Yer 39

Yerusalemu ihindūrwa Sedekiya arafatwa

1 Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.

2 Mu mwaka wa cumi n’umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.

3 Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’ibindi bikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni.

4 Nuko Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w’umwami, ku irembo ryo hagati y’inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.

5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by’i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza.

6 Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w’i Babuloni yica n’imfura zose z’i Buyuda.

7 Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.

8 Kandi Abakaludaya batwika ingoro y’umwami n’amazu ya rubanda, basenya n’inkike z’i Yerusalemu.

9 Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n’impunzi zamucikiyeho n’abarokotse mu bantu bari basigaye.

10 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarinzi asiga mu gihugu cy’u Buyuda abantu b’abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n’imirima.

11 Nuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w’abarinzi ibya Yeremiya ati

12 “Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.”

13 Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’abatware bakomeye b’umwami w’i Babuloni bose,

14 batuma gukura Yeremiya mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.

15 Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw’inzu y’imbohe riti

16 “Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.

17 Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya.

18 Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 40

Yeremiya atura i Misipa

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware w’abarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose z’i Yerusalemu n’i Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.

2 Umutware w’abarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,

3 kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuye ku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.

4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”

5 Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w’i Babuloni yagize umutegeka w’imidugudu y’u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w’abarinzi amuha impamba n’impano, aramurekura aragenda.

6 Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.

Gedaliya yegurirwa igihugu

7 Nuko abatware b’ingabo zari mu misozi, bo ubwabo n’abantu babo bumvise yuko umwami w’i Babuloni yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n’abagore n’abana n’abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,

8 baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumeti na bene Efayi b’i Netofa, na Yezaniya umwana w’umuntu w’i Māka bo n’abantu babo.

9 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n’abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w’i Babuloni, kandi muzaba amahoro.

10 Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n’amatunda byo mu cyi n’amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”

11 Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n’abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w’i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,

12 nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy’u Buyuda kwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n’amatunda byo mu cyi byinshi cyane.

Gedaliya aburirwa yanga kubyemera

13 Maze kandi Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati

14 “Mbese ntuzi yuko Bālisi umwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera.

15 Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati “Ndagusaba undeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, n’abasigaye b’i Buyuda bashira?”

16 Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati “Uramenye ntuzakore ibyo kuko umubeshyeye.”

Yer 41

Ishimayeli yica Gedaliya n’abandi benshi

1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware b’umwami, azana n’abantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.

2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

3 Ishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe n’ingabo z’Abakaludaya zari zihari.

4 Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,

5 n’i Shilo n’i Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo y’ifu n’imibavu mu ntoki babizanye mu nzu y’Uwiteka.

6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati “Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.”

7 Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya n’abantu be bica ba bandi babata mu rwobo.

8 Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati “Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi y’ingano na sayiri, n’amavuta ya elayo n’ubuki.” Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.

9 Urwobo (ni rwo rwacukujwe n’Umwami Asa kuko yatinyaga Bāsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi z’abantu yabanje kwica zose hamwe n’iya Gedaliya, azigerekeranije n’intumbi z’abo yishe hanyuma ruruzura.

10 Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse n’abakobwa b’umwami n’abantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.

Yohanani agarura imbohe Ishimayeli yari yacikanye

11 Yohanani mwene Kareya n’abatware bose b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,

12 baherako batabarana n’ingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.

13 Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we barishima.

14 Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.

15 Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe n’abantu munani, ajya kwa bene Amoni.

16 Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo z’intambara, n’abagore n’abana n’inkone.

17 Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa

18 ku bw’Abakaludaya, kuko babatinyaga babitewe n’uko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami w’i Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.

Yer 42

Yohanani agisha Yeremiya inama z’Imana

1 Maze abatware b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati

2 “Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, n’aba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nk’uko utureba uku,

3 kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo n’uko dukwiriye kugenza.”

4 Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati “Ndabumvise yemwe, ngiye gusaba Uwiteka Imana yanyu nk’uko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubiza cyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.”

5 Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubere umuhamya w’ukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose

6 naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugira ngo tumererwe neza tubitewe n’uko twumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”

7 Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya.

8 Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari kumwe na we, n’abantu bose uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi,

9 arababwira ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti

10 ‘Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.

11 Ntimugatinye umwami w’i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.

12 Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.’

13 “Ariko nimuvuga muti ‘Ntituzatura muri iki gihugu’, ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu mukavuga muti

14 ‘Oya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ry’impanda ndetse ntituhabure n’ibyokurya, aho ni ho tuzatura’,

15 nuko noneho nimwumve ijambo ry’Uwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,

16 mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi n’inzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.

17 Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa n’inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nta n’umwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.’

18 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nk’uko umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage b’i Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume n’igitangarirwa, n’ibicibwa n’igiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.’

19 “Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye b’i Buyuda mwe, ‘Ntimujye muri Egiputa.’ Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.

20 Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti ‘Udusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.’

21 None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu ry’ibyo yabantumyeho byose.

22 Nuko mumenye rwose ko muzicirwa n’inkota n’inzara n’icyorezo aho mushaka kujya gutura.”

Yer 43

Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato

1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,

2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n’abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’

3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y’Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.”

4 Nuko Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry’Uwiteka ngo bature mu gihugu cy’u Buyuda.

5 Ahubwo Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bajyana abasigaye b’i Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cy’u Buyuda:

6 si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b’umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w’abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.

7 Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry’Uwiteka, maze bagera n’i Tahapanesi.

8 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti

9 “Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y’amatafari ashashe ku irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b’i Buyuda babireba, maze ubabwire uti

10 ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y’ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry’ubwami hejuru yayo.

11 Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n’abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.

12 Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro.

13 Azamenagura n’inkingi z’amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z’ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’ ”

Yer 44

Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa

1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n’i Tahapanesi, n’i Nofu no mu gihugu cy’i Patirosi riti

2 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n’imidugudu yose y’u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo

3 bitewe n’ibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.’

4 Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti ‘Ntimugakore icyo kizira nanga.’

5 Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.

6 Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n’uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk’uko biri n’uyu munsi.

7 “Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo n’umugore, umwana muto n’uwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?

8 Kuko mundakarisha imirimo y’amaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume n’ibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.

9 Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, n’ibibi by’abami b’u Buyuda n’ibibi by’abagore babo, n’ibibi byanyu ubwanyu n’ibibi by’abagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cy’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu?

10 Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu n’imbere ya ba sogokuruza.’

11 “Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Dore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse n’ab’i Buyuda bose nzabaca.

12 Maze n’abasigaye b’i Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe n’inkota n’inzara, uhereye ku muto hanyuma y’abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota n’inzara, bazaba ibivume n’ibitangarirwa, n’ibicibwa n’ibiteye isoni.

13 Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nk’uko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota n’inzara n’icyorezo,

14 bitume hatagira uwo mu basigaye b’i Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cy’u Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.’ ”

15 Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n’abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati

16 “Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry’Uwiteka byose.

17 Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, nk’uko twagenje twe na ba sogokuruza, n’abami bacu n’ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.

18 Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y’ibyokunywa, twabuze byose turimburwa n’inkota n’inzara.

19 “Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo y’ibyokunywa, abagabo bacu badahari?”

20 Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo n’abagore bamusubije batyo ati

21 “Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n’abami banyu, n’ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima?

22 Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi n’ibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo n’igitangarirwa, n’ikivume kitagira ugituyemo nk’uko bikiri n’uyu munsi.

23 Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk’uko biri n’uyu munsi.”

24 Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.

25 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.

26 Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwe ab’i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n’akanwa k’umuntu wese w’i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’

27 Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.

28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.

29 Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.

30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y’abahiga ubugingo bwe, nk’uko nashyize Sedekiya umwami w’u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”

Yer 45

Yeremiya ahanurira Baruki amahoro

1 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ati

2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti

3 ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ ”

4 Uku abe ari ko uzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n’icyo nateye nk’insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.

5 Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”

Yer 46

Yeremiya ahanurira amahanga ibyago muri Egiputa

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku banyamahanga.

2 Ibya Egiputa:

Iby’ingabo za Farawo Neko umwami wa Egiputa zari ku ruzi Ufurate i Karikemeshi, izo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yanesheje mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda.

3 “Nimuringanize ingabo nto n’inini muteze urugamba.

4 Nimutandike amafarashi muyajyeho mwebwe abagendera ku mafarashi, muteze urugamba mwambaye ingofero, mutyaruze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma.

5 “Ese mbabonyemo iki? Bakutse umutima basubira inyuma kandi intwari zabo ziraneshejwe, zirahunga ziriruka ntizarinda kurora inyuma, ibiteye ubwoba biri impande zose.” Ni ko Uwiteka avuga.

6 “Impayamaguru zo muri bo ze guhunga, n’intwari zabo ntizizacike ku icumu, ikasikazi ku ruzi Ufurate ni ho basitariye baragwa.

7 Uwo ni nde wuzuye ameze nka Nili, amazi ye akiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi?

8 Egiputa haruzuye hameze nka Nili, amazi yayo yiremamo ibigogo nk’iby’inzuzi, haravuga hati ‘Nzahaguruka nkwire isi yose, nzarimbura umurwa n’abawutuyemo.’

9 Nimuzamuke mwa mafarashi mwe, namwe mwa magare mwe nimuhorere n’intwari zisohoke. Abanyetiyopiya n’ab’i Puti bitwaza ingabo, n’ab’i Ludi bitwaza imiheto bakayifora.

10 “Uwo munsi ni umunsi w’Umwami Uwiteka Nyiringabo, umunsi wo guhōra kugira ngo yihōrere abanzi be, kandi inkota izarya ihage inywe n’amaraso yabo ishire inyota, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite igitambo cyo gutamba mu gihugu cy’ikasikazi ku ruzi Ufurate.

11 Zamuka ujye i Galeyadi, wikurireyo umuti womora wa mwari we, mukobwa wa Egiputa. Imiti wigwiriza ni iy’ubusa ntabwo uzakira.

12 Amahanga yumvise gukorwa n’isoni kwawe kandi isi yuzuwemo n’umuborogo wawe, kuko intwari ikubitana igitsiburira n’iyindi zombi zikagwira icyarimwe.”

13 Ijambo Uwiteka yabwiye umuhanuzi Yeremiya, uko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni azatera igihugu cya Egiputa.

14 “Mubimenyeshe muri Egiputa, mubyamamaze i Migidoli, mubyamamaze i Nofu n’i Tahapanesi muti ‘Hagarara ushikamye kandi ube witeguye, kuko inkota imaze kurimbura abagukikije.’

15 Kuki intwari zawe zagiye incucu imwe? Ntibaruhije bahagarara kuko Uwiteka ari we ubirukanye.

16 Yatumye benshi basitara, ni ukuri bagwana hejuru. Maze baravuga bati ‘Reka duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu twavukiyemo, duhunge inkota irimbura.’

17 “Ni ho batereye hejuru bati ‘Farawo umwami wa Egiputa agira umuhindo gusa, kuko yirengagije igihe cyategetswe.’

18 Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo arirahira ati ‘Ni ukuri nk’uko Tabora umeze mu misozi, kandi nk’uko Karumeli wo ku nyanja umeze, ni ko azaza.’

19 Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we, kora impamba witegure kuko ugiye kugenda uri umunyagano, kuko i Nofu hazaba amatongo, hagatwikwa ntihagire uwo kuhatura.

20 Egiputa hameze nk’ishashi nziza cyane, ariko kurimbuka kuje guturutse ikasikazi kurasohoye.

21 N’abakorera ibihembo baho bameze nk’inyana zishishe ziri mu kiraro, kuko na bo basubiye inyuma bagahungira hamwe ntibarakarushya bahagarara kuko umunsi w’ibyago byabo wabatunguye, ari igihe cyo guhanwa kwabo.

22 Ijwi ryabo rizagenda nk’inzoka kuko bazaza bari kumwe n’ingabo, bazamutera bafite intorezo nk’abāsa inkwi.

23 Uwiteka aravuga ati ‘Bazatema ishyamba rye nubwo ari inzitane, kuko ari benshi kuruta inzige kandi ntibabarika.

24 Umukobwa wa Egiputa azamwara, azatangwa mu maboko y’ubwoko bw’ikasikazi.’ ”

25 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Ngiye guhana Amoni w’i No na Farawo na Egiputa, n’ibigirwamana byaho n’abami baho, ndetse na Farawo n’abamwizigiye bose.

26 Nzabatanga mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni no mu maboko y’abagaragu be, kandi hanyuma y’ibyo hazongera guturwa nko mu bihe bya kera. Ni ko Uwiteka avuga.

27 “Ariko ntutinye weho Yakobo mugaragu wanjye, kandi ntukuke n’umutima Isirayeli we. Kuko nzagukiza ngukuye kure, n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu barimo ari imbohe, Yakobo na we azagaruka abe amahoro kandi agubwe neza, nta wuzamutera ubwoba.

28 Ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kandi nzatsembaho rwose amahanga yose nari narakwirukaniyemo, ariko weho sinzagutsembaho rwose nzaguhana uko bikwiriye, ariko ntabwo nzareka kuguhana.”

Yer 47

Ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro

1 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7

2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge.

3 Imirindi y’inzara z’amafarashi ye akomeye, n’ikiriri cy’amagare ye no guhinda kw’inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye

4 bitewe n’umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n’i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n’abasigaye mu kirwa cy’i Kafutori.

5 Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n’ahasigaye h’ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari?

6 Yewe wa nkota y’Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze.

7 Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n’Uwiteka? Ashikeloni n’ikibaya cy’inyanja ni ho yayiteje.”

Yer 48

Ibyago by’i Mowabu

1 Iby’i Mowabu.

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n’isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n’isoni harashenywe. 2.8-11

2 Ishimwe ry’i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n’inkota.

3 Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.

4 “I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,

5 kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n’umuborogo byatewe no kurimbuka.

6 Nimuhunge mwikize, mumere n’inkokōre yo mu butayu.

7 “Kuko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n’abatambyi be n’ibikomangoma bye.

8 Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu n’umwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n’igisiza kizarimburwa nk’uko Uwiteka yabivuze.

9 Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo.

10 “Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.

11 “Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y’umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”

12 Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n’ibicuma byabo.

13 Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk’uko ab’inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n’i Beteli bizeraga.

14 Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n’intwari mu ntambara?’

15 Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho b’intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.

16 Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n’umubabaro we ugize umwete wo kumugeraho.

17 “Abamukikije mwese nimumuririre, n’abazi izina rye mwese muvuge muti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’

18 Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n’inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.

19 Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rw’inzira witegereze, ubaze umugabo ucitse n’umugore uhunga uti ‘Byagenze bite?’

20 I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo.

21 “Urubanza rugeze mu gihugu cy’igisiza, i Holoni n’i Yahazi n’i Mefāti,

22 n’i Diboni n’i Nebo n’i Betidibulatayimu,

23 n’i Kiriyatayimu n’i Betigamuli n’i Betimewoni,

24 n’i Keriyoti n’i Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cy’i Mowabu, iya kure n’iyo hafi.

25 Ihembe rya Mowabu riracitse n’ukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.

26 “Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.

27 Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n’abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.

28 “Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk’inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w’amasenga.

29 Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n’ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k’umutima we.”

30 Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.

31 Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu b’i Kiriheresi bazaborogerwa.

32 Yewe wa ruzabibu rw’i Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y’i Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.

33 Kwishima n’umunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cy’i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rw’impundu.

34 “Gutaka kw’i Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse n’i Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu na yo azakama.

35 Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, n’uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.

36 “Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nk’umwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu b’i Kiriheresi nk’umwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho,

37 umutwe wose uriho ibiharanjongo n’ubwanwa bwose bwogoshwe n’ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero.

38 Hejuru y’amazu yose y’i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk’ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.

39 Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe n’isoni! Ni ko Mowabu azaba urw’amenyo n’igiteye ubwoba mu baturanyi be bose.”

40 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk’igisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu.

41 I Keriyoti harahindūwe n’ibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima w’intwari z’i Mowabu uzamera nk’uw’umugore uri ku nda.

42 Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka.

43 Ibitera ubwoba n’urwobo n’imitego bikugezeho, wa muturage w’i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.

44 Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, n’ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.

45 “Impunzi zahagaze mu gicucu cy’i Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni n’ikirimi cy’umuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike z’i Mowabu no mu gitwariro cy’abanyarusaku.

46 Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.

47 “Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura ab’i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.”