Amag 4

1 Izahabu ko yafutukuye,

Izahabu nziza cyane ko yahindutse,

Amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose!

2 Abahungu b’ibikundiro b’i Siyoni,

Bari bameze nk’izahabu nziza,

Ko bagereranijwe nk’ibibindi bibumbwa,

Umurimo w’amaboko y’umubumbyi!

3 Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.

Umukobwa w’ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,

Nk’imbuni zo mu butayu.

4 Ururimi rw’umwana wonka,

Rufata mu rusenge rw’akanwa ruguye ubuga.

Abana bato baragabuza,

Ariko nta muntu ubagaburira.

5 Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,

Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.

6 Kuko igicumuro cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye,

Kirusha icyaha cy’i Sodomu gukomera.

Ni ho hubamye mu kanya,

Kandi nta maboko ahakozeho.

7 Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi,

Zarushaga amata kwera.

Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,

Zarabagiranaga nka safiro.

8 Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara,

Ntibakimenyekana mu nzira.

Umubiri wabo wumatanye n’amagufwa yabo,

Warumye wabaye nk’igiti.

9 Abicwa n’inkota bapfa neza kuruta abicwa n’inzara,

Kuko bo bapfa urupfu n’agashinyaguro,

Babitewe no kubura umwero w’imirima.

10 Abagore b’imbabazi bafashe abana bibyariye,

Barabateka baba ibyokurya byabo,

Igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye arimbutse.

11 Uwiteka yashohoje uburakari bwe,

Yasutse umujinya we ukaze,

Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni,

Utwika imfatiro zaho.

12 Abami bo mu isi n’abatuye mu isi bose,

Ntabwo bibwiraga ko ababisha n’abanzi,

Batwaranira mu marembo y’i Yerusalemu.

13 Ibyaha by’abahanuzi baho,

N’ibicumuro by’abatambyi baho,

Basheshe amaraso y’abakiranutsi muri yo,

Ibyo ni byo byabiteye.

14 Barindagira mu nzira nk’impumyi,

Biyanduje amaraso,

Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo.

15 Barabamagana bati

“Nimugende mwa bahumanye mwe,

Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.”

Igihe bahungaga bateraganwa,

Abo mu banyamahanga baravugaga bati

“Ntibazongera gutura hano ukundi.”

16 Uburakari bw’Uwiteka bwarabatatanije,

Ntazasubira kubitaho.

Ntibitaye ku batambyi,

Ntibasonera n’abasaza.

17 Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,

Kandi ari iby’ubusa.

Ubwo twategerezaga,

Twategereje ubwoko butabasha kudukiza.

18 Baratwubikiye,

Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.

Iherezo ryacu riri hafi,

Iminsi yacu irashize,

Kuko iherezo ryacu rigeze.

19 Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,

Batwirukanye ku misozi miremire,

No mu butayu bakaducira igico.

20 Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n’Uwiteka,

Yafatiwe mu myobo yabo,

Kandi ari we twari twizeranye, tuti

“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,

Dukikijwe n’abanyamahanga.”

21 Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we,

Utuye mu gihugu cyo muri Usi.

Nawe igikombe kizahita kikugeraho,

Uzasinda wiyambike ubusa.

22 Igihano cy’igicumuro cyawe kirarangiye,

Yewe mukobwa w’i Siyoni we,

Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.

Yewe mukobwa wa Edomu we,

Azaguhanira igicumuro cyawe,

Azatwikurura ibyaha byawe.

Amag 5

1 Uwiteka, ibuka ibyaduteye,

Itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu.

2 Umwandu wacu wahindutse uw’abanyamahanga,

N’amazu yacu yabaye ay’abimukīra.

3 Turi impfubyi ntitugira ababyeyi,

Ba mama bameze nk’abapfakazi.

4 Tunywa amazi tuguze,

Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi.

5 Abatwirukana batuguye ku majosi,

Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.

6 Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa n’abo mu Ashuri,

Kugira ngo tubone ibyokurya biduhagije.

7 Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,

Natwe twikoreye ibicumuro byabo.

8 Abagaragu ni bo badutegeka,

Nta wuhari wo kuturokora,

Ngo adukure mu maboko yabo.

9 Ibyokurya tubibona duhaze amagara,

Ku bw’inkota yo mu butayu.

10 Umubiri wacu urirabura ni nk’uw’inkono,

Bitewe n’inzara yatwokamye.

11 Bakindaga abagore b’i Siyoni,

N’inkumi zo mu midugudu y’i Buyuda.

12 Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe,

Ntibasonera n’abasaza.

13 Abasore bakorewe insyo,

N’abana bikoreye imiba y’inkwi,

Bagenda basitara.

14 Abakuru baretse kwicara ku irembo,

N’abasore ntibagicuranga.

15 Umunezero wo mu mutima wacu urashize,

Imbyino yacu ihindutse umuborogo.

16 Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,

Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!

17 Ni cyo gituma umutima wacu urabirana,

Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.

18 Bitewe n’uko umusozi wa Siyoni ubaye amatongo,

Ingunzu zirawuzereraho.

19 Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,

Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.

20 Kuki watwibagirwa iteka,

Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo?

21 Utwigarurire Uwiteka,

Natwe tuzaba tukugarukiye.

Tugarurire ibihe byacu,

Bibe nk’ibya kera.

22 Ariko waradutaye rwose,

Utugirira uburakari bwinshi.

Yer 1

Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi

1 Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.

2 Yabwiwe ijambo ry’Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda, mu mwaka wa cumi n’itatu wo ku ngoma ye.

3 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, kugeza mu iherezo ry’umwaka wa cumi n’umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, igihe ab’i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.

4 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

5 “Nakumenye ntarakurema mu ndaya nyokokandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”

6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova,dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.

8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

10 Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”

Ibyerekwa byerekana ibihano Imana igiye kubahanisha

11 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?”

Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y’umurinzi.”

12 Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”

13 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”

Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”

14 Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.

15 Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by’ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y’i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y’u Buyuda.

16 Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y’amaboko yabo.

17 Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo,

18 kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho

19 bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 2

Imana itonganyiriza Abayuda gusubira inyuma kwabo

1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

2 “Genda urangururire mu matwi y’ab’i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa.

3 Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w’ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

4 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe ab’inzu ya Yakobo mwe, n’imiryango yose y’inzu ya Isirayeli.

5 Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk’ubusa?

6 Ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka wadukuye mu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayu mu gihugu cy’umutarwe n’imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, mu gihugu kitanyuramo umuntu kandi kitagira ugituyemo.’

7 Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n’ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira.

8 Abatambyi ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’ N’abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n’abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagira umumaro.

9 “Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu.

10 Nimwambuke mufate ku birwa by’i Kitimu mwirebere, mutume i Kedari kandi mwitegereze cyane, murebe ko hariho igisa gityo cyigeze kubaho.

11 Mbese hariho ishyanga ryakunda kugurana imana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagira umumaro.

12 Wumirwe ku bw’ibyo wa juru we, ufatwe n’ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga.

13 Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”

Ibyiringiro by’Abayuda ni iby’ubusa

14 “Mbese Isirayeli ni umuretwa? Yavukiye se mu nzu y’uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabaye umunyago?

15 Ibyana by’intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cye umwirare, imidugudu ye yarahiye ari nta muturage ukiyirimo.

16 Ndetse n’ab’i Nofu n’i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe.

17 Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira?

18 None se mu nzira ijya muri Egiputa urayikoramo iki? Urashaka se kunywa amazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yo urayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywa amazi ya rwa ruzi?

19 Ububi bwawe buzaguhana n’ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.

20 “Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.

21 Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?

22 Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n’isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

23 Wabasha ute kuvuga uti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Reba ubukanda bwawe mu gikombe umenye ibyo wakoze. Umeze nk’ingamiya ikiri ntoya itana yiruka,

24 kandi umeze nk’ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyaga yarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubona ukwezi kwe kubonetse.

25 Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n’ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z’abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’

26 “Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab’inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo,

27 babwira igishyitsi cy’igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n’ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy’amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’

28 Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihaguruke niba zibasha kugukiza mu gihe cy’amakuba yawe, kuko uko imidugudu yawe ingana Yuda we, ari ko n’imana zawe zingana.

29 “Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.” Ni ko Uwiteka avuga.

30 “Abana banyu nabakubitiye ubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk’intare irimbura.

31 Yemwe ab’iki gihe, nimwitegereze ijambo ry’Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeli ubutayu, cyangwa igihugu cy’umwijima w’icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukaho ukundi’?

32 Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.

33 Dore ko uringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n’abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe.

34 No ku binyita by’imyambaro yawe habonetseho amaraso y’ubugingo bw’abakene wahoye ubusa: ni abantu utigeze gufata baca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye.

35 Nyamara ukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngo uburakari yari amfitiye bwarashize.’ Dore ngiye kukuburanya kuko uvuga uti ‘Sinacumuye.’

36 Kuki ujarajara cyane utyo ngo ukore hirya no hino? Egiputa na ho hazagukoza isoni nk’uko Ashuri hazigukojeje.

37 Na ho uzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo.

Yer 3

Abayuda bifata nk’abamaraya, Imana ibagirira imbabazi

1 “Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n’undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ Ariko weho wasambanye n’abakunzi bawe benshi, nyamara jyeweho uzangarukire. Ni ko Uwiteka avuga.

2 Uburira amaso yawe mu mpinga witegereze. Aho utagize uwo muryamana ni hehe? Wabategererezaga mu nzira nk’Umwarabu uri mu butayu, kandi wandurishije igihugu ubusambanyi bwawe n’ibyaha byawe.

3 Ni cyo gituma imvura yimanwa kandi nta mvura y’itumba yabonetse, ariko ufite mu maso ha maraya wanga kugira isoni.

4 “Mbese uhereye ubu ntiwajya untakira uti ‘Data we, uri umuyobora wo mu bukumi bwanjye’?

5 Uti ‘Mbese azahorana uburakari? Azabukomeza ageze ku iherezo?’ Umva uko wajyaga uvuga kandi ukora ibyaha, ukagenza uko wishakiye.”

6 Uwiteka yongeye kumbwira ku ngoma y’Umwami Yosiya ati “Mbese wabonye icyo Isirayeli wa musubiranyuma yakoze? Yigiriye mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, ni ho yajyaga yibunza.

7 Nuko amaze gukora ibyo byose ndibwira nti ‘Azangarukira ariko ntiyagaruka, kandi murumuna we w’umuriganya Yuda arabibona.’

8 Nuko maze gusenda Isirayeli wa musubiranyuma no kumuha urwandiko rwo kumusenda muhoye ubusambanyi bwe, murumuna we w’umuriganya Yuda ntiyatinya, na we arībunza ajya gusambana.

9 Nuko ubusambanyi bwe bw’ubupfayongo butuma igihugu cyandura, asambana n’ibiti n’amabuye.

10 Nyamara murumuna we w’umuriganya Yuda na we abibonye atyo, ntarakangarukira n’umutima we wose, keretse kuryarya.” Ni ko Uwiteka avuga.

Imana yemera kubabarira abihannye

11 Maze Uwiteka arambwira ati “Isirayeli w’umusubiranyuma, yerekanye ko ari umukiranutsi kuruta Yuda w’umuriganya.

12 Genda wamamaze aya magambo aherekera ikasikazi uvuge uti ‘Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka.

13 Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z’abanyamahanga munsi y’igiti cyose gitoshye, kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga.

14 “Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.

15 Kandi nzabaha abungeri bampwaniye n’umutima wanjye, bazabaragiza ubwenge no kumenya.”

16 Uwiteka aravuga ati “Nuko nimumara kugwira no kuba benshi mu gihugu, muri icyo gihe ntibazongera kuvuga iby’isanduku y’isezerano y’Uwiteka, ndetse ntibazayitekereza haba no kuyibuka kandi ntibazayikumbura, ntizongera no kuremwa ukundi.

17 Icyo gihe i Yerusalemu bazahita intebe y’ubwami y’Uwiteka, kandi amahanga yose azayikoranirizwaho mu izina ry’Uwiteka, ari ho i Yerusalemu. Kandi ntibazongera kugenda bayobejwe n’imitima yabo mibi inangiye.

18 Icyo gihe inzu ya Yuda izuzura n’inzu ya Isirayeli, kandi bazavana mu gihugu cy’ikasikazi baze mu gihugu nahaye ba sogokuruza ho gakondo.

19 “Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w’ingabo z’abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’

20 Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.

21 Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry’umuborogo no kwinginga by’Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.

22 “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.”

“Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.

23 Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.

24 Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo.

25 Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”

Yer 4

Imana yinginga Abayuda ngo bihane

1 Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti

2 ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”

3 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.

4 Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b’u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n’ububi bw’ingeso zanyu.

5 “Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n’i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n’inkike.’

6 Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.”

7 Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w’amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n’imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo.

8 Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho.

9 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w’umwami uziheba, n’imitima y’ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n’abahanuzi bazashoberwa.”

10 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n’ab’i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”

11 Icyo gihe ubu bwoko n’ab’i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b’ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,

12 ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”

13 Dore azaza ameze nk’ibicu, n’amagare ye y’intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa!

14 Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?

15 Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z’ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.

16 “Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y’u Buyuda.

17 Barahakubye bameze nk’abarinzi b’umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

18 “Inzira yawe n’imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.”

Imana iririra Abayuda banze kwihana

19 Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye.

20 Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.

21 Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda?

22 Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.

23 Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru na ryo nta mucyo rifite.

24 Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega.

25 Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze.

26 Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka ku bw’uburakari bwe bukaze.

27 Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.

28 Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”

29 Umudugudu wose uhungishwa n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.

30 Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by’izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.

31 Kuko numvise ijwi nk’iry’umugore uri ku nda no gushinyiriza nk’ubyara uburiza, ijwi ry’umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y’abanyica!”

Yer 5

Imana itegekera Abayuda ibihano ibahoye ibyaha byabo

1 Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.

2 Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma.

3 Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubise ntibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harusha ubutare gukomera, ariko banze kugaruka.

4 Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y’Uwiteka cyangwa amateka y’Imana yabo.

5 Ngiye gusanga abakomeye mvugane na bo, kuko ari bo bazi inzira y’Uwiteka n’amateka y’Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwica ubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye.

6 Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y’imidugudu yabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumuro byabo ari byinshi, no gusubira inyuma kwabo kwaragwiriye.

7 Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y’abamaraya.

8 Bari bameze nk’amafarashi abyibushye yiragiye, umuntu wese yivugira ku mugore w’umuturanyi we.

9 Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?

10 “Nimwurire mujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyureho amashami yaho kuko atari ay’Uwiteka.

11 Kuko inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda yankoreye iby’uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga.

12 Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n’ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona,

13 ba bahanuzi bazahinduka umuyaga nta jambo ry’ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’

14 “Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n’amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike.

15 Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’ Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyanga utazi ururimi rwaryo, haba no kumva icyo bavuga.

16 Ikirimba cyabo ni nk’imva irangaye, bose ni intwari.

17 Bazarya bamareho umusaruro wawe n’ibyokurya byawe, iby’abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n’amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n’imitini yawe, n’imidugudu yawe n’inkike z’amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota.

18 “Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga.

19 Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’ Uzabasubize uti ‘Nk’uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’

20 “Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyuda muti

21 ‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw’abapfapfa batagira umutima mwe, mufite amaso ntimubone kandi n’amatwi mtimwumve.

22 Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw’inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga.

23 Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera.

24 Ntibarushya bibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubahe Uwiteka Imana yacu iduhe imvura y’umuhindo n’iy’itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’

25 Ibicumuro byanyu ni byo byakuyeho ibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza.

26 “Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk’abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu.

27 Nk’urutanda rwuzuyemo inyoni ni ko amazu yabo yuzuyemo uburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire.

28 Barahonjotse baciye umubiri, ni ukuri imirimo y’ibyaha byabo barayikabya. Kuburana ntibaburanira impfubyi kugira ngo zigubwe neza, kandi ntibacira umukene urubanza rutabera.

29 Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?

30 “Ikintu gitangaza kandi cyangwa urunuka cyabonetse mu gihugu.

31 Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?”

Yer 6

Ababisha b’Abayuda bazabatera, bagote Yerusalemu

1 Nimwiyarure yemwe bana ba Benyamini mwe, muve muri Yerusalemu muvugirize impanda i Tekowa, mushinge ikimenyetso kuri Betihakeremu kuko ibyago biturutse ikasikazi no kurimbuka gukomeye bibahanzeho amaso.

2 Umukobwa w’i Siyoni ufite uburanga bwiza wadamaraye, ngiye kumuca.

3 Abungeri bazahasanga bajyanye imikumbi yabo, bazahakikiza amahema yabo, umwe azaragira ahe undi ahe.

4 Nimwitegure kuhatera, nimuhaguruke tuzamuke ku manywa. Tubonye ishyano, kuko bugiye kugoroba, ibicucu bya nimugoroba bimaze kurema!

5 Nimuhaguruke tuze kuzamuka nijoro, turimbure amanyumba yabo.

6 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutsinde ibiti, murunde ikirundo cyo kūririraho mutere i Yerusalemu, ari wo murwa ugiye guhanwa wuzuye urugomo gusa.

7 Nk’uko isōko ivubura amazi yayo ni ko na wo uvubura gukiranirwa kwawo, urugomo no kwambura byumvikana muri wo, indwara n’inguma bihora imbere yanjye.

8 Emera kwigishwa Yerusalemu we, umutima wanjye utakwikuburaho kugira ngo ntaguhindura amatongo n’igihugu kidatuwemo.”

9 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Bazahumba rwose abasigaye ba Isirayeli nk’uruzabibu, humbishe ukuboko kwawe nk’usoromera imizabibu mu byibo.

10 “Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry’Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.

11 Ni cyo gituma nuzuwemo n’uburakari bw’Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry’abasore, kuko umugabo azafatanwa n’umugore we, kandi umusaza n’ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.

12 Amazu yabo azigarurirwa n’abandi hamwe n’imirima yabo n’abagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.

13 Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby’uburiganya.

14 Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.

15 Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga.

16 Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’

17 Kandi nabashyizeho n’abarinzi nti ‘Nimutegere amatwi ijwi ry’impanda’, ariko barahakana bati ‘Ntituzayatega.’

18 “Nuko nimwumve mwa mahanga mwe, kandi mumenye ikibarimo wa teraniro we.

19 Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z’ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n’amategeko yanjye bakaba barayanze.

20 “Ni iki gituma nzanirwa imibavu ivuye i Sheba, n’ibihumura neza bivuye mu gihugu cya kure? Ibitambo byanyu byoswa ntibyemewe n’amaturo yanyu ntanezeza.”

21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Dore nzashyira ibisitaza imbere y’aba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se, umuturanyi na mugenzi we bazapfana.”

22 Uwiteka avuga atya ati “Dore ubwoko buje buturuka mu gihugu cy’ikasikazi, ishyanga rikomeye rizahagurutswa riturutse ku mpera z’isi

23 bitwaje imiheto n’amacumu. Ni abantu b’inkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihōrera nk’inyanja, bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk’uri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa w’i Siyoni we.”

24 Twumvise inkuru zaho amaboko yacu araraba, duterwa n’umubabaro mwinshi n’ibise nk’iby’umugore uri ku nda.

25 Ntugasohoke ngo ujye mu murima cyangwa ngo ujye mu nzira, kuko inkota y’umubisha n’ibiteye ubwoba biri mu mpande zose.

Imana ibwira Abayuda ko ari abagome

26 Yewe mukobwa w’abantu banjye we, kenyera ibigunira wigaragure mu ivu, wiraburirwe nk’uwapfushije umwana w’ikinege. Gira umuborogo ubabaje cyane, kuko umurimbuzi azadutera adutunguye.

27 Nakugize umunara n’igihome mu bantu banjye, kugira ngo umenye inzira yabo uyigenzure.

28 Bose ni abagome bakabije bagenda babeshyera abandi, bameze nk’imiringa n’ibyuma, bose bakora ibyo gukiranirwa.

29 Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cy’isasu gikongowe n’umuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo.

30 Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze.

Yer 7

Imana ibasezeranira amahoro nibihana

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

2 “Hagarara mu irembo ry’inzu y’Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ab’i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’

3 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’

4 Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka nguru.’

5 “Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n’ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z’umuntu n’umuturanyi we,

6 ntimubonerane umushyitsi n’impfubyi n’umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba,

7 ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.”

Imana ihinyuza idini y’uburyarya. Ibahanurira ibyago

8 Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro.

9 Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya,

10 maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose?

11 Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga.

12 Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h’i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereza uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw’abantu banjye ba Isirayeli.

13 Kandi n’ubu kuko mwakoze iyo mirimo yose nkabatonganya, nkazinduka kare mvuga ariko ntimunyumvire, nkabahamagara ariko ntimwitabe,

14 ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n’ahantu nabahanye na ba sogokuruza, nk’uko nagiriye i Shilo.

15 Nzabacira kure y’amaso yanjye nk’uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n’urubyaro rwose rwa Efurayimu. Ni ko Uwiteka avuga.

16 Nuko ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, ntukanyinginge kuko ntazakumvira.

17 Mbese nturuzi ibyo bakorera mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu?

18 Abana batashya inkwi na bo ba se bagacana umuriro, abagore na bo bakavuga umutsima kandi bavugira umugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukira izindi mana amaturo y’ibyokunywa banyendereza kugira ngo bandakaze.

19 Mbese ni jye barakaza? Ni ko Uwiteka abaza. Si bo ubwabo bikoza isoni?

20 Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Dore uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y’igihugu, kandi bizagurumana ubutazazima.

21 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti “Nimushyire ibitambo byanyu byoswa ku maturo yanyu, maze murye inyama.

22 Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby’ibitambo byoswa n’amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa,

23 ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe.

24 Nyamara ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n’imigambi yabo n’imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma.

25 Uhereye umunsi ba sogokuruza baviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nabohererezaga abagaragu banjye bose b’abahanuzi, iminsi yose nazindukaga kare nkababoherereza,

26 nyamara ntibarakanyumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze ijosi barusha ba se gukora ibibi.

27 “Uzababwira ayo magambo yose ariko ntibazakumvira, kandi uzabahamagara ariko ntibazakwitaba.

28 Maze uzapfe kubabwira uti ‘Ubu ni ubwoko butumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yabo, butemeye no guhanwa. Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.’

29 “Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z’imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w’abantu yarakariye akabareka.

30 “Eega Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Bashyize ibizira byabo mu nzu yitiriwe izina ryanjye barayanduza.

31 Kandi bubatse ingoro z’i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n’abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.

32 Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.

33 Intumbi z’ubu bwoko zizaba ibyokurya by’ibisiga byo mu kirere n’iby’inyamaswa zo mu isi, kandi nta wuzabyirukana.

34 Maze ijwi ry’umunezero n’ijwi ryo kwishima, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, nzabihoza bishire mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko igihugu kizaba kibaye umwirare.”

Yer 8

Imana ihinyuza abavuzi bavura ibyaha babica hejuru

1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y’abami b’i Buyuda n’amagufwa y’ibikomangoma byabo, n’amagufwa y’abatambyi n’ay’abahanuzi, n’ay’abaturage b’i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,

2 kandi bazayanyanyagiza imbere y’izuba n’imbere y’ukwezi, n’imbere y’ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk’amase.

3 Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4 “Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?

5 None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’

6 Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n’umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk’uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.

7 Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y’Uwiteka.

8 Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y’Uwiteka ari hamwe natwe?’ Ariko dore ikaramu ibeshya y’abanditsi yayahinduye ibinyoma.

9 Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry’Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?

10 Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n’imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby’uburiganya.

11 Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho.

12 Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.

13 “Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n’ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga.

14 Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y’ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.

15 Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cy’umukiro none habaye impagarara.

16 Imifuho y’amafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa n’urusaku rwo kwivuga kw’amafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu n’ibikirimo byose, n’umurwa n’abawutuyeho.

17 Dore ngiye kohereza inzoka n’impiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.

18 Ye baba we, icyampa ihumure ryo kumara umubabaro! Umutima wanjye urihebye.

19 Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti “Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?”

Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, n’ibitagira umumaro by’inzaduka?

20 Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.

21 Mbabajwe n’umubabaro w’abantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.

22 Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw’ubwoko bwanjye rutakize?

Yeremiya aririra ibyago bizaba i Yerusalemu

23 Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry’amazi, n’amaso yanjye akaba isōko y’amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!