Yer 19

Ikimenyetso cy’ikibumbano kijanjaguritse

1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,

2 maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti

3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.

4 Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro

5 kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’

6 Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo.

7 Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo,bagwemu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.

8 Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n’igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw’ibyago byaho byose.

9 Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’inyama z’abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw’ababisha babo babateye n’abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’

10 “Maze urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye,

11 ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’

12 Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n’abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk’i Tofeti.

13 Kandi amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda yandujwe azamera nk’ahantu h’i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ”

14 Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw’inzu y’Uwiteka abwira abantu bose ati

15 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ”

Yer 20

Pashuri umutambyi ashyira Yeremiya mu mbago

1 Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,

2 Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka.

3 Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibubisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye.

4 Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n’incuti zawe zose, na bo bazagushwa n’inkota z’ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w’i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.

5 Kandi ubutunzi bwose bw’uyu murwa n’inyungu yaho yose, n’ibintu byaho byose by’igiciro cyinshi ndetse n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabishyira mu maboko y’ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni.

6 Kandi nawe Pashuri n’ab’inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n’incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ”

7 Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.

8 Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.

9 Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.

10 Kuko numvise benshi bansebya, n’ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngozindegeziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.”

11 Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.

12 Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye.

13 Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.

14 Havumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntugahirwe.

15 Havumwe umuntu waje kubwira data ati “Wabyariwe umwana w’umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane.

16 Uwo muntu amere nk’imidugudu Uwiteka yarimbuye ntarushye yicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n’urusaku rw’induru ku manywa y’ihangu,

17 kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibe urutare.

18 Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n’umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n’isoni?

Yer 21

Umwami ahanuza Yeremiya Nebukadinezari yabateye

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ati

2 “Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk’uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.”

3 Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti

4 ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z’intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.

5 Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n’umujinya, umujinya ukaze.

6 Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n’amatungo bizicwa n’icyorezo gikomeye.

7 Kandi hanyuma y’ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda, ndetse n’abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n’inkota n’inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ababisha babo n’abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’

8 “Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngomwihitiremo.

9 Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.

10 Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w’i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

11 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka rivuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati

12 “Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y’uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk’umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by’imirimo yanyu mukora.

13 Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’

14 Nzabahanira ibihwanye n’imbuto z’imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 22

Yeremiya ahanura ibizaba ku mwami w’Abayuda

1 Uku ni ko Uwiteka yavuze ati “Manuka ujye mu nzu y’umwami w’u Buyuda uhavugire iri jambo uti

2 ‘Umva ijambo ry’Uwiteka, yewe mwami w’u Buyuda uri ku ngoma ya Dawidi, wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe bajya banyura muri aya marembo.

3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Mujye muca imanza zitabera kandi zikiranuka, abanyazwe ibyabo mubakize ukuboko k’ūrenganya, kandi ntimukagire ikibi cyangwa urugomo mugirira umushyitsi cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi, hano ntimukahavushirize amaraso atariho urubanza.

4 Kuko nimugenza neza mutyo, abami bazaba bari ku ngoma ya Dawidi bazaca mu marembo y’uru rugo bagendera ku magare y’intambara no ku mafarashi, umwami n’abagaragu be n’abantu be.

5 Ariko nimutumvira ayo magambo, ndirahiye iyi nzu izahinduka umusaka. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”

6 Kuko uko ari ko Uwiteka avuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati “Umbereye nk’i Galeyadi n’impinga z’i Lebanoni. Ni ukuri nzaguhindura ubutayu n’imidugudu idatuwemo.

7 Nzaringaniza abarimbuzi bo kugutera, umuntu wese yitwaje intwaro ze, kandi bazatema imyerezi yawe yateretswe bayijugunye mu muriro.

8 “Amahanga menshi azanyura kuri uyu murwa, maze umuntu wese abaze mugenzi we ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atya uyu murwa wari ukomeye?’

9 Na bo bazasubiza bati ‘Byatewe n’uko baretse isezerano ry’Uwiteka Imana yabo, bagasenga izindi mana bakazikorera.’ ”

10 Ntimuririre upfuye habe no kumuborogera, ahubwo muririre cyane uwagiye kuko ari ntabwo azagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.

11 Kuko Uwiteka avuga ibya Shalumu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, wimye ingoma ya se Yosiya wagiye akava hano ati “Ntabwo azagaruka,

12 ahubwo azagwa aho bamujyanye ari imbohe, ntabwo azongera kureba iki gihugu.”

13 Azabona ishyano uwubakishije inzu ye gukiranirwa n’ibyumba byo muri yo uburiganya, nukoresha mugenzi we ntamuhembe, ntamuhe icyo yakoreye

14 akavuga ati “Nziyubakira inzu ngari irimo ibyumba binini, nyicemo amadirishya, nyiteremo imbariro z’imyerezi, nyirabemo ibara ritukura.”

15 Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza.

16 Yacaga urubanza rw’umukene n’umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.

17 Ariko amaso yawe n’umutima wawe bikurikiza kwifuza kwawe kubi gusa, no kuvusha amaraso atariho urubanza, no kurenganya no kugira urugomo.

18 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ibya Yehoyakimu mwene Yosiya, umwami w’u Buyuda atya ati “Ntibazamuririra ngo bavuge bati ‘Ye baba we mwene data!’ Cyangwa bati ‘Ye baba we mushiki wanjye!’ Ntibazamuborogera ngo bavuge bati ‘Ye baba databuja!’ Cyangwa bati ‘Ye baba ubwiza bwe we!’

19 Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa, akururwe ajugunywe inyuma y’amarembo y’i Yerusalemu.”

20 Zamuka ujye i Lebanoni utere hejuru urangurure ijwi ryawe i Bashani, kandi utere hejuru uri mu Abarimu kuko abakunzi bawe bose barimbuwe.

21 Navuganye nawe igihe wari uguwe neza ariko waravuze uti “Sinshaka kumva.” Uko ni ko wangenje uhereye mu buto bwawe, kugira ngo utumvira ijwi ryanjye.

22 Umuyaga uzagaburirwa abungeri bawe bose, kandi abakunzi bawe bazajyanwa ari imbohe. Ni ukuri icyo gihe uzamwara ukozwe isoni no gukiranirwa kwawe kose.

23 Yewe utuye i Lebanoni, waritse icyari cyawe mu myerezi, ko uzaba uwo kubabarirwa igihe uzaterwa n’imibabaro, ugafatwa n’ibise nk’iby’umugore uri ku nda!

24 Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, nubwo Koniya mwene Yehoyakimu, umwami w’u Buyuda yaba ari impeta ku rutoki rw’ukuboko kwanjye kw’iburyo, nagushikuzaho

25 maze nkakugabiza abahiga ubugingo bwawe n’abo utinya, ndetse na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya.

26 Kandi wowe na nyoko wakubyaye nzaboherera mu kindi gihugu mutavukiyemo, ni ho muzagwa.

27 Ariko igihugu umutima wabo ukumbura ntibazagisubiramo.

28 Mbese uyu muntu Koniya si ikibumbano cyahombye? Si ikibumbano kitagira ugikunda? Ni iki gitumye bōherwa we n’urubyaro rwe, bagacirwa mu gihugu batari bazi?

29 Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry’Uwiteka.

30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimwandike uyu muntu ko ari incike, ko ari umuntu utazahirwa akiriho, kuko ari nta wo mu rubyaro rwe uzahirwa ngo abe ku ngoma ya Dawidi, kandi ategeke u Buyuda.”

Yer 23

Yeremiya ahanura iby’uwitwa Shami

1 Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.”

2 Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w’abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga.

3 Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke.

4 Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga.

5 “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.

6 Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”

7 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’,

8 ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.”

9 Iby’abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk’usinda, nk’umuntu wishwe na vino mbitewe n’Uwiteka n’amagambo ye yera.

10 Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye.

11 Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga.

12 Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk’ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga.

13 Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli.

14 No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora.

15 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.”

16 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.

17 Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’

18 “Ni nde wari mu nama z’Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva?

19 Dore umugaru w’Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha.

20 Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we, mu minsi y’iherezo ni bwo muzabimenya neza.

21 “Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye.

22 Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.”

23 Uwiteka arabaza ati “Mbesemwibwira kondi Imana yo hafi gusa, ntari n’Imana ya hose na kure?

24 Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n’isi?

25 Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’

26 Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by’imitima yabo ibeshya?

27 Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.

28 Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n’ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n’ingano? Ni ko Uwiteka abaza.

29 Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro, cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?’

30 “Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga.

31 Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’

32 Dore mpagurukiye abahanura iby’inzozi by’ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k’ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.

33 “Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga.

34 Na we umuhanuzi n’umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n’Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n’inzu ye.

35 Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese n’uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubije iki?’ Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’

36 Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe n’Uwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y’Imana ihoraho, y’Uwiteka Nyiringabo Imana yacu.

37 Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubije iki?’ Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’

38 Ariko nimuvuga muti ‘Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n’Uwiteka’),

39 nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n’umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere,

40 kandi nzabazanira kumwara kw’iteka ryose no gukorwa n’isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.”

Yer 24

Ikimenyetso cy’imbuto z’umutini nziza n’izindi mbi

1 Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ho imbohe, hamwe n’ibikomangoma by’u Buyuda n’ababaji n’abacuzi, abakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni. Icyo gihe Uwiteka yaranyeretse mbona ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini, biteretswe imbere y’urusengero rw’Uwiteka.

2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane, nk’iz’umwimambere, icya kabiri cyarimo imbuto mbi cyane, zitaribwa kuko ari mbi.

3 Maze Uwiteka arambaza ati “Yeremiya, ubonye iki?”

Nti “Mbonye imbuto z’umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane.”

4 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

5 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z’u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy’Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza.

6 Kuko nzabahangaho amaso y’urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.

7 Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.’

8 “Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, n’abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n’abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa.

9 Nzabatanga kugira ngo bateraganwe mu bihugu byose byo mu isi, bakozwe isoni kandi babe iciro ry’umugani, batukwe aho nzabirukanira hose kandi bahavumirwe.

10 Kandi nzabagabiza inkota, mbateze n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashiraho mu gihugu nari nabahanye na ba se.’ ”

Yer 25

Abayuda bazamara imyaka mirongo irindwi mu Bukaludaya

1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, (hari no mu mwaka wa mbere wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni), ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku bantu b’i Buyuda,

2 iryo umuhanuzi Yeremiya yabwiye ubwoko bw’u Buyuda bwose n’abatuye i Yerusalemu bose ati

3 “Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n’itatu ijambo ry’Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva.

4 Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati

5 ‘Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.

6 Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi.

7 Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y’amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

8 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Kuko mutumviye amagambo yanjye,

9 dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka.

10 Maze kandi nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo n’umucyo w’urumuri.

11 Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa, kandi ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi.

12 “Imyaka mirongo irindwi nishira nzahana umwami w’i Babuloni, n’ubwo bwoko n’igihugu cy’Abakaludaya, ni ko Uwiteka avuga, mbahora ibyaha byabo. Nzahagira amatongo iteka ryose.

13 Nzasohoreza icyo gihugu amagambo yanjye yose nakivuzeho, ndetse ayanditswe muri iki gitabo yose, ayo Yeremiya yahanuriye amahanga yose.

14 Kuko amahanga menshi n’abami bakomeye bazabagira abaretwa b’ubwabo, kandi nzabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, uko imirimo y’amaboko yabo ingana.”

Imana izahana amahanga

15 Uwiteka Imana ya Isirayeli yambwiye itya iti “Enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho.

16 Na yo azanywa adandabirane, asare abitewe n’inkota nzohereza muri yo.”

17 Mperako nenda igikombe cyari mu ntoki z’Uwiteka mvunya amahanga yose, ayo Uwiteka yantumyeho:

18 i Yerusalemu n’imidugudu y’u Buyuda, n’abami baho n’ibikomangoma byaho, ngo bihindurwe umusaka n’igitangarirwa, n’igitutsi no kuvumwa nk’uko bimeze ubu,

19 na Farawo umwami wo muri Egiputa n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abantu be bose,

20 n’uruvange rw’amoko n’abami bose bo mu gihugu cya Usi, n’abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya, na Ashikeloni n’i Gaza, na Ekuroni n’abasigaye bo mu Ashidodi, Edomu na Mowabu na bene Amoni,

21 n’abami bose b’i Tiro n’abami bose b’i Sidoni,

22 n’abami b’ibihugu byo hakurya y’inyanja,

23 i Dedani n’i Tema n’i Buzi, n’abiyogoshesha ingohe z’umusatsi,

24 n’abami bose bo mu Arabiya, n’abami b’uruvange rw’amoko aba mu butayu,

25 n’abami bose b’i Zimuri, n’abami bose bo muri Elamu, n’abami bose b’Abamedi,

26 n’abami bose b’ikasikazi, abari hafi n’abari kure bose hamwe, n’ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi, n’umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.

27 “Uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Nimunywe musinde, muruke mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.’

28 Nuko rero nibanga kwakira igikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ngo: Kunywa muzanywa.

29 Kuko dore umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi. Namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

30 “Nuko ubahanurire aya magambo yose kandi ubabwire uti ‘Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera. Azatontomera cyane umukumbi we, azatera hejuru nk’abenga aburire abatuye mu isi bose.

31 Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

32 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi.”

33 Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi, ntibazaririrwa, cyangwa bakoranywe habe guhambwa, bazaba nk’amase ari ku gasozi.

34 Nimuboroge, bungeri mwe mutake, mwigaragure mu ivu yemwe batahira b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo isohoye nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse.

35 Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n’abatahira b’umukumbi babure aho bacikira.

36 Nimwumve ijwi ryo gutaka ry’abungeri, n’umuborogo w’abatahira b’umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo.

37 Kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n’uburakari bw’Uwiteka bukaze.

38 Yasize ubuturo bwe nk’intare, kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n’ubukana bw’ubibateza, n’uburakari bwe bukaze.

Yer 26

Abatambyi n’abahanuzi bashaka kwica Yeremiya.

1 Mu itangira ry’ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti

2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, maze ubwire ab’imidugudu y’u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y’Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.

3 Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’

4 “Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,

5 kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,

6 iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ”

7 Nuko abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y’Uwiteka.

8 Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza.

9 Kuki wahanuye mu izina ry’Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk’i Shilo, n’uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y’Uwiteka.

10 Ibikomangoma by’i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y’Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka.

11 Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.”

12 Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n’uyu murwa amagambo yose mwumvise.

13 Noneho nimutunganye inzira zanyu n’imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.

14 Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.

15 Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”

16 Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry’Uwiteka Imana yacu.”

17 Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry’abantu bati

18 “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzuy’Uwitekauzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’

19 Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

20 “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.

21 Umwami Yehoyakimu n’intwari ze zose n’ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.

22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n’abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,

23 bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”

24 Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.

Yer 27

Yeremiya agira umwami inama ngo ayoboke Nebukadinezari

1 Mu itangira ry’ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo

2 “Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n’ibiti by’imbago ubyishyire ku ijosi,

3 maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n’umwami w’i Mowabu, n’umwami wa bene Amoni, n’umwami w’i Tiro n’umwami w’i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w’u Buyuda,

4 ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y’Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:

5 Ni jye waremye isi n’abantu n’inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n’ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.

6 Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, n’amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.

7 Kandi amahanga yose azamukorera, we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n’abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’

8 “Nuko rero ubwoko n’igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.

9 Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n’abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w’i Babuloni’,

10 kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka.

11 Ariko ubwoko buzayoboka umwami w’i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Ni ko Uwiteka avuga.

12 Maze mvugana na Sedekiya umwami w’u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyoboke umwami w’i Babuloni mumukorere we n’abantu be, kugira ngo mubeho.

13 Kuki mwapfa wowe n’ubwoko bwawe, muzize inkota n’inzara n’icyorezo, nk’uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w’i Babuloni?

14 Kandi ntimukumvire amagambo y’abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakorera umwami w’i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma

15 kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n’abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga.

16 Kandi nabwiye abatambyi n’ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y’abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y’Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.

17 Ntimukabumvire, nimukorere umwami w’i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?

18 Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry’Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y’Uwiteka, no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.

19 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,

20 ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe n’imfura zose z’i Buyuda n’i Yerusalemu:

21 ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y’Uwiteka no mu nzu y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu iti

22 ‘Bizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 28

Umuhanuzi Hananiya ahinyuza ibyo Yeremiya ahanuye

1 Nuko mu mwaka Sedekiya umwami w’u Buyuda agitangira kwima, mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, Hananiya mwene Azuri umuhanuzi wahoze i Gibeyoni ambwirira mu nzu y’Uwiteka, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati

2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Naciye uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.

3 Imyaka ibiri nishira nzagarura aha ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakuye aha, akabijyana i Babuloni.

4 Kandi Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w’u Buyuda, n’imbohe zose z’u Buyuda zajyanywe i Babuloni nzabagarura aha, kuko nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babuloni.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

5 Maze umuhanuzi Yeremiya abwirira umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose rwari ruhagaze mu nzu y’Uwiteka ati

6 “Birakaba, Uwiteka azabigenze atyo. Uwiteka asohoze amagambo yawe wahanuye yo kugarura ino ibikoreshwa by’inzu y’Uwiteka byose, n’abajyanywe i Babuloni ari imbohe.

7 Ariko rero wumve ijambo ngiye kukumvisha, wowe na rubanda rwose:

8 abahanuzi ba kera batubanjirije twembi, bahanuye iby’intambara n’iby’ibyago n’iby’icyorezo, biraba mu bihugu byinshi no mu bwami bukomeye.

9 None umuhanuzi uhanura iby’amahoro, ijambo rye nirisohora ni ho azamenyekana ko yatumwe n’Uwiteka koko.”

10 Hananiya aherako akura bya biti by’imbago mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, arabivuna.

11 Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Imyaka ibiri nishira, uko ni ko nzavuna uburetwa bwa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nkabukura ku ijosi ry’ayo mahanga yose.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

12 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya, umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna igiti cy’imbago cyari mu ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya riti

13 “Genda ubwire Hananiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Wavunaguye imbago y’igiti ariko uzakora iz’ibyuma mu cyimbo cyazo.’

14 Kuko uko ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nshyize imbago y’icyuma mu majosi y’ayo mahanga yose, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Azamukorera kandi muhaye n’inyamaswa zo mu ishyamba.’ ”

15 Maze umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya ati “Noneho umva Hananiya, Uwiteka ntabwo yagutumye ariko wateye ubu bwoko kwiringira ibinyoma.

16 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye kuguca mu gihugu, muri uyu mwaka uzawupfamo kuko wagomeshereje Uwiteka.’ ”

17 Nuko muri uwo mwaka mu kwezi kwa karindwi, Hananiya arapfa.