite umuryango, aho ni ho buhagiriraga ibitambo byoswa.

39 Ku ibaraza ry’irembo mu ruhande rumwe hari ameza abiri, no mu rundi ruhande kandi yandi abiri yo kubagiraho igitambo cyoswa, n’igitambo cy’ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza.

40 Mu ruhande ruhera hanze, ahazamuka ho kunyurwa mu irembo ry’aherekeye ikasikazi hari ameza abiri. no mu rundi ruhande aherekeye ku ibaraza ry’irembo hari ayandi abiri.

41 Mu ruhande rumwe hari ameza ane, no mu rundi ruhande yandi ane iruhande rw’irembo, ayo meza uko ari umunani bayabagiragaho ibitambo.

42 Kandi hari n’ameza ane yaremwe mu mabuye yasatuwe ku bw’ibitambo byoswa, uburebure bwayo ari mukono umwe n’igice, n’ubugari bwayo ari mukono umwe n’igice, n’uburebure bwayo bw’impagarike ari mukono umwe. Ni yo baterekagaho ibikoreshwa byo kubagisha ibitambo byoswa, n’ibindi bitambo.

43 Hari n’inkonzo, uburebure bwazo ari intambwe y’intoki zishimangiye ahakikije hose, ku meza hari inyama z’ibitambo.

44 Inyuma y’irembo ry’imbere hari utwumba tw’abaririmbyi mu rugo rw’imbere, twari iruhande ry’irembo ry’aherekeye ikasikazi twerekeye ikusi, kamwe kari iruhande rw’irembo ry’aherekeye iburasirazuba kerekeye ikasikazi.

45 Maze arambwira ati “Aka kumba kerekeye ikusi ni ak’abatambyi barinda urusengero,

46 n’akumba kerekeye ikasikazi ni ak’abatambyi barinda igicaniro, ari bo bene Sadoki bo mu rubyaro rwa Lewi begera Uwiteka ngo bamukorere.”

47 Maze agera urugo uburebure bwarwo buba mikono ijana, n’ubugari bwarwo buba yindi ijana rungana impande zose uko ari enye, igicaniro kiri imbere y’urusengero.

48 Maze anjyana ku ibaraza ry’urusengero, agera inkingi zose zo ku ibaraza, mu ruhande rumwe haba mikono itanu no mu rundi ruhande yindi itanu, n’ubugari bw’irembo buba mikono itatu mu ruhande rumwe, na yindi itatu mu rundi ruhande.

49 Uburebure bw’umurambararo bw’ibaraza bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwaryo ari mikono cumi n’umwe, kuhagera hari urwuririro kandi ku bikingi by’irembo hari inkingi, imwe iri mu ruhande rumwe, indi iri mu rundi ruhande.

Ezek 41

1 Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo, ubugari bwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ari ubugari bw’ihema.

2 Ubugari bw’umuryango buba mikono cumi, kandi impande z’umuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, n’iyindi itanu mu rundi ruhande, maze agera uburebure bwarwo bw’umurambararo buba mikono mirongo ine, n’ubugari bwarwo mikono makumyabiri.

3 Maze arwinjiramo agera inkomanizo z’umuryango zombi ziba mikono ibiri, uburebure bw’igihagararo bw’umuryango buba mikono itandatu, n’ubugari bw’umuryango buba mikono irindwi.

4 Imbere harwo ahagera uburebure bwa mikono makumyabiri, n’ubugari na bwo ari uko maze arambwira ati “Aha ni ahera cyane.”

5 Maze agera urusika rw’urusengero ruba mikono itandatu, n’ubugari bw’akumba k’iruhande kose buba mikono ine, dukikije ku nzu impande zose.

6 Kandi utwo twumba tw’iruhande twari tugerekeranye dutatu dutatu, umurongo wose urimo utwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusika rwari rukikije ku rusengero impande zose, kugira ngo tutegamira urusika rw’urusengero.

7 Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h’urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati.

8 Maze mbona yuko urwo rusengero rufite urufatiro rusumbaho. Imfatiro z’utwo twumba turukikijeho, uburebure bwazo bwari urubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu.

9 Umubyimba w’urusika rwo kuri utwo twumba tw’iruhande aherekeye hanze wari mikono itanu, kandi ahasigaye hari ah’utwo twumba tw’iruhande rw’urusengero.

10 Kuva ku twumba kugeza kuri iyo nzu, hari umwanya wa mikono makumyabiri impande zose.

11 Imiryango y’utwo twumba yari yerekeye ahasigaye, umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandi umwanya utubatswemo wose ubugari bwawo bwari mikono itanu.

12 Kandi inzu yari imbere y’umwanya uciye hagati aherekeye iburengerazuba, ubugari bwawo bwari mikono mirongo irindwi, umubyimba w’urusika rw’iyo nzu ari mikono itanu hose, n’uburebure bwayo bw’umurambararo ari mikono mirongo urwenda.

13 Nuko agera urusengero uburebure bw’umurambararo buba mikono ijana, umwanya uciye hagati wo n’iyo nzu n’insika zayo uburebure bwabyo buba mikono ijana,

14 ubugari bw’imbere y’urusengero, ho n’umwanya uciye hagati w’aherekeye iburasirazuba buba mikono ijana.

15 Maze agera uburebure bw’umurambararo bw’inzu iri imbere y’umwanya uciye hagati, na wo uri inyuma yayo n’amabaraza yayo yombi, buba mikono ijana.

16 Imbere h’urusengero n’amabaraza y’urugo, n’inkomanizo n’amadirishya akinzwe, n’amabaraza akikije ku mazu agerekeranye atatu atatu, no mu irebe ry’umuryango hose, igisenge cyari imbaho, kandi uhereye hasi ukageza ku madirishya, ndetse amadirishya yari atwikiriwe,

17 hejuru y’umuryango no mu nzu imbere n’inyuma, n’urusika rwose imbere n’inyuma, byose byari bihwanyije urugero.

18 Byari bishushanijweho abakerubi n’imikindo, hagati y’umukerubi n’undi hagiye haba umukindo, kandi umukerubi wese yari afite mu maso habiri,

19 mu maso h’umuntu herekeye ku mukindo uri mu ruhande rumwe, no mu maso h’umugunzu w’intare herekeye ku mukindo uri mu rundi ruhande. Uko ni ko byari bishushanijwe ku rusengero impande zose.

20 Uhereye hasi ukageza hejuru y’umuryango hari hashushanijwe abakerubi n’imikindo, uko ni ko urusika rw’urusengero rwari rushushanijweho.

21 Inkingi z’umuryango w’urusengero zanganaga impande zose, kandi uruhande rw’imbere rw’ubuturo bwera rwasaga n’urusengero.

22 Igicaniro cyabajwe mu biti, uburebure bw’igihagararo bwacyo bwari mikono itatu, n’uburebure bw’umurambararo ari mikono ibiri. Inkokora zacyo n’amaguru yacyo n’imbavu zacyo byari byarabajwe mu biti, maze arambwira ati “Aya ni yo meza ari imbere y’Uwiteka.”

23 Kandi urusengero n’ubuturo bwera byari bifite inzugi ebyiri,

24 urugi rwose rwari rufite imigabane ibiri ikingurwa, urugi rumwe rurimo imigabane ibiri n’urundi rugi yindi ibiri.

25 Inzugi z’urusengero zari zishushanijweho abakerubi n’imikindo, nk’uko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ry’umuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye.

26 Kandi hari amadirishya akinzwe n’imikindo mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande na ho ari uko, biri mu mpande zombi z’umuryango. Uko ni ko utwumba dukikije ku rusengero two n’inkomanizo, byari bimeze.