2 Pet 1

1 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.

2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,

3 kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.

4 Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.

Ibyerekeye ingeso za Gikristo

5 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,

6 kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,

7 kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.

8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.

9 Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.

10 Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato,

11 ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu.

12 Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu.

13 Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,

14 kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.

15 Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose.

16 Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,

17 kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”

18 Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.

19 Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.

20 Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye,

21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantub’Imanabavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

2 Pet 2

Ibyerekeye abigisha b’ibinyoma

1 Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.

2 Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.

3 Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.

4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,

5 kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure,

6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y’i Sodomu n’i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k’abazagenda batubaha Imana,

7 ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha,

8 (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.)

9 Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe,

10 ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa.

Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro,

11 nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n’ubushobozi, ntibahangāra kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.

12 Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk’inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo,

13 bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n’inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.

14 Amaso yabo yuzuye ubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab’imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.

15 Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,

16 ariko ahanwa ubugome bwe ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry’umuntu, ikabuza ibisazi by’uwo muhanuzi.

17 Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, barindiwe umwijima w’icuraburindi

18 kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry’umubiri n’imigenzo y’isoni nke.

19 Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye n’imbata yacyo.

20 Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.

21 Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.

22 Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

2 Pet 3

Ibyo kugaruka k’Umwami Yesu

1 Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa

2 kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n’intumwa zabatumweho.

3 Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo,

4 babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”

5 Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana,

6 ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi ikarimbuka.

7 Ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana.

8 Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.

9 Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.

10 Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.

11 Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,

12 twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!

13 Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.

14 Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.

15 Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe,

16 ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.

17 Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.

18 Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen.

1 Pet 1

1 Petero intumwa ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abimukira b’intore bo mu batataniye i Ponto n’i Galatiya, n’i Kapadokiya no muri Asiya n’i Bituniya,

2 mwatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n’Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.

Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe.

Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza

3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,

4 tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka,ari wo namwemwabikiwe mu ijuru,

5 mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.

6 Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi,

7 kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

8 Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,

9 kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.

10 Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye,

11 barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.

12 Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.

Ibyo kwera mu ngeso

13 Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

14 Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji.

15 Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.

16 Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.”

17 Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.

18 Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu,

19 ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo

20 wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,

21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.

22 Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima

23 kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.

24 Kuko,

“Abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi,

Ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi.

Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka,

25 Ariko ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka.”

Kandi iri ni ryo jambo ry’ubutumwa bwiza mwabwirijwe.

1 Pet 2

Ibuye rizima n’ishyanga ryera

1 Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose,

2 mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,

3 niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.

4 Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi,

5 namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.

6 Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo

“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,

Ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi,

Kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.”

7 Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,

“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,

8 Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.”

Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. 2.14; Yes 9.1

10 Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

Kugira ingeso nziza mu bapagani no kugandukira abategeka

11 Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.

12 Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwobabasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

13 Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose,

14 cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza.

15 Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu

16 mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana.

17 Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.

Inshingano y’abagaragu bakiranuka

18 Bagaragu b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa ahubwo n’ibigoryi,

19 kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.

20 Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima

21 kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.

22 Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:

23 yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.

24 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

25 Kuko mwari nk’intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w’ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.

1 Pet 3

Inshingano y’abagabo n’abagore

1 Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze

2 babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

3 Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,

4 ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.

5 Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo,

6 nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.

7 Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Urukundo rwa kivandimwe no kwihanganira akarengane

8 Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.

10 Kuko byanditswe ngo

“Ushaka gukunda ubugingo,

No kubona iminsi myiza,

Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi,

N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya.

11 Kandi azibukire ibibi akore ibyiza,

Ashake amahoro, ayakurikire kugira ngo ayashyikire.

12 Kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi,

N’amatwi ye ari ku byo basaba.

Ariko igitsūre cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi.”

13 Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ry’ibyiza?

14 Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima,

15 ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha

16 kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwobabasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.

17 Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukora ibyiza niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahōra gukora ibibi.

18 Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka.

19 Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y’imbohe,

20 ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n’amazi.

21 Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo

22 uri iburyo bw’Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n’abafite ubutware n’imbaraga.

1 Pet 4

1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha,

2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.

3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.

4 Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya,

5 nyamara bazabibazwa n’uwiteguye guca imanza z’abazima n’abapfuye.

6 Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwa ubutumwa bwiza, ari ukugira ngo bacirwe urubanza mu mubiri mu buryo bw’abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw’Imana.

7 Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.

8 Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.

9 Mucumbikirane mutitotomba,

10 kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.

11 Umuntu navuga avuge nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose. Amen.

12 Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano.

13 Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.

14 Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.

15 Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.

16 Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw’iryo zina.

17 Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?

18 Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?

19 Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.

1 Pet 5

Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore

1 Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.

2 Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze

3 kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.

4 Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.

5 Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.

6 Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.

7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

8 Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

9 Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.

10 Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.

11 Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.

12 Mbandikiye uru rwandiko rw’amagambo make, rwanditswe n’ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw’Imana navuze ari ubw’ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.

13 Itorero ry’i Babuloni ry’abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya.

14 Mutashyanishe guhoberana k’urukundo.

Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.

Yak 1

Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko

1 Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya.

2 Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,

3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.

4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.

5 Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.

6 Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa.

7 Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana,

8 kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.

9 Mwene Data w’umukene yishimire yuko afite isumbwe,

10 naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk’uburabyo bw’ibyatsi.

11 Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw’ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose.

12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.

13 Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.

14 Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.

15 Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

16 Ntimukayobe bene Data bakundwa.

17 Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.

18 Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.

Ibyo kutihutira kuvuga, n’amahirwe aterwa no kumvira

19 Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,

20 kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.

21 Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

22 Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka,

23 kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo.

24 Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.

25 Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.

26 Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa.

27 Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Yak 2

Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse

1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.

2 Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara,

3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”,

4 mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?

5 Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?

6 Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?

7 Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?

8 Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza.

9 Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye.

Amategeko agomba kumvirwa kumaramaje

10 Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose

11 kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.

12 Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo,

13 kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.

Uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye

14 Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?

15 Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose,

16 maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?

17 Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.

18 Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye.

19 Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizerabagahinda imishyitsi.

20 Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?

21 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?

22 Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.

23 Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.

24 Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.

25 Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?

26 Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.