Ezayi 17

Imiburo y’i Damasiko

1 Ibihanurirwa i Damasiko.

“I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro.

2 Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma.

3 Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.

4 “Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n’umubyibuho we uzashira ananuke.

5 Kandi bizamera nk’umusaruzi utema amasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk’uhumba amasaka mu kibaya cy’Abarafa.

6 Ariko hazasigaramo ibihumbwa nk’iby’umutini unyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y’impande z’umutini wera cyane.” Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.

7 Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.

8 Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba.

9 Uwo munsi imidugudu ye ikomeye izamera nk’ahantu ho mu bibira no mu mpinga z’imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.

10 Kuko wibagiwe Imana y’agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy’imbaraga zawe, ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza n’ingurukira z’inyamahanga.

11 Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro bukeye usanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w’umubabaro n’agahinda gasāze.

12 Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y’amahanga menshi ahorera nk’inyanja, umva no gusuma kw’amahanga asuma nk’amazi menshi yo ku rusumo.

13 Amahanga azasuma nk’amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk’ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n’inkubi y’umuyaga, kandi bazirukanwa nk’umukungugu utumurwa na serwakira.

14 Dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w’abatunyaga kandi ni byo bihembo by’abatwambura.

Ezayi 18

1 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya,

2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”

3 Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.

4 Kuko Uwiteka yambwiye ati “Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nk’izuba ritera ibishashi, nk’igicu cy’ikime cyo mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu isarura.”

5 Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, n’amashami agabye azayatema ayakureho.

6 Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire n’inyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi n’inyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.

7 Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b’umubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi, babazane ahantu h’izina ry’Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.

Ezayi 19

Ibyago Abanyegiputa bazabona

1 Ibihanurirwa Egiputa.

Dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda.

2 “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami.

3 Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n’abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi.

4 Abanyegiputa nzabagabiza umutware w’umunyamwaga, kandi umwami w’umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.

5 Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka.

6 Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n’imiberanya bizahonga.

7 Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n’imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka.

8 Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n’abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege.

9 Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n’ababoha imyenda yera bazumirwa.

10 Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n’abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima.

11 Abatware b’i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z’abajyanama ba Farawo b’abahanga zihindutse iz’ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w’umunyabwenge, ndi uw’abami ba kera”?

12 Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa.

13 Abatware b’i Sowani bahindutse abapfapfa, n’abatware b’i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry’imiryango yaho.

14 Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk’uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye.

15 Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n’umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n’ishami ry’umukindo cyangwa n’umuberanya.

16 Uwo munsi Egiputa hazamera nk’abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n’uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko.

17 Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw’imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa.

Uko Egiputa izatakambira Uwiteka igakira

18 Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka.

19 Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.

20 Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize.

21 Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure.

22 Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.

23 Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe.

24 Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha,

25 kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”

Ezayi 20

Abanyegiputa n’Abanyetiyopiya bahanurirwa ko bazajyanwa ho iminyago

1 Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra,

2 icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto.

3 Maze Uwiteka aravuga ati “Nk’uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n’igitangaza,

4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z’Abanyegiputa n’ibicibwa bya Etiyopiya, abato n’abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n’amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni.

5 Kandi baziheba bakorwe n’isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga.

6 Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n’inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ”

Ezayi 21

Ibihano by’ibindi bihugu

1 Ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja.

Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba.

2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga.

Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije.

3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.

4 Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi.

5 Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta.

6 Kuko Uwiteka ambwiye ati “Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye.

7 Nabona umutwe w’ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.”

8 Nuko avuge nk’intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w’abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye.

9 None dore nguriya umutwe w’ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N’ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”

10 Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye.

11 Ibihanurirwa i Duma.

Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”

12 Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”

13 Ibihanurirwa Arabiya.

Yemwe mwa nzererezi z’Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara.

14 Uwishwe n’inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy’i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo,

15 kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n’imiheto ifoye n’amakuba y’intambara.

16 Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n’imyaka y’abakorera ibihembo, icyubahiro cy’i Kedari kizashira.

17 Abazasigara ku mubare w’abarashi b’intwari z’Abakedari bazaba imbarwa.” Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.

Ezayi 22

Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo

1 Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo.

Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu?

2 Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we!

Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara!

3 Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe.

4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye unyazwe,

5 kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n’ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z’amabuye n’imiborogo igera ku misozi miremire.”

6 Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n’ingabo ziri mu magare n’izigendera ku mafarashi, kandi ab’i Kiri basohoye ingabo.

7 Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n’abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo.

8 Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y’ishyamba.

9 Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo,

10 mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike.

11 Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y’inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane.

12 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira,

13 aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.”

14 Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.

15 Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti

16 ‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare?

17 Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira,

18 akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we.

19 Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’

20 “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya,

21 mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda.

22 Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura.

23 Nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro.

24 “Maze bazamujishaho icyubahiro cy’inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n’ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.”

25 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.

Ezayi 23

1 Ibihanurirwa i Tiro.

Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14

2 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.

3 Imbuto za Shihori n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry’amahanga.

4 Yewe Sidoni, korwa n’isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n’ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”

5 Inkuru y’i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.

6 Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.

7 Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?

8 Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?

9 Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.

10 Wa mukobwa w’i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.

11 Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja anyeganyeza ibihugu by’abami, Uwiteka ategeka iby’i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.

12 Aravuga ati “Wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”

13 Murebe igihugu cy’Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah’inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y’ibwami, bahahindura itongo.

14 Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.

15 Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk’iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya.

16 Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.

17 Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’abami bo mu isi bose.

18 Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye.

Ezayi 24

Ibyago bizaza ku isi

1 Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo.

2 Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura.

3 Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo.

4 Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b’isi bacitse intege.

5 Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.

6 Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake.

7 Vino y’ihira irarira, uruzabibu rurarabye, ab’imitima iguwe neza bose barasuhuza umutima.

8 Ibyishimo bitewe n’amashako birashize, urusaku rw’abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n’inanga urashize.

9 Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa.

10 Umurwa uvurungana urasenyutse, amazu yose arakinze kugira ngo hatagira uwinjira.

11 Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, aho umunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe.

12 Mu murwa hasigaye amatongo, n’irembo riraridutse.

13 Nuko abantu bo mu isi bazamera nk’umutini unyeganyezwa, cyangwa nk’uko bahumba inzabibu isarura rishize.

14 Aba bazarangurura amajwi basakuze ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja.

15 Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.

16 Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y’isi ziti “Abakiranutsi bahabwe icyubahiro.”

Ariko ndavuga nti “Ndonze! Ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane.”

17 Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho.

18 Nuko uhunga urusaku rw’ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z’isi zikanyeganyega.

19 Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane.

20 Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.

21 Uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n’abami bo hasi mu isi.

22 Bazateranirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa.

23 Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware be bakuru.

Ezayi 25

Imana ni Umukiza w’abarengana

1 Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri.

2 Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose.

3 Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w’amahanga agira umwaga ukagutinya,

4 kuko abakene n’abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu.

5 Nk’uko ubushyuhe bwo mu gihugu cyumye bukurwaho n’igicucu cy’igicu, ni ko uzatwama induru z’abanyamahanga, ugacogoza ibyivugo by’abanyamwaga.

6 Kandi kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza.

7 Kuri uyu musozi ni ho azamariraho rwose igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, kandi n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose,

8 kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.

9 Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”

10 Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k’Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk’uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y’amase. Zef 2.8-11

11 Kandi azaramburiramo amaboko nk’uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n’ubugambanyi yagambanaga.

12 Igihome cy’umunara cyo ku nkike zawe z’amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.

Ezayi 26

Amahoro y’abiringira Imana

1 Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.

2 Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire.

3 Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.

4 Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.

5 Yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka ndetse awugeza mu mukungugu.

6 Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by’abakene n’iby’abatindi ni byo bizawuribata.

7 “Inzira y’umukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe.

8 Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y’amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe ndetse n’urwibutso rwawe.

9 Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi abaturage bo ku isi biga gukiranuka.

10 Umunyabyaha nubwo umugirira neza ntabwo aziga gukiranuka, mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw’Umwami Imana.

11 “Uwiteka, umanitse ukuboko ariko ntibareba, ariko bazareba umwete ugirira abantu bamware, kandi abanzi bawe umuriro uzabatwika.

12 “Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza.

13 Uwiteka Mana yacu, abandi bami baradutegekaga batari wowe; ariko weho wenyine utuma twambaza izina ryawe.

14 Barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose.

15 “Wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga urogezwa, wunguye ingabano z’igihugu zose.

16 Uwiteka, aho baboneye ibyago ni ho bagushengereye, iyo guhana kwawe kubagezeho basuka amaganya.

17 Nk’uko umugore utwite amera iyo igihe cye cyo kubyara gisohoye, aribwa akarira ababazwa n’ibise, natwe ni ko twamereraga imbere yawe, Uwiteka.

18 Twari dutwite turaramukwa, ariko ibyo twabyaye ni icyuka gisa. Nta gakiza twazanye mu isi kandi nta baturage bavukiye mu isi.”

19 “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.

20 “Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira.

21 Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”