Ezayi 7

Ahazi aterwa na Resini na Peka, Yesaya amuhanurira ibyo kumukomeza

1 Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w’Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.

2 Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n’Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana, nk’uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n’umuyaga.

3 Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha, ujyane n’umwana wawe Sheyariyashubuusanganire Ahazi, murahurira aho umugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy’umumeshi.

4 Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimu ibiri y’imuri zicumba,

5 kuko Abasiriya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo

6 nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho.

7 “ ‘Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,

8 kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n’itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.

9 Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya.

“ ‘Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.’ ”

Yesaya ahanura umwari uzabyara Imanweli

10 Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati

11 “Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy’ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.”

12 Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.”

13 Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo?

14 Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.

15 Amata n’ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,

16 kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy’abo bami bombi wazinutswe kizatabwa.

17 “Wowe n’abantu bawe n’inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n’Abayuda:ni ko guterwan’umwami wa Ashuri.

18 “Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy’imigezi ya Egiputa, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuri.

19 Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.

20 “Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n’ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy’igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y’uruzi, ndetse kizamaraho n’ubwanwa.

21 “Icyo gihe umuntu azaragira inka y’iriza n’intama ebyiri.

22 Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n’amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n’amavuta n’ubuki.

23 “Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n’amahwa.

24 Uwitwaje umuheto n’imyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n’amahwa gusa.

25 Kandi n’imisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa n’imifatangwe n’amahwa, ahubwo hazaba urwuri rw’inka n’intama.”

Ezayi 8

1 Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’

2 Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”

3 Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.

4 Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya bizajyanwa ho iminyago n’umwami wa Ashuri.”

5 Uwiteka arongera arambwira ati

6 “Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,

7 nuko rero none Uwiteka abateje amazi y’urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n’icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,

8 kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry’umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”

9 Nimwiyungemwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.

10 Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n’ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.

11 Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y’ubu bwoko ati

12 “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye.

13 Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.

14 Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n’urutare rugusha, abere n’abaturage b’i Yerusalemu ikigoyi n’umutego.

15 Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”

16 Bumba Ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.

17 Nuko Uwiteka wimaga amaso ab’inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.

18 Dore jyewe n’abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.

19 Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?

20 Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.

21 Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n’abashonji, maze nibasonza bazarakara bavume umwami wabo n’Imana yabo, bazararama barebe hejuru

22 barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n’umwijima n’umubabaro umeze nk’ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w’icuraburindi.

23 Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga.

Ezayi 9

Ibihanura Umwami uzavuka ari Umukiza n’Umwami

1 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.

2 Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago.

3 Kuko umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani.

4 Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk’inkwi zo mu muriro.

5 Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

6 Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.

Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana

7 Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.

8 Abefurayimu n’abaturage b’i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavugana ubwibone no kwinangira imitima bati

9 “Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.”

10 Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini gutera Efurayimu, akamuhagurukiriza n’ababisha be.

11 Abasiriya bazamuturuka imbere, Abafilisitiya na bo bamuturuke inyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

12 Ariko abantu ntibagarukiye uwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo.

13 Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeli umutwe n’ikibuno, inkindo n’imiberanya icyarimwe.

14 Umugabo mukuru w’icyubahiro ni we mutwe, n’umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno.

15 Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka.

16 Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n’abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y’ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

17 Erega gukiranirwa gutwika nk’umuriro utwika imifatangwe n’amahwa, ndetse ugakongeza n’ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsi utumbagira hejuru nk’ibicu bicuze umwijima.

18 Uburakari bw’Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk’inkwi zicana umuriro, nta wubabarira mwene se.

19 Umuntu azahubuza ibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n’iby’ibumoso na bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kuboko kwe.

20 Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Ezayi 10

1 Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n’abanditsi bandikira ibigoramye,

2 kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, n’abapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.

3 None se ku munsi w’amakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?

4 Bazacishwa bugufi babe hasi y’imbohe, kandi bazagwa babe munsi y’intumbi. Nyamara uburakari bw’Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Ashuri hahanurirwa ko hazahanwa

5 Ashuri ni yo ngegene y’umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.

6 Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n’ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk’ibyondo byo mu nzira.

7 Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.

8 Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?

9 I Kalino ntihameze nk’i Karikemeshi? N’i Hamati ntihameze nka Arupadi? N’i Samariya ntihameze nk’i Damasiko?

10 Nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by’ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n’i Samariya,

11 ibyo nagiriye i Samariya n’ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n’ibigirwamana byaho?”

12 Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.

13 Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.

14 Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”

15 Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk’aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk’aho atari igiti.

16 Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk’ahatwikwa n’umuriro.

17 Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n’amahwa bye umunsi umwe.

18 Kandi azamaraho ubwiza bw’ishyamba rye, n’ubw’imirima ye yera cyane, azamaraho n’ubugingo n’umubiri, hazabaho ubwihebe nk’uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.

19 Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare.

Imana isezeranya Abisirayeli kubatabara

20 Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.

21 Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,

22 ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n’umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n’urubanza rutabera,

23 kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.

24 Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nk’uko Abanyegiputa babagize.

25 Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”

26 Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk’ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y’inyanja, nk’uko yabigenje muri Egiputa.

27 Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwabagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.

28 Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,

29 bageze aharenga baganditse i Geba. Ab’i Rama bahinze imishyitsi, ab’i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.

30 Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa w’i Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!

31 Ab’i Madumana babaye impunzi, n’abaturage b’i Gebimu baraterana ngo bahunge.

32 Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēra ukuboko ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, ari wo Yerusalemu.

33 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n’abarebare bazacishwa bugufi.

34 Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n’i Lebanoni hazatsindwa n’iyo ntwari.

Ezayi 11

Yesaya ahanura ibyerekeye Shami wa Yesayi

1 Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.

2 Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.

3 Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe.

4 Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.

5 Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.

6 Isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.

7 Inka zizarishanya n’idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka.

8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri.

9 Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.

Shami azagarura Abisirayeli bose batatanye

10 Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.

11 Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n’i Patirosi n’i Kushi na Elamu n’i Shinari n’i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.

12 Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z’isi.

13 Ishyari ry’Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.

14 Bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab’iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.

15 Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy’inyanja ya Egiputa, azazana n’umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.

16 Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk’iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.

Ezayi 12

Uwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be

1 Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.

2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”

3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.

4 Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.

5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.

6 Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”

Ezayi 13

Ibihano Imana izahana i Babuloni

1 Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.

2 Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura.

3 Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.

4 Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.

5 Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.

6 Nimuboroge kuko umunsi w’Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.

7 Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka.

8 Baziheba, umubabaro n’uburibwe bizabafata, bazababara nk’umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n’umuriro.

9 Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.

10 Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.

11 Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.

12 Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.

13 Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n’umujinya w’Uwiteka Nyiringabo ku munsi w’uburakari bwe bukaze.

14 Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk’isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.

15 Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota.

16 Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.

17 Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n’izahabu ntizabanezeza.

18 Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya.

19 Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.

20 Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

21 Ahubwo inyamaswa z’inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n’ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n’ihene z’ibikomo zizahateganira.

22 Amasega azakankamira mu mazu yabo y’inyumba, n’imbwebwe zizamokera mu mazu y’abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.

Ezayi 14

Uwiteka azababarira abantu be, ahane umwami w’i Babuloni

1 Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo.

2 Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab’inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy’Uwiteka babagire abagaragu n’abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.

3 Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n’umuruho n’agahato bagukoreshaga,

4 umwami w’i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho!

5 Uwiteka avunnye inkoni y’abanyabyaha, ni yo nkoni y’abategeka,

6 bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza.

7 Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.

8 Ni koko imiberoshi irakwishima hejuru, n’imyerezi y’i Lebanoni iravuga iti ‘Uhereye aho wagwiriye nta wasubiye kudutema.’

9 “Ikuzimu hasi hahagurukijwe no kugusanganira, hakuzūriye abakuru bo mu isi bose bapfuye, hakuye abami b’amahanga bose ku ntebe zabo.

10 Abo bose bazakubaza bati ‘Mbese nawe ubaye umunyantegenke nkatwe? Uhwanijwe natwe?

11 Icyubahiro cyawe n’amajwi y’inanga zawe bimanuwe ikuzimu, usasiwe inyo urazoroswa.’

12 “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!

13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,

14 nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’

15 Ariko uzamanuka ikuzimu ugere ku ndiba ya rwa rwobo.

16 “Abazakubona bazakwitegereza cyane bagutekerezeho bati ‘Uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi akanyeganyeza ubwami,

17 agahindura isi ubutayu, asenya imidugudu yo muri yo, ntarekure abanyagano ngo basubire iwabo?’

18 Abami b’amahanga bose uko bangana basinzirira mu cyubahiro, umwami wese mu nzu ye bwite.

19 Naho wowe bagutesheje imva yawe, utabwa nk’ishami ryanzwe urunuka, uri mu ntumbi zihinguranijwe n’inkota zijugunywa mu mabuye yo mu rwobo, kandi umeze nk’intumbi bakandagira.

20 Ntuzahambanwa n’abandi bami kuko watsembye igihugu cyawe ukica abantu bawe, urubyaro rw’inkozi z’ibibi ntiruzibukwa iteka ryose.

21 Nimutegure aho kwicira abana bazira gukiranirwa kwa ba se, kugira ngo badahaguruka bagahindūra isi bakayikwizamo imidugudu.”

22 “Nzabahagurukira”, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Kandi i Babuloni nzahatsemba izina ryaho n’abasigaye bacitse ku icumu, abana n’abuzukuru.” Ni ko Uwiteka avuga.

23 “Nzahahindura igihugu cy’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi, nzahakubuza umweyo urimbura.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Uwiteka aburira Ashuri n’i Bufilisitiya

24 Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.

25 Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.”

26 Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose.

27 Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?

28 Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi.

29 Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe ni uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy’inzoka hagiye kuvamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y’ubumara butwika. 2.4-7; Zek 9.5-7

30 Abana b’imfura b’abakene bazagaburirwa n’abatindi bazaryama biziguye. Kandi igishyitsi cyawe nzacyicisha inzara, n’abazacika ku icumu bazicwa.

31 Wa rembo we, boroga. Nawe wa murwa we, urire. Bufilisitiya mwese, murayagāye kuko ikasikazi haturutse umwotsi, kandi nta n’umwe ubuze mu gitero.

32 Intumwa z’ishyanga bazazisubiza iki? Bazazisubiza bati “Uwiteka ni we wanshinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira.”

Ezayi 15

Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho

1 Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11

Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.

2 Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose.

3 Bagenda mu nzira z’iwabo bambaye ibigunira, hejuru y’amazu yabo no mu miharuro y’iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.

4 Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z’i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.

5 Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y’abarimbuka.

6 Kuko amazi y’i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.

7 Ni cyo kizatuma ibintu batunze n’ibyo babitse babijyana ku mugezi w’imikinga,

8 kuko kurira kugeze mu ngabano z’i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n’i Bēriyelimu.

9 Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n’abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.

Ezayi 16

Imana ibabazwa na Mowabu

1 Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, mumurabukire abana b’intama.

2 Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.

3 Tugīre inama uca imanza ku manywa y’ihangu utubere igicucu gihwanye n’ijoro, uhishe ibicibwa n’inzererezi ntuzazigambanire.

4 Ibicibwa by’i Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bw’abamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.

5 Intebe y’ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z’ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.

Imana iburira Mowabu ko izahanirwa ubwibone n’uburakari

6 Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n’agasuzuguro ke n’ubwibone bwe n’uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk’ubusa.

7 Ni cyo kizatuma ab’i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n’amatongo y’i Kirihareseti mwihebye rwose,

8 kuko imirima y’i Heshiboni irabye n’uruzabibu rw’i Sibuma abatware b’amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.

9 Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw’i Sibuma nk’uko ab’i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z’intambara.

10 Ibyishimo n’umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw’ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.

11 Amagara yanjye acurangira Mowabu nk’inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.

12 Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.

13 Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.

14 Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk’iy’ukorera ibihembo, icyubahiro cy’i Mowabu n’ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.