Ezayi 47

Igihano cya Babuloni

1 “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza.

2 Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi.

3 Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n’umwe.”

4 Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli.

5 “Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami.

6 Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane.

7 Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo.

8 “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’

9 Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo

10 kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’

11 “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura.

12 Nuko komeza ibikagiro byawe n’uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha.

13 Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri n’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho.

14 “Dore bazamera nk’ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z’ibirimi byawo.Uwo murirontuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande.

15 Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza.

Ezayi 48

Imana yifuriza Abisirayeli gukizwa

1 “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka,

2 kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.

3 “Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.

4 Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba nk’umuringa.

5 Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n’igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’

6 Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya.

7 Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’

8 Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka.

9 “Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho.

10 Dore ndagutunganyije ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa.

11 Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.

12 “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka.

13 Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.

14 “Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w’Uwitekai Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya.

15 Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe.

16 “Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.”

17 Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.

18 “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,

19 kandi urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”

20 Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y’isi, mubivugishe ijwi ry’indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.”

21 Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza.

22 “Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ezayi 49

Iby’Umucunguzi w’Abisirayeli n’uw’ab’isi bose

1 Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.

2 Akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.

3 Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.”

4 Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n’ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n’Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.”

5 None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,

6 aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.”

7 Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy’abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”

8 Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.

9 Kandi ubwire imbohe zisohoke, n’abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z’imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri.

10 Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y’amazi.

11 “Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru.

12 Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n’iburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cy’i Sinimu.”

13 Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.

14 Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.”

15 “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.

16 Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.

17 “Abana bawe barihuta, abakurimbuye n’abakugize amatongo bazakuvaho.

18 Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubaho kwanjye yuko uzabambara bose nk’uwambaye iby’umurimbo, uzabakenyera use n’umugeni.” Ni ko Uwiteka avuga.

19 “Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n’umusaka, n’igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.

20 Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’

21 Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n’igicibwa n’inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ”

22 Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.

23 Abami bazakubera ba so bakurera, n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n’isoni.”

24 Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa?

25 Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n’abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n’ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.

26 Abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk’usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.”

Ezayi 50

Ibihanura imibabaro y’Umugaragu w’Uwiteka

1 Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko.

2 “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari.

3 Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”

4 Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe.

5 Umwami Imana inzibuyeugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma.

6 Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.

7 Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni.

8 Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? Duhagarare twembi, umurezi wanjye ni nde? Nanyegere.

9 Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni nde uzatsindisha? Bose bazasaza nk’umwambaro, inyenzi zizabarya pe!

10 Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.

11 Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no mu w’imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro.

Ezayi 51

Uko Abisirayeli bazakizwa ibihano by’ibyaha

1 “Mwa bakurikirana gukiranuka mwe, mugashaka Uwiteka nimunyumve, murebe igitare mwasatuweho n’urwobo rw’inganzo mwacukuwemo.

2 Nimurebe Aburahamu sogokuruza na Sara wababyaye, kuko ubwo Aburahamu yari akiri umwe namuhamagaye, nkamuha umugisha nkamugwiza.

3 “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo.

4 “Bwoko bwanjye nimunyumve, shyanga ryanjye muntegere amatwi kuko ari jye itegeko rizaturukaho, kandi nzashyiraho amategeko yanjye abe umucyo uvira amahanga.

5 Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira.

6 Nimwubure amaso yanyu murebe ijuru, murebe no ku isi hasi. Ijuru rizatamuruka nk’umwotsi n’isi izasaza nk’umwambaro, n’abayibamo bazapfa nk’isazi, ariko agakiza kanjye kazagumaho iteka ryose kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakuka.

7 “Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n’ibitutsi byabo,

8 kuko inyenzi zizabarya nk’uko zirya imyambaro, n’umuranda uzabarya nk’uko urya ubwoya bw’intama, ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho iteka n’agakiza kanjye kazagumaho ibihe byose.”

9 Kanguka, kanguka, wambarane imbaraga, wa kuboko k’Uwiteka we. Kanguka nko mu minsi ya kera, nko ku ngoma z’ibihe byashize. Si wowe se watemaguye Rahahu ugasogota cya Kiyoka?

10 Si wowe wakamije inyanja y’amazi maremare y’imuhengeri, ukarema inzira imuhengeri ku butaka bwo mu nyanja ngo abacunguwe bayinyuremo?

11 Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.

12 “Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi,

13 ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n’imfatiro z’isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw’umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw’umugome butwaye iki?

14 Abanyagano b’ibicibwa bazabohorwa vuba, ntibazapfa ngo bajye muri rwa rwobo, kandi ibyokurya byabo ntibizabura.

15 “Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

16 Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z’isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ”

17 Kanguka, kanguka, byuka uhagarare Yerusalemu Uwiteka yashomeje ku gikombe cy’umujinya we, unyoye igikombe cy’ibidandabiranya, uracyiranguza.

18 Mu bahungu yabyaye bose nta wo kumuyobora ubarimo, kandi mu bo yareze bose nta wo kumufata ukuboko.

19 Ibi byombi bikugezeho! Ni nde uzakuririra? Kuba amatongo no kurimbuka, n’inzara n’inkota ko biguteye, naguhumuriza nte?

20 Abahungu bawe bararabye bagwa mu mayirabiri hose, nk’uko isasu igwa mu kigoyi, bijuse umujinya w’Uwiteka ari wo guhana kw’Imana yawe.

21 Nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino,

22 umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw’abantu bayo iti “Dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy’umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi.

23 Ngishyize mu biganza by’abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, nawe ugatega umugongo wawe nk’ubutaka cyangwa nk’inzira y’abagenzi.”

Ezayi 52

Inkuru nziza y’agakiza ab’isi bose bazabona

1 Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo.

2 Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe,

3 kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.”

4 Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa.

5 None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

6 “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.”

7 Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!”

8 Ijwi ry’abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo.

9 Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu.

10 Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose, impera z’isi zose zizabona agakiza k’Imana yacu.

11 Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muriBabulonihagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by’Uwiteka, murajye mwiyeza.

12 Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk’abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera.

Bahanura urupfu rw’Umugaragu w’Uwiteka

13 Dore Umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.

14 Nk’uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu,

15 uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n’icyo batumvise bazakimenya.

Ezayi 53

1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?

2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

6 Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.

7 Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.

8 Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?

9 Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.

10 Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.

11 Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.

12 Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Ezayi 54

Imana igarura ubwoko bwayo nk’umugore ucyurwa

1 “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga.

2 “Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe,

3 kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.

4 Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.

5 Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose.

6 “Uwiteka aguhamagaye nk’umugore w’igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk’umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga.

7 “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi.

8 Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.

9 “Ibyo ndabihwanya n’iby’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.

10 Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.

11 “Yewe urengana, ugahungabanywa n’inkubi y’umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro.

12 Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza.

13 “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.

14 Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera.

15 Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.

16 “Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura.

17 Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ezayi 55

Agakiza k’ubuntu gaturuka ku Mana

1 “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.

2 Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.

3 “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.

4 Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo.

5 Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n’iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw’Uwiteka Imana yawe, ku bw’Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.”

6 Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.

7 Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.

8 “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.

9 “Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

10 “Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima,

11 ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

12 “Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n’udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.

13 Mu cyimbo cy’umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy’umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry’Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”

Ezayi 56

1 Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa.

2 Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.”

3 Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.” Kandi n’inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.”

4 Kuko Uwiteka avuga ati “Iby’inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,

5 nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.

6 “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,

7 abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero. Ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”

8 Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.”

9 Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.

10 Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk’imbwa z’ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.

11 Ni koko ni imbwa z’ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.

12 Baravugana bati “Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N’ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”