Yer 49

Ibyago by’Abamoni

1 Ibya bene Amoni.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho?

2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.

3 Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we.

4 Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’

5 Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y’imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’

6 “Ariko hanyuma nzagarura imbohe z’Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ibyago bya Edomu

7 Ibya Edomu.

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z’abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

8 Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.

9 Abasaruzi b’imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?

10 Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n’abaturanyi be, na we ntakiriho.

11 Siga impfubyi zawe nzazirera, n’abapfakazi bawe banyizere.”

12 Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.

13 Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n’igiteye isoni, n’amatongo n’igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’

14 “Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’

15 Dore nakugize muto mu banyamahanga n’insuzugurwa mu bantu.

16 Ku bw’igitinyiro cyawe ubwibone bw’umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y’umusozi. N’aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk’igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.

17 “Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n’ibyago byaho byose.

18 Nk’uko i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.

19 “Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n’umwungeri uzanyīmīra ni nde?”

20 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n’imigambi yagambiriye ku baturage b’i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.

21 Isi itigiswa n’urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.

22 Umva azazamuka aguruka nk’igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w’intwari zo muri Edomu uzaba nk’uw’umugore uri ku nda.

Ibyago by’i Damasiko

23 Iby’i Damasiko.

I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.

24 I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n’umubabaro bihafashe nk’uko bifata umugore uri ku nda.

25 Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe!

26 Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n’ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

27 Kandi nzashumika inkike z’i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi.

Ibyago by’i Kedari

28 Iby’i Kedari n’ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yatsinze.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b’iburasirazuba.

29 Bazanyaga amahema yabo n’imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n’ibintu byabo byose n’ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’

30 “Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b’i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.

31 Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n’ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.

32 “Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n’amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z’umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.

33 N’i Hasori hazaba ubuturo bw’imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira.”

Ibyago bya Elamu

34 Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w’u Buyuda atangiye kwima riti

35 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y’Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.

36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.

37 Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y’abanzi babo n’imbere y’abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n’uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,

38 kandi nzatereka intebe yanjye y’ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n’ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.

39 Ariko mu minsi y’imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yer 50

Ibyago bizagera kuri Babuloni n’Abakaludaya

1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya.

2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.

3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.

4 “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n’aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.

5 Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati ‘Nimuze mwiyuzuze n’Uwiteka, musezerane isezerano ry’iteka ritazibagirana.’

6 “Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe n’abungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.

7 Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati ‘Nta rubanza ruturiho kuko bacumuye ku Uwiteka, ari we buturo bwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.’

8 “Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cy’Abakaludaya mumere nk’amasekurume y’ihene ajya imbere y’imikumbi.

9 Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cy’ikasikazi, nyateze i Babuloni bahateze urugamba. Hazaherako hahindūrwe, imyambi yabo izaba imeze nk’iy’intwari y’umukogoto, nta wuzagaruka ubusa.

10 Kandi i Bukaludaya hazaba umunyago, abahanyaga bose bazahāga. Ni ko Uwiteka avuga.

11 “Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyaga umwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushye nk’ishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nk’amafarashi akomeye,

12 nyoko azakozwa isoni rwose, uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uw’inyuma mu mahanga, amere nk’igihugu cy’ubukuna kidaturwa kandi gikakaye.

13 Ntihazaturwa ku bw’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.

14 “Nimuteze urugamba rwo kugota i Babuloni mwa bafozi b’umuheto mwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuye ku Uwiteka.

15 Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhōra ku Uwiteka. Nimuhahōre muhagenzereze nk’uko hagiriye abandi.

16 Ababibyi b’i Babuloni n’abatemesha imihoro mu gihe cy’isarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatuma umuntu wese asubira mu bwoko bwe, kandi umuntu wese azahungira mu gihugu cy’iwabo.”

Abisirayeli bazakizwa

17 Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe n’umwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yamuvunnye amagufwa.

18 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo “Dore ngiye guhana umwami w’i Babuloni n’igihugu cye nk’uko nahannye umwami wo mu Ashuri.

19 Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli n’i Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga z’imisozi ya Efurayimu n’i Galeyadi.

20 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n’ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga.

Uko i Babuloni hazatsindwa

21 Zamuka utere igihugu cy’i Meratayimu, ugitere utere n’abaturage b’i Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.

22 Urusaku rw’intambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.

23 Yemwe, inyundo y’isi yose ko yacitse igatāna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga!

24 Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa.

25 Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro avanamo intwaro z’uburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cy’Abakaludaya.

26 Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugira icyaho musiga.

27 Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, n’umunsi wo guhanwa kwabo!

28 Ijwi ry’impunzi zirokotse mu gihugu cy’i Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhōra k’Uwiteka Imana yacu, ihōrera urusengero rwayo.

29 Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi b’imiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire n’umwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye n’imirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.

30 Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.

31 Dore uranyiteje yewe mwibone we, kuko umunsi wawe ugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

32 Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongeza umuriro mu midugudu ye maze utwike abamukikije bose.

33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Aba Isirayeli n’aba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.

34 Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.

35 “Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.

36 Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.

37 Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rw’abanyamahanga babarimo, bazaba nk’abagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.

38 Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cy’ibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima.

39 “Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa n’amasega ari ho bizaba, n’imbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.

40 Uko Imana yarimbuye i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yegeranye na ho, ni ko na ho nta muntu uzahatura, kandi nta mwana w’umuntu uzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga.

41 “Dore haje ubwoko buturutse ikasikazi, kandi ubwoko bukomeye n’abami benshi bazahagurutswa bava mu mpera z’isi.

42 Bitwaje imiheto n’amacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nk’inyanja kandi bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk’umuntu ugiye mu ntambara, baraguteye wa mukobwa w’i Babuloni we.

43 Umwami w’i Babuloni yumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda.

44 “Dore azazamuka ameze nk’intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isāngo, n’umwungeri uzanyimīra ni nde?”

45 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babuloni n’imigambi yagambiriye ku gihugu cy’Abakaludaya. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n’abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.

46 Isi itigiswa n’urusaku rwo kunyagwa kw’i Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga.

Yer 51

Iherezo ry’i Babuloni

1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n’abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.

2 Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w’amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.

3 Umufozi w’umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w’ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n’ingabo zaho zose.

4 Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy’Abakaludaya, n’abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.

5 Kuko Abisirayeli n’Abayuda bataretswe n’Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.

6 Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k’Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.

7 I Babuloni hahoze ari igikombe cy’izahabu mu ntoki z’Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.

8 I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira.

9 Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy’iwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru.

10 “Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo w’Uwiteka Imana yacu.

11 “Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima y’abami b’Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhōra k’Uwiteka ahōrera urusengero rwe.

12 Nimushinge ibendera ku nkike z’i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n’abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage b’i Babuloni akabisohoza.

13 Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n’uburakari bwawe.

14 Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Ni ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nk’ubuzikira zikuvuzeho induru.’

15 “Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.

16 Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw’amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.

17 Umuntu wese ahindutse nk’inka abuze ubwenge, umucuzi w’izahabu wese akojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.

18 Ni iby’ubusa, ni umurimo w’ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.

19 Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk’ibyo, kuko ari we Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

20 “Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n’intwaro z’intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.

21 Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n’uyigenderaho,

22 ni wowe nzavunagurisha igare ry’intambara n’ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n’abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n’ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n’inkumi.

23 Ni wowe nzavunagurisha umwungeri n’umukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi n’inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n’ibisonga.

24 “Nzitura i Babuloni n’abatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.

25 “Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.

26 Kandi nta buye ry’impfuruka bazakuvanamo habe n’ibuye ry’urufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.

27 “Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n’ab’i Mini, n’abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nk’ubuzikira.

28 Nimuteguze amahanga azahatera, abami b’Abamedi n’abategeka babo n’ibisonga byabo byose, n’ibihugu byose bitegekwa na bo.

29 Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cy’i Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo.

30 Intwari z’i Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk’iz’abagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.

31 Intumwa y’impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n’imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami w’i Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose,

32 ngo ibyambu byakinzwe, n’icyanya cy’imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.”

33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga ihurirwaho mu gihe cy’ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy’isarura rye kikagera.

34 Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nk’ikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.

35 Urugomo nagiriwe n’urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage w’i Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’ ”

36 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n’amasōko yaho nyazibe.

37 I Babuloni hazahinduka ibirundo n’ubuturo bw’imbwebwe n’igitangarirwa n’icyimyozwa, nta wuzahatura.

38 Bazatontomera icyarimwe nk’intare, bazakankama nk’imigunzu y’intare.

39 Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.

40 Nzabamanukana nk’abana b’intama bajyanywe mu rubagiro, nk’amasekurume y’intama n’ay’ihene.

41 “Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y’isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!

42 Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n’umuraba wayo mwinshi.

43 Imidugudu yaho yahindutse amatongo n’umukakaro n’ikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana w’umuntu ukinyuramo.

44 Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike z’i Babuloni zizariduka.

45 “Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw’Uwiteka bukaze.

46 Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n’urugomo mu gihugu, umutware agatera undi.

47 Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.

48 Maze ijuru n’isi n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.

49 Nk’uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.

50 “Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu.

51 “Dukozwe n’isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu y’Uwiteka.”

52 Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y’inkomere.

53 Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.

54 “Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, n’iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy’Abakaludaya!

55 Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk’amazi menshi, amajwi yayo arahorera

56 kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n’imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra.

57 Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n’abanyabwenge baho, abategeka baho n’ibisonga byaho n’intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n’Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.

58 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z’i Babuloni zizasenywa rwose, n’amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n’ubusa n’amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

Yeremiya yandika ibyo yahanuriye i Babuloni mu gitabo

59 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w’abashashi.

60 Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n’amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.

61 Yeremiya abwira Seraya ati “Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti

62 ‘Yewe Uwiteka wavuze iby’aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’

63 Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati

64 maze uvuge uti ‘Uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’ ”

Iyo ni yo ndunduro y’amagambo ya Yeremiya.

Yer 52

Sedekiya ajyanwa i Babuloni ho imbohe

1 Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.

2 Akorera ibibi imbere y’Uwiteka, nk’uko Yehoyakimu yagenje kose.

3 Uburakari bw’Uwiteka bwageze i Yerusalemu n’i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere.

Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni.

4 Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni we n’ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.

5 Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’Umwami Sedekiya.

6 Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w’uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.

7 Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y’inkike zombi riri ku murima w’umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu).

8 Maze ingabo z’Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by’i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.

9 Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza.

10 Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n’ibikomangoma by’i Buyuda byose abyicira i Ribula.

11 Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y’imbohe arinda agwamo.

Nebukadinezari anyaga ibintu byo mu nzu y’Imana, babijyana i Babuloni

12 Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n’icyenda wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, Nebuzaradani umutware w’abarinzi wari igisonga cy’umwami w’i Babuloni, aza i Yerusalemu.

13 Atwika inzu y’Uwiteka n’ingoro y’umwami n’amazu y’i Yerusalemu yose, n’inzu y’umuntu ukomeye wese, arayitwika yose.

14 Ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’umutware w’abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.

15 Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n’abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n’impunzi zacikiye ku mwami w’i Babuloni, n’abandi bantu bari basigaye.

16 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n’abahinzi.

17 Maze Abakaludaya bamenagura inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka, n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyo mu nzu y’Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.

18 Bajyana n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibifashi n’imbehe n’indosho n’ibintu by’imiringa bakoreshaga byose.

19 N’ibikombe n’ibyotero n’inzabya n’ibyungu, n’ibitereko by’amatabaza n’indosho n’udukombe, ibintu by’izahabu n’iby’ifeza, umutware w’abarinzi arabijyana.

20 Inkingi zombi n’igikarabiro kidendeje, n’amapfizi cumi n’abiri y’imiringa yari munsi y’ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y’Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.

21 Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bw’inkingi imwe bwari mikono cumi n’umunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’umuringa wari ufite intoki enye,

22 kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw’umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n’urushundura, hariho n’amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n’amakomamanga.

23 Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda n’atandatu, n’amakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana.

Abaturage b’i Buyuda bajyanwa i Babuloni

24 Umutware w’abarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n’abakumirizi batatu,

25 no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n’abantu barindwi bo mu babanaga n’umwami babonetse mu murwa, n’umwanditsi w’umugaba w’ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n’abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.

26 Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi arabajyana, abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.

27 Umwami w’i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.

Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.

28 Umubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.

29 Mu mwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.

30 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w’abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.

31 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yehoyakini umwami w’u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wa makumyabiri n’itanu wako, Evilimerodaki umwami w’i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w’u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y’imbohe,

32 amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz’abandi bami bamubagaho i Babuloni.

33 Amukura mu myambaro y’imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.

34 Umwami w’i Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga.

Ezayi 1

Yesaya ahana Abayuda ubugome

1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b’i Yerusalemu ni ibi: 26.1–32.33

2 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.

3 Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”

4 Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.

5 Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome? Umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye,

6 uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta.

7 Igihugu cyanyu ni amatongo, imidugudu yanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk’igishenywe n’abanyamahanga koko.

8 Umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’ingando yo mu nzabibu, ameze nk’indaro yo mu murima w’imyungu, ameze nk’umudugudu ugoswe n’ingabo.

9 Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy’abantu barokotse, tuba twarabaye nk’i Sodomu tukamera nk’i Gomora.

10 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora.

11 “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.

12 Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?

13 Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.

14 Imboneko z’amezi n’iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira.

15 Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

Abahugurira guhindukirira Uwiteka ngo bababarirwe

16 “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.

17 Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.

18 “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.

19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.

20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.

21 Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah’abicanyi.

22 Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibaye umufungure.

23 Abatware bawe ni abagome n’incuti z’abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z’abapfakazi ntizibageraho.

24 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n’ababisha banjye nzabahōra.

25 Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy’ibati.

26 Nzagarura abacamanza bawe n’abajyanama bawe nk’ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa.”

27 I Siyoni hazacungurwa n’imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka.

28 Ariko abacumura n’abanyabyaha bazarimburanwa, n’abimūra Uwiteka bazatsembwa.

29 Muzakorwa n’isoni z’imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n’amasambu mwatoranije,

30 kuko muzamera nk’igiti cy’umwela cy’ibibabi birabye, cyangwa nk’isambu itagira amazi.

31 Umunyambaraga azamera nk’ubutumba kandi umurimo we uzamera nk’igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya.

Ezayi 2

Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro

1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu.

2 Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.

3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.

4 Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

5 Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.

6 Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n’uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga.

7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero.

8 Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.

9 Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire.

10 Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye.

11 Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,

12 kuko hazaba umunsi w’Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n’ibigamika byose n’ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.

13 Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose,

14 no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,

15 no ku munara muremure wose no ku nkike yose,

16 no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.

17 Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.

18 Ibigirwamana bizashiraho rwose.

19 Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.

20 Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’ubucurama,

21 bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.

22 Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?

Ezayi 3

Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa

1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga,

2 n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru,

3 n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse.

4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.

5 Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.

6 Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n’iri tongo abe ari wowe uritegeka.”

7 Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n’imyambaro, ndanze ko mungira umutware w’abantu.”

8 I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.

9 Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk’ab’i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.

10 Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.

11 Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze.

12 Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.

13 Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.

14 Uwiteka azacira imanza abakuru b’ubwoko bwe n’abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu.

15 Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.

16 Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.

17 Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b’i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.”

18 Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi,

19 n’imitako n’ibitare n’imishunzi,

20 n’imitamirizo n’imikufi yo ku maguru, n’imyeko n’imikondo y’amadahano n’impigi,

21 n’impeta n’izindi mpeta zo ku mazuru,

22 n’imyambaro y’amabara myiza n’imyitero, n’ibishura n’amasaho y’umurimbo,

23 n’indorerwamo n’igitare cyiza, n’ibitambaro byo mu mitwe n’imyenda bitwikiriye.

24 Maze mu cyimbo cy’ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.

25 Ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.

26 Amarembo y’i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.

Ezayi 4

Imana isezerana gukiza abakobwa b’i Yerusalemu

1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”

2 Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.

3 Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.

4 Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y’abakobwa b’i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa.

5 Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.

6 Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura.

Ezayi 5

Imana ishinja Abayuda ubuhemu

1 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka.

2 Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.

3 Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye.

4 Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?

5 Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe,

6 kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,

7 kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.

Icyaha cyo guhuguza n’igihano cyacyo

8 Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.

9 Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati “Ingo nyinshi, ndetse n’ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo.

10 Imirima y’inzabibu cumi izavamo incuro imwe y’intebo, kandi ibibibiro cumi by’imbuto z’amasaka bizavamo incuro imwe y’igiseke.”

Icyaha cy’ubusinzi n’ibindi byaha n’ibihano byabyo

11 Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi.

12 Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n’ishako n’imyironge na vino, maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.

13 Ni cyo cyatumye ubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n’inzara kandi rubanda ruguye umwuma.

14 Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse n’uwo muri bo binezereye bagwanamo.

15 Kandi umuntu acishijwe bugufi n’ukomeye aracogozwa, n’amaso y’abibone na bo aracogozwa.

16 Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n’imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.

17 Icyo gihe abana b’intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y’abakire inzererezi zizahahindūra.

18 Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk’ukuruza umugozi, bakurura n’icyaha nk’ukurura umurunga w’igare,

19 bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n’umugambi w’Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”

20 Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.

21 Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.

22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha,

23 bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.

24 Nuko rero nk’uko ibirimi by’umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk’uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n’uburabyo buzuma butumuke nk’umukungugu, kuko banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.

25 Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk’umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk’ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Imana ihagurukiriza amahanga ubwoko bwayo

26 Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y’isi, na bo bazaza n’ingoga bihuta.

27 Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi n’udushumi tw’inkweto zabo ntituzacika.

28 Imyambi yabo iratyaye n’imiheto yabo yose irabanze, inzara z’amafarashi yabo zizamera nk’amasarabwayi, n’inziga z’amagare yabo zizagenda nka serwakira.

29 Kwivuga kwabo kuzaba nk’ukw’intare, bazīvuga nk’imigunzu y’intare. Ni koko bazīvuga bafate umuhigo wabo bawujyane amahoro, kandi nta murengezi uzaba ahari.

30 Uwo munsi bazabahorereraho nk’uko inyanja ihorera uyirimo areba imusozi, akabona hari umwijima n’amakuba kandi umucyo wijimishijwe n’ibicu byaho.

Ezayi 6

Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma

1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.

2 Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga.

3 Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.”

4 Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi.

5 Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.”

6 Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro,

7 arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”

8 Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”

Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”

9 Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27

10 Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”

11 Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?”

Iransubiza iti “Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n’amazu ari nta wuyabamo, n’igihugu kigahinduka amatongo rwose,

12 Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu.

13 Kandi naho cyasigarwamo n’umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk’uko ibiti by’umwela n’umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n’igishyitsi cyarwo.”