Ezek 42

1 Maze amvanayo anjyana mu rugo rw’inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y’umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.

2 Uruhande rwarimo urugi rw’aherekeye ikasikazi, uburebure bw’umurambararo bwarwo bwari mikono ijana, ubugari bwarwo ari mikono mirongo itanu.

3 Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y’urugo rw’imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y’urugo rw’inyuma, aho amabaraza y’utwumba twari tugerekeranye dutatu dutatu yari ari.

4 Imbere y’utwo twumba hari inzira ifite ubugari bwa mikono cumi n’akayira ka mukono umwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.

5 Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n’utwo hagati, kuko twatubijwe n’amabaraza yatwo.

6 Kuko twari tugerekeranije dutatu dutatu, ariko tudafite inkingi nk’inkingi za za ngo, ni cyo cyatumaga uhereye hasi utwumba two hejuru tuba duto ku two hasi no ku two hagati.

7 Urusika rw’utwumba rwaheraga inyuma ku rugo rw’inyuma ruri imbere y’utwumba, uburebure bwarwo bwari mikono mirongo itanu,

8 kuko uburebure bw’umurambararo bw’utwumba tw’aherekeye mu rugo rw’inyuma bwari mikono mirongo itanu, ariko imbere y’urusengero ho hari mikono ijana.

9 Munsi y’utwo twumba hari irembo ryerekeye iburasirazuba, ryanyurwagamo n’abaturuka mu rugo rw’inyuma.

10 Mu mubyimba w’urusika rw’urugo rw’aherekeye iburasirazuba, na ho hari utwumba twari imbere y’umwanya uciye hagati, twerekeye ku nzu.

11 Inzira yari imbere yatwo yasaga n’inzira yari ku twumba tw’aherekeye ikasikazi, twose twanganaga mu burebure no mu bugari. Imiryango yatwo n’uko twaringanijwe n’inzugi zatwo, byose byarasaga.

12 Inzugi z’utwumba tw’aherekeye ikusi na zo ni ko zari zimeze, ku mutwe w’inzira hari urugi, ari yo nzira yari iri imbere y’urusika rw’aherekeye iburasirazuba, ahanyurwa.

13 Maze arambwira ati “Utwumba tw’aherekeye ikasikazi n’utw’aherekeye ikusi, turi imbere y’umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n’ituro ry’ifu, n’igitambo cy’ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera.

14 Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw’inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”

15 Nuko arangije kugera inzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba, agera urugo impande zose.

16 Ageresha uruhande rw’aherekeye iburasirazuba urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

17 Maze ageresha uruhande rw’aherekeye ikasikazi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

18 Ageresha uruhande rw’aherekeye ikusi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.

19 Ahindukirira mu ruhande rw’aherekeye iburengerazuba, ahageresha urubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu.

20 Agera impande enye z’inkike izengurutse inzu, uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n’ubugari bwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n’ibya rubanda.

Ezek 43

1 Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba.

2 Maze mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y’iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw’amazi menshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwayo.

3 Bwari bumeze nk’ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk’icyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, maze ngwa nubamye.

4 Nuko ubwiza bw’Uwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba.

5 Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw’imbere, ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye urusengero.

6 Maze numva uvugana nanjye ari mu rusengero, nuko umuntu ampagarara iruhande.

7 Arambwira ati “Mwana w’umuntu, aha hantu ni ah’intebe y’ubwami yanjye, ni n’ahantu h’ubworo bw’ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y’Abisirayeli. Kandi ab’inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z’abami babo bari mu ngoro zabo,

8 kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n’inkomanizo zanjye, n’inkingi zabo hamwe n’inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakaba urusika gusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye.

9 Noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo n’intumbi z’abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose.

10 “Nuko rero mwana w’umuntu, ereka ab’inzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni n’ibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo.

11 Nibakozwe isoni n’ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n’uko ruringanijwe, n’ahasohokerwa harwo n’ahinjirirwa harwo, n’imigabane yarwo yose n’ingero zarwo zose, n’amateka yarwo yose n’amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n’amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza.

12 Iri ni ryo tegeko ry’urusengero: mu mpinga y’umusozi aho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukira ni ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ry’urusengero.

13 “Kandi izi ni zo ngero z’igicaniro zigereshejwe mikono (umukono wose urengejweho intambwe y’intoki), indiba yacyo ibe mukono umwe n’ubugari bwacyo mukono umwe, umuguno wacyo ube intambwe y’intoki impande zose. Uko ni ko indiba y’igicaniro izaba imeze.

14 Kandi uhereye hasi ku butaka ukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n’ubugari by’iyo sūbi bube mukono umwe. Kandi uhereye kuri iyo sūbi nto ukageza ku isūbi nini habe mikono ine, ubugari bw’iyo sūbi bube mukono umwe.

15 Na cya gicaniro ubwacyo uburebure bw’impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane.

16 Igicaniro ubwacyo uburebure bw’umurambararo bwacyo bube mikono cumi n’ibiri, n’ubugari mikono cumi n’ibiri, impande zose uko ari enye zingane.

17 Kandi umuguno wacyo uburebure bwawo bube mikono cumi n’ine, n’ubugari mikono cumi n’ine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umuguno ugikikijeho ugisumbye ubugari bw’igice cya mukono, isūbi ya mbere igire ubugari bwa mukono umwe impande zose, kandi urwuririro rube aherekeye iburasirazuba.”

18 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw’igicaniro azakurikizwa umunsi bazacyubaka, kugira ngo bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso.

19 Maze abatambyi b’Abalewi b’urubyaro rwa Sadoki banyegera kugira ngo bankorere, ubahe ikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

20 Uzende ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye z’umuguno no ku mpande z’umuguno zose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano.

21 Maze uzende icyo kimasa cy’igitambo gitambirwa ibyaha, ugitwikire ahategetswe h’urusengero inyuma y’ubuturo bwera.

22 Naho ku munsi wa kabiri, uzatambe isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk’uko bacyejesheje ikimasa.

23 Numara kucyeza uzatambe ikimasa kidafite inenge, n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge.

24 Kandi uzabizane imbere y’Uwiteka maze abatambyi babitere umunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa.

25 Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n’ikimasa n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge.

26 Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera.

27 Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munani no mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa n’ibitambo byanyu by’uko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.”

Ezek 44

1 Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.

2 Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye.

3 Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y’Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y’ibaraza ry’iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.”

4 Maze anjyana mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y’urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye inzu y’Uwiteka, mperako ngwa nubamye.

5 Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera.

6 “Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,

7 ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n’ibinure n’amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.

8 Kandi ntimwitondera umurimo w’ubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo w’ubuturo bwanjye bwera.

9 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n’uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.

10 “ ‘Kandi n’Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n’ibibi byabo.

11 Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi b’amarembo y’urusengero, kandi bakore n’imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n’ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.

12 Kuko babakoreye bari imbere y’ibigirwamana byabo, bakabera ab’inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho n’ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

13 Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n’ibizira bakoze.

14 Nyamara nzabagira abarinzi b’urusengero, mbahe gukora umurimo waho n’imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.

15 “ ‘Abatambyi b’abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n’amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16 Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye.

17 Nibinjira mu marembo y’urugo rw’imbere bazajya baza bambaye imyambaro y’ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y’urugo rw’imbere no mu rusengero.

18 Bajye bambara ibitambaro by’ibitare ku mutwe, bambare n’amakabutura y’ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.

19 Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw’inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.

20 “ ‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa.

21 Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.

22 Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi.

23 “ ‘Bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n’ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n’ibitanduye.

24 Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n’amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n’amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n’amasabato yanjye.

25 “ ‘Ntibakegere intumbi y’umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w’uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha.

26 Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.

27 Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rw’imbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

28 “ ‘Kandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.

29 Bajye barya ituro ry’ifu n’igitambo gitambirwa ibyaha, n’igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.

30 Umuganura w’imyaka yose n’amaturo yose y’ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby’abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w’irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.

31 Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo.

Ezek 45

1 “ ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w’igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw’imbingo ibihumbi makumyabiri n’eshanu, n’ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose.

2 Uwo mugabane muzawendaho ah’ubuturo bwera, uburebure bwaho bube ubw’imbingo magana atanu, n’ubugari bwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimo ubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu.

3 Nuko rero muri uwo mugabane uzagere uburebure bw’imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari ibihumbi cumi, muri wo hazaba ubuturo bwera n’ahera cyane.

4 Uwo ni umugabane wera w’igihugu, uzabe uw’abatambyi bakorera mu buturo bwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubaka amazu yabo, kandi habe n’ahantu hera h’ubuturo bwera.

5 Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwa uburebure bw’umurambararo bw’imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari bwaho ibihumbi cumi, habe umwandu wabo, bahagire n’utuzu makumyabiri.

6 “ ‘Kandi muzategekere ah’umurwa, ubugari bwaho bube ubw’imbingo ibihumbi bitanu, n’uburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rw’umugabane wera watoranijwe, habe ah’ab’inzu ya Isirayeli bose.

7 “ ‘Kandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi z’umugabane wera n’ah’umudugudu, imbere y’umugabane wera n’imbere y’ah’umudugudu, mu ruhande rw’iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw’iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye n’uburebure bw’umugabane umwe, uhereye mu ruhande rw’iburengerazuba ukageza mu ruhande rw’iburasirazuba.

8 Hazamubera umugabane w’umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab’inzu ya Isirayeli igihugu nk’uko imiryango yabo iri.

9 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

10 “ ‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye.

11 “ ‘Efa n’incuro y’intango bibe urugero rumwe, kugira ngo incuro y’intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru.

12 “ ‘Shekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n’eshanu, na shekeli cumi n’eshanu zibe ari zo ziba mane yanyu.

13 “ ‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y’ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muture na kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru,

14 n’urugero rw’amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y’intango y’amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy’intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe,

15 n’umwana w’intama umwe wo mu mukumbi w’intama magana abiri, zo mu rwuri rw’imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry’ifu n’igitambo cyoswa, n’igitambo cy’uko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

16 “ ‘Abantu bose bo mu gihugu bazaturira umwami wa Isirayeli iryo turo.

17 Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, n’amaturo y’ifu, n’amaturo y’ibyokunywa mu bihe by’ibirori no mu mboneko z’ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n’ituro ry’ifu, n’igitambo cyoswa, n’igitambo cy’uko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli.

18 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, uzende ikimasa kidafite inenge maze weze ubuturo bwera.

19 Umutambyi azende ku maraso y’igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z’urusengero, no ku mfuruka enye z’umuguno w’igicaniro, no ku bikingi by’irembo ry’urugo rw’imbere.

20 Uko ni ko ku munsi wa karindwi w’ukwezi, uzagenzereza uwo byagwiririye wese n’umuntu w’umuswa. Ni ko muzahongerera urusengero.

21 “ ‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n’ine w’uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by’iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa.

22 Kandi uwo munsi umwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu.

23 Mu minsi irindwi y’ibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, n’amasekurume y’intama adafite inenge arindwi, uko bukeye bw’iyo minsi uko ari irindwi, n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose.

24 Kandi azature n’ituro ry’ifu, ku kimasa cyose efa imwe y’ifu, no ku isekurume y’intama efa imwe, na hini y’amavuta ya elayo kuri efa yose y’ifu.

25 “ ‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy’ibirori by’iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n’igitambo gitambirwa ibyaha, n’igitambo cyoswa, n’ituro ry’ifu, n’amavuta ya elayo.

Ezek 46

1 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry’urugo ry’imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y’umurimo, ariko ku munsi w’isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho.

2 Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw’ibaraza ry’irembo ry’inyuma, maze ahagarare iruhande rw’igikingi cy’irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n’igitambo cye cy’uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by’amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugeza nimugoroba.

3 Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y’iryo rembo ku masabato no mu mboneko z’ukwezi.

4 “ ‘Igitambo cyoswa umwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w’isabato, ni abana b’intama badafite inenge batandatu n’isekurume y’intama idafite inenge,

5 kandi ituro ry’ifu ku bw’isekurume y’intama ribe efa imwe, n’ituro ry’ifu ku bw’abana b’intama ribe nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.

6 Kandi ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n’abana b’intama batandatu, n’isekurume y’intama bidafite inenge,

7 kandi atange n’ituro ry’ifu, ku bw’ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw’isekurume y’intama, no ku bw’abana b’intama nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.

8 Kandi umwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw’ibaraza ry’irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo.

9 “ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y’Uwiteka mu minsi y’ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y’irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y’irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.

10 Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.

11 Mu minsi y’ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry’ifu rijye riba efa imwe ku bw’ikimasa, na efa imwe ku bw’isekurume y’intama, no ku bw’abana b’intama nk’uko ashaka, n’amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y’ifu.

12 “ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy’uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n’ibitambo bye by’uko ari amahoro, nk’uko ajya agenza ku munsi w’isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe.

13 “ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w’intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.

14 Kandi uwutangane n’ituro ry’ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y’amavuta ya elayo yo gutosa iyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry’ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.

15 Kandi ni ko bazajya batanga n’umwana w’intama, n’ituro ry’ifu, n’amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho.

16 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy’ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy’abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.

17 Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy’abahungu be.

18 Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”

19 Maze anjyana ahanyurwa h’iruhande rw’irembo, angeza mu twumba twera tw’abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba.

20 Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n’ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry’ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw’inyuma babyejesha rubanda.”

21 Maze anjyana mu rugo rw’inyuma, anyuza mu matako ane y’urugo, ndebye mbona ku matako y’inkike yose y’urugo hari ingombe.

22 Mu matako ane y’urugo hari ingombe zizitiweho, uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n’ubugari bwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanije urugero.

23 Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose.

24 Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakorera urusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.”

Ezek 47

Amazi ava mu rusengero atemba nk’uruzi

1 Nuko angarura ku muryango w’urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y’irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h’igicaniro.

2 Maze ansohorera mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukana mu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry’inyuma aherekeye iburasirazuba. Ndebye mbona amazi atemba, anyura mu ruhande rw’iburyo.

3 Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari.

4 Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero.

5 Arongera agera indi mikono igihumbi, aba abaye umugezi ntabasha kwambuka, kuko yari abaye amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga, ari umugezi utambukishwa amaguru.

6 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, mbese ibyo urabibonye?” Arangarura angeza ku nkombe y’umugezi.

7 Amaze kungarura, mbona ku nkombe y’umugezi hari ibiti byinshi cyane mu mpande zombi.

8 Maze arambwira ati “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, azagera no muri Araba kandi agere no mu nyanja, nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira.

9 Kandi ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n’amafi menshi cyane, kuko amazi y’aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho.

10 Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo, uhereye muri Enigedi ukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y’amoko atari amwe nk’amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane.

11 Ariko ibyondo by’isayo byaho n’ibishanga byaho ntabwo bizabonezwa, bizatabwa bibe ah’umunyu.

12 Ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.”

13 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Uru ni rwo rugabano rw’igihugu muzagabanya imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli ho gakondo: Yosefu azagira imigabane ibiri.

14 Kandi umuntu wese wo muri mwe azabona umugabane, nta wuzacikanwa kuko narahiye ba sogokuruza kukibaha. Iki gihugu kizaba gakondo yanyu.

15 “Uru ni rwo ruzaba urugabano rw’igihugu: mu ruhande rw’ikasikazi uhereye ku Nyanja Nini, ku nzira y’i Hetiloni ukageza i Sedadi,

16 i Hamati n’i Berota n’i Siburayimu, hari hagati y’urugabano rw’i Damasiko n’urugabano rw’i Hamati n’i Haserihatikoni hari mu rugabano rw’i Hawurani.

17 Kandi uhereye ku nyanja urugabano ruzaba i Hasarenani hari mu rugabano rw’i Damasiko n’urugabano rw’i Hamati, ikasikazi. Urwo ni rwo ruhande rw’ikasikazi.

18 “Mu ruhande rw’iburasirazuba, hagati y’i Hawurani n’i Damasiko n’i Galeyadi, n’igihugu cya Isirayeli, hazaba Yorodani. Muzagere muhereye mu rugabano rw’ikasikazi mugeze ku nyanja y’iburasirazuba. Urwo ni rwo ruhande rw’iburasirazuba.

19 “Mu ruhande rw’ikusi aherekeye ikusi, uhereye i Tamari ukageza ku mazi y’i Meribati Kadeshi, no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini. Ni rwo ruhande rw’ikusi aherekeye ikusi.

20 Mu ruhande rw’iburengerazuba hazaba Inyanja Nini, uhereye mu rugabano rw’ikusi ukageza ahateganye n’i Hamati. Urwo ni rwo ruhande rw’iburengerazuba.

21 “Ni ko muzagabanya icyo gihugu, uko imiryango ya Isirayeli ingana.

22 Maze muzakigabanishe ubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n’abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk’ababyawe n’Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli.

23 Umuryango umunyamahanga azaba arimo, abe ari wo aherwamo gakondo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ezek 48

1 “Aya ni yo mazina y’imiryango uhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y’i Hetiloni ukageza i Hamati, n’i Hasarenani h’urugabano rw’i Damasiko ikasikazi hateganye n’i Hamati, hagati y’aherekeye iburasirazuba, n’iburengerazuba hazaba umugabane wa Dani.

2 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Dani ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Asheri.

3 Kandi uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Asheri ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Nafutali.

4 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Nafutali ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Manase.

5 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Manase ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Efurayimu.

6 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Efurayimu ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Rubeni.

7 Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Rubeni ukageza aherekeye iburasirazuba, hazaba umugabane wa Yuda.

8 “Uhereye iburasirazuba hateganye n’urugabano rwa Yuda ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wejejwe muzaturaho amaturo, ubugari bwawo buzaba ubw’imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi uburebure bwawo buzahwane n’indi migabane uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, kandi ubuturo bwera buzawubemo hagati.

9 “Umugabane wera muzatura Uwiteka, uburebure bwawo buzabe imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari ibihumbi cumi.

10 Uwo mugabane wera uzaba uw’abatambyi. Aherekeye ikasikazi hawo uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’aherekeye iburengerazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n’aherekeye iburasirazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n’aherekeye ikusi uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi ubuturo bwera bw’Uwiteka buzabe hagati yaho.

11 Uzabe uw’abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki, bakomeje kunkorera ntibanyimūre, igihe Abisirayeli bayobye nk’uko Abalewi bayobye.

12 Uwo mugabane uzababere uwera cyane ukuwe mu migabane y’igihugu, kandi ubangikanye n’urugabano rw’uw’Abalewi.

13 “Abalewi na bo bazagira umugabane ukikije ku rugabano rw’abatambyi, uburebure bwawo buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari ibihumbi cumi. Uburebure bwose buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari ibihumbi cumi.

14 Kandi ntihazagire ikigurwa cyo muri wo cyangwa ngo kiguranwe, kandi umuganura w’igihugu ntuzabe uw’abandi, kuko cyerejwe Uwiteka.

15 “Ibihumbi bitanu byasigaye ku bugari bw’ibihumbi makumyabiri na bitanu hazaba aha rubanda, no kubaka umurwa urimo ubuturo n’imihana yawo, uwo murwa uzabe hagati yaho.

16 Izi ni zo ngero zawo: uruhande rw’ikasikazi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw’ikusi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw’iburasirazuba ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, n’uruhande rw’iburengerazuba ibihumbi bine na magana atanu.

17 Kandi umurwa uzagire imihana: aherekeye ikasikazi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye ikusi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye iburasirazuba hazabe magana abiri na mirongo itanu, n’aherekeye iburengerazuba magana abiri na mirongo itanu.

18 Ahasigaye hateganye n’uburebure bw’umugabane wera, uruhande rwaho rw’aherekeye iburasirazuba ruzabe ibihumbi cumi, n’urw’aherekeye iburengerazuba ibihumbi cumi. Hazabe hateganye n’umugabane w’ubuturo bwera, kandi umwero waho ujye uba ibyokurya by’abakora mu murwa.

19 Abakora mu murwa bo mu miryango yose ya Isirayeli, bajye bahahinga.

20 “Umugabane wera wose uzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu. Muzature ituro ry’umugabane w’ubuturo bwera, ufite impande enye zingana n’ah’umurwa.

21 “Ahasigaye ho mu mpande zombi z’umugabane wera n’umurwa, hazabe ah’umwami. Ahateganye n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’umugabane wera herekeye mu ruhande rw’iburasirazuba, n’ahateganye n’ibihumbi makumyabiri na bitanu by’umugabane wera herekeye mu ruhande rw’iburengerazuba, hateganye n’iyo migabane, hazabe ah’umwami kandi umugabane wera n’ubuturo bwera bw’urusengero bizabe hagati yarwo.

22 Maze kandi uhereye ku mugabane w’Abalewi n’ah’umurwa, uri hagati ya gakondo y’umwami, hagati y’urugabano rwa Yuda n’urugabano rwa Benyamini, hazabe ah’umwami.

23 “Na yo imiryango isigaye, uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Benyamini.

24 Uhereye iburasirazuba hateganye n’umugabane wa Benyamini ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Simiyoni.

25 Uhereye iburasirazuba hateganye n’umugabane wa Simiyoni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Isakari.

26 Uhereye iburasirazuba hateganye n’umugabane wa Isakari ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Zebuluni.

27 Uhereye iburasirazuba hateganye n’umugabane wa Zebuluni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Gadi.

28 “Kandi uhereye aherekeye ikusi h’urugabano rwa Gadi, urugabano ruzabe uhereye i Tamari ukageza ku mazi y’i Meribati Kadeshi no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini.

29 “Icyo ni cyo gihugu muzagabanisha imiryango ya Isirayeli ubufindo kuba gakondo yabo, kandi iyo ni yo migabane yabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

30 “Aya ni yo marembo y’umurwa: mu ruhande rw’ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu,

31 kandi amarembo y’umurwa azitirirwa amazina y’imiryango ya Isirayeli, mu ruhande rw’ikasikazi amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Rubeni, irindi ribe irembo rya Yuda, irindi ribe irembo rya Lewi.

32 No mu ruhande rw’iburasirazuba h’imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Yosefu, irindi ribe irembo rya Benyamini, irindi ribe irembo rya Dani.

33 No mu ruhande rw’ikusi hagereshejwe imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Simiyoni, irindi ribe irembo rya Isakari, irindi ribe irembo rya Zebuluni.

34 No mu ruhande rw’iburengerazuba h’imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Gadi, irindi ribe irembo rya Asheri, irindi ribe irembo rya Nafutali.

35 Ahawukikije hose hazabe imbingo ibihumbi cumi n’umunani, kandi uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari.’ ”

Amag 1

1 Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa,

Kandi wari wuzuye abantu!

Uwari ukomeye mu mahanga,

Ko yahindutse nk’umupfakazi!

Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse,

Aratura ikoro.

2 Nijoro arira cyane,

Amarira amutemba mu maso,

Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza.

Incuti ze zose zaramuriganije,

Zahindutse abanzi be.

3 Abayuda bajyanywe ari imbohe,

Babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi bikabije.

Batuye mu banyamahanga,

Nta buruhukiro bahabonye,

Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.

4 Inzira z’i Siyoni ziraboroga,

Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.

Amarembo yaho yose ni amatongo,

Abatambyi baho barasuhuza umutima.

Abari baho bafite umubabaro,

Na ho ubwaho hafite ishavu.

5 Abaharwanyaga barahanesheje,

Ababisha baho bagize ishya.

Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi,

Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y’ababisha.

6 Ubwiza bwose bw’umukobwa w’i Siyoni bwamuvuyeho,

Ibikomangoma bye byahindutse nk’impara zihebye urwuri,

Byagiye bidafite intege imbere y’ababyirukanaga.

7 I Yerusalemu mu gihe cy’umubabaro n’amaganya byaho,

Hibutse ibintu byaho byose binezeza,

Ibyo hahoranye kera.

Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y’umubisha,

Ntihagire kivuna,

Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.

8 I Yerusalemu hacumuye bishishana,

Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.

Abahubahaga bose barahasuzuguye,

Kuko babonye ubwambure bwaho.

Ni ukuri hasuhuza umutima,

Kandi hasubira inyuma.

9 Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,

Ntihibuka iherezo ryaho.

Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje,

Ntihagira uhahumuriza.

“Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye,

Kuko umwanzi anyitereye hejuru!”

10 Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza,

Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera,

Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe.

11 Abantu baho bose baraganya,

Barahahiriza ibyokurya.

Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.

“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,

Nahindutse umugayo.

12 “Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?

Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n’uwanjye wangezeho;

Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w’uburakari bwe bukaze.

13 “Yohereje umuriro mu magufwa yanjye,

Uvuye hejuru uyageramo yose.

Yategeye ibirenge byanjye umutego,

Yansubije inyuma.

Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose.

14 “Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w’ibicumuro byanjye.

Byarasobekeranye bingera mu ijosi,

Yacogoje imbaraga zanjye.

Umwami yantanze mu maboko y’abo ntashoboye guhangana na bo.

15 “Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,

Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.

Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure,

Nk’uko bawengeragamo vino.

16 “Ibyo ni byo bindiza,

Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk’amazi,

Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure.

Abana banjye babaye impabe,

Kuko umwanzi yatsinze.”

17 I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza,

Uwiteka yategetse ibya Yakobo,

Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha,

I Yerusalemu habamereye nk’ikintu cyanduye.

18 “Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,

Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,

Kandi mwitegereze umubabaro wanjye,

Abari banjye n’abahungu banjye bagiye ho abanyagano.

19 “Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,

Abatambyi banjye n’abakuru banjye baguye ku murwa,

Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.

20 “Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,

Umutima wanjye urahagaze!

Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije,

Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu.

21 “Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza,

Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,

Bishimira ko ari wowe wabingize.

Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye.

22 “Ibibi byabo byose bize imbere yawe,

Ubagirire nk’uko wangiriye,

Umpora ibicumuro byanjye byose.

Kuko amaganya yanjye ari menshi,

Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.”

Amag 2

1 Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye,

Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.

Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye,

Ku munsi w’uburakari bwe.

2 Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,

Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya,

Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo.

3 Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,

Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,

Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana,

Ukongora impande zose.

4 Yamuforeye umuheto nk’umwanzi,

Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw’iburyo nk’umubisha.

Yishe abanyagikundiro bose,

Yasutse uburakari bwe mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni,

Bwaka nk’umuriro.

5 Umwami yahindukiye Isirayeli nk’umwanzi,

Yamumize bunguri.

Yamazeho ingoro ze zose,

Kandi ibihome bye yarabisenye,

Yagwirije umukobwa wa Yuda umubabaro n’amaganya.

6 Kandi yaranduye uruzitiro rwe,

Arumaraho nk’urwo ku murima,

Yakuyeho ahantu he h’iteraniro.

Uwiteka yatumye ibirori byera n’amasabato byibagirana muri Siyoni,

Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n’umutambyi.

7 Umwami yataye kure igicaniro cye,

Yazinutswe ubuturo bwe bwera.

Inkike z’ingoro z’i Siyoni yazitanze mu maboko y’ababisha.

Bashakurije mu nzu y’Uwiteka nko ku munsi w’ibirori byera.

8 Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y’umukobwa w’i Siyoni,

Yahageresheje umugozi.

Ntarakagerura ukuboko kwe kureka kurimbura,

Kandi igihome n’inkike yabiteye kuboroga,

Byihebeye icyarimwe.

9 Amarembo ye arigise mu butaka,

Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.

Umwami we n’ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,

Aho amategeko y’Imana atari.

Ni ukuri abahanuzi be na bo,

Ntibakibonekerwa n’Uwiteka.

10 Abasaza b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi,

Baguwemo n’akayubi.

Biteye umukungugu ku mitwe,

Bakenyeye ibigunira,

Abari b’i Yerusalemu bariyunamiriye.

11 Amaso yanjye yakobowe n’amarira,

Umutima wanjye urahagaze.

Inyama zo mu ndazirasandaye,

Mbitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye,

Kuko abana bato n’abonka barabiraniye mu nzira z’umurwa.

12 Babaza ba nyina bati

“Amasaka na vino biri hehe?”

Ubwo barabiraniraga mu nzira z’umurwa nk’inkomere,

Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina.

13 Nakuvugaho iki?

Icyo nakugereranya na cyo ni iki,

Wa mukobwa w’i Yerusalemu we?

Naguhwanya n’iki kugira ngo nguhumurize,

Wa mwari w’i Siyoni we?

Kuko icyuho cyawe ari kinini nk’inyanja,

Ni nde wabasha kugukiza?

14 Abahanuzi bawe beretswe iby’ubusa n’iby’ubupfu ku bwawe,

Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,

Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.

Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,

Byatumye ucibwa.

15 Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,

Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bati

“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,

Ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?”

16 Abanzi bawe bose barakwasamiye,

Barakwimyoza bahekenya amenyo.

Bati “Twamumize bunguri,

Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,

None turawubonye, turawuruzi.”

17 Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,

Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.

Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,

Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,

Yashyize hejuru ihembe ry’ababisha bawe.

18 Umutima w’ab’i Yerusalemu watakiye Umwami bati

“Wa nkike y’umukobwa w’i Siyoni we,

Reka amarira atembe nk’umugezi ku manywa na nijoro,

We kuruhuka, imboni y’ijisho ryawe ye gutuza.

19 “Haguruka uboroge mu ijoro,

Uhereye igihe batangirira izamu.

Usuke umutima wawe nk’amazi imbere y’Uwiteka,

Umutegere ibiganza ku bw’amagara y’abana bawe bato,

Baremberejwe n’inzara mu mahuriro y’inzira zose.”

20 “Ayii Uwiteka,

Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!

Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,

Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?

Mbese umutambyi n’umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw’Umwami?

21 “Umusore n’umusaza baryamye hasi mu nzira,

Abari banjye n’abahungu banjye bagushijwe n’inkota.

Wabishe mu munsi w’uburakari bwawe,

Warabasogose ntiwabababarira.

22 “Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,

Nko mu munsi wo guterana kwera.

Kandi nta warokotse umunsi w’uburakari bw’Uwiteka ngo asigare,

Abo naguyaguyaga nkabarera,

Umwanzi wanjye yabamazeho.”

Amag 3

1 Ndi umuntu wabonye umubabaro,

Yankubise inkoni y’uburakari bwe.

2 Yaranshoreye ancisha mu mwijima,

Atari mu mucyo.

3 Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato,

Burinda bwira.

4 Inyama yanjye n’umubiri wanjye bishajishijwe na we,

Amagufwa yanjye yarayamenaguye.

5 Yanyubatseho anzingiraho indurwe n’umuruho,

6 Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera.

7 Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo,

Yatumye umunyururu wanjye undemerera.

8 Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza,

Gusenga kwanjye aguheza hanze.

9 Inzira zanjye yazīcishije inkike z’amabuye,

Aho nanyuraga yarahagoretse.

10 Amereye nk’idubu yubikiye,

Nk’intare iciye igico.

11 Yayobeje inzira zanjye,

Kandi yarantanyaguye angira indushyi.

12 Yamforeye umuheto,

Angira intego y’umwambi we.

13 Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko,

14 Nahindutse urw’amenyo mu bwoko bwanjye bwose,

Bangize indirimbo umunsi wose.

15 Yanyujujemo ibisharira,

Yampagije apusinto.

16 Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,

Yandengeje ivu.

17 Kandi watandukanije ubugingo bwanjye,

N’amahoro akamba kure,

Guhirwa narakwibagiwe.

18 Maze ndavuga nti

“Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.”

19 Ibuka umubabaro wanjye n’amakuba yanjye,

Apusinto n’indurwe.

20 Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,

Kandi burihebye.

21 Iki ni cyo nibuka,

Ni byo bindema umutima.

22 Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,

Kuko ibambe rye ritabura.

23 Zihora zunguka uko bukeye,

Umurava wawe ni munini.

24 Umutima wanjye uravuga uti

“Uwiteka ni we mugabane wanjye,

Ni cyo gituma nzajya mwiringira.”

25 Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,

N’ubugingo bw’umushaka.

26 Ni byiza ko umuntu yiringira,

Ategereje agakiza k’Uwiteka atuje.

27 Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore.

28 Yicare yiherereye kandi yihoreye,

Kuko Imana yabimushyizeho.

29 Nakubite akanwa ke mu mukungugu,

Niba hariho ibyiringiro.

30 Ategere umusaya we umukubita,

Bamuhaze ibitutsi,

31 Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.

32 Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,

Nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.

33 Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,

Cyangwa kubatera agahinda.

34 Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi,

35 Cyangwa ko bacira umuntu urubanza,

Imbere y’Isumbabyose barwirengagiza.

36 Kandi kugoreka urubanza rw’umuntu,

Umwami ntabyemera.

37 Ni nde wahanura bikabaho,

Kandi Umwami atari we ubitegetse?

38 Mbese ku bushake bw’Isumbabyose,

Ntihaturuka ibibi n’ibyiza?

39 Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye,

Yakwinubira iki se?

40 Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,

Tubone kugarukira Uwiteka.

41 Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,

Tuyitegere n’amaboko yacu.

42 “Twaracumuye kandi turagoma,

Nawe ntiwatubabarira.

43 Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga,

Waratwishe ntiwatubabarira.

44 Wikingiye igicu,

Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho.

45 Waduhinduye ibishishwa n’ibishingwe hagati y’amoko,

46 Abanzi bacu bose baratwasamiye.

47 Ubwoba n’urwobo, gusenya no kurimbuka,

Byose byatugezeho.”

48 Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y’amazi,

Ndizwa no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye.

49 Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa,

50 Kugeza igihe Uwiteka azitegereza,

Akareba hasi ari mu ijuru.

51 Amarira y’ijisho ryanjye yandembeje,

Mbitewe n’abakobwa bose bo mu murwa wanjye.

52 Abanyangira ubusa bampize cyane nk’inyoni,

53 Banyiciye ubugingo mu rwobo rw’inzu y’imbohe,

Bambirinduriraho ibuye.

54 Amazi yarandengeye ku mutwe,

Maze ndavuga nti “Ndapfuye.”

55 Natakiye izina ryawe, Uwiteka,

Ndi mu rwobo rw’imbohe rw’ikuzimu.

56 Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe,

Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye.

57 Umunsi nagutakiraga wanje hafi,

Uravuga uti “Witinya.”

58 Ayii, Mwami,

Wamburaniye urubanza rw’umutima wanjye,

Wacunguye ubugingo bwanjye!

59 Ayii, Uwiteka,

Wabonye akarengane kanjye,

None ncira urubanza.

60 Wabonye guhōra kwabo kose,

N’imigambi yabo yose bangīra.

61 Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,

N’imigambi yabo yose bangīra,

62 N’iminwa y’abahagurutswa no kuntera,

N’inama zabo zose bangīra umunsi ukira.

63 Itegereze imyicarire yabo,

Reba imihagurukire yabo,

Bangize indirimbo.

64 Ayii, Uwiteka,

Uzabiture ibihwanye n’imirimo y’amaboko yabo!

65 Uzabahe umutima uhumye,

Umuvumo wawe ubagereho.

66 Uzabakurikirane ufite uburakari,

Kandi ubarimbure ngo bashire munsi y’ijuru ry’Uwiteka.