Yer 9

1 Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya!

2 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.

3 Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.

4 Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi.

5 Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.

6 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe?

7 Ururimi rwabo ni nk’umwambi wicana, ruvuga iby’uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.

8 Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk’ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?

9 “Imisozi nzayiririra mboroge, n’ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n’ijwi ry’amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n’amatungo byarahunze, birigendera.

10 “I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw’ingunzu, n’imidugudu y’u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.”

11 Ni nde w’umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n’akanwa k’Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?

12 Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,

13 ahubwo bayobejwe n’imitima yabo inangiye n’ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije.

14 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye.

15 Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ”

16 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b’abahanga baze.

17 “Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n’ibihene byacu bihongobokemo amazi.

18 “Kuko ijwi ry’umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n’isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’

19 “Ariko nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n’umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya,

20 kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n’abasore bari mu nzira.

21 Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z’abantu zizagwa hasi zibe nk’amase yo ku gasozi nk’ibihumbano bisigara inyuma y’usarura, zitazagira uzirarura.’ ”

22 Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n’intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe,

23 ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.

24 “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafiteumutimautakebwe:

25 Egiputa n’u Buyuda na Edomu, n’Abamoni n’ab’i Mowabu, n’abiyogoshesha ingohe z’umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n’ab’inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”

Yer 10

Ibigirwamana ni iby’ubusa, Imana Rurema ni yo ikomeye

1 Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we.

2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba.

3 Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w’amaboko y’umubaji akoresha intorezo.

4 Babirimbisha ifeza n’izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega.

5 Bimeze nk’igiti cy’umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n’icyiza.”

6 Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga.

7 Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w’amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.

8 Ariko bose uko bangana bameze nk’inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by’ibigirwamana ni ibiti gusa.

9 Hari ibibati by’ifeza byavanywe i Tarushishi n’izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n’umunyamwuga n’iminwe y’umucuzi w’izahabu, umukara wa kabayonga n’umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n’abahanga.

10 Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose. Isi itigiswa n’uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.

11 Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n’isi, zizacibwa ku isi no munsi y’ijuru.

12 “Imana ni yo yaremye isi n’imbaraga zayo, isi n’abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo.

13 Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw’amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo.

14 Umuntu wese ahindutse nk’inka nta bwenge agira, umucuzi w’izahabu wese yakojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka ubirimo.

15 Ni iby’ubusa, ni umurimo w’ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.

16 Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk’ibyo kuko ari yo Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.”

17 Koranya ibintu by’ubugenza bwawe biri mu gihugu yewe utuye mu gihome,

18 kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye gutera kure abaturage bo mu gihugu nk’utera umuhumetso, mbahagarike umutima kugira ngo babyumve.”

19 Mbonye ishyano mbitewe n’igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”

20 Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo.

21 Abungeri bahindutse nk’inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.

22 Dore ijwi ry’impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy’ikasikazi, guhindura imidugudu y’u Buyuda amatongo n’ubuturo bw’ingunzu.

23 Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.

24 Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba.

25 Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n’ubuturo bwe babuhinduye amatongo.

Yer 11

Imana ihamya Abayuda ubugome, yangira Yeremiya kubasabira

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti

2 “Nimwumve amagambo y’iri sezerano, kandi ubwire ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti:

3 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumwe umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano,

4 iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ry’ibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye n’amategeko yanjye, muyakomeze yose nk’uko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzaba abantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu,

5 kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cy’amata n’ubuki nk’uko biri n’uyu munsi.’ ”

Nuko ndamusubiza nti “Birakabaho, Nyagasani.”

6 Maze Uwiteka arambwira ati “Amamaza aya magambo yose mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu uti ‘Nimwumve amagambo y’iri sezerano muyasohoze,

7 kuko nihanangirije ba sogokuruza cyane uhereye wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa ukageza none, nkabyuka kare mbihanangiriza nti: Nimwumvire ijwi ryanjye.’

8 Nyamara ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo umuntu wese yayobejwe n’umutima we mubi unangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose y’iri sezerano, ayo nari nabategetse gukora ariko ntibayakora.”

9 Maze Uwiteka arambwira ati “Mu bagabo b’i Buyuda no mu baturage b’i Yerusalemu habonetse ubugambanyi.

10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza.

11 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.

12 Maze abo mu midugudu y’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bazajya gutakira ibigirwamana boserezaga imibavu, ariko ntabwo bizabakiza mu gihe cy’amakuba yabo.

13 Kuko uko imidugudu yawo ingana, ari ko n’imana zawe zingana Yuda we. Kandi uko inzira z’i Yerusalemu zingana, ni ko n’ibicaniro mwubakiye cya kindi gikoza isoni bingana, ari byo bicaniro byo kosereza Bāli ho imibavu.

14 Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw’amakuba yabo.’ ”

15 Umukunzi wanjye aje kwenda iki mu nzu yanjye, ko yakoranye na benshi ibizira? Wibwira ko ibitambo ari byo byagukiza? Kandi iyo ukoze icyaha ni bwo unezerwa.

16 Uwiteka yakwise Umwelayo utoshye, mwiza kandi ufite imbuto nziza, ariko awutwikira mu rusaku rw’imidugararo myinshi kandi n’amashami yawo aravunagurika.

17 Uwiteka Nyiringabo waguteye nk’imbuto none agutegekeye ibyago, aguhoye ibyaha by’inzu ya Isirayeli n’iby’inzu ya Yuda, ibyo bizaniye bakandakaza kuko boserezaga Bāli imibavu.

18 Uwiteka warabimenyesheje maze ndabimenya, uherako unyereka imirimo yabo.

19 Ariko nari meze nk’umwana w’intama woroshye ujyanywe kubagwa, kandi sinari nzi ko bangambaniye bati “Turimbure igiti n’imbuto zacyo, tumuce mu gihugu cy’ababaho kugira ngo izina rye ritongera kwibukwa.”

20 Ariko Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n’impyiko, henga ndebe uko uzabahōra kuko nakumenyesheje urubanza rwanjye.

21 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abantu bo mu Anatoti bashaka kukwica bavuga bati “Ntugahanure mu izina ry’Uwiteka kugira ngo udapfa uguye mu maboko yacu.”

22 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore ngiye kubahana, abasore bazicishwa inkota, abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara,

23 kandi ntihazagira urokoka wo muri bo kuko nzateza abantu bo mu Anatoti ibyago, mu mwaka bazahanirwamo.”

Yer 12

Abayuda bazapfa nabi, igihugu cyabo kizahindūrwa

1 Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?

2 Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo.

3 Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk’intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w’icyorezo.

4 Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n’ibiguruka birahashira bizize ibyaha by’abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”

5 Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?

6 Kuko n’abo muva inda imwe n’inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby’uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.

7 Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y’abanzi be.

8 Umwandu wanjye wambereye nk’intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.

9 Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk’igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n’ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.

10 Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.

11 Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho.

12 Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y’Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw’igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.

13 Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n’umwero wanyu bitewe n’uburakari bukaze bw’Uwiteka.

Imana izagarura Abayuda

14 Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.

15 Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n’umuntu wese mu gikingi cye.

16 Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk’uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.

17 Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 13

Ikimenyetso cy’umushumi wononekaye

1 Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurire umushumi w’igitare uwukenyeze, ntuwukoze mu mazi.”

2 Ni ko kugura umushumi nk’uko Uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza.

3 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti

4 “Enda uwo mushumi waguze uwo ukenyeje uhaguruke ujye ku ruzi Ufurate, uwuhishe mu kobo ko mu rutare.”

5 Nuko ndagenda nywuhisha kuri Ufurate, nk’uko Uwiteka yantegetse.

6 Hahise iminsi myinshi Uwiteka arambwira ati “Haguruka ujye ku ruzi Ufurate, uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha.”

7 Nuko njya kuri Ufurate, ndacukura nkura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsanga umushumi warononekaye ari nta cyo ukimaze.

8 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

9 “Uwiteka avuze atya ati ‘Uko ni ko nzangiza ubwibone bwa Yuda, n’ubwibone bwo kwishongora bw’i Yerusalemu.

10 Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n’imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk’uwo mushumi utakigira icyo umara.

11 Erega nk’uko umushumi ufata mu rukenyerero rw’umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n’inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugira ngo bambere ubwoko n’izina, n’ishimwe n’icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’ ”

12 Nuko uzababwira iri jambo uti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Igicuma cyose kizuzuzwa vino.’ Na bo bazakubwira bati ‘Mbese tuyobewe ko igicuma cyose kizuzuzwa vino?’

13 Nawe uzabasubiza uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore abatuye muri iki gihugu bose, ndetse n’abami bicaye ku ntebe ya Dawidi n’abatambyi n’abahanuzi, n’abatuye i Yerusalemu bose ngiye kubuzuzamo isindwe.

14 Kandi nzabatera kuvunagurana, ndetse abana na ba se. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzabababarira, sinzagira abo ndeka, sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura.’ ”

15 Nimwumve kandi mutege amatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari we uvuga.

16 Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazana umwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi iriho umwijima, kandi mwategereza umucyo akawuhindura igicucu cy’urupfu, akawugira n’umwijima w’icuraburindi.

17 Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n’ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w’Uwiteka wajyanywe ho iminyago.

18 Ubwire umwami n’umugabekazi uti “Nimwicishe bugufi mwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi.

19 Imidugudu y’ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugurura uhari. Ab’i Buyuda bose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe.

20 “Nimwubure amaso yanyu murebe abaturutse ikasikazi, umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza?

21 Uzavuga iki ubwo azaguhana akagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufata nk’iy’umugore uri ku nda?

22 Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’ Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by’imyambaro yawe bibehurwa, n’ibitsinsino byawe bigakomereka.

23 Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.

24 Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk’umurama utumurirwa kure n’umuyaga wo mu butayu.

25 Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugero nakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiwe ukiringira ibinyoma.

26 Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yawe ureba, nkagaragaza ubwambure bwawe.

27 Nabonye ibizira byawe ndetse n’ubusambanyi bwawe, n’ijwi ryawe ry’ubusambanyi, n’ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”

Yer 14

Yeremiya ashinja Abayuda ibyaha by’ubugome

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw’amapfa yari yacanye.

2 I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw’i Yerusalemu kugiye ejuru.

3 Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa n’isoni, bariheba bifata mu mutwe.

4 Babitewe n’uko ubutaka bwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n’abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.

5 Ni ukuri imparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.

6 Na zo imparage zihagarara mu mpinga z’imisozi zifite impumu nk’uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.

7 Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw’izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.

8 Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy’amakuba kuki waba umeze nk’umushyitsi mu gihugu, nk’umugenzi uraye ijoro rimwe gusa?

9 Kuki wamera nk’umuntu wumiwe, nk’intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.

10 Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”

11 Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza.

12 Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n’amaturo y’ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n’inzara n’icyorezo.”

13 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n’inzara, ahubwo nzabahera amahoro y’ukuri hano.’ ”

Yeremiya ashinja abahanuzi b’ibinyoma ibyaha

14 Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo.

15 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n’inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n’inzara.’

16 N’abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z’i Yerusalemu bazize inzara n’inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.

17 “Maze uzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kuko umwari w’ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n’uruguma rubabaza cyane.

18 Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n’inzara. Umuhanuzi n’umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’ ”

19 Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba!

20 Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n’ibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.

21 Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y’icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.

22 Mbese mu bigirwamana by’abanyamahanga hari icyabasha kuvuba imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.

Yer 15

Abayuda bahanurirwa ibyago

1 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.

2 Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’

3 Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura.

4 Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami w’u Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.”

5 Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze?

6 Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.

7 Kandi nabagoshoje intara mu marembo y’igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo.

8 Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w’abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y’ihangu, nabatunguje ubwoba n’umubabaro.

9 Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n’isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y’ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga.

10 Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma.

11 Uwiteka yaravuze ati “Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy’amakuba no mu gihe cy’umubabaro.

12 Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cy’ikasikazi n’umuringa?

13 “Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye.

14 Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe n’abanzi bawe, kuko umuriro wakijwe n’uburakari bwanjye wo kuzabatwika.”

Imana isezeranira Yeremiya kumurinda

15 Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe.

16 Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

17 Sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.

18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk’amazi akama?

19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.

20 Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.

21 Nzakurokora nkuvane mu maboko y’abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y’abateye ubwoba.”

Yer 16

Ibyago bizaza, amahoro n’umunezero bishire

1 Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

2 “Aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n’abakobwa.

3 Kuko Uwiteka ari ko avuga ku bahungu no ku bakobwa bahavukiye, no kuri ba nyina bababyaye no kuri ba se bababyariye muri iki gihugu ati

4 ‘Bazapfa urupfu n’agashinyaguro, ntibazaririrwa kandi ntibazahambwa, bazarambarara hasi nk’amase kandi bazarimbuzwa inkota n’inzara, n’intumbi zabo zizaba inyama z’ibisiga byo mu kirere n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”

5 Uwiteka avuga atya ati “Ntukinjire mu nzu kandi ntukajye kuganya ngo ubaririre, kuko ubwo bwoko nabunyaze amahoro yanjye ndetse n’ineza n’imbabazi zanjye nabibakuyeho. Ni ko Uwiteka avuga.

6 Bose abakuru n’abato bazagwa muri iki gihugu, ntibazahambwa kandi nta bazabaririra, cyangwa ngo babīshishimurire, haba no kwimoza inkomborera ku bwabo.

7 Kandi nta bazamanyura umutsima wo guhumuriza abaririra abapfuye, nta bazabaha igikombe cyo kubahumuriza ku bwa ba se cyangwa ba nyina.

8 “Ntuzinjire no mu nzu y’ibirori kwicarana na bo, ngo urye kandi unywe.

9 Kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore aha hantu ngiye guhoza ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, mbikore mureba mukiriho.’

10 “Nuko igihe uzamenyesha ubwo bwoko ayo magambo yose, na bo bakakubaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka atuvugaho ibyo byago byose bikomeye? Igicumuro cyacu ni ikihe? Icyaha twakoreye Uwiteka Imana yacu ni igiki?’

11 Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n’uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.

12 None namwe mwarushije ba so gukora ibyaha, dore umuntu wese wo muri mwe ayobywa n’umutima we mubi unangiye, bigatuma mutanyumvira.

13 Ni cyo gituma ngiye kubohēra mbavane muri iki gihugu, mukajya mu gihugu mutazi ari mwe haba na ba so. Ni ho muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko ntazabagirira imbabazi.’ ”

14 Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo batazongera kuvuga ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, ahubwo ngo

15 ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose yari yarabatatanirijemo.’ Kandi nzabagarura mu gihugu cyabo, icyo nari narahaye ba sekuruza.

16 “Dore ngiye gutumira abarobyi benshi, ni ko Uwiteka avuga, na bo bazabaroba. Hanyuma y’ibyo nzatumira abahigi benshi, bazabahiga ku musozi wose no ku gasozi kose, no mu masenga yo mu bitare.

17 Kuko amaso yanjye ari ku nzira zabo zose ntizihishe nkazireba, n’ibyaha byabo ntibihishwe imbere yanjye.

18 Icyaha cyabo n’igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z’ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.”

19 Ayii, Uwiteka mbaraga zanjye n’igihome cyanjye, n’ubuhungiro bwanjye ku munsi w’amakuba, amahanga azakuzaho aturutse ku mpera z’isi avuga ati “Icyo ba sogokuruza bazunguye ni ibinyoma gusa, ni iby’ubusa, ni ibintu bitagira umumaro.

20 Mbese umuntu yakwiremera imana zitari imana?”

21 Dore noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga zanjye, na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.

Yer 17

Uwizera Imana ameze nk’igiti gitewe hafi y’amazi

1 Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo.

2 Ndetse n’abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n’ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z’imisozi yose.

3 Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n’ubutunzi bwawe bwose n’ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose.

4 Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.

5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka.

6 Azaba ameze nk’inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukūna kidatuwemo.

7 “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.

8 Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”

9 Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?

10 Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.

11 Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa.

12 Ubuturo bwacu bwera n’intebe y’ubwami bw’icyubahiro, yashyizwe ejuru uhereye mbere na mbere.

13 Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n’isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y’amazi y’ubugingo.

14 Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.

15 Dore barambaza bati “Ijambo ry’Uwiteka riri he? Ngaho nirize.”

16 Ku bwanjye ntabwo nihutiye kwanga kuba umwungeri ukuragiriye, kandi ntabwo nashakagakubahanuriraumunsi w’amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe.

17 We kumbera igiteye ubwoba, uri ubuhungiro bwanjye ku munsi w’amakuba.

18 Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w’ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri.

Ibyerekeye kweza isabato

19 Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda uhagarare ku irembo rya rubanda, aho abami b’u Buyuda binjirira n’aho basohokera, no mu marembo yose y’i Yerusalemu ubabwire uti

20 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, n’ab’i Buyuda mwese n’abatuye i Yerusalemu mwese, abanyura muri aya marembo.’

21 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Mwirinde mutikorera umutwaro ku munsi w’isabato, haba no kuwucisha mu marembo y’i Yerusalemu.

22 Ntimugasohore umutwaro mu mazu yanyu kuri uwo munsi kandi ntimukagire umurimo wose mukora, ahubwo mujye mweza umunsi w’isabato nk’uko nabitegetse ba sogokuruza.

23 Ariko ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze amajosi kugira ngo batumvira, haba no kwemera kwigishwa.’

24 “Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y’uyu murwa ku munsi w’isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho,

25 ni bwo abami n’ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y’intambara no ku mafarashi bo n’ibikomangoma byabo, n’abantu b’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka.

26 Kandi bazaturuka mu midugudu y’u Buyuda n’ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy’Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n’ikusi, bazanye ibitambo byoswa n’ibindi bitambo n’amaturo y’ifu n’imibavu, bazanye n’ibyo gushima mu nzu y’Uwiteka.

27 Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w’isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y’i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y’i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ”

Yer 18

Ikimenyetso cy’umubumbyi n’ikibumbano cye

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

2 “Haguruka umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”

3 Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.

4 Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.

5 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

6 “Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.

7 Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,

8 ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.

9 Kandi igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,

10 ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.

11 Noneho rero genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n’imirimo yanyu.’

12 Ariko baravuga bati ‘Ni ukurushywa n’ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandi umuntu wese wo muri twe azakurikiza umutima we mubi unangiye.’

13 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.

14 Mbese shelegi y’i Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?

15 Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z’ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw’iruhande, inzira zidatumburutse,

16 batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy’iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.

17 Nzabatataniriza imbere y’ababisha babo nk’aho batatanijwe n’umuyaga w’iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w’amakuba yabo.’

18 “Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n’inama ku munyabwenge, n’ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitishe ururimi kandi twe kwita ku magambo ye yose.’ ”

19 Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry’abamburanya.

20 Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugira ibyiza, ngo mbakureho uburakari bwawe.

21 Nuko rero abana babo ubareke bicwe n’inzara, na bo ubatange bicwe n’inkota, Abagore babo babe impfusha n’abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n’urupfu, abasore babo bicwe n’inkota bari mu ntambara.

22 Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, n’ibirenge byanjye babiteze imitego.

23 Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y’amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy’uburakari bwawe uzagire uko ubagenza.