Yak 3

Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica

1 Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi,

2 kuko twese ducumura muri byinshi.Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.

3 Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n’imibiri yayo yose.

4 Kandi dore n’inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n’umuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka.

5 N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.

Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!

6 Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

7 Kuko amoko yose y’inyamaswa n’ibiguruka n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,

8 ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.

9 Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana,

10 mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.

11 Mbese ye, amazi meza n’akereta yabasha kuva mu isōko imwe?

12 Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo,cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z’umutini? Ni ko n’isōko itabasha kuvamo amazi y’umunyu kandi ngo ivemo n’ameza.

Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo

13 Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge.

14 Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.

15 Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse ni ubw’abadayimoni,

16 kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.

17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butonikandi butagira uburyarya.

Intandaro z’intambara n’amahane yose

18 Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.

Yak 4

1 Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?

2 Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba,

3 murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.

4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.

5 Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari”?

6 Arikonubwo bimeze bityo Imanairushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”

7 Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.

8 Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

9 Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.

10 Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.

11 Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.

12 Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza?

13 Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”,

14 nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka.

15 Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.”

16 Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.

17 Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Yak 5

Iteka ryaciriwe ku batunzi b’abanyabugugu

1 Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona.

2 Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi,

3 izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka.

4 Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo.

5 Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.

6 Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.

Kwihangana no kutarahira no gusenga no kuyobora abayobye

7 Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba.

8 Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.

9 Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi.

10 Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.

11 Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.

12 Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n’indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka.

13 Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana.

14 Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami.

15 Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.

16 Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

17 Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

18 Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.

19 Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora,

20 mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.

Heb 1

Icyubahiro Yesu arusha abamarayika

1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

4 Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo.

5 Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti

“Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye”?

Cyangwa ngo ivuge iti

“Nzaba Se,

Na we azaba Umwana wanjye”?

6 Kandi ubwo izongera kuzanaimpfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”

7 Iby’abamarayika yarabivuze iti

“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,

N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”

8 Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti

“Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose,

Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.

9 Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,

Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,

Igusīga amavuta yo kwishima,

Ikakurutisha bagenzi bawe.”

10 Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti

“Uwiteka, mbere na mbere,

Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi,

N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.

11 Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,

Ibyo byose bizasāza nk’umwenda,

12 Kandi uzabizinga nk’umwitero,

Bihindurwe ukundi.

Ariko wowe ho uri uko wahoze,

Imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”

13 Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti

“Icara iburyo bwanjye,

Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”?

14 Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?

Heb 2

Kutirengagiza kwita ku gakiza gakomeye

1 Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.

2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,

3 twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,

4 Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?

Icyubahiro Imana yahaye abantu kurusha abamarayika

5 Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.

6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati

“Umuntu ni iki ko umwibuka,

Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?

7 Wamuremye umucishije bugufi,

Aba hasi y’abamarayika ho hato,

Wamwambitse ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.

Wamuhaye gutegeka imirimo y’intoki zawe,

8 Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.”

Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,

9 ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.

10 Kuko byari bikwiriye koImana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.

11 Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se ati

12 “Nzabwira bene Data izina ryawe,

Nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro.”

13 Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.”

14 Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani,

15 abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.

16 Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu.

17 Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu.

18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.

Heb 3

Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera

1 Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura,

2 ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.

3 Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,

4 kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

5 Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.

6 Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.

7 Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

8 Ntimwinangire imitima,

Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza,

Ku munsi wo kugerageza mu butayu,

9 Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata,

Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.

10 Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe,

Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba,

Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,

11 Nuko ndahirana umujinya wanjye nti

‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ”

12 Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.

13 Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.

14 Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka

15 nk’uko bivugwa ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima,

Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

16 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?

17 Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?

18 Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?

19 Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.

Heb 4

Uburuhukiro Imana yageneye abayizera

1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.

2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.

3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti

“Narahiranye umujinya wanjye nti

‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),

ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayoimaze kurema isi.

4 Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”

5 Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”

6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,

7 Imana yongera gutoranya umunsi, ari wouyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima.”

8 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.

9 Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,

10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.

11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.

12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.

Kristo ni umutambyi mukuru uruta abatambyi bakuru bo mu isezerano rya kera

14 Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.

15 Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.

16 Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.

Heb 5

1 Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha,

2 kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na we agoswe n’intege nke.

3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi.

4 Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana nk’uko Aroni yahamagawe.

5 Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti

“Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye.”

6 Kandi nk’uko yavuze n’ahandi iti

“Uri Umutambyi iteka ryose,

Mu buryo bwa Melikisedeki.”

7 Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.

8 Nyamara nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,

9 kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira,

10 Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.

11 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri.

12 Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,

13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja,

14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.

Heb 6

Abaheburayo bihanangirizwa gukuza amajyambere

1 Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,

2 cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.

3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.

4 Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,

5 bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza

6 maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

7 Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.

8 Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

9 Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n’uko bizazana agakiza,

10 kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.

11 Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka

12 kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.

13 Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti

14 “Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.”

15 Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe.

16 Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo.

17 Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro

18 kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.

19 Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane,

20 aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

Heb 7

Ubutambyi bwa Melikisedeki busūra ubwa Kristo butazakuka

1 Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,

2 ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”

3 Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwoashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.

4 Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.

5 Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.

6 Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!

7 Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.

8 Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.

9 Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu

10 kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.

11 Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n’ubutambyi bw’Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?

12 Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,

13 kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.

14 Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.

15 Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki,

16 utatoranirijwe ubutambyi nk’uko byategetswe n’amategeko yo mu buryo bw’abantu, ahubwo wabuheshejwe n’uko afite imbaraga z’ubugingo butagira iherezo,

17 kuko ahamywa ngo

“Uri umutambyi iteka ryose,

Mu buryo bwa Melikisedeki.”

18 Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw’intege nke zaryo n’umumaro muke,

19 kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry’ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana.

20 Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro,

21 (dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”),

22 ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w’isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.

23 Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho,

24 naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka.

25 Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.

26 Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru,

27 utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.

28 Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y’amategeko, rishyiraho Umwanaw’Imanawatunganijwe rwose kugeza iteka ryose.