Yer 29

Yeremiya ahanurira Abayuda ko bazatinda

1 Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe.

2 (Icyo gihe Umwami Yekoniya n’umugabekazi, n’inkone n’ibikomangoma by’i Buyuda n’i Yerusalemu, n’abanyabukorikori n’abacuzi bari bavuye i Yerusalemu).

3 Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami w’u Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ati

4 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati

5 ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo.

6 Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.

7 Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ”

8 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n’abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota

9 kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.” Ni ko Uwiteka avuga.

10 Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.

11 Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

12 Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.

13 Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.

14 Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”

15 Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”,

16 uku ni ko Uwiteka avuga iby’umwami wimye ingoma ya Dawidi, n’iby’abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.

17 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z’umutini, zitaribwa kuko ari mbi.

18 Kandi nzabahigisha inkota n’inzara n’icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n’ibitangarirwa, n’ibyimyozwa n’ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,

19 kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b’abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.

20 Nuko nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.”

21 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.

22 kandi imbohe zose z’u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikishije umuriro’,

23 kuko bakoze iby’ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b’abaturanyi babo, bakavuga amagambo y’ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga.

24 Kandi ibya Shemaya w’i Nehelami uzavuga uti

25 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi n’abatambyi bose uti

26 ‘Uwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu y’Uwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago y’inzu y’imbohe.

27 None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu,

28 kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?’ ”

29 Nuko Zefaniya w’umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y’umuhanuzi Yeremiya.

30 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

31 “Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w’i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,

32 ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w’i Nehelami n’urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 30

Yeremiya ategekwa kwandika byose mu gitabo; Imana isezerana kuzakiza Abayuda bagasubira mu gihugu cyabo

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti

2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.

3 Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n’ab’i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

4 Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n’u Buyuda.

5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n’umushyitsi n’ubwoba, si iry’amahoro.

6 Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nk’umugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?

7 Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.

8 “Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,

9 ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira.

10 Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy’uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba.

11 Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.”

12 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Uruguma rwawe si urwo gukira, n’igisebe cyawe kiraryana.

13 Nta wo kukurengera uhari kugira ngo upfukwe, nta miti yo kukuvura ufite.

14 Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rw’ubwanzi n’igihano cy’umunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.

15 Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabiguteje nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye.

16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n’abakunyaga bazanyagwa, n’abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe.

17 Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.’ ”

18 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by’aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk’uko yari isanzwe.

19 Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.

20 N’abana babo bazamera nk’uko bari bameze ubwa mbere, n’iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.

21 Kandi umwami wabo azakomoka muri bo, n’umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza.

22 Nuko muzaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.”

23 Dore umugaru w’uburakari bw’Uwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe w’abanyabyaha.

24 Uburakari bukaze bw’Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we, ibyo muzabimenya neza mu minsi y’imperuka.

Yer 31

Imana izagirana isezerano rishya n’abantu bayo

1 Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye.

2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ”

3 Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.

4 Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.

5 Uzongera gutera inzabibu ku misozi y’i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n’imbuto zazo.

6 Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’ ”

7 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y’abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw’Abisirayeli barokotse.’

8 Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy’ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z’isi, barimo impumyi n’ibirema n’abagore batwite ndetse n’abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.

9 Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y’amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.

10 “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk’umwungeri uragira umukumbi we.’

11 Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y’uwamurushaga gukomera,

12 na bo bazaza baririmbire mu mpinga y’i Siyoni bashikiye ubuntu bw’Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n’amavuta ya elayo, n’ubwagazi bw’umukumbi n’ubw’ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.

13 Maze umwari azishima abyine, abasore n’abasazabazishimirahamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy’umubabaro wabo.

14 Ubugingo bw’abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n’ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

15 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”

16 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n’amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’ababisha.

17 Kuko hariho ibyiringiro by’amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.

18 “Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk’ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye.

19 Ni ukuri namaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubita ku matako, naramwaye ndetse nkorwa n’isoni kuko nari mfite umugayo w’ubusore bwanjye.’

20 “Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.

21 “Wishingire ibimenyetso by’inzira, wishakire ibikuyobora werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe.

22 Uzakora hirya no hino uzahereze he, wa mukobwa wasubiye inyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi, umugore azashaka umugabo.”

23 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy’u Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!’

24 Kandi ab’i Buyuda n’ab’imidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi n’abaragiye imikumbi

25 kuko nahagije ubugingo burembye, n’ubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.”

26 Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza.

27 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z’abantu n’imbuto z’amatungo.

28 Nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga.

29 Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y’abana ni yo arurirwa.’

30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.”

31 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,

32 ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga.

33 Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’

34 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y’abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”

35 Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w’amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati

36 “Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose.

37 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoye ibyo bakoze byose.’ Ni ko Uwiteka avuga.

38 “Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwa uzubakwa ube uw’Uwiteka, uhereye ku munara wa Hananēli ukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw’inkike.

39 Kandi umugozi ugereshwa uzaramburwa ugere ku musozi w’i Garebu, uzazenguruka ugere i Gowa.

40 Kandi igikombe cyose cy’intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n’imirima yose yerekeye ku mugezi w’i Kidironi no ku ruhetero rw’irembo ry’amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.”

Yer 32

Yeremiya ategekwa kugura umurima muri Anatoti

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.

2 Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,

3 kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,

4 na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,

5 kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?’ ”

6 Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

7 ‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’

8 Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’ Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.

9 Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.

10 Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.

11 Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.

12 Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.

13 Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti

14 ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’

15 Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’

16 “Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti

17 ‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.

18 Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.

19 Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye.

20 Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi.

21 Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana

22 maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki.

23 Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.

24 “ ‘Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.

25 Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.’ ”

26 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

27 “Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?

28 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra,

29 kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’

30 Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.

31 Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,

32 mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu.

33 Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.

34 Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.

35 Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.”

Imana isezeranya abantu bayo kuzabagirira imbabazi

36 Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti

37 “Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.

38 Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,

39 nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira.

40 Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.

41 Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.”

42 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.

43 Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’

44 Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 33

Amahoro azagaruka ubwo ishami rya Dawidi rizumbura

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe riti

2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo

3 ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’

4 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’amazu yo muri uyu murwa, n’iby’inzu z’amanyumba z’abami b’u Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota

5 iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z’abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.

6 Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.

7 Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda n’aba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere.

8 Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera.

9 Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.’

10 “Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Aha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona n’amatungo, ndetse no mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo n’umuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo,

11 aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose. N’ijwi ry’abazana ibitambo byo gushima mu nzu y’Uwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.’ Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1

12 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.

13 Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu y’ikusi no mu gihugu cya Benyamini, n’aherekeye i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi y’ukuboko kwa nyirazo azibara.’ Ni ko Uwiteka avuga.

14 “Uwiteka aravuga ati ‘Dore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.

15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.

16 Muri iyo minsi Yuda azakizwa n’i Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.’

17 Kuko Uwiteka avuze ngo ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli,

18 n’abatambyi b’Abalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n’uwo kosa amaturo y’ifu n’uwo kujya atamba iteka.’ ”

19 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

20 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nimubasha gukuraho isezerano ryanjye ry’umunsi n’isezerano ryanjye ry’ijoro, kugira ngo umunsi n’ijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo,

21 ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse n’iry’abatambyi b’Abalewi abagaragu banjye.

22 Nk’uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n’umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, n’Abalewi bankorera.’ ”

23 Ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

24 “Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’ Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho.

25 Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Isezerano ryanjye ry’umunsi n’ijoro nirikuka, kandi niba ntatanze n’amategeko yo gutegeka ijuru n’isi,

26 ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n’urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ”

Yer 34

Nebukadinezari agota i Yerusalemu

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose by’abami bo mu isi byategekwaga na we, n’amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n’imidugudu yaho yose riti

2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w’u Buyuda uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni, azawutwika

3 kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n’ay’umwami w’i Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya n’i Babuloni.

4 Nyamara wumve ijambo ry’Uwiteka yewe Sedekiya mwami w’u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:

5 ntuzicwa n’inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

6 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu,

7 igihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, n’imidugudu y’u Buyuda yose yari yasigaye y’i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu y’ibihome y’i Buyuda.

Abayuda banga kureka abaretwa babo

8 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n’abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,

9 ngo umuntu wese areke umuretwa w’umugabo areke n’umuja we, ari Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugira Umuyuda mwene wabo bagira umuretwa.

10 Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira, umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kureka umuretwa we, ari umugabo ari n’umuja we ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.

11 Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n’abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n’abaja.

12 Nuko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

13 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa, ngo

14 uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese w’Umuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.’ Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi.

15 Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,

16 ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n’umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n’abaja.

17 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.

18 ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,

19 ibikomangoma by’i Buyuda n’ibikomangoma by’i Yerusalemu, n’inkone n’abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y’ibice by’ikimasa.

20 Nzabashyira mu maboko y’ababisha babo, no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy’ibisiga byo mu kirere n’icy’inyamaswa zo mu ishyamba.

21 Kandi Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y’ababisha babo no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko y’ingabo z’umwami w’i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.

22 Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imidugudu y’u Buyuda nzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 35

Bene Rekabu banga kuva ku isezerano rya sekuruza

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda riti

2 “Jya mu muryango w’Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.”

3 Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n’abahungu be bose n’umuryango wose w’Abarekabu,

4 mbazana mu nzu y’Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w’Imana, cyari gihereranye n’icyumba cy’ibikomangoma kiri hejuru y’icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe.

5 Maze ntereka imbere y’abahungu b’umuryango w’Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n’ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.”

6 Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.

7 Kandi ntimuzubake n’amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’

8 Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry’ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu,

9 ntitwiyubakire n’amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta n’imirima habe n’imbuto,

10 ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose.

11 Ariko igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z’Abakaludaya, duhinge n’ingabo z’Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.”

12 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

13 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.

14 Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.

15 Kandi nabatumyeho n’abagaragu banjye b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.

16 Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’

17 Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ”

18 Maze Yeremiya abwira ab’umuryango w’Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose,

19 ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ”

Yer 36

Yeremiya yandikisha Baruki amagambo y’ubuhanuzi bwe

1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

2 “Enda umuzingo w’igitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda n’amahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu.

3 Ahari ab’inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n’icyaha cyabo.”

4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo w’igitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye.

5 Maze Yeremiya ategeka Baruki ati “Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu y’Uwiteka,

6 nuko ba ari wowe ugenda usome amagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo, uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu y’Uwiteka ku munsi wo kwiyiriza ubusa, kandi uyasomere no mu maso y’ab’i Buyuda bose bavuye mu midugudu yabo.

7 Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari n’umujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.”

8 Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo y’Uwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu y’Uwiteka.

9 Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b’i Yerusalemu bose n’abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu y’u Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere y’Uwiteka.

10 Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w’umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry’umuryango mushya w’inzu y’Uwiteka,ayasomeraimbere ya rubanda rwose.

11 Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo y’Uwiteka yose yanditse mu gitabo,

12 aherako aramanuka ajya mu ngoro y’umwami mu cyumba cy’umwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama w’umwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n’ibikomangoma byose,

13 maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.

14 Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba.

15 Baramubwira bati “Nuko icara, uyadusomere twumve.” Arayabasomera.

16 Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati “Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.”

17 Maze babaza Baruki bati “Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?”

18 Baruki arabasubiza ati “Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.”

19 Ibikomangoma bibwira Baruki biti “Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagira umuntu umenya aho muri.”

Igitabo gisomerwa umwami, aragica aragitwika

20 Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w’umwanditsi, babwira umwami amagambo yose.

21 Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama w’umwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami n’ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw’umwami.

22 Umwami yari yicaye mu nzu y’itumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hari umuriro wakaga mu ziko imbere ye.

23 Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko.

24 Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura n’imyambaro yabo, ari umwami habe n’abagaragu be bumvise ayo magambo yose.

25 Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo, ariko ntiyabakundira.

26 Maze umwami ategeka Yeramēli umwana w’umwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene Abudēli gufata Baruki w’umwanditsi n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe.

Imana itegeka Yeremiya kwandika ikindi gitabo

27 Umwami amaze gutwika umuzingo, n’amagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

28 “Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.

29 Na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w’i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n’amatungo bishiraho?”

30 Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro.

31 Kandi nzamuhana we n’urubyaro rwe n’abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n’abatuye i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’ ”

32 Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki w’umwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye n’ayo.

Yer 37

Abakaludaya bava i Yerusalemu bajya kurwana na Farawo

1 Sedekiya mwene Yosiya yima ingoma mu kigwi cya Koniya mwene Yehoyakimu, ari we Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yimitse mu gihugu cy’u Buyuda.

2 Ariko we ubwe n’abagaragu be n’abantu bo mu gihugu, ntibumviye amagambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya.

3 Umwami Sedekiya atuma Yukali mwene Shelemiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ku muhanuzi Yeremiya ati “Udusabire ku Uwiteka Imana yacu.”

4 Icyo gihe Yeremiya yajyaga agenda mu bantu agataha iwe, kuko batari bamushyira mu nzu y’imbohe.

5 Hanyuma ingabo za Farawo zihaguruka muri Egiputa ziteye, nuko Abakaludaya bari bagose i Yerusalemu bumvise izo nkuru, baherako baragandura bava i Yerusalemu.

6 Maze ijambo ry’Uwiteka riza ku muhanuzi Yeremiya riti

7 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwira umwami w’u Buyuda wabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiye kubatabara, zizasubira muri Egiputa mu gihugu cyazo.

8 Kandi Abakaludaya bazagaruka batere uyu murwa, bazawutsinda bawutwike.’ ”

9 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘Ni ukuri Abakaludaya bazatuvaho’ kuko batazahera.

10 Erega naho mwanesha ingabo z’Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!”

Bafata Yeremiya bamushyira mu nzu y’imbohe

11 Ingabo z’Abakaludaya zimaze kuva i Yerusalemu zibitewe no gutinya ingabo za Farawo,

12 Yeremiya aherako ava i Yerusalemu agira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini, ngo abonereyo umugabane we mu bantu baho.

13 Ageze ku irembo rya Benyamini, hari umutware w’abarinzi, witwaga Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya, maze afata umuhanuzi Yeremiya ati “Ugiye kuducikira mu Bakaludaya.”

14 Yeremiya aramuhakanira ati “Urambeshyera, simbacikira mu Bakaludaya.” Ariko ntiyamwumvira. Nuko Iriya afata Yeremiya, amushyira ibikomangoma.

15 Ibikomangoma birakarira Yeremiya biramukubita, bimugira imbohe bimushyira mu nzu ya Yonatani w’umwanditsi, kuko bari bayigize inzu y’imbohe.

16 Yeremiya yari mu nzu y’imbohe mu tuzu twayo dufunganye, atumaramo iminsi myinshi.

17 Hanyuma Umwami Sedekiya aratuma ngo bamuzane, maze umwami amubaza biherereye mu nzu ye ati “Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?”

Yeremiya ati “Ririho.” Arongera ati “Uzashyirwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni.”

18 Yeremiya arongera abaza Umwami Sedekiya ati “Icyo nagucumuyeho ni iki ari wowe cyangwa abagaragu bawe cyangwa ubu bwoko, cyatumye munshyira mu nzu y’imbohe?

19 Mbese ye, ba bahanuzi banyu babahanuriraga bari he? Ngo ntabwo umwami w’i Babuloni azabatera, habe no kuzatera iki gihugu.

20 Noneho ndagusaba ngo wumve, mwami nyagasani, ndakwinginga ngo unyemerere icyo ngusabye, we kunsubiza kwa Yonatani w’umwanditsi ntahagwa.”

21 Nuko Umwami Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rw’inzu y’imbohe, ngo iminsi yose bajye bamuha irobe ry’umutsima rivuye mu nzira y’abavuzi bayo, kugeza ubwo imitsima yose izashira mu murwa. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe.

Yer 38

Ibikomangoma bishyira Yeremiya mu rwobo

1 Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashuri na Yukali mwene Shelemiya, na Pashuri mwene Malikiya bumva amagambo Yeremiya yabwiye abantu bose ati

2 “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ”

3 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ni ukuri uyu murwa uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babuloni, na we azawuhindūra.”

4 Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z’ingabo zisigaye muri uyu murwa n’iz’abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”

5 Maze Umwami Sedekiya aravuga ati “Dore ari mu maboko yanyu, kuko umwami atari we wabasha kugira icyo ababuza.”

6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w’umwami, rwari mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.

Ebedimeleki akura Yeremiya mu rwobo

7 Nuko Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya wari inkone akora mu nzu y’umwami, yumvise ko bashyize Yeremiya mu rwobo (ubwo umwami yari yicaye mu irembo rya Benyamini),

8 Ebedimeleki aherako asohoka mu nzu y’umwami abwira umwami ati

9 “Mwami nyagasani, abo bantu bakoze nabi ku byo bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose bakamujugunya mu rwobo, none agiye kwicirwamo n’inzara kuko ari nta mutsima usigaye mu murwa.”

10 Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvane umuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”

11 Nuko Ebedimeleki ajyana n’abo bagabo bajya mu nzu y’umwami munsi y’inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n’inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.

12 Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati “Shyira ibyo bishwambagara n’izo nyonga zishaje mu maha, maze urenzeho imigozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo.

13 Baherako bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukura mu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe.

Sedekiya agisha Yeremiya inama

14 Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w’inzu y’Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.”

15 Yeremiya abwira Sedekiya ati “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira.”

16 Nuko Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y’abo bantu bahiga ubugingo bwawe.”

17 Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n’ab’inzu yawe.

18 Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y’Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.’ ”

19 Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”

20 Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze, umvira ijwi ry’Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama.

21 Ariko niwanga kugenda, iri jambo ni ryo Uwiteka yamenyesheje ngo:

22 Dore abagore bose basigaye mu nzu y’umwami w’u Buyuda, bazashyirwa ibikomangoma by’umwami w’u Babuloni, maze abo bagore bazavuga bati ‘Incuti zawe zaragushutse uremera, none ubwo ibirenge byawe bimaze gusaya mu byondo, bisubiriye inyuma.’

23 “Kandi bazajyana abagore bawe bose n’abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n’ukuboko k’umwami w’i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.”

24 Maze Sedekiya abwira Yeremiya ati “He kugira umuntu umenya ayo magambo, nawe ntuzapfa.

25 Ariko ibikomangoma nibyumva yuko naganiriye nawe, maze bikagusanga bikakubwira biti ‘Tubwire ubu icyo wabwiye umwami ntukiduhishe natwe ntituzakwica, kandi utubwire icyo umwami yakubwiye’,

26 maze uzabibwire uti ‘Ninginze umwami ngo atansubiza kwa Yonatani nkahagwa.’ ”

27 Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n’ibyo umwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvugana na we, kuko ari nta cyo bamenye.

28 Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe, arinda ageza ku munsi Yerusalemu yahindūwe.