Ezayi 37

Gusenga kwa Hezekiya

1 Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.

2 Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo rwe, na Shebuna w’umwanditsi n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi.

3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka kandi nta mbaraga zo kubabyara.

4 Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”

5 Nuko abagaragu b’umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.

6 Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.

7 Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”

8 Hanyuma Rabushake asubirayo asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.

9 Bukeyeuwo mwamiyumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.”Abyumviseyongera gutuma kuri Hezekiya ati

10 “Nimugendemubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’

11 Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?

12 Mbese imana z’abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani n’i Resefu, n’Abanyedeni bari i Telasari?

13 Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?”

14 Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.

15 Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati

16 “Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.

17 Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho.

18 Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo,

19 bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura.

20 Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”

Yesaya ahanura ibizaba

21 Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabyekukurengerakuri Senakeribu umwami wa Ashuri,

22 iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ati ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.

23 Uwo watonganije ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.

24 Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati y’i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.

25 Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.

26 “ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo.

27 Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi n’ubwatsi bukimera, nk’ubwatsi bumera hejuru y’inzu, nk’umurima w’ingano zikiri nto.

28 “ ‘Ariko nzi imyicarire yawe n’imitabarire yawe, n’imitabarukire yawe n’uburakari wandakariye.

29 Kuko uburakari wandakariye n’agasuzuguro kawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.’

30 “Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.

31 Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.

32 Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza.

33 “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.

34 Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze.

35 ‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ”

Ingabo za Senakeribu zirimbuka

36 Maze marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu munani n’ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo.

37 Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve.

38 Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.

Ezayi 38

Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho

1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”

2 Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati

3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.

4 Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti

5 “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.

6 Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda.

7 “ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze.

8 Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero.

9 Ibyo Hezekiya umwami w’Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:

10 Naravuze nti “Ndakenyutsengiye kunyura mu marembo y’ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”

11 Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy’abazima, kandi sinzongera kubonana n’abantu b’abaturage bo mu isi.

12 Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.

13 Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk’intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.

14 Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk’inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”

15 Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.

16 Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho.

17 Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje.

18 Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n’urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe.

19 Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi, se w’abana azabigisha ukuri kwawe.

20 Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y’Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.

21 Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w’imbuto z’umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.”

22 Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka?”

Ezayi 39

Hezekiya amurikira intumwa z’i Babuloni ubutunzi bwe

1 Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.

2 Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.

3 Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”

Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni baza ari jye basanga.”

4 Arongera aramubaza ati “Mu nzu yawe babonyemo iki?”

Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”

5 Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo:

6 igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.

7 Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.”

8 Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry’Uwiteka avuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n’iby’ukuri nkiriho.”

Ezayi 40

Ijwi ry’urangurura

1 “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.

2 “Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.”

3 Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.

4 Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa.

5 Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.”

6 Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.”

Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?”

“Abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi.

7 Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w’Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk’ubwatsi.

8 Ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”

9 Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z’ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z’ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y’i Buyuda uti “Dore Imana yanyu.”

10 Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri imbere.

11 Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.

Uburyo Imana ikomeye

12 Ni nde wigeze kugera amaziy’inyanjaku rushyi, akageresha ijuru intambwe z’intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n’udusozi akatugera mu minzani?

13 Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w’Uwiteka, akamuhugura nk’umugira inama?

14 Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza?

15 Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungugu ufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk’uterura akantu gato cyane.

16 I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucana zihagije, kandi n’inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa.

17 Mu maso ye amahanga yose ni nk’ubusa, kuri we abarwa nk’ubusa ndetse ari hanyuma y’ubusa.

18 Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n’ishusho ki?

19 Dore igishushanyo kibajwe umucuzi abanza kukiyaza, umucuzi w’izahabu akagiteraho izahabu, akagicurira imikufi y’ifeza.

20 Umutindi utabona ituro ringana rityo ashaka igiti kitazabora, maze akishakira umukozi w’umuhanga wo gushinga igishushanyo kibajwe, kitazakuka.

21 Mbese ntimwamenye kandi ntimurakumva? Nta cyo mwabwiwe uhereye mbere na mbere? Uhereye igihe isi yaremewe nta cyo mwasobanuriwe?

22 Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru, abaturage bo mu isi bameze nk’ubuzīkira. Ni yo ibamba ijuru nk’inyegamo, ikaribamba nk’ihema ryo kubamo,

23 ibikomangoma ikabihindura ubusa n’abacamanza bo mu isi ikabahindura ibitagira umumaro.

24 Ni ukuri ni yo bagiterwa, ni koko ni yo bakibibwa, kandi igiti cyabo ni yo kigishora imizi mu butaka. Imana ibahuhaho bakaraba, umuyaga wa serwakira ukabayora nk’ibishingwe.

25 “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?” Ni ko Uwera abaza.

26 Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.

27 Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”?

28 Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.

29 Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.

30 Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose.

31 Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.

Ezayi 41

Gukomera kw’Imana n’intege nke z’abantu

1 Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane.

2 Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk’umukungugu, abagabiza n’umuheto we abahindura nk’ibishingwe bitumurwa.

3 Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo.

4 Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we.

5 Ibirwa byararebye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z’isi bigira hafi baraza.

6 Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.”

7 Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.” Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega.

8 Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.

9 Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.

10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

11 “Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.

12 Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,

13 kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’

14 Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe.

15 “Dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe.

16 Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli.

17 “Abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna.

18 Nzazibura imigezi mu mpinga z’imisozi n’amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasōko.

19 Mu butayu nzahatera imyerezi n’imishita, n’imihadasi n’ibiti by’amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imiteyashuri bikurane,

20 kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k’Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye.

21 “Nimushinge urubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburane imanza zanyu zikomeye.” Ni ko Umwami wa Yakobo avuga.

22 “Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho.

23 Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese.

24 Dore nta cyo muri cyo kandi nta n’icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira.

25 “Ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk’ukāta urwondo cyangwa nk’uko umubumbyi akāta ibumba.

26 Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n’umwe wumvise amagambo yanyu.

27 Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza.

28 Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n’umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije.

29 Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano.

Ezayi 42

Umugaragu w’Uwiteka

1 “Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.

2 Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.

3 Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri.

4 Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.”

5 Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.

6 “Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry’abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga,

7 no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe.

8 “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.

9 Dore ibya mbere birasohoye, n’ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.”

10 Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n’ishimwe rye uhereye ku mpera y’isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n’ibiyirimo byose n’ibirwa n’ababituyeho.

11 Ubutayu n’imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, n’ibirorero bituweho n’Abakedari, n’abaturage b’i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z’imisozi.

12 Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.

13 Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk’intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.

14 “Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk’uko umugore uramukwa asamaguza asemeka.

15 Nzarimbura imisozi n’udusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n’ibidendezi nzabikamya.

16 “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.

17 Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n’isoni cyane.

18 “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze.

19 Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka?

20 Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”

21 Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.

22 Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa.

23 Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya?

24 Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye?

25 Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n’intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.

Ezayi 43

Abisirayeli bazacungurwa

1 Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.

2 Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata

3 kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.

4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

5 Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.

6 Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi,

7 nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.”

8 Sohora impumyi zifite amaso n’ibipfamatwi bifite amatwi,

9 amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby’ukuri.

10 “Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.

11 “Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe.

12 Ni jye wabwirijeiby’agakizakandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga.

13 “Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?”

14 Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n’inkuge zabo biratanaga.

15 Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n’Umwami wanyu.”

16 Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi,

17 agasohora amagare n’amafarashi: ingabo n’intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk’uko bazimya imuri.

18 “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho.

19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.

20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije,

21 abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.

22 “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe.

23 Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu.

24 Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by’ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe.

25 Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.

26 “Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe.

27 Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n’abigisha bawe bancumuyeho.

28 Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b’ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi.

Ezayi 44

Idusezeranya Umwuka Wera

1 “Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.”

2 Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.

3 “Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n’abana bawe nzabaha umugisha.

4 Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.

5 “Umwe azavuga ati ‘Ndi uw’Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari uw’Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”

6 Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.

7 Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n’ibizabaho nibabivuge.

8 Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.”

Isuzuguza ibishushanyo bisengwa

9 Abarema ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo nta cyo bizamara, ndetse n’ibyo batanga ho abagabo ntibireba kandi nta cyo bizi, ni cyo gituma bakorwa n’isoni.

10 Ni nde waremye ikigirwamana, agacura igishushanyo kibajwe kitagira umumaro?

11 Dore bagenzi be bose bazakorwa n’isoni, abanyabukorikori babyo ni abantu gusa, bose nibateranire hamwe bahagarare. Bazagira ubwoba, isoni zibakorere hamwe.

12 Umucuzi yenda icyuma akakivugutira mu makara, akagicurisha inyundo akakirambura n’ukuboko kwe gukomeye, nyamara iyo ashonje acika intege, atānywa amazi akaraba.

13 Umubajiw’ibishushanyoarēga umugozi akagiharatuza ikaramu, akakibāza n’imbazo, akakigera cyose n’icyuma kigera, akagishushanya n’ishusho y’umuntu kikagira uburanga nk’ubw’umuntu, nuko kikaba mu nzu.

14 Yitemera imyerezi n’imizo n’imyela, akihitiramo igiti kimwe mu byo mu ishyamba, agatera igiti cy’umworeni imvura ikakimeza,

15 hanyuma kikazaba inkwi umuntu acana. Umuntu azajya aza acyendeho inkwi zo kota yendeho n’izo gutara umutsima, akibazemo ikigirwamana akiramye, agihindure igishushanyo kibajwe agipfukamire.

16 Ingere yacyo imwe ayicanisha umuriro, indi ngere akayokesha inyama akayirya agahaga, kandi acyota akavuga ati “Arararara! Nshize imbeho mbonye umuriro.”

17 Maze ingere yacyo isigaye akayigira ikigirwamana, ari cyo gishushanyo cye kibajwe, akagipfukamira akakiramya, akagisenga ati “Nkiza kuko uri imana yanjye.”

18 Nta cyo bazi kandi nta cyo batekereza, kuko yabahumye amaso ntibabashe kureba, ikabanangira imitima ntibabashe kumenya.

19 Nta wibuka, nta wumenya ngo ajijuke avuge ati “Ingere yacyo imwe nayicanishije umuriro amakara nyatarisha umutsima, nyotsaho n’inyama ndayirya. Mbese ingere yacyo isigaye nayihindura icyo kuziririza, ngapfukamira ingere y’igiti?”

20 Uyu muntu arya ivu, ayobejwe n’umutima wibeshya, ntabasha gukiza ubugingo bwe ntarushye yibaza ati “Mbese icyo mfite mu ntoki si ikinyoma?”

21 “Nuko Yakobo we, Isirayeli we, wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye. Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye, Isirayeli sinzakwibagirwa.

22 Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu, ngarukira kuko nagucunguye.”

23 Ririmba wa juru we, kuko Uwiteka yabikoze. Rangurura wa kuzimu ko hasi we. Nimuturagare muririmbe mwa misozi mwe, nawe shyamba n’igiti cyose kiririmo, kuko Uwiteka yacunguye Yakobo kandi azibonera icyubahiro muri Isirayeli.

24 Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. Hari uwo twari turi kumwe?

25 Indagu z’abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi. Nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu.

26 Uwiteka ari we ukomeza ijambo ry’umugaragu we agasohoza inama z’intumwa ze, avuga iby’i Yerusalemu ati ‘Hazaturwa’, akavuga iby’imidugudu y’i Buyuda ati ‘Izubakwa kandi nzubura imyanya yaho, yabaye amatongo.’

27 Abwira imuhengeri ati ‘Kama, nanjye nzakamya imigezi yawe.’

28 Kandi avuga ibya Kuro ati ‘Ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati ‘Hazubakwa’, kandi avuga iby’urusengero ati ‘Urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”

Ezayi 45

Ibya Kuro n’iby’Abisirayeli uko bazagaruka

1 Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.

2 Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.

3 Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.

4 Ku bw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya.

5 “Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya,

6 kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho.

7 Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.

8 Wa juru we, tonyanza, n’ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”

9 Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?”

10 Azabona ishyano ubaza se ati “Urabyara iki?” Akabaza nyina ati “Utwite iki?”

11 Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z’ibizaza,mukantegekera iby’abahungu banjye n’ibyo nkoresha intoki?

12 Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka.

13 MpagurukishijeKurogukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

14 Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n’indamu za Etiyopiya n’iz’Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ”

15 Mana ya Isirayeli Umukiza, ni ukuri ni wowe Mana yihisha.

16 Bazakorwa n’isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe.

17 Ariko Isirayeli azakirishwa n’Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n’isoni, ntimuzamwara iteka ryose.

18 Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.

19 Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo nti ‘Muranshakira ubusa.’ Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye.

20 “Nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy’igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukiza nta bwenge bagira.

21 Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye.

22 “Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.

23 Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.

24 “Hariho uzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n’imbaraga.’ ”

Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n’isoni.

25 Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.

Ezayi 46

Bisuzuguza ibigirwamana

1 Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n’amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.

2 Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago.

3 “Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka

4 nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.

5 “Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?

6 Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya.

7 Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize.

8 “Nimwibuke ibyo mwerekane ubugabo bwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumura mwe.

9 Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.

10 Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.

11 Nzahamagara igisiga cy’amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugabo ufite imigambi yanjye uturuka mu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’

12 Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka.

13 Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzaba kure n’agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye.