Ezayi 27

Imana ihana ariko ikiza

1 Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.

2 Uwo munsibazavuga bati“Nimuririmbire uruzabibu rwa vino.”

3 Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza.

4 Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n’amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe.

5 Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.

6 Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.

7 Mbese yabakubise nk’uko yakubise ababakubitaga, cyangwa bishwe nk’uko ababicaga bishwe?

8 Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenza urugero, mu munsi w’umuyaga uturuka iburasirazuba yabimirije umuyaga w’ishuheri.

9 Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukuraho icyaha, ubwo amabuye y’igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n’ibishushanyo by’izuba bisengwa bitazongera kubyuka.

10 Umudugudu ugoswe n’inkike ubaye umusaka n’amatongo yatawe ameze nk’ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho.

11 Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ari ubwoko butazi ubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbye itazabagirira imbabazi.

12 Uwo munsi Uwiteka azakubitaimbuto zengo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.

13 Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.

Ezayi 28

Imana iburira Abefurayimu

1 Ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.

2 Dore Uwiteka afite umunyamaboko w’intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk’amahindu y’urubura, nk’amashahi arimbura n’amazi menshi y’umwuzure arenga inkombe.

3 Maze ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.

4 Kandi ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w’ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk’imbuto y’umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.

5 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo,

6 n’uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.

7 Ariko n’Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n’umuhanuzi baradandabiranywa n’igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n’igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.

8 Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n’imyanda, nta heza na hato.

9 Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?

10 Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.

11 Ahubwo azavuganira n’ubu bwoko mu kanwa k’abanyamahanga b’urundi rurimi,

12 ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva.

13 Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry’Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.

Ibuye rikomeza impfuruka

14 Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.

15 Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n’urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n’ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.”

16 Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.

17 Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.”

Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.

18 Maze isezerano mwasezeranye n’urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n’ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.

19 Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.

20 Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!

21 Uwiteka azahaguruka nk’uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk’uko yarakariye mu kibaya cy’i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w’inzaduka, uwo murimo we w’inzaduka azawusohoza.

22 Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.

23 Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.

24 Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?

25 Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?

26 Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.

27 Uburo ntibuhuzwa imihuzo y’ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw’igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.

28 Ingano z’umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw’igare rye n’inzara z’amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.

29 N’ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.

Ezayi 29

Abayuda bahanirwa uburyarya

1 Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye,

2 ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.

3 Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.

4 Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk’iry’umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu.

5 Ariko ingabo z’ababisha bawe zizaba zimeze nk’umukungugu, n’ingabo z’abanyamwaga zizamera nk’umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.

6 Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.

7 Ingabo z’amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n’igihome cye bakamurushya, bizaba nk’inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.

8 Nuko bizamera nk’ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk’ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z’amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.

9 Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha

10 kuko Uwiteka abasutseho umwuka w’ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n’imitwe yanyu, ari yo aberekwa.

11 Kwerekwa kose kwabahindukiye nk’amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,

12 maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”

13 Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,

14 nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa.”

15 Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?”

16 Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?

17 Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba.

18 Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n’impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n’umwijima.

19 Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n’abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.

20 Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n’umukobanyi ashizeho, n’abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.

21 Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro.

22 Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.

23 Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bobazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,

24 n’abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n’abinuba bazemera kubwirizwa.”

Ezayi 30

Kwiringira ab’isi nta mumaro

1 “Abana b’abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n’abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.

2 Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa.

3 Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro,

4 kuko abatware babo bari i Sowani, n’intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi.

5 Bose bazakorwa n’isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.”

6 Ibihanurirwa inyamaswa z’ikusi.

Banyura mu gihugu cy’amakuba n’uburibwe, aho intare y’ingore n’iy’ingabo zituruka, hakaba incira n’inzoka ziguruka z’ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y’indogobe nto, bashyize n’ibintu byabo ku mapfupfu y’ingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro,

7 kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa.

8 Nuko genda ubyandikire ku gisate imbere yabo, ubyandike no mu gitabo, bibe iby’igihe kizaza kugeza iteka ryose.

9 Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y’Uwiteka,

10 babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n’abahanuzi bati “Ntimukaduhanurire iby’ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma,

11 muve mu nzira muteshuke, mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose.”

12 Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n’ubugoryi mukaba ari byo mwishingikirizaho,

13 ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk’inkike ihubanye igiye kugwa, nk’ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje.

14 Kandi azakimena nk’uko inkono y’umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n’uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.”

Kugarukira Imana ni ko kudukiza

15 Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.

16 Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y’imbaraga’. Ni koko n’abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.

17 Abantu igihumbi bazirukanwa n’umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk’igiti kirekire gishinze mu mpinga y’umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.”

18 Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.

19 Kuko abantu bazatura i Siyoni h’i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.

20 Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha,

21 kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”

22 Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n’izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk’ikintu gihumanye ukibwire uti “Hoshi, vaho.”

23 Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka y’umwero w’ubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari.

24 Inka n’indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara n’inkōko.

25 Ku munsi w’icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n’amasōko y’amazi.

26 Umwezi w’ukwezi uzamera nk’umucyo w’izuba, kandi umucyo w’izuba uzongerwa karindwi uhwane n’umucyo w’iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by’abantu be akavura n’inguma zabo.

27 Dore izina ry’Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n’ururimi rwe rumeze nk’umuriro ukongora.

28 Umwuka we umeze nk’umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n’umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z’amahanga.

29 Nuko muzaririmba indirimbo nk’iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n’umunezero wo mu mutima nk’uw’umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w’Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.

30 Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, kandi kumanuka k’ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n’umujinya we, n’ikirimi cy’umuriro ukongora n’inkubi y’umuyaga n’urubura.

31 Abashuri bazakurwa umutima n’ijwi ry’Uwiteka, azabakubita inkoni ye.

32 Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n’Uwiteka, hazajya habaho ishako n’inanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko.

33 Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry’aho ni umuriro n’inkwi nyinshi, umwuka w’Uwiteka umeze nk’umugezi w’amazuku ari wo urikongeza.

Ezayi 31

1 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n’amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka.

2 Ariko rero na we azi ubwenge, azateza ibyago kandi ntazivuguruza, ahubwo azahagurukira inzu y’inkozi z’ibibi n’abakiranirwa babatabaye.

3 Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n’amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.

4 Uwiteka arambwiye ngo “Nk’uko intare, intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana na yo ntikangwe n’amajwi yabo kandi nticogozwe n’urusaku rwabo, ni ko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa Siyoni no ku gasozi kaho.

5 Nk’uko ibisiga bitamba, ni ko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu. Koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize.

6 “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije.

7 Maze uwo munsi umuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by’ifeza n’iby’izahabu, byakozwe n’intoki zanyu bikababera icyaha.

8 Nuko Umwashuri azicwa n’inkota itari iy’intwari, kandi inkota itari iy’abantu izamurya ayihunge, n’abasore babo bazaba ibiretwa.

9 Igitare cye kizakurwaho no kwishisha, kandi abatware bazihebeshwa n’ibendera.” Ni ko Uwiteka avuga ufite umuriro we i Siyoni, akagira ikome rye muri Yerusalemu.

Ezayi 32

Umwami ukiranuka

1 Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.

2 Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.

3 Amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega.

4 Uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.

5 Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n’umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu,

6 kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n’ufite inyota atamuramiza amazi.

7 Kandi intwaro z’umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.

8 Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.

9 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.

10 Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b’abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho.

11 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira.

12 Bazikubita mu bituza bababajwe n’imirima yabanezezaga n’inzabibu zeraga cyane.

13 Mu gihugu cy’ubwoko bwanjye hazamera amahwa n’imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w’umunezero,

14 kuko urugo rw’umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n’umunara w’abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y’imparage n’urwuri rw’amashyo

15 kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.

16 Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane.

17 Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.

18 Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.

19 Ariko ishyamba rizagushwa n’urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose.

20 Murahirwa mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n’indogobe.

Ezayi 33

1 Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye.

2 Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba.

3 Amoko yirukanywe n’induru z’imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana.

4 Bazateranya iminyago mwanyaze nk’uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk’inzige ziteye.

5 Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.

6 Mu bihe byawe hazabaho gukomera n’agakiza gasāze n’ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe.

7 Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane.

8 Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu.

9 Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n’isoni hararabye, i Sharoni hameze nk’ubutayu, i Bashani n’i Karumeli hahungutse amababi.

10 Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.

11 Muzatwara inda y’ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika.

12 Amahanga azatwikwa nk’uko batwika ishwagara, kandi nk’uko amahwa atemwa agatwikwa n’umuriro.”

13 Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko.

14 Abanyabyaha b’i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n’inkongi y’iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw’iteka?

15 Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,

16 uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n’amazi yo kunywa ntazayabura.

17 Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure.

18 Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?”

19 Ntuzabona ishyanga ry’abanyamwaga, ry’imvugo inanirana utabasha kumva, n’ururimi rw’umunyamahanga utabasha kumenya.

20 Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw’amahoro n’ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.

21 Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah’inzuzi n’imigezi bitanyurwamo n’ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y’icyubahiro.

22 Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.

23 Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n’abacumbagira bajyana iminyago.

24 Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.

Ezayi 34

Ibyago Imana izateza amahanga

1 Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye byumve, ubutaka n’ibimera byose na byo byumve.

2 Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.

3 Intumbi z’ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n’amaraso yabo.

4 Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk’ikibabi cy’umuzabibu, cyangwa icy’umutini uko biraba bigahunguka.

5 Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n’abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

6 Inkota y’Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n’ibinure n’amaraso y’abana b’intama n’ihene, n’ibinure byo ku mpyiko z’amasekurume y’intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.

7 Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n’amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n’umukungugu w’iwabo uzabyibushywa n’ibinure.

8 Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.

9 Imigezi yaho izahinduka ubujeni n’umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka.

10 Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.

11 Ahubwo inzoya n’ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n’ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa.

12 Bazahamagaza imfura z’icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa.

13 Amazu yaho y’inyumba azameramo amahwa, n’ibihome byaho bizameramo ibisura n’ibitovu, hazaba ikutiro ry’ingunzu n’imbuga y’imbuni.

14 Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n’amasega, n’ihene y’ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe.

15 Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy’ingore n’ingabo yayo.

16 Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.

17 Yahabifindiriye ubufindo, n’ukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.

Ezayi 35

Inzira y’abacunguwe

1 Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.

2 Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu.

3 Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.

4 Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”

5 Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa.

6 Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.

7 Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo.

8 Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduyeimitimantibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.

9 Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.

10 Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.

Ezayi 36

Senakeribu atera i Buyuda asuzuguza Hezekiya

1 Mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y’i Buyuda yose yari igoswe n’inkike, arayitsinda.

2 Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n’ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.

3 Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.

4 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?

5 Ngo inama zawe n’imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira?

6 Erega wiringiye inkoni y’urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.

7 “Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y’iki cyotero cy’i Yerusalemu?’

8 Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho.

9 Wabasha ute kwirukana umutware n’umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi.

10 Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n’Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ ”

11 Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.”

12 Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”

13 Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve amagambo y’umwami mukuru umwami wa Ashuri.

14 Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.

15 Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’

16 Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye,

17 kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu.’

18 Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?

19 Imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab’i Samariya amaboko yanjye?

20 Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?”

21 Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.”

22 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w’umunyarugo, na Shebuna w’umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w’umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.